Category: Uncategorized

  • Menya ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hari abagabo ujya wumva bijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye ngo ntibabubaha ugasanga impamvu barazishakira ku gitsina gore. Nyamara ukuri ni uko umuntu wese akubaha kuko witwara neza ugaharanira kubahwa kandi ibi ntibisaba amafaranga cyangwa ubuhanga buhanitse.

    Dore ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe

    Guhorana ibyishimo

    Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n'ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n'umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire

    Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y'umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

    Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

    Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n'ubwo bamwe muri bo bigira nk'aho bitabafashe ho.
    Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y'abagore kuko bazi ko abagabo nk'aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

    Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n'umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.

    Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

    Ibitekerezo byagutse

    Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w'umugore nta n'ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n'ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k'uwo ushaka.

    Ambara neza

    Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk'aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk'abasore b'inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

    Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.
    Ba uwo uriwe w'umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo ku gukunda azgukundira icyo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-ibintu-bike-by-ibanze-ukwiye-kugira-kugira-ngo-igitsina-gore-kikubahe

  • Sunny yagiriye inama abasore baha amafaranga abakobwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ingabire Sunny Dorcas, umuhanzikazi nyarwanda akaba n'umunyamideli ukoresha amazina ya Sunny, yagiriye inama abasore bo muri iyi minsi baha abakobwa amafaranga batarabarongora.

    Sunny wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ni umwe mu bahanzi bazwiho udukoryo twinshi, mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram arikumwe na Tijara Kabendera hamwe n'umuhungu wa Tijara aho bari bari I Dubai , yagize ati' Umusore ntakwiye guha amafaranga umukobwa bakundana mugihe ataramubera umugore'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sunny-yagiriye-inama-abasore-baha-amafaranga-abakobwa

  • Sadate uherutse kwamagana bwambere amatora ya Ferwafa, yemeye kuva ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu Cyumweru gishize, ni bwo abantu batandukanye bahagurutse bagaragaza ko amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa, ari gutegurwa mu bwiru ndetse benshi bagaragaje ko batewe impungenge n'uko ari gutegurwa.

    Umwe mu batajya barya indimi mu gutanga ibitekerezo bya bo, ni Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports. Uyu ari mu bafashe iya mbere yamagana aya matora ndetse binamujyana kuri Radio Fine FM mu kiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire rw'Imikino.'

    Muri iki kiganiro, Sadate n'abanyamakuru bari bamutumiye, basabye ko aya matora yasubikwa mu buryo bwihuse kugira ngo habanze hagire ibivugururwa.

    Gusa ntiyatinze, kuko Munyakazi abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yanze kwinangira umutima ahamya ko abona aya matora akwiye kuba.

    Ati 'Mwiriwe nshuti zanjye banyamupira bavandimwe, murabizi neza maze iminsi narahagurutse kubera agahinda duterwa n'umupira w'amaguru utaduha ibyishimo kandi tubinyotewe, aka gahinda katumye mpaguruka ndahagara kandi nemye namagana amatora y'abazayobora ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda.'

    Uyu mugabo ni ho yahereye ahamya ko abona yari yihuse mu byo yatangaje, ndetse abona atari akwiye guca iteka ko abazatorerwa kuyobora Ferwafa batazashobora izi nshingano.

    Ati 'Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza amanywa n'ijoro, ntekereza ubudatuza kuri Ruhago yacu, naratekereje nsanga nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya.'

    Sadate ahamya ko hari ingero nyinshi zerekana ko umuntu ashobora kuba adafitiwe icyizere, ariko yafata inshingano akagaragaza ibitandukanye n'ibyo abantu bamwibazagaho.

    Yakomeje avuga ko abantu bakwiye gufatira urugero kuri Perezida wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle waje atari benshi bamwemera ariko akaba amaze guhesha ikipe ibikombe bibiri.

    Munyakazi yakomeje agaragaza ko kuri we hari habayeho igisa no guhubuka ubwo yavugaga ko abari kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, batazabishobora kandi nyamara bataranatangira inshingano ngo zibananire.

    Ati 'Nanjye rero nsanze ntankwiriye guca iteka k'ubushobozi bwabiyamamarije kuyobora FERWAFA bataratwereka icyo bashoboye, aha narihenze cyane, niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n'agahinda n'intimba duterwa n'Umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha SAGESSE yo mu rwego rwo hejuru nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura Ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu.'

    Uyu mugabo utajya uripfana, yakomeje asaba abanyamuryango ba Ferwafa, gutekereza icyateza imbere ruhago y'u Rwanda ndetse ko nawe ubwe yiteguye gutanga ibitekerezo bizatuma itera imbere.

    Sadate yavuze ko uburakari we na bagenzi be bagaragaje ubwo bamaganaga aya matora, bukwiye kubera isomo abazatorwa kugira ngo bazitangire uyu mupira hagamijwe guha Abanyarwanda ibyishimo babuze.

    Yongeyeho ko yahindukiye ku ijambo yari yavuze, ndetse ashyigikiye ko aya matora aba kandi abona nta cyatuma ahagarikwa.

    Gusa n'ubwo Munyakazi yavuze ibi, abamukurikira kuri Twitter, bamuteye utwatsi ndetse benshi bahamya ko hari izindi nzego zaba zatumye ahindukira ku ijambo atari we ubwe wabyitekerereje.

    Amatora ya Ferwafa ateganyijwe kuba tariki 24 Kamena uyu mwaka. Abazatorwa bazaba bagiye kuyobora imyaka ibiri yari isigaye ngo manda ya Nizeyimana Mugabo Oliver, irangire.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadate-uherutse-kwamagana-bwambere-amatora-ya-ferwafa-yemeye-kuva-ku-izima

  • RDC: M23 yubuye imirwano na Mai Mai byongera guhungabanya umutekano (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kubera iyo mirwano, abatuye mu bice bya Bukombo,Kabizo,Kitshanga bamaze guhunga bava mu byabo.

    Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023,umuyobozi ushinzwe ubuzima mu gace ka Bambo,Kasereka Mupira Zephirin yarasiwe iwe mu rugo ndetse ahita yitaba Imana.

    Iyo nsanganya yabereye Bambo,umujyi uri mu maboko y'igisirikare cya Leta ndetse n'inyeshyamba za Mai Mai .

    Andi makuru avuga ko ugukozanyaho hagati y'umutwe wa M23 ndetse n'inyeshyamba za Mai Mai kwabaye no mu duce twa Bwito na Bwisha.

    Indi mirwano yabaye kuwa Gatanu, yabaye no mu duce twa Busanza,mu Mudugudu wa Kabira, agace kari hafi y'umupaka wa Uganda.Amakuru avuga ko ari M23 yatewe n'umutwe wa Mai Mai.

    Iki kibazo cy'umutekano muke cyarushijeho gukomera mu duce twa Bwito,Tongo. Aho umutwe wa M23 bivugwa ko ariwo wateye uwa Mai Mai. Uku gukozanyaho kwanabaye muri Lubweshi, Shonyi, Kavumu, Kitwayovu.

    Ikinyamakuru Radio okapi .net kivuga ko M23 igifite bimwe mu birindiro byayo biri Mulimbi,Rusekera,Kanaba muri gurupema ya Tongo.Kubera iyo mirwano, ibikorwa bimwe biteza imbere abaturage byarahagaze.

    Umutwe wa M23 wasabwe n'abakuru b'ibihugu bo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba guhagarika imirwano ndetse ukarambika intwaro hasi.

    Icyakora uyu mutwe wo uvuga ko wakoze ibyo wasabwe ariko wifuza ibiganiro n'umuhuza muri iki kibazo,Uhuru Kenyatta cyane ko leta ya Congo yo ivuga ko itajya mu biganiro n'umutwe yita uw'iterabwoba.

    Leta ya Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23,ibintu impande zombi zidahwema guhakana zivuye inyuma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-m23-yubuye-imirwano-na-mai-mai-byongera-guhungabanya-umutekano-w-abaturage

  • Kim Jon Un yongeye kurema agatima mugenzi we Vladimir Putin uri mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa Kim yageneye Putin yifashishije umuyoboro wa Telegrame.

    Ibiro Ntaramakuru by'abanya-Koreya (KCNA) byasubiyemo ubutumwa bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru agira ati: “Muri iki gihe urugamba abaturage b'u Burusiya bahanganyemo n'ibibazo ndetse n'imbogamizi ziterwa n'ingabo z'abanzi zigerageza guhungabanya ubusugire bw'igihugu, umutekano n'ubuzima bw'amahoro biri mu cyiciro gishya gikomeye “.

    “Ubutabera buri gihe buzatsinda, kandi abaturage b'u Burusiya bazakomeza gusingiza amateka y'intsinzi.”

    Kim Jong Un by'umwihariko yashimangiye ko ubucuti busanzwe hagati y'igihugu cye n'u Burusiya bwahindutse “umutungo ukomeye w'igihe kirekire.”

    Uyu mutegetsi yavuze ko yiteguye gukomeza guteza imbere umubano ushingiye ku bucuti ndetse n'ubufatanye hagati y'igihugu cye n'u Burusiya; ibihugu bisanzwe bituranye.

    Koreya ya Ruguru iri mu bihugu bike byakunze kwerura bikagaragaza ko bishyigikiye u Burusiya, kuva muri Gashyantare 2022 ubwo bwisamgaga mu ntambara na Ukraine.

    Ni intambara kuri ubu u Burusiya buvuga ko bukomeje gukubitiramo inshuro umwanzi; by'umwihariko binyuze mu gusenya intwaro z'ubwoko butandukanye Ukraine yahawe n'incuti zayo zo mu burengerazuba bw'Isi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kim-jon-un-yongeye-kurema-agatima-mugenzi-we-vladimir-putin-uri-mu-ntambara

  • Volodymyr Zelenskyy yeruriye Vladimir Putin ko Yiteguye Urugamba – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibyo biratangazwa n'umugaba mukuru w'ingabo za Ukraine wemeza ko iz'Uburusiya zikomeje kuhatakariza abasirikare ariko zikabigira ibanga. Yavuze ko ingabo z'Uburusiya zarashe ibisasu 66 zikoresheje indege n'ibindi 39 byo mu bwoko bwa rokete birashisha imbunda zisanzwe.

    Gusa yemeye ko ibyo bisasu byakomerekeje abasivili, bigasenya ingo zabo, n'amazu akorerwamo n'inzego za leta. Ku wa gatandatu perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yari yavuze ko Ukraine irimo kwihagararaho no kugaba ibitero ku bo bahanganye mu buryo bukwiriye kandi nyabwo.

    Gusa ntabwo yavuze uko bihagaze ku rugamba. Ari kumwe na Ministri w'Intebe wa Kanada, Justin Trudeau, imbere y'abanyamakuru mu kiganiro bagiriye i Kyiv mu murwa mukuru, Zelensky yagize ati: 'Abagaba b'ingabo zacu bahagaze neza, uze kubitubwirira Putin'.

    Uburusiya buravuga ko Ukraine irimo kugaba ibitero bikomeye ariko yananiwe kumenera mu birindiro by'ingabo zabwo ahubwo ikaba yarahakuye inkomere nyinshi.

    Ministeri y'ingabo y'Ubwongereza iravuga ko ku wa gatandatu, Ukraine yegukanye intsinzi mu bitero yagabye mu burasirazuba n'amajyepfo mu gihe cy'amasaha 48.

    Itangazamakuru ryigenga ntiriremeza niba koko ingabo za Ukraine zirimo gutsinsura iz'Uburusiya mu birindiro byazo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/volodymyr-zelenskyy-yeruriye-vladimir-putin-ko-yiteguye-urugamba

  • Ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bwahawe umugisha #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora muri FERWAFA yahaye agaciro ubujurire bwa Gacinya Chance Denis ni mu gihe ubw’abandi barimo Kanamugire Fidele na Hakizimana Moussa bo bwanzwe.

    Ku wa 6 Kamena 2023 nibwo Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

    Bamwe baremerewe ni mu gihe abandi kandidatire zabo zanzwe barimo na Gacinya Chance Denis.

    Uyu mugabo wayoboye Rayon Sports, bagaragaje ko atujuje ibintu 3 harimo kuba nta fotokopi z’impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri yatanze, icyemezo cy’uko yahagarariye umwe mu banyamuryango ba FERWAFA mu rwego rw’amategeko (perezida naba visi perezida) ndetse n’icyemezo cy’umunyamuryango wa FERWAFA umutanzeho umukandida.

    Nyuma y’uko yanzwe, tariki ya 7 Kamena, Gacinya yahise ajuririra iki cyemezo ndetse n’ubujurire bwe bukaba bwarakiriwe.

    Undi wajuriye ni Kanamugire Fidele na we wari watanze kandidatire ye ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike ariko na we ikaza kwangwa.

    Uwa Gatatu wajuriye ni Hakizimana Moussa wari watanze kandidatire muri Komisiyo y’ubuvuzi ariko na we bakaza kuvuga ko atujuje ibisabwa.

    Komisiyo y’Ubujurire ikaba yemeje ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bufite ishingiro ndetse yemerewe kwiyamamaza.

    Abandi babiri Kanamugire Fidele na Hakizimana Moussa bo ubujurire bwabo bwanzwe.

    Ubujurire bwa Gacinya Chance Denis bwahawe agaciro

    Kanamugire Fidele ubujurire bwe bwanzwe

    Ubujurire bwa Hakizimana Moussa na we bwanzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubujurire-bwa-gacinya-chance-denis-bwahawe-umugisha

  • Moses Turahirwa yasutse amarira imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yasutse amarira atakambira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwamurekura akajya aburana ari hanze.

    Tariki ya 10 Gicurasi nibwo uyu mugabo yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo maze tariki ya 15 Gicurasi Urukiko rwanzuro ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

    Urukiko rugendeye ku mpungenge z’ubushinjacyaha ko ashobora kubangamira iperereza ndetse icyaha akurikiranyweho (cyo gukoresha ibiyobyabwenge) akaba ari icyaha gikomeye kandi umuntu ukurikiranyweho icyaha gikomeye gifungirwa kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 5 aburana afunze.

    Moses yahise ajuririra iki cyemezo aho yatangiye kuburana mu bujurire uyu munsi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n’urw’ibanze kubera impamvu enye.

    Impamvu ya mbere ni uko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

    Aha Turahirwa yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk’uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk’uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by’ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/moses-turahirwa-yasutse-amarira-imbere-y-urukiko

  • Ukraine yigaruriye ibice bitatu byari mu maboko y'Uburusiya #rwanda #RwOT

    Ukraine ivuga ko yabohoye ibyaro bitatu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'igihugu, mu ntsinzi zayo za mbere zo mu gitero cyo kwigaranzura abasirikare b'Uburusiya bayiteye cyari kimaze igihe cyitezwe.

    Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abasirikare ba Ukraine barimo kubyishimira mu byaro bituranye bya Blahodatne na Neskuchne byo mu karere ka Donetsk.

    Minisitiri wungirije w'ingabo wa Ukraine yavuze ko icyaro cya Makarivka kiri hafi aho na cyo cyafashwe.

    Ku wa gatandatu, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeje ko igitero cyo kwigaranzura abasirikare b'Uburusiya cyatangiye.

    Utu duce dutatu twaba ari utwa mbere tubohowe nyuma y'ayo magambo ye, ariko si two twa mbere Ukraine yisubije kuva ku wa mbere ushize, ubwo amatsinda mato y'abasirikare bayo yatangiraga kwigira imbere yerekeza mu majyepfo y'iki gihugu.

    Uburusiya ntiburemeza ko hari na kimwe muri ibyo byaro cyafashwe, ahubwo bwavuze ko bwasubije inyuma ibitero bya Ukraine muri ako karere.

    Ahandi, Ukraine ivuga ko Uburusiya bwaturikije urundi rugomero mu karere ka Zaporizhzhia, nyuma y'isenywa ry'urugomero runini rwa Nova Kakhovka ryabaye ku wa mbere ushize, ryateje imyuzure ahantu henshi.

    Ukraine ivuga ko urwo rugomero rwaturikijwe n'abasirikare b'Uburusiya, bari bararwigaruriye kuva muri Gashyantaremu 2022.

    Valeriy Shershen, umuvugizi w'igisirikare cya Ukraine, yavuze ko abasirikare b'Uburusiya bahisemo guturitsa urugomero rwa kabiri ruri hafi y'icyaro cya Novodarivka, bituma habaho imyuzure ku nkombe zombi z'umugezi wa Mokri Yaly.

    Shershen yavuze ko Uburusiya burimo guturitsa ingomero ku bushake muri ako karere mu rwego rwo guhagarika gutera intambwe kwa Ukraine yerekeza mu turere abasirikare b'Uburusiya bigaruriye.

    Uburusiya bwahakanye buvuga ko butaturikije urugomero rwa Nova Kakhovka, ahubwo rubyegeka kuri Ukraine.

    The post Ukraine yigaruriye ibice bitatu byari mu maboko y'Uburusiya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/12/ukraine-yigaruriye-ibice-bitatu-byari-mu-maboko-yuburusiya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukraine-yigaruriye-ibice-bitatu-byari-mu-maboko-yuburusiya

  • Bamuhaye amafaranga! Israel Mbonyi yanditse a… – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Hari ubuzima' yataramiye ibihumbi by'abantu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, mu gitaramo cyabereye Birmingham Palace mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Israel Mbonyi aherutse kubwira InyaRwanda ko ku Mugabane w'u Burayi amaze kuhakorera ibitaramo binyuranye ku buryo ahafata nko mu rugo.

    Icyo gihe yavugaga ko yiteguye kuhakorera ibitaramo bikomeye, kandi ashingiye ku bumenyi amaze kugira ashobora gutaramira abantu mu gihe cy'amasaha atatu.

    Yavuze ko muri iki gihe afite icyifuzo cy'uko ibihangano bakora we na bagenzi be, bikwiye komora imitima ya benshi, kandi bigafasha abantu mu ngeri zinyuranye.

    Ati 'Mfite icyifuzo muri ibi bihe kivuga ngo kuririmba gusa, tugasohora indirimbo ntibihagije, reka tubone Imana ikora mu byo turi kuririmba. Ni abantu baza kumva ubutumwa, umuntu arwaye, waririmba igakora ku buzima bwe, niba ababaye agatahana umunezero, niba atishimye agataha y'ishimwe, niba hari ikintu afite kitagenda, kubera ko yumvise indirimbo zigakora ku bugingo bwe agahinduka.'i Burayi hamaze kuba nko mu rugo, kandi ko hari abanyarwanda n'abandi banyamahanga baramya Imana byuzuye.

    Iki gitaramo yagikoze nyuma y'uko yari amaze iminsi mu myitozo  hamwe na bamwe mu baririmbyi babarizwa muri iki gihugu bamufashije mu bijyanye no kunoza imiririmbire.

    Yagikoze kandi nyuma y'umunsi umwe atangaje ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize ibizwi nka 'Sold Out'.

    Icyo gihe, yanditse kuri konti ye ya Instagram, ashima abatuye Umujyi wa Brussels, avuga ko 'iri joro riraza kuba iry'amateka'.

    Uyu muhanzi ari kwitegura kujya gutaramira mu bihugu birimo u Bufaransa, Denmark n'ahandi.

    Mu gitaramo yakoreye muri Bubiligi, yaririmbye yita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuva kuri album ya mbere kugeza kuri album ya Gatanu aherutse gusohora yise 'Nk'Umusirikare' iriho indirimbo 10 yafatiye amashusho mu gitaramo aherutse gukorera  mu Intare Conference Arena.

    Muri iki gitaramo kandi, bamwe mu bacyitabiriye bagiye banyurwa n'uburyo yabaririmbiye maze bamupfumbatisha amafaranga, hari uwamuhaye ama-Euro 50.


    Bahembutse! Israel Mbonyi yongeye gukora ku mitima y’abakunzi be batuye mu Bubiligi

    Israel Mbonyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuri album eshanu aherutse ushyira hanze 

    Abacuranzi bafashije Israel Mbonyi kuruhimbi ubwo yataramiraga abakunzi be mu Bubiligi 

    Israel Mbonyi yari yatangaje ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize

     

    Abanyarwanda n’abandi batuye i Brussels bashyigikiye Israel muri iki gitaramo



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NK’UMUSIRIKARE’ YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130438/bamuhaye-amafaranga-israel-mbonyi-yanditse-amateka-mu-bubiligi-imbere-yibihumbi-yataramiye-130438.html