Category: Uncategorized

  • Mu gihe amarushanwa yo gutera akabariro akomeje kwitegurwa ubu hamenyekanye umunsi azatangiriraho ndetse n’urubuga azajya acaho imbona nkubone(Live) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe amarushanwa yo gutera akabariro akomeje kwitegurwa ubu hamenyekanye umunsi azatangiriraho ndetse n'urubuga azajya acaho imbona nkubone(Live)

    Mu gihugu cya Sweden giherereye ku mugabane w'iburayi ubu amarushanwa yo gutera akabariro akomeje kwitegurwa n'abatari bake.

    Minisitiri wa Swedish Federation of Sex yatangaje ko bifuza ko uyu mukino wo gutera akabariro wagirwa umukino mpuza mahanga ukaba nka siporo nk'izindi.

    Ubu harabura iminsi itatu gusa ngo uyu mukino utangizwe kuko uzatangira taliki 8/6/2023 hariya mu gihugu cya Sweden, ndetse uyu mukino ukazajya unyura ku rubuga rwa LIVESEXHOUSE.

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-amarushanwa-yo-gutera-akabariro-akomeje-kwitegurwa-ubu-hamenyekanye-umunsi-azatangiriraho-ndetse-nurubuga-azajya-acaho-imbona-nkubonelive/

  • Uko mu maso hawe hameze hari icyo bisobanuye ku buzima bwawe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kubyuka ugasanga mu maso hawe hajemo ibiheri cyangwa ibishishi ntawe bidatera imbogamizi. Nyamara kandi twihutira gushaka imiti ikiza ibyo biheri, rimwe na rimwe aho gukira bikiyongera. Kuko twavuye ibigaragara tutitaye ku cyabiteye cyangwa tugakoresha imiti itajyanye n'icyo turwaye.

    Impinduka zose ziba mu maso; byaba ibyo biheri, uruhu rukanyaraye, iminkanyari, iminwa yumye, n'ibindi binyuranye burya biba bifite impamvu zinyuranye zibitera cyangwa bikaba uburyo umubiri ukoresha ugaragaza ko hari ibitagenda neza.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu binyuranye wibonaho mu isura nyamara bifite ikibitera kiri mu mubiri imbere, tunarebe icyo wakora mu kubivura.

    Ibintu 10 twibonaho mu maso n'uburyo bwo kubirwanya

    1. Kuzana ubwoya cyangwa ubwanwa (ku bagore)

    Ku bagore, kumera ubwoya cyangwa ubwanwa bishobora kuba ikimenyetso cy'uko hari ikibazo mu misemburo itaringaniye cyane cyane hakaba hakozwe umusemburo wa testosterone mwinshi.

    Bishobora kandi kuba ikimenyetso cy'ibibyimba byo mu mirerantanga; iyo kumera ubwo bwoya bijyanye no kubura imihango cyangwa imihango itari kuri gahunda.

    Mbere yo gushaka uko wakikiza ubwo bwoya wabanza kujya kwisuzumisha bakareba niba imisemburo yawe iringaniye bakanagusuzuma bya bibyimba. Iyo ikibazo kivuyeho bwa bwoya bugenda bushiraho

    2. Ibiheri n'ibishishi

    Nubwo impamvu zibitera zinyuranye ariko imwe mu mpamvu zitera ibiheri mu maso ni imirire itaboneye. Gukoresha cyane amata n'ibiyakomokaho ni imwe mu mpamvu zitera kurwara ibiheri kuko bituma hakorwa ibinure byinshi bya sebum, birinda umubiri kugira umwera nyamara iyo bibaye byinshi bigatera ibiheri. Kugabanya isukari, ibiribwa byanyuze mu nganda ahubwo ukihatira kurya imboga n'impeke zuzuye ni bimwe mu byagufasha kurwanya ibiheri

    3. Kwirabura ahazengurutse munsi y'ijisho

    Hari abantu usanga munsi y'ijisho habo hirabura kurenza ahandi, ubanza aribo bitwa ba Masoyinyana. Nyamara kandi niba ibi bikubayeho bishobora kuba bitewe nuko mu byo urya harimo ibyo umubiri wawe ufata nk'uburozi kuri wo. Rero mu byo urya gerageza kugabanya amafunguro azwiho gutera ubwivumbure mu mubiri nk'amagi, amata, gluten (iboneka mu binyampeke bimwe) ubikore byibuze iminsi icumi. Ibyo niba ntacyo bihinduye wajya gukoresha ibizami by'ubwivumbure bw'umubiri

