Array
Category: Uncategorized
-
Abaturage barashishikarizwa kurya amagi aho kuyamarira ku isoko bo bakiyibagirwa #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo biganjemo imiryango Itegamiye kuri Leta nka Orora Wihaze uterwa inkunga na USAID hamwe n’Umuryango Slight and Life, barashishikariza abaturage indyo yuzuye cyane cyane babakangurira kurya amagi kuko ahendutse kandi akungahaye ku ntungamubiri nyinshi.
Tariki 14 Nzeri 2023 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana cyafatanyije n’aba bafatabikorwa mu bukangurambaga bakoreye mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba. Muri ubwo bukangurambaga, hasobanuwe ko bamwe mu babyeyi bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bakabasha kubona umusaruro wakabafashije kugira imirire iboneye ariko ngo bakajyana uwo musaruro ku isoko bo bakiyibagirwa.
Abaturage barashishikarizwa kujya barya amagi kenshi kuko ari ingirakamaro
Aha ninaho ubu bukangurambaga bwasabiye abaturage kuzirikana ko igihe cyose boroye inkoko bakwiye kubanza gutekereza ku kamaro ko kugaburira abana babo amagi kubera intungamubiri nyinshi ziyarimo, bakibagirwa umuco udakwiye wo guhita bajyana ayo magi yose ku isoko bo bakiyibagirwa.
Abaturage basobanuriwe akamaro ko kurya amagi no kuyagaburira abana by’umwihariko
Muri ubu bukangurambaga kandi hanatanzwe ubutumwa hifashishijwe uburyo butandukanye, nk’aho itsinda ry’abakinnyi b’ikinamico Urunana bakinnye umukino ushishikariza abaturage kurya amagi no kuyagaburira abana babo ndetse no kuzirikana kurya indyo yuzuye muri rusange.
Abakinnyi b’Urunana bakinnye ikinamico ishishikariza abaturage kuticura amagi bayamarira ku isoko
Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Mu biribwa bitandukanye abana bahabwa, ubushakashatsi bugaragaza ko abana bacyonka bagaburirwa amagi bagera kuri 8% naho abatacyonka bagaburirwa amagi bakaba ari 9%, iyi mibare ikaba ikiri hasi cyane kuko amagi akungahaye ku ntungamubiri zafasha umwana gukura neza no kugira ubuzima bwiza muri rusange.
Ni muri urwo rwego abafatanyabikorwa batandukanye barimo Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta, batangije ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza no gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa akamaro ko kurya amagi kenshi ku ifunguro ryabo.
Buri rwego rurashishikarizwa kugira uruhare mu kumvisha abaturage akamaro ko kurya amagi
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, nawe ibi yigeze kubishimangira ubwo yari yasuye akarere ka Rubavu tariki 4 Nyakanga, ubwo habagaho umuhango wo gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero. Yavuze ko abatujwe muri uwo mudugudu bakanagezweho ubworozi bw’inkoko, bakwiye kujya babanza kubona amagi yo kurya hanyuma ibyo kugurisha bikaza nyuma.
-
Ahantu heza wakogera muri Piscines (Swimming Pool) ziteye ubwuzu muri Kigali – Amafoto #rwanda #RwOT
Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde n’amafoto dukesha Living in Kigali bigaragaza hamwe mu hantu hari ubwogero (Piscines cyangwa Swimming Pools) bwiza kurusha ubundi, biherekejwe n’ibiciro byaho kuburyo nujyayo uzaba uzi n’ayo uzitwaza. Ibiciro tugaragaza ni ibyo umuntu yishyura inshuro imwe ariko birumvikana ko uwashaka kuzajya ahogera kenshi ashobora kwishyura amafaranga asabwa ku kwezi bikarushaho kumuhendukira.
1. Cercle Sportif
Kuri Cercle Sportif mu Rugunga, hari Piscine ikora kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro, buri wese ushaka kogamo akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000 ariko abana batanga 1500.
2. Gorillas Golf Hotel
Ubwogero bwo muri Gorillas Golf Hotel i Nyarutarama, bukora amasaha 24 ku yandi, kujyamo ku munsi ukaba usabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 6000 niba uri umuntu mukuru, na 5000 ku bana.
3. Grand Legacy Hotel
Ubwogero bwa Grand Legacy Hotel i Remera, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo umunsi umwe bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 4000 ku muntu mukuru n’amafaranga 3000 ku bana.
4. Great Seasons Hotel
Ubwogero bwa Great Seasons Hotel i Gacuriro, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Kogamo umunsi umwe bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000 ku bantu bakuru n’amafaranga 2000 ku bana.
5. Highlands Suites Hotel
Ubwogero bwa Highlands Suites Hotel bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kogamo ku munsi buri wese akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000.
6. Hotel Des Mille Collines
Ubwogero bwa Hotel Des Mille Collines mu mujyi wa Kigali rwagati, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kogamo ku munsi umuntu mukuru akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 7000 naho abana bakishyura 3500.
7. Hotel Villa Portofino Kigali
Ubwogero bwa Hotel Villa Portofino i Nyarutarama, bukora kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo ku munsi bikaba bisaba umuntu mukuru kwishyura amafaranga y’u Rwanda 4000 naho abana bakishyura 2000.
8. La Palisse Hotel
Ubwogero bwa La Palisse Hotel i Nyandungu, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa mbiri z’ijoro, kogamo bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 2000 ku bantu bakuru n’amafaranga 1000 ku bana.
9. Lemigo Hotel
Ubwogero bwa Lemigo Hotel ku Kimihurura, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kogamo bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 7000 kuri buri wese.
10. Le Sanitas
Ubwogero bwa Le Sanitas ku Kicukiro/Niboye, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 2000 kuri buri wese.
11. Mamba Club
Ubwogero bwa Mamba Club ku Kimihurura, bukora kuva saa yine za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba kandi kuwa Mbere ntibukora. Abantu bakuru bishyura 3000 ku munsi naho abana bakishyura 2000.
12. The Manor Hotel
Ubwogero bwa The Manor Hotel i Nyarutarama, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kogamo bikaba bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3500 ku bantu bakuru na 2500 ku bana.
13. Marriott Hotel
Ubwogero bwa Marriott Hotel burakora ariko nk’uko ari hoteli nshya, ibiciro n’amasaha buzajya bukoreshwa bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri.
14. Nyarutarama Sports Club
Ubwogero bwa Nyarutarama Sports Club bukora kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa tatu z’ijoro. Kogamo ku munsi ni 4000 ku bantu bakuru na 2000 ku bana.
15. Pili Pili
Ubwogero bwa Pili Pili i Kibagabaga, bukora ku Cyumweru kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, hanyuma indi minsi bugakora kuva saa tanu za mugitondo kugeza saa tanu z’ijoro. Kogamo ni ubuntu kugeza ubu ku bakiliya babo.
16. Radisson Blu
Ubwogero bwa Radisson Blu mu nyubako ya Kigali Convention Center, kugeza ubu ibijyanye n’ibiciro byabwo n’amasaha bukora ntibiratangazwa mu buryo ntakuka cyane ko iyi hoteli yuzuye vuba bukaba buzatangira gukoreshwa mu kwezi kwa Nzeri.
17. Rubangura Apartments / Waka Fitness / Euphoria Restaurant
Ubwogero bwa Rubangura Apartments / Waka Fitness / Euphoria Restaurant ku Kimihurura, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza amasaha umuntu ashaka yose no mu gicuku. Kujyamo ni amafaranga y’u Rwanda 3000 ku munsi kuri buri wese.
18. Serena Hotel
Ubwogero bwa Kigali Serena Hotel, bukora kuva saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Kogamo, uwo waba uri we wese wishyura amadolari 40 ku munsi, ni ukuvuga asaga 30.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
19. Sportsview Hotel
Ubwogero bwa Sportsview Hotel i Remera, bukora kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo buri wese akaba yishyura amafaranga y’u Rwanda 2000.
20. Stipp Hotel
Ubwogero bwa Stipp Hotel bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kugamo abantu bakuru bakaba bishyura amafaranga y’u Rwanda 5000 naho abana bakishyura 2500.
21. Ubumwe Grande Hotel
Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali rwagati, ifite ubwogero bugenewe abakiliya ku buntu, kandi bukora amasaha 24 ku yandi.
22. Umubano Hotel (Novotel)
Ubwogero bwa Umubano Hotel (Novotel) ku Kacyiru, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Kogamo abantu bakuru bishyura amafaranga y’u Rwanda 6000 naho abana bakishyura amafaranga 4000.
-
Kamonyi-Gishyeshye: Umurambo w'umusore wacukuraga amabuye y'agaciro wasanzwe umanitse mu mugozi #rwanda #RwOT
Kugicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko Bimenyimana Seth wari umukozi muri Kampuni ya DEMICO icukura amabuye y'agaciro yapfuye. Yasanzwe amanitse mu mugozi uyu w'umweru ugurwa mu mabutike, amanitse mu gisenge cy'inzu y'icyumba kimwe yabagamo wenyine.
Amakuru y'urupfu rw'uyu Bimenyimana Seth wavutse mu mwaka wa 2001, yageze ku intyoza.com ku mugoroba w'uyu wa mbere nyuma gato y'uko asanzwe aho yari acumbitse yapfuye amanitse mu mugozi. Kubona ushobora kugira icyo atangaza bitewe n'aho amasaha yari ageze n'imvura ikaze yaguye muri aka gace ntabwo byari byoroshye.
Abahaye intyoza.com amakuru, bavuga ko kumenyekana kw'iyi nkuru mbi byaturutse ku kuba uyu musore mu gihe bagenzi be bakorana mu bucukuzi bajyaga mu kazi we bamubuze, bigera ku muturanyi umucumbikiye utamubonye asohoka, bagiye kureba babona urugi rufungiye imbere, bagira amatsiko ari nabwo barungurukiye mu idirishya ry'ibiti ryarimo akenge babona amanitse mu mugozi, aho bakeka ko yaba yiyahuye.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yemereye umunyamakuru ko amakuru y'urupfu rwa Bimenyimana Seth bayamenye, ko yasanzwe mu nzu yabagamo amanitse mu mugizi yapfuye.
Gitifu Mandera, akomeza avuga ko uretse kuba bamusanze mu mugozi, mu nzu yabagamo yapfuye ngo nta kintu kindi basanze mu nzu uretse agapuro kari mu gifuniko kinini cy'itabi kanditseho ko nta babyeyi agira, ko igihe cyari kigeze ngo yiyahure.
Amakuru yandi agera ku intyoza.com ariko adafitiwe gihamya, ni uko uyu musore yaje gupagasa aturutse i Karongi, aho yabaga mu isantere y'ubucuruzi ya Raro muri Gahungeri, Gishyeshye, Rukoma. Bihwihwiswa kandi ko aho yavuye i Karongi yari afite Dosiye yo gusambanya umwana( ibivugwa n'abaturage) bityo kuko ngo byasaga n'ibyamaze kumenyekana akaba yumvaga ko isaha iyo ariyo yose yafatwa, bikaba aribyo bakeka ko yaba intandaro yo kwimanika niba nta kindi kibyihishe inyuma kizagaragazwa n'inzego zibifitiye ububasha. Umurambo wa Nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari ukiri mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera Rukoma.
intyoza
-
Niyo Bosco wari ukeneye aho akinga umusaya ya… – #rwanda #RwOT
Niyo Bosco wari umaze igihe agorwa no kureba ibintu byose ku giti cye bitewe n'uko umuziki usaba ikipe yumva neza inshingano mu guteza imbere umuhanzi yashyize asinya muri Metro Afro y'umuhanzi nawe usanzwe ateza imbere abahanzi nyarwanda barimo Okkama na Confy.Â
Harimo kandi Loader utunganya imiziki, Old Wasp ukorera umuziki muri Amerika akaba ari we washinze Metro Afro n'umuhanzikazi Boukuru. Ni inkuru yanyujijwe kuri Instagram ya Metro Afro aho bahaye ikaze Niyo Bosco wari umaze igihe nta kipe imufasha mu bikorwa bya muzika.Â
Bagize bati:” Urugendo kuri ubu rutangiranye n’umusore Niyo Bosco na Metro Afro. Twishimiye bidasanzwe kukugira mu muryango wacu wa Metro Afro. Turashimimira abo dukorana bose badufashije kwishimira gutangirana uru rugendo na Niyo Bosco”.
Ni amafoto arimo abahanzi n'abandi bakobwa barimo Ingabire Johanna asanzwe ashinzwe ibikorwa by'abahanzi baba muri Metro Afro. Barimo kandi Kivumbi King, Shemi, Derek YMG na Selekta Faba. Niyo Bosco kandi ari mu bahanzi bazataramira abaturage mu ntara zigize igihugu mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika, ndetse akaba ari no muri 5 bazataramira I Burera kuwa 20 Nzeri 2023.
REBA AMAFOTO UBWO NIYO BOSCO YAHABWAGA IKAZE
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Ambasaderi Gashumba yambitse imidali ikipe y… – #rwanda #RwOT
Ni mu birori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura byabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, mu Mujyi wa Espoo muri Finland bihuza Abanyarwanda bo mu bihugu bine by'i Burayi birimo Suède, Finland, Danmark ndetse na Switzerland.
Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu bishimiye kwizihiza umuganura mu birori byaherewemo imidari n'ibikombe ku ikipe ikomeje gususurutsa abatuye iki guhugu.
Mu kwizihiza Umuganura, Ikipe y'Abanyarwanda baba muri Finland (RCFF) yakinnye umukino wayihuje n'ikipe ya Baltic Squad igizwe n'abenegihugu, umukino urangira RCFF itsinze ibitego 5-2.
Dr. Diane Gashumba avuga ku ntsinzi yagize ati 'Ikipe yacu iradadiye, intsinzi itashye mu Rwanda.'
Muri Kamena 2023, iyi kipe y'abanyarwanda baba mu gihugu cya Finland yizihizaga umwaka imaze ishinzwe, ndetse mu birori by'umuganura Nyakubahwa ambasaderi Dr. Diane Gashumba yafashe umwanya yambika imidari abakinnyi bose ndetse n'umutoza Dushime Abdul uri kuyifasha magingo aya.
Iki gitamo cy'umuganura cyarimo kandi Abanyarwanda batuye mu mahanga ndetse n'abaturutse mu Rwanda bose hamwe barengaga 400. Cyaririmbyemo kandi umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore.
Buri mwaka umuganura urizihizwa mu bihugu byo mu Majyaruguru y'u Burayi ndetse bakawizihiza muri Nzeri aho abavuye mu biruhuko by'impeshyi baba bagarutse i Burayi.
Dr Diane Gashumba ati 'Twashimishijwe ko haje Abanyarwanda benshi barenga 400, bakaba barimo barasabana ariko banaganira ku gihugu cyacu ndetse banareba amahirwe ahari.'
Akomeza ati 'Urubyiruko rwo muri ibi bihugu bitwaye neza cyane bafite 'Discipline', bakunze igihugu barakitabira bavuga ikinyarwanda mwabibonye.'
Umwaka ushize wa Shampiyona, ikipe ya RCFF FC yitabiriye yagiye igarukira muri ¼. Basobanura ko mu myaka iri imbere bafite intego yo kwegukana ibikombe bagakomeza guhesha ishema u Rwanda ari nako bakora siporo.
![]()
![]()
Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashimye ikipe y'Abanyarwanda babarizwa muri Finlad
![]()
![]()
Dr Diane Gashumba yambitse imidari aba bakinnyi abashimira uko bitwaye mu mukino
![]()
![]()
Abanyarwanda babarizwa mu bihugu bine i Burayi bizihije Umunsi w'Umuganura
![]()
 Buri mukinnyi yahawe umudari imbere y'abitabiriye kwizihiza Umunsi w'Umuganura bashimirwa ubwitange n'umuhate bagaragajeÂ
![]()
Eric Niyonkuru usanzwe ari umukinnyi, akagira n'uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa bya RCFF yashimwe na Amb. Dr Diane GashumbaÂ
![]()
Kapiteni w'Ikipe ya RCFF, Nshimiyimana Jean Baptiste yashimye abakinnyi ku mbaraga bagaragaje mu mukino
![]()
![]()
![]()
-
Babiheruka kera! Bimwe mu bintu bikumbuwe mu… – #rwanda #RwOT
Mu myaka ya 2008 kuzamura ubwo umuziki nyarwanda waruri kwiyubaka hari byinshi byawurangaga byatumaga ushyuha ku buryo abakunzi bawo bahoranaga amashyushyu y’udusha n’udukoryo abahanzi nyarwanda bagaragazaga icyo gihe. Uko waje gutera imbere ariko ibi byaje guhinduka aho bimwe muribyo bimaze kuba amateka.Â
Ibi ni bimwe mu bintu bikumbuwe kugaragara mu muziki nyarwanda harimo n’ibiheruka gukorwa kera abafana bakumbuye:
1.Indirimbo zihurijwemo abahanzi benshi.
Mu bihe bitandukanye, abahanzi nyarwanda bagiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye ugasanga byishimirwa n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, aho wasangaga mu ndirimbo buri wese yisangangamo bitewe n'uburyo zabaga zaririmbwemo n' abahanzi bakora injyana zitandukanye.
Mu njyana ya Rap/Hip Hop byatangijwe cyane n’umuraperi Pacson aho yakunze kujya ahuriza abararaperi batandukanye mu ndirimbo imwe. Izi ndirimbo zirimo nka ‘Imvune z’abahanzi’, ‘Anti-Virus’, ‘Imariziritse’, Revolution’, izi zose zahuriwemo n’abarenga 10 kandi zakirwa neza n’abafana.
Ibi kandi muri 2012 byakomejwe na Zizou Alpacino yagendaga ahuza abahanzi babaga bakunzwe cyane muri icyo gihe bagakora inzirimbo bahuriyemo twavuga nk'iyo bita ''Arambona agaseka'', Bagupfusha ubusa, Ibitenge, Simubure ndetse n'izindi zagiye zikundwa n'abatari bake. Kugeza ubu aho umuziki nyarwanda umaze guhindura amateka, biragoye kubona abahanzi batandukanye bahuriza imbaraga mu ndirimbo imwe.
2. Indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi (Zirimo ubutumwa bwigisha)
Abanyarwanda benshi iyo muganiriye bakubwira ko umuziki wakorwaga kuva 2009 kugeza 2015Â bawukumbuye bitewe n'uburyo abahanzi bakoraga umuziki muri icyo gihe babaga bafashe umwanya uhagije bagakora mu nganzo ku buryo iyo basohoraga indirimbo yakoraga ku mitima ya benshi ndetse ikamara igihe kinini igikunzwe icyo abubu bita kuba kuri hiti.
Indirimbo nka Beletilida ya Miss Jojo, Yantumye ya King james, Ikaramu ya Diplomate,Wampoye iki ya Urban boys, Nsubiza ya Emmy, Biteye Ubwoba ya Oda Paccy, Ibaruwa kuri Mama ya Pacson na Meddy, Akanyarirajisho ya Jay Polly n'izindi nyinshi ntizizava mu matwi y'Abanyarwanda.
Bamwe bavuga ko ubu izi ndirimbo ziganjemo ubutumwa buri wese yibonamo ntizigipfa gukorwa dore ko izikorwa ubu ari izuzuyemo iraha, kwishimisha n’ibindi bituma bamwe bavuga ko abahanzi b’ubu batakizi kwandika indirimbo zubaka sosiyete nyarwanda.
3.Guhangana hagati y'Abahanzi (beef)
Mu bihe byashize abahanzi babaga bakunzwe cyane bahoraga bahanganye cyane ku buryo byarengaga bakanabicisha mu ndirimbo ndetse zigakundwa n'abatari bake. Byumwihariko mu bahanzi bakoraga injyana ya Hip Hop ho barahanganaga cyane. Urugero twavuga nka Bulldog na K8 Kavuyo na Riderman, P Fla n’abandi batasibaga gukora indirimbo bibasirana. Ibi byatumaga abakunzi ba Rap bahora bafite amatsiko ku ndirimbo nshya isohoka n’icyo umuraperi yasubije mugenzi we.
Ku rundi ruhande ni nako abahanzi bari bakomeye muri icyo gihe nka The Ben na Meddy babaga bahanganye cyane ibyo bigahora biteza impaka hagati y'abafana babo aho bahoraga babagereranya rwarabuze gica ku buryo umwe iyo yasohoraga indirimbo undi nawe yararaga muri studio akora iye kugira ngo aze azimye mugenzi we.
Aba bahanzi kubabona bahurira mu ndirimbo imwe ntago byabaga kenshi cyane mbese ibyabo byari bimeze nka Messi na Ronaldo cyangwa Diamond na Ali Kiba muri Tanzania aho n'ubu umwe akora Hit undi agakora indi kugeza ubwo bageze naho babiteramo urwenya ngo Meddy yashatse umugore bituma na The Ben ashaka.
Si abo gusa kuko no muri Afrobeat abahanzi nka Kitoko, Kamishi, Mico The Best na Uncle Austin babaga bakamejeje buri umwe wese yiyita umwami w'iyi njyana.
4. Urukundo hagati y'abahanzi batandukanye
Uretse ibyagiye biba mu bihugu bitandukanye bikomeye aho abahanzi muri muzika bagiye bakundana bigacika ndetse inkuru ikaba kimomo ku Isi yose urugero twavuga nka Jay Z na Beyonce, Chris Brown na Rihanna, Selena Gomez na Justin Bieber ndetse n'abandi.
