Category: Uncategorized

  • Kutamenyeshwa ku gihe ingengabihe y'itangira ry'Amashuri byica Igenamigambi ry'Ababyeyi #rwanda #RwOT

    Itangira ry'amashuri by'umwihariko igihembwe cya mbere gitangira umwaka ku basoje amashuri abanza(P6) bakoze ibizamini bibajyana mu yisumbuye ndetse n'abasoje umwaka wa Gatatu w'ikiciro rusanjye(tronc commun), ni igihe kidakwiye kuza gitungura Ababyeyi n'abafite abana bagomba kujya ku ishuri kuko iryo tangira riza riherekejwe n'ibisabwa birimo; Kumenya aho umwana azajya kwiga ku batsinze, Amafaranga n'Ibikoresho bisabwa n'ibindi. Bamwe mu babyeyi basaba ko itangazwa ry'amanota y'ibizamini n'itangira ry'amashuri byajya bikorwa kare kugira ngo byorohe gutegura abana.

    Igihembwe cya mbere cy'umwaka w'itangira ry'amashuri ni igihe gikunze kugora abatari bake mu babyeyi kuko gisaba imyiteguro ijyanye n'ibisabwa umwana uba ugiye ku ishuri birimo; Amafaranga y'ishuri, Amatike bitewe n'aho umwana yoherejwe, Ibikoresho nk'amakaye, Amakaramu, Imyenda n'ibindi nkenerwa bitewe n'ikigo.

    Kohereza umwana ku ishuri bisaba imyiteguro ijyana n'ubushobozi bw'amafaranga, akenshi abatari bake mu babyeyi n'abafite inshingano ku bana badashobora kubona mu gihe baba batabiteguye hakiri kare bagendeye ku ngengabihe y'itangira ry'amashuri kugira ngo bayigendereho bategura umwana bashingiye ku gihe cyagenwe kandi kigatangazwa hakiri kare.

    Bamwe mu babyeyi babwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko hakagombye kuba hari Ingengabihe izwi neza n'Ababyeyi n'Abana, by'umwihariko kubarebwa n'ikorwa ry'Ibizamini bya Leta bibavana mu kiciro kimwe bibajyana mu kindi, hagatangazwa kare igihe bizakorerwa, Igihe Amanota azatangazwa ndetse n'igihe bazatangirira, bikorohera buri wese kwicara yiteguye aho kugira ngo bize bitunguranye usange bibaye umutwaro kuri bamwe kuko iyo bibaye bityo bihungabanya benshi mu Bukungu, bikanaviramo bamwe kubura ubushobozi, abana bamwe nti babashe kujya ku ishuri n'abagiyeyo nti bige neza kuko bagiye bafite ibyo babura.

    Musabyimana Veneranda, Umuturage mu Murenge wa Ngamba ho mu Karere ka kamonyi avuga ku mbogamizi aboba n'igikwiriye gukorwa mu korohereza Ababyeyi n'Abana, agira ati' Minisiteri y'Uburezi ikwiye kuzirikana ko igihe abana basoza amashuri abanza bitegura kujya mu yisumbuye, ndetse n'ababa bari mu mwaka wa Gatatu w'ikiciro rusange( Tronc Commun) bitegura kujya mu mwaka wa Kane, igihe bakoze ibizamini birakwiye ko Amanota atangazwa hakiri kare ndetse n'igihe bazatangirira kigatangazwa kare kugira ngo abategura ibizakenerwa ku bana boroherwe, aho gutungurwa'.

    Avuga ko Gutinda gutangaza igihe abana bazatangirira bishyira benshi mu bibazo by'Ubukungu n'ibindi birebana n'imibereho y'Umuryango kuko iyo Amanota aje bijyana no kuba benshi mu bana bahabwa ibigo bitandukanye n'ibyo bariho, bitandukanye ku bikenerwa, hakaba kandi n'abo usanga batatsinze bigasaba ko ababyeyi babajyana mu mashuri yigenga, ahenda.

    Agira kandi ati' Iyo batinze kumenyekanisha amakuru y'amanota y'abana usanga bigoranye kuko iyo babikubwiye habura igihe gito nk'ukwezi kumwe gusa ngo abana bajye ku ishuri, kugira ngo uhite ubona ibikoresho, Amafaranga y'Ishuri n'ibindi nkenerwa biba bigoranye kuko hari umubyeyi uba ugomba kuzashaka aho ayakura, azagurisha itungo, ugasanga arigurishije ahenzwe kuko abikoze bitunguranye, ugasanga niba ari akarima yari buzagurishe baramuhenze kuko bimutunguye. Nasaba ko bajya babitangaza kare, tukitegura aho gusa n'abatungurwa'.

    Akomeza avuga ko ibibazo biterwa no kutamenya kare ingengabihe y'itangira ry'amashuri biba ingaruka ku babyeyi ku bijyanye n'ubukungu kuko benshi bibashyira mu myenda cyangwa se bakagurisha imitungo bafite bahenzwe, hakaba n'abana bisanga batagiye ku ishuri kuko batamenye kare igihe cy'itangira n'aho baziga n'ibisabwa ngo bitegurwe kare.

    Hakenewe ingengabihe ifasha Ababyeyi n'Abana kwitegura

    Niba ku kirangaminsi( Karendari) dusangaho ibiruhuko abantu bakicara bazi neza ko igihe iki n'iki ari ikiruhuko(konji), umwaka wose bikaba bizwi Konji ziwurimo(uretse iyatungurana), niba abantu bicara bazi ibikorwa runaka biteganywa haba ku rwego rw'Igihugu na mpuzamahanga, biranakwiye ko nk'uko Minisiteri y'Uburezi idatungurwa n'ikorwa ry'Ibizamini ku bana barangije ayisumbuye n'ikiciro rusanjye(Tronc Commun), ikwiye no kumenyesha hakiri kare Ababyeyi n'Abana barebwa n'ibi bizamini igihe kitangira kugira ngo byoroshye mu kwitegura.

    Kuba Igihe kitangira ry'amashuri cyegereza nta makuru Ababyeyi n'Abana bafite ku gihe nyacyo cy'itangira ndetse n'ibisabwa ngo babashe kwitegura hakiri kare, ni kimwe mu bishyira benshi mu bibazo byo gushaka aho bikopesha, bamwe bakajya muri Ramberi(za nguzanyo zateye z'inyungu nyinshi zitagira amategeko kandi zitemewe), abandi nabo bakagurisha amatungo n'indi mitungo yajyaga kugirira umuryango akamaro.

    Umubyeyi Usabyeyezu Cyriaque, ahamya ko itinda ry'itangazwa ry'Amanota n'itangira ry'umwaka w'amashuri bigira ingaruka ku bukungu mu muryango bidasize abana. Ati' None se tuvugishije ukuri! ko ababyeyi benshi turi abahinzi, bamwe tuba dushakisha uko tubaho, iyo batinze kutubwira amanota y'abana n'igihe bazatangirira hakiri kare ngo n'ushakisha abikore kare kuko azi aho umwana aziga n'ibisabwa, urumva bamwe bitatugiraho ingaruka ku bukungu n'imibereho rusange mu rugo bidasize Abana bagomba kwiga?'.

    Akomeza avuga ko hari igihe umubyeyi yisanga umwana yoherejwe kure kandi asabwa byinshi birenze ubushobozi kuko ibigo byose atari bimwe ku bisabwa. Hari abandi baba batatsinze bigasaba kujya mu bigo byigenga kandi byo birazwi ko bihennze cyane!.

    Ati' Iyo bitangajwe bitinze, umubyeyi abura uko yifata n'ibyo abazwa akabibura kuko atabyiteguye hakiri kare. Icyo gihe rero iyo amikoro abuze kubera gutinda kumenya igihe cy'itangira haba ubwo umwana birangira atagiye ku ishuri kuko nyine ibisabwa n'igihe byafata kubishaka bidahura'.

    Teddy Kaberuka, impuguke mu by'ubukungu yabwiye intyoza.com ko mu busanzwe bizwi ko itangira ry'amashuri mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ari mu kwezi kwa cyenda nubwo nta tariki iba izwi iyo itaratangazwa.

    Ku rundi ruhande, avuga ko nk'abakora ibizamini by'ikiciro rusange (Tronc Commun) ndetse na P6 bazajya mu yisumbuye biba bigoye kuko baba batazi ngo umwana natsinda azajya kwiga ku kihe kigo, aramutegura ashingiye kuki, arasabwa ibiki?

    Agira inama Ababyeyi bafite abana guhora biteguye mu gihe bazi ko abana babo bari mu barebwa n'ibizamini kugira ngo yaba igihe umwana atsinze akoherezwa hafi cyangwa kure, yaba se n'igihe atsinzwe akamenya ko amushakira ahandi akomereza adategereje kwitegura ari uko yabibwiwe.

    Agira kandi ati' Kumenya itariki ntacyo byahindura cyane ku muntu wateganije aziko umwana azagenda mu kwa cyenda. Uko byagenda kose akwiye kwicara amuteganyiriza. Gusa hari ikibazo gishobora guhungabanya ubukungu kuko niba umubyeyi yari yicaye azi ko yateganyirije umwana kwiga mu bigo bya Leta, agatsindwa ibizamini agasabwa kuzamujyana mu mashuri yigenga, utarabyiteguye ni ikibazo'.

    Arongera ati' Niba warateganyirije umwana utekereza ko azajya muri Leta barangiza bakamuha aho adashaka cyangwa udashoboye, urumva biraguhungabanya. Niba urugero wateganyaga gutanga ibihumbi 50 muri Leta ku gihembwe ugasanga nta kigo cyigenga wayishyuraho, urumva biraguhungabanya. Abenshi bibajyana mu madeni kubera ko ntuba warabiteganije, ariko kandi ntabwo wareka umwana ngo nti yige'.

    Ku bwa Teddy Kaberuka, asanga harebwa niba bidakwiye ko haba Amatariki abiri y'itangira ry'amashuri. Itariki y'Abanyeshuri batarebwa n'ibizamini bya P6 n'Ikiciro rusange(Tronc Commun), hakaba n'indi tariki ireba abakoze ibizamini bya Leta kubera ko bo barebwa na byinshi birimo Ibizamini byihariye bakora, Guhindura ibigo, kurekarama n'ibindi byihariye.

    Ati' Si nzi n'impamvu batabitangaza mbere umwaka w'itangira ry'amashuri ukaba uzwi na mbere y'uko umwaka urangira kuko nta gishyashya kirimo kuko Iminsi y'umwaka irazwi. Buriya kumenya itariki y'igihe uzakenera amafaranga biraruta, bifasha cyane mu igenamigambi ry'Umuntu'.

    Jean Claude Hashakineza, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y'Uburezi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ahubwo agereranije n'imyaka yashize asanga muri uyu mwaka ibizamini aribwo byatangajwe kare, ariko na none akavuga ko buri bintu byose bigira impamvu zabyo.

    Ati' Igihe ibizami bikorerwa, ukuntu abakandida baba bangana, igihe cyo kubakosora! ahubwo turimo turagerageza kubigabanya nubwo hari igihe kizagera bikagabanuka cyane wenda kurushaho mu myaka iri imbere. Hari igihe kizagera tugakoresha imashini, kwa Kundi ukora ikizami ukabona amanota'.

    Yemera ko impungenge z'Ababyeyi n'Abana hari aho zifite ishingiro. Ati' Izo mpungenge zo nyine zifite ishingiro, ariko umuntu aba aziko ishuri rizatangira mu kwa cyenda. Ikindi iyo umuntu akoze ibizamini habaho gutsinda no gutsindwa, nta kuntu nzi wamara impungenge ngo uvuge ngo nkurikije ndabona umwana azatsinda. Iyo umuntu afite umwana cyane cyane w'Umukandida, agomba kwitegura kimwe n'ibindi bizamini ko umwana ashobora gutsinda cyangwa agatsindwa, akitegura byose'.

    Devothe Mukamana, umwe mu bazi uburezi kuko yabubayemo igihe ndetse akayobora ibigo by'amashuri ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu busanzwe bizwi ko umwaka w'amashuri ari mu kwezi kwa cyenda.

    Avuga ko aho abona ikibazo gishobora guteza ihungabana ry'ubukungu ku babyeyi n'abana ari igihe amanota atangajwe bitinze, bityo abatatsinze kuko basabwa kujya ku bigo akenshi byigenga kandi bizwi ku kuba bihenze, bikaba byabera bamwe ikibazo kuko igihembwe cya mbere ngo kiba gisaba byinshi, gisaba amikoro n'igihe ugereranije n'iminsi iba isigaye ngo abana bajye ku ishuri.

    Nk'uwabaye mu burezi igihe kandi akaba abuzi neza, asanga icyafasha ababyeyi ari uguhora biteguye kuko baba bazi neza ko abana bari kwiga kandi ko bashobora gutsinda no gutsindwa. Gusa na none gutangaza amanota hakiri kare ndetse n'igihe cy'itangira ry'amashuri ngo byakorohera ababyeyi n'abana ku kwitegura.

    Tugendeye ku gihe cy'itangira ry'amashuri umwaka wa 2024-2025, Tariki ya 8 Nyakanga 2024 nibwo abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta, bisoza umwaka w'amashuri 2023-2024, aho abakoze ibyo bizamini bari 202,999.

    Ni mu gihe kandi tariki 23 Nyakanga 2024, abarangije icyiciro rusange (tronc-commun) aribwo batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri 2023-2024, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro bari 143,842.

    Minisiteri y'Uburezi, ku wa 17 Kanama 2025 nibwo yatangaje ko amanota ku bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza(P6) n'ay'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye(S3) azatangazwa tariki 19 Kanama 2025 ku I saa cyenda z'amanywa, mu gihe yatangaje ko itangira ry'amashuri ari Tariki 08 Nzeri 2025 (Habura gusa iminsi 21).

    Théogène Munyaneza

    The post Kutamenyeshwa ku gihe ingengabihe y'itangira ry'Amashuri byica Igenamigambi ry'Ababyeyi first appeared on Intyoza.

    The post Kutamenyeshwa ku gihe ingengabihe y'itangira ry'Amashuri byica Igenamigambi ry'Ababyeyi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/25/kutamenyeshwa-ku-gihe-ingengabihe-yitangira-ryamashuri-byica-igenamigambi-ryababyeyi/

  • Umwaka w’imikino wa Bigirimana Abedi wa Rayon Sports ushobora kuba wararangiye? #rwanda #RwOT

    Birashoboka cyane ko umurundi ukinira Rayon Sports, Bigirimana Abedi yazongera kugaragara mu kibuga mu mpera z’uyu mwaka w’imikino kubera imvune.

    Uyu mukinnyi winjiye muri Rayon Sports mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 utangira avuye muri Police FC, ntabwo yahiriwe muri Gikundiro kuko yakomeje kurangwa n’imvune cyane.

    Gusa si imvune yagiriye muri Rayon Sports ahubwo yaje ayifite aho amakuru avuga ko ashobora kubagwa.

    Bigirimana Abedi afite imvune yatumye anasiba imwe mu mikino ikomeye ya Rayon Sports irimo umukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederation Cup batsinzwemo Singida Black Stars i Kigali.

    Na nyuma yaho yakomeje kugenda agaragaza ibimenyetso kugeza aho byanze afata icyemezo cyo kujya kwa muganga.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yabyukiye ku Bitaro bya Legacy kugira ngo bamurebere uko imvune imeze.

    Uyu mukinnyi ufite ikibazo cy’agatsintsino amaranye igihe, nubwo bitaremezwa neza ni uko ashobora kubagwa, bivuze aramutse abazwe kugaruka vuba byaba ari umwaka utaha mu mpera za season.

    Bigirimana Abedi yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na Police FC yagiyemo mbere yo kujya muri Rayon Sports.

    Bigirimana Abedi afite ikibazo cy’imvune ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/umwaka-w-imikino-wa-bigirimana-abedi-wa-rayon-sports-ushobora-kuba-wararangiye.html

  • Bigoranye APR FC yatsinze Marines, Ouatara agarukakana imbaraga #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 7, APR FC benshi bari biteze ko iri buze kwihorera kuri Marines FC.

    APR FC ntabwo yoroheye n’uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere kitakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika.

    Igice cya mbere cy’umukino Marines FC yarushije APR FC mu buryo bugaragara aho yanabonye penaliti ku munota wa 26 ku ikosa ryakozwe na Nshimiyimana Yunusu maze Mbonyumwami Taiba ayiteye Ishimwe Pierre awukuramo.

    APR FC yaje gukora impinduka itateguye aho Nshimiyimana Yunusu yavuyemo kubera imvune hajyamo Aliou Suane.

    Marines FC yari yarushije APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 45 cyatsinzwe na Mbonyumwami Taiba ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Marines n’ubundi yagarutse ubona ishaka igitego cya kabiri ndetse n’ubusatirizi bwayo bunanirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye.

    APR FC yaje gukora impinduka Cheikh Djibril Ouatara waherukaga mu kibuga muri Nzeri 2025 kubera uburwayi yasimbuye William Togui Mel, Mugisha Gilbert yahaye umwanya Iraguha Hadji ni nako Hakim Kiwanuka yahaye umwanya Denis Omedi.

    Izi mpinduka zafashije APR FC kuko ku munota wa 70 APR FC yishyuye iki gitego cyatsinzwe Denis Omedi ku mupira yari ahawe Cheikh Djibril Ouatara.

    APR FC yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ndetse inabona amahirwe ariko umunyezamu Mutabaruka Alexandre abanza kubagora akuramo imipira ya ba Ruboneka na Cheikh Djibril Ouatara.

    Akagozi ka Marines FC kaje gucika ku munota wa 3 w’inyongera ubwo Iraguha Hadji yahinduraga umupira imbere y’izamu maze Ngoyi Alvine Ilunga aritsinda. Umukino warangiye ari 2-1.

    Iraguha Hadji ababwira ati byari ikibazo cy’igihe gusa

    Cheikh Djibril Ouatara yagarukanye imbaraga

    Marines FC yakinnye APR FC iratsinda

    Source : http://isimbi.rw/bigoranye-apr-fc-yatsinze-marines-ouatara-agarukakana-imbaraga.html

  • Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports batumijweho na RGB bashobora gutungurana #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwatumijeho ubuyobozi bwa Rayon Sports ni nyuma y’ibibazo bimaze kugaragara ko byugarije iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Abatumijwe ni Komite Nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thaddee ndetse n’Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi.

