Category: Uncategorized

  • DRC: Urukiko rwahamije ibindi byaha Depite Mwangachuchu ushinjwa gukorana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Depite Mwangachuchu uheruka gutabwa muriyombi n'inzego zishinzwe umutekano wa DR Congo ashinjwa gukorana na M23, yongerewe ibyaha mu rubanza rwe.

    Ku munsi wejo tariki ya 23 Gicurasi 2023, CP Robert Mushamalirwa Umupolisi wari ushinzwe uburinzi bwa SMB(Societe Miniere de Bisunzu) ya Depite Mwangachuchu icukura amabuye y'agaciro , yitabye Urukiko rukuru rwa gisirikare muru DR Congo mu murwa mukuru Kinshasa, kugirango atange amakuru n'ibisonuro ku rubanza Sebuja aregwamo ibirego birimo gukora bya hafi na M23 .

    CP Robert Mushalirwa yabwiye Urukiko rukuru rwa gisirikare ,ko Depite Mwangachuchu afite indi kampani icukura amabuye y'agaciro yise 'Kwa Mwangachuchu' mu gihe izwi n'amategeko ya SMB yiyitiriraga, atari iye ahubwo ari iy'umuvandimwe we witwa Ben Mwangachuchu.

    Yakomeje avuga ko atigeze amenya Depite Mwangachuchu ahubwo yumvaga bamuvuga gusa nk'umudepite watorewe guhagararira Localit ya Masisi mu Nteko Nshinganategeko bituma agerageza gushaka uko yazahurira nawe ariko birangira atabashije kubigeraho.

    CP Robert Mushalirwa , yongeyeho ko Kompani ibivugwa ko kampani ya SMB icukura amabuye y'agaciro ari iya Depite ataribyo kuko afite ibindi binombe by'amabuye y'agaciro bizwi nka'Chez Mwangachuchu bisobanuye 'Kwa Mwangachuchu mu gihe iyo yindi ya SMB ari iy'umuvandimwe we.

    Ati:': Ntabwo narinzi Depite Mwangachuchu ahubwo n'umvaga bamuvuga nk'Umudepite watorewe guhagararira Teritwari ya Masisi mu Nteko Nshingamategeko. Ariko ngarutse ku byo ashinjwa n'uko hari ibindi yakoraga bidasobanutse nk'aho yiyitiriraga Kampani ya SMB kandi ari iy'umuvandimwe we Ben Mwangachuchu.'
    Mu bindi byaha bikomeye Depite Mwangachuchu ashinjwa, harimo kuba yari intasi y'u Rwanda ikorera muri Diyasipora Nyarwanda iba i Kinshasa ndetse ihagarariye inyungu z'u Rwanda muri DR Congo nk'uko byemejwe n'Urwego rushinzwe ubutasi muri DR Congo (ANR)

    Urukiko rukuru rwa Gisirikare muri DR Congo, rwahise rwanzura ko ruzakomeza uru rubanza kuwa 26 Gicurasi 2023 .

    Twibutse ko Depite Mwangachuchu, yatawe muri yombi mu kwezi kwa Gashyantare 2023,nyuma yaho urwego rw'ubutasi ruzwi nka ANR(Agence National de Renseignemt) ,rusanze intwaro nyinshi n'amasasu mu bubiko bw'ikoresho bya Kampani ye mu mujyi wa Goma.

    Ibi, byatumye ahita ashinjwa gukorana n'Umutwe wa M23 warimo wigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rusthuru na Masisi muri icyo gihe.

    K'urundi ruhande, Depite Mwangachuchu , yahakanye ibi birego avuga ko ari akagambane ari gukorerwa kugirango yamburwe imitungo ye ndetse ko intwaro yari atunze ari iyo yari yemerewe n'amategeko.

