Category: Uncategorized

  • Ukuri ku kiganiro Murenzi Abdallah wa Rayon Sports yagiranye Hussein, Lotfi aragaruka koko? #rwanda #RwOT

    Ubu inkuru ni imwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi baribaza niba nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuyeho, Murenzi Abdallah uyoboye inzibacyuho azagarura umutoza Afhamia Lotfi.

    Ibi byakuruwe n’amashusho yafashwe Murenzi Abdallah ejo hashize mu Nzove ari kumwe na Habimana Hussein bakunda kwita Bubuni usanzwe ari we uhagarariye inyungu z’umutoza Afhamia Lotfi uheruka gusezererwa muri Rayon Sports.

    Afhamia Lotfi yahagaritswe muri Rayon Sports tariki ya 13 Ukwakira maze nyuma y’ukwezi ahita amenyeshwa ko atazakomezanya n’iyi kipe yamushinjaga umusaruro mubi.

    Gusa nubwo yirukanywe na Komite Nyobozi yari iyobowe na Twagirayezu Thaddee, Inama y’Ubutegetsi ya Muvunyi Paul ntabwo yari ibishyigikiye cyane ko ari nayo yagize uruhare mu kumuzana.

    Bivugwa Lotfi yahise atanga ikirego muri FIFA arega iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko ndetse asaba kwishyurwa amasezerano yose yari afitanye n’iyi kipe yo ivuga ko imugomba amezi 3 gusa nk’uko bikubiye mu masezerano.

    Nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru RGB isheshe inzego zose za Rayon Sports igashyiraho Komite y’Agateganyo iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’amezi 3, ejo yitabiriye imyitozo mu Nzove.

    Amwe mu mashusho yagarutse mu mitwe y’abantu benshi, ni aya Murenzi Abdallah na Habimana Hussein uhagarariye inyungu za Lotfi benshi bahita babihuza no kuba bagiye kumugarura.

    Mu kiganiranyo yahaye ISIMBI, Hussein yavuze ko ntaho bihuriye n’ibya Lotfi ariko babyifuje nabyo byakorwa cyane ko byose biva mu biganiro.

    Ati “Oya ntaho bihuriye n’ibya Lotfi. Urumva ibintu byose biva mu biganiro babyifuje ko agaruka kugira ngo ikirego tugikuremo twabiganiraho tukareba igishoboka, ashobora no kutagaruka ariko tukumvikana kuko nk’uko nabikubwiye byose biva mu biganiro, gusa sibyo twaganiraga.”

    Agaruka ku kiganiro yagiranye na Murenzi Abdallah, yavuze ko biganiriraga ibintu bisanzwe cyane ko basanzwe ari n’inshuti bafite ibindi bintu byinshi bakorana atari umupira gusa, ngo bari birirwanye.

    Ati “Abdallah ni inshuti yanjye dukorana ibintu byinshi, buriya twaje hariya ari njye umuzanye mu modoka yanjye kuko twari twirirwanye, twabonanye saa 9h, tuvuye mu byo twarimo tuza mu Nzove. Bariya bagabo ntabwo duhuzwa n’umupira gusa dufite ibindi byinshi dukorana.”

    Mu mikino 8 ya shampiyona bamaze gukina, Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 13 mu gihe Police FC ya mbere ifite 21.

    Hussein yavuze ko Murenzi ari inshuti bakorana ibintu byinshi bataganiraga ibya Lotfi ariko nabyo babishatse babiganiraho

    Source : http://isimbi.rw/ukuri-ku-kiganiro-murenzi-abdallah-wa-rayon-sports-yagiranye-hussein-lotfi.html

  • Amashusho ya Yampano akomeje gufungisha benshi! Undi uzi mwimyadagaduro yafunzwe #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho wamamaye nka Djihad na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho agaragaza Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ifatwa ry’aba bombi ryatumye umubare w’abamaze gufatirwa muri iyi dosiye uhita utumbagira ugera kuri batanu.

    Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba basore yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2025 ari bwo bafashwe, ni nyuma y’uko iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa rigamije kugaragaza abandi bafitanye isano n’ikwirakwizwa ry’aya mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Dr. Murangira yagize ati 'Ni byo, bafashwe bakurikiranywe bafunze. Ibi bintu bigomba gucika. Tuzakomeza gukora iperereza, uwo rizajya rigaragaraza uruhare rwe amategeko azajya akurikizwa. Iperereza ntirizahagarara. Bitinde bitebuke, uwo rizagaragaza ko yakwirakwije ariya mashusho y’urukozasoni azahanwa.'

    Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje hategurwa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bari mu bantu bagumye gusakaza cyangwa gutanga ayo mashusho mu buryo butemewe n’amategeko.

    RIB yatangiye gukora kuri iyi dosiye nyuma y’uko Yampano ubwe atanze ikirego ku wa 9 Ugushyingo 2025, asaba ko hakorwa iperereza ku bantu bose bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho yamuteye igihombo n’isoni mu mibereho ye ya buri munsi.

    Ku wa 11 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ni we watanzweho umwitangirizwa, ahita atabwa muri yombi. Hakurikiyeho Kalisa John wamamaye nka K. John, ufasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo we wafunzwe ku wa 14 Ugushyingo 2025. Aba bombi bo dosiye yabo yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025, mu gihe abandi bakekwaho uruhare bagikorerwa iperereza.

    Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yongeye gufata Ishimwe François Xavier, ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize aya mashusho, ibyo bikaba bifatwa nk’ubwambuzi bushukana bukomatanyije n’ikwirakwizwa ry’ibiri mu rwego rw’ubusambanyi.

    RIB ikomeza yibutsa ko gusakaza amashusho nk’aya ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi ko abantu bagomba kwirinda kuba umuyoboro cyangwa intandaro y’ibitekerezo bihohotera uburenganzira bw’abandi.

    Ku rundi ruhande, Abanyarwanda barasabwa kujya bibuka ko gusigasira isura n’agaciro k’umuntu ari inshingano zisangiwe, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose.

    Djihad yatawe muri yombi azira amashusho ya Yampano

    Source : http://isimbi.rw/amashusho-ya-yampano-akomeje-gufungisha-benshi-undi-uzi-mwimyadagaduro-yafunzwe.html

  • Kigali Universe yisobanuye ku byavuzwe na Papa Cyangwe, ivuga ko yamuhaye inkunga ariko we akabasiga mu bibazo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwasohoye itangazo rihakana ibyatangajwe na Papa Cyangwe, ko ngo bamufungiranye nyuma y'igitaramo ndetse bakananirwa kumuha amafaranga yari yakoreye. Bavuga ko ayo makuru atari yo, kandi ko yateye isura mbi ibikorwa byabo.

    Mu itangazo, Kigali Universe yasobanuye ko ubwo bagiranaga amasezerano n'uyu muhanzi, bemeranyijwe ko bazamufasha mu buryo bwihariye burimo kumuha icyumba cy'ubuntu, ikarito imwe y'amazi, uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kugurisha amatike, ndetse no kumwamamariza igitaramo. Ibi byose ngo byari bigamije kumushyigikira.

    Kigali Universe yisobanuye ku byavuzwe na Papa Cyangwe, ivuga ko yamuhaye inkunga ariko we akabasiga mu bibazo

    Gusa hari n'ibindi Papa Cyangwe yari kwishyura birimo ibyuma by'amajwi, amatara y'igitaramo, stage na décor, abashinzwe umutekano, protocol, n'amasuku. Ku bwabo, ibi byose byari byumvikanwe kandi byashyizwe mu masezerano y'impande zombi.

    Kigali Universe ivuga ko icyateye ikibazo cy'amajwi yahagaritswe hagati mu gitaramo, atari ubushake bwabo, ahubwo ari uko uwari gucura amajwi Papa Cyangwe yari yahaye akazi yari asigaranye ideni rya miliyoni 1,200,000 Frw. Ngo ntiyari yishyuwe, kandi ntiyigeze abibamenyesha mbere.

    Amasezerano ya Papa Cyangwe n'uwari wamukodesheje ibyuma by'amajwi

    Kugira ngo igitaramo kitangirika burundu, Kigali Universe ivuga ko yahuje impande zombi maze bumvikana ko iryo deni rizavanwa mu mafaranga yari kwinjira ku muryango. Nyuma yo gukora ibaruramari, basanze amafaranga yinjiye atabasha kwishyura iryo deni ngo hanishyurwe n'ibindi Papa Cyangwe yari kuba akwiye kwishyura muri Kigali Universe.

    Nyuma yo gukusanya amakuru yose, basanze hasigaye ibihumbi 400,000 Frw, bahita bayaha nyiri ibyuma yari asigaranye ideni, bityo hasigara 800,000 Frw Papa Cyangwe yemeye ko azishyura, ndetse ngo aranabisinyira.

