Today, we shall list the top 10 best eCommerce sites [â¦]
The post Top ecommerce Sites in The Netherlands 2023 Websites appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/netherlands-ecommerce-shopping-websites/
Today, we shall list the top 10 best eCommerce sites [â¦]
The post Top ecommerce Sites in The Netherlands 2023 Websites appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/netherlands-ecommerce-shopping-websites/
Hussein yabonye izuba kuwa 28 Kamena 1994 mu bitaro byitiriwe Umwami Hussein, akaba avuka ku Umwami Abdullah n'Umwamikazi Rania.
Hussein ni izina yahawe bivuye ku rya sekuru Umwami Hussein. Afite nyirakuru ufite inkomoko mu Bwongereza na nyina ukomoka muri Palestina.
Ni we mfura mu muryango w'iwabo. Avukana n'abana batatu ari bo Igikomangomakzi Iman, Igikomangoma Salma n'Igikongoma Hashem.
Yasoje amashuri yisumbuye mu 2013, naho Kaminuza yayisoje mu 2016 aho yize ibirebana n'Amateka Mpuzamahanga muri Kaminuza ya Georgetowa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yaje kwinjira mu gisirikare maze mu 2017 asoreza mu ishuri rya gisirikare ry'u Bwami bw'u Bwongereza. Ubu ageze ku ipeti rya Captain mu Ngabo za Jordanie.
Nubwo byanyuze mu mavugurura atandukanye, kugeza ubu Hussein ni we wasimbura se mu gihe yaba atanze ku ntebe y'u Bwami bwa Jordanie.
Uyu musore yatangiye kujya ahagararira se aho atari guhera mu bugimbi. Muri Kamena 2010 yitabiriye ibirori byo kwizihiza impinduramatwara y'Abarabu hari no ku munsi w'ingabo.
Kuva icyo gihe kugeza n’ubu yahagarariye se mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibya gisirikare n'iby’abanyacyubahiro bakomeye mu Bwami bwa Jordanie.
Kuwa 23 Mata 2015 yaciye agahigo ko kwitabira inama y'umutekano y'Umuryango w'Ababimbye ari muto icyo gihe yari afite imyaka 20.
Icyo gihe yatanzweho urugero n’Umunyamabanga w'Umuryango w'Ababimbye Ba Ki Moon wavuze ko yakabereye icyitegererezo benshi aho kujya mu bikorwa by'ubwigomeke bakayoboka inzira nziza kandi ko bitagombera imyaka.
Muri Gicurasi 2017 yavuze ijambo ry'ikaze mu nama mpuzamahanga ku bukungu bw'isi, maze nyuma yo gusoza amasomo ye ya gisirikare muri Nzeri 2017 avugira mu izina rya Jordanie mu Nama Nkuru y'Umuryango w'Abibumbye.
Hussein akurikirwa n'abarenga miliyoni 4 ku rubuga rwa Instagram. Nk’uko bigaragara, mu byo asangiza abamukurikira, akunda umupira w'amaguru, guteka, gucuranga gitari no gutwara moto kimwe no gukina igisoro.
Kuwa 17 Kanama 2022 ni bwo yambitse impeta y'integuza umukunzi we Rajwa Al Saif wo muri Saudi Arabia. Aba bombi bamenyaniye kuri murandasi, bemeranije kubana akaramata mu birori bikomye byabereye mu nyubako y'agatangaza ya Zahran kuwa 01 Kamena 2023.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu nk’uko byatangajwe n’Ibiro by'Umukuru w'igihugu, Village Urugwiro.
Mu bandi bitabiriye ubu bukwe harimo Igikomangoma cy'u Bwongereza William n'umufasha we.
Igikomangoma cya Jordanie Hussein yasezeranye kubana akaramata na Rajwa bari bamaze igihe bakundana
Perezida Kagame na Madamu bari mu bitabiriye ubukwe bw’amateka bw’Igikomangoma HusseinÂ
Igikomangoma Hussein aganira na Perezida Emmanuel Macron
Hano yasuhuzanyaga na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za AmerikaÂ
Yatangiye inshingano nk’Igikomangoma gifite ikamba akiri muto cyane
Ari mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Bwami bwa Jordanie
Iyi gahunda Y’ello Care yatangirijwe mu mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.
