Category: Uncategorized

  • Yamwihakanye imyaka 30 yose: Umusore uvuga ko ari umwana w’umuraperi Jay Z yamujyanye mu nkiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi ukunzwe cyane wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika witwa Shawn Carter wamamaye cyane ku izina rya Jay Z yamaze kugezwa mu nkiko n'umusore w'imyaka 30 y'amavuko wemeza ko ari imfura ya Jay Z.

    Umusore witwa Rymir Satterthwaithe yajyanye umuraperi Jay Z mu nkiko aho amushinja kumutererana we na Mama we mu myaka 30 ishize mu mapuro zagejejwe mu nkiko n'abunganira Rymir zigaragaza neza ko Jay Z yakundanye na Mama w'uyu musore witwa Lynne Satterthwaithe kuva mu 1989 kugeza mu 1993 zikaba zivuga ko Jay Z yatandukanye na Mama wa Rymir akimara gusama.

    Rymir yatangaje ko yatanze ibimenyetso byose bishoboka kugira ngo ukuri kugaragare kandi uyu musore yatangaje ko adashaka imitungo nk'uko benshi bari kubivuga ahubwo ko ashaka kumenya ukuri kuko se Jay Z ahora yanga ko babapima DNA.

    Gusa Daily dukesha iyi nkuru yavuze ko abahagarariye umuhanzi Jay Z mu mategeko bamaze gusaba urukiko ko rwatesha agaciro ikirego cya Raymir kuko ngo amaze igihe abeshya ko ari umuhungu w'umuhanzi Jay Z ku nyungu ze bwite.

    Source : https://yegob.rw/yamwihakanye-imyaka-30-yose-umusore-uvuga-ko-ari-umwana-wumuraperi-jay-z-yamujyanye-mu-nkiko/

  • Harongeye harahiye: Umuhanzi Harmonize yongeye kwisunga umuhanzi Bruce Melodie – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize uri mubahanzi bakomeye cyane hano ku mugabane w'Afurika umaze iminsi avugwa mu rukundo n'umukobwa w'ikizungerezi Yolo The Queen yongeye kwiyambaza umuhanzi Bruce Melodie.

    Harmonize usanzwe ari nshuti yakataraboneka n'umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Bruce Melodie yongeye ku mwifashisha mu ndirimbo ye nshya agiye gushyira hanze yise 'Zanzibari' ishobora kuba imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane nk'uko izindi ndirimbo bagiye bakorana zagiye zibigaragaza.

    Harmonize biteganyijwe ko ashyira iyi ndirimbo hanze tariki 12 Girucurasi 2023 akaba ari ndirimbo ya gatatu Harmonize n'umuhanzi Bruce Melodie bakoranye nyuma y'indirimbo yakunzwe bise 'Totally Crazy' niyitwa 'The way you're'.

    Source : https://yegob.rw/harongeye-harahiye-umuhanzi-harmonize-yongeye-kwisunga-umuhanzi-bruce-melodie/

  • Bizagorana kubona umukinnyi ukora aya mateka: Lionel Messi yongeye kwegukana igihembo kiruta ibindi byose ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi niwe mukinnyi wa mbere mu mateka y'Isi kuva yabaho wabashije kweguka ibikombe byose bikomeye ku Isi mu mupira w'amaguru ndetse n'ibihembo bitangwa ku Isi mu bakinnyi ba ruhago.

    Mu ijoro rya keye tariki 08 Gicurasi 2023 nibwo rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentina yaraye yegukanye igihembo cy'umusiporotifu mwiza w'umwaka mu mikino yose ikinwa ku Isi cya Laureus World Sports Awards akaba ari bihembo byatangiwe mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Rutahizamu Lionel Messi yaje no gushyikirizwa igihembo cyawe ikipe y'igihugu ya Argentina yahembwe nk'ikipe nziza y'umwaka nyuma yo kwegukana igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar itsinze ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

    Source : https://yegob.rw/bizagorana-kubona-umukinnyi-ukora-aya-mateka-lionel-messi-yongeye-kwegukana-igihembo-cyumukinnyi-witwaye-neza-mu-mikino-yose-ku-isi/

  • Hakenewe miliyoni 150 Frw zo kwagura Pariki ya Nyandungu – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa Mbere, tariki 8 Gicurasi 2023, ubwo Minisiteri y'Ibidukikije yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Ubukungu, mu rwego rwo kureba imishinga n'ibikorwa izakora mu 2023/24.

