Category: Uncategorized

  • Ni iki cyihishe inyuma yo guhindura imvugo kw… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ,biciye mu kiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire rw'Imikino' cya Fine-FM, Sam na Munyakazibasabye inzego bireba gusubika aya matora kuko ari gutegurwa mu gisa n'amanyanga.

    Bakomeje kugaragaza ko abiyamamarije imyanya muri Ferwafa, bamwe muri bo batazaba baje mu nyungu z'umupira muri rusange ahubwo bazaba baje ku bw'inyungu za bo bwite.

    Sadate we yageze aho avuga ko bitewe no kuba umupira w'amaguru w'u Rwanda wubakiye kuri mafia, bigoye ko watera imbere kuko nta kuri kuwurimo.

    Nyuma y'imvugo yamagana aya matora, Munyakazi Sadate abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko umutima we wakomeje kudatuza atekereza amanywa n'ijoro agasanga nta mpamvu yo guca intege avuga ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA mu gihe kugeza ubu baranatorwa.

    Ati'' Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza amanywa n’ijoro, ntekereza ubudatuza kuri Ruhago yacu, naratekereje nsanga nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya''.

    Mu butumwa bwe kuri Twitter ,Munyakazi yakomeje avuga ko icyari cyatumye ahagarukuka akamagana aya matora ari agahinda Abanyarwanda baterwa n'umupira w'amaguru utabaha ibyishimo kandi babinyotewe.

    Uyu mugabo udakunda kuripfana yakomeje avuga ko yafashe ingero za kera agasanga gucira umuntu urubanza k'ubushobozi bwe ataranakora ari amakosa akomeye ndetse no kwibeshya.

    Ati''Dufatiye urugero rwa hafi, mwibuke umuvandimwe Uwayezu Jean Fidèle, uyu mugabo yaje benshi bamucira urubanza ko nta kintu na kimwe yageza kuri Rayon Sports yewe haba nabarahiye ko nta gikombe azigera ahesha iyi kipe, aka kanya amagambo yashize ivuga igikombe turakimanika, impundu zitaha mu ba Rayon, Igihugu n’Isi bivuza impundu.''

    Ngo yasanze adakwiriye guca iteka k’ubushobozi bwiyamamarije kuyobora FERWAFA butarerekana icyo bushoboye ati''Aha narihenze cyane, niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n’agahinda n’intimba duterwa n’Umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha SAGESSE yo mu rwego rwo hejuru nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura Ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu''.

    Muri iyi nyandiko yo kuri Twitter , Sadate yanahanye ubutumwa bukomeye abanyamuryango ba FERWAFA ndetse n'abakunda ibitekerezo bye abasaba kuza mu nzira nshya ndetse bagashyigikira abazatorwa ati'' Umujinya twagaragaje mu minsi ishize bibere isomo rikomeye abazatorwa, bumve neza icyo tubakeneyeho, bakore cyane kugira ngo bazatumare agahinda tumaranye imyaka. Guhera none nshyigikiye ko amatora ya FERWAFA akomeza''

    Munyakazi Sadate ntakunda kuripfana

    Tariki 24 Kamena 2023, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa izaza gusoza imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier irangire.

    Gusa aya matora ntari kuvugwaho rumwe bitewe n'uburyo hatanzwe za kandidatire za bamwe mu bifuza kujya muri iyi myanya.

    Inkuru bifitanye isano

          

    Amazina y’abamerewe  n’abatemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ntavugwaho rumwe kugeza ubu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130447/ni-iki-cyihishe-inyuma-yo-guhindura-imvugo-kwa-sadate-ku-matora-ya-ferwafa-130447.html

  • MU MAFOTO 55: Injira mu bihe byiza byaranze i… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byari ibirori mu Karere ka Huye ndetse na Gisagara VC ku bakunzi ba Volleyball. Guhera kuwa 6 habaga imikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura,muri uyu mwaka yakinwaga ku nshuro yayo ya 19. 

    Imikino ibanza ku wa 6 yakiniwe ku bibuga bitandukanye birimo ibyo muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara ,IPRC Huye,Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, Groupe Officielle de Butare ndetse n’ahandi.

