Category: Uncategorized

  • Niyambuye izina 'Gafaranga’ – Bishop Gafaranga bwa mbere yavuze ku buzima bwe muri gereza (Video) #rwanda #RwOT

    Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga yagaragaje ko ibizazane yahuye nabyo mu myaka yashize ari byo byamushoboje guhangana n’ubuzima butoroshye bwamaze amezi atanu n’iminsi itatu yaciyemo ubwo yari afunzwe.

    Ku wa 7 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwemeje ko rwataye muri yombi Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ku wa 10 Ukwakira 2025 , Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we, gukubita no gukomeretsa.

    Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, Urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Bishop Gafaranga yatangaje ko mu gihe yari afunzwe atari bwo yahuye n’ibihe bimubabariza umutima kurusha ibyo yari yarahuye nabyo mu myaka yari yaratumbutse, yikije ku kamaro kabyo mu kumutegurira kubaho muri ibi bihe.

    Ati 'Abantu ntibazigere batekereza ko muri aya mezi atanu ari yo nahuye n’ibintu bikomeye kurusha ibyo nari narahuye nabyo mbere, ahubwo Habiyaremye Zacharie ibyo yahuye nabyo kera ni byo byamubereye inzira n’imbaraga zo kubasha gutondagira bino yabayemo.'

    Gafaranga yanemeje ko ubwo yageraga mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere yasanze ategerejwe na benshi mu bari bafungiweyo bijyanye n’uko amakuru ajyanye n’urubanza rwe yatambutswaga ku mashene ya televiziyo kandi nabo bemererwa kuyireba, anashinga agati cyane ku buryo yahisemo gukoresha izina Habiyaremye Zackarie akiyambura Bishop Gafaranga ku bw’umutekano we.

    Ati 'Gereza burya nta nubwo ari mbi cyangwa kuba wajyanyweyo si bibi cyane, ahubwo twebwe tuba turiyo wavuga ko ari twe babi kuko tuba dufite imico itandukanye kandi turi ahantu bisa nk’aho twigenzura mu gihe dufunze, ni ukuvuga ngo ni ibyago akenshi imfugwa zigira bituruka hagati yazo kuruta ku bacungagereza. Rero nahisemo gukoresha izina 'Habiyaremye’ kugira ngo ndinde umutekano wange.'

    Yavuze ko yinjiye bose bamutegereje ariko bagira ibyango byo kumuyoberwa kuko bumvaga ari umuntu ubyibushye w’inda, babona haje akantu kananutse icyo gihe ngo yari yaranasutse imisatsi, akajya kumva akumva barabazanya ngo “Bishop ni uwuhe?”

    Bishop Gafaranga kandi yavuze ko gufungwa atari byo byamubabazaga ahubwo yababazwaga n’ubuzima umugore we abayemo kandi nta kintu afite yabikoraho.

    Ati “Niba nari mfungiye mu mazi, umugore wanjye we yari afunguye mu mashanyarazi arimo amazi. Noneho ikibabaje ninjye wamuterese mubwira ko nzamurinda umubabaro. Buriya narabirebaga arimo asitara bamufotora, hari akandi kambabaje arimo asimbuka mu modoka bamutwaye nka Osama Bin Laden.”

    Uyu mukozi w’Imana wanabaye umushumba w’inka mu byaro bya Bushenge mu Karere ka Nyamasheke akaza kugera mu mujyi wa Kigali agakora akazi gatandukanye karimo n’ubuzunguzayi ndetse n’imirimo yo mu rugo, yahamije ko yafunzwe mu buryo busa n’imikino bwatumye yongera gutinya no kubaha ubukana bw’itegeko aho riva rikagera.

