Category: Uncategorized

  • Hakenewe Miliyari 296Frw yo gusana ibikorwaremezo byangijwe n'ibiza-Minema #rwanda #RwOT

    Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, MINEMA, iravuga ko hakenewe Miliyari 296 z'amafaranga y'u Rwanda, kugira ngo hasanwe ibikorwaremezo byangijwe n'ibiza byibasiye uturere tw'intara y'Uburengerazuba, Amajyaruguru n'igice cy'intara y'Amajyepfo.

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Kamena 2023, ubwo Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, iy'ubuzima n'iyubutegetsi bw'igihugu bari mu kiganiro n'itangazamakuru, mu rwego rwo gutanga amakuru agezweho ku ngaruka zatewe n'ibiza.

    Kugeza ubu abantu 6 mu bari bakomerekejwe n'ibiza ni bo bakiri mu bitaro bitabwaho n'abaganga.

    Uburyo bwashyizweho bwo gutera inkunga leta bikozwe n'abaturage n'imiryango itandukanye, kuri ubu bumaze kwinjiza miliyoni 800 z'amafaranga y'u Rwanda.

    The post Hakenewe Miliyari 296Frw yo gusana ibikorwaremezo byangijwe n'ibiza-Minema appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/01/hakenewe-miliyari-296frw-mu-gusana-ibikorwaremezo-byangijwe-nibiza-minema/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakenewe-miliyari-296frw-mu-gusana-ibikorwaremezo-byangijwe-nibiza-minema

  • Gutungurana mu Mavubi! Bamwe basigaye habonekamo amasura mashya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagawe abakinnyi 28 azakuramo abo azifashisha ku mukino wa Mozambique, mu bakinnyi basigaye harimo na Meddie Kagere wari usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mikino itambutse.

    Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Mu bakinnyi umutoza Carlos Alós Ferrer yahamagaye ntiharimo Meddie Kagere, rutahizamu wa Singida Big Stars muri Tanzania ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia.

    Kuri iyi nshuro hagaragayemo abakinnyi bari bamaze igihe badahamagarwa nka Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF muri Sweden, Usengimana Faustin wa Al Qasim muri Iraq na Biramahire Abeddy wa UD Songo muri Mozambique.

    Hari abakinnyi kandi bahamagawe ku nshuro yabo ya mbere mu Mavubi nka Noe Uwimana ukina muri USA, Mugisha Didier wa Police FC, Patrick Mutsinzi wa Al Wahda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Ndikumana Danny wa Rukinzo FC mu Burundi.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda n’amanota 2, Mozambique na Benin zifite 4 ni mu gihe Senegal ya mbere yamaze no kubona itike ifite 12.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali, Rwanda), Ishimwe Pierre (APR FC, Rwanda) na Hakizimana Adolphe (Rayon Sports, Rwanda)

    Ba Myugariro: Fitina Omborenga (APR FC, Rwanda), Serumogo Ali (Kiyovu Sports, Rwanda), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat, Maroc), Ishimwe Christian (APR FC, Rwanda), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv, Norway), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports, Rwanda), Manzi Thierry (AS Kigali), Noe Uwimana (Philadelphia Union, USA) na Usengimana Faustin (Al Qasim, Iraq)

    Abakina Hagati: Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda),
    Bizimana Djihad, Rubanguka Steve (FC Zimbru, Moldova), Hakima Sahabo (Lille, France), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Ruboneka Bosco (APR FC, Rwanda), Samuel Gueulette (Raal La Louvierre, Belgium) na Rafael York (Gefle IF, Sweden),

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert (APR FC, Rwanda), Didier Mugisha (Police FC, Rwanda), Nshuti Dominique Savio (Police FC, Rwanda), Patrick Mutsinzi (Al Wahda, UAE), Ndikumana Danny (Rukinzo FC,Burundi), Nshuti Innocent (APR FC,
    Rwanda) na Biramahire Abeddy (UD Songo, Mozambique)

