Category: Uncategorized

  • Umukinnyi wa Rayon Sports yasabye imbabazi abatoza ndetse agera aho arira cyane adashaka kubanza mu kibuga kubera ubwoba yari afite bukomeye bw’umukino wa Final – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports Hakizimana Adolphe yanze kubanza mu kibuga kugeza aho arira kubera ko abatoza bashakaga kumukinisha abanje mu kibuga kandi we afite ubwoba.

    Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 3 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cy'amahoro nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa nyuma yinzira zigiye yanyuzemo kugirango igere kuri Final.

    Uyu mukino niwo ukigarukwaho cyane nyuma yaho Rayon Sports ikoze ibyo yaherukaga mu myaka 7 ishize, ndetse ni uko abakinnyi, abafana ndetse n'abatoza bishimiye iki gikombe cy'amahoro batwaye batsinze ikipe ya APR FC bahora bahanganye mu buryo bwose.

    Mbere y'uyu mukino ubwo umutoza Haringingo Francis yamenyeshejaga abakinnyi arabanza mu kibuga, yaje kwegera umuzamu wa mbere wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe amubwira ibyo agomba gukina ariko uyu muzamu aza kumusaba ko yabanza mu basimbura kubera ko ngo afite ubwoba kandi bishobora kumutera ikibazo atazibagirwa mu buzima bwe bwose.

    Uyu mutoza ndetse na Kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul bakomeje kumwinginga cyane bamusaba kwikuramo ubwoba ariko uyu muzamu ababwira ko babanza mu kibuga Hategekimana Bonheur kubera ko we yumva atameze neza, bahita bafata umwanzuro ndetse uyu muzamu wari wanarize bikomeye arabyishimira cyane.

    Umuzamu Hategekimana Bonheur wabanje mu kibuga kuri uyu mukino wa final yagaragaje ko ari n'umuzamu mwiza cyane nyuma yo kugenda arokora cyane Rayon Sports aho wabonaga ko byarangiye. Bonheur mu mikino itandukanye yakinnye cyane cyane mu mikino y'igikombe cy'amahoro hose nta mukino Rayon Sports yigeze itsindwa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-rayon-sports-yasabye-imbabazi-abatoza-ndetse-agera-aho-arira-cyane-adashaka-kubanza-mu-kibuga-kubera-ubwoba-yari-afite-bukomeye-bwumukino-wa-final/

  • Iyi nkunga yari ikenewe: U Rwanda rwahawe inkunga ikomeye n’igihugu cy’u Bushinwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihugu cy'u Bushinwa cyatangaza inkunga ikomeye ku gihugu cy'u Rwanda igomba kuzafasha abaturage bahuye n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye ari n'ijoro maze igahitana ubuzima bwabagera ku 135.

    Nk'uko byatangajwe n'umujyanama mubijyanye n'ubukumgu n'ubucuruzi muri Abasade y'u Bushinwa mu gihugu cy'u Rwanda Hudson Wang yavuze ko bamaze gushyikiriza Minisiteri w'imari n'igenamigambi inyandiko zemeza ko u Bushinwa bwatanze ibihumbi 500$ yo gufasha abantu bagizweho ingaruka n'ibiza.

    Source : https://yegob.rw/iyi-nkunga-yari-ikenewe-u-rwanda-rwahawe-inkunga-ikomeye-nigihugu-cyu-bushinwa/

  • Nyamirambo: Umusore yakubitiwe mu kabari azira gukorakora umusore mugenzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo hafi y'ahazwi nka Cosmos umusore uvuga ko ari umukobwa yakubitiwe mu kabari kari aho, azira gukorakora umusore mugenzi we.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2023. Aho umwe mu bari aho yagize ati 'Bari barimo kunywa inzoga noneho DJ aza gushyiramo indirimbo bakunda, abo basore barahaguruka barabyina, na we ahita ahaguruka ajya kubyinana nabo, nibwo yatangiye kwagaza umwe muri bo ahita amukubita umugeri agwa hasi.'

    Uwitwa Muhire Valentin niwe wakubise uyu musore, yavuze ko yananiwe kwihangana ubwo yashakaga no kumusoma.

    Uwo musore uvuga ko ari umukobwa, akimara gukubitwa yahise asohoka muri ako kabari arataha.