Ikigo gicuruza serivisi z’itumanaho, MTN Rwanda cyatangaje ko iyi gahunda izakorwa mu Ntara zose mu minsi 21 mu rwego rwo kwegera abakiriya ba MTN Rwanda by’umwihariko abari mu nzira yo kwihangira imirimo mu gukora ibikorwa by’iterambere byahindura ubuzima bwabo.
Abakozi ba MTN Rwanda baganiriye n’abangavu babyaye bakiri bato bafashwa n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Empower Rwanda by’umwihariko abigishwa umwuga w’ubudozi.
Umukozi wa Empower Rwanda, Uwase Joanna yavuze ko abana bafashwa n’umushinga wabo baba bakomoka mu miryango itishoboye ndetse bamwe muri bo birukanwe n’imiryango yabo bamaze guterwa inda z’imburagihe ku buryo usanga Empower Rwanda ariyo ibitaho ndetse n’abana babyaye mu buzima bwa buri munsi.
Abo bana bigishijwe umwuga w’ubudozi ni 200 kandi bose bafite abana. Abahuguwe ku buryo bakwishakamo ibisubizo bagatera imbere ni 100 bari hafi gusoza icyiciro cya mbere mu mwuga w’ubudozi.
Abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe bishimiye guhugurwa ku buryo bakwishakamo ibisubizo bakoresheje amahirwe ari muri serivisi za MTN Rwanda nka mokashi (MOCASH).
Umwe mu bana biyemeje gukoresha serivisi za MTN Rwanda zikabafasha kugera ku ntego bihaye mu kwihuta mu bikorwa by’iterambere, Mujawamariya Erica, avuga ko yasobanukiwe uburyo Mokashi (MOCASH) yaba imbarutso y’iterambere rye.
Yagize ati “MTN yatwigishije uburyo bwo kwizigama duhereye ku mafaranga make twabonye, twasobanukiwe uko kwizigama byatuma ugera ku ntego zawe ukaba wabona uburyo washyira mu bikorwa umushinga ufite bitagusabye kuguza abandi bantu.
Nafashe umwanzuro wo kujya nizigamira mpereye ku mafaranga make kugira ngo nzabashe kubona amafaranga yo kwiteza imbere kandi nta muntu nyagujije, ahubwo nkaba nagera ku ntego zanjye nifashishije mokashi (Mocash).”
Umwangavu wabyaye afite imyaka 14 nawe yiyemeje kwifashisha serivisi za MTN Rwanda zikamufasha kwihutisha iterambere rye.
Yagize ati: “Natewe inda kubera ko iwacu nta bushobozi bari bafite, uwanteye inda yandihiriraga ishuri, akampa ibikoresho ndetse n’amavuta yo kwisiga. Ibyo byatumye anshuka antera inda amaze kubimenya arigendera.
Nishimiye uburyo MTN yatwigishije uko nakwizigamira nkoresheje telefoni ndetse nkagura ibitekerezo, nkahindura ubuzima ku buryo nzashobora kurihirira umwana wanjye ishuri.”
Umukozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, Mukundwa Christine, yavuze ko iki kigo gicuruza serivisi z’itumanaho kizamara iminsi 21 mu bikorwa byo kwegera abakiriya mu rwego rwo kubagezaho ubumenyi bwafasha abakiriya bayo kugera ku ntego zabo by’umwihariko abihangira imirimo bafite amikoro make.
Ati: “MTN Rwanda twatangiye iminsi 21 yo kuva aho dukorera tukegera abakiriya bacu tukabagezaho ubumenyi dufite bwatuma babyaza umusaruro serivisi zacu, nka MTN Rwanda muri gahunda Y’ello care tuzagera mu Ntara zose, tuzagera mu turere twinshi kandi dukangurira abakiriya bacu cyane cyane ba rwiyemezamirimo bakora ibikorwa biciriritse ariko bafite intego yo kwagura ibyo bakora Kugera ku ntego zabo.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi twatangiye gahunda ya Y’ello care hano mu karere ka Gatsibo, aho twahuye n’abakobwa bato batewe inda, iyo wumvise ibyababayeho wumva ari ibintu bibabaje ariko icyadushimishije ni uko bafite umurava wo gutera intambwe yo kuva aho bari. Hari ibyifuzo baduhaye ku byo bifuza nka MTN Rwanda tugomba kugenda tukabyigaho tukazagaruka tubishyira mu bikorwa.”
