Category: Uncategorized

  • Inzara ikomeje kwica Abanye-Congo, nyuma yaho miliyoni 28 z'abantu zimaze gupfa kubera inzara #rwanda #RwOT

    Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kuzamukirwa n'icyorezo cy'inzara cyibasiye abaturage hirya no hino mu gihugu, ijwi ry'abaturage n'abasesenguzi rirushaho kuvuga ritabaza ku micungire mibi y'umutungo wa Leta, birushijeho gukara nyuma y'amakuru y'uko miliyari z'amafaranga akomeje kujya mu gushyigikira amakipe y'umupira w'amaguru akomeye kandi akize kurusha abaturage basanzwe.

    Raporo z'inzego z'ubuzima n'imirire zigaragaza ko abaturage barenga miliyoni 28 bugarijwe n'inzara ikabije, naho abana bato basaga miliyoni 5 bahanganye n'imirire mibi ikomeje kwiyongera ubutitsa. Ibi bituma RDC ishyirwa ku rutonde rw'ibihugu biri mu kaga gakomeye ku rwego rw'Isi mu bijyanye n'umutekano w'ibiribwa.

    Icyakora mu gihe abaturage basaba ubufasha bwihutirwa, raporo ziravuga ko Leta ikomeje gushyira amafaranga menshi mu bikorwa bitarimo ubuzima bw'abaturage, birimo n'inkunga igenerwa amakipe ya ruhago afite ubushobozi bwinshi kurusha benshi mu baturage basanzwe. Ibi byateye impaka nyinshi ndetse n'umujinya mu baturage bavuga ko Leta itarimo gutekereza ku mibereho yabo.

    Umwe mu bakozi bashinzwe ubuzima n'imirire, utuye i Kinshasa, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Congo ati: 'Ni ibintu biteye ubwoba. Umuturage apfa ku bw'inzara buri munsi, ariko igihugu gifite ubushobozi gikomeza gushyira miliyari mu bikorwa bitihutirwa. Ibi ntibyumvikana na gato.'

    Abasesenguzi b'ubukungu n'imiyoborere bemeza ko ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu micungire y'imari ya Leta, ndetse bikaba bishobora gukomeza guteza ubwigunge, umujinya n'imvururu mu baturage bumva ahubwo barimo kwibagirana.

    Abaturage barasaba ko hakoherezwa igenzura ryimbitse ku micungire y'umutungo wa Leta, bityo amafaranga akajya ashyirwa mu bikorwa by'ingenzi: ubuzima, uburezi, imirire, amahoro n'umutekano aho kurenza imbere ibikorwa by'imyidagaduro bitagira uruhare mu guhangana n'ibibazo bikomeye igihugu kirimo.

    Ibi bibazo byageze no mu ngabo. Hari amakuru yemeza ko bamwe mu barwanyi b'umutwe wa Wazalendo, bafatanya bya hafi n'ingabo za FARDC, basabye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) kubaha ubufasha bw'ibiribwa birimo ibishyimbo n'ifu. Ngo ubwo busabe ntibwahawe agaciro, bituma bamwe mu barwanyi barara barashe amasasu mu kirere nk'ikimenyetso cy'uburakari, ibintu byatunguye abaturage ndetse bikabatera impungenge.

    Muri iyi minsi, urusaku rw'imbunda ziremereye n'izoroheje bikomeje kumvikana mu gace ka Uvira, aho imirwano ikomeje guca ibintu mu ijoro ryose, mu gihe FARDC yasabye abahuza ko baganiriza umutwe wa AFC/M23 kugira ngo bahagarike ibitero bikomeje guhungabanya ubuzima bw'abaturage.

    Kugeza ubu, ikibazo cy'imicungire y'umutungo wa Leta kiracyibazwaho ku rwego mpuzamahanga, mu gihe ubukene, inzara n'imirwano bikomeje kurushaho gukomeretsa abaturage ba RDC bari mu bihe bidasanzwe byo gupfusha umunsi k'uwundi.

