Category: Uncategorized

  • Wema Sepetu washimiye Perezida Samia Suluhu ari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Tanzania, Wema Sepetu, ari mu mazi abira nyuma yo gushyira ubutumwa kuri Instagram bushimira Perezida Samia Suluhu Hassan ku ntsinzi ye mu matora aheruka.

    Mu butumwa bwe, Wema yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati 'Umuyobozi wacu wa mbere dukunda… Imana iguhe imigisha kandi iguhe imbaraga n’ubutwari … mama mama … Mama Samia Mama turagukunda.'

    Ubu butumwa bwahise butangiza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushinje kubogamira ku butegetsi mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’amarira n’agahinda gakomeye bitewe n’ihohoterwa ryakurikiye amatora.

    Perezida Samia yegukanye intsinzi ku majwi arenga 98% ariko ayo matora yaje kwamaganwa n’abatavuga rumwe na leta, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga bavugaga ko abakandida bakomeye batemerewe kwiyamamaza kandi abaturage benshi bahohotewe mu gihe cy’amatora nyir’izina.

    Abahanzi bakomeye muri Bongo Flava barimo Diamond Platnumz, Ali Kiba, Rayvanny na Zuchu bari bashyigikiye kongera gutorwa kwa Perezida Samia, nabo ntibatanzwe no kugerwaho n’inkubiri y’ibitutsi n’iserereza bivuye mu bafana babo babashinja guharanira inyungu zabo aho gushyigikira ukuri.

    Iyi myigaragambyo yatewe ahanini n’uko bamwe mu bafite izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania bari kuziyamamaza bangiwe kwiyamamaza abandi barafungwa hanyuma hasigara bacye bagaragara ko ntacyo bahindura ku matora.

    Aho ni naho abaturage ba Tanzania bahereye bavuga ko CCM ihatanye n’ibipupe bya CCM mu rwego rwo kwemeza ko nta hame rya demokarasi rihari.

    Ubwo hategurwaga amatora ndetse no kwiyamamaza byenda gutangira muri Mata tariki 09, Tundu Lissu w’ishyaka Chadema wari warazonze ishyaka rya CCM yatawe muri yombi aho yashinjwaga icyaha cyo kugambanira Igihugu.

    Si ubwa mbere Tundu Lissu bashaka kumwica kuko mu mwaka wa 2017 ubwo yavaga mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yarashwe amasasu 16 ariko ku bw’amahirwe aravurwa arakira yongera kugaruka muri Tanzania mu mwaka wa 2023 avuye mu buhungiro no kwivuza ayo masasu.

    Bwa mbere Samia ajya ku butegetsi byari mu 2021 nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli. Samia w’imyaka 65, akaba agiye kongera kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Tanzania ituwe n’abaturage barenga miliyoni 68

    Wema Sepetu yakojwe igitutu kubera gutakagiza Samia Suluhu

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Wema-Sepetu-washimiye-Perezida-Samia-Suluhu-ari-mu-mazi-abira.html

  • Umuhanzi Platini icyo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports, kuba yazayiyobora #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ugezweho unakunzwe na benshi, Platini P cyangwa Baba, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bakareba aho bipfira n’aho ubundi nta gikombe bazatwara.

    Ni nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize muri Stade Amahoro 3-0, hari mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

    Umuhanzi Platini wari warebye uyu mukino ndetse akemeza ko yari yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko ibyabuze ari byinshi cyane.

    Ati “Icyabuze, ibibazo ni nk’ibya nyina wa Bizuru, ntabwo byarangira mbivuze kuko nta kintu na kimwe nabonye Rayon ifite gishimishije.”

    Akurikije ikipe ihari n’uko bakinnye, ibyo gutwara igikombe yagize ati “Oya, niba ari iyi kipe ari nako izajya ikina buri gihe, ntabwo byakunda.”

