Category: Uncategorized

  • JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangarije Jeune Afrique  ko nta bisobanuro bifatika u Bubiligi bwigeze buha u Rwanda nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi Vincent Karega woherejweyo, bityo ko nta wundi mukandida ruteganya koherezayo.Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times yagiranye na Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma yagize ati 'Birababaje kuba Guverinoma y'u Bubiligi isa nk'aho yemeye kuganzwa n'igitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n'ivuzivuzi ry'imiryango n'abandi biyemeje kwikoma u Rwanda, ari na bo u Bubiligi bwahishuriye icyo cyemezo.Icyemezo cy'u Bubiligi cyahishuriwe igitangamazakuru cya Jambo News gifitwe n'agatsiko k'abahezanguni b'Abanyarwanda bari mu buhungiro mu muryango witwa Jambo ASBL ufite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutagatifuza ababyeyi babo basize bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

     

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yabajijwe impamvu yatumye u Bubiligi bwanga kwakira Ambasaderi Karega n'uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze nyuma y'iki cyemezo.

    Yavuze ko nyuma y'igihe kirekire u Rwanda rutegereje ko kandidatire ya Vincent Karega yemerwa, inzego z'u Bubiligi ari bwo zasabye ko u Rwanda rwamusimbuza undi muntu.

    Yagize ati 'Nk'uko bisanzwe twabajije impamvu; bafite uburenganzira bwo kwanga uwo twahisemo. Ariko iyo ibyo bibaye nibura bakagombye kuduha ibisobanuro ku mpamvu yabibateye. Nyamara ibisubizo baduhaye ntibihagije ko ngo bibe byatunyura. Bagaragaje ingingo zidafite ishingiro.'

    'Twagaragaje ko bakwiye kuduha ibisobanuro bifatika kandi ko tudateze guhindura ngo twohereze undi Ambasaderi.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaherezo u Rwanda rwaje gusobanukirwa ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma y'iki cyemezo cy'u Bubiligi.

    Ati 'Twasobanukiwe ko bagiwe mu matwi n'ubutegetsi bwa Kinshasa barabwumvira, kuruta ko babitewe n'indi mpamvu iyo ari yo yose. Ni ibigarara. Vincent Karega yabaye Ambasaderi mu gihugu cyabo mbere yo kwirukanwayo bidafitanye isano n'imyitwarire ye kuko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu gifitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo.'

    'Ikibazo ntigishingiye ku myitwarire ya Karega ubwe ahubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igifitanye n'u Rwanda. Ni uko ibyacu n'u Bubiligi bihagaze kandi nta mugambi dufite wo koherezayo undi Ambasaderi.'

    Ku wa 31 Ukwakira 2022 ni bwo Vincent Karega yategetswe ko agomba kuva ku butaka bwa RDC mu gihe cy'amasaha 48 ariko we ahitamo kuhava mbere anyuze muri Congo Brazaville.

    Umunsi byatangajwe ko agomba kuva ku butaka bw'iki gihugu ni na bwo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya RDC yahamagaje Chargé d'Affaires wayo mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba ngo abe asubiye i Kinshasa.

    U Bubiligi ntibwigeze butangaza icyo bwanenze Karega mu buryo bweruye dore ko bunabyemererwa n'amasezerano ya Vienne ashyiraho imirongo migari ibihugu byifashisha mu bubanyi n'amahanga. Icyatunguranye cyane ni uburyo amakuru y'uko u Bubiligi bwanze Karega, yageze mu itangazamakuru mbere y'uko u Rwanda rwamugennye rubimenya.

    Iryo tangazamakuru byanyuzemo naryo si irisanzwe mu maso y'u Rwanda, ni Ikinyamakuru Jambo News cy'Umuryango Jambo Asbl, ugizwe n'abana bavutse ku babyeyi bashinjwa uruhare mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abana b'abanyapolitiki bari bakomeye mu Rwanda mbere ya Jenoside, abari abacuruzi, abasirikare n'abandi bakibonera u Rwanda mu ndorerwamo y'amoko.

    Kuba amakuru nk'ayo ya dipolomasi yaraciye ku kinyamakuru cy'abantu u Rwanda rufiteho ikibazo, ni byo byateye benshi kwibaza niba ahazaza h'umubano w'ibihugu byombi ari shyashya.

    U Rwanda ntirwatinze kugaragaza ko rutashimishijwe n'iyo myitwarire y'u Bubiligi. Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yagize ati 'Birababaje kuba Guverinoma y'u Bubiligi isa n'iyagendeye ku gitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'icengezamatwara ry'imiryango n'impirimbanyi zihakana Jenoside, ari na yo yahisemo kunyuzaho icyemezo cyayo.'