    Benshi mu bari aho bamubwiraga ko yakoze amakosa gukorakora mugenzi we batamenyeranye, nta n'uburenganzira yabimusabiye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nyamirambo-umusore-yakubitiwe-mu-kabari-azira-gukorakora-umusore-mugenzi-we/

  • ‘Namuhaga amafaranga yo guhaha akayanga’ Umugabo wishe umugore we wari utwite inda y’amezi 5 yavuze bimwe mu byabaye mbere y’uko amwica  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Namuhaga amafaranga yo guhaha akayanga' Umugabo wishe umugore we wari utwite inda y'amezi 5 yavuze bimwe mu byabaye mbere y'uko amwica

    Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yabwiye Urukiko ko yicishije umugore we inzitiramubu, intandaro avuga ko ari amakimbirane bagiranye ashingiye kuba umugore yaramwakaga amafaranga menshi yo guhahira urugo.

    Rusumbabahizi Ezéchias uri mu kigero cy'imyaka 40 y'amavuko, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga,  ko taliki ya 23 Werurwe, 2023 yagiranye amakimbirane n'umugore we, Nyiramporayonzi Domitille.

    Amakimbirane yaturutse ku mafaranga yo guhahira urugo, umugore ngo yahoraga amwaka.

    Mu rubanza rwabereye mu ruhame kuri uyu wa Mbere, taliki 05 Kamena, 2023 uyu Rusumbabahizi Ezéchias yavuze ko yishe amugore we amunigishije inzitiramubu (supernet).

    Umugore we ngo yamuhaye amafaranga ibihumbi bitandatu (Frw 6000) avuga ko, umugore we atigeze ayishimira.

    Rusumbabahizi avuga ko uko kutayishimira byatumye umugore amukingirana mu nzu, arasohoka, urufunguzo arushyira mu mabere aragenda.

    Ati: 'Yagiye gutabaza abaturage baraza basanga yankingiranye, ariko baza kunkingurira nongera kumuha Frw 6000 kugira ngo ahahe byinshi birimo n'inyama.'

    Yavuze ko yahise ajya ku kazi, agarutse asanga umugore we atatetse, afata icyemezo cyo kumuniga akoresheje inzitiramubu, ahita yishyikiriza inzego z'ubugenzacyaha.

    Rusumbabahizi yemereye Urukiko ko yishe umugore we ku bushake, ariko akaba asaba imbabazi.

    Bamwe mu batangabuhamya bakurikiranye iburanisha, babwiye Urukiko ko uyu mugore yajyaga ababwira ko umugabo we ahora yigamba ko atazabyara inda atwite.

    Basobanura ko iki cyaha kitamugwiririye, ahubwo ko yagikoranye ubugome kandi agikora ku bushake.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko izi mbabazi Rusumbabahizi asaba ari amatakirangoyi kubera ko yabanje kwica uwo bashakanye, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina asiga amwambitse ubusa.

    Bwavuze ko umwana we wabo w'umuhungu yinjiye mu cyumba asanga umubyeyi we yambitswe ubusa.

    Buvuga ko bumusabiye igifungo cya burundu kuko yakoze icyaha akigambiriye.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwabajije Rusumbabahizi impamvu yamuteye kwica umugore muri ubu buryo, kandi bari bamaze gukora n'igikorwa cy'urukundo.

    Rusumbabahizi asubiza ko yamuhoye amafaranga yahoraga amwaka ngo ahahire urugo buri gihe.

    Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa taliki ya 09 Kamena, 2023 saa ine z'igitondo.

    Nyakwigendera yishwe atwite inda y'amezi 5.

    Ivomo:UMUSEKE.com

    Source : https://yegob.rw/namuhaga-amafaranga-yo-guhaha-akayanga-umugabo-wishe-umugore-we-wari-utwite-inda-yamezi-5-yavuze-bimwe-mu-byabaye-mbere-yuko-amwica/

  • Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere yariki ya 5 Kamena 2023 nibwo uwari Shema Ngoga Fabrice wayoboraga ikipe ga AS Kigali yanditse ibaruwa yo gusezera kuri uyu mwanya ku bw'impamvu ze bwite.

    Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Ngoga yanditse, yavuze ko asezeye iyi kipe ariko azakomeza kuba umunyamuryango wayo nyuma yaho yari amaze imyaka ine n'igice ayobora iyi kipe.