    Ati 'Ngewe nafunzwe mu buryo nakita nk’imikino, ntabwo nabyiyumvishaga, gusa ikintu bita itegeko kirakomeye cyane kurenza uko tugitekereza, nk’ubu ngewe narinze ngera mu bushinjacyaha nta muntu unyuganira mu mategeko (Avoka) mfite kuko nabonaga urubanza rwange rworoshye gusa uko igihe cyagendaga cyicuma narushagaho kumenya ubukana bwaryo.'

    Ku wa 11 Gashyantare 2023 nibwo umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Annette Murava na Bishop Gafaranga bakoze ubukwe.

    Bishop Gafaranga yavuze ubuzima yari abayemo muri gereza

    Source : http://isimbi.rw/niyambuye-izina-gafaranga-bishop-gafaranga-bwa-mbere-yavuze-ku-buzima-bwe-muri.html

  • Amavubi akomeje guhondwa nk’ingoma muri CECAFA #rwanda #RwOT

    Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo arimo kugirira ibihe byiza muri Ethiopia mu irushanwa rya CECAFA U17 kuko buri kipe irimo kuza ikayatsinda uko yishakiye, yamaze no gusezererwa muri iri rushanwa.

    Ni nyuma y’uko uyu munsi yatsinzwe Somalia 3-0, uba umukino wa gatatu wikurikiranya itsinzwe muri iri rushanwa aho ataratsinda umukino n’umwe.

    Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Abebe Bikila Stadium kiri mu Mujyi wa Addis Ababa, Amavubi yagiye kuwukina abizi neza ko ari wo rufunguzo rwo kuba yarenga itsinda A kuko imikino ibiri ya mbere yose yayitakaje.

    Somalia yari ifite amanota atatu nayo yashakaga gutsinda uyu mukino. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Somalia yabonye igitego cya mbere ku munota wa 58 cyatsinzwe na Mohamud Osman wafashe umupira akinjirana ubwugarizi bw’u Rwanda agahita atsinda.

    Somalia yakomeje kurusha Ingimbi z’u Rwanda, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 84 cya Mohamud Osman mu gihe Abdiqafar Abdullahi yatsinze icya gatatu ku munota wa 85.

    U Rwanda rwamaze gusezererwa rusigaje umukino umwe uzaruhuza na Sudani y’Epfo, ubu ni urwa nyuma mu Itsinda A n’amanota 0.

    Amavubi U17 yanyagiwe na Somalia

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-akomeje-guhondwa-nk-ingoma-muri-cecafa.html

  • Nyuma yo kuburira Amahoro mu Mahoro, Kiyovu Sports yatangiye icyumweru nabi iyaburira muri Kigali Pelé Stadium #rwanda #RwOT

    Al Merreikh yo muri Sudani yatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0.

    Al Merreikh y’umutoza Darko Novic watoje APR na Al Hilal, ni amakipe abiri yo muri Sudani yemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Al Merreikh ikaba yahereye kuri Kiyovu Sports mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025.

    Umutoza Haringingo Francis wa Kiyovu Sports yari yakoze impinduka muri 11 yabanjemo ku mukino aheruka gutsindwamo na Gasogi 1-0 muri Stade Amahoro aho nka Keddy yari yicaye hagakina Bukuru Christophe, Niyo David yabanje hanze hakina Uwineza Jean Rene ni nako Sandja Bulaya Moise yari yahaye umwanya Gabriel Fils.

    Mu gice cya mbere wabonaga amakipe yombi akina ahererekanya neza aho nka Kiyovu Sports hari uburyo yabonye burimo ubwa Jean Rene na Amissi Cedric ariko ntibabubyaza umusaruro.

    Al Merreikh nayo wabonaga irema uburyo butandukanye ariko nta bukomeye bwabonetse aho amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Al Merreikh yagarutse mu gice cya kabiri ubona yahindutse ishaka igitego ku kabi n’akeza.

    Kiyovu Sports nayo yagiye ikora impinduka zitandukanye nka Keddy, Niyo David, Bulaya binjiyemo abarimo Bukuru, Jean Rene na Cedric bavamo.

    Al Merreikh yari yisirisimbye imbere y’izamu yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 69 gitsinzwe na Dauda Ba ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Ntabwo yarekeye yakomeje gusatira ndetse ku burangare bwa ba Myugariro ba Kiyovu Sports, ku munota wa 87 Mohammed Teya Abudegen yatsindiye Al Merreikh agashinguracumu. Umukino warangiye ari 2-0.

    Al Merreikh ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo ikina na Bugesera FC.

    Kiyovu Sports yananiwe gutsinda Al Merreikh

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-yo-kuburira-amahoro-mu-mahoro-kiyovu-sports-yatangiye-icyumweru-nabi-12256.html

  • Umutungo w'Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza #rwanda #RwOT

    Nkuko byatangajwe na Africa Intelligence, ubutabera bw'u Bubiligi buri gusuzuma ku buryo bwimbitse imikoreshereze y'amakonti muri banki y'abagize umuryango wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi. Iperereza riyobowe na prokirikere Ann Fransen wo ku rwego rwa leta y'u Bubiligi, rikubiyemo ibirego bijyanye na ruswa, kunyereza umutungo no kubyaza inyungu amafaranga binyuze mu bikorwa bya mine mu ntara za Katanga.

    Ibi byatangijwe n'ikirego cyatanzwe muri Nyakanga i Bruxelles n'amashyirahamwe n'imiryango ikorera mu karere ka Katanga. Icyo kirego cyashinjaga abagize umuryango wa Tshisekedi icyenda, bose bafite ubwenegihugu bw'u Bubiligi, kuba baragize uruhare mu 'kwigarurira' umutungo w'amabuye y'agaciro akomoka mu bucukuzi bwa artisanal mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga.

    Mu rwego rwo gukomeza iperereza, ubutabera bw'u Bubiligi bwandikiye banki zitandukanye busaba ko zabwereka inyandiko z'amakuru y'imikoreshereze y'imitungo ya Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida, ndetse na Fanny Tshisekedi. Uretse abo, hanasuzumwa n'amakuru ajyanye n'imitungo ya Christian Tshisekedi, Jacques Tshisekedi, Jean-Claude Tshisekedi, ndetse na Anthony Tshisekedi. Gusa kugeza ubu, iryo perereza riracyari mu rwego rwa mbere, kuko nta mucamanza urahabwa dosiye ku buryo bweruye.

    Mu ntangiriro za Ugushyingo, prokirikere Ann Fransen yagiriye uruzinduko rugufi muri Kinshasa. Ubutabera bw'u Bubiligi bwavuze ko urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye mu by'ubutabera hagati y'ibihugu byombi, nubwo bwemeje ko hari 'iperereza ritandukanye ririmo imikoranire hagati ya Bubiligi na RDC.'

    Kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi, yaranzwe na ruswa icyenewabo no kwikubira umutungo wa Leta.

    Source : https://rushyashya.net/umutungo-wumuryango-wa-tshisekedi-urimo-gukorwaho-iperereza/

  • Tinah Beauty Shop: Aho impumuro nzinza n'uburanga bihurira #rwanda #RwOT

    I Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe hahurira urujya n'uruza rw'abashaka ubwiza n'uburanga, ni ho usanga iduka Tinah Beauty Shop, iduka rizwi kandi ryizewe mu gucuruza perfume z'indobanure ziturutse hirya no hino ku Isi. Uhereye ku mpumuro zoroheje zihuza umunsi wawe w'akazi, kugeza ku mpumuro zihamye ziguha ishusho nziza mu bantu, zose zirahari kandi ku giciro gikwiye buri wese ushaka guhumura neza.

    Tinah Beauty Shop ibarizwa mu Mujyi wa Kigali, i Nyarugenge mu nyubako Makuza Peace Plaza, ku muryango GF-12, ahantu hizewe abantu benshi bakunda gusura kubera serivisi zinoze no kwakira neza abakiriya. Abakozi babo batojwe guha buri wese ubufasha bwo guhitamo impumuro 'perfume' ijyanye n'amahitamo y'umuntu, bashingira ku buryo umuntu yishimira uko ahumura.

    Iri duka rirangwa n'uko rifite perfume z'amoko menshi yaba iz'abagore, iz'abagabo, ndetse n'izihuza bose dore ko zose zikozwe mu buryo bwa premium, zifite umuhumuro umara igihe. Niba ushaka impumuro ikwakirana ubwuzu, cyangwa kugaragara neza mu birori, aha ni ho ubisanga.

    Tinah Beauty Shop ntabwo itanga perfume gusa, ifite n'amashakoshi y'abagore kandi meza, sibyo gusa ahubwo itanga na make up nziza k'ubakunzi bazo nkuko slogan yabo ibivuga: 'Beauty is better for the soul.' Ukeneye ibindi bisobanuro, ushaka gutumiza wahamagara cyangwa ukandika ubutumwa bugufi kuri nimero ya 0789534851.

    Source : https://kasukumedia.com/tinah-beauty-shop-aho-impumuro-nzinza-nuburanga-bihurira/

  • Baba Levo yahembye abiyanditse izina rye ku mubiri #rwanda #RwOT

    Umunyapolitike akaba n’umuhanzi wigeze kurebererwa inyungu na Diamond Platinumz, Baba Levo yahembye Moto nshya abasore babiri biyanditse ku mubiri izina rye nk’uburyo bwo kumushyigikira ubwo yiyamarizaga kujya mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

    Clayton Revocatus Chipando, uzwi cyane nka Baba Levo wahoze ari umuhanzi ubarizwa muri Wasafi ndetse ubu akaba ari umudepite uhagarariye agace ka Kigoma mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya, yongeye kugarukwaho nyuma yo guha impano idasanzwe abasore babiri bamufashije ndetse bakigarurira imitwe y’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Aba basore bagarutsweho cyane kubera uburyo biyanditseho amazina ya Baba Levo ku mibiri yabo kugira ngo bamwereke ko bamushyigikiye ndetse nyuma akaza kubaha isezerano ryo kuzahabwa igihembo gishimishije nyuma y’amatora.

    Iryo sezerano ryasohorejwe mu muhango wo gushimira abaturage bamuhundagajeho amajwi wabereye muri Kigoma, aho baherewe moto nshya imbere y’imbaga y’abaturage.

    Baba Levo yashimye uburyo aba basore bitanze nta kiguzi, abibutsa ko ibyo bakoze ari kimwe mu byamugiriye akamaro mu rugendo rwe rwa politiki.

    Yabasabye ko moto bahawe bayikoresha mu buryo bubageza ku iterambere, ariko anavuga ko badakwiye kuba abamotari kuko ngo basinda cyane bityo bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Muri uwo muhango yagize ati 'Mwari mumaze iminsi mumbaza amafaranga. Ubu ibyo birarangiye. Moto ndayibahaye, ariko muyishakire umuntu uyitwara. Ndabizi ko mukunda inzoga, ntimukwiye kuba abamotari.'

    Nubwo ari impano, umudepite yabashyiriyeho amasezerano agomba kubahirizwa mu mezi 12 aho bazajya bamwishyura agera ku mashilingi ya Tanzania 3000 ku munsi (aya asaga gato 1769 frw) kugeza igihe yuzuye. Nyuma y’umwaka, moto izahita iba iyabo burundu.

    Baba Levo yasobanuye ko ibi yabikoze agamije kubarinda kugurisha moto nk’uko akenshi bikunze gukorwa n’abantu bahabwa impano nk’izo.

    Ati 'Iyo uyihaye umuntu ku buntu ashobora kuyigurisha ako kanya. Ubu ni uburyo bwo kuyibafatira mu gihe bacyiga kuyibyaza umusaruro. Umwaka nurangira bazafata icyemezo cyabo.'

    Iyi nkuru ije ikurikira indi yavugishije benshi ku munsi w’irahira rya Baba Levo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya ku wa 11 Ugushyingo, aho amashusho yakwirakwijwe yamugaragazaga akikijwe n’inshuti ze za hafi harimo n’umuhanzi Diamond Platnumz wamushyigikiye kuva mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa politiki.

    Baba Levo yatanze moto 2 ku bantu babiri bamwishushanyijeho

    Source : http://isimbi.rw/baba-levo-yahembye-abiyanditse-izina-rye-ku-mubiri.html

  • Ikipe ya Arsenal FC ikomeje kwerekana ubukaka bwayo #rwanda #RwOT

    Arsenal ikomeje kwerekana ubudahangarwa muri Shampiyona y'u Bwongereza Premier League, nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ibitego 4-1 mu mukino w'umunsi wa 12 mu ijoro ryashize taliki ya 23 Ugushyingo 2025, ishimangira icyizere cyo kuguma ku mwanya wa mbere. Ni Derby y'i Londres yari itegerejwe na benshi ku rwego rwo hejuru, ndetse n'ishyaka ry'aba bakinnyi b'imbere ba Mikel Arteta batigeze bagabanya umurego n'iminota n'imwe, dore ko ikipe ya Arsenal itigeze itanga agahenge ku ikipe ya Tottenham Hotspur ubwo bakinaga.

    Abakinnyi ba Arsenal batangiye umukino bafite icyizere, bituma batsinda ibitego bitatu mu gice cya mbere, mbere y'uko Spurs igarura kimwe cy'impozamarira mu munota wa nyuma w'umukino. Ibyo byongeye kugaragaza uko Tottenham ikomeje guhura n'ibibazo bya gahunda yo kwitwara neza imbere y'amakipe akomeye.

    Ku rundi ruhande, Arsenal isa nk'ikomeje urugendo iyoboye shampiyona ku rutonde rw'agateganyo. Kugeza ubu imaze kugira amanota 29, ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Premier League. Ikaba ikurikiwe n'ikipe ya Chelsea ku manota 23, bityo ikaba igifite icyuho cy'amanota atandatu.

    Abakurikiranira hafi umupira w'amaguru mu Bwongereza bavuga ko imikinire ya Arsenal iri gutanga indi sura nshya y'ikipe ishaka igikombe nyuma y'imyaka myinshi ihatana. Mikel Arteta we avuga ko nta gihindutse uretse gukomeza imyitozo no kwicungira umutekano mu mikinire y'ikipe. Intsinzi ikomeje gushyira Arsenal mu mwanya mwiza wo guhatanira igikombe, mu gihe Spurs yo ikomeje gushaka uko yakwisuganya.

    Ikipe ya Arsenal FC ikomeje kwerekana ubukaka bwayo

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-arsenal-fc-ikomeje-kwerekana-ubukaka-bwayo/

  • Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa 'Emir wa Qatar' #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda yatangaje ko ashima umuhate w'u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by'amahoro mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba.

    Ni mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo, ubwo agiye gusoza uruzinduko rw'iminsi ibiri yari yagiriye mu Rwanda.

    Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yashimye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bigaruka ku muhate w'impande zombi mu kwagura no guteza imbere amahirwe y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ati' Qatar n'u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi urimo gukura, kandi biri mu nzira yihuse igana ku bufatanye bwiza n'inyungu zihuriweho.'

    Yakomeje ashima umuhate w'u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by'amahoro mu Karere ruherereyemo.

    Ati' Ndashimira imbaraga za Perezida Kagame mu gushyigikira ibikorwa by'amahoro mu Karere, igihugu cye giherereyemo.'

    Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yifashishije urubuga rwe rwa X, nawe yashimiye Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, kubw'ibiganiro byiza bagiranye muri iki gihe cy'uruzinduko yarimo mu Rwanda.

    Yagaragaje ko u Rwanda rushimira cyane ubufatanye rufitanye na Qatar, ndetse n'umubano mwiza ukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati y'ibihugu byombi.

    Ati' Twiteguye kubakira ku ntambwe yatewe muri uru ruzinduko no guteza imbere ibyo duhuriyeho hagamijwe inyungu z'ibihugu n'abaturage babyo.'

    U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe imikoranire mu nzego zitandukanye ziterambere zirimo ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere, urwego rw'umutekano n'izindi nzego zitandukanye.

    Birenze ibi kandi, Qatar iri kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'umutekano muke bimaze igihe biri mu Karere k'Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, binyuze mu biganiro by'amahoro n'ubuhuza.

    Biteganyijwe ko ubwo Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani araba avuye mu Rwanda ari bukomereze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ari bugirane ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.

    Uruzinduko rwakomereje mu rwuri rw'Inyambo rwa Perezida Kagame, ndetse Perezida Kagame agabira Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Inyambo mu rwuri rwe.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Inka z'Inyambo Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar ari ikimenyetso gishingiye ku muco w'u Rwanda gisobanuye ubucuti, ubwubahane, n'ubufatanye bukomeye hagati y'abayobozi bombi n'ibihugu byabo.

    Biteganyijwe ko abakuru b'ibihugu bombi bagirana ibiganiro ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwa Emir wa Qatar mu Rwanda.

    Mu ntangiriro z'Ugushyingo 2025 i Doha, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama ku iterambere rusange, bombi bari baganiriye ku guteza imbere umubano w'ibuhugu byombi n'imikoranire.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-mu-guharanira-amahoro-ni-indashyikirwa-emir-wa-qatar/

  • Riderman yaciye amarenga yo kongera guhuza imbaraga na Bulldogg #rwanda #RwOT

    Umuraperi Riderman yaciye amarenga yo kongera gushyira hanze indi mishinga izaba imuhurije hamwe na mugenzi we Bulldogg witegura gushyira hanze alubumu ye ya kabiri nyuma yo guhuriza imbaraga kuri Alubumu 'Icyumba cy’Amategeko’ iri mu zakunzwe cyane mu mwaka ushize.

    Muri Gicurasi 2024 ni bwo abakunzi b’umuziki by’umwihariko ab’injyana ya Hip Hop batunguwe bikomeye no kubona Bulldogg na Riderman ubusanzwe bafatwa nk’inkingi za mwamba muri Hop Hop y’u Rwanda bahuriye kuri album yakunzwe cyane bise 'Icyumba cy’Amategeko’.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo gususurutsa abari bitabiriye ibitaramo bya Isango na Muzika Awards byaberaga muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye, Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yaduhamirije ko hari indirimbo zirenze ebyiri yakoranye na Bulldogg ndetse ko hari amahirwe y’uko imwe muri zo yazasohoka kuri Alubumu nshya ya Kemozera, 'Impeshyi 15′.

    Ati 'Yego, hari indirimbo zirenze ebyiri twakoranye na Bulldogg zitarasohoka, navuga ko ntabizi ijana ku ijana niba azazishyira kuri Alubumu kubera ko buriya alubumu ishobora gusohokaho indirimbo 12 ariko haratunganyijwe 40, gusa hari amahirwe y’uko imwe muri zo yazasohokaho.'

    Mu cyumweru gishize ni bwo Bulldogg yatangarije ISIMBI ko yitegura gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise 'impeshyi 15′ anavuga ko impamvu yahisemo kuyita gutyo ko bifite aho bihuriye n’urugendo rw’imyaka 15 amaze mu ruganda rw’umuziki mu buryo we yita bwa kinyamwuga.

    Ku rundi ruhande, Riderman yanatangaje ko yitegura ko mu mwaka utaha azahuriza hamwe abahanzi bo mu bihe bitandukanye barimo n’abo batangiranye urugendo nka P-Fla na Bull Dogg mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 izaba yuzuye ari mu muziki, yishimira ibyo yagezeho, abafatanyabikorwa bamuherekeje, abafana batigeze bamuvaho n’ibindi binyuranye byakomeje inganzo ye.

    Riderman yaciye amarenga yo kongera gukorana na Bulldogg

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/riderman-yaciye-amarenga-yo-kongera-guhuza-imbaraga-na-bulldogg.html

  • Bwiza yanenze Prophet Joshua #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza yagaragaje ibikorwa bya Prophet Joshua nk’uburiganya bukomeye nyuma yo gutangaza ko atazigera atanga amafaranga yemereye Nelly Ngabo ubwo yamurikaga album 'Vibranium’ afitanye na Platini P.

    Tariki ya 21 Ugushyingo 2025 nibwo Prophet Joshua yatangaje ko atazigera atanga miliyoni 5 Rwf yemereye Nel Ngabo na Platin P ubwo bari mu gitaramo cyo kumvisha abantu album yabo ‘Vibranium’, agaragaza ko habayeho kumusuzugura ntibamuha icyubahiro akwiye ndetse ko bakwiye kumusaba imbabazi mu ruhame.

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025 nyuma y’igitaramo cya Isango na Muzika Awards cyaberaga muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye, Bwiza Emmerance yaduhamirije ko kuba umuntu atatanga ibyo yemeye ari uburiganya bukomeye kandi ko ari ibintu afata nk’ibidakwiye.

    Ati 'Nubwo ntabifiteho amakuru ahagije kuko mperuka ayemera … Gusa ngewe ntekereza ko kwemera ibintu hanyuma ntubikore ari uburiganya bukomeye kandi ntabwo ari byiza kuko n’Imana irabitubuza.'

    Bwiza yemeje ko abantu bose bamwemereye amafaranga ubwo yamurikaga album ye iheruka yise '25 Shades’ bamaze kuyatanga.

    Ku wa 29 Kanama 2025, mu nyubako ya Zaria Court ni bwo Nel Ngabo na Platin P bahurije hamwe abantu batandukanye mu gikorwa bari bateguye cyo kumvisha abantu indirimbo ziri kuri album bahuriyeho yitwa ‘Vibranium’.

    Prophet Joshua na we ni umwe mu bemeye ko azatanga miliyoni 5, ndetse icyo gihe yemeye mu ruhame ko ayo mafaranga azayashyikiriza aba bahanzi mu gitondo tariki 30 Kanama 2025, bitarenze saa 09:00 za mu gitondo.

    Hadaciye kabiri, Prophet Joshua yeruye avuga ko atazigera atanga ayo mafaranga kuko nabo batigeze bamwakira neza uko bikwiye ngo bamuhe icyubahiro akwiye kandi ari bo bamwihamagariye.

    Yavuze ko nubwo bamuhaye ubutumire, ariko umuntu waje kumwakira amuha ikaze ntabwo ari we wari umukwiye, aho yavuze ko uwo muntu yari yasinze, ndetse aho bamwicaje ntabwo ari ho yari asanzwe yicara kabone n’iyo yagiye mu kiriyo.

    Ku ruhande rw’umuhanzi Nelly Ngabo twagerageje kubimubazaho ariko yirinda kugira byinshi abisubizaho ndetse yitsa cyane ku kuba yaba ari amahitamo y’umuntu mu gihe nta masezerano yabayeho.

    Bwiza Emerence yanenze Prophet Joshua

    Bwiza Emerence yanenze Prophet Joshua

    Prophet Joshua yavuze ko miliyoni 5 Frw yemereye Nel Ngabo na Platini ntazo azabaha kuko bamusuzuguye

    Platini na Nel ntacyo barabivugaho

    Source : http://isimbi.rw/bwiza-yanenze-prophet-joshua.html