    4. Utubyimba

    Utu tubyimba dukunze kuza mu maso dutukura cyangwa tumeze nk'uturetsemo amazi ugasanga bamwe barihutira kutumena. Utu tubyimba ahanini duterwa nuko umubiri udafite muri wo ibinure, zinc na vitamin A. kugirango bicyemuke usabwa kurya ifunguro rikize ku binure bya omega-3 bikomoka ku mafi ya salmon cyane cyane. Ukarya utubuto nk'inzuzi z'ibihaza, flaxseed, ibishyimbo, inyama y'inka itunzwe no kurisha gusa bikaguha Zinc. Naho vitamin A uyikura mu mbogarwatsi muri rusange, n'ibijumba. Ibi biheri kandi ni kimwe na bya bindi biza ku matako n'ibibero

    5. Iminwa isataguritse

    Ikibazo cy'iminwa isataguritse wakakivurishije ibyo urya kuruta gusigaho ya mavuta bahimbye ngo ni agahomamunwa (labello) kuko gusatagurika no kuma iminwa ahanini ni ikimenyetso cyo kubura vitamin B3 na Zinc. Abakunda kurya ibikomoka ku bimera gusa nibo iki kibazo gikunze kugaragaraho. Kuko iyi vitamin n'uyu munyu-ngugu bikunze kuboneka mu bikomoka ku matungo nk'inyama y'inkoko, umwijima n'ifi. Ku bimera wakoresha inzuzi z'ibihaza kuri Zinc naho kuri niacin (vitamin B3) ugakoresha amashaza n'ibihumyo.

    6. Ibisebe ku munwa

    Ibi bisebe biza aho umunwa wo hejuru uhurira n'uwo hasi, bamwe babyitaga 'kibyi' kera tukiri abana bakakubwira ngo jya hejuru y'aho witumye bigishyushye uhakange (Uti bwooo) ngo birakira!!!!!

    Nyamara ibi nabyo ni ikimenyetso cy'imirire mibi cyane cyane bikaba bigaragaza ikibazo cya vitamin B2 na B12 hamwe n'ubutare.

    Gusa nta mpamvu yo guhangayika kuko biroroshye kubikosora. Icyo usabwa ni ukongera amafunguro akungahaye kuri izi ntungamubiri. Aha twavugamo imbogarwatsi, ibishyimbo, inyama y'inkoko itunzwe no gutora, inyama y'inka zitunzwe no kurisha, urenzeho ipapayi nka rumwe mu mbuto zizwiho gufasha igogora kugirango ntihagire na kamwe kagucika ngo gasohoke

    7. Kugira ibitsike bicye

    Kuri ubu biragora kumenya niba umukobwa cyangwa umugore afite ibitsike bicye cyangwa yarabyogoshe ku bushake bwe (kwepiya). Ariko niba ubona ibitsike byawe bigenda bipfuka bigabanyuka bishobora kuba ikimenyetso cyerekana ko imvubura ya thyroid itari gukora neza bikerekana imisemburo itaringaniye. Ibindi bimenyetso bigendana twavugamo uruhu rwumagaye, kwituma impatwe, guhorana umunaniro no kwiyongera ibiro. Niba ibi bikubayeho jya kwisuzumisha barebe niba biterwa na thyroid baguhe imiti ifasha kuringaniza ya misemburo

    8. Uruhu rwijimye

    Uruhu rwijimye ntabwo ari urwirabura cyane cyangwa urutakarabye ahubwo hari uruhu ureba ukabona ko rwijimye ukuntu ku buryo budasanzwe. Uru ruhu ahanini ruterwa no kugira amaraso macye bikaba biva ku kubura vitamin B6, B9, B12 n'ubutare mu mubiri. Ibi bikunze kuba ku bantu barya ibimera gusa, abafata imiti runaka nk'igabanya acide mu gifu na metformin cyangwa abafite ibibazo mu igogorwa.