    Ati “Icya mbere nababwira ni uko bagira guhuza no gutegura neza kuko ushobora gusanga mu kibuga byapfuye ari ukubera hanze y’ikibuga, ntabwo nzi byinshi cyane, icyo nababwira bareba aho bipfira.”

    Abajijwe niba yaba atekereza rimwe kuzayiyobora yagize ati “Oya, ibyanjye ni umuziki gusa.”

    Platini wahoze mu itsinda Dream Boyz ubu ahugiye kuri Album ye ahuriyeho na Nel Ngabo bise Vibranium aho bitegura gusohora indirimbo ya 4.

    Platini yagaragaje ko Rayon Sports itagize icyo ihindura nta gikombe yatwara

    Source : http://isimbi.rw/Umuhanzi-Platini-icyo-yasabye-ubuyobozi-bwa-Rayon-Sports-kuba-yazayiyobora.html

  • Yampano bwa mbere yavuze nyuma y’amashusho ye y’urukozasoni yagiye hanze #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni, umuhanzi Yampano yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu bihe bigoye cyane.

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo byatangiye kuvugwa ko hari amashusho ya Yampano ariko benshi bakabifata nk’ibihuha ahubwo ari ugutwika kugira ngo akomeze avugwe cyane, gusa yaje kujya hanze mu ijoro ryo ku Cyumweru.

    Aya mashusho akijya hanze benshi batunguwe n’ibyo uyu muhanzi yakoze.

    Ni amashusho y’iminota 10 aho Yampano yari kumwe n’umukobwa aho bari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina (gutera akabariro).

    Wabonaga bishimye kandi bigaragara ko ari amashusho bafashe babishaka buri umwe abizi.

    Yampano akaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’ibyamubayeho.

    Ati 'Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje.'

    Ni amagambo benshi bahise bahuza no kuba yashakaga kubwira uwamutengushye agashyira hanze amashusho ye cyane ko amakuru avuga ko uwabikoze yari umuntu we wa hafi ariko bashwanye cyane ko batagikorana rero ahitamo kwihimura.

    Aya mashusho benshi bagiye bayavugaho bitandukanye, bamwe basaba Imana gukomeza uyu muhanzi abandi bamucyaha bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye.

    Yampano kandi bivugwa ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza hamenyekane uko ayo mashusho yagiye hanze.

    Yampano yababajwe n’amashusho ye n’umukunzi we yagiye hanze

    Source : http://isimbi.rw/Yampano-bwa-mbere-yavuze-nyuma-y-amashusho-ye-y-urukozasoni-yagiye-hanze.html

  • Kivumbi King yahakanye ibyo gusinya muri 1: 55 AM #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kivumbi King yanyomoje ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaramaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya 1:55AM y’umushoramari Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael.

    Ibi uyu muraperi usanzwe unakora izindi njyana zirimo na Afrobeat yabitangaje ubwo yari mu kiganiro 'Versus’ cyo kuri Televiziyo y’Igihugu , aho yavuze ko nawe yakunze kubazwa icyo kibazo inshuro nyinshi mu minsi itambutse ariko ntamenye aho ibintu bituruka.

    Ati 'Iki ni cyo kibazo mbajijwe inshuro nyinshi muri iki cyumweru gishize pe … Ariko reka tugisubirize hamwe, ntabwo nigeze nsinyishwa muri 1:55 AM kubera ko ntekereza ko iyo biza kuba byarabaye nagombaga kuba naramurikiwe itangazamakuru n’ibindi bikorwa byo kumenyekanisha ayo masezerano.'

    Kivumbi ariko yanahishuye ko nubwo atari yamara gushyira umukono ku masezerano nyir’izina ariko ko hari umupangu afitanye n’abarimo Kenny Mugarura n’Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi ya Kigali Universe igenzura iyo nzu y’umuziki, Coach Gael.

    Ati ' Yego … Ntekereza ko hagati yange na Kenny ndetse na Coach hari imikoranire ntemerewe gutangaza ariko kugeza ubu nta masezerano ari hagati yange na 1:55AM … Ndacyari Kivumbi King ugikorana n’abamufashaga kugeza igihe indi ntambwe tuzayiterera.'