    Ntacyo u Bubiligi buratangaza ku cyatumye bwanga Ambasaderi w'u Rwanda mu buryo bweruye uretse kugendera mu kigare cya Kongo kinshasa.

     

    The post JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jambo-asbl-yimanike-dore-perezida-kagame-yavuze-ko-nta-mugambi-wo-kohereza-undi-ambasaderi-mu-bubiligi-nyuma-yo-kwanga-kwakira-vincent-karega/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jambo-asbl-yimanike-dore-perezida-kagame-yavuze-ko-nta-mugambi-wo-kohereza-undi-ambasaderi-mu-bubiligi-nyuma-yo-kwanga-kwakira-vincent-karega

  • Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w'Isi #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) ryatangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n'urwa Nyamata zashyizwe mu murage w'Isi.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 mu mujyi wa Riyadh, muri Arabia Saoudite.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko u Rwanda rwishimiye icyemezo cyo kwandika izi nzibutso mu murage w'Isi kuko bizafasha kumenyekanisha ububi bw'ibyabaye, hagamijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakongera kubaho aho ari ho hose ku isi.

    Urugendo rwo kwandikisha izi nzibutso rwatangiye mu mwaka wa 2012 aho inzego zose bireba zagiye zikora ibishoboka byose kugira ngo izi nzibutso zandikwe muri uyu murage w'Isi.

    Ibi byitezweho kurwanya Jenoside no kurushaho guharanira ko itazongera kubaho kandi twavuga ko iki cyemezo gushengura Interahamwe n'abambari bazo basize bahekuye u Rwanda.

     

    The post Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w'Isi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inzibutso-enye-za-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-zamaze-nazo-gushyirwa-mu-murage-wisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzibutso-enye-za-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-zamaze-nazo-gushyirwa-mu-murage-wisi

  • Ba Mukanyandwi! Amavubi y’abagore yamburiwe ubusa i Kigali mwa Pelé #rwanda #RwOT

    Amavubi y’Abagore mu mupira w’amaguru yanyagiriwe i Kigali ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Maroc.

    U Rwanda rwatangiye ubona ruhuzagurika rwaje gutsindwa igitego ku munota wa 3 w’umukino gitsinzwe na Doris Boaduwaa n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Portia Boakye.

    Umunyezamu w’u Rwanda yakuyemo umupira ukomeye wa Doris Boaduwaa nyuma yo gucenga ubwugarizi bwose bw’Amavubi.

    Abakinnyi b’umutoza Nyinawumuntu Grâce, wabonaga barimo barushwa cyane, yaje gutsindwa igitego cya 2 ku munota wa 13 cyatsinzwe na Evelyn Badu nyuma yo gucika ubwugarizi bw’abakinnyi b’u Rwanda.

    Umukino wakinirwaga mu rubuga rw’u Rwanda cyane kubera kurushwa, umunyezamu Ndakimana yagiye akuramo imipira ikomeye yabazwe harimo n’uwa rutahizamu Doris.

    Ghana yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 28 gitsinzwe na Princella Adubea ku mupira wari uhinduwe na Justice Tweneboaa. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-0.

    Ghana yatsinze igitego cya 4 ku munota wa 55 cyatsinzwe na Kusi Alice.

    Evelyn Dabu yongeye guhindukiza umunyezamu Ndakimana Angiline ku munota wa 65 atsinda igitego cya gatanu.

    Ku munota wa 67 Ghana yahujije penaliti yari itewe na Jennifer Cudjoe, ni nyuma y’ikosa Uwase Andercene yakoreye Kusi Alice mu rubuga rw’amahina.

    Anasthesia Achiaa yaje gutsindira Ghana igitego cya 6 ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Uyu mukobwa Anasthesia Achiaa yatsindiye Ghana agashinguracumu ku munota wa 86, ni ku mupira yateye asa nuhinduye imbere y’izamu ariko uyuboka munshundura. Umukino warangiye ari 7-0.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera muri Ghana aho ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Gambia na Namibia.

    Amavubi yanyagiriwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ba-mukanyandwi-amavubi-y-abagore-yamburiwe-ubusa-i-kigali-mwa-pele

  • Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byata… – #rwanda #RwOT

    Saa Tatu za mu gitondo nibwo imodoka yahagurutse i Kigali ihagurukanye abahanzi barimo Bushali, Chris Eazy, Bwiza, Niyo Bosco na Afrique berekeza mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Muri urwo rugendo rwose rwatwaye arenga amasaha atatu, saa sita na Mirongo Itanu n'icyenda, nibwo Umuhanzi Afrique yagiye ku rubyiniro maze mu ndirimbo Agatunda na Lompe ahagurutsa ibihumbi by'abantu bari  biteguye aba bahanzi.