    Inzara ikomeje kwica Abanye-Congo, nyuma yaho miliyoni 28 z'abantu zimaze gupfa kubera inzara

    Source : https://kasukumedia.com/inzara-ikomeje-kwica-abanye-congo-nyuma-yaho-miliyoni-28-zabantu-zimaze-gupfa-kubera-inzara/

  • RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y'abakekwaho gusakaza amashusho y'urukozasoni ya Yampano #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye iregera abakekwaho gusakaza amashusho y'urukozasoni y'umuhanzi Yampano n'umukunzi we Uwineza Diane yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, kugira ngo hakomeze inzira y'amaperereza n'imyanzuro y'ubushinjacyaha.

    Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yemeje ko dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, nyuma y'uko abakekwa babiri bari bamaze gutabwa muri yombi ku matariki atandukanye.

    Abafashwe barimo Kalisa John uzwi nka K John, wafashwe ku wa 14 Ugushyingo 2025, ndetse na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, wafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025. Bombi bakurikiranyweho uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ibikorwa byafashwe nk'ibyica ubuzima bwite bw'uyavuzweho n'umukunzi we.

    RIB yemeza ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane n'abandi bose bashobora kuba barabigizemo uruhare, ndetse ikibutsa ko gusakaza amafoto cyangwa amashusho y'urukozasoni ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda, cyane cyane iyo bigambiriye guha isura mbi uwayafotoranywe cyangwa bigakwirakwiza amakuru y'ubuzima bwite.

    Ubushinjacyaha buratangaza ko buzakomeza gusuzuma dosiye bugendeye ku bimenyetso byatanzwe, hanyuma hagafatwa icyemezo gihwitse hashingiwe ku mategeko.

    RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y'abakekwaho gusakaza amashusho y'urukozasoni ya Yampano

    Source : https://kasukumedia.com/rib-yashyikirije-ubushinjacyaha-dosiye-yabakekwaho-gusakaza-amashusho-yurukozasoni-ya-yampano/

  • Kwagura Imikoranire ndetse n'Ubufatanye niyo Ntego y'ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Centrafrique, Nyakubahwa Faustin Archange Touadéra, Ubu uri mu ruzinduko rw'akazi ruzamara iminsi ibiri mu Rwanda, baganira ku butanye busanzweho hagati y'ibihugu byombi by'inshuti z'akadasoka, ndetse n'uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.

    Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze i Kigali ku wa 23 Ugushyingo 2025, yakirwa na Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, mbere yuko ahura na Perezida Kagame ku mugoroba w'umunsi wa mbere w'uruzinduko rwe.

    Village Urugwiro yatangaje ko aba bakuru b'ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye busanzweho hagati y'ibihugu byombi, bukubiyemo ubutumwa bw'ingabo z'u Rwanda muri Centrafrique ku masezerano y'ibihugu byombi, ndetse n'iziri mu butumwa bwa Loni.

    Ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yakomeje ivuga ko 'Abakuru b'ibihugu bombi banaganiriye ku mahirwe yo gukomeza gushimangira ubufatanye bw'impande zombi, binyuze mu nzego zitandukanye zigirira inyungu abaturage ba Centrafrique n'u Rwanda.'

    Umubano w'u Rwanda na Centrafrique si uw'ubu, kuko umaze gushinga imizi, mu nzego zitandukanye, by'umwihariko mu bijyanye n'umutekano.

    Mu 2014 ni bwo Ingabo z'u Rwanda zageze muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

    Zakoze uko zishoboye ngo zigarure ituze ry'abaturage b'iki gihugu nyuma y'intambara z'urudaca zadutse mu 2012.

    Ingabo z'u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe ikarema umutwe witwa Séléka, utegura 'coup d'état' ariko birawupfubana.

    Zageze muri iki gihugu cyo muri Afurika yo Hagati, mu ntangiriro za 2014 mu butumwa bwari ubw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA.

    Nyuma y'amezi make bwarahindutse, zitangira kubarizwa mu butumwa bwa Loni, Minusca aho zuzuza inshingano zirimo kurinda abasivile, ibikoresho bya Loni, kurinda Umukuru w'Igihugu n'umuryango we, urugo rwe n'ibindi.

    Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y'ibihugu.

    Binyuze muri ayo masezerano, u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo. Icyiciro cya gatatu cy'abasirikare 438, ba Centrafrique batojwe n'Ingabo z'u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.