    Mu mishinga yagaragajwe nk'iteganyijwe gukorwa n'iyi minisiteri harimo uwo kwagura iyi pariki iherereye mu Gishanga cya Nyandungu kiri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro.

    Ni pariki iri ku buso bwa hegitari 121. Yubatswe ku bufatanye bw'inzego zirimo REMA, Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB n'Umujyi wa Kigali.

    Muri Nyakanga 2022, ni bwo iyi pariki yafunguwe ku mugaragaro, ihita ihabwa Ikigo QA Venue Solutions Rwanda, kugira ngo gitangire kuyicunga.

    Umushinga wose wari uteganyijwe kuzarangira utwaye miliyari 18,6Frw, gusa kugeza ku wa 30 Mata 2023, hari hamaze gukoreshwa asaga miliyari 6 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko mu kwagura iyi pariki hazongerwaho ubuso bungana na hegitari 42.

    Ati 'Turateganya kuyagura, twagiriwe inama n'ubuyobozi bukuru ko twakwagura imbago za pariki kugira ngo urusobe rw'ibinyabuzima rukomeze kuba rwinshi kurushaho ariko n'abajya muri pariki biyongere.'

    Kabera yavuze ko ingengo y'imari idahagije ari nayo mpamvu ari umwe mu mishinga bafitemo icyuho gusa ngo hari ibiganiro batangiye kugirana na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo ibe yabongerera amafaranga.

    Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, hagati y'umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k'ugana i Ndera kuri 15. Igizwe n'ibice [sectors] bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h'igishanga ariko hari ibyatsi n'ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n'ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n'abakoresha amagare.

    Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope's Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. Inafite ubwoko bw'ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by'imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.

    Imibare iheruka yerekanaga ko ibarurwamo amoko 102 y'inyoni zirimo imisambi, inyange n'izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n'ifumberi.

    Inkuru wasoma: Pariki ya Nyandungu yafunguye amarembo, ihabwa rwiyemezamirimo uzayicunga

    Pariki y'Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP] igiye kwagurwa, ni umushinga uzatwara miliyoni 150 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyoni-150-frw-zo-kwagura-pariki-ya-nyandungu

  • Inda zacu zaragabanutse?–Depite Munyangeyo asanga ingengo y'imari ya MINAGRI ari agatonyanga mu nyanja – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, abayobozi ba MINAGRI n'ibigo biyishamikiyeho bagaragaje ingengo y'imari bateganya gukoresha mu 2023/24, ndetse n'uko azakoreshwa.

    MINAGRI yatangaje ko mu 2023/24 iteganya kuzakoresha miliyari 154,8 Frw, zirimo miliyari 99,5 Frw zagenewe Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) na miliyari 12,5 Frw zizakoreshwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza Imbere Iyoherezwa mu mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi, NAEB.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yagaragaje ko ingengo y'imari yagenewe iyi minisiteri yagabanutse kuko mu 2022/23 yari miliyari 168 Frw ivuye kuri miliyari 161 Frw mu 2021/22.

    Ni amafaranga abadepite bagaragaje ko ari igitonyanga mu nyanja bashingiye ku nshingano uru rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi rufite rwo guhaza Abanyarwanda mu biribwa no gusagurira amasoko.

    Depite Munyangeyo Théogène yavuze ko ingengo y'imari igenerwa urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi idakwiye kugabanywa ahubwo yakongerwa kuko uko iminsi ishira abaturage biyongera aho kugabanuka. Abihuza no kuba uru rwego ari rwo ubukungu bw'igihugu rwubakiyeho.

    Ati 'Ubu ibibazo bitwugarije ari mu bukungu muri rusange, muzi ko ari bwo bwa mbere twagira izamuka ry'ibiciro ku buryo byazamutse bikarenga na 30, ubundi buriya twabaga turi hagati ya 3-8%, ibyo ni ibintu bidasanzwe.'

    'Iyo urebye ikibitera cya mbere ni uko urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ruba rwapfuye. Hejuru ya 50%, ibibazo dufite mu bukungu ni uru rwego.'