Mukundwa yakomeje avuga ko MTN Rwanda izirikana uruhare rw’abakiriya bayo akaba ariyo mpamvu biyemeje gushyigikira abakiriya bayo bakora ibikorwa bigamije Iterambere ryabo.
Yagize ati “Kuba MTN Rwanda twegera abakiriya bacu kugira ngo dushyikire ibyo bakora, ni uko ari abakiriya beza. Icyo nabwira abakiriya bacu ni uko kuba baremeye gukorana natwe nababwira ko tubashyigikiye mu bikorwa bakora.”

MTN yatangiriye muri Gatsibo gahunda yayo yo kwegera abakiriya bayo




Bigishijwe ndetse bafashwa na MTN kwiteza imbere
![]()
MTN Rwanda yinjiye muri gahunda ya Y’ello care yo kuzirikana abakiriya bayoÂ
Muri filime zirenga 16 yakinnyemo usibye kumuzamurira izina, nta yindi nyungu yakuyemo. Yakinnye muri filime (series) zirenga 16 ndetse muri zimwe yari we mukinnyi w'imena (actrice principale).Â
Nka filime yitwa Samantha niwe wayitiriwe, filime yitwa Igikomere cy'Umutima akina yitwa Dr Sonia, akundwa n'umutama (umusaza) ariko we akaba atamwiyumvamo na busa.
InyaRwanda Tv yakoze urugendo rujya i Kabuga aho Brunella atuye muri iyi minsi. Tuganira yirinze kuvuga icyamuteye kuza mu Rwanda ariko ukurikiye neza ikiganiro wakumva ko ibihe bitari bimworoheye.Â
Ati: 'Uwabishobora yamfasha nkakomeza gukina filime kuko njye mfite filime nyinshi mu mutwe wanjye. Mbonye ibikoresho (camera) n'inkunga yo guhemba abakinnyi, nakora filime zanjye abafana banjye bakongera bakambona'.
Ni umubyeyi ufite umuco ndetse wemera kandi ukurikiza amahame y'idini ya Islam nubwo yarigiyemo akuze. Ntashobora kwambara imyenda igaragaza imiterere y'umubiri we kuko ahora yitandiye (yambaye shariya).
Yatunze agatoki abakoresha bo mu Burundi
Brunella uterura ngo atunge itoroshi ku bategura filime mu Burundi yaciye amarenga ko abakinnyi birya bakimara bagakina neza ariko ntibibahe imibereho cyane ko nubwo filime 16 yakinnyemo ariwe wari ukunzwe cyane arifuza uwamufasha agatangira imishinga ye yo gukina filime kuko icyo yakuyemo ari izina gusa.
Kugira ngo ubyumve neza fata nka Bahavu wa hano mu Rwanda usanze yifuza ubufasha nta mibereho myiza afite kandi afite izina muri sinema nyarwanda.Â
Ubihuze na Brunella uri kwibera i Kabuga nabwo akaba atorohewe n'ubuzima nyamara filime yakinnyemo zarinjije akayabo. Yananenze uburyo Abarundi badafashanya ngo bakunde guteza imbere iby'iwabo.
Iyo muganira agutekerereza agahinda aterwa n'Abarundi bahitamo kureba filime zo mu Rwanda bakirengagiza iz'iwabo. Yanagarutse ku bufatanye buke burangwa muri sinema-ndundi aho usanga abafite amafaranga badashobora gushyigikira abafite impano ngo na bo batere imbere.
Urukundo rw’amafaranga

Anagaruka ku kateye muri iyi minsi aho usanga umukobwa ajya mu rushako ashaka ubutunzi bw'umugabo aho kujyanwa n'urukundo. Ati:'Uzi kujyana mu muhanda n'umugabo udakunda? Ukajya umusoma muri mu nzu nyamara mwasohoka umwe akagenda ukwe n'undi ukwe'.
Brunella yemera ko umugabo yashaka abagore bane nk'uko idini ya Islam ibiteganya. Muri filime yitwa Mugisha aho akina ari Dr Sonia aba afite umusaza wamwihebeye ku buryo aba amuha amafaranga yose yifuza kugirango atsindire umutima we.Â
Aba afite musaza we ushaka kurya ku mafaranga y'uwo musaza wakunze mushiki we. Nyamara Dr Sonia aba yifuza gukunda uwo umutima we wihebeye aho kuyoborwa n'iraha.