    Abakunzi b'ababa bahanzi bari biteguye kuryoherwa, banyuzwe cyane n'uko buri muhanzi yavagaho nta n’umunota uciyeho  hagahita hajyaho undi.

    Niyo Bosco wahise ukurikira Afrique yaje ku rubyiniro ategerejwe n'imbaga, maze abantu bakimukubita amaso barabyinana karahava.

    Mu ndirimbo Piyapuresha n'izindi zakunzwe, Niyo Bosco yanyuzwe n'uburyo yaririmbanye n'abakunzi be.

    Bwiza wari utahiwe, yerekanye ubuhanga bwe ndetse abyinana n'abakunzi be karahava binyuze mu ndirimbo Ready.

    Nta n’umunota ushize Bushali yahise ajya ku tubyiniro maze akora icyo bita gukangura abafana be atangira kubamenaho amazi, batangira gukurikira injyana ye.

    Bushali udasiba udukoryo yabyinanye n'abafana be guhera ku ndirimbo Mukwaha na Kurura yakoranye na Juno Kizigenza, maze abakunzi batangira kumusanga ku rubyiniro.

    Usibye abasanze uyu muraperi ku rubyiniro, hari umukobwa wo muri aka karere wasanze Bushali ku rubyiniro barabyinana karahava.

    Chris Eazy wari utahiwe yerekanye ubuhanga bwe, maze ajya kurubyiniro yisanga kuko yasanze indirimbo ze zose abakunzi bazizi bafatanya kuziririmba.

    Mu ndirimbo Inana, Basi Sori na Edeni Chris Eazy yerekanye ko ari umwe mu bahanzi bakomeye cyane.

    Saa Saba na mirongo itanu n'ine nibwo abahanzi bose bari barangije kuririmba  ari nabwo igitaramo cyasojwe.

    Ibitaramo bya Iwacu Muzika birakomeje  aho  abahanzi bazataramira i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023.

    Afrique imbere y'imbaga y'abantu

    Niyo Bosco yanyuze abitabiriye igitaramo

    Bwiza ubwo yari ari imbere y'abakunzi be yateraga bakikiriza

    Bushali ukunda gutazirwa nk'umwami wa Stage, Imbere y'ibihumbi by'abantu Bari baje kubyinana nawe

    Bushali yafatanyije n'abakunzi Be kwishima yongera kwerekana ko ku rubyiniro ntawe umuhiga mu Rwanda

    Chris Eazy yerekanye ubuhanga ntagereranywa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134606/ibitaramo-bya-mtn-iwacu-muzika-festival-byatangiriye-i-burera-bushali-chris-eazy-na-bwiza–134606.html

  • Hashyizweho uburyo bwo gufasha umuryango w’um… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyiswe “Support Calvin (Young Ck)& Family, ubufasha bukaba buri gukusanywa na Peace Murielle Gikundiro.

    Nyuma y’uko uyu musore yitabye Imana aguye mu gihugu cya Canada, umubyeyi we (Mama) yifuje ko umwana we yashyingurwa mu gihugu cye cyamubyaye ari cyo u Rwanda.

    Ibyo byose bisaba amafaranga harimo nka tike y’indege yo kuzana umurambo n’indi mihango yose yo gusezera kuri Young Ck mu cyubahiro nk’umwe mu bahungu bari bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no mu Karere no muri Canada muri rusange.

    Ku bw’ibyo byose rero bikenewe kugira ngo umuryango we ubashe kuzana umubiri, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abakunzi ba Young Ck muri rusange biyemeje kubigira ibyabo bagakusanya inkunga y’amafaranga azifashishwa muri ibi byose bikenewe mu gusezera Young Ck.

    Kugeza kuri ubu amafaranga akenewe ni ibihumbi 50 by’Amadorali ($50), angana n’arenga miliyoni 50 z’amanyarwanda, hakaba hamaze kugeraho arenga ibihumbi 11 by’Amadorali ($11), angana n’arenga miliyoni 11 z’amanyarwanda.

    Kanda HANO ubone umuyoboro uri kunyuzwaho inkunga. 

    Mu kwitanga, buri wese afasha uko ashoboye amafaranga yose waba ufite nta kibazo wayatanga. Nk’uko abantu benshi cyane bagiye bagaragaza agahinda gakomeye n’urukundo bari bafitiye uyu muhanzi, ni byiza ko byanagaragarira mu kwitanga mu buryo bwo gufata mu mugongo umuryango we no muri gahunda zo kureba uko yazanwa gushyingurwa mu gihugu cye cyamubyaye, u Rwanda.

    Iyi nkuru mbi yumvikanye ku itariki ya 17 Nzeri 2023, ubwo byamenyekana ko uyu musore yitabye Imana ku myaka ye mike 22, akaba yaraguye muri Ottawa ho mu gihugu cya Canada. Uyu musore yaje gusangwa mu mazi yapfuye ndetse n’ibyangombwa bye bimuri iruhande, bikaba byaravuzwe ko yaba yararashwe.

    Young Ck yari umuhanzi watangaga icyizere gikomeye mu muziki nyaRwanda akaba yari mu bahanzi bafite intumbero ikomeye mu kugeza umuziki nyaRwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Young Ck yavukiye i Nyamirambo, Kigali akaba ari ubuheta mu muryango w’abana 3. Yagiye muri Canada muri 2017 agiye muri gahunda zo kwiga, ari naho yatangiriye urugendo rwe rw’umuziki.

    Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Ndi Umugabo” yasubiranyemo n’abahanzi nyaRwanda bakomeye nka Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomat n’abandi, arongera amenyekana mu ndirimbo yise “Ndi Powa”.

    Hashyizweho uburyo bwo gufasha umuryango wa Young Ck 

    Yari afite inzozi zo kugeza umuziki nyaRwanda ku rwego mpuzamahanga

    Kanda hano urebe indirimbo umugabo “Umugabo” ya Young Ck

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134594/hashyizweho-uburyo-bwo-gufasha-umuryango-wumuhanzi-young-ck-134594.html

  • Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w'Abanyarwanda atiyamamaza 2024? #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique aho yashimangiye ko ari umukandida mu matora ataha y'Umukuru w'Igihugu ndetse ashima icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira.

    Perezida Kagame ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n'amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

    Mu gusubiza yagize ati 'Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw'icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.'

    Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku bimaze igihe bivugwa n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, badahwema kunenga abayobozi bamara igihe kinini ku butegetsi.

    Ati ' Unyihanganire ku bijyanye n'Uburengerazuba ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Ku bwanjye sinzi ibihura n'indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora?'

    'None se iyo batubahirije amahame yabo ubwabo, umuntu yabumva ashingiye kuki? Gushaka kwimurira demokarasi ku bandi, ubwabyo ni ukutubahiriza amahame ya demokarasi. Abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.'

    Ubwo yatorerwaga kongera kuba Chairman wa FPR Inkotanyi muri Mata uyu mwaka, Umukuru w'Igihugu yashimye abanyamuryango ba FPR n'abaturage muri rusange ku cyizere badahwema kumugirira.

    Yavuze ko icyo cyizere gifite byinshi kivuze kuri we.

    Ati 'Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n'ikindi gitandukanye n'icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.''

    'Mfite inshingano nk'umuyobozi wanyu. Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk'ibyo njye nkora. Ni byo nshaka kuvuga.''

    Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n'Inteko Ishinga Amategeko ndetse n'abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w'Inzibacyuho.

    Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite inshingano zo gushaka Perezida usimbura uwari umaze kwegura, ryitoyemo abakandida babiri bagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y'inzibacyuho kugira ngo itoremo uba Perezida.

    Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n'amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

    Itegeko Nshinga ryari ririho icyo gihe ryagenaga ko Umukuru w'Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Gusa ku busabe bw'abaturage barenga miliyoni eshanu, Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye Itegeko Nshinga, yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017.

    Icyo gihe yagize amajwi 98,79% ahigitse Mpayimana Philippe wagize 0,73% na Dr. Habineza Frank wagize 0,48%.

    Umukuru w'Igihugu atangaje kandidatire ye hashize imyaka itandatu ari muri manda ye ya Gatatu.

    Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, rimwemerera kuba yakwiyamamaza kugera mu 2034. Manda zindi zikurikiyeho, zizaba ari imyaka itanu aho kuba irindwi yari mu Itegeko Nshinga riheruka.

    Perezida Kagame yatangaje ko aziyamariza kuyobora u Rwanda mu 2024

    Perezida Kagame yaganiriye na Jeune Afrique, agaruka ku ngingo zitandukanye zireba Akarere, Afurika muri rusange ndetse n'u Rwanda. Yavuze kuri Coup d'état z'urudaca zikomeje kwiyongera muri Afurika y'Iburengerazuba, ku bibazo by'u Rwanda na RDC n'ibindi.