    Depite Mwangachuchu ni Umwe mu Banye congo bo mu bwoko bw'Abatutsi uvuka mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, teritwari nya Masisi, umaze igihe atorohewe n'Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kuva Umutwe wa M23 watangira gukaza ibitero byawo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi guhera mu mpera z'Umwaka wa 2023

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/drc-urukiko-rwahamije-ibindi-byaha-depite-mwangachuchu-ushinjwa-gukorana

  • Amerika: Umusore w'Imyaka 19 akurikiranyweho Gushaka Kwica Perezida – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n'ishami rya polisi rishinzwe kurinda za parike, Sai Varshith Kandula, umuturage wa Leta ya Missouri — rwagati muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika — yatawe muri yombi mbere gato y'isaa yine z'ijoro ryo kuwa Kabiri, atwaye imodoka yakoresheje iyo mpanuka.

    Serija Thomas Twiname, umuvugizi w'iri shami rya polisi yavuze ko 'ibimenyetso bya mbere by'iperereza bigaragaza ko uyu musore yagonze abigambiriye bariyeri za parike ya Lafayette, iteganye na Maison Blanche.'

    Iyi mpanuka yabereye ku gice cya Ruguru cya pariki ya Lafayette Square, mu metero zibarirwa mu ijana uvuye ku ngoro ya Perezida w'Amerika, hafi ya hoteli nyinshi zikomeye.

    Urwego rw'ubutasi rushinzwe umutekano w'abayobozi bakuru rwatangaje ko nta muntu wakomeretse.

    Nk'uko bigaragara muri videwo y'ibyabaye, mu isaka ry'iyi kamyo hatahuwe ibendera rinini ry'ishyaka ry'aba nazi — rya Hitler.

    Uyu musore akurikiranweho ibyaha birimo 'ubushotoranyi', 'gutwara mu buryo bwateza akaga', 'gushaka kwica/gushimuta cyangwa gukomeretsa Perezida, visi- perezidante cyangwa umwe mu bo muryango we', 'gusenya no kuvogera umutungo wa leta'.

    Konti yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Linkedin yafunguwe mu mazina y'uyu musore igaragaza ko arimo gushaka akazi mu bijyanye no gusesengura amakuru. Kuri paji ye bigaragara ko nyir'iyi konti nta burambe na buke muri ako kazi afite.

    Isoko zitatangajwe zaganiriye n'ikinyamakuru Washington Post zavuze ko nta ntwaro n'imwe yasanzwe muri iyi kamyo.

    Nk'uko bitangazwa n'ishami rya televiziyo ya Fox rikorera aho, abakiriya ba hoteli ziri muri ako gace bagaragaje ko bahawe amabwiriza yo kwimuka nyuma y'aho ibyo bibereye.

    Videwo yashyizwe kuri internet n'umunyamakuru w'iyi televiziyo yerekana irobo irimo gusaka igice cy'inyuma cy'ikamyo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-umusore-w-imyaka-19-akurikiranyweho-gushaka-kwica-perezida

  • Uwarindaga Banki yatewe ibyuma mu kico n'abashakaga kwiba – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rwamagana umugabo uri mukigero w'imyaka 30 warindaga ishami rya banki riri ahitwa Ntunga mu Karere ka Rwamagana, yishwe atewe ibyuma mu mutwe n'abantu batazwi bashakaga kwiba iyo banki.

    Uwo murinzi yishwe mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w'Akabuye mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya mu Gasantere ka Ntunga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ko uyu mugabo byamenyekanye ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana Saa 6:00 bivuzwe n'umuntu wabavomeraga amazi yo gukora amasuku.

    Ati ' Yahageze abona amaraso abura umuzamu waharindaga, akomeza gukurikirana ya maraso asanga wa muzamu bamwishe umurambo bawujugunya mu bishyimbo hirya gato y'igipangu.'

    Mukantambara yizeza abaturage ko amafaranga yabo agicunzwe neza, ntacyayahungabanyije, ko bagiye gukaza umutekano w'amarondo banasaba iyi banki gushyiraho uburinzi buhamye.

    Ati 'Buriya iyo haba harindwa n'abantu barenze umwe nibura bari gutabaza abantu bakabyumva, bagatabara, tugiye kwegera iriya banki tuyisabe kongera umubare w'abayirinda.'

    Kuri ubu inzego z'umutekano zahageze zitangira iperereza ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi.

    Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana ngo ukorerwe isuzuma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/uwarindaga-banki-yatewe-ibyuma-mu-rwico-n-abashakaga-kwiba

  • Mbere yo kurekurwa abahamijwe uruhare muri jenoside bazajya babanza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubumwe n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuriye abadepite bagize komisiyo y'ubumwe bw'Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside ko aya mahugurwa azajya afasha aba bantu kubana neza n'abo bazasanga hanze ya gereza.

    Uyu muyobozi yagize ati: “Abahamijwe ibyaha bya jenoside bakatiwe imyaka hagati ya 20 na 30 bari gufungurwa. […]Bakwiye gutegurwa, bakagororwa mbere yo gusubizwa muri sosiyete kubera ko igihugu cyahindutse byihuse mu myaka 30, kandi turi gushyira imbaraga mu bumwe n'ubwiyunge mu gihe turwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guhakana.”

    Nk'uko The New Times ibivuga, Minisitiri Bizimana yakomeje ati: “Integanyanyigisho yihariye izafasha buri mwaka mu kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abahamijwe. Turi gukorana n'izindi nzego nka Minisiteri y'ubutabera, Minisitiri y'ubutegetsi bw'igihugu, Minisitiri y'umutekano w'imbere, imiryango idaharanira inyungu n'izindi mu kubaka iyi gahunda.”

    Biteganyijwe ko abahamijwe ibyaha bya jenoside bagera ku bihumbi 22 ari bo bazahugurirwa muri iyi gahunda. Minisitiri Bizimana aremeza ko bikwiye mu gihe bigaragara ko hari abakatiwe banze guhinduka, bagifite ingengabitekerezo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/mbere-yo-kurekurwa-abahamijwe-uruhare-muri-jenoside-bazajya-babanza-guhugurwa

  • Ubuhamya bw'uwakize nyuma y'imyaka irenga 10 atagira ubushake bwo gutera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ahanini abataka icyo kibazo bavuga ko bagitewe n'impamvu zitandukanye z'ubuzima bagiye banyuramo, zirimo kwikinisha, gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi bishobora kwangiza ubwonko bw'umuntu mu buryo bw'imitekerereze.

    Kubera izo mpamvu zitandukanye, uwitwa Shangazi yafashe icyemezo cyo kwita ku bafite ibyo bibazo, nyuma yo kubona ko bikira mu gihe umuntu yafata imiti yagenewe ku bivura neza no gukurikiza inama Shangazi uyu akugira uko zakabaye.

    Bamwe mu bo yafashije bagakira icyo kibazo, batanga ubuhamya bw'uko bakize kandi bemera ko byagizwemo uruhare rusesuye ijana ku rindi na Shangazi wabavuye.

    Uwatanze ubuhamya utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko nyuma yo gukurikira ibiganiro bitandukanye Shangazi atanga avuga ko afasha abantu batagira ubushake, n'abarangiza vuba ku kigero kitageza uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina ku byishimo bya nyuma ,yaje ku mugana n'ubwo ngo ku ikubitiro Atari afite ikizere ko hari icyo bizamumarira cyane ko hari benshi bakora nka we ariko babeshya ababagana.

    Ku murongo wa telephone n'ubundi aho Shangazi anyuza inyigisho zifasha abameze uko bakamugana, uyu yagize ati'Byari amaburakindi kuko nari nariyakiriye, ariko ndavuga nti uwagerageza n'uyu nkareba, naje kumureba ampa umuti ambwira uko mbigenza ndabikora bukeye nahise muhamagara mbona byahindutse ubushake bwatangiye kuza'

    Yakomeje avuga ko yari amaze imyaka itatu atagira ubushake ahubwo akoresha imiti ubwongera izwi nka Viayagara, gusa kuva yafata imiti ya Shangazi yaramuvuye n'ubwo atabyizeraga, gusa ngo ubu arashima Imana yamumuyoboyeho.