Birangira atsinze ikigeragezo kuko ntashakana na wa musaza. Avuga ko isomo aba ashaka gutambutsa ari ukwerekana ko urukundo ari rwo rwa mbere.
Brunella ajya mu kabyiniro yasanze batakoze
Munezero Brunella avugako rimwe yajyanye n'inshuti ye mu kabyiniro asanga ntibakoze. Yakuze ari umukobwa w'umutima udasamara. Rimwe yigira inama yo kujya kureba ikihabera.Â
Yambaye imyenda yikwije agezeyo asanga ntibakoze ariko atangazwa no kubona imyambarire y'abakobwa bari bahari. Yanga urunuka kubona umukobwa atikwije ku buryo avuga ko adashobora gukina filime zerekana imiterere y'umubiri we.
Brunella yifuza ubufasha
Avugako mu mufuka we hera ku buryo yifuza uwamufasha kubona ibikoresho byo gutangiza filimi ze. Ariko rero yizera Imana ko izagira icyo ikora. Brunella mu gusoza ikiganiro yagaragaje ko akumbuye abafana be, ababyeyi n'abarundi bose bamubuze. Ati:'Abifuza ko nasubira I Burundi bantere inkunga. Ikintu mfite mu mutima wanjye ndabakunda'.
Reba ikiganiro twagiranye na Brunella ufatwa nka nimero ya mbere i Burundi mu gukina filimi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’iri shuri, bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.Â
Aba bana bahagurutse i Huye ari naho iri shuri riherereye ku isaha ya saa 07:00 PM bagomba guhitira ku kibuga cy’indege. Iri shuri ryatwaye abakinnyi bagera kuri 24 bari mu byiciro bibiri, icyiciro cy’abatarengeje imyaka 11, ndetse n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 13.
Iki gikombe cy’Isi, gitegurwa n’ikipe ya PSG, kigiye kuba ku nshuro ya 7, gusa ikaba ari inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kukitabira. Amarerero yo mu bihugu binyuranye byo ku Isi yashinzwe na PSG, niyo yitabira iyi mikino aho abana bahura bagakina, ndetse bakanatemberezwa aho PSG ikinira mu buryo bwo kubakundisha umupira w’amaguru.
Abana bagera kuri 24 nibo berekeje mu BufaransaÂ
Ndanguza Theonas ukuriye iri shuri mu Rwanda akaba ari nawe ugiye ahagarariye aba bana, yemeza ko biteguye neza imikino bagiyemo, ndetse biteguye gutahana igikombe.Â
Yagize ati: “Twiteguye neza nk’uko bisanzwe, imyitozo yarakozwe kandi ikorwa neza. Tujyanye abana bameze neza nta numwe urwaye, mbere turiteguye ku buryo dufite icyizere ko tuzitwara neza.”
Ababyeyi b’aba bana twasanze babaherekeje, bemeza ko baterwa ishema no kubona abana babo burira indege kandi bakabikora bitewe n’umukino bakunda kandi bihebeye.
Umwaka ushize ari nabwo bwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino, u Rwanda mu batarengeje imyaka 13 ni bo begukanye igikombe batsinze Misiri ibitego 3-1. Naho mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Imodoka yazanye aba bana, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, bamwe mu babyeyi bayisanganiye bitegereza niba harimo abana baboÂ
Harimo abana bigaragara ko bakiri batoÂ
Bamwe mu bana usibye no kurira indege, ni nabwo bwa mbere bari bageze kuri uyu mupaka (Ikibuga cy’indege) uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu byo ku IsiÂ
Theonas umaze igihe mu mupira w’amaguru ni we ugiye ayoboye aba banaÂ


Uyu mubyeyi yitwa Uwiragiye, akaba yarimo guha impanuro umuhungu we, amusaba kuzitwara neza ndetse ibyo akora byose akarushaho gusengaÂ
No mu maso urabibona ko basaÂ

Patrick ukomoka i Kirehe, umwaka ushize niwe watsinze ibitego byinshi aho yaje afite ibitego 9Â
Shema ukinira abatarengeje imyaka 11 ni umwe mu bakinnyi iri rerero rifite b’impano yo hejuru, ndetse bazi umupira nta gushudikanyaÂ
Kanda hano urebe amafoto menshiÂ
AMAFOTO: Ngabo SergeÂ
VIDEO: Nyetera Bachir
Tariki ya 20 na 21 Ukwakira 2023, mu nzu y'imyidagaduro ya BK Arena hazabera ibirori by'umuziki byo guhemba abahanzi, n'abandi bagize uruhare mu iterambere ry'umuziki muri rusange bitegurwa na Television ikomeye ya TRACE TV bizwi nka Trace awards and Festival, bizaba biba ku nshuro ya 10.
Umwe mu bashinze iyi television Olivier Laouchez, avuga ko bahisemo gukorera ibi birori mu Rwanda nyuma yo gushakishiriza mu bindi bihugu 7 ariko bagahitamo u Rwanda kubera ibikorwaremezo ariko ngo n'ibiganiro byiza bagiranye na RDB byabigizemo uruhare rukomeye binyuze muri gahunda ya VISIT RWANDA.
Ati 'Mbere na mbere, twashakaga igihugu gifite icyerekezo cyo gushyigikira umuziki. Twasuye hafi ibihugu 7 muri Afurika bifite ibikorwaremezo nk'inzu z'imyidagaduro zigezweho, amastudio, n'amahoteli, Kigali rero twasanze ibi byose ibifite. Ikirenzeho, Twahuye n'abantu bo muri RDB dusanga bafite gahunda yo kugira Kigali ihuriro ry'afurika mu myidagaduro n'umuziki, aha rero niho ibyifuzo byacu byahuye ba gahunda bafite.'
Ku ruhande rw'u Rwanda, ngo aya ni amahirwe yo kurushaho kureshya ubukerarugendo bushingiye ku muco, siporo n'imyidagaduro no kugaragariza amahanga aho U Rwanda rugeze mu iterambere ry'umuziki mu ngeri zitandukanye nkuko umuyobozi w' Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB madam Janet Karemera abivuga.
Ati 'Ubu rero umuziki wacu umaze gukura, ntekereza ko ibyo kwereka abantu ko u Rwanda ruriho bimaze kwiyongera, ikirenze kuribyo turifuza ko abantu barushaho kumenya Kigali, bakajya mu majyepfo bakamenya amateka n'ibidukikije, mu byukuri ndatekereza u Rwanda rufite byinshi byo gusangiza abazitabira ibi birori.'
Kuri bamwe mu bahanzi ngo iyi ni intambwe ikomeye leta y'u Rwanda iberetse yo kubashyigikira inagaragaza ko izirikana uruhare rw'umuziki mu kumenyekanisha igihugu. Uyu n'umuhanzi Bwiza.
Yagize ati 'N'ibintu byerekana ko batuzirikana kandi hari ikizere badufitemo, ko hari icyo dushoboye igihe baduhaye amahirwe nk'aya ngayaâ¦.'
Ubwo ibi birori bidasanzwe bizaba biba, bizaba bitambuka ku mashami ya Trace TV ku isi hose mu bihugu bisaga 180, bikazitabirwa n'abasaga ibihumbi 8.



CYUBAHIROÂ GASABIRA Gad
The post U Rwanda rugiye kwakira ibirori bya Trace Awards and Festival 2023 appeared first on FLASH RADIO&TV.
Ese burya wari ufite umugabo! Hatahuwe ifoto ya kera ya Dj Briane umugabo we ari kumusoma.
Abantu benshi baziko Dj Briane ari umuntu wabayeho ari ingaragu ubuzima bwe bwose, gusa siko bimeze ubu hagaragaye ifoto igaragaza ko yari afite umukunzi.
Uyu musore ni umusore witwa Dj Kim, gusa aba bombi ntibakivugwa mu rukundo. Ndetse biravugwa ko umubano wabo wari urenze kuba abakunzi ahubwo bari umugore n'umugabo, gusa ntawabihamya.
Â
Â
Â
Ishyano riraguye! Umugabo yasohotse mu nzu yambaye ubusa buri buri ahita atwara moto ajya mu mujyi rwagati.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umugabo watwaye moto mu mujyi rwagati yambaye ubusa buri buri.