    Muri iki kiganiro, Umukuru w'Igihugu yagarutse ku mwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC, avuga ko ikibazo kitari hagati ye na Félix Tshisekedi. Yagarutse kandi ku bibazo abaturage ba Congo bari guhura nabyo. Yavuze kuri M23 n'uburyo ikibazo cyayo cyakemuka.

    Ku nshuro ya mbere, muri iki kiganiro Umukuru w'Igihugu yahamije kandi ko aziyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu 2024. Yashimye icyizere Abanyarwanda badahwema kumugirira.

    Ni ikiganiro Umukuru w'Igihugu yagiranye na François Soudan, Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique.

    Jeune Afrique: Mali, Burkina Faso, Guinée, Sudani , Niger noneho na Gabon… mu gihe kitarenze amezi ane, ibihugu bitandatu byabayemo Coup d'état ku Mugabane wa Afurika. Iki cyorezo cyo guhirika ubutegetsi no kuba abasirikare bari gufata ubutegetsi mukibona mute?

    Paul Kagame: Ese ibi bintu byapfuye kuba gutyo gusa, nta bisobanuro? Ndakeka ko ibi biterwa n'ukutishimira ibintu kuba kumaze igihe. Dushobora kubisesengura, tukareba niba izo mpamvu ziba zifite ishingiro cyangwa se niba ntaryo, ariko izo ni impamvu z'ingenzi zigeza ibintu kuri urwo rwego. Ibyo ntabwo byantungura.

    Hanyuma twabyitwa icyorezo? Birashoboka. Twita ku biba twakererewe, nta garuriro, mu gihe virusi ibana natwe guhera mu ntangiriro. Impinduka zose muri ibi bihugu bitandukanye umuntu yayibumbira mu ijambo rimwe: Imiyoborere. Imiyoborere hanyuma umutekano. Ni ibintu by'ingenzi bikora umusingi w'iterambere ry'igihugu, mu gihe byitaweho mu buryo bwiza.

    Ni iki cyakorwa ku bintu nk'ibi bihabanye n'amahame y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe? Ese hakwitabazwa ingabo? Ese hakwifashishwa ibihano mu by'ubukungu?

    Ese kuba Afurika Yunze Ubumwe cyangwa se Isi muri rusange byakwamagana ihirikwa ry'ubutegetsi, byaba bikemura ikibazo? Oya, kuko ibintu nk'ibi birakomeza bikaba.

    Ibyo bivuze neza ko kwamagana bidahagije. Ikindi ahubwo, ese Coup d'état ni igisubizo cyonyine cyo gufata ubutegetsi bikozwe n'abasirikare? Niba ufite guverinoma y'abasivile itishimirwa n'abaturage, ihindura itegeko nshinga mu nyungu zayo aho kuba iz'abaturage, kuki tutayamagana?

    Ibi ni byo bitera aba bantu kutajya mu muhanda ngo bashyigikire Perezida wakuwe ku butegetsi ahubwo bikarangira bashyigikiye abayobozi bakoze Coup d'état.

    Kwamagana abasirikare bahiritse ubutegetsi ni ikintu kimwe, ariko Afurika n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo ikwiriye kwirengagiza impamvu zagejeje ibintu kuri urwo rwego.

    Mubona mute ibiba muri ibi bihugu biri kwibasirwa na za Coup d'état aho usanga ibyiyumviro byo kutibonamo u Bufaransa, ibintu byari no mu Rwanda igihe kinini nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

    Nta kabuza hari ibyiyumviro bitari byiza byo kwivanga muri politiki ya Afurika bikozwe n'ibihugu bikomeye. Ababa babikoze bose, yaba u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza cyangwa se u Bubiligi.

    Hari ukutishimira mu buryo bugaragara iyo myitwarire, kandi ni ibintu byumvikana ndetse ibi bihugu bikwiriye kumenya ko ibyo bihari. Ariko ibyo ubwabyo, ntibiba impamvu isobanura ibibazo umugabane wacu ufite kandi bitureba, twebwe ubwacu, mbere y'abandi.

    Mu rugendo rwanyu mwagize muri Afurika y'Iburengerazuba, mwasuye Perezida wa Guinée, Mamady Doumbouya, wagiye ku butegetsi mu 2022 nyuma ya Coup d'état. Ku bwanyu, aba basirikare bahiritse ubutegetsi, ni abantu bakwiriye bo kugirana na bo ibiganiro?

    Ese igihugu kirangwa na Perezida wacyo? Aha ni ho ntekereza ko twibeshya. Akenshi tuvuga ku bakuru b'ibihugu ariko tukibagirwa ibibazo by'abaturage.

    Niba abaturage banzuye ko ari ngombwa guhindura Guverinoma, ntabwo bita k'ugomba kumