Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yashimangiye ko umwaka utaha azongera kwiyamamaza mu matora ya perezida #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ari umukandida mu matora ataha y'Umukuru w'Igihugu ndetse ashima icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira.

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n'amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

    Mu gusubiza yagize ati 'Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw'icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.'

    Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bimaze igihe bivugwa n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, badahwema kunenga abayobozi bamara igihe kinini ku butegetsi.

    Ati ' Unyihanganire ku bijyanye n'Uburengerazuba ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Ku bwanjye sinzi ibihura n'indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora?'

    'None se iyo batubahirije amahame yabo ubwabo, umuntu yabumva ashingiye kuki? Gushaka kwimurira demokarasi ku bandi, ubwabyo ni ukutubahiriza amahame ya demokarasi. Abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.'

    Ubwo yatorerwaga kongera kuba Chairman wa FPR Inkotanyi muri Mata uyu mwaka, Umukuru w'Igihugu yashimye abanyamuryango ba FPR n'abaturage muri rusange ku cyizere badahwema kumugirira.

    Yavuze ko icyo cyizere gifite byinshi kivuze kuri we.

    Ati 'Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n'ikindi gitandukanye n'icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.''

    'Mfite inshingano nk'umuyobozi wanyu. Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk'ibyo njye nkora. Ni byo nshaka kuvuga.''

    Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n'Inteko Ishinga Amategeko ndetse n'abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w'Inzibacyuho.

    Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite inshingano zo gushaka Perezida usimbura uwari umaze kwegura, ryitoyemo abakandida babiri bagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y'inzibacyuho kugira ngo itoremo uba Perezida.

    Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n'amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

    Itegeko Nshinga ryari ririho icyo gihe ryagenaga ko Umukuru w'Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Gusa ku busabe bw'abaturage barenga miliyoni eshanu, Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye Itegeko Nshinga, yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017.

    Icyo gihe yagize amajwi 98,79% ahigitse Mpayimana Philippe wagize 0,73% na Dr. Habineza Frank wagize 0,48%.

    Umukuru w'Igihugu atangaje kandidatire ye hashize imyaka itandatu ari muri manda ye ya Gatatu.

    Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, rimwemerera kuba yakwiyamamaza kugera mu 2034. Manda zindi zikurikiyeho, zizaba ari imyaka itanu aho kuba irindwi yari mu Itegeko Nshinga riheruka.

    The post Perezida Kagame yashimangiye ko umwaka utaha azongera kwiyamamaza mu matora ya perezida appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/20/perezida-kagame-yashimangiye-ko-umwaka-utaha-azongera-kwiyamamaza-mu-matora-ya-perezida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yashimangiye-ko-umwaka-utaha-azongera-kwiyamamaza-mu-matora-ya-perezida

  • Benshi babaye abere! Abahanzi nyarwanda 5 bas… – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi bivugwa  ko iyo umuntu yahindutse icyamamare atangira gukoresha ubwamamare bwe mu nyungu ze bwite agatangira gukandamiza no guhonyora uburenganzira bwa bamwe, kimwe nuko  ku rundi ruhande  hari abo usanga babigira iturufu yo kugira icyo babakuraho bitabagoye bakumva ko nibajyana icyamamare mu rukiko bazahakura agatubutse.

    Uyu munsi, reka tunyuze amaso mu byamamare  nyarwanda bumvikanyeho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    1. Davis D

    Umwe mu bahanzi bakunzwe n'abiganjemo igitsina-gore mu Rwanda, Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D yisanze mu gihome ku ya 21 Mata 2021 nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umwana w'umukobwa byavugwaga ko afite imyaka 17 y'amavuko. Nyuma y'ukwezi kumwe kuburaho iminsi mike nibwo yaje kurekurwa nyuma y'uko ibimenyetso byamushinjaga biteshejwe agaciro.

    2. Kevin Kade

    Umunsi Davis D afungwa ni nawo munsi Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade nawe yatawe muri yombi kuko bombi bakekwagaho gusambanya umwana utujuje imyaka y'ubukure ngo nyuma yo kumutumira muri amwe mu mahoteli akomeye i Kigali.

    Iki cyaha byavugwaga ko bagikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye ariyo ku wa 18 na 19 Mata 2021 hamwe n'umufotozi Habimana Thierry. Bombi baje kurekurwa ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2021.

    3. Jowest

    Tariki ya 01 Gashyantare 2023, nibwo humvikanye inkuru yatunguye benshi ivuga ko umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda, Jowest yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa undi ku bushake. Joshua Giribambe cyangwa Jowest yafunguwe ku wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, agizwe umwere ku byaha yashinjwaga.

    4. Nsengiyumva François 'Igisupusupu'

    Ku ya 30 Kamena 2021, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw'izina rya Gisupusupu, wari ukurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13 ndetse n'icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk'umukozi wo murugo. Igisupusupu yarekuwe ku ya 26 Kanama 202, nyuma y'uko ubushinjacyaha bwasanze bwasuzumye ibimenyetso bugasanga nta shingiro bifite.

    5. Prince Kid

    Kuwa Kabiri tariki 27 Mata 2022, nibwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka 'Prince Kid' yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye. Tariki ya 02 Ukuboza 2022 nibwo Prince Kid yarekuwe agizwe umwere , gusa ubushinjacyaha bwaje kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko.

    Ku wa Mbere tariki 15 Nzeri 2023 nyuma y'iminsi mike akoze ubukwe na Miss Iradukunda Elsa, Prince Kid yasubije imbere y’abacyamanza aburana ku majwi yakunze kugarukwaho mu rubanza rwe , umwanzuro w’urukiko ukazasomwa tariki 13 Ukwakira Saa Tanu z’amanywa.

    Icyaha cyo gukoresha imirimo y'agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n'ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk'umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

    Itegeko rishya itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018, rifite ingingo 335 ariko ngo mu ngingo yayo ya 133 basobanura neza ibijyanye n'ibihano bihabwa uwahamijwe gusambanya umwana utarageza ku myaka 18.

    Yemeza ko bavuga ko umuntu yakoze icyaha igihe akoreye umwanya ibintu bitandukanye birimo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana,gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri.

    Iyo ubikoze abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu 25.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134575/benshi-babaye-abere-abahanzi-nyarwanda-5-bashinjwe-ihohotera-rishingiye-ku-gitsina-bakisan-134575.html

  • Al Hilal yaciye intege Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Al Hilal Benghazi yamenyesheje Rayon Sports ko umukino izabakiramo i Kigali ugomba kuba mu muhezo, nta bafana bemewe.

    Ni mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederation Cup wagombaga kubera muri Libya tariki ya 15 Nzeri 2023 ariko kubera iki gihugu kibasiwe n’ibiza ntiwaba nubwo Rayon Sports yari yagezeyo.

    Bumvikanye ko imikino yose igomba kubera mu Rwanda tariki ya 24 Nzeri 2023 na 30 Nzeri 2023.

    Al Hilal nk’ikipe izakira umukino ubanza, yamaze kumenyesha Rayon Sports ko umukino wo ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri uzaba mu muhezo nta bafana bemewe kuri uyu mukino.

    Amakuru avuga ko ubwo bari muri Libya bari basabye iyi kipe ko igomba kureka abafaba bakaza ikababwira ko nta kibazo iri bubyigeho ariko yumva ntacyo bitwaye.

    Gusa yaje kubahindukana ibabwira ko ari yo izakira umukino igomba no kubikora uko yifuza, ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, amakuru avuga ko bamaze kwiyakira kuko ntacyo barenzaho mu gihe Al Hilal izakira umukino yabyanze ko bazazana abafana.

    Rayon Sports izakina nta mufana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/al-hilal-yaciye-intege-rayon-sports

  • Ubuyobozi bw’u Burundi bwakuyeho urujijo ku b… – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe ubwo Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu gihugu cy’u Burundi witwa Pierre Nkurikiye yagiranaga ibiganiro n’abantu basanzwe bari muri gahunda yo gutegura ibi bitaramo by’uyu muhanzi biteganijwe kuba muri iki gihugu.

    Ubuyobozi bwo muri iki gihugu bwavuze ko bwiteguye gufasha no gushyigikira ibi bitaramo bikazagenda neza nta kabuza.

    Abasanzwe bari gutegura ibi bitaramo bavuga ko nubwo bari bandikiye ubuyobozi ndetse bakanabemerera kuba igitaramo cyaba, ibyo bitari bihagije ku gitaramo gikomeye nka kiriya ahubwo ko bari banakwiriye kujyayo, bakanahura bagasabana ndetse bakaba banabatumira muri icyo gitaramo, ku buryo ibintu bizarushaho kugenda neza.

    Ibi byahise bikuraho urujijo kuri iki gitaramo abantu bari basanzwe bavugira mu matama ko gishobora kuzazamo kidobya uko byagenda kose.

    Umuhanzi nawe uri mu bazaririmbana na The Ben,  Mugani Desire uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Big Fizzo aherutse kwandika mu minsi mike ishize ku rukuta rwe rwa WhatsApp ati “Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko?? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako.”.

    Abantu hano bahise batangira kugira urujijo rukomeye bitewe n’ibyo  n’aya magambo  yari yanditswe  na  Big Fizzo, cyane ko aba azi byinshi bihabera.

    Abenshi bavugaga ko bishobora kuzaba ibibazo, uyu muhanzi The Ben nagerayo, cyane ko byagiye bihwihwiswa ko abasanzwe baba mu myidagaduro mu Burundi  batiyumvisha ukuntu abahanzi nyarwanda bava  mu Rwanda bakajya kubaryana amafaranga menshi nabo ubwabo umuhanzi wabo atarabasha kubona ndetse ko  bagakwiriye kuyasigarana.

    Ibindi kandi byagarukagwaho, ni amakuru yahwihwiswaga ko hashobora kuba hari  abiyemeje kuvangira  igitaramo cya The Ben kugira ngo kitagenda neza.

    Abashinzwe umutekano i Burundi bemeje ko bazitabira ibitaramo bya The Ben

    The Ben azabanza guhura n’abakunzi be i Burundi mbere yo gutarama

    Abahanzi n’aba Dj bateganijwe gufasha The Ben mu gitaramo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134582/ubuyobozi-bwu-burundi-bwakuyeho-urujijo-ku-byavugwaga-ku-bitaramo-bya-the-ben-134582.html

  • Bizandikwa mu mateka! Burna Boy azishyurwa ak… – #rwanda #RwOT

    Raporo y'ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyo muri Kenya cy’itwa Tuko, ivuga ko uyu muhanzi w'imyaka 32 azishyurwa agera kuri miliyoni imwe y'amadolari (ingana na Miliyari y’amanyarwanda) kugira ngo ataramire mu gikorwa cyo gufungura sitade muri iki gihugu yitwa Nakivubo Stadium.

    Iyi sitade ntabwo iri gukora muri iyi minsi kuko yari yarangiritse. Yavuguruwe n'umucuruzi ukomeye, akaba umunya-Uganda w'imyaka 40 uzwi ku izina rya Hamis Kiggundu akaba nyir’itsinda rya Ham.

    Burna Boy mu mwaka wa 2023, agaciro ke ko gutaramira mu bitaramo bikomeye ku isi kiyongereye bidasanzwe kuko yataramaga gusa ari uko yahawe amafaranga ari hagati y’amadorali ibihumbi 700 ($700,000) kugera kuri miliyoni y’amadorali (1M$).

    Yamenyekanye cyane bidasanzwe ubwo yatangiraga gutegura ibitaramo muri Amerika ndetse n’u Burayi.

    Nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no mu bahanzi binjiza amafaranga menshi ku mugabane wa Afurika, Burna Boy yinjije umutungo utari muto binyuze mu bitaramo bye akora, ndetse ashimangira ko ari umwe mu bahanzi bakize muri Afurika. 

    Kuri ubu ikigaragara ni uko afite agahigo ko kuba ariwe muhanzi nyafurika winjiza amafaranga menshi mu bitaramo.

    Iki gitaramo agiye gukorera muri Uganda, kizamwinjiriza akayabo. Bizaba bikomeje kumwubakira izina nk’umuhanzi uhenze cyane muri Africa, nyuma y’ibyo yakoze mbere byabaye amateka.

    Kimwe mu bitaramo bikomeye yakoze, ni icyo yakoreye i New York ku itariki ya 28 Mata 2022, aho yahuje ibihumbi birenga 20 by’abakunzi be, ndetse muri iki gitaramo yishyuwe arenga Miliyoni n’igice y’amadorali, ibi bikaba byaramugize umuhanzi cyangwa umwami w’ibitaramo muri Afurika.

    Hakurikiraho igitaramo cyahuje imbaga y’abantu barenga 17,000, kikaba ari igitaramo cyiswe “African Giant” cyabereye ahazwi nka Amsterdam mu nzu mberabtombi ya Ziggo Dome. Iki gitaramo kinjije arenga amadorari 1.544.720.

    Byitezwe ko gufungura ku mugaragaro iyi stade yo mu gihugu gituranyi cya Uganda, kwinjira bizaba ari ubuntu.

    Burna Boy ari mu bahanzi bahenze muri Afurika

    Ari mu bahanzi kandi bakize cyane muri Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134585/bizandikwa-mu-mateka-burna-boy-azishyurwa-akayabo-ka-miliyari-mu-gitaramo-azakorera-muri-u-134585.html

  • Champions League: FC Barcelona yatangiye ihab… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kkabiri taliki 19 Nzeri 2023 nibwo imikino ya Champions League 2023-2024 yatangiye gukinwa. Saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 ndetse na saa tatu zuzuye nibwo yakinwe mu matsinda atandukanye.

    Mu itsinda F, AC Milan yari yakiriye Newcastle United umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 naho Paris Saint-Germain yari yakiriye Borussia Dortmund iyitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Kylian Mbappé kuri penariti ndetse na Achraf Hakim.

    Mu itsinda E, Feyenoord yari iri mu rugo yatsinze ibitego 2-0 Celtic naho Lazio yari yakiriye Atletico Madrid banganya igitego 1-1.

    Mu itsinda H, ikipe ya FC Barcelona yari yakiriye Royal Antwerp yayinyagiye ibitego 5-0 byatsinzwe na Lewandowski, Gavi, Betaile aritsinda naho Joao Felix atsinda ibindi 2. Shakhtar Donetsk iri imbere y’abafana bayo yatsinzwe ibitego 3-1.

    Mu itsinda G, Young Boys yari yakiriye RB Leipzig yatsinzwe ibitego 3-1 na Manchester City itsinda FK Crvena Zvezda ibitego 3-1. 

    Ibi bitego ku ruhande rwa Manchester City 2 byatsinzwe na Julian Alvarez naho ikindi gitsindwa na Rodri, icya FK Crvena Zvezda cyo cyari cyatsinzwe na Bukari.

    Kuri uyu wa Gatatu iyi mikino ya Champions League irakomeza guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, umukino utegerejwe na benshi ni uwo FC Bayern Munich iri bwakiremo Manchester United A.

    Paris Saint-Germain yishimira intsinzi y’ibitego 2-0

    Joao Felix watsindiye FC Barcelona ibitego 2 muri 5 batsinze

    Julian Alvarez yafashije Manchester City kubona intsinzi atsinda ibitego 2 wenyine

    Kylian Mbappé yatsinze igitego cya 1 cya Paris Saint-Germain 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134584/champions-league-fc-barcelona-yatangiye-ihabyapsg-na-manchester-city-nazo-zitangira-zimwen-134584.html

  • Ibyo wamenya ku ba Djs 5 bahataniye Miliyoni… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa rigeze mu mahina. Batanu bageze mu cyiciro cya nyuma tugiye kubagarukaho umwe ku wundi.


    Uwahize abandi ku itariki 16 Nzeri 2023 mu irushanwa ryabereye muri City Tower ni Dj Lenzo.

    1.     Dj Lenzo


     

    Kubwayo Lenzo witwa Dj Lenzo mu kazi ko kuvanga imiziki. Afite imyaka 32 y'amavuko akaba amaze imyaka 9 avanga imiziki. Dj Lenzo avuga ko icyamuteye gukomeza kuvanga imiziki ntacike intege ari amahirwe yagiye ahura nayo, ati:' Kuva natangira kuvanga imiziki nagiye ngira amahirwe kandi narushijeho gukura mu mwuga'.


    Dj Lenzo avuga ko yiringiye ko hari igihe kizagera akaba yavanga imiziki mu bitaramo bikomeye ndetse anizeye kuzazenguruka Isi avanga umuziki. Ikindi kandi ni uko yumva hari ibyiringiro ko azahura na bagenzi be barimo abavanga imiziki bubatse amazina, abahanzi bafite ibigwi bagasangira ubuhanga butandukanye mu muziki.

     

    2.     Dj Yolo

    Amazina ye bwite aba mu byangombwa ni Dufitumuremyi Alain Victor. Afite imyaka 26 y'amavuko akaba amaze imyaka 9 avanga imiziki. Atuye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Avuga ko afite inzozi zo kuba icyamamare. Yizeye ko aramutse yegukanye Mützig Amabeats yazamura urwego mu kuvanga imiziki, akaba yakora mu bitaramo bikomeye. Akomeza avuga ko yifuza kuzakorana n'abahanzi bafite amazina kandi akarushaho gukoresha umuziki mu gutanga ibyishimo.