    Mukunzi Yannick yagarutse mu Mavubi

    Usengimana Faustin amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Biramahire Abeddy na we yagarutse mu ikipe y’igihugu

    Uwimana Noe yahamagawe bwa mbere mu Mavubi

    Ndikumana Danny na we ni ubwa mbere ahamagawe mu ikipe y’igihugu

    Rutahizamu Patrick Mutsinzi yitabajwe mu Mavubi ku nshuro ya mbere

    Rutahizamu ukiri muto Mugisha Didier na we yahamagawe bwa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gutungurana-mu-mavubi-bamwe-basigaye-habonekamo-amasura-mashya-amafoto

  • Sudan: Igitero cy'igisasu cyo mu bwoko bwa Rocket cyatewe mu isoko gihitana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aya makuru yemejwe n'umuganga wok u rwego rwa Doctor , umwe mu itsinda ryabo wanabitanganje kuri uyu wa gatatu ubwo iryo sanganya ryabaga.

    Uyu niwo mubare munini cyane w'abaturage bapfiriye icyarimwe bishwe n'igisasu kuva aho imirwano ihanganishije igisirikare cy'igihugu n'umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) itangiye kuwa 15 Mata 2023

    Ni igitero kije nyuma y'uko impande zihanganye zikuye mu biganiro byaberaga muri Amerika na Saudi Arabia bigamije guhosha ayo makimbirane.

    Nyuma y'ibyo byago hakurikiyeho ibikorwa by'urugomo no kumena amaraso ku bwinshi mu masaha ya nyuma ya saasita, byasize habarurwa nibura 17 bapfuye n'106 bakomeretse nkuko itsinda ry'abaganga muri Soudan babitangaje banyuze kuri Facebook.

    Kuva imirwano yakubura hagati y'igisirikare cya Soudan, ubu harabarurwa abaturage 883 bamaze guhitanwa n'ayo makimbirane.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-igitero-cy-igisasu-cyo-mu-bwoko-bwa-rocket-cyatewe-mu-isoko-gihitana-17

  • Meteo-Rwanda yateguje imvura nke mu bice by'Amajyepfo na Kigali muri uku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Meteo-Rwanda ivuga ko iyo mvura iteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena, iri ku kigero cy'isanzwe igwa mu mezi ya Kamena yo mu myaka myinshi yashize.

    Icyi kigo kivuga ko mu Rwanda hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 0 na 120, mu gihe isanzwe igwa mu mezi ya Kamena iba iri hagati ya milimetero 0 na 100.

    Icyegeranyo cya Meteo-Rwanda kigira kiti “Ibice byose uko ari bitatu by'ukwezi kwa Kamena, biteganyijwemo imvura nk'isanzwe igwa”.

    Ikirere giteganyijwe ngo kizaterwa n'ubushyuhe bwo mu nyanja ngari za Pasifika n'u Buhinde, buzaba buri hejuru y'ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Kamena, hamwe n'isangano ry'imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy'Isi”.

    Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 80 na 120, iteganyijwe mu majyaruguru y'uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, duherereye muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga n'iya Gishwati.

    Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80 iteganyijwe mu turere twa Nyamasheke na Rutsiro, ahasigaye mu turere twa Rubavu na Nyabihu, mu burasirazuba bw'Akarere ka Rusizi, mu burengerazuba bw'uturere twa Ngororero, Nyaruguru na Nyamagabe, hamwe no mu majyaruguru y'Akarere ka Burera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/meteo-rwanda-yateguje-imvura-nke-mu-bice-by-amajyepfo-na-kigali-muri-uku-kwezi

  • Update: Yongeye kubaha ikaze mu Mavubi! Urutonde rw’abakinnyi umutoza Carlos Alós utoza Amavubi amaze gushyira hanze azahitamo abazakina na Mozambique – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya Saa Kenda n'igice zo kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2023, nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahamagaye abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu Amavubi  bazatoranywamo abazahura na Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

    Source : https://yegob.rw/update-yongeye-kubaha-ikaze-mu-mavubi-urutonde-rwabakinnyi-umutoza-carlos-alos-utoza-amavubi-amaze-gushyira-hanze-azahitamo-abazakina-na-mozambique/

  • “Mubanze muyaduhe tugende tuyafite” Bamwe mu bakinnyi bakomeye ba Rayon Sports banze kujyana n’abandi i Huye kwitegura umukino bazakina na Apr Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike hari amakuru avugwa ko abakinnyi ba Rayon Sports banze kujya i Huye kwitegura umukino wa nyuma mu gikombe cy'Amamhoro kuko batari bahembwa imishahara y'amezi 2.

    Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu, ubwo aba bakinnyi bari basoje imyitozo, ubuyobozi bw' ikipe bwabasabye ko uyu munsi ku wa Kane bajya i Huye buri mukinnyi abanj guhabwa ibihumbi 50 Frw asigira umuryango we, andi bakazayahabwa nyuma, gusa ntabwo abakinnyi babyumvise neza.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Team Manager, yasangije ubutumwa mu bakinnyi ababwira ko kuri uyu wa Kane bari bujye i Huye bamaze guhabwa ayo ibihumbi 50 Frw, andi bakazayahabwa ejo ku wa Gatanu.

    Gusa bamwe muri aba bakinnyi ba Rayon Sports, bahise bamusubiza ko babanza kuyabaha bakagenda bayafite ngo kuko buri wese afite amasezerano ye kandi ko abenshi amasezerano yabo agiye kurangira rero uriya mukino umwe usigaye bazahukina barangizanyije n'ikipe.

    Amakuru Yegob yamenye ni uko kuri uyu wa Kane, abakinnyi 15 aribo bemeye kujyana n'ikipe i Huye, abandi barasigara. Mu basigaye harimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul ndetse na Ndizeye Samuel.

     

    Source : https://yegob.rw/mubanze-muyaduhe-tugende-tuyafite-bamwe-mu-bakinnyi-bakomeye-ba-rayon-sports-banze-kujyana-nabandi-i-huye-kwitegura-umukino-bazakina-na-apr-fc/

  • Uncle Austin yavuze kuri album ya gatandatu y… – #rwanda #RwOT

    Uncle Austin yabwiye InyaRwanda ko iyi album ye yihariye kuko iriho indirimbo 10 yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga azatangaza mu minsiri iri imbere na gahunda zijyanye no kuyishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki abantu bakayumva.

    Uyu munyamuziki wagize igikundiro mu ndirimbo zirimo nka 'Nzakwizirikaho', avuga ko amaze igihe ari gutegura iyi album, kandi ko indirimbo 'Slow Down' ariyo ya 10 kuri iyi album atabasha guhitamo izina agomba kuzayita.

    Avuga ko mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo n'indirimbo 'Igipfunsi' yakoranye na Victor Rukotana aherutse gushyira hanze. 

    Ni indirimbo yubakiye ku mudiho n'ubutumwa bwumvikanisha mu buryo burambuye ibikorwa Perezida Kagame amaze gukora, aba bahanzi bagasaba Abanyarwanda gukomeza kuzamuhundagazaho amajwi mu matora ateganyijwe mu 2024.

    Uncle Austin ati 'Ubu natangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize iyi album, navuga ko iyi nakoranye na Montez ari yo ya nyuma kuri album. Kugeza ubu, hari indirimbo nakoranye n'abahanzi bakomeye bo mu mahanga n'abo mu Rwanda zizajya kuri iyi album, ariko ntahita ntangaza aka kanya.'

    Uyu muhanzi avuga ko gukorana indirimbo na Montez nk'umuhanzi afasha muri Uncle's Empire, biri mu murongo wo kumutera ishyaka, no kumwongerera imbaraga nk'uko yabikoze no ku bandi bahanzi yagiye afasha mu bihe bitandukanye.