    Yagize ati 'Mu gihe cy'imyaka ine n'igice nari maze nyobora iyi kipe nka Perezida wa As Kigali, turi kumwe twatwaye ibikombe bibiri by'igikombe cy'Amahoro na bibiri bya Super Cup, ku bw'impamvu zanjye bwite mfashe umwanzuro wo gusezera ku mwanya wo kuyobora iyi kipe'.

    Muri iyi baruwa Ngoga yanditse yasoje avuga ko azakomeza kuba hafi y'ikipe ndetse akazayifasha uko azaba abishoboye.

    Fabrice asezeye kuyobora AS Kigali nyuma yaho hari amakuru avuga ko uasabye umujyi wa Kigali gutanga amafaranga ahagije yo gufasha iyi kipe, bityo ko mu gihe byaba bidakunze azasezera.

    Perezida Shema Ngoga Fabrice hamwe n'ikipe ya AS Kigali, uyu mwaka w'imikino 2022/2023 yasoje ku mwanya wa Kane n'amanota 47.

    The post Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shema-fabrice-wayoboraga-as-kigali-yasezeye-kuyobora-iyi-kipe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shema-fabrice-wayoboraga-as-kigali-yasezeye-kuyobora-iyi-kipe

  • Bakeka ko ari umuhungu mu maso – Umutesi yako… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru cyatambutse, kuri sitade ya Bugesera habereye amarushanwa Ngororamubiri yo gushaka ibihe, aya marushanwa akaba yaje kugaragaramo umukinnyi w’imyaka 19, bita Umutesiwase Magnifique wari usanzwe akina umupira w’amaguru. Yasiganwe muri Metero 100, 200 na 400, hose yegukana umudari wa zahabu.

    Abantu bose bari baje kureba iyi mikino batunguwe n’ubuhanga uyu mukobwa afite, ndetse n’imbaraga, ariko bose bakagaruka bavuga ko ashobora kuba ari umuhungu atari umukobwa.

    “>

    Aganiran’itangazamakuru Umutesiwase yavuze ko abantu benshi bakunze kuvuga ko ari umuhungo, gusa bikaba biri mu bimutera gukora cyane. Yagize ati “Ibyo narabimenyereye no mu mupira w’amaguru byaravugwaga kandi sinabihagarika kuko nta bushobozi mfite. 

    Gusa navuga ko ibyo bavuze ko ndi umuhungu, bintera imbaraga nkarushaho gukora cyane kugira ngo ibyo bavugaga mbikore nk’abahungu kandi biramfashaka cyane.”

    Mu kwiruka Metero 400, Umutesiwase Magnifique yakoresheje amasegonda 53 n’ibice 79, ahita aba umunyarwanda kazi wa mbere ubikoze. N’ubwo yagiye kwiruka avuye kwiruka muri 200, bivuze ko yari akinaniwe, ibihe yakoresheje bimwemerera guhangana ku rwego rw’Isi akaba yakwegukana n’umudari.

    Afite imbaraga zitangaje by’umwihariko iyo arimo kwiruka 


    Ibihe yakoresheje nta munyarwandakazi n’umwe urabikora. Mu gihe yakora imyitozo ihagije ashobora gushyika ibihe by’umukinnyi wa mbere ku isi kuko afite amasegonda 49

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130189/bakeka-ko-ari-umuhungu-mu-maso-umutesi-yakoze-amateka-mu-mikino-yo-kwiruka-mu-rwanda-video-130189.html

  • Yari umukinnyi wa ruhago, kwitwa umuhungu biramushimisha – Byinshi kuri Umutesiwase warikoroje #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, Umutesiwase Magnifique yari yihariye imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye, ibintu avuga ko bimushimisha.

    Magnifique, umukobwa w’imyaka 19 bigora benshi kwemera ko ari umukobwa bitewe n’imiterere ye.

    Avuga ko ari mushya mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuko we yakinaga umupira w’amaguru, yakiniye Kamonyi WFC.

    Ati “Nakinaga umupira w’amaguru, noneho umutoza Bosco ni umuntu tubana umunsi ku munsi arandeba arambwira ngo Magnifique washaka byibuze icyiciro kimwe wiyumvamo ukaza ukakinkinira? Naramubwiye nti nta kibazo, narabikoze nibwo mwambonye hariya i Huye mu marushanwa y’amashuri (interscolaire), nakinnye mu byiciro 3 ndetse hose ntwara imidali ya mbere. “

    Nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa y’amashuri, yabonye ko umukino wo gusiganwa ari umukino arimo yiyumvamo, asaba umutoza we kutazamusiga muri shampiyona niko kuyijyamo.

    Yakomeje avuga ko kuba yitwa umuhungu nta kintu bizamuhungabanyaho yabimenyereye ahubwo bisigaye bimutera imbaraga.

    Ati “Ibyo narabimenyereye cyane no mu mupira w’amaguru byaravugwaga, biravugwa nta nubwo nzabihagarika, nta bushobozi mfite bwo kubihagarika ariko ibyo bintu bintera imbaraga, iyo numvise ngo nsa n’abahungu, mfite imiterere nk’iy’abahungu, niba bavuga ngo nteye nk’abahungu kandi iriya mikino yo kwiruka kera baravugaga ngo ni iy’abahangu, ngomba iyi miterere kuyibyaza umusaruro.”

    Avuga ko intego afite ari ugukora cyane maze akazahagararira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Muri shampiyona y’igihugu yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Umutoniwase Magnifique yasiganwe mu byiciro 3, 200, 400 na 800 hose aba uwa mbere.

    Benshi bibeshya ko ari umuhungu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yari-umukinnyi-wa-ruhago-kwitwa-umuhungu-biramushimisha-byinshi-kuri-umutesiwase-warikoroje

  • Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yeguye #rwanda #RwOT

    Shema Fabrice wari perezida wa AS Kigali, yamaze kwandikira abanyamuruango b’iyi kipe ndetse anamenyesha Umujyi wa Kigali ko yeguye.

    Mu ibaruwa yasinyiyeho, Shema Fabrice wari umaze imyaka ine n’igice ayobora iyi kipe yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

    Shema Fabrice yeguye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-as-kigali-shema-fabrice-yeguye

  • Johnny Drille agiye gukorera igitaramo i Kiga… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'uyu muhanzi bamaze iminsi bifata amashusho bari mu matsinda babyina zimwe mu ndirimbo ze zirimo 'How Are You? My Friend' aho abazahiga abandi, bazahabwa itike yo kwinjira muri iki gitaramo agiye kongera gukorera i Kigali.

    Iki gitaramo Drille azaririmbamo cyiswe 'Friends of Amstel 2023' kigamije guhuza inshuti n'avandimwe, bakishima, basoma ku kinyobwa cya Amstel. Ni ku nshuro ya mbere kigiye kuba, kandi kizarangwa n'ibikorwa binyuranye by'imyidagaduro.

    Kizaba ku wa 24 Kamena 2023, kandi kizaririmba abahanzi barimo Bwiza, Ariel Wayz na Ish Kevin. Hari kandi DJ Creme wo muri Kenya, DJs Slick Stuart & Roja wo muri Uganda, DJ Brianne, DJ Pyfo, Nep DJs bo mu Rwanda. 

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira ahagana saa munani z'amanywa kugeza mu masaha akuze. Mu bandi bazaririmba muri iki gitaramo, harimo itsinda rya Nubian Gypsies, ryigeze gutaramira i Kigali binyuze muri Kigali Jazz Junction ya 2017.

    Nubian Gypsies izwi cyane mu njyana ya Blues na Regga. Mu bitaramo binyuze bakunze kwifashisha indirimbo zakunzwe nka 'Hey John', 'Home Sweet Home' n'izindi.

    Johnny Drille ni umunya-Nigeria w'umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo 'Awww' yakoranye na Di'ja. Afitanye amasezerano y'imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.

    Yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw'umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye na 'English and Literature'.

    Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya 'Project Fame West Africa'. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo 'Wait for Me'. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya 'The Headies' mu cyiciro cya 'Best Alternative Song'.

    Mu 2017 yashyize hanze indirimbo 'Romeo&Juliet' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo 'Awa love', muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo 'Shine', 'Finding Efe' n'izindi nyinshi.

    Girls have always been Girls, they will always show up as #Friends no matter how cold or hot it gets. Don’t miss @Bwizaofficial live on stage with Friends at the #FriendsOfAmstelFest come Sat.24th June. Save the date. pic.twitter.com/mRidWzXPOv

    — Friends Of Amstel Fest (@Friendsofamstel) June 2, 2023

    Johnny Drille waherukaga i Kigali mu 2019, agiye kongera kuhatamira


    Johnny Drille yakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Romeo&Juliet'


    Ariel Wayz witegura kujya gutaramira i Burayi azahurira ku rubyiniro na Johnny Drille

    Bwiza washyize hanze indirimbo yise 'Do Me' ategerejwe mu gitaramo kizahuza abakunzi ba Amstel

    Umuraperi Ish Kevin witegura gushyira hanze album yise 'Blood, Sweat&Tears' 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOW ARE YOU MY FRIEND’ YA JOHNNY DRILLE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130190/johnny-drille-agiye-gukorera-igitaramo-i-kigali-azahuriramo-nabarimo-ariel-wayz-na-ish-kev-130190.html

  • Pastor P Kagurano yiyumvisemo intsinzi ya R… – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo biracyari byose mu mitima y'ibihumbi by'abakunzi ba Rayon Sports [Ikipe y'Imana nk'uko babivuga], nyuma y'uko batsinze mucyeba wabo w'ibihe byose APR FC bakabasha kwegukana igikombe cy'Amahoro (Peace Cup 2023).

    Ni mu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye mu Majyepfo y'u Rwanda, ku wa 3 Kamena 2023. Wabanjirijwe n'umukino wahuje Mukura na Kiyovu Sports mu guhatanira umwanya wa gatatu.

    Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye iki gikombe, Pastor P yahise ashyira hanze indirimbo yahimbiye iyi kipe mu rwego rwo kwifatanya nayo kwizihiza ibyo birori.

    Yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gutegura iyi ndirimbo mu gihe Rayon Sports nayo yarimo yitegura uyu mukino, kandi ko icyo gihe yiyumvagamo intsinzi.

    Ati 'Yego! Natangiye kuyitunganya nabo bari kwitegura kuzatwara igikombe rero nari nayiteguriye iki gihe.'

    Uyu mugabo uherutse gusohora album yise 'Ruticumugambi', avuga ko asanzwe akunda siporo, ariko ko umupira w'amaguru awukundishwa cyane n'inshuti ze.

    Akomeza agira ati 'Ubusanzwe nkunda siporo musi rusange ariko 'football' yo ni ukubera bagenzi banjye cyane ni bo mba nakurikiye abenshi rero ni aba-Rayon.'

    Akomeza ati 'Urebye ni uko mfite inshuti nyinshi z'abafana ba Rayon Sports, nkaba nifuje kubaha indirimbo bazajya bumva ndetse bakanishimiramo ku ikipe yabo.'

    Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yeretse abafana bayo igikombe yegukanye mu muhango wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Mu ijambo rye, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi kipe ibashe kwegukana iki gikombe.

    Yavuze ko iki gikombe bagituye Perezida Kagame. Ati 'Munyemerere iki gikombe cy'Amahoro tugiture Perezida wacu, Nyakubahwa Paul Kagame.'

    Ni cyo gikombe cya mbere Uwayezu yegukanye ari kumwe na Rayon Sports y'abagabo. Ni igikombe kandi cya 11 cy'Amahoro cya Rayon Sports.

    Pastor P yabaye ikitarusange mu gutunganya indirimbo z'abahanzi, nyuma y'uko arambitse ikiganza ku ndirimbo zirimo 'Indoro' ya Charly&Nina, 'Adi Top' ya Meddy, 'Mu Gihirahiro' ya Jay Polly na Scilla, 'Habibi' ya The Ben n'izindi zinyuranye.

    Uyu munyamuziki aherutse gusohora album y'indirimbo 10 iriho indirimbo nka 'Kabanyana k'Abakobwa'', 'Rubanda rugira ayabo', 'Wiriweho mwali'', 'Ibare', 'Agashinge', 'Yewe Roza' ;

     'Amashyo Rugamba', 'Inyamanza', 'Abaticumugambi' na 'Laurette' ya Kamaliza yaririmbiwe na Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w'Umurage n'Umuco muri Miss Rwanda mu 2017.

    Pastor P yatangaje ko yiyumvagamo intsinzi bituma ahimba indirimbo igaruka kuri Rayon Sports

    Pastor P avuga ko kugira inshuti nyinshi zikunda umupira w'amaguru bituma arushaho gukurikirana imikino 


    Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cy’Amahoro, yagishyikirijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa 


    Pastor P aherutse gushyira hanze album 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO PASTOR P YAHIMBIYE RAYON SPORTS

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130185/pastor-p-kagurano-yiyumvisemo-intsinzi-ya-rayon-sports-ayikorera-indirimbo-130185.html