    Depite Munyangeyo avuga kandi ko ubwiyongere bw'abakenera ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi cyangwa abaturage muri rusange bukwiye kujyana no guha umwihariko uru rwego mu bijyanye n'ingengo y'imari irugenerwa.

    Ati 'Ibyo rero bigarura ku buryo ingengo y'imari ikwiye kurenga uru rwego tukaba twabiganiraho mu buryo bwimbitse. Ingengo y'imari iragabanutse, umubare w'abaturage uriyongera, ibiza byaje.'

    Yakomeje agira ati 'Inda zacu zagabanutse na zo cyangwa ziyongereye? Muzi uburyo umubare w'abaturage wiyongera, aho ni yo mpamvu navugaga ko dukwiye kubyitondera, ari no gufata umwanzuro ku ngengo y'imari, abantu bakaba babireba neza.'

    Depite Christine Bakundufite na we yagize ati 'Iyo ngengo y'imari igenewe MINAGRI yongere irebweho. Aho kugira ngo tuzamure ingengo y'imari imyaka itaha, ahubwo twayizamura ubu ngubu. Ku rwanjye ruhande, ingengo y'imari yakwiyongera kuko iyo ingengo y'imari igenerwa ubuhinzi yiyongereye n'ubukungu buriyongera.'

    Yakomeje agira ati 'Niba dushaka ko RAB ikura, MINAGRI ikura tubahe ingengo y'imari, tubabaze ibyo batakoze neza ariko natwe tube tuvuga ko hari ubushobozi twabahaye.'

    Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko izamuka ry'ibiciro ahanini mu Rwanda usanga rikomoka ku ibura ry'umusaruro uhagije ukomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Ati 'Kugira ngo turangize iki kibazo ni uko twongera umusaruro. Ingengo y'imari ibonetse tugahinga neza kandi ku gihe, ni bwo ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro twakirangiza.''

    Avuga ko icyo bakomeje gushyiramo imbaraga ari ukugira ngo n'ayo mafaranga make iyi minisiteri iba yagenewe nk'ingengo y'imari, akoreshwe neza mu mishinga iba yagenwe.

    Ku rundi ruhande ariko Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25 hazakoreshwa miliyari 170 Frw.

    Depite Munyangeyo Théogène yasabiye Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'ibigo biyishamikiyeho kongererwa ingengo y'imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inda-zacu-zaragabanutse-depite-munyangeyo-asanga-ingengo-y-imari-ya-minagri-ari

  • Icyakorwa ngo amakuru ava mu bushakashatsi agire uruhare mu iterambere rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Ibigo n'abantu ku giti cyabo bakora ubushakashatsi bagamije gukemura ibibazo ariko biragorana kubona abahanga mu guhuza imibare iva muri ubwo bushakashatsi n'ubuzima bwa buri munsi bw'ibihugu.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda Dr. Didas Muganga Kayihura yavuze ko Afurika ifite ikibazo cyo kutagira inzobere nyinshi mu by'ibarurishamibare no mu gusesengura amakuru ava mu bushakashatsi ngo ayobore igenamigambi rigamije iterambere.

    Ati 'Kutagira abahanga mu ibarurishamibare ni inzitizi ku iterambere, ni ikibazo ku bashyiraho politiki z'ibihugu, kuko ntibabona amakuru yizewe bashingiraho bakora izo politiki, hari n'ikibazo cy'ubushobozi buke bwo gusesengura ayo makuru.'

    Dr Kayihura yavuze ko abashakashatsi n'abanyeshuri bahuriye mu Rwanda kuri uyu wa 8 Gicurasi 2023 bakwiriye kurushaho kongera ubumenyi mu gusesengura amakuru ava mu bushakashatsi kugira ngo hafatwe ingamba zigamije iterambere.

    Ati 'Igisabwa ni ukongera ubumenyi, hagategurwa abantu benshi bazajya bacukumbura ibishingirwaho hakagenwa politiki zitandukanye kuko inzego zose zirabikeneye kugira ngo zisuzume, zirebe aho ziri zishyireho n'ingamba byose bishingira kuri ubwo bumenyi.'

    Dr Kayihura yavuze ko mu Rwanda gahunda zose zikorwa muri iki gihe zishingiye ku makuru ava mu bushakashatsi kandi yasesenguwe neza.

    Yanavuze ko Kaminuza y'u Rwanda iri kwisuzuma binyuze mu Kigo cyayo cy'Icyitegererezo mu gusesengura amakuru ajyanye n'ubushakashatsi ngo harebwe icyo ubwo bushakashatsi buhakorerwa buryarira abaturage muri rusange.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Nyafurika cyita ku Makuru ava mu bushakashatsi (Data Science Africa) Ciira Maina yavuze ko mu cyumweru bamarana n'abanyeshuri n'abashakashatsi bari muri uru rwego babongerera ubumenyi kugira ngo babashe gukemura ibibazo biri mu bihugu byabo.

    Yavuze ko ubu hari imishinga yo gukoresha ubwenge buremano mu kuvumbura indwara zibasira ibihingwa mbere y'uko ziboneshwa amaso ya muntu, no gufasha gukora igenamigambi rishingiye ku makuru y'ikirere.

    Ati 'Hakenewe amakuru ajyanye n'imiterere y'ikirere kugira ngo abantu bategure neza ibikorwa by'ubuhinzi. Ni no gufasha abahinzi kugira ngo bashobore guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, abahinzi babashe kubona ubwishingizi bw'ibihingwa. Kubasha gusobanukirwa amakuru avuye ku bigo by'ubumenyi bw'ikirere byo mu Burengerazuba bw'Isi ugashobora guteganya ugendeye ku buzima abantu bari kubamo ni ingenzi cyane.'

    Pacifique Ufitinema wiga ibyo kubyaza umusaruro amakuru ava mu bushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, yavuze ko bizamufasha kumenya gusesengura ibibazo bihari kandi agafasha abantu batandukanye gufata icyerekezo gihamye.

    Ati 'Niba uri umuhinzi ukeneye kumenya imbuto wahinga muri iki gihe ibihe byagiye bihindagurika, urasabwa gukora ubushakashatsi ku buryo iyo mibare uza ukayitunganya ukayihuza n'ikibazo umuturage afite ukakimusobanurira ku buryo abyumva.[…] Uzana ya makuru ukurikije ikibazo gihari, ukayatunganya ku buryo uha umurongo umuturage cyangwa ikigo gishaka gufata icyemezo.'

    Inama Nyafurika yiga ku bumenyi bushingiye ku gucukumbura amakuru mu buryo bwa gihanga y'uyu mwaka yahuje abantu 250 bavuye mu bihugu 10 byiganjemo ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Abanyeshuri n’abashakashatsi bari kwigira hamwe uko amakuru ava mu bushakashatsi agira uruhare mu iterambere rya Afurika

    Iminsi ya mbere barayimara bongererwa ubumenyi mu gusesengura amakuru no kuyahuza n’ibibazo bihari ngo havemo ibisubizo bikenewe

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Nyafurika cyita ku Makuru ava mu bushakashatsi (Data Science Africa) Ciira Maina avuga ko hakenewe guhuza ibiva mu bushakashatsi n’ibyo ibihugu bikeneye

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda Dr. Didas Muganga Kayihura yavuze ko Afurika ifite ikibazo cyo kutagira inzobere mu by'ibarurishamibare benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyakorwa-ngo-amakuru-ava-mu-bushakashatsi-agire-uruhare-mu-iterambere-rya

  • Impungenge ku buryo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 8 Gicurasi ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo y'iyi komisiyo ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

    Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri Sena, Murangwa Ndangiza Hadidja, yavuze ko mu ngendo bakoreye hirya no hino mu bigo by'amashuri, basanze hari ibibazo bikomeye mu myigishirize y'iri somo.

    Birimo kuba abarimu bafite ubumenyi buke ku bijyanye n'amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba n'abatinya kuyigisha uko ari kubera ibikomere n'integanyanyigisho ziteguye mu buryo buhinnye cyane ugereranyije n'ibyo abanyeshuri bakwiye kumenya.

    Senateri Murangwa yavuze kandi ko bamwe mu barimu n'abanyeshuri basabye ko iri somo ryahabwa umwihariko kandi rigatangwa mu Kinyarwanda kugeza nibura mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye kugira ngo ribashe gusobanuka neza.

    Ati 'Iki kintu nta hantu na hamwe twasuye batakivuze. Badusobanuriye ko bibagora cyane ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bayigisha mu Cyongereza. Batwerekaga ko kugira ngo abana bisanzure babone uko babaza ibibazo, byabafasha ari uko isomo ritanzwe mu Kinyarwanda.'

    'Banasabye ko hanozwa uburyo bw'imyigishirize hibandwa ku gusura ahantu ndangamateka n'inzibutso no gutega amatwi abatangabuhamya no kuzana mu mashuri inzobere zifite ubumenyi buhanitse.'

    'Abarimu ni bato; hari n'aho twasanze ari abanyamahanga; ugasanga hari umunyamahanga urimo kwigisha isomo ry'amateka ukibaza ukuntu bimworohera cyangwa uko yarushaho gusobanura neza amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Mu bindi byifuzo ni uko abarimu bigisha amateka bashyirirwaho amahugurwa ahoraho nk'uko bikorwa ku bigisha andi masomo nka Siyansi, Icyongereza, Ikinyarwanda n'Ikoranabuhanga.

    Senateri Murangwa yongeyeho ati 'Twasanze aba ngaba bagira gahunda ihoraho y'amahugurwa ariko abigisha amateka ugasanga uyu mwihariko batawufite cyane ko twemera ko iri atari isomo risanzwe bijyanye n'amateka yacu.'

    Senateri Uwizeyimana ati 'Abarimu bafite ubusa, bagatanga ubundi'

    Senateri Uwizeyimana Evode, yavuze ko basura amashuri intego bari bafite kwari ukumenya uko iri somo ryigishwa n'uko abarimu bategurwa ariko basanze birimo ikibazo gikomeye.

    Yagize ati 'Wasangaga ubumenyi bw'abarimu bugerwa ku mashyi, ntabwo twatinya kubivuga. Ikindi kibazo abana batubwiye gikwiye gushyirwamo imbaraga, ni ikibazo cy'ururimi. Ntabwo abasaba kwiga iri somo mu Kinyarwanda babisaba kubera ko ari isomo ry'amateka gusa, ushobora kujya no mu biga n'ibindi bakakubwira ko ingorane z'ururimi bazifite. Izi ngorane z'ururimi abana bafite zirakomoka ku barimu babo.'

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko hari n'aho basangaga abarimu bitiranya isomo ry'amateka n'ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda cyangwa gahunda zo kwibuka n'aho byagaragaye ko abantu batinya kuvuga ibintu uko byitwa.

    Ati 'Abantu bavuye ku byitwa Abahutu n'Abatutsi barema ibindi bice bibiri. Kuba utari mu ruhande rw'abahigwaga ubwo uranga kuvuga ko uri umuhutu; kuvuga ngo jye nari mu ruhande rw'abahigwaga ubwo urimo uravuga ko uri umututsi […]'

    Ikindi kibazo ni uko mu kwigisha amateka bagarukira mu 1994 nyamara mu bigize amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo ingaruka zayo n'ingamba leta yafashe kugira ngo yongere kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda nk'uko abasenateri bakomeje kubigarukaho.

    Senateri Uwizeyimana ati 'Ikibazo cy'ubumenyi abarimu bafite n'ururimi bigishamo, twasanze ari imbogamizi ikomeye, icyo cyuho twarakibonye, ibyo ni byo bijyana n'uko kuba bafite ubusa na bo batanga ubusa.'

    Senateri Alexis Mugisha yavuze ko bikwiye ko iri somo ryahabwa umwihariko rigatandukana n'andi mateka ku buryo yaba amasomo abiri atandukanye.

    Senateri Pélagie Uwera yavuze ko niba byaragaragaye ko guhugura abarimu ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari cyo gisubizo, bikwiye ko ategurwa byanaba ngombwa agashyirwa mu biruhuko binini mu gihe haba hari imbogamizi zishingiye ku gihe.

    Sena yavuze ko hari aho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa n’abanyamahanga barimo n’abatayasobanukiwe neza

    Abasenateri bavuga ko uburyo amateka y’u Rwanda yigishwamo bukwiriye kurebwaho neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-buryo-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-yigishwa-mu-mashuri

  • Drake yahishuye ko afite inkomoko muri Nigeri… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Aubrey Drake Graham wamenyekanye mu muziki nka Drake muri Amerika, ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Canada, yatangaje ko afite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Nigeria.

    Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko ibizamini by’amaraso byakorewe kuri Se Dennis Graham byerekeranye ko inkomoko yabo 30% ari muri Nigeria.

    Andi makuru kandi avuga ko ibizamini by'amaraso se wa Drake yakoresheje, bigaragaza ko hari n'ibindi bihugu by'Afurika afitemo ibisantera. Muri ibyo harimo: Ghana, Cameroun na Mali.

    Ibyo gukoresha ibizamini by’amaraso ku byamamare byo Burengerazuba bw’isi, ni ibintu bimaze iminsi bikorwa, dore ko hari n’abandi bakoresheje ibi bizamini bagasanga bafite inkomoko muri Afurika.

    Abandi basanze bafite inkomoko muri Afurika harimo: Meghan Markle aho 43% byererekanye ko afite inkomoko muri Nigeria ndetse na Lil Wayne basanze afite 53% n’ubundi nawe muri Nigeria hamwe na Ludacris ufite 57% muri Ethiopia.

    Tugarutse gato kuri Drake, uyu muhanzi akaba akunze gukorana indirimbo n’abahanzi bo Nigeria igihugu yavuze ko afitemo inkomoko, muri abo harimo: Wizkid ndetse na Tems.

    Drake yahishuye ko ibizamini by'amaraso ya Se bipima igisekuru byerekanye ko akomoka muri Nigeria kuri 30%

    Drake yasangije aya makuru abafana be abinyujije kuri Instagram ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129110/drake-yahishuye-ko-afite-inkomoko-muri-nigeria-129110.html

  • U Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere mu mik… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino ngaruka mwaka, igiye kongera kubera mu gihugu cy’u Bufaransa kuva tariki 2 kugera tariki 6 Kamena. Iyi mikino yitabirwa n’amarerero y’ikipe ya Paris Saint-Germain aho ari hose ku Isi, iyi ikaba ari nshuro ya kabiri irerero rya PSG mu Rwanda rigiye kwitabira iyi mikino.

    U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe abiri, ikipe ya mbere n’iy’abana batarengeje imyaka 11, iyi kipe ikaba yisanze mu itsinda rya mbere, iri kumwe na Kuwait, Turkey n’u Bufaransa. Ikipe ya kabiri, ni ikipe y’abatarengeje imyaka 13, nayo irikumwe na Turkey, u Bufaransa, UK, na Korea y’Epfo.

    Umwaka ushize, u Rwanda mu batarengeje imyaka 13 rwegukanye igikombe rutsinze Brazil penariti 7-6, naho mu batarengeje imyaka 11 u Rwanda ruba urwa kane nyuma yo gutsindwa na Misiri. 

    Umwaka ushize u Rwanda mu batarengeje imyaka 13 rwatahukanye igikombe mu Rwanda

    Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 7 

    Mu batarengeje imyaka 11 u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere 

    Mu batarengeje imyaka 13 u Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129097/u-rwanda-rwisanze-mu-itsinda-rya-mbere-mu-mikino-yigikombe-cyisi-gitegurwa-na-psg-129097.html

  • Musambira/#Kwibuka29: Amwe mu mafoto y'ingenzi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Munyaneza Theogene #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 7 Gicurasi 2023 bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Benshi mu batutsi bishwe bari abahatuye n'abahanyuraga bahunga bashaka kugera i Kabgayi ( amwe mu mafoto).

    Mbere yo gutangira gahunda yo kwibuka, Padiri yafashije abitabiriye kwiragiza Imana mu Isengesho.
    Gitifu Nyirandayisabye Christine yatanze ikaze.

    Umubyeyi watanze ubuhamya.
    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinwe iterambere ry'Ubukungu.
    Hon. Rwaka.

     

    Munyaneza Theogene 

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/09/musambira-kwibuka29-amwe-mu-mafoto-yingenzi-mu-gikorwa-cyo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi-munyaneza-theogene/