    Ibitekerezo by'abamaze kureba iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube, bagaragaza ko bashima itafari Uncle Austin yashyize ku muziki w'u Rwanda. Ukoresha izina rya Uazzy250 ku rubuga rwa Youtube, yagize ati 'Imana izaguhe ijuru pe, kuko ufasha abahanzi pe.'

    N'aho ukoresha izina rya Nikobatuye Emmanuel yagize ati 'Austin niwe nemera ateza imbere umuziki, yazamuye benshi pe n'uwo gushimirwa.'

    Uwitwa Spark G, we yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo, ategereje n'izindi ndirimbo Uncle Austin azahuriramo na Linda Montez.

    Uncle Austin avuga ko yari yarahagaritse gusohora album, kuko yaherukaga gushyira hanze album ya Gatatu. 

    Akavuga ko indirimbo yagiye asohora mu bihe bitandukanye iyo azikubiye kuri album, asanga ageze kuri album ya Gatandatu ari nayo iriho iyi ndirimbo 'Slow Down' yakoranye na Montez.

    Atangaje ko yarangije album ye ya gatandatu, nyuma y'uko yari yafashe icyemezo cyo kureka gukora kuri album. Aherutse kwandika ati 'Nari naratangiye gukora album ya nyuma ariko wapi ngiye kwikorera imiziki.'


    Uncle Austin yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye na Linda Montez


    Uncle Austin avuga ko album ye iriho indirimbo 10 yakoranyeho n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga


    Uncle Austin aherutse guhurira mu ndirimbo na Bruce Melodie na Double Jay itari kuri iyi album


    Linda Montez azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Naje', 'Kure', 'Agakanzu' n'izindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SLOW DOWN' YA UNCLE AUSTIN NA LINDA MONTEZ

    “>  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130018/uncle-austin-yavuze-kuri-album-ya-gatandatu-yahurijeho-abahanzi-bakomeye-130018.html

  • Hagiye gukinwa Kigali Night Run, hategurwa ir… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, kuva ku isaha ya Saa 18:00 PM, imyiteguro izaba yatangiye, ndetse abakina batangiye ku hagera, ku buryo ku isaha ya saa 19:00 PM irushanwa rizahita ritangira.

    Kigali Night Run ni igikorwa rusange cya siporo (Sports social event) kimaze kumenyerwa, aho abatuye umujyi wa Kigali n'abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane (Run), buhoro (Jog) no kugenda n'amaguru (Walk).

    Kigali Night Run imaze kumenyerwa cyane mu Mujyi wa Kigali, aho iba ku bufatanye na Federasiyo y'umukino wo gusiganwa ku maguru (RAF), Minisiteri ya Siporo ndetse n'Umujyi wa Kigali, ikitabirwa n'abantu b'ingeri zose guhera ku bana, urubyiruko n'abakuze.

    Kuri iyi nshuro rero nk’uko twabibabwiye haruguru, Kigali Night Run izaba iri gutegura irushanwa karundura rya Kigali International Peace Marathon rizaba tariki 11 Kamena uyu mwaka, aho rizaba ririmo ibihembo bitigeze bibaho kuva iri rushanwa ryatangira.

    Kigali Night Run yitabirwa ni ingeri zose

    Iri siganwa rizaba ritegura Kigali International Peace Marathon izaba igiye kuba ku nshuro ya 18

    Hasigaye iminsi 9 gusa ngo Kigali International Peace Marathon ibe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130017/hagiye-gukinwa-kigali-night-run-hategurwa-irushanwa-karundura-rya-kigali-international-pea-130017.html

  • Ghetto Kids bongeye kwandika amateka bagera k… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryanditse andi mateka avuguruye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023, ubwo bageraga muri iki cyiciro bari kumwe n'umunyamuziki wa Travis George, nyuma yo kwitwara neza muri 'Semi-Final'.

    Bahigitse umucuranzi wa gitari Harry Churchill, umunyabufindo Miki Dark, itsinda ry'abanyamuziki Notorious, umunyarwenya Markus Birdman, Yo-Yo n'umuririmbyi Dylan B.

    Ghetto Kids bari bashyigikiwe mu buryo bukomeye, ku buryo ibihumbi by'abafana bavugije akaruru k'ibyishimo nyuma y'uko batangajwe kuri 'final' ya Britain's Got Talent 2023.

    Travis yasigaye ahaganye na Harry bitegura kuvamo umwe ugera mu cyiciro cya nyuma. Ni icyemezo cyagombaga gufatwa n'Akanama Nkemurampaka.

    Bruno Tonioli na Alesha Dixon bagize Akanama Nkemurampaka bahisemo ko Travis ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma n'aho Amanda Holden na Simon n'abo bagize Akanama Nkemurampaka bahitamo ko Harry ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma.

    Ibi byatumye hitabazwa amajwi y'abafana, maze Ant na Dec bari bayoboye agace k'iri rushanwa, batangaza ko abafana bahisemo ko Travis ariwe ukomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Uyu munyamuziki yaranzwe n'amarangamutima menshi apfukama hasi ashimira abafana bamushyigikiye. Ati 'Murakoze cyane ku bwo gutuma nongera kwigirira icyizerere.'

    Muri iri rushanwa, Ghetto Kids yemeje abafana binyuze mu ndirimbo babyinnye bakigwizaho igikundiro.

    Aba bana uko ari batandatu, bari hagati y'imyaka 13 y'amavuko. Ni impfubyi ziba muri Uganda, bihurije hamwe bigizwemo uruhare na Doauda Kavuma bita 'Se'.

    Ababyinnye ni Priscila w'imyaka 12, Asharif w'imyaka 12, Akram w'imyaka 13, Shalib w'imyaka 12, Madwanah w'imyaka 14 na Josephine w'imyaka 5.

    Ikinyamakuru DailY Mail cyatangaje ko umwe muri aba bana atabashije kubyina kubera ko 'yari arwaye Malaria'.

    Simon ukuriye Akanama Nkemurampaka yabwiye iri tsinda ko ritangaje, kandi ibyo berekanye biri ku rwego rwo hejuru ku buryo 'n'abafana babakunda'.

    Alesha nawe uri mu Kanama Nkemurampaka, yababwiye ko bashimishije umutima we, kandi atekereza ko ari bamwe mu bantu bakoze ibyiza muri iri rushanwa.

    Iri tsinda ryanditse amateka bwa mbere, ubwo bari mu majonjora, maze Bruno akabaha 'Golden Buzzer' batarasoza kubyina, biha amahirwe yo kujya mu cyiciro cya kabiri (Semi-Final).

    Abageze mu cyiciro cya nyuma ni Musa Motha, Amy Lou, Viggo Venn, Travis George, Olivia Lynes na Ghettod Kids.

    Ghetto Kids bageze kuri ‘Final’ ya Britain’s Got Talent, bituma George na Harry bategereza umwanzuro w’Akanama Nkemurampaka

    Travis yaranzwe n’amarangamutima menshi nyuma y’uko abafana bamuhisemo

    Ghetto Kids batanze ibyishimo ku bihumbi by’abari bakoraniye mu nyubako y’imyidagaduro ya Hammersmith Apollo

    Aba bana bari mu kigero cy’imyaka 13, bongeye guhesha ishema Uganda

    Travis yanyuze benshi nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Bringing Home’



    KANDA HANO UREBE UKO TRAVIS GEORGE YITWAYE MURI BRITAIN’S GOT TALENT

    “>

    KANDA HANO UREBE UKO GHETTO KIDS BITWAYE MURI IRI RUSHANWA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130011/ghetto-kids-bongeye-kwandika-amateka-bagera-kuri-final-ya-britains-got-talent-130011.html