    Yari amasomo ya gisirikare arimo ayo gutahura umwanzi, ajyanye n'uburyo bwo guhangana n'abanzi bageze mu gihugu, ayo gukoresha ikarita, n'indi myitozo ya gisirikare bakorera mu mashyamba n'ahandi.

    Muri iyi myaka hafi 11 hagezwe kuri byinshi cyane, birenga umutekano ahubwo bijya no mu guteza imbere ubuzima bw'abaturage aho inzego z'umutekano z'u Rwanda zikora uko zishoboye mu kuvura abaturage bo muri iki gihugu.

    Muri Gashyantare 2025, u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique binyuze muri minisiteri zabyo z'umutekano, byanashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu gushimangira umutekano hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, asuye u Rwanda mu gihe habura iminsi mike ngo igihugu cyabo kijye mu matora y'Umukuru w'Igihugu, ateganyijwe mu Ukuboza 2025. Muri Nyakanga 2025, Touadéra yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu.

    Source : https://rushyashya.net/kwagura-imikoranire-ndetse-nubufatanye-niyo-ntego-yibiganiro-hagati-ya-perezida-kagame-na-mugenzi-we-touadera/

  • Iduka 'Rujama Phones Shop' rikomeje korohereza abaguzi, nyuma yuko rihananuye ibiciro #rwanda #RwOT

    Iduka Rujama Phones Shop, rimaze kubaka izina mu bucuruzi bwa telefoni n'ibikoresho biyunganira, rikomeje kwiyegereza abakiriya binyuze mu koroshya uburyo bwo kugura ndetse no kugabanya ibiciro ku bicuruzwa byaryo birimo telefoni zo mu bwoko bwa Iphone, Samsung ndetse n'izindi zitandukanye. Ni politiki nshya ubuyobozi bw'iri duka buvuga ko igamije gufasha abaguzi kubona ibikoresho by'itumanaho byujuje ubuziranenge kandi ku giciro kibafasha kutahungabanywa n'ubukungu bwabo.

    Rujama Phones Shop ikorera mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, ku muhanda wa 30 KN 4 Ave, ahantu hakoroshya kugerwaho n'abaguzi baturutse mu bice bitandukanye by'umujyi. Abakiriya bahasanga telefoni zigezweho z'amoko atandukanye zirimo Samsung, iPhone n'izindi nyinshi, ndetse n'ibikoresho byazo birimo chargers, earphones & earbuds, covers zirinda telefoni, screen protectors, n'ibindi bicuruzwa bifite aho bihuriye n'ikoranabuhanga.

    Uretse kugabanya ibiciro, iri duka rizwiho gutanga serivisi zihuse kandi zinoze, harimo kugufasha guhitamo telefoni ikubereye hashingiwe ku bushobozi bwawe n'ibyo ukeneye guyikoresha. Abaguzi kandi bashimirwa uburyo bakirwa neza.

    Abifuza ibindi bisobanuro cyangwa bashaka gutumiza ibintu batiriwe bahagera, bashobora guhamagara cyangwa bakandika ubutumwa bugufi kuri nimero ya 0788 773 754, ubuyobozi bukabaha amakuru yose bakeneye.

    Rujama Phones Shop ikomeje kubaka icyizere mu bantu, nyuma ya serivisi batanga yizewe yaba ku bashaka telefoni nziza, ibikoresho byazo biramba, n'ibiciro bitabangamira ubukungu bw'abaguzi.

    Iduka 'Rujama Phones Shop' rikomeje korohereza abaguzi, nyuma yuko rihananuye ibiciro

    Source : https://kasukumedia.com/iduka-rujama-phones-shop-rikomeje-korohereza-abaguzi-nyuma-yuko-rihananuye-ibiciro/

  • Uheruka kwirukanwa na APR FC yabonye akazi muri Al Merrikh SC #rwanda #RwOT

    Uwari umukozi wa APR FC ushinzwe ibikoresho by’ikipe (Kit Manager) uheruka gutandukana n’iyi kipe, Runiga yahawe akazi muri Al Merrikh SC yo muri Sudani.

    Muri Nzeri 2025 ni bwo twabagajeho inkuru y’uko, APR FC yahagaritse abakozi bayo babiri bari bashinzwe ibikoresho, Nuhu Asman na Runiga wari uyimazemo imyaka 8.