    Shangazi akomeza avuga ko Atari uyu gusa yavuye, ahubwo amaze kuvura benshi kandi bose bamutangira ubuhamya

    Yemeza ko kubura ubushake ari ikibazo kiriho kandi kivurwa kigakira neza mu gihe waba wagiriwe Ubuntu ugahura na shangazi kuko we ngo afite umwihariko w'umuti abandi badafite, akashingira ibyo avuga ku buhamya ahabwa n'abo amaze kuwuvuza.

    Mu rwego rwo kugera kuri benshi kandi bagahabwa ubuvuzi bwizewe, Shangazi yahisemo gushyiraho umuyoboro wa Youtubewitwa MASENGE TV atangiraho ibitekerezo no kugira inama abantu benshi mu gihe gito, aho wayisura ugakurikirana ibiganiro bye ndetse bikaba byakorohera no kumugeraho imbona nk'ubone iciye kuri uwo muyoboro.

    Source : https://umuryango.rw/inkuru-zamamaza/article/ubuhamya-bw-uwakize-nyuma-y-imyaka-irenga-10-atagira-ubushake-bwo-gutera

  • Itangazo:NIWEMUTONI Leonie yasabye guhindura amazina akitwa WILKES LEONIE (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIWEMUTONI Leonie yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko WILKES LEONIE NIWEMUTONI mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yashyingiranwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-niwemutoni-leonie-yasabye-guhindura

  • Julius Malema utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika y'Epfo yeruye ko (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na BBC i Johannesburg, Julius Malema yashimangiye ko “Afurika y'Epfo ni inshuti y'Uburusiya”.

    Yavuze kandi ko aho ishyaka rya African National Congress (ANC) — riri ku butegetsi muri Afurika y'Epfo — rihagaze ho kutagira uruhande iki gihugu kibogamiraho, hajyanye (hareba) gusa n'intambara yo muri Ukraine.

    Malema, w'imyaka 42, yabwiye umunyamakuru wa BBC Stephen Sackur wo mu kiganiro HARDtalk, ati: “Nzajya [nzageza] aharenze ubucuti n'Uburusiya. Mu ntambara, nzajya ku ruhande rw'Uburusiya ndetse nzanabuha intwaro”.

    Ishyaka EFF rinashaka ko Afurika y'Epfo yikura mu rukiko mpuzamahanga mbanabyaha (ICC/CPI).

    ICC yatanze urupapuro rwo guta muri yombi Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ku byaha byo mu ntambara acyekwaho gukorera muri Ukraine.

    Ariko Malema yasezeranyije kubuza igerageza iryo ari ryo ryose ryo guta muri yombi Putin, ubwo mu kwezi gutaha azaba yitabiriye inama y'ibihugu byo mu itsinda ry'ubukungu rya BRICS, izabera i Cape Town.

    BRICS igizwe na Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n'Afurika y'Epfo.

    Malema avuze aya magambo nyuma y'ikibazo mu mubano wa diplomasi hagati y'Amerika n'Afurika y'Epfo.

    Muri uku kwezi kwa Gicurasi (5), ambasaderi w'Amerika muri Afurika y'Epfo yavuze ko mu kwezi kw'Ukuboza (12) mu 2022, intwaro n'amasasu byapakiwe mu bwato bw'Uburusiya bwari buparitse muri Afurika y'Epfo, bijyanwa mu Burusiya.

    Leta y'Afurika y'Epfo yahakanye ivuga ko itigeze yemeza (iha uruhushya) ijyanwa ry'intwaro mu Burusiya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/julius-malema-utavuga-rumwe-n-ubutegetsi-muri-afurika-y-epfo-yeruye-ko

  • Tshisekedi mu Bushinwa azibanda ku masezerano bafitanye RDC (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Tshisekedi kuva none kuwa gatatu aragera i Beijing aho we n'itsinda rinini ry'abategetsi batangira uruzinduko rw'iminsi itanu, abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko impamvu nyamukuru imujyanye ari ayo masezerano.

    Biteganyijwe ko azahura na mugenzi we Xi Jinping kuwa gatanu, mu ruzinduko rwe kandi azasura imijyi Shenzhen, Shanghai na Hong-Kong, ndetse habeho ibiganiro bitandukanye ku bundi bufatanye hagati y'Ubushinwa na DR Congo.