    Ku rundi ruhande nubwo uyu wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Away’ atangaje aya magambo, ku wa 1 Ugushyingo 2025, mu birori bya The Silver Gala by’umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, Kivumbi King yagaragaye atambuka ku itapi itukura (Red Carpet) ari kumwe na Coach Gael na Kenny Mugarura.
    Uretse gutambuka nabo, uyu muraperi yari yicaye ku meza amwe n’aba bagabo bombi mu gihe cy’ibi birori, ibintu byatangiye guca amarenga ku mubano mushya ushobora kuba uri gutegurwa hagati ye n’iyi sosiyete.

    Kivumbi King uheruka gusohora indirimbo yise 'Macarena’ aramutse yinjiye muri 1:55 AM iyobowe na Kenny Mugarura ibarizwamo Bruce Melodie uyisigayemo wenyine nyuma yo kugenda kw’abarimo Ross Kana na Kenny Sol na Element.

    Kivumbi King yahakanye ibyo gusinya muri 1:55AM

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Kivumbi-King-yahakanye-ibyo-gusinya-muri-1-55-AM.html

  • Uko Kanye West yatumye Kim Kardashian yangirwa kuzakandagira mu bukwe bwa Taylor Swift #rwanda #RwOT

    Taylor Swift uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umukinnyi wa NFL, Travis Kelce biravugwa ko yamaze kwemeza kutazatumira Kim Kardashian kubera inzigo y’igihe kirekire iri hagati ye n’umuraperi Kanye West.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Radar Online, umuntu wa hafi ya Taylor yavuze ko umubare w’abazatumirwa uri kugenzurwa cyane, kandi ko hari bamwe mu bafite izina rinini mu ruganda rw’imyidagaduro basigajwe ku ruhande kubera impamvu zo gushaka umutuzo muri ibi birori.

    Uwo muntu yabwiye iki kinyamakuru ati 'Ubukwe bwa Taylor buzaba ari igitangaza ku isi yose. Ariko hari abantu batagomba kuhandagira, kandi Kim ni umwe muri bo.'

    Amakuru avuga ko icyemezo cyo kutamutumira gifitanye isano n’amateka maremare y’intonganya hagati ya Taylor Swift n’umuraperi Kanye West, wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian.

    Ibyo byatangiye mu mwaka wa 2009, ubwo Kanye West yajyaga ku rubyiniro rw’ahatangirwaga ibihembo bya MTV Video Music, akavugira imbere y’imbaga ko Beyoncé ari we wari ukwiye igihembo Taylor yari yatsindiye. Icyo gihe byabaye isoko y’amakimbirane akomeye hagati yabo bombi.

    Mu mwaka wa 2016, Kanye yasohoye indirimbo yise ' Famous’, irimo amagambo yavugishije benshi aho yavuze ko we ubwe ari we wagize Taylor Swift icyamamare.

    Nyuma kandi, Kim Kardashian yanashyize hanze amajwi y’ikiganiro hagati y’umugabo we na Taylor, ibintu byaje guteza impaka zikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Taylor Swift yahise asohora itangazo avuga ko ayo majwi yahinduwe hifashishijwe ubwenge buhangano kugira ngo bamusebye, anongeraho ko ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwite no mu mwuga we.

    Nubwo hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, inshuti za hafi za Taylor zivuga ko ashaka gukora ubukwe buri mu mahoro, adakeneye ikintu na kimwe cyamwibutsa ibikomere by’ahahise.

    Umwe mu begereye umuryango wa Swift yongeyeho ati 'Taylor arashaka ubukwe bwuje umunezero gusa. Ntashaka ikintu na kimwe cyatuma asubira mu bihe by’amakimbirane, ndetse no kubona Kim aho ni ikintu cyamutera intimba.'

    Ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko ubukwe bwa Taylor na Travis buzabera mu gace gaherereye hagati ya leta Tennessee na Rhode Island, aho bombi basanzwe bafite amazu.

    Kanye West yatumye Kim Kardashian atazitabira ubukwe bwa Taylor Swift

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Uko-Kanye-West-yatumye-Kim-Kardashian-yangirwa-kuzakandagira-mu-bukwe-bwa.html

  • Abakinnyi b’Amavubi bagiye gukoreshwa igeragezwa ry’iminsi 4 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko hagiye kuba umwiherero w’iminsi 4 w’Ikipe y’Igihugu Amavubi uzakorwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihe mu rwego rwo kureba urwego bariho.

    Ibi ISIMBI yabihamirijwe na Visi Perezida wa FERWAFA akaba n’Umunyamabanga mukuru w’Agateganyo, Mugisha Richard ko ari icyifuzo cy’umutoza mukuru Adel Amrouche n’abo bafatanyije (Staff Technique).

    Intego y’uyu mwiherero w’iminsi ine ni ukugerageza abakinnyi yaba mu buryo bwa tekinike n’imbaraga kugira ngo barebe urwego rwabo.

    Ati “Hari abakinnyi bakina imbere mu gihugu umutoza yifuza gukoresha igeragezwa mu buryo bwa tekinike (technical test) ndetse no kureba uko bahagaze mu bigajye n’imbaraga (fitness test) mu gihe cy’iminsi 4, ni mu rwego rwo kureba neza abafite ubushobozi.”

    Uyu mwiherero uteganyijwe tariki ya 13 kugeza 16 Ugushyingo 2025.

    Uyu mwiherero uje nyuma y’uko mu karuhuko ka FIFA nta mikino ya gicuti u Rwanda ruzakina bitewe n’uko itigeze iteganywa no kubona amafaranga yo kuwutegura bitari muri gahunda za Minisiteri ya Siporo bikaba bigoye.

    Amavubi agiye gukora imwiherero urimo igeragezwa

    Source : http://isimbi.rw/Abakinnyi-b-Amavubi-bagiye-gukoreshwa-igeragezwa-ry-iminsi-4.html

  • Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi, Rayon Sports hahamagawe umwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka irenga itatu, Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukora umwiherero hashakwamo abakinnyi bashoboye.

    Ni ku rutonde rw’abakinnyi 25 umutoza Adel Amrouche yahamagaye bagomba gukora umwihorero w’iminsi 4.

    Ni nyuma y’uko muri uku kwezi kwa 11 nta mukino wa gicuti Amavubi azakina kuko utateguwe ahubwo hategurwa umwihero wo gukoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyona y’u Rwanda umwiherero aho bazakoreshwa igeragezwa kugira ngo barebe uko bahagaze mu buryo bwa tekinike ndetse no mu buryo bw’imbaraga (Technical&Fitness tests).

    Mu bakinnnyi bahamagawe gutungurana kwabayemo ni umunyezamu Kwizera Olivier udafite ikipe kuri ubu waherukaga mu Mavubi 2022.

    Rayon Sports ikaba ifitemo umukinnyi umwe rukumbi ari we Sindi Paul Jesus. Abandi bahamagawe bwa mbere barimo Niyo David, Uwineza Rene, Ntwari Assuman ba Kiyovu Sports, Mutijima Gilbert wa Rutsiro FC.

    Uyu mwiherero uteganyijwe guhera tariki ya 13 Ugushyingo kugeza tariki ya 16 Ugushyingo 2025.

    Abakinnyi bahamagawe mu Mavubi

    Kwizera Olivier yagarutse mu Mavubi

    Sindi Paul Jesus ni we mukinnyi wa Rayon Sports wahamagawe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/Kwizera-Olivier-yagarutse-mu-Mavubi-Rayon-Sports-hahamagawe-umwe.html

  • Byatunguye benshi uko batandukanye! Ikipe y’abakinnyi 11 beza batandukanye na APR FC na Rayon nabi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ese uzibukirwa iki? Nta kintu gishimisha umuntu nko kubona ahantu yabaye ahavuye neza bakamusezera ku buryo n’igihe yazagaruka yazakiranwa yombi, gusa si bose hari n’abava ahantu nabi. Munyemerere tugaruke ku bakinnyi batandukanye na Rayon Sports na APR FC nabi kandi bari inkingi za mwamba.