    Runiga akaba yamaze kubona akazi gashya muri Al Merrikh SC igiye kujya ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho itangira uyu munsi icakirana na Kiyovu Sports.

    Amakuru avuga ko aka kazi kugira ngo akabone yaba yarabifashijwemo n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Darko Novic watozaga AR FC umwaka ushize w’imikino.

    Bivugwa ko igihe yari umutoza wa APR FC, we na Runiga bari babanye neza nta kibazo bafitanye, ubwo rero Al Merrikh SC yazaga mu Rwanda yasanze nta kazi afite ahitamo kubimufashamo.

    Runiga yahawe akazi muri Al Merreikh ya Darko Novic

    Source : http://isimbi.rw/uheruka-kwirukanwa-na-apr-fc-yabonye-akazi-muri-al-merrikh-sc.html

  • Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bitoroshye, nyuma yo kumara imikino itatu idatsinda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bitoroshye nyuma y'imikino itatu yikurikiranya itabasha kubona intsinzi, ibintu bitangiye guteza impungenge mu bafana bayo.

    Mu ijoro ryashize tariki ya 23 Ugushyingo 2025, Real Madrid yanganyije n'ikipe ya Elche ibitego 2-2, umukino wari witezweho byinshi ariko ukarangira nta gihindutse. Uyu mukino wari ukurikiye uwindi nabwo ikipe y'i Madrid yanganyijemo na Real Vallecano ubusa ku busa (0-0), bikomeza gutuma ikomwa mu nkokora mu rugendo rwayo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espaigne 'La Liga'.

    Mbere y'iyo mikino ibiri inganya, Real Madrid yari yatsinzwe na Liverpool igitego 1-0 mu irushanwa rya UEFA champions League, bituma mu mikino itatu yose iheruka, ibasha gukusanyamo amanota abiri gusa mu icyenda yashobokaga.

    Si ikipe gusa iri mu bibazo, kuko na rutahizamu wabo, Kylian Mbappé, amaze imikino itatu adatsinda ni bimwe mu bintu bitari bisanzwe kuri rutahizamu wabo wari witezweho byinshi muri uyu mwaka.

    Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bitoroshye, nyuma yo kumara imikino itatu idatsinda

    Ibi byose bituma hibazwa niba Real Madrid iri gushakisha umuti w'ikibazo cy'ukuntu bari gutakaza amanota cyane. Abakunzi bayo bategereje kureba niba mu mikino iri imbere izasubira ku murongo wayo nkuko byari bisanzwe.

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-real-madrid-iri-mu-bihe-bitoroshye-nyuma-yo-kumara-imikino-itatu-idatsinda/

  • Umutoza wa Rayon Sports ntiyemeranya n’abakinnyi be #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports w’umusigire, Haruna Ferouz yavuze ko yatakaje umukino wa AS Kigali kubera ko abakinnyi be batigeze bubahiriza amabwiriza yabahaye.

    Hari nyuma y’uko yaraye atakaje umukino wa Rayon Sports ibatsinze ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Haruna Ferouz watozaga umukino we wa 5 ari umutoza w’umusigire wa Rayon Sports, ntabwo yigeze yishimira imikinire y’abakinnyi be kuri uyu mukino.

    Ati “Nabo maze kubibabwira. Iyo umutoza akubwiye ibyo ukora wowe ugakora ibyawe bimeze nko kuba umubyeyi wawe akubwiye ngo ugomba gutaha saa mbili z’ijoro wowe ugataha saa tanu, ibigomba ku kubaho urabyicuza. Ni cyo cyatumye dutakaza umukino.”

    Haruna Ferouz yavuze ko abayobozi bari bakoze ibisabwa ndetse bari baniteguye intsinzi ariko biranga.

    Ati 'Ntacyo dushinja ubuyobozi kuko bwari bwaduhaye ibisabwa byose. Twaje twizeye intsinzi kuko abakinnyi bakoze imyitozo neza.”

    Yakuyeho urujijo ku bakinnyi batakinnye uyu mukino aho yavuze ko Pavelh Ndzila atakinnye kubera amahitamo y’abatoza mu gihe Niyonzima Olivier Sefu, Serumogo Ali na Bigirimana batakinnye kubera ko bafite imvune.

