Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yifatanyije n'umugore we kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri bamaze babana nk’umugabo n’umugore. Meddy ati:' Mu myaka ibiri ishize nashakanye n'inshuti yanjye magara. Ndagukunda Mimi'.
Aya magambo ya Meddy yakurikijwe ibitekerezo bitandukanye by'abantu bakunda iyi 'Couple' barimo na Uwicyeza Pamella wa The Ben ndetse na Mimi ubwe wasubije umugabo we mu ijambo rimwe ati: 'Ndagukunda'.
N'ubwo Mimi yashyize hanze iyi foto y'umwana wabo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru mu masaha 2, Meddy nta kintu yari yayivugaho, icyakora ntiyari no mu bamaze kuyireba.
Mu Rwanda hari kubera imikino ya nyuma nyafurika muri Basketball. Nyi ni imikino yatangiye gukinwa taliki 20 Gicurasi 2023 ikaba iri kubera muri BK Arena.Â
Uyu munsi ni bwo hatangiye gukinwa imikino ya 1/2. Saa kumi n’imwe zuzuye ni bwo hari hategerejwe umukino wa Petro De Luanda yo muri Angola na AS Dounaes yo muri Senegal.
Petro De Luanda yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Côte d'Ivoire iyitsinze amanota 88-84 naho AS Dounaes yo yari yatsinze Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique amanota 93-73 muri 1/4.
Uyu ni umukino watangiranye imbaraga zidasanzwe dore ko nibura mu munota wa mbere buri kipe yari yamaze kubona amanota 3.Â
Amakipe yombi yakomeje gukubana ku buryo bukomeye ntawushaka kurekura maze agace ka mbere karangira AS Dounaes iyoboye n’amanota 20-19 ya Petro De Luanda.Â
Mu gace ka kabiri guhangana byakomeje, gusa AS Dounaes ikerekana itandukaniro cyane kuko hari n’aho yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 babifashijwemo na Khaman Maluach watsindaga amanota menshi. Igice cya mbere cyarangiye AS Dounaes ikomeje kuyobora n’amanota 49-45 ya Petro De Luanda.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri n’ubundi amakipe yombi yakomeje gukina yegeranye cyane adashaka gusiganwa. Marcus Christopher Crawford yakomeje kwigaragaza atsinda amanota menshi bituma ikipe ye ya AS Dounaes irangiza agace kagatatu ikiyoboye n’amanota 69-63.Â
Agace kagatatu ari nako ka nyuma AS Dounaes yinjiye mu kibuga yariye amavubi ishaka gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi, mu minota 3 gusa yari yamaze kurusha Petro De Luanda amanota agera kuri 14.Â
Uko umukino waganaga ku musozo warushijeho kuryoha ari nako umukinnyi nka Jean Jaques Boissy wa AS Dounaes yigarurira abafana bari bari muri BK Arena bitewe n’ukuntu yari ari gutsinda amanota 3 inshuro nyinshi.
Umukino warangiye AS Dounaes itsinze amanota 92-86 ya Petro De Luanda ihita inakatisha y’umukino wa nyuma aho izahura n’iri bukomeze hagati ya Stade Malien yo muri Mali na Al Ahly yo mu Misiri ziri bukine saa mbili n’igice n’ubundi uyu munsi.Â
AS Dounaes yo muri Senegal itahabwaga amahirwe cyane niyo yageze ku mukino wa nyuma
Imirenge itatu muri 12 igize akarere ka Kamonyi ariyo; Runda, Rugalika na Gacurabwenge ibarwa nk'igize umujyi w'Akarere. Kuva mu 2019, irimo gahunda y'itegurwa rya Site z'imiturire. Amafaranga ibihumbi 250 asabwa umuturage ku kibanza ahatunganywa Site yagiye avugisha benshi, bamwe bakikoma ba Rwiyemezamirimo babasaba ibirenze ibiri mu masezerano. Mu basabwa kwishyura ibihumbi 250, abagera kuri 17% kumanura nibo bamaze kwishyura gusa.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel mu kiganiro na intyoza.com avuga ko hari bimwe mu byo abaturage babarizwa muri izi Site bashyira kuri ba Rwiyemezamirimo kandi ntaho bahuriye nabyo. Avuga kandi ko n'imirimo imaze gukorwa itarishyurwa ku kigeri gishimishije kuko ahagomba kuva ubwishyu bibaze gukorwa ku kigero cya 17% .
Visi Meya Niyongira Uzziel, aha yari imbere y'ibiro by'Umurenge wa Runda.
Visi Meya Niyongira, avuga ko gahunda cyangwa icyemezo cyo gushyiraho ubu buryo bw'imiturire( Site) byakozwe n'ubuyobozi bw'akarere nyuma yo kubona ko hari benshi mu baturage bava Kigali n'ahandi baza gutura Kamonyi, by'umwihariko mu Mirenge ya Runda, Rugalika na Gacurabwenge handi aho batura hadatunganijwe.
Ahamya ko ubuyobozi butari kubuza abantu gutura, ariko kandi mu rwego rwo kwirinda akajagari n'imiturire idakwiye, bahisemo guca imihanda muri ibi bice byari kuzagorana, bashyiraho uburyo buri muturage agira uruhare mu gutunganya Site zaganwe, aho kandi avuga ko ibyo byanazamuye agaciro k'ubutaka ahatunganyijwe.
Ni iki wamenya ku mafaranga ibihumbi 250 yagiye avugisha benshi amangambure?
Aya mafaranga asabwa buri muturage ku kibanza kimwe( ahatunganijwe), agabanijemo ibice byinshi, aho bimwe bireba Rwiyemezamirimo, hakaba ibindi bireba ubuyobozi bw'Akarere haba none cyangwa se mu gihe runaka bazaba bashaka abandi bakora ibikorwa bitareba ba Rwiyemezamirimo barimo gutunganya aya masite none.
Imihanda yagutse mu masite yagenewe imiturire.
Muri ibyo bikorwa bikubiye mu mafaranga ibihumbi 250 atangwa harimo; Gukora Igishushanyo mbonera, Gutanga ibyangombwa bishyashya, Gushyiraho Borune za buri kibanza ndetse no guhanga umuhanda kuko ntayari ihari. Icyo kuzana amazi meza, amapoto n'ibindi bikorwa remezo mu rwego rwo kunoza imiturire si ibya none.
Mu bireba cyane ba Rwiyemezamirimo mu cyiciro cya mbere cy'itunganywa ry'aya ma Site nkuko Visi Meya Uzziel abisobanura harimo; Guca ibibanza, Guhanga imihanda, ugakorwa ku buryo buri kibanza kiba gifite uko gikora ku muhanda. Inzira z'amazi( Ruhurura) ntabwo bireba ba Rwiyemezamirimo uyu munsi kuko bitari mu masezerano bafitanye n'Akarere.
VIsi Meya Uzziel, avuga ko aya mafaranga yakwa umuturage ahatunganijwe ikibanza, ayatanga ari uko agiye kugira icyo akora ku kibanza kuko hari benshi bafite ibibanza bataragira icyo bakora bityo no kwishyura bakaba batarabikora.
Muri Site z'imiturire uko ari 18 muri iyi mirenge itatu, abantu bamaze gutanga aya mafaranga kuva iyi gahunda itangiye, cy'imyaka ishize iyi gahunda itangijwe ntabwo bararenga igipimo cya 17%. Busobanuye ko na ba Rwiyemezamirimo bakoresha amafaranga yabo bwite, bategereje kwishyurwa ahamaze gutunganywa mu gihe abaguze ibibanza bazaba batangiye kubikoresha.
Visi Meya Uzziel avuga ko mu guhanga izi Site z'imiturire ubutaka bwagize agaciro gasumbye aka mbere, abantu bakabona aho batura kandi neza, igisigaye kikaba guhuza ibikorwa byagenwe mu gihe ibisabwa byose byaba bimaze gutangwa na buri wese bireba( amafaranga ibihumbi 250). Avuga kandi ko ibijyanye n'inzira z'amazi nabyo bitekerezwaho kandi ko uko ubushobozi buzaboneka nabyo bizakorwa.
Uburebure bw'imihanda imaze gutunganywa burasaga ibirometero 75, mu gihe kuri izi Site 18 abagera kuri 17% ku manura aribo gusa bamaze kwishyura ibyo basabwa. Ibyo Visi Meya Uzziel, avuga ko kutishyura byashyize ba Rwiyemezamirimo mu myenda ya za Banki, bakaba bakoresha amafaranga yabo bwite muri ibi bikorwa.
Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo baganiriye na intyoza.com, bahamya ko iyi mikorere yashyize abatari bake mu gihombo kuko benshi bakoresha amafaranga ya Banki bakarwana no kwishyura nyamara bo byinshi mu byo basabwaga barabikoze.
Hari aho ba Rwiyemezamirimo barwana no gushaka uko baca inzira zoroheje zitwara amazi.
Bavuga kandi ko kenshi kutamenya amakuru kwa bamwe basa n'ababikoma bumva ko ibyo batakoze aribo babibazwa, cyane nka za Ruhurura zitwara amazi n'ibindi bitari mu masezerano. Ikindi kuri ibi, bavuga ko mbere byari byoroshye kwishyuza umuturage ku kibanza, ariko kuva hari ububasha bumwe mu igura n'igurisha bwashyizwe kwa ba Noteri bigenga, ibintu bisa n'aho byagoranye kuko mbere bikiri ku Murenge, bikorwa n'Abakozi ba Leta byari byoroshye guhita babibona, none biragoye kuko uguze cyangwa ugurishije haba ubwo ntawe uhita abimenya uretse wenda igihe batangiye kubaka ahatunganijwe.
Dore uko Amafaranga ibihumbi 250 yo gutunganya Site akoreshwa;
Mu buryo bugaragara, muri aya mafaranga uko ateye imirwi mu byo agomba gukora, usanga ko hari ibisaba ko abarebwa no kuyatanga babikora kuko mu gihe batakwitabira kuyatanga mu buryo bukwiye, hari ibitabasha kuzakorwa kuko n'ibyambere ubwabyo bitarakorwa ngo birangire kandi aribyo shingiro ry'ibigomba gukurikira. Aha ni naho usanga abapatanye mu gice gisa nk'ikibanziriza ibindi gutunganya izi Site z'imiturire bakigowe no gutunganya ibyo basabwa mu mafaranga yabo bwite cyangwa se amadeni ya Banki kuko ahakavuye ubushobozi busubiza ibibazo bimwe na bimwe, abasabwa kwishyura benshi ntabyo barakora. Bimaze gusa gukorwa ku kigero cya 17%.
Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, mu Murenge wa Munyiginya, Akagari ka Kibazi, Umudugudu w'Akabuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya MUKANTAMBARA Brigitte, yatangarije UMUSEKE ko urupfu ry'uyu musekirite rwamenyekanye mu gitondo.
Gitifu MUKANTAMBARA yavuze ko yarindishaga Banki inkoni bityo nta bundi bwirinzi.
Kwamamaza Akomeza ati 'Ni za sosiyete zirinda amabanki ariko nta mbunda yari afite. Yarindaga ari umwe. Bamuteraguye ibyuma.'
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iperereza ryatangiye.
Ati 'Iperereza ryahise ritangira kuko inzego z'umutekano zikimara kubimenya zahise ziza. Ubu bari gukurikirana ngo harebwe ababikoze ngo bafatwe.'
Nubwo uyu wari ushinzwe umutekano yishwe ariko Banki yo ntiyigeze yibwa. Gitifu yagiriye inama sosiyete zicunga umutekano kurindisha Banki intwaro.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro by'iBitaro bya Rwamagana.
Rwagizwe ubwiru nk'amabanga y'ubutasi! Urukundo rw'umunyamakuru Jean Luc n'umukobwa w'umubyinnyi rwagizwe ubwiru, rwatangiye kuba kimenyabose.
Jean Luc Imfurayacu ari mu rukundo n'inkumi yitwa Mucyo Mignonne Gabriella.
Mignonne asanzwe ari umubyinnyi ngenderwaho mu itorero ry'Igihugu Urukerereza, riserukira u Rwanda mu birori mpuzamahanga bitandukanye.
Urukundo rw'aba bombi rwibera mu bwiru kuko batari babitangaza.
Ku munsi w'abakundana muri uyu mwaka nibwo Jean Luc yashyize ifoto hanze ari kumwe n'uyu mukobwa gusa ntiyagaragaraga mu maso gusa abamuzi batwemereye ko ari Mignonne.
Kuri iyo foto Jean Luc yifurije uyu mukobwa umunsi mwiza w'abakundana ndetse aboneraho no kumwibutsa ko amukunda.
Amakuru twamenye ni ko aba bombi bamaze umwaka urenga mu rukundo.
Gusa nubwo bamaze umwaka urenga bakundana amakuru avuga ko Jean Luc yatangiye gutereta Gabriella nyuma gato y'umwaduko w'icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi mu mwaka wa 2020.
Inkuru y'urukundo rw'aba bombi imaze igihe yaragizwe ibanga ku buryo izwi n'imiryango n'inshuti za hafi zo nyine.
Zimwe mu nshuti za hafi z'abo bombi, zemeza ko urukundo rugeze kure dore ko bashobora no kurushinga mu minsi ya vuba aha.
Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa ndetse no hanze muri rusange ,Diamond Platnumuz wanabyaranye n'umuherwekazi wo muri Afurika y'Epfo Zarinah Hassan 'Zari The Boss Lady' abana babiri yatangaje ko yifuza kubyarana undi mwana n'uyu mugore bamaze igihe baratandukanye. Ibi Diamond yabigarutseho muri filime yitwa Young, Famous and African igice cya 2, yasohotse ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023.
Young, Famous and African, ni filime igaragaza ubuzima bw'ibyamamare byo ku mugabane w'Afrurika. Iyi filime iri kuri Netflix, Diamond Platinumz agaragaramo arimo atereta ndetse agasomana byimbitse n'Umukobwa ukomoka muri Ghana witwa Fantana uyu akaba asanzwe ari n'umuhanzi.
Muri iki gice cya Kabiri cy'iyi filime, Diamond abwira Fantana ko adashobora gukundana na Zuchu, ahubwo ko yabibeshye mu rwego rwo kugira ngo amuzamure. Ni amagambo atarakiriwe neza na Zuchu, ubwo mubyara wa Diamond Platnumz, witwa Romy Jones usanzwe ari Umuhanzi ndetse akavanga n'imiziki yabazaga kuri Instagram niba Zuchu yabonye igice cya Kabiri filime.
Hari hamaze igihe havugwa inkuru z'urukundo hagati ya Zuchu na Diamond Platnumz ndetse muri Gashyantare uyu mwaka, aba bombi bemeje ko batandukanye. Ibi byaje gusa nk'ibyemezwa n'uyu muhanzikazi anasiba amafoto yabo bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga ze. Gutandukana kwabo kwavuzweho byinshi, gusa bo bemeza ko bagiye kubana nk'abavandimwe.
Diamond Platnumz usanzwe ufitanye abana babiri yabyaranye na Zari Hassan, yahishuye ko agikunda uyu mugore bamaze igihe baratandukanye ndetse avuga ko yifuza kubyarana na we umwana wa gatatu.
Ikinyamakuru the Citizen, cyatangaje ko Zari na we usanzwe ukina muri iyi filime yahise asubizanya uburakari Diamond Platnumz, ndetse avuga ko natamuvira mu buzima azitabaza inkiko.
Yagize ati: 'Uzahora iteka mu buzima bwange kubera abana dufitanye, bitari uko wahawe ikaze. Namaze kugusiba kandi niba utabyemera, reka urukiko ruzabifateho umwanzuro.'
Zari Hassan wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, mu gice cya mbere cya filime Young, Famous and African yavuze ko uyu mugabo ariwe wamunanije kugeza ubwo batandukanye. Yavuze ko yari abizi ko uyu muhanzi atari uwo kwizerwa gusa akomeza kurenzaho. Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye amushinja kumuca inyuma.
Umubyeyi w'umuhanzi Costa Titch uheruka kwitaba Imana yavuze ko amaze igihe ategereje ibisubizo by'ibizamini byafashwe ngo harebwe niba umwana we yaba yararozwe ariko ko amaso yaheze mu kirere.
Uyu mubyeyi usigaye ukoresha urubuga rwa Instagram rw'uyu muhanzi wapfuye, yagaragaje ko bikekwa ko umuhungu we yaba yarapfuye ndetse ko bakoresheje ibizamini ngo barebe ko yaba yarishwe n'uburozi ariko kugeza n'ubu ibisubizo bitaraboneka.
Uyu mubyeyi mu butumwa yanditse, yagaragaje ko afite ikibazo kuri laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bijyanye n'ubuzima muri Afurika y'Epfo; agaragaza ko hashize amaze amezi ategereje kumenya niba umuhungu yarishwe n'uburozi.
Ati 'Serivisi za laboratwari y'igihugu zishobora gufata amezi cyangwa imyaka kugira ngo zirangize ibizamini by'uburozi. Ibi bivuze ko ntari umubyeyi wenyine muri Afrika y'Epfo ugomba gutegereza ibisubizo.'
'Binasobanura kandi ko niba hari umuntu waroze umuhungu wanjye, ashobora kwihunza ubwicanyi. Ndasaba ubufasha kugira ngo tubone ibisubizo kuko na polisi ntacyo ishobora gukora idafite ibisubizo by'ubuvuzi.'' Ku wa 11 Werurwe nibwo Costa Titch yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johanesburg.
Amashusho yashyizwe hanze amugaragaza ari kuririmba yizihiwe, akikubita hasi. Mu gihe bamweguraga yakomeje kuririmba, nyuma y'amasegonda make noneho ahanuka ku rubyiniro.
Nyuma y'iminota mike aguye, byaje kwemezwa ko yashizemo umwuka.
Uyu musore yari yaratangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Activate' ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.
Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo 'Nkalakatha Remix' yakoranye na Riky Rick na AKA uheruka kwitaba Imana. Yamenyekanye muri 'Big Flexa' yakoranye na C'buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu 'Amapiano'. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose. Hari kandi iyitwa 'Champuru Makhenzo' nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C'BUDA M, 'Nomakanjani', 'Monate C' yakoranye na AKA , 'Super Star' yahuriyemo na Diamond Platnumz n'izindi.
Uru rukiko rusanzwe ruri mw'iperereza ku burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo kuva mu 2004. Ntibizwi niba ubu busabe bushya buri butume iperereza ryagurwa.
Ministri w'ubutabera muri Kongo, abinyujije mw'itangazo yavuze ko guverinema ya Kongo ihangayikishijwe cyane n'ibibazo abatuye mu duce tuvugwamo iki kibazo bakomeje kugira.
Intego y'ubu busabe bushya bwatanzwe na Kongo ni ugukora iperereza no guhana umuntu uwo ari we wese waba waragize uruhare mu ihungabanywa ry'uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu hagati y'umwaka wa 2022 na 2023.
Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, umutwe w'inyeshyamba za M23 wagabye ibitero bundi bushya wigarurira imijyi n'ibyaro bimwe na bimwe mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko u Rwanda rurabihakana.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha nta byinshi rwavuze kuri iki kibazo uretse kuba rusuzuma ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa karindwi 2002 mu ntara ya Ituri muri Kivu ya ruguru n'iy'epfo.
Kugeza ubu uru rukiko rumaze guhamya ibyaha abakuru b'imitwe yitwara gisirikare muri kongo batatu. Umwe rwamuhamije ibyaha by'intambara abandi rubahamya ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu kubera uruhare bagize mu mahano yabereye mu burasirazuba bwa Kongo.
Biteganyijwe ko Umushinjacyaha mukuru w'urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Karim Khan azasura umurwa mukuru wa Kongo Kinshasa n'intara zazahajwe n'imitwe y'inyeshyamba muri uku kwezi kuva italiki 28 kugeza 31 uku kwezi.
Kuva ku mutwe kugera ku musatsi uri mwiza, ni yo mpamvu mpora iteka numva nagumana nawe ubuziraherezo. Ntibinyorohera kuba iteka nakubwira buri kimwe ntekereza ariko muri njye iteka mba mpora ntekereza kandi nshimishwa no kwitwa umugabo wawe. Burya iyo ubona nita ku mubiri wanjye mba ngirango ndebe ko nasa nawe ariko kubishyikira ntibyanyorohera kuko uri mwiza by'agahebuzo.
Ngukunda uko uri mukundwa, Nezezwa iteka no kukubona wiyitaho ngakunda guhora nitegereza ubwiza bwawe. Ibyo ni bimwe mu binyereka kandi bikampamiriza urwo unkunda bigatuma iteka mba umunyamahirwe wo kuguhora iruhande.
Gusa hari ikintu cy'ingenzi nkumenyesha; ngukunda uko uri kose. Ni yo mpamvu nitwa umunyamahirwe kuva wanyemererako tuzahora iteka dusangira akabisi n'agahiye. Uri mwiza imbere n'inyuma n'utabibona yaba yigiza nkana.
Kuva ku mutwe kugera ku musatsi uri mwiza, ni yo mpamvu mpora iteka numva nagumana nawe ubuziraherezo. Ntibinyorohera kuba iteka nakubwira buri kimwe ntekereza ariko muri njye iteka mba mpora ntekereza kandi nshimishwa no kwitwa umugabo wawe. Burya iyo ubona nita ku mubiri wanjye mba ngirango ndebe ko nasa nawe ariko kubishyikira ntibyanyorohera kuko uri mwiza by'agahebuzo.
Ngukunda uko uri mukundwa, Nezezwa iteka no kukubona wiyitaho ngakunda guhora nitegereza ubwiza bwawe. Ibyo ni bimwe mu binyereka kandi bikampamiriza urwo unkunda bigatuma iteka mba umunyamahirwe wo kuguhora iruhande.
Gusa hari ikintu cy'ingenzi nkumenyesha; ngukunda uko uri kose. Ni yo mpamvu nitwa umunyamahirwe kuva wanyemererako tuzahora iteka dusangira akabisi n'agahiye. Uri mwiza imbere n'inyuma n'utabibona yaba yigiza nkana.