     

    3.     Dj Dallas

    Amazina ye ni Nkurunziza Abdallah. Afite imyaka 23 y'amavuko akaba atuye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Amaze imyaka 3 avanga imiziki akaba avuga ko yakunze akazi ko kuvanga. Anakomoza ku kuba ibyo akora rimwe bizatanga umugati ku buryo azahesha ababyeyi be ikuzo kandi ntateze gucogora. Avuga ko aramutse atsinze yagera ku rwego mpuzamahanga no gukirigita ifaranga.

    4.     Dj Kavori

    Amazina yitwa Komezusenge Antipa. Afite imyaka 24 akaba amaze imyaka 4 acuranga imiziki. Atuye mu karere ka Gasabo. Ni umu Dj uvuga ko yakuze akunda umuziki , ashaka kwigira akaba yifuza ko abavandimwe be bazamureberaho. Yizera ko aramutse atwaye irushanwa yaba umwe mu bavanga imiziki b'abahanga Afurika ifite. Akaba anifuza ko urungano ruzaza nyuma azababera urugero.

     

    5.     Dj Noodlot

    Byiringiro Jules Destin w'imyaka 25 y'amavuko, atuye i Nyamirambo mu karere ka

    Nyarugenge. Amaze imyaka 6 avanga imiziki. Avuga ko icyamuteye kuvanga

    imiziki ari urukundo no kuba bimutunze. Aramutse atwaye Mützig Amabeats

    yakubaka ihuriro rihuza aba Djs bakiri bato n'abakuru bakagira ibyo basangira

    ubumenyi n'ubunararibonye mu kurushaho kubaka umwuga wo kuvanga imiziki

    bikaba byakoroha mu kwigarurira isoko mpuzamahanga.


    Ikindi kandi avuga ko yakora Show up place'Online Tv' ku buryo uri hanze y'u Rwanda ashobora kuza mu gihugu azi uburyo bwo kuvanga umuziki bwa buri mu Dj.

    INKURU WASOMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134558/ibyo-wamenya-ku-ba-djs-5-bahataniye-miliyoni-18-frw-muri-muetzig-amabeats-134558.html

  • Ubwo umukinnyi w’Amavubi Rafael York yari mu bitaro, murumuna we yasimbutse urupfu #rwanda #RwOT

    Abavandimwe babiri, Torre Rafael ndetse na Rafael York wamaze kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu Amavubi, ntabwo bahiriwe n’impera z’icyumweru kuko byarangiye bose bagiye kwa muganga.

    Aba bakinnyi bombi bakinira ikipe Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, bahuye n’uruva gusenya mu mpera z’icyumweru gishize.

    Rafael York yari mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 ndetse anakina iminota yose mu mukino ikipe ye yanganyijemo Östersunds FK 2-2.

    Gusa muri uyu mukino yaje kuhagirira ikibazo ubwo umukinnyi wa Östersunds FK yamukubitaga akamubabaza mu rwasaya.

    Yarihanganye arakomeza arakina ariko umukino urangiye abaganga bahisemo ko agomba kujya kwa muganga agasuzumwa bakareba niba nta kibazo yagize.

    Byaje kuba bibi kurushaho ubwo n’umuvandimwe we, Torre Rafael yarokoga impanuka iba yaranatwaye ubuzima bwe.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Gefle IF yavuze ko uyu mukinnyi yagonjyewe mu Magepfo, mu Mujyi wa Gävle, ariko ubu akaba ameze neza nyuma yo gutwarwa kwa muganga.

    Yagize ati “Ku wa Gatandatu, Torre Rafel yagongewe mu Magepfo muri Gävle. Ubu ameze neza nyuma y’uko Ambulance ihise ihamagarwa aho byabereye agapfukwa akanadodwa mu gahanga ndetse akaba afite n’ibikomere byinshi ku mubiri.”

    Amakuru avuga ko yagonzwe ubwo yari ageze aho atuye ndetse n’umushoferi wamugonze akaba yarahise yiruka ava ahabereye impanuka.

    York byarangiye agiye mu bitaro

    Ubu yamaze koroherwa

    Yahise ataha azajya akurikiranirwa mu rugo

    Torre Rafael yakoze impanuka ku bw’amahirwe ntiyakomereka bikabije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubwo-umukinnyi-w-amavubi-rafael-york-yari-mu-bitaro-murumuna-we-yasimbutse-urupfu