    Muri iyi nkuru twasubiye inyuma mu myaka 10 (20152025) tubategurira ikipe y’abakinnyi 11 bari beza icyo gihe batandukanye nabi n’amakipe abiri akunzwe mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC kandi bari abakinnyi ngenderwaho.

    Iyi kipe ikaba ari ikipe y’abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, hari abo usanga baravuye nabi mu ikipe imwe n’aho bagiye bikaba uko, n’aho bakahava nabi.

    Impamvu twahisemo kureba APR FC na Rayon Sports ni uko ari yo makipe akunzwe ikindi aba afite abakinnyi beza, gusa ntibivuze ko no mu yandi batarimo, benshi bibuka Ntwari Evode ajya kuva muri Mukura VS ajya muri Police FC uko byagenze, yarasunitse ngo asohoke ashinja ikipe kwanga kumurekura inamufitiye amafaranga itamuha, byateje ikibazo ariko birangira asohotse.

    Dore ikipe ya 11 beza b’abanyarwanda batandukanye na APR FC na Rayon Sports nabi

    Umunyezamu: Kimenyi Yves

    Ni umunyezamu w’umunyarwanda wanakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru, uyu munyezamu uko yatandukanye na APR FC ntabwo ari byiza kuko yatandukanye nayo imwirukanye muri 2019, yari ku rutonde rw’abakinnyi 16 ikipe yasezereye icyo gihe.

    Yahise yerekeza muri Rayon Sports ayisinyira imyaka 2, gusa nayo batandukanye nabi benshi bibuka uburyo yayivuyemo ajya muri Kiyovu ko byabaye nko guhatiriza. Ikipe yari yaramwemereye miliyoni 8 Frw ariko bamuha 2 bamuha igihe cyo kuzayamuhera bakirenza akaba afite uburenganzira bwo kwigira ahandi. Iyi niyo ngingo yakoresheje asohoka muri Rayon Sports ibintu byababaje abakunzi b’iyi kipe.

    Rusheshangoga Michel: Umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize wakinaga ku ruhande rw’iburyo yugarira. Ni umukinnyi wavuye mu Isonga 2012 ajya muri APR FC ayavamo 2017 ajya muri Singida United yamazemo umwaka umwe ahita agaruka muri APR FC, gusa iyi myaka yayikiniye yose yaje kuba impfabusa ubwo na we muri 2019 yirukanwaga mu gihe bamwe bumvaga ko yari gushimirwa, niba ikipe itari ikimukeneye ikamusezeraho neza aho kumwirukana. Akubwira ko ari cyo kintu cyamubabaje mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Rutanga Eric: Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, yemeza ko ikintu yicuza ari ukuva muri Rayon Sports kuko yayivuyemo nabi.

    Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports 2017 avuye muri APR FC, yaje gusoza amasezerano 2019 ahita yongera andi y’imyaka 2 ariko muri 2020 yahise ahatiriza gusohoka kuko ikipe itubahirije iby bumvikanye, byatumye ashwana n’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo mu buryo bushoboka bwose, bamwita umugambanyi.

    Nsabimana Aimable: Ni myugariro mwiza wo mu mutima w’ubwugarizi, ushatse we wanamwambika igitambaro cya kapiteni w’iyi kipe kuko muri iyi myaka nta kipe avamo neza, hose agenda ameze nk’aho bamurambiwe.