    Batumijwe nyuma y’uko hamaze iminsi hari ukutumvikana hagati y’izi nzego zombi ziyoboye Rayon Sports, rumwe rwumva ko ari rwo rufata ibyemezo n’urundi ari uko, habayeho kugongana kw’inzego.

    Umunsi ku munsi byagendaga bifata indi ntera batangira no kuvuga amagambo akomeye mu ruhame aho Martin Rutagambwa ukuriye Akanama Nkemurampaka yavuze ko ubu ikipe iyobowe n’agatsiko k’amabandi, ibisambo.

    Twagirayezu Thaddee we yavuze ko icyo bapfuye ari uko yanze kuba igikoresho cyabo. Uku kutumvikana byanagize ingaruka ku musaruro ikipe igenda ibona. Ikipe nayo isa n’imaze gucikamo ibice bibiri aho abakinnyi bamwe bashinjwa gukorera uruhande runaka.

    RGB yari yagiriye inama Rayon Sports yo gushyiraho amategeko ubundi hakajyaho urwego rumwe (board cyangwa Executive) mu rwego rwo kwirinda kugongana, kuri uyu mugoraba yatumijeho abayobozi bose ba Rayon Sports kugira ngo baganire bamenye aho ikibazo kiri n’uko cyakemuka.

    Itumijeho iyi kipe nyuma y’uko mu minsi ishize RGB na Minisiteri ya Siporo bari bafite gahunda yo kwicara bakaganira kuri iki kibazo cya Rayon Sports ndetse bakayitumizaho, amakuru avuga ko na MINISPORTS iri buze kuba ihari.

    Bibaye kandi nyuma y’uko tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ubwo umuyobozi wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard ubwo yari imbere y’abadepite yabajijwe icyo barimo gukora ngo bakemure ikibazo kiri muri Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe irimo kuvugurura amategeko kandi barimo gukorana kugira ngo ahuzwe n’umurongo ngenderwaho wa RGB.

    Andi makuru ariko akaba avuga ko muri iyi nama bari buhuremo na RGB hari bamwe mu bayobozi biteguye kumenyesha RGB ko batagifite imbaraga zo gukomezanya na Rayon Sports, bumva bakuramo akarenge kabo maze abagifite imbaraga bakaba bakomeza, ushyirwa mu majwi cyane yo kubivamo ni Paul Muvunyi.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumijweho na RGB

    Source : http://isimbi.rw/bamwe-mu-bayobozi-ba-rayon-sports-batumijweho-na-rgb-bashobora-gutungurana.html

  • Zari Hassan yiyamye abagabo bamuhonga amafaranga ngo baryamane #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yiyamye abagabo birirwa bamwandikira bamusaba ko baryamana bakamuha amafaranga menshi ndetse bitunguranye anatangaza ko umugabo we, Shakib Lutaaya akurura abagore benshi kubera ko ari we bashakanye.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko TikTok, Zari na Shakib bagaragara bagirana ikiganiro cyuje urukundo no kubwizanya ukuri, aha ni naho Zari yumvikana avuga ko abagore babona Shakib nk’udasanzwe kubera ko yamurongoye, bityo bagashaka kumugeraho kugira ngo bamenye icyo yamukundiye.

    Muri ayo mashusho, Zari yabajije Shakib ati 'Uzi ko abagore bagukunda kubera njyewe se?' Shakib na we ati 'Ndabizi…nubwo atari bose babikora.'

    Zari yahise yongeraho ko hari n’abagerageza gusanga Shakib mu tubyiniro kubera aba ari kumwe nawe . Ati: 'Niba babikora ndi aho se, naba ntahari ntibabikora urumva atari njyewe ubitera ?'

    Zari yakomeje avuga ko na we ahangayikishwe n’abagabo benshi bakomeza kumwandikira bamwaka nimero za telephone ze kubera ubwiza bwe n’ubwenge gusa akaza gusanga baba bashaka ko baryamana.

    Uyu mushoramari w’umuherwekazi wamamaye nka Zari The Boss Lady yerekanye ko nubwo ibyo ibyo bidasiba kuba atajya aha uwo ari we wese umwanya kuko yubaha urugo rwe kandi afite umugabo umushimishije.

    Uyu mugore wigeze kujya mu rukundo na Diamond Platnumz yavuze ko hari n’abagabo baza bamugerageza cyangwa bamuha amafaranga menshi ngo barebe ko baryamana , ariko akemeza ko yisanga nta mpamvu afite yo kwishyira mu byago kuko ubuzima bwe bwifashe neza kandi anyuzwe n’urugo rwe.

    Nubwo aba bombi basa n’abameranye neza kuri ubu, Zari na Shakib bigeze kunyura mu bihe bitoroshye mu rukundo rwabo, by’umwihariko muri Werurwe uyu mwaka ubwo hagaragaraga ifoto ya Shakib ari kumwe n’undi mugore byacyekwaga ko ari ihabara rye, bikababaza Zari.

    Mbere yahoo, ibibazo mu mubano wa Zari na Shakib byongeye gusakuza ku mbuga nkoranyambaga ubwo Diamond Platnumz yajyaga muri Afurika y’Epfo, kwizihiza isabukuru y’umwana w’umukobwa yabyaranye na Zari.

    Icyo gihe Zari yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangira kunenga Shakib kuba atigirira icyizere, ko ari cyo gituma yababajwe no kuba Diamond waje iwe muri Afurika y’Epfo mu gihe Shakib we yari Kampla muri Uganda.

    Muri 2023 nibwo Zari na Shakib bakoreye ubukwe bw’akataraboneka muri Afurika y’Epfo, binemezwa ko hagati yabo harimo ikinyuranyo cy’imyaka 12 Zari arushaho uyu mugabo we.

    Zari Hassan yiyamye abagabo bamutereta kandi afite umugabo

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yiyamye-abagabo-bamuhonga-amafaranga-ngo-baryamane.html

  • Nel Ngabo yashimiye Umuvugizi wa Polisi #rwanda #RwOT

    Nel Ngabo yavuze ko yakozwe ku mutima n’amagambo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface aherutse gutangaza ko ubwoko bw’umuziki akora bitewe n’amagambo n’ubutumwa buba burimo abukunda.

    Mu minsi ishize nib wo ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru ISIMBI, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko atari umufana w’indirimbo z’inkundo ahubwo akunda indirimbo zirimo ubutumwa bwagira icyo bufasha abantu, bubatera imbaraga aho yatanze urugero ku ndirimbo 2 za Nel Ngabo, 'Nywe’ ndetse na 'Muzadukumbura’ yakoranye Fireman.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na ISIMBI, yagaragaje ko byamukoze ku mutima ariko nanone bikamwongeramo imbaraga zo gukora ibindi bihangano byiza nk’umuhanzi utarahisemo guhengamira ku ndirimbo z’urukundo gusa.

    Ati 'Ni ukumushimira, ni no kuntera imbaraga ku ruhande rwanjye rwo gukora ibirenze kuko iyo urebye imipaka y’inganzo yanjye ntabwo navuga ngo nibanda hano cyangwa aha, ahubwo sinzi niba mujya mu byitaho ariko ngerageza no kwinjira no mu buzima busanzwe urugero wakumva nko muri za 'Kigali’ .'Nywe’ na 'Muzadukumbura’.'

    Uyu muhanzi yavuze ko muri izi mpera z’umwaka ari kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo nshya igomba gukurikira iyitwa 'Look at you’ yakoranye na Platin P, iyi nayo ikazaba iri mu zigize album yabo yitwa 'Vibranium’.

    Ati 'Hari album turi gusohora gake gake nubwo yo ubwayo yamaze kurangira mu bijyanye no gutunganywa, ariko icyo nabwira abakunzi banjye ni uko muri izi mpera z’umwaka ngomba gushyira hanze indi ndirimbo izakurikira 'Look at You’ . nayo iri kuri Vibranium .'

    Yanakomoje ku impamvu kandi batigeze bashyirira hanze icya rimwe ibihangan

    ACP Rutikanga aheruka kuvuga ko akunda umuziki wa Nel Ngabo

    o byose byari bigize iyi album ko bifatanye isano n’uburyo n’urwego bashakaho ko buri ndirimbo irimo yumvwaho ndetse n’ibyo izababyarira.

    Ati 'Hari ukuntu iyo usohoye album icya rimwe hagira indirimbo zibigenderamo kandi ugasanga zari nziza, nta nubwo duteganya kuzazishyirira hanze izindi eshanu zisigaye icya rimwe kuko ubu gahunda ihari zigomba kujya zihana igihe mu kujya hanze.'

    Nel Ngabo yashimiye ACP Rutikanga Boniface

    Source : http://isimbi.rw/nel-ngabo-yashimiye-umuvugizi-wa-polisi.html

  • APR yatsinzwe itegekwa gutanga ibyangombwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uwari umukinnyi wa APR WFC, Ihirwe Régine ayireze kuba yaranze kumurekura kuri ubu yayitsinze ndetse banategeka ko itanga urupapuro rumurekura 'release letter’ akajya muri Rayon Sports.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Régine bakunda kwita Queen yasinyiye Rayon Sports yitegura kujya gukina CECAFA amasezerano y’imyaka 2 ariko APR FC yanga kumurekura ivuga ko akiyifite amasezerano y’imyaka 2.

    Ihirwe Régine yahise yandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda asaba ko bamufasha APR WFC ikamurekura kuko amasezerano yasinywe yayasinyiwe n’ababyeyi rero nta gaciro agifite.

    Ubundi tariki ya 28 Ugushyingo 2022, ni bwo APR WFC yasinyanye n’ababyeyi ba Ihirwe Régine amasezerano y’imyaka 5, bemeranya ko APR izamufasha kuzamura impano no kumurihira amashuri mu gihe cy’imyaka itanu.

    Tariki ya 7 Ugushyingo 2025 ni bwo Régine w’imyaka 19 na APR WFC bahuriye imbere ya Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA maze buri ruhande rusobanura uko ikibazo kimeze.

    APR yavugaga ko amasezerano atararangira mu gihe Régine we yavugaga ko ayo masezerano yayasinyiwe n’ababyeyi ataruzuza imyaka y’ubukure ubu akaba yarakuze adakwiye guhabwa agaciro.

    Kuba yarasinyiwe n’ababyeyi, Komisiyo yasanze atari impamvu yatuma arekurwa ahubwo bisunze ingingo ya 18.1 y’Amategeko ya FIFA ateganya uko abakinnyi bahinduranya amakipe aho ivuga ko umukinnyi ashobora gusinyira ikipe ari munsi y’imyaka 18 ariko ntarenze imyaka 3.

    APR WFC ikaba yahise isabwa kurekura uyu mukinnyi akajya gukomereza akazi ahandi aho yishimiye.

    Ihirwe Regine Queen ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/apr-yatsinzwe-itegekwa-gutanga-ibyangombwa.html

  • Konti za X z'amakipe akomeye ku Isi zikomeje kurikoroza, nyuma yo kugaragazwa aho zashingiwe #rwanda #RwOT

    Amakipe akomeye akina umupira w'amaguru ku Isi akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ko konti zabo za X (Twitter) zishingirwa mu bihugu bitandukanye n'aho akorera cyangwa akomoka. Uyu murongo mushya wo gucunga imbuga nkoranyambaga ukomeje kwerekana uburyo aya makipe arushaho gutekereza ku masoko mpuzamahanga no kongera abayakurikira ku rwego rw'Isi.

    Muri ayo makipe, FC Bayern Munich yo mu Budage ifite konti yashingiwe muri Afurika y'Epfo, mu gihe Napoli yo mu Butaliyani yo yashingiwe muri Uruguay. Real Madrid, Arsenal, Manchester United na Liverpool imbuga zose zashingiwe ku mugabane w'i Burayi konti zazo zose zishingiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikerekana uko isoko ry'ikoranabuhanga muri icyo gihugu rikomeje kwiharira imiyoborere myinshi ya platiformu ya X.

    Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, konti yayo yashingiwe mu Bwongereza, naho Simba SC yo muri Tanzania yo ikaba yanditswe muri Eswatini (Swaziland). Ibi byatumye abakunzi b'aya makipe bakomeza gutangara no gukurikirana impamvu z'iyi mpinduka, byongera no guteza imbaraga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga.

    Aya makipe akomeje guteza imbere isura yayo ku ruhando mpuzamahanga, ibi bikaba byerekana uburyo siporo igezweho isaba gukorera ku masoko menshi mu rwego rwo kwikubira abafana ku Isi hose.

    Konti za X z'amakipe akomeye ku Isi zikomeje kurikoroza, nyuma yo kugaragazwa aho zashingiwe

    Source : https://kasukumedia.com/konti-za-x-zamakipe-akomeye-ku-isi-zikomeje-kurikoroza-nyuma-yo-kugaragazwa-aho-zashingiwe/

  • Abakinnyi 20 b’ikipe y’igihugu bahamagawe kwitegura Igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Hamaze guhamagarwa Ikipe y’Igihugu ya Handball mu bagabo y’abakinnyi 20 igomba kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2026 kizabera mu Rwanda umwaka utaha muri Mutarama.

    Aba bakinnyi bakaba bagiye gukora umwiherero wa kabiri aho muri 28 bari bakoze uwa mbere umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Handball, Hafedh Zouabi yasezereye abakinnyi 10 yongeramo abakinnyi babiri.

    Abakinnyi babiri bongeyemo bagiye gukora icyiciro cya kabiri cy’umwiherero kizaba tariki 26 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2025 ni umunyezamu Ufitinema Musa na Habumugisha Dieudonné bombi ba GS Tabagwe.

    Mu basezerewe harimo abanyezamu babiri ari bo Cyiza Kevin wa ADEGI Gituza na Ikuzwe Élysée wa Mutenderi TSS. Musoni Albert, Rwamanywa Viateur na Muhawenayo Jean Paul ba APR.

    Niyonkuru Clément wa Musanze HC na Mutuyimana Gilbert wa Police HC, Rutikanga Aimable wa GS Tabagwe, Bazimaziki Jean Damascène na Karenzi Yannick ba Gicumbi HT.

    Abakinnyi 20 baziabira umwiherero wa kabiri

    Abanyezamu: Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR), Kwisanga Peter (Police) na Ufitinema Musa wa GS Tabagwe.

    Abakina inyuma ibumoso: Nshimiyimana Alexis (APR), Ndatimana James (GS Tabagwe) na Mbesutunguwe Samuel (Police)

    Abakina inyuma iburyo: Niyonkuru Karim (Police), Ndayishimiye Jean Pierre wa APR HC na Habumugisha Dieudonné (GS Tabagwe)

    Abakina hagati mu bwugarizi: Muhumure Élysée (APR) na Kubwimana Emmanuel (Police)

    Abasatira banyuze ibumoso: Kayijamahe Yves (Police) na Uwase Moïse (APR)

    Abasatira banyuze iburyo: Shumbusho Maliyamungu (APR), Ndayisaba Étienne (Police) na Akayezu André (Police).

    Abakina imbere: Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police) na Niyoyita Vedaste wa APR HC.

    Tombola iheruka kunbera i Kigali, yasize u Rwanda mu itsinda A kumwe na Zambia, Algeria na Nigeria, Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026, kizaba kirimo kuba ku nshuro ya 27 ni mu gihe u Rwanda ruzaba rukitabiriye ku nshuro ya 2, bwa mbere ni muri 2024 cyabereye mu Misiri.

    Provisional list of Rwanda Senior Men’s Team selected for the second training camp, in preparation for the 27th Men’s Senior Africa Handball Cup of Nations.#Rwanda2026#RwandaHandball pic.twitter.com/jkxdk178j8

    — Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) November 25, 2025

    Umutoza yahamagaye abakinnyi 20 bagiye gukora umwiherero wa kabiri

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-20-b-ikipe-y-igihugu-bahamagawe-kwitegura-igikombe-cy-afurika.html

  • Uvira: Abaturage barashinja Ingabo za FARDC n'umutwe wa Wazalendo kubasahura #rwanda #RwOT

    Umwuka mubi w'umutekano wongeye kwiyongera mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, nyuma y'uko imirwano ikaze yahuje ingabo za FARDC n'abarwanyi b'umutwe wa Wazalendo mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, mu mujyi wa Uvira.

    Bimwe mu byatangajwe n'inzego z'umutekano byemeza ko abantu bane bahasize ubuzima, abandi 14 bagakomereka. Ariko amakuru Kasuku Media yahawe n'abaturage bo mu gace kaho imirwano yabereye agaragaza ko umubare w'abapfuye ushobora kuba uri hejuru kurusha ibyatangajwe na Leta ya Kinshasa.

    Umuturage umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: 'Kugeza ubu ntituramenya umubare nyawo w'abapfuye ni benshi.'

    Mu bapfuye, barimo Komanda Lunyuki, umwe mu bayobozi bubashywe n'abarwanyi ba Wazalendo, uzwi nk' 'intwari y'igihe kirekire' muri uwo mutwe. Umurambo we wabonetse ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya gisirikare biherereye muri Uvira.

    Bivugwa ko Komanda Lunyuki yarari kuva mu muryango umwe na General Rukemata, umwe mu bayobozi bakomeye ba Wazalendo wishwe mu mezi atatu ashize mu mirwano yabereye Kageregere, ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero ku barwanyi ba Twirwaneho barwanira inyungu z'Abanyamulenge mu misozi ya Rurambo.

    Imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyepfo, by'umwihariko mu mijyi yegeranye Uvira. Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera gutakaza umutekano no gusahurwa bikorwa n'impande zombi.

    Abatuye mu Karere ka Mwenga na bo bamaze iminsi batabaza, bashinja bamwe mu ngabo za FARDC n'abarwanyi ba Wazalendo kubasahura ibintu byabo birimo amatungo, ibyo kurya n'ibindi bikoresho by'ingo. Bamwe muri bo bavuga ko basigaye bahunga umujyi bajya mu misozi, abandi bagasenga kugira ngo imirwano ishire.

    Uvira: Abaturage barashinja Ingabo za FARDC n'umutwe wa Wazalendo kubasahura

    Source : https://kasukumedia.com/uvira-abaturage-barashinja-ingabo-za-fardc-numutwe-wa-wazalendo-kubasahura/