    Ku cyumweru hahise hakomeza iya 1/2 ndetse hanaikinwa iyanyuma,iyi yo yakiniwe ku bibuga byo mu karere ka Huye gusa. imyinshi yakiniwe ku bibuga byo mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.

    Amakipe yatwaye ibikombe ni , Police VC mu bagabo,APR W VC mu bagore,mu mashuri yisumbuye ni Nyanza TSS,mu kiciro rusange ni P.SV.F,mu mashuri abanza ni G.S Mugombwa naho mu batarabigize umwuga ni ASEVIF.

    Imikino ya Memorial Rutsindura ikinwa buri mwaka hibukwa Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare.

    Uyu mwarimu by'umwihariko yari umutoza w'ikipe ya Volleyball y'iki kigo ndetse akanagira n'uruhare mu iterambere ry'uyu mukino mu Rwanda. Rutsindura  yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abasifuzi basifuye iyi mikino ya Memorial Rutsindura 2023

    Gisagara VC ihangana na Police VC ku mukino wa nyuma

    abakinnyi ba APR VC ku mikino yambere ku wa Gatandatu 

    Abakinnyi ba Police VC ku mikino yambere yo ku wa Gatandatu

    Gisagara VC yesurana na REG VC muri 1/2

    Ikipe ya Gisagara VC yegukanye umwanya wa 2 mu bagabo

    InyaRwanda.com yari yari umufatanyabikorwa w’iyi mikino

    Ikipe ya APR W VC yegukanye igikombe

    Ikipe ya RRA yegukanye umwanya wa 2 mu bagore

    Ikipe ya Nyanza TSS niyo yegukanye igikombe mu mashuri yisumbuye (A’ LEVEL)

    Ibikombe byahembwe amakipe yabaye ayambere

    Abakinnyi ba APR W VC baterura igikombe

    Abakinnyi ba Police VC baterura igikombe begukanye nyuma yo gutsindira Gisagara VC ku mukino wa nyuma

    Abakinnyi ba RRA bahabwa ibihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 mu bagore

    Abakinnyi yari yaturutse mu burundi yitabiriye iyi mikino

    UR Nyarugenge ikina na Gisagara VC mu mikino yambere yakinwe kuwa 6

    Kuri Gymnase y’Akarere ka Gisagara,hamwe mu hakiniwe iyi mikino 

    Ikipe ya RRA na APR W VC ku mukino wa nyuma mu bagore

    Ushaka kureba amafoto menshi nyura hano

    Uwafotoye:Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130435/mu-mafoto-55-injira-mu-bihe-byiza-byaranze-imikino-ya-memorial-rutsindura-2023-130435.html

  • Heineken yafashije abafana gusoza umwaka w’im… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose basa naho baruhutse mu buryo buvanze n’irungu, nyuma y’umukino wahuje Manchester City na Inter Milan ariwo mukino wa nyuma ku rwego rukomeye wakinwe bwa nyuma, aho uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2023.

    Nk’ibisanzwe mu Rwanda, ikinyobwa cya Heineken gisanze gitera inkunga iyi mikino cya Champions League cyafashije abafana kureba uyu mukino mu buryo rusange, igikorwa cyabereye kuri Pili Pili Bar & Restaurant iri i Kibagabaga.

    Mu gihe abafana barebaga umupira, Heineken yatanze amahirwe ku wabasha kuvuga uko igice cya mbere kirangira ndetse abavuze ko ari 0-0 bose bahembwe. 

    Umukino muri rusange warangiye ari igitego cya Manchester City ku busa bwa Inter Milan, Manchester City yegukana Champions League ya mbere nyuma y’imyaka myinshi bagerageza.

    Abafana ba Manchester City ibyishimo byari byose nyuma y’igikombe cya mbere cya Champions League begukanye 

    Mu gihe kingana n’umwaka wose, Heineken yabanye n’abakunzi b’umupira w’amaguru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130437/heineken-yafashije-abafana-gusoza-umwaka-wimikino-130437.html

  • Umunyamideli Moses Turahirwa mu iroza imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Bwa mbere umunyamideli Moses Turahirwa, nyir’inzu y’imideli ya Moshions, yagaragaye imbere y’Urukiko yambaye umwambaro w’abagororwa (iroza) aho agiye kuburana mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ku wa 15 Gicurasi 2023 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Uyu munyamideli akaba yarahise ajuririra iki cyemezo maze ahabwa kuburana uyu munsi tariki ya 12 Kamena 2023.