    Haruna Ferouz yavuze ko abakinnyi batakoze ibyo yababwiye

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-rayon-sports-ntiyemeranya-n-abakinnyi-be.html

  • Tuzatwara igikombe, nshaka kuba umukinnyi w’umwaka – Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko intego ari ukuba umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Ibi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo gutsinda Gicumbi FC 2-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akanatorwa nk’umukinnyi w’umukino.

    Yavuze ko ubu intego ari ukuba umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2025-26 (MVP).

    Ati “intego ni ukuba umukinnyi mwiza w’uyu mwaka. Hamwe no gusenga ndetse no gukora cyane mbona nzabigeraho.”

    Yakomeje avuga ko uretse ibihembo bye ku giti cye, bagomba gukora ibishoboka byose bakegukana n’igikombe cya shampiyona.

    Ati “Intego nta yindi ni igikombe cya shampiyona. Turifuza kugitwara ni yo mpamvu buri mukino uba ari nka final kuri twe.”

    Kugeza ubu Police FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20 mu mikino 8 aho bamaze gutsinda 6 bakanganya imikino 2.

    Byiringiro Lague yifuza kuba umukinnyi mwiza w’umwaka

    Police FC intego ni ugutwara igikombe cya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/tuzatwara-igikombe-nshaka-kuba-umukinnyi-w-umwaka-byiringiro-lague.html

  • Kamonyi-Nyarubaka: Abantu 33 batawe muri yombi, bakurikiranyweho kugumura Abaturage #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ndetse no mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, mu Midugudu n'Utugari dutandukanye tw'Umurenge wa Nyarubaka ho Mukarere ka Kamonyi, hafatiwe Abantu 33 bakurikiranyweho Kugumura Abaturage. Ubuyobozi bw'Umurenge bwabwiye intyoza.com ko muri abo bose bakuyemo Abantu 8 bagaragara ko aribo bari ku ruhembe rw'Amatsinda baremye abandi basubizwa mu ngo zabo ngo babe ariho bakurikiranirwa, bigishirizwa n'Ubuyobozi.

    Uretse Abantu 32 bafashwe ku wa Gatandatu, uwa 33 ni Umugore w'imyaka 40 y'Amavuko wafashwe mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ku i saa kumi n'imwe, afatirwa mu Mudugudu wa Ruseke, Akagari ka Kambyeyi ariko akaba atuye mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Giheta.

    Muri urwo rukerera, uyu Mugore yafashwe ari mu Isantere y'Ubucuruzi ya Kagarama arimo atanga Amatangazo yo Kubuza Abaturage kuzafata Indangamuntu koranabuhanga ngo kuko ari Ikimenyetso cya Shitani.

    Avuga kandi ko mu buzima busanzwe nta Ndangamuntu agira, Nta Mituweli agira, ko Kwivuza we n'Umuryango we bakoresha Ibimera, ko ndetse n'Abana be batiga. Ahamya ko Indangamuntu ye ari Bibiliya naho Mituweli ngo si ngombwa kuko arindwa n'Imana, Abana bakiga mu mashuri y'Abana b'Imana.

    Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko abafashwe bose ari abantu batubahiriza Gahunda za Leta bitwaje Imyemerere.

    Avuga kandi ko abafashwe bose ari abantu batagira Idini rizwi mu rwego rw'Amategeko, ariko ngo bahoze mu Idini ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa 7 ariko baza kubiyomoraho( barivamo) cyera na mbere y'uko Insengero zifungwa.

    Gitifu Minani Jean Paul, avuga ko aba ari abantu biremyemo amatsinda ndetse bakaba bafite Amahame yabo bwite bagenderaho, aho batagira Gahunda n'imwe ya Leta bakurikiza, nta Mituweli, nta kujyana Abana ku Ishuri, nta Gukingiza Abana, nta kubavuza n'ibindi.

    Akomeza avuga ko Imyemerere n'Imyitwarire nk'iyo bafite ibangamiye Abaturage hakiyongeraho kuba basengera mu ngo n'ahandi hatemewe, hatujuje ibisabwa ku buryo Ubuyobozi budashobora kwemera ko ibyo biba gutyo kandi binyuranije n'Amategeko, bikaba binabangamiye imibereho n'Iterambere.