    Ambasaderi Zhu Jing w'Ubushinwa i Kinshasa yatangaje ko 'yizeye ko uru ruzinduko ruzatanga umusaruro kandi rukazana imbaraga nshya mu bufatanye'.

    Gusa leta y'i Kinshasa iherutse kugaragaza ko itishimiye uburyo amasezerano yagiranye n'Ubushinwa mu myaka 15 ishize atungukira iki gihugu kandi ko 'Ubushinwa budakora ibyo bwemeye'.

    Mu itangazo ryo mu cyumweru gishize nyuma y'inama y'abaminisitiri, rivuga ko Tshisekedi yabwiye abagize guverinoma ko akanama kashinzwe kwiga aya masezerano katanze imyanzuro yako, izafasha mu biganiro n'Ubushinwa mu minsi iri imbere.

    Ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko agiye mu Bushinwa ku butumire bwa mugenzi we Xi Jinping, abasesenguzi bamwe bavuga ko Tshisekedi yifuza ko aya masezerano ahinduka ndetse ko ari yo mpamvu nyamukuru imujyanye.

    Ni amaseserano yiswe 'ay'ikinyejana', ikigo mpuzamahanga cy'imari ku isi (FMI/IMF) cyagerageje guhagarika mu 2009 kubera ideni rinini DRC isanzwe ifitiye ibigo by'imari byo mu Burengerazuba, ariko Kinshasa na Beijing biyahagararaho arakomeza, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Le Monde Diplomatique cyo mu Bufaransa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/tshisekedi-mu-bushinwa-azibanda-ku-masezerano-bafitanye-rdc-itungukiramo

  • Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports adaciye ku ruhande yavuze uwamwirukanye muri Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, yavuze ko nubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports atigeze abigiraho ikibazo gikomeye.

    Sadate yabivuze nyuma y'inkuru zacicikanaga kuri uyu wa Kabiri zivuga ko Munyangaju Aurore Mimosa yaguwe gitumo yakira ruswa, gusa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwabiteye utwatsi ndetse na we akaba yaje kugaragara muri LDK yitabiriye umukino NBA Academy na Espoir BBC.

    Ubwo yavugaga ku butumwa bwa Hakuzwumuremyi Joseph, umuyobozi w'ikinyamakuru Umuryango yashyize kuri Twitter bwagarukaga ku ifungwa rya Mimosa.

    Sadate nawe abinyujije kuri Twitter ye, yagize ati 'Ishyari mufitiye Aurore Mimosa rizabata igasi peee. Uziko iyo mu mubona muri iriya minisiteri muta inkonda. Muteye agahinda peee. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize ibintu birebire ariko mwe udushyari twabarenze(ashiraho e nyinshi) murakwiza impuha, yewe nzaba ndeba.'

     

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-wayoboye-rayon-sports-adaciye-ku-ruhande-yavuze-uwamwirukanye-muri-murera/

  • “Undebye uhubutse wagira ngo mfite amafaranga” Kadaffi Pro yagaragaye mu ishusho nshya yitandukanya n’abatunze agatubutse (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukamezi wakamejeje Kadaffi Pro yagaragaye mu ishusho nshya maze yitandukanya n'abatunze agatubutse.

    Mu mafoto yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram umukamezi wakamejeje Kadaffi Pro yagaragaye ari mbere y'imodoka nziza ndetse yambaye neza cyane ku buryo wabonaga ko ntaho wamutandukanyiriza n'abatunze agatubutse gusa yahise anyomoza aya makuru.

    Mu magambo ye yagize ati:'Undebye uhubutse wagira ngo mfite amafaranga' akimara kwandika aya magambo bamwe mu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram batangiye kugenda batanga ibitekerezo ku magambo ye.

    Amafoto ya Kadaffi Pro:

    Amwe mu magambo abantu bagiye bavuga:

    Source : https://yegob.rw/undebye-uhubutse-wagira-ngo-mfite-amafaranga-kadaffi-pro-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-yitandukanya-nabatunze-agatubutse-amafoto/