    Turahirwa Moses akaba yageze imbere y’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yambaye imyenda y’abagororwa.

    Moses yambaye ikabutura y’iroza, yari yambaye n’agapfukamunwa kakozwe n’inzu y’imideli ye ya Moshions.

    Yari yambaye kandi inkweto ndende z’umukara n’isaha ku kuboko kw’ibumoso n’agakomo gakozwe mu ibendera ry’u Rwanda ku kuboko kw’indyo.

    Turahirwa Moses ni uku yagaragaye imbere y’urukiko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-moses-turahirwa-mu-iroza-imbere-y-urukiko

  • Sobanukirwa impamvu urubyiruko narwo ruhura n… – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 10 habayeho Igihango cy'Urungano ndetse no kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorerwe Abautsi mu 1994, hari bamwe mu rubyiruko basangije bagenzi babo ubuhamya bwabo, bukubiyemo inzira y'umusaraba baciyemo, ibikomere bakuranye babitewe n'amateka mabi yaranze igihugu ababyeyi babo banyuzemo, ndetse n’uko bakomeje guhangana nabyo mu rugamba rwo kwiyubaka no kwubaka urwababyaye.

    Urubyiruko rusaga 1000 rurimo guhabwa inyigisho ku mateka mabi yaranze igihugu muri Jenocide

    Chantal, ni umukobwa wakuranye igikomere gikomeye yatewe no kuba yarabyawe n'umubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenocide. Avuga ko ibyo byatumye abaho ababaye, yigunze ku bw'amagambo yahoraga abwirwa na nyina no kuba yarabayeho atazi se umubyara.

    Ati: 'Kuva namenya ubwenge, nabayeho mu buzima bugoye kandi mu by'ukuri ntazi n'icyo nzira. Nagowe no kubaho nigunze ntashobora gukinana n'abandi bana, ubwo nkikinana, najya no ku ishuri mama akaba ariwe unjyana no mu gutaha akaza kunyicyurira. Nahoraga mwinginga ngo nibura ambwire papa wange uwo ariwe rimwe akambeshya, nyuma aza kumbwira ngo sinzongere kumubaza icyo kibazo. Rimwe nibwo yamfashe anzengurutsa ingo z'abaturanyi zose, arambwira ngo aba bose ubona nibo banyiciye umugabo, ubwo uzahitamo kwicara hamwe mu rugo cyangwa uzagende nawe bakwice. Nahoranaga ipfunwe rikomeye, nihebye, nigunze, nihebye, mbana n'umubyeyi umwe nawe wakomeretse cyane. Ariko ubu naje kubona ko ari nge gisubizo cy'ubuzima bwange. Ndakomeye ndetse ndi umurezi urerera U Rwanda. Abana nigisha mbatoza urukundo. Icyo nishimira cyane nuko n'umubyeyi wange akomeye kuko yaje kwiyakira ndetse asobanukirwa ko nta cyiza cy'urwango.'

    Chantal wabyawe n’uwafashwe ku ngufu muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mukiza Willy Maurice nawe yavutse nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi. Yagize ibyago byo kwisanga yarabyawe n'umubyeyi(se) wakoze Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba n'umuyobozi w'umutwe w'iterabwoba wa FDLR. Yasangije bagenzi be ubuhamya bwe, anababwira amahitamo ye agendanye no kubaka U Rwanda rushya ruzira Jenocide.

    N'agahinda kenshi, Willy yagize ati: 'Nyuma yo kumenya ko nabyawe n'umubyeyi wagize uruhari mu mahano yabaye mu Rwanda, nabanye n'ipfunwe, nubwo no ku ishuri ntawabimbwiraga cyangwa ngo ankure mu bandi, ariko ntibyatumaga ngwewe ntaterwa ipfunwe n'ibyo data yakoze. Nahoraga nigunze nanagenda mu nzira nkumva mfite ikimwaro. Papa ni umwanzi w'U Rwanda, ariko U Rwanda rwanyituye urukundo, ndiga ndaminuza nk'abandi. Ubu, nange ndakataje mu gufatanya n'abandi kwiyubakira igihugu ndetse duhangana n'abakomeje guhakana bakapfobya Jenocide cyane cyane ababikorera ku mbuga nkoranyambaga.'