    Nyuma yo kuva muri APR FC yaje kuyigarukamo 2021 avuye muri Police FC nayo bitameze neza. APR FC yayimazemo umwaka umwe muri ibiri yayisinyiye maze umutoza Adil avuga ko atakimukeneye. Yaje kujya muri Rayon Sports 2023 ariko niyo batandukanye nabi kuko yamaze igihe adakina aho ubuyobozi bwamushinje kugumura abandi, ruswa binatuma abafana bamwanga cyane aho bamurekuye mu kwezi k’Ukwakira 2025 baramaze guhagana nta n’umwe ugikeneye undi, yashinjaga ikipe kumwambura.

    Manzi Thierry: Ni umukinnyi ukinira Al Ahli Tripoli muri Libya, azwiho kwitonda ndetse biranagoye kumwumva mu bibazo runaka, gusa uburyo yavuye muri Rayon 2019 ntabwo ari bwiza kuko iminsi ye ya nyuma yari yarahagaritswe imikino ya nyuma ntiyayikinnye. Abakunzi b’iyi kipe bacyumva ko yasinyiye APR FC bahise bamwanga urunuka ndetse banahamya ko yari imitwe kugira ngo abone uko ayijyamo, ni umukinnyi byari bigoye ko yanayisubiramo.

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi: Yasoje gukina asigaye ari umutoza nubwo ari mu bihano. Gusa iyo uvuze Migi benshi bumva APR FC kuko yayikiniye imyaka myinshi cyane, nta gikombe APR yatwaye batatwaranye mu myaka 9 yayikiniye. Gusa yayisohotsemo nabi yirukanywe aho yakabaye yarashimiwe nk’umunyabigwi w’ikipe.

    Niyonzima Olivier Sefu: Nubwo akinira Rayon Sports gusa muri 2019 yayivuyemo nabi na we yahagaritswe ahita ajya muri APR FC. Muri APR FC n’aho yaje kuhava nabi kuko nyuma y’imyaka ibiri yaje kongererwa amasezerano ariko nta nubwo yigeze atangira imyitozo kuko ikipe yahisemo gutandukana na we. Icyo gihe havugwaga imyitwarire itari myiza.

    Manishimwe Djabel: Uyu munsi akinira Police FC, yamenyekanye cyane muri Rayon Sports ariko avuga ko bigoye kuba yayisubiramo impamvu ni uburyo yayivuyemo.

    Niba hari umukinnyi abakunzi ba Rayon Sports banze, ni Manishimwe Djabel ubwo muri 2019 yayivagamo kuko yavuyemo bazi ko agiye muri Gor Mahia yo muri Kenya ari ho bamugurishije cyane ko n’umunyamabanga wayo yari yaje, gusa batunguwe no kubona nyuma y’iminsi mike APR FC imutangaza. Ni gahunda yipangiye kugira ngo asohoke muri Rayon Sports kuko yari akiyifitiye amasezerano. Abakunzi ba Rayon Sports barabimwangiye cyane aho banamwise umugambanyi.

    Sugira Ernest: Rutahizamu Sugira Ernest ni umwe mu bakinnyi batandukanye na APR FC nabi kandi yari umukinnyi ngenderwaho, ni nyuma yo gushwana n’umutoza Adil Erradi muri 2019. Sugira ngo yazize ko yavuze ko mu ikipe y’igihugu ari ho yisanga, kuba barimo gukina akajya kuganira n’abo bahanganye ibi byatumye ahagarikwa muri APR FC anoherezwa gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe.

    Ibi byaje kurangira atandukanye n’iyi kipe atizwa muri Rayon Sports ariko ntiyagarurwa muri APR FC. Abamwegereye bakubwira ko ari kimwe mu bintu byamubabaje.

    Jacques Tuyisenge: Ni rutahizamu ushobora kuba yicuza igihe gito yakiniye APR FC. Yayigezemo mu mpera za 2020 avuye muri Petro de Luanda yo muri Angola, bidatinze yahise agirana ibibazo n’umutoza Adil ntiyongera kugaragara mu kibuga aho yahise yigira mu rugo no gukina arabireka, kuva icyo gihe nta kipe yindi arakinira ndetse binavugwa yamaze gusezera umupira w’amaguru.

    Ishimwe Kevin: Ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku Mpande mu ikipe ya Marines, muri 2019 yagiye muri APR FC avuye muri AS Kigali ariko ntiyatinzemo kuko muri 2020 yahise atandukana nayo nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi aho yagiranye ibibazo n’abatoza, yahagaritswe kugeza igihe kitazwi ariko ahita anirukanwa.

    Source : http://isimbi.rw/Byatunguye-benshi-uko-batandukanye-Ikipe-y-abakinnyi-11-beza-batandukanye-na.html

  • Ntwari Fiacre ari mu bitaro, azamara amezi abiri hanze y’ikibuga #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’Ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, yamaze kubagwa imvune y’urutugu aho azamara amezi 2 adakina.

    Ntwari Fiacre usanzwe ari umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yavunikiye mu mukino ikipe ye ya Kaizer Chiefs yakinnye mu mpera z’ukwezi gushize, bituma atongera kugaragara mu mikino iyi kipe iheruka gukina.

    Ntwari w’imyaka 26 akaba agomba kumara hanze y’ikibuga amezi abiri kugira ngo yongere gukandagira mu kibuga, bivuze ko azagaruka umwaka utaha.

    Akaba arimo kwitabwaho n’abaganga b’ikipe ya Kaizer Chiefs kugira ngo azagaruke ameze neza cyane ko yari yatangiye kugirirwa icyizere n’abatoza.

    Ntwari Fiacre wageze muri Kaizer Chiefs mu mpeshyi ya 2024 avuye muri TS Galaxy aheruka gukinira Amavubi umukino aheruka gutsindwa na Afurika y’Epfo 3-0 mu mukino wasozaga itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ntwari Fiacre yabazwe urutugu

    Source : http://isimbi.rw/Ntwari-Fiacre-ari-mu-bitaro-azamara-amezi-abiri-hanze-y-ikibuga.html

  • Niyo Bosco yahishuye igihe azakorera ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco usigaye wariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje igihe cyo gukoreraho ubukwe bwe nyuma y’uko hari hashize amezi abiri yambitse umukunzi we impeta.

    Ubwo yari mu kiganiro 'One on One’, umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco yahishuye ko nubwo atari yabona ubushobozi buhagije bwo gukora ibi birori ariko bitazarenga muri Mutarama 2026 atarabikora.

    Ati 'Iby’ubukwe rero … Ariko ntabwo bishobora kurenga ukwezi kwa mbere k’umwaka utaha. Reka mbe ntangaje ibyo gusa Imana iramutse ibigiyemo ntabwo byazarenga ukwa Mbere ntaberetse ibirori. '

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025 ni bwo Niyo Bosco yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Umukamisha Irene bari bamaze igihe bakundana.

    Ubwo yamwambikaga impeta, Niyo Bosco yanamuririmbiye indirimbo yubakiye ku izina rye Irene, ndetse anavuga amagambo akomeye, hari agira ati 'Kugukunda ni indahiro idasaza, nshaka kugukunda cyane. Nshaka kubibwira Isi yose ikamenya ko ari wowe naburaga.'

    Uyu muhango wabereye ahitwa La Palisse Hotel Gashora wabaye nyuma y’uko tariki 9 Nzeri 2025, Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Urugi’ afashe icyemezo cyo guhishurira abakunzi be ko uwo mukobwa yamutwaye uruhu n’uruhande ubwo yamwifurizaga kugira isabukuru nziza.

    Niyo uherutse gufata umwanzuro wo guhagarika gukora indirimbo zisanzwe akayoboka izitiriwe kuramya Imana anaheruka gushyira hanze indirimbo yakunzwe yise 'Daddy God’, ari na yo ya mbere yashyize hanze kuva yafata uyu mwanzuro.

    Niyo Bosco yavuze igihe azakorera ubukwe

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/Niyo-Bosco-yahishuye-igihe-azakorera-ubukwe.html