    Niba ubona uruhu rwawe ruri guhinduka koresha ibizami by'amaraso nuko wongere ifunguro ririmo imboga, ibishyimbo, inyama y'inka n'inkoko

    9. Uruhu rwumagaye

    Nubwo akenshi kuma uruhu bigendana no kuba udafite amazi ahagije mu mubiri kunywa amazi siwo muti gusa wagufasha. Niba kumagara bigendana n'ibindi bibazo by'uruhu nko kwishimagura, ibiturike n'ibibyimba gerageza gufata ifunguro rikize ku binure bya omega-3 biboneka ahanini mu mafi yo mu Nyanja, kimwe na omega-6, urufatanye rwabyo nirwo rugize vitamin F izwiho gutuma uruhu rugumana ubuhehere bwarwo

    10. Iminkanyari

    Yego ntiwabuza uruhu kuzana iminkanyari kuko rushaje ariko ushobora kuyirinda kuza imburagihe. Kuzana iminkanyari imburagihe biterwa ahanini no kubura vitamin C ihagije mu mubiri kuko iyi vitamin izwiho kuba imwe mu byifashishwa hakorwa collagen, iyi ikaba poroteyine y'ingenzi mu zituma uruhu ruba neza. Ngaho tangira wihate imbuto nk'ipapayi, inkeri n'inanasi, urye poivron zihagije n'amashu mu bwoko bwayo bwose.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/uko-mu-maso-hawe-hameze-hari-icyo-bisobanuye-ku-buzima-bwawe

  • Venant Rutunga woherejwe n'Ubuholandi aregwa ibyaha bya jenoside (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Rutunga, w'imyaka 73 mu gihe cya jenoside yari akuriye ikigo cya leta cy'ubushakashatsi mu buhinzi cyitwaga ISAR-Rubona, mu majyepfo y'u Rwanda, yahakanye ibyo ashinjwa ko yicishije bamwe mu bakozi yategekaga muri ISAR.

    Uyu munsi hagombaga kumva abatangabuhamya babiri bahamagajwe n'urukiko nyuma y'uko uregwa abonye kuri YouTube ibyo batangaje mu muhango wo kwibuka i Rubona akavuga ko byamurengera muri uru rubanza.

    Uwumviswe uyu munsi, urukiko rwemeje ko yumvwa arindiwe umutekano nk'uko yabisabye, gusa ibi ntibyanyuze uruhande rw'uregwa rwavuze ko n'ubundi asanzwe azwi kuko ibyo yavuze byari kumugaragaro kandi biri kuri Internet.

    Urukiko rwanzuye ko avuga umwirondoro we uhishwe kuko ngo kuba yaratanze amakuru ahantu runaka bitavuze ko yatanze ubuhamya mu rukiko, bityo rumuha izina rya RUT10.

    Uwatanza ubuhamya n' iki azi kuri Rutunga?
    Uyu mutangabuhamya wumvikanaga ijwi gusa yavuze ko muri jenoside yahungiye muri ISAR-Rubona inshuro zitandukanye akajya ahava akongera akahagaruka, kuko musaza we yari umukozi muri ISAR.

    RUT10 yavuze ko we ubwe atigeze amenya Rutunga uretse ibyo yumvanye abandi ko ari we wazanye abajandarume bagombaga gusaka. Ati: 'hari mu mpera z'ukwa kane – hari nijoro jye sinababonye [kuko] naraye mpavuye muri icyo gicuku.'

    Yavuze kandi ko yumvise abashumba bavuga ko Rutunga yategetse ko batema ibihuru n'amasaka — aho abatutsi bahigwaga bihishaga.

    Yavuze ko ku bakozi ba ISAR bishwe icyo gihe abari abayobozi babo ntacyo bakoze mu bushobozi bwabo ngo babakize, kandi ko yumvise ko abakuru ba ISAR bahembye ikimasa abari bamaze kwica umwe mu bakozi ba ISAR.

    Undi mutangabuhamya muri iyo video ya YouTube uvuga ko hari ibyiza yumvise kuri Rutunga muri jenoside uyu munsi yahaye urukiko impamvu ko ataboneka.

    Uru rubanza ruzasubukurwa tariki 27 z'ugutaha kwa Nyakanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/venant-rutunga-woherejwe-n-ubuholandi-aregwa-ibyaha-bya-jenoside-yaburanye

  • Intonganya z'ababyeyi mu muryango ni virusi ku bana- Dr Nsanzimana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Minisiteri y'Ubuzima yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 5 Kamena, Dr Nsanzimana yasobanuye ko mu bituma ubwonko bw'umwana budakura neza harimo n'intonganya z'ababyeyi babo.

    Yagize ati “Abana bari munsi y'imyaka itanu baba bafite ubwonko bugikura, kimwe mu bituma ubwonko bw'umwana budakura neza ni ibyo yumva buri munsi nk'intonganya mu miryango, rwaserera, induru, kwikanga buri kanya.”

    Ibindi birimo imirire mibi, inzoka zo mu nda no kuba ababyeyi batamwitayeho. ibyo byose bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikurire y'ubwonko bw'abana bityo ntibazagire icyo bimarira cyangwa ngo bakimarire igihugu.

    Yakomeje agira ati “Ubwonko bw'abana bukwiye kurindwa induru, intonganya buriya no gukubita abana na byo ubwabyo bibagiraho ingaruka z'igihe kirekire kandi izo ngaruka zibikwa n'ubwonko.”

    Umuryango uharanira uburenganzira bw'umwana “Coalition umwana ku isonga” ugaragaza ko nta mubyeyi ukwiye guhanisha umwana igihano kibabaza umubiri, nko kumukubita kuko bigira ingaruka zikomeye.

    Amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n'ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y'amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy'imyaka umwana arimo.

    Hari aho ayo mabwiriza avuga ko “kizira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo ari bwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/intonganya-z-ababyeyi-mu-muryango-ni-virusi-ku-bana-dr-nsanzimana

  • Umwe mubatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tshisekedi yamennye ibaga yaramaranye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye ko muri 2020 Perezida Tshisekedi yamusabye ko yaba Minisitiri w'Intebe, ariko akabyanga.

    Moïse Katumbi wanemeje ko aziyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2023, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

    Avuga ko muri 2020 Perezida Félix Tshisekedi yamusabye ko amuyoborera Guverinoma akaba Minisitiri w'Intebe, ariko akamuhakanira, kandi ko aticuza kuba yaramuhakaniye kuko yari amaze kwitandukanya na Joseph Kabila mu kwezi k'Ukwakira 2020.

    Yagize ati 'Perezida yansabye ubufasha kuko Igihugu cyari kiri mu bibazo. Iyo nza no kubyemera byari ukuba ari ugutabara abaturage. Yewe yananyingingiye Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, ariko naranze.'

    Moïse Katumbi atangaje ibi nyuma y'iminsi micye yangiwe kwinjira mu Ntara ya Congo- Central, ndetse anagaragaye mu bikorwa byagiye bimugaragaza nk'utahawe agaciro.

    Moïse Katumbi na Martin Fayulu, bombi bari mu batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo bakomeye, mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari bagiye ku cyicaro cya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kugaragaza ibitekerezo byabo, bakagenda bagaragiwe n'ababashyigikiye benshi, bangiwe kwinjirana n'igihiriri cy'abari babaherecyeje, bituma na bwo havuka akaduruvayo.

    Umwe mu bajyanama b'imena ba Moïse Katumbi aherutse gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize, mu gihe muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanakomeje kugaragara ibibazo biri mu miyoborere no mu zindi nzego.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umwe-mubatavuga-rumwe-n-ubutegetsi-bwa-tshisekedi-yamennye-ibaga-yaramaranye

  • Sénégal: Agahenge kagarutse nyuma y'imyigaragambyo ikomeye yahitanye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu yafunzwe kuya 1 kamena 2023, byatumye kuva icyo gihe igihugu cyaraguye mu kaga ko gusahura no kwangiza bikabije bikozwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Kugeza ubu harabarurwa abantu byibura 16 bamaze kuburira ubuzima muri iyo myivumbagatanyo kubera ubutegetsi busa nubwirengagije inshingano zo gukumira mu mutuzo imyigaragambyo.

    Gufunga Ousmane Sonko imyaka ibiri muri gereza byatumye abamushyigikiye binubira ubutegetsi bwatinye ko aziyamamaza agahangana nabwo mu matora y'umukuru w'iki gihugu bahitamo kumwikiza.

    Mu itangazo ryasohoye kuri iki cyumweru, ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ,Pastef (les Patriotes africains du Sénégal pour le travail, l'éthique et la fraternité) ryashinje leta gukoresha imbaraga z'umurengera ku baturage ishinzwe kurinda

    Usibye ibyo kandi ngo leta yanifashije imitwe itemewe yitwaje intwaro ngo igirire nabi abaturage bigaragambye muri iki gihugu cya Sénégal.

    Kugeza ubu leta ya Sénégal ntacyo iratangaza ku birego ishinjwa nabatavuga rumwe nayo, gusa ikomeje umugambi wo guhangana n'uhungabanya umutekano w'abaturage yitwaje demokarasi nk'uko ibitangaza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/senegal-agahenge-kagarutse-nyuma-y-imyigaragambyo-ikomeye-yahitanye-16

  • Imfura ya Beyoncé na Jay Z yatumye Miss Jolly yifuza kubyara (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yatangarije abafana be bo ku rubuga rwa Twitter ko yifuza kwibaruka umukobwa nyuma y'ubuhanga yabonanye umwana w'imfura ya Beyoncé na Jay Z 'Blue Ivy' aherutse gukorera mu gitaramo yahuriyemo na Nyina.

    I want a baby girl now 😭😭. This is soo beautiful to watch https://t.co/klH9PjQ1he

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 4, 2023

    Mutesi Jolly yabitangaje nyuma yo kuryoherwa n'amashusho Beyonce ari ku rubyiniro hamwe n'ababyinnyi n'imfura ye Blue Ivy batanga ibyishimo ku mbaga y'abarenga ibihumbi 70, mu mbyino ziganjemo iza kiny'Afurika.

    Ni amashusho yafashwe mu ijoro rya tariki 26 Gicurasi 2023, ubwo Beyonce yataramiraga abarenga ibihumbi 70 bitabiriye igitaramo 'Renaissance World Tour' cyabereye mu Bufaransa kuri Sitade de France.

    Jolly wanyuzwe n'aya amashusho yitegereje uburyo Blue Ivy w'imyaka 11 yafashije nyina kubyina kandi adategwa, ahita atangaza ko yifuza kuzabyara umwana w'umukobwa kuko ibyo yabonye byamukoze ku mutima. Mu butumwa yatambukije kuri Twitter yagize ati' Ndashaka umwana w'umukobwa nonaha, ibi ni byiza kubireba'

    Blue Ivy Carter imfura y'Umuhanzikazi Beyonce n'Umuraperi Jay Z yavutse tariki 07 Mutarama 2012, amaze kwamamara cyane mu myuga irimo uwo gusiga ibirungo by'ubwiza [Make Up], kuririmba, gukina filime ndetse no kubyina.

    Uyu mwana w'umukobwa abarwa nk'umwe mu bana bakize mu isi kuko umutungo we ubarirwa muri za miliyoni z'amadorari y'Amerika. Urubuga California Knowledge ruzwiho gutangaza amakuru y'imitungo y'ibyamamare ruvuga ko uyu mwana yinjiza arenga miliyari 3.5 frw [$3M] buri kwezi, ndetse ko amaze kwigwizaho arenga miliyari 750 frw [$720M].

    Mutesi Jolly [Hagati] arifuza kubyara umwana nka Blue Ivy Carter [Ibumoso] imfura ya Beyonce na Jay Z

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imfura-ya-beyonce-na-jay-z-yatumye-miss-jolly-yifuza-kubyara-vuba

  • MINEDUC iri kwiga uburyo amategeko y'umuhanda yakwigishwa mu bigo by'amashuri #rwanda #RwOT

    Raporo y'ishami rya Loni ryita ku buzima OMS ku mpanuka zo mu muhanda, igaragaza ko abantu benshi bahitanwa nazo baba bari hagati y'imyaka 5 na 29. Aha ni ho Polisi y'u Rwanda ihera igaragaza ko amategeko yo mu muhanda agizwe isomo ryigwa mu mashuri bishobora kugira uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.

    CP John Bosco Kabera, uvugira Polisi y'igihugu avuga ubusabe babugejeje ku bashinzwe uburezi mu Rwanda kandi ko byarushaho kurengera ubuzima bw'abanyamaguru igihe ikifuzo cyaba cyemejwe. 

    Ati 'Twabahaye igitekerezo kugira ngo barebe niba bishobora kuba byakorwa babikore, byaba ari byiza cyane kuko twaba tuzagira urubyiruko ruzi amategeko y'umuhanda uko ameze no kuwugendamo tukirinda impanuka za hato na hato.'

    Bamwe mu banyeshuri twaganiriye, nabo bashimangira ko babaye bigishijwe amategeko y'umuhanda byabafasha kwirinda impanuka, ariko ngo ni n'amahirwe yo gusoza bafite ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga.

    Aba biga mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Yozefu ry'i Nyamirambo.