    “Nabyawe n’umwanzi w’U Rwanda ariko aho kunyanga rwo rwanyituye urukundo,” Willy wabyawe n’umuyobozi wa FDLR

    Ni mu gihe na Hon Uwacu Julienne ndetse n'umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE, Munezero Clarisse babigarutseho mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aho bibukije urubyiruko rusaga 1000 rwari ruhateraniye ko ingaruka za Jenoside zigera kuri buri wese ari nayo mpamvu buri wese afite inshingano zo guhaguruka akarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'imbaraga ze zose.

    Hon Julienne yagize ati: 'Ni inshingano dufite nk'urubyiruko kuko nirwo rufite uruhare runini mu kubaka U Rwanda rushya. Ingaruka za Jenocide zitugeraho twese. Dukwiye kumva rero ko ejo hazaza ari ahacu tukifashisha amahirwe y'uko turi mu gihugu kizira urwango, tugashishikarira kumenya ukuri no kukumenyesha abanda. Twange kuragwa urwango, kandi twibuke ko ingengabitekerezo ya Jenocide ari imbuto mbi.'

    Hon Uwacu Julienne ahamiriza urubyiruko ko ingaruka za Jenoside zigera ku Banyarwanda bose

    Clarisse nawe aragira ati: '27% ntibarakira ibikomere. Urubyiruko narwo ruhura n'ihungabana rubitewe n'impamvu zitandukanye rukomora ku bikomere byavuye mu mateka mabi ya Jenoside. Niyo mpamvu rugomba gufashwa gukira ibyo bikomere kugira ngo U Rwanda rugere ku cyerekezo twifuza.'

    Munezero Clarisse, umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE asobanurira urubyiruko ko narwo bibaho cyane ko rwahura n’ihungabana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130433/sobanukirwa-impamvu-urubyiruko-narwo-ruhura-nihungabana-kandi-rwaravutse-nyuma-ya-jenoside-130433.html

  • Amakuru agezweho: Moses Turahirwa ufungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge agiye kongera kuburana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda Turahirwa Moses ufite inzu ikomeye cyane y'imideli ya Moshions yambika ibikomerezwa agiye kongera kuburana.

    Moses umaze iminsi igera kuri 28 afungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere agiye kujurira icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30 yagateganyo kubera ibyaha bikomeye akurikiranyweho birimo gukoresha impapuro mpimbano ndetse n'ibibyabwenge.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-moses-turahirwa-ufungiye-muri-gereza-nkuru-ya-nyarugenge-agiye-kongera-kuburana/

  • Ntabwo bitwaye nabi! Abakinnyi 12 APR FC ishobora kuba yamaze kumenyesha ko bagomba kwirukanwa nyuma y’intwaro zikomeye igiye kugura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC irimo gukora ibintu byayo bucece, Hari abakinnyi 12 bashobora kuba babwiwe ko bagomba kwirukanwa nyuma y'intwaro zikomeye iyi kipe igiye kugura.

    Igihe kigura n'igurishwa ry'abakinnyi hano mu Rwanda kigeze kure amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC, nizo kipe zikomeye zirimo kuvugwa cyane muri iki gihe bitewe ni uko zimwe zirimo kwirukana ndetse izindi hakavugwa abakinnyi zigiye kugura.

    Ikipe ya APR FC irimo gutegura gutangaza kumugaragaro umuyobozi wayo mushya ari we Lt.Col. Richard Karasira, hari n'abakinnyi iyi kipe ishaka gusezerera nyuma yuko irimo kuganiriza abandi bakinnyi bakomeye bakomoka hanze y'u Rwanda izifashisha mu mwaka utaha w'imikino dore ko bivugwa ko igiye kugarura abanyamahanga.

    Abakinnyi APR FC bivugwa ko yamaze kumenyesha ko bashaka andi makipe bazaba bakinira umwaka utaha w'imikino.

    Ilshade Nsengiyumva, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Gilbert, Itangishaka Blaize, Ishimwe Fiston, Mugunga Yves, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Diedonne, Ngabonziza Gylain, Rwabuhihi Aime Plaside

    APR FC umwaka utaha w'imikino izakina imikino ya CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona n'amanota 63 irusha Kiyovu Sports umubare w'ibitego gusa kuko zombi zanganyaga amanota.

     

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-bitwaye-nabi-abakinnyi-12-apr-fc-ishobora-kuba-yamaze-kumenyesha-ko-bagomba-kwirukanwa-nyuma-yintwaro-zikomeye-igiye-kugura/

  • “Afite Nyina na Se bajye bamwitaho” Umuhanzi Sunny yagiriye inama idasanzwe abasore baha abakobwa amafaranga ndetse n’ikintu gikomeye bagomba kuyikoresha (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sunny Rwanda wigeze gukorana indirimbo na kizigenza Bruce Melodie yagiriye inama idasanzwe abasore baha abakobwa amafaranga kandi batarabarongora.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na mwenyewe Sunny Rwanda ari kumwe na Tijara Kabendera hamwe n'undi musore i Dubai, ubwo bari kurya Sunny yabwiye umusore bari kumwe ko ikintu cya mbere ari ukwiyitaho kandi ko adakwiriye guha umukobwa bakundana amafaranga ngo cyereka igihe yabaye umugore we.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/afite-nyina-na-se-bajye-bamwitaho-umuhanzi-sunny-yagiriye-inama-idasanzwe-abasore-baha-abakobwa-amafaranga-ndetse-nikintu-bagomba-kuyikoresha-video/

  • Kiyovu Sports nyuma yo kwirukana umuhisi n’umugenzi yaciwe umurengera w’amafaranga nyuma yo gukora amakosa akomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kwirukana abakinnyi benshi mu gihe gito, yamaze gucibwa Milliyoni nyinshi cyane kubera kwirukana abakinnyi mu buryo butemewe n'amategeko.

    Umwaka ushize ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari igiye gukina n'ikipe ya Espoir FC ku mukino wari ugiye gusoza Shampiyona, Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi 2 bakomoka mu gihugu cya Sudan Sharif Shaibub ndetse na John Mano ariko iyi kipe ntibakina kuko ngo hari ibyo batumvikanyeho.

    Aba bakinnyi bahise bajyana Kiyovu Sports mu rukiko rurengera abakinnyi, kugeza ubu iyi kipe yamaze gucibwa Milliyoni zirenga 60 kubera ayo makosa Kiyovu Sports yakoze mu buryo butemewe n'amategeko.

    Iyi kipe nyuma yo kuba irimo gushaka abakinnyi bagomba gusimbura abakinnyi barimo Abedi, Pitchou hamwe n'abandi birukanwe, hiyongeyeho no kuba bagomba gutanga Izi million zitari nke. Iyi kipe nyuma y'ibi bibazo byose dushobora kubona yisanze mu cyiciro cya kabiri nkuko byayibayeho mu myaka ishize.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yasoreje ku mwaka wa 2 n'amanota 63, yarushwaga ibitego gusa n'ikipe ya APR FC kuko zose zanganyaga amanota.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-nyuma-yo-kwirukana-umuhisi-numugenzi-yaciwe-umurengera-wamafaranga-nyuma-yo-gukora-amakosa-akomeye/

  • “Nakozagaho intoki na kumva harimo amazi nkahita nataka ntakoresheje pridance”: Nzovu yavuze uburyo budasanzwe yakoreshaga agiye gutera akabariro kugira ngo atandura SIDA (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Nzovu wamamaye cyane mu myaka yahambere yatangaje uburyo budasanzwe yakoreshaga kugira ngo yumve niba umugore bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina adashobora kumwaduza SIDA.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram y'umugabo witwa The Cat Babalao yagaragaje umukinnyi wa filime Nzovu ari kuvuga ko iyo yajyaga gukora imibonano mpuzabitsina yabanzaga gukora ku gitsina cy'umugore maze yakumva harimo amazi agahita amwata ntagakingirizo akoresheje.

    Amashusho:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona aya mashusho ya Nzovu:

    Source : https://yegob.rw/nakozagaho-intoki-na-kumva-harimo-amazi-nkahita-nataka-ntakoresheje-pridance-nzovu-yavuze-uburyo-budasanzwe-yakoreshaga-agiye-gutera-akabariro-kugira-ngo-atandura-sida-video/