    Kigali Universe yanyomoje kandi ibyavuzwe ko bafungiranye Papa Cyangwe mu nyubako kuva saa 02:00 kugeza 06:00, ivuga ko ibyo ari ibinyoma bitagira ishingiro. Bavuga ko iyi mvugo yambura isura nziza y'ikigo kandi ko biteguye gukoresha inzira zose zishoboka z'amategeko kugira ngo bashyire ukuri ku byo babeshyweho.

    Source : https://kasukumedia.com/kigali-universe-yisobanuye-ku-byavuzwe-na-papa-cyangwe-ivuga-ko-yamuhaye-inkunga-ariko-we-akabasiga-mu-bibazo/

  • Igisubizo cya Darko Novic cyatunguye benshi ku kuba iyo aguma muri APR yari gutwara shampiyona #rwanda #RwOT

    Darko Novic yavuze ko bigoye kumenya niba iyo aguma muri APR FC uyu mwaka yari kuzatwara igikombe cya shampiyona amakipe arimo Al Hilal na Al Merreikh atoza ubu.

    Darko Novic yatoje APR FC umwaka ushize w’imikino aho batandukanye mu mikino ya nyuma, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaje kwegukana shampiyona.

    Uyu mwaka w’imikino shampiyona y’u Rwanda hiyongereyemo amakipe abiri yo muri Sudani, Al Hilal na Al Merreikh ari nayo Darko Novic atoza.

    Ubwo yari abajijwe niba iyo aguma muri APR FC uyu mwaka yari kuzegukana iki gikombe ahigitse aya makipe yo muri Sudani, yavuze ko bigoye kuko hano buri mukino uba utandukanye.

    Ati “Uranshaka ko nkubwiza ukuri cyangwa… [asekamo], ndi muri APR FC nkaba ndi imbere y’aya makipe amanota 20 mfite iyi kipe ya APR, [ahaha]. Murabizi hano buri mukino uratandukanye, rimwe na rimwe biba bigoye kugereranya imikino na n’amakipe… Tuzareba ku rutonde ariko icyo turwanira kandi twizeye ni ukuza mu makipe ya mbere.”

    Al Merreikh yatangiye shampiyona ikina na Kiyovu Sports akaba ari na wo mukino wonyine imaze gukina aho yanawutsinze ibitego 2-0.

    Darko Novic yirinze kuvuga niba yari kuzegukana igikombe cya Shampiyona iyo aguma muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cya-darko-novic-cyatunguye-benshi-ku-kuba-iyo-aguma-muri-apr-yari.html

  • Papa Cyangwe mu nzira zo kujyana Kigali Universe mu nkiko #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa Cyangwe yaciye amarenga yo kuba agiye kwitabaza inzira z’amategeko nyuma y’icyo yise gufungirwa amasaha arenga atanu mu nyubako y’imyidagaduro n’ubucuruzi ya 'Kigali Universe' nyuma yo kumurika Album ye 'Now or Never”.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba yaramaze amasaha arenga atanu afungiye mu nyubako ndetse ahishura ko agiye kwisunga inzira z’amategeko kugira ngo arenganurwe .

    Yagize ati ' Nibyo narafunzwe kugira ngo mbone ubwishyu ariko ntabwo ndi bwongere kugira icyo mvuga kuri ibi bintu, nabivuzeho cyane baraza (Kigali Universe) barabihakana ariko nanjye bibuke mfite abantu dukorana banangira inama kandi ntabwo byabashimishije.”

    Uyu muraperi wizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki yanahishuye ko yiteguye kuba yagana inkiko kugira ngo zimurenganure nyuma y’icyo avuga ko ari gufungwa kutubahirijwe amategeko .

    Ati 'Nk’uko nabivugaga rero njyewe mfite abantu dukorana barimo n’abanyamategeko kandi ntabwo twicaye ubusa ndakeka mu minsi iri mbere mushobora kubona undi mwanzuro wafatwa kuri ibi kandi utari uguterana amagambo no kwiyererutsa kugira ngo ndenganurwe.'

    Igitaramo cya Papa Cyangwe cyo kumurika Album ye ya mbere yari aherutse gusohora yise 'Now or Never’ cyabereye muri Kigali Universe ku wa 22 Ugushyingo cyarangijwe n’urunturuntu rwasembuwe n’ abahanzi baririmbaga nta muziki ndetse n’umuhanzi Zeo Trap wavuye ku rubyiniro yivumbuye.

    Papa Cyangwe yabwiye itangazamakuru ko ibi byaturutse ku mugabo wari wamukodeshereje ibyuma, watangiye kubizimya amushinja kutishyura amafaranga bumvikanye mbere.

    Avuga ko yamuhaye miliyoni 1 n’ibihumbi 300 Frw mbere y’umunsi w’igitaramo, asigarana ibihumbi 800 Frw byari kwishyurwa nyuma yo kugenzura ko ibikoresho byakoreshejwe neza.

    Nyuma y’uko igitaramo gihagaze kubera ibyuma, yavuze ko uyu mugabo yamufunze kuva ku isaha y’I saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ashaka kumusaba kwandika amasezerano n’ijwi (voice note) yemeza ko azishyura amafaranga asigaye bitarenze ku wa 25 Ugushyingo.

    Usibye gufungwa Cyangwe anerekana ko ibi byamubereye insobe, kuko hari indirimbo zo kuri album ye nshya ataririmbye kubera gukuvaho kw’ibikoresho.

    Ku rundi ruhande ariko, nyiri ibyuma avuga ko ikibazo cyatewe no kutubahirizwa kw’amasezerano no kudahabwa amakuru nyayo ku mafaranga. Ngo aho gukemura ikibazo mu bwumvikane, havuye imbarutso yo kuzimya ibikoresho.

    Kigali Universe yo yamaganye ibirego byo gufunga Papa Cyangwe, ivuga ko nta muntu ushobora gufungirwa mu nyubako yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Kenny Mugarura, ushinzwe ibirori ndetse n’umuvugizi Reagan Rugaju, bahurije ku kuba uyu muhanzi yarahombye hanyuma agashaka kubyitwaza nk’impamvu yo kubangiriza izina ku mbuga nkoranyambaga.

    Papa Cyangwe yavuze ko ashobora gutwara mu Nkiko Kigali Universe

    Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-mu-nzira-zo-kujyana-kigali-universe-mu-nkiko.html

  • Ibaruwa yuje amarangamutima menshi ya Amissi Cedric waciye bugufi agasaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri akanamburwa ubukapiteni bwa Kiyovu Sports, Amissi Cedric yaciye bugufi asaba imbabazi avuga ko byari umujinya w’akanya gato.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Kiyovu Sports yahagaritse Amissi Cedric imikino 2 anamburwa kuba kapiteni w’iyi kipe kubera amakosa yakoze ku mukino wa Gasogi United na Al Merreikh yo gukubita igitambaro cy’ubukapiteni (brassard) hasi igihe yabaga asimbuwe.

    Uyu mukinnyi akaba yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi ba Kiyovu Sports, abatoza ndetse n’ubuyobozi avuga ko nta mutima mubi yabikoranye byari umujinya w’ako kanya.

    Ati “Ndashaka kuvuga bimvuye ku mutima, imikino ibiri itambutse yaratubabaje twese, nzi ibyo munyitezeho ndetse n’iyi kipe ndemera amakosa yanjye yose by’umwihirako gushyira hasi igitambaro cya kapiteni igihe nabaga nsimbuwe.”

    “Byari ibihe by’umujinya nta kindi kibiri inyuma. Ntabwo nari nabigambiriye kubahuka igitambaro cya kapiteni, abafana, abakinnyi bagenzi banjye cyangwa ubuyobozi. Nari nirakariye nta wundi nari narakariye, ishusho byatanze ndayumva rero ndasaba imbabazi.”

    Yasoje agira ati “Iyi kipe isobanuye buri kimwe kuri njye. Uburyo munshyigikira bisobanuye buri kimwe. Ndasaba imbabazi buri umwe natengushye, ndabasezeranya ko nigiye muri ibi nzagaruka nkomeye.”

    Imikino Amissi Cedric yahagaritswe ni umukino wa Gorilla FC ku wa Gatanu ndetse n’umukino wa Etincelles FC i Rubavu tariki ya 7 Ukuboza 2025.

    Amissi Cedric yasabye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/ibaruwa-yuje-amarangamutima-menshi-ya-amissi-cedric-waciye-bugufi-agasaba.html

  • Over za 2.5 zahesheje Umunyamahirwe muri FORTEBET gutsindira akayabo ka 5,403,680Frws #rwanda #RwOT

    Iyo warambiwe gutegereza intsinzi z'imikino, wibaza ikipe iri buze gutsinda. Ibitego by'umukino byakubera igisubizo nk'uko byagendekeye umunyamahirwe wacu w'iki cyumweru muri FORTEBET ubwo yegukanaga akayabo ka 5,403,680Frws!.

    Imikino yose y'uyu Munyamahirwe, yari ku itike ye yamuhaye ibitego bitatu mu buryo bworoshye, harimo n'umukino wa Napoli-Atalanta 3-1, nubwo hari imikino ibiri yagarukiye ku mwamba.

    Iyo urebye nimero y'itike ye 25326477246170, usanga imikino yose yarabaye ku munsi umwe, aho itandukanywa n'amasaha. Rero, mu masaha atarenze 5, uyu munyamahirwe yari yandikishije intsinzi muri ForteBet (www.fortebet.rw).

    Hagati aho, Amafaranga ye yose yahise ayishyurwa ako kanya.

    Turakwishimiye!

    intyoza.com

    The post Over za 2.5 zahesheje Umunyamahirwe muri FORTEBET gutsindira akayabo ka 5,403,680Frws first appeared on Intyoza.

    The post Over za 2.5 zahesheje Umunyamahirwe muri FORTEBET gutsindira akayabo ka 5,403,680Frws appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/26/over-za-2-5-zahesheje-umunyamahirwe-muri-fortebet-gutsindira-akayabo-ka-5403680frws/

  • Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano ya Washington, nk'uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga #rwanda #RwOT

    Nubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinye amasezerano y'amahoro ya Washington ku wa 27 Kamena 2025, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Kinshasa idashyira mu bikorwa ayo masezerano, cyane cyane mu bijyanye no kubahiriza iherezo ry'intambara n'inyagwa-bikorwa ku mutwe wa FDLR nk'uko byateganywaga nkuko yabitangarije ibiro ntaramakuru by'abafaransa RFI.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hashyizweho inzego zishyira mu bikorwa amasezerano, harimo umuryango w'ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n'impande zombi n'akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano. Kuri ibi biganiro kandi, hari no kwemezwa kw'intego z'ubukungu ku rwego rw'akarere k'ibihugu bihuriye mu masezerano, ariko ikibazo gikomeye gihari ni uko ibikorwa ku butaka bwa Congo bitajyanye n'umwuka w'amasezerano.

    Ku munsi ku munsi, muri Kivu y'amajyaruguru ni y'epfo hagenzurwa na AFC/M23 hakomeje ibitero bya gisirikare bya FARDC hifashishijwe indege n'ibikoresho bya gisirikare, bikorwa n'ingabo za leta FARDC bafatanyije na FDLR na Wazalendo kandi bikaba bigira n'ingaruka ku baturage b'Abanyamulenge n'Abatutsi bo mu Burengerazuba bwa Congo, mu gihe hakomeje kwimakaza imvugo z'urwango zihamagarira kwanga Abatutsi

    Ikibazo cya mbere kigaragara ni ku mutwe wa FDLR. Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko FDLR ikiri ku butaka bwa Congo, ikomeza gushyigikirwa na Kinshasa ndetse ikaba yarinjijwe mu ngabo zicyo gihugu hakaba nta bikorwa bifatika byo kuyirwanya nk'uko amasezerano ya Washington abiteganya. Ibyo Kinshasa ivuga byo 'gukora cartographie' ntabwo bihagije, kuko amasezerano asaba ko FDLR kuyirwanya burundu.

    Minisitiri yanagaragaje ko iyo FDLR izaba irwanwa nk'uko biteganyijwe mu masezerano, u Rwanda ruzakuraho ingamba z'ubwirinzi yafashe. Yibukije ko byose biterwa n'ubushake bwa politiki bwa Kinshasa. Nta bushake bwa politiki buhari, nta gikorwa gifatika gishobora gukorwa.

    Ku bijyanye n'ibikorwa by'ubutabazi, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufunguye imipaka yacyo, rwafashije abacanshuro gutaha ndetse rwakira n'ingabo za FARDC zahungiye mu Rwanda. Hagati aho, ikibazo cyo gufungura ikibuga cy'indege cya Goma gikwiye gukurikiranwa n'amasezerano ya Doha, ariko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryo gushyiraho ubwo bufasha.

    Mu mwanzuro, Minisitiri Nduhungirehe ashimangira ko ibyemezo byo gushyira mu bikorwa amasezerano ari inshingano za Congo, aho gukomeza gusaba ibihano ku Rwanda. Kinshasa ikwiye kwerekana ubushake bwo kurwanya FDLR no kubahiriza amasezerano y'agahenge kugira ngo amahoro nyayo aboneke.

    Source : https://rushyashya.net/kinshasa-iracyadindiza-ishyirwa-mu-bikorwa-ryamasezerano-ya-washington-nkuko-minisitiri-nduhungirehe-abivuga/

  • Uko Gisa Cy’Inganzo yibye Imodoka akajya kugura ‘Cocaine’ muri Congo (Video) #rwanda #RwOT

    Gisa Cy’Inganzo yahishuye ko yanyweye ibiyobyabwenge kugera ku kigero cyo yigeze kwiba imodoka akajya kubishaka muri Congo.

    Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari akimara gusinyishwa mu nzu y’umuziki ya 'Touch Records’ yagize igikundiro gikomeye muri rubanda ndetse ngo ni nabwo yakunzwe n’inkumi y’ikimero imusaba ko yamusura, icyo gihe bageze iwe bahasanze abarimo Kalisa John uzwi nka K- John abagurira inzoga n’ibiryo ariko birangira babirenzeho babafotora bambaye hafi y’uko bavutse babishyira hanze.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Uruyenzi’ yasobanuye ko nyuma yo gushyirirwa hanze amafoto ari kumwe n’uwo mukobwa ari bwo akinjira mu ruganda rw’umuziki ndetse n’ubuzima bwo kwamamara ari byo byatumye yumva nta kindi yakora usibye kunywa ibiyobyabwenge.

    Ati 'Uwo mukobwa yansabye ko yaza kunsura, ndabyemera mpita mujyana aho nabanaga nsanga abarimo K- John baje gusura abandi ba-producer twabanaga. Yari afite akazi keza icyo gihe arabagurira bararya baranywa mpita mbwira uwo mukobwa twigira mu cyumba.”

    “Nyuma nshiduka bamfotoye dusa nkaho twambaye ubusa banayashyira hanze, ni aho nahereye mfata umwanzuro wo kunywa itabi n’inzoga ku nshuro ya mbere.'

    Gisa Cy’inganzo yongeyeho ko nyuma yuko akorewe iki gikorwa yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye na Touch Records aba umuhanzi wigenga ari nacyo gihe yemeza ko yatangiye byeruye urugendo rwo kwijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo n’ibikaze.

    Ati 'Nyuma y’aha byahise biba ibibazo bikomeye muri 'Touch Records' nubwo batansezereye ni njyewe wafashe icyemezo cyo kuyivamo kugira ngo batazongera kunkorera n’ibirenze ibi bankoreye, ni nabwo natangiye kunywa kuri mugo, urumogi n’inzoga zikomeye.'

    Mu buryo butangaje ariko bwuje ukuri kw’ibyabayeho, Gisa yavuze ko ubwo bari bagiye mu karere ka Rubavu gufata amashusho y’indirimbo yitwa 'Kebuka Nkufotore’ yakoranye na Diplomat, yibye imodoka y’uyu muraperi wakuriye muri Gikondo yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushakayo ibiyobyabwenge.

    Ati 'Icyo gihe narabibuze muri Gisenyi yose mpita niba Diplomat imodoka njya kubishaka muri Congo nubwo nahise ntangirwa n’abasirikare barinda ku mupaka dore ko bari basanzwe bazi indirimbo zange barambwira ngo ni mpamagare Diplomat kugira ngo bandekure nawe abonerako asubirana imodoka ye.'

    Gisa atangaje ibi nta minsi myinshi itambutse Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry, avuze ko dosiye Ikurikiranywemo abarimo Kalisa john uzwi nka Kjohn na Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025.

    Uru rwego rwavuze ibi mu gihe rwari rumaze iminsi mu iperereza rigamije kugera kuri buri wese wasakaje amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we witwa Uwineza Diane.

    Muri Nzeri 2025 nibwo Gisa Cy’Inganzo yasubukuye umuziki nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri gereza y’i Muhanga.

    Gisa Cy’Inganzo yavuze uko yigeze kwiba imodoka agiye gushaka ibiyobyabwenge muri Congo

    Source : http://isimbi.rw/uko-gisa-cy-inganzo-yibye-imodoka-akajya-kugura-cocaine-muri-congo-video.html

  • Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR #rwanda #RwOT

    Lt Col Mpakaniye Emillien, uzwi nka Che Guevara Jacob, ni umwe mu barwanyi bakuru bahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe binyuze mu Kigo cya Mutobo. Avuga ko yavukiye i Karongi mu Murenge wa Rwankuba, aho yahunganye n'umuryango we mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavanywe mu Rwanda babangiwe n'Abafaransa ndetse ingabo za Ex-FAR zari zihatsiburiwe umunzenze n'inkotanyi, bituma bahungira muri Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 1998 ubwo inkambi zimpunzi zasenywaga kubera ibitero bya AFDL, impunzi nyinshi zoherejwe mu mashyamba, bamwe bahasiga ubuzima. Ni muri icyo gihe yinjijwe muri FDLR kuko abahungu bose bategekwaga kwinjira mu gisirikare cy'uyu mutwe bitaba ibyo bakicwa, kandi no kugaruka mu Rwanda byafatwaga nko kwishyira mu kagozi.

    Mpakaniye yahawe amahugurwa ya gisirikare kubera ko yari yarize, ashyirwa mu mashuri ya gisirikare ya FDLR. Yatangiye kurwana mu bice bya Masisi, nyuma ajya mu mutwe urinda abayobozi bakuru ba FDLR. yari kumwe na Gen Maj Paul Rwarakabije kugeza mu 2004 ubwo yatahukaga, nyuma akorana na Gen Sylvestre Mudacumura kugeza mu 2014 aho yaje kurwara indwara y'umutima. Bamuhinduriye inshingano ajya gukorera Rutshuru, nyuma yoherezwa kwivuriza i Goma kubera uburwayi bwe.

    Avuga ko ubuzima muri FDLR bwaranzwe no kwinjiza abana mu gisirikare kuko abarwanyi bakurwaga mu miryango yabo bigatuma abana bakura bari kumwe n'imbunda. Hari abana b'imyaka 16 cyangwa 17 bagiraga uruhare mu mirwano kuko nta bundi buzima bari bazi uretse ubwa gisirikare. Nubwo FDLR yagiraga itegeko ko imyaka yemewe mu gisirikare ari 18, iryo tegeko ngo ntiryubahirizwaga.

    Uretse kuba umusirikare, Mpakaniye yari n'umuvugabutumwa kuva mu 1992 ubwo yari umunyeshuri, bikaba byaramufashije kwinjira mu Itorero ADEPR en Exile rikorera muri Congo. Atangaza ko yakomeje ivugabutumwa mu mashyamba mu gihe kingana n'imyaka 16 kugeza mu 2019. Yemeza ko nubwo muri FDLR habagaho amakoraniro ashingiye ku nyungu za gisirikare, we yigishaga iyobokamana nyakuri. Avuga ko hari abandi biyitaga abavugabutumwa ariko bagakoreshwa na FDLR mu guha abarwanyi ubutumwa bwo kubashishikariza gukomeza ingengabitekerezo ya Hutu-pawa.

    Mu gihe yamaze muri FDLR, yabonye ibitero bikomeye byashegeshe uyu mutwe birimo icyahitanye Gen Leodomir Mugaragu, ndetse na Operation Umoja Wetu yari ihuriweho n'u Rwanda na Congo, hamwe na Sokola II ya Congo yahigaga imitwe yitwaje intwaro. Muri 2019, ubwo yari kwivuriza umutima i Goma, yafashwe n'ingabo za RDC hanyuma ashyikirizwa u Rwanda. Ni bwo yongeye kwisanga mu gihugu cye nyuma y'imyaka myinshi ari mu mashyamba.

    Uyu mugabo avuga ko umugore we n'abana batandatu bakiri i Goma ariko afite icyizere ko bazataha igihe azaba yamaze kwisuganya nk'uwasubijwe mu buzima busanzwe. Yongeraho ko yahawe ubuvuzi n'ubujyanama bw'ingenzi bukenewe, kandi afite icyifuzo cyo gukomeza umurimo w'ivugabutumwa mu Rwanda mu gihe ADEPR yabimwemerera.

    Source : https://rushyashya.net/lt-col-mpakaniye-wari-umaze-imyaka-12-arinda-abayobozi-ba-fdlr-yanabaye-umuvugabutumwa-muri-adepr/