Mu Rwanda naho hagiye haba urukundo rukomeye hagati y'abahanzi rwasigaye mu mitwe ya benshi ndetse rutazibagirana. Aha twavuga nka couple ya Safi Madiba na Knowless, aba bavuzwe cyane mu munyenga w'urukundo aho rwagiye rukomokaho indirimbo nyishi nka Warurihe, Wampoye iki, Ukuri n'izindi.
Indi couple twavuga ni nk'iyumuraperi ukomeye cyane witwa Riderman ndetse na Asinah aba nabo bakanyujijeho biratinda. Undi twavuga ni Nizzo Kabosi wo muri Urban Boys wagiranye ibihe bidasanzwe n'umukobwa w'umuhanzi witwa Sacha.
Uretse abo kandi hari nka King James byahwihwiswaga ko yakundanaga na Priscilla ndetse n'abandi benshi. Ibi nubwo bitakigaragara mu bahanzi bagezweho ubu, ariko byaryoshyaga umuziki nyarwanda.
5.Umuziki uyoboye Siporo Â
Iyo urebye uyu munsi mu itangazamakuru ry'u Rwanda usanga abanyamakuru bakora ibiganiro by'imikino bakundwa cyane kurusha abakora imyidagaduro {showbiz}cyane cyane kuri radio na Televiziyo. Aho kera wasanganga abanyamakuru babaga bakora ibiganiro bya showbiz babaga bazwi cyane ndetse bakunzwe ugereranije n’abakoraga ibiganiro bishingiye ku mikino.
Ibi bigaragazwa n'uburyo ibiganiro bya siporo byabaga ari bike ndetse bifite igihe gito ugereranije n’ibyavugaga ku imyidagaduro. Ndetse na none ibi bigaragazwa n'uburyo ibiganiro bya siporo bisigaye byumvwa cyane ku buryo byinjiriza ba nyiri bitangazamakuru binyuze mu kugira abaterankunga benshi ugereranije n'ibiganiro by'imyidagaduro.
Si ibyo gusa kuko ubu n'umunyamakuru mushya uje muri siporo usanga amenyekana vuba ugereranije n’uwo baziye rimwe mu itangazamakuru we akinjira mu imyidagaduro.Â
Ikindi kigaragaza ko imikino yigaranzuye imyidagaduro ni uburyo abanyamakuru bakoraga showbiz bagize ibihe byiza mu bihe byashize aribo bakiri ku gasongero gusa bagenda bahinduranya ku bitangazamakuru bitandukanye bigaragaza ko bikigoranye kubona abanyamakuru bashya b'imyidagaduro batumbagira ngo bagere ku gasongero ugereranije no muri siporo aho hari abana bakiri bato bagiye bigaragaza cyane bakaba bamaze kuba ibyamamare.
6. Amatsinda y’abahanzi
Kuva kera umuziki nyarwanda wagiye ugira amatsinda y’abahanzi yaba mu gihe cya mbere y’uko utera imbere ubwo hari nk’amatsina nk’Impala n’andi. Aho umuziki uhinduriye isura nabwo hagiye havuka amatsinda arimo nka KGB, The Brothers, UTP Soldiers bagize uruhare mukuwuzamura tutibagiwe itsinda rya Tuff Gangs ryazamuy injyana ya Rap rikanatinyura benshi bayikora ubu.
Nyuma yaba kandi hagiye havuka amatsinda yabiciye bigacika arimo Dream Boys, Urbon Boys, Active na Just Family. Aya matsinda yafashije mu kuryoshya umuziki nyarwanda aho yarangwaga no guhangana no kuzana udushya bityo abafana b’umuziki nyarwanda bagahora mu bihe byiza aho bahabwaga imiziki mishya ubutitsa bitewe n’uko aya matsinda yahoraga arushanwa mu gusohora ibihangano bishya.
Ubu ntabwo aya matsinda agihari ndetse n’ayaje nyuma ntabwo yateye kabiri. N’abahanzi bagerageje gukora amatsinda ntabwo byabahiriye cyane bityo abafana b’umuziki nyarwanda bacyifuza kongera kuba mu bihe birangwamo amatsinda y’abahanzi asa nk’ahanganye.



















 