    Umwe yagize ati 'Byadufasha cyane kuko nyine hari impanuka zikunda kubera mu mihanda zituruka ku mpanuro baba bataduhay, ariko ayo masomo ahari byagabanya izo mpanuka.'

    Undi nawe ati 'Bavugisha abashinzwe TVET cyangwa andi mashuri bakareba uko bakongeramo izo modules (amasomo) tukagira ibyo tumenya.'

    Ku ruhande rwa Minisiteri y'uburezi nabo bagaragaza ko iyi gahunda hari icyo yafasha abana b'u Rwanda ndetse ngo n'ikifuzo cya Polisi y'u Rwanda cyabagezeho, gusa ngo ubu ikiri gukorwa ni ukunoza ishyirwa mu bikorwa ryacyo nk'uko bisobanurwa na Twagirayezu Gaspard, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye.

    Yagize ati 'Ni inyungu ku bana igihe barangije kwiga cyangwa bari mu kazi, ni ibintu twese twemera. Ariko noneho kubikora (kubishyira mu bikorwa) kubihuza n'amasomo, ese kubihuza n'amasomo, ese biragenda bite, ese birakorwa bite, birakorwa ryari, ese birakorwa na nde, icyo ni cyo gikeneye ikiganiro kirambuye.'

    Polisi y'u Rwanda itangaza ko mu mpanuka 9,400 zabaye umwaka ushize wa 2022, abantu basaga 600 bahitanywe nazo,  na ho abasaga ibihumbi bine barakomereka.

    Ni mu gihe Raporo ya Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ya 2021, igaragaza ko usibye abatwara amagare batumye abantu basaga 189 bahasiga ubuzima, hakurikiraho abatwara moto kuko bo bahitanye abasaga 158 mu gihe kandi abanyamaguru bahasize ubuzima aribo benshi kuko ari 240 ahanini byatewe n'uburangare bwabo ku muhanda.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post MINEDUC iri kwiga uburyo amategeko y'umuhanda yakwigishwa mu bigo by'amashuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/05/mineduc-iri-kwiga-uburyo-amategeko-yumuhanda-yakwigishwa-mu-bigo-byamashuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mineduc-iri-kwiga-uburyo-amategeko-yumuhanda-yakwigishwa-mu-bigo-byamashuri

  • “Babiteho kuko bazagirira igihugu akamaro” Abana baterengeje imyaka 13 nabo bamaze kwandikira ameteka mu gihugu cy’Ubufaransa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana bakiri bato cyane mu myaka bamaze guhesha ishema igihugu cy'u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cy'Isi.

    Abana batarengeje imyaka 13 y'amavuko bamaze gutsinda ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint Germain ryo mu gihugu cya Brazil kuri penaliti 4-3 maze begukana igikombe cy'Isi.

    Ibi bibaye nyuma y'uko abana batarengeje imyaka 11 y'amavuko nabo bakinira akademi ya Paris Saint Germain yo mu Rwanda bamaze kwegukana igikombe batsinze igihugu cya Brazil kuri penaliti 3-2.

    Uko ari amakipe abiri yagiye mu gihugu cy'Ubufaransa yose yegukanye ibikombe atsinze igihugu cy'igihangajye ku Isi muri ruhago akaba ari ku nshuro ya kabiri aba bana babashije kubikora gusa uyu munsi bwo bibabaye akarusho kuko mu byiciro byose aribo begukanye ibikombe.

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-ruri-kugana-heza-mu-mupira-wamaguru-abana-batengeje-imyaka-13-nabo-bamaze-gukora-ameteka/

  • Itorero ADEPR ryahaye Theo Bosebabireba imbabazi kubyaha yarengwaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 6 yose umuhanzi Theo Bosebabireba yakomorewe na ADEPR ndetse ansangira nabandi bakirisitu ifunguro ryera, ninyuma yigihe yarahanwe ashinjwa ibyaha birimo gutera inda umukobwa batarashakanye byemewe n'amategeko ndetse nidini abarizwamo rya ADEPR.

    Akimara gukomorerwa yahise asangira nabandi ifunguro ryera , mu muhango  wo kwibuka igikorwa  gikomeye cyo gucungurwa cyakozwe binyuze mu rupfu rwa Kristu.

    Ifunguro abakristu ba ADEPR basangiye bibuka igikorwa gikomeye cyo gucungurwa na Kristu 

    Source : https://yegob.rw/itorero-adepr-ryahaye-theo-bosebabireba-imbabazi-kubyaha-yarengwaga/