    Gitifu Minani Jean Paul, avuga ko muri aba bafashwe, hakuwemo Abantu Umunani ari nabo bigaragara ko ari Abayobozi babo, bajyanwa mu kigo kinyurwamo by'Igihe gito( Transit centre) kugira ngo babanze bigishwe mu gihe abandi bose basigaye babohereje mu ngo zabo akaba ariho bagiye gukomeza gukurikiranirwa n'Ubuyobozi.

    Itsinda ry'Abantu nk'aba bahuje Imyumvire n'Imyemerere, baherutse kugaragara mu Midugudu n'Utugari bigize Umurenge wa Ngamba, aho bo biremyemo Amatsinda bafata Megafone bajya ku misozi babwira Abaturage Guhunga, bababwira ko ari Ubutumwa bahawe na Minisiteri y'Ijuru. Aha i Ngamba, Ku ikubitiro abantu 27 bahise batabwa muri yombi.

    Ibigaragaye muri iyi Mirenge uko ari Ibiri; Ngamba na Nyarubaka yemwe na Musambira kuko umwe mu bafatiwe Nyarubaka atuye muri Musambira, si ho gusa biri nkuko intyoza.com twari twabivuze mu Nkuru y'Abafatiwe Ngamba. Amakuru ahari ni uko atari aha gusa byagaragaye, ahubwo hari n'indi Mirenge.
    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Abantu 33 batawe muri yombi, bakurikiranyweho kugumura Abaturage first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Abantu 33 batawe muri yombi, bakurikiranyweho kugumura Abaturage appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/24/kamonyi-nyarubaka-abantu-33-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho-kugumura-abaturage/

  • Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw'agateganyo #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League wabaye mu mpera z'icyumweru wongeye kugaragaza ko uyu mwaka uri kurangwa n'udushya n'imikino iri ku rwego rwo hejuru.

    Ibi biraterwa n'aho amakipe menshi yakomeje gutakaza amanota mu gihe shampiyona y'u Rwanda ikiri mu ntangiriro ndetse yamaze no kwakira abanyamuryango bashya bandi babiriz


    GASOGI UNITED yihagazeho imbere ya KIYOVU SPORTS

    Ku wa Gatanu taliki ya 21 Ugushyingo 2025, Gasogi United yakiriye Kiyovu Sports maze iyitsinda igitego 1-0, gutsinda uyu mukino byatumye iyi kipe ikomeza kwerekana ko mu mateka yayo na Kiyovu SC ariyo iyoboye.


    APR FC ikomeje gutakaza amanota

    Ku wa Gatandatu, APR FC yongeye kunyagirwa i Musanze, ubwo yatakzaga amanota 3 nyuma yo gutaindwa ibitego 3-2.

    APR FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports ibitego 3-0 ntabwo yahiriwe n'urugendo rwo mu majyaruguru, ibi bikaba bije nyuma y'igihe kitari kinini n'ubundi itakariza kuei Sitade Ubworoherane.


    Marine FC na Police FC mu makipe yitwaye neza

    Ikipe ya Marine FC yongeye kugaragaza kwitwara meza ubwo yatsindiraga mu rugo ikipe ya Gorilla FC igitego 1-0, ku rundi ruhande ikipe ya Police FC yatsinze Gicumbi FC 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 20.


    Bugesera FC bikomeje kwanga

    Bugesera FC yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 3-2, mu mukino wari ukomeye cyane, byongera gushyira igitutu ku mutoza n'abakinnyi b'iyi kipe yagiye igorwa no kwitwara neza mu mikino ibanza ya shampiyona.


    AS Kigali ikomeza kwerekana imbaraga

    Ku Cyumweru, Mukura VS yatsinzwe na AS Muhanga 2-1, naho Rayon Sports ikomeza kugorwa n'umusaruro nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0.

    Kuri Rayon Sports iheruka gutandukana n'umutoza wayo mukuru, Afhamia Lofti ubu irimo gutozwa n'umutoza wungurije ariwe Haruna Feruz unaheruka gutsindwa na APR FC ibitego 3-0.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-8-wa-rwanda-premier-league-usize-amakipe-ya-apr-fc-rayon-sports-na-mukura-zitsinzwe-police-fc-ikomeje-kuyobora-urotonde-rwagateganyo/