Uyu mugabo ni uwo mu bihugu byohanze, biravugwa ko ashobora kuba akomoka muri bimwe mu bihugu bishyuha cyane, ibyo yakoze akaba yabitewe n'ubushyuhe bukabije.
Â
Â
Hashize iminsi havugwa ikibazo cy'ubujura bw'Inka mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Abaturage bashinja ubuyobozi kugira intege nke mu kubafasha kwicungira umutekano wabo n'ibyabo. Umurenge ugashinja bamwe mu baturage kwiyibisha no kugira uruhare mu bujura bukorwa.
Inka zimaze kumenyekana ko zibwe zirimo n'iza Girinka ni eshanu(5) mu gihe kigera ku kwezi kumwe, mu kagari ka Nkingo na Gihinga. Hari umwuka utari mwiza muri ubu bujura hagati y'ubuyobozi bw'Umurenge n'abaturage, aho abaturage batishimira uko ubuyobozi bwitwara mu kubegera ngo bahamye ingamba mu kubafasha kwicungira umutekano, ubuyobozi bwo bugashinja abaturage kwiyibisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Obed Niyobuhungiro ahamyako ikibazo cy'ubu bujura giteye inkeke, ariko akanashinja abaturage kugira uruhare mu bujura bukorwa.
Ati' Dufite ikibazo cy'ubujura giteye inkeke hariya ahagana ku gishanga cya Rwabashyashya na Kibuza ku ngo ariko zituye zonyine aho ng'aho hepfo ku gishanga. Ikirimo n'ubundi ni uko hari igihe usanga babigiramo uruhare. Nk'iyo bibye uyu munsi muri iri joro, biragaragara ko nyiri Nka ariwe wayiyibishije kubera ko mu kiraro harimo inka ebyiri, iyo aragiye y'indagizo nini cyane, we yari yifitiye akamasa gatoya k'agacuko nyine. Kubera amaranye ikibazo cy'amakimbirane n'umugore ako k'agacuko ngo baraza baragatwara hasigara iyo nini y'indagizo, umugabo aho kugira ngo avugirize induru iwe mu rugo arazamuka ajya kuvugiriza induru mu isantere. Twamufashe n'abandi bakekwa kugira ngo iperereza rikomeze'.
Gitifu, akomeza avuga ko mu byo abaturage basabwe kuzirikana ari uko mu gihe Inka yibwe mu Mudugudu bikagaragara ko nyira yo nta ruhare yabigizemo, abaturage bazajya bisuganya bakongera bagashumbusha uwibwe, bakamushakira inka.
Abaturage baganiriye na intyoza.com batashatse ko amazina yabo atangazwa, bahuriza ku kuvuga ko ubuyobozi bw'umurenge bugaragaza intege nke mu kubafasha kwicungira umutekano, ko butabegera ahubwo bugaragara iyo habaye ikibazo gituma bashobora kugira ibyo babazwa cyangwa se basobanura. Ntabwo kandi bavuga rumwe n'ubuyobozi ku kubasaba kwishakamo ubushobozi bwishyura inka uwibwe.
Umwe muri aba baturage yagize ati' Ubuyobozi ntabwo butwegera ngo dufatikanye gushaka umuti w'ibibazo bitwugarije by'ubujura n'ibindi. Bagaragara kenshi iyo habaye ikibazo ubona ko kibajyana mu kugira ibyo basobanura. Gusa hari n'ikibazo twe tutumva impamvu aho batubwira kwishyura uwibwe inka nk'aho ari twe twayibye. Ni bamanuke batwegere, hashyirweho ingamba kandi hakazwe amarondo naho ibyo kwishyura ibyo tutagize uruhare mu kwiba byo babyibagirwe'.
Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo cy'ubujura bw'Inka bakimenye, ko kimaze ukwezi kandi ko nk'ubuyobozi hari ingamba zo kugica.
Ati' Ikibazo kirahari, kije mu gihe kingana n'ukwezi, nibwo iyo ngeso ije mu buryo butunguranye. Twarakimenye ndetse tubyinjiramo n'ejo( ku wa Gatanu) hari inama y'abaturage hariya mu kagari ka Nkingo biri kubera cyane na Gihinga. Turi gushaka uburyo byinjirwamo n'inzego zose, byafashwe ho umurongo ku buryo tumenya ngo ese aba bantu badutse bo kwiba inka z'abaturage ni bande?. Rero turakizi kandi mu minsi mike turagiha umurongo'.
Mu gihe Gitifu w'Umurenge avuga ko zimwe mu nka zibwa zambuka zinyuzwa mu Murenge wa Rugalika, siko Visi Meya Niyongira Uzziel abivuga kuko avuga ko ahubwo usanga zimwe mu nka zibwe zibagirwa hafi y'aho bazibye.
Niyongira Uzziel, akomeza avuga ko hari ikibazo cyo kudohoka ku bakora irondo, ko nubwo hari abarirara ariko ko harimo n'ikibazo cyo kutarikora mu buryo buhamye, kuko ngo hari n'aho Inka bayitwaye kandi irondo ririmo bigaragara. Ashimangira ko hari icyizere ko iki kibazo kiraza gushira kuko hari imbaraga zidasanzwe zigiye gushyirwamo.
Amakuru agera ku intyoza.com ni uko nyuma y'uko iki kibazo cy'ubujura kigaragaye ko giteje inkeke, ubuyobozi bw'Akarere bwasabye Umurenge ibisobanuro, ariko kandi mu tugari no mu midugudu by'umwihariko ahavugwa ubu bujura hari ukutanyurwa n'imvugo bavuga ko bagiye babwirwa ku bijyanye n'iki kibazo. Gitifu w'Umurenge, avuga ko nta birenze, ko icyabaye ari ukwiyemeza nk'ubuyobozi mu gukaza ingamba zo kwicungira umutekano.
Munyaneza Theogene
Iminsi ibiri irashize hasohotse indirimbo izacurangwa ahantu hose havugirizwa umuziki nyarwanda nibura muri iyi mpeshyi yose. Ni indirimbo irimo babiri bahetse muzika nyarwanda n'undi ukiri mu rugadanda rucura ibyamamare.
 ![]()
Fou De Toi yatwaye miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda
Iyi ndirimbo kuri Spotify imaze kumvwa na 53,000 (listeners). Urebye neza usanga izumvwa kurusha Kashe imaze kuzuza 318,691 mu mezi 10 ashize. Sindi bwite ku mibare ya YouTube kuko biri mu byasubije inyuma muzika ya Tanzania (kwizerera kuri views). Impamvu nita kuri Spotify nuko ariyo itanga umurongo w'umuziki ucuruzwa ku isi kandi hari ibihugu bidakoresha YouTube. Bisaba abantu bumva indirimbo yawe nibura 150 kugirango winjize idolali rimwe ($1) ringana na 1,140 mu mafaranga y'u Rwanda.Â
 Uko Element yasigariye ku rugo Meddy wiyeguriye Imana
Mu gushaka kumenya ikiguzi cyagiye kuri iyi ndirimbo kuva ku majwi ,abayanditse,abafashe amashusho, abagiye mu mashusho ,aho baraye iminsi ibiri bafata amashusho dore ko bategewe imodoka ikabageza I Karongi muri hoteli bacumbitsemo amajoro abiri barya, banywa bidagadura. Iyo ubajije ubuyobozi bwa 1:55Am bakubwirako'Nibura twakoresheje miliyoni ziri hagatu ya 15-17Â z’amafaranga y'u Rwanda nubwo turasoza gukora imibare wasanga azarenga ariko ntiyajya mu nsi yayo'.
Â
Ni indirimbo ya Element EleéeH (wahoze yitwa Element gusa), Bruce Melodie na Ross Kana (wahoze yitwa David Rubangura).
Â
Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco mbere y'uko Ross Kana ajya muri 1:55 Am ariko ntabwo baramumurikira abanyarwanda bivuze ko isaha iyo ariyo yose bazamwereka abanyarwanda. Mu gushimira abayigizeho uruhare bashimiye Junior Rumaga, Element, Bruce Melodie na Ross Kana.
Mu minsi ibiri iyi ndirimbo igiye hanze imaze kuba ikimenyabose mu mitwe y'abakunda umuziki nyarwanda ndetse iyo ugiye mu nzu z'utubyiniro ukayicuranga (kuyidija) wikirizwa na buri wese kuko bamaze gufata ijambo ku rindi.
Amakuru ahari avugako Gad yishyuwe miliyoni 3,500,000 z'amafaranga y'u Rwanda.
Reba hano indirimbo Fou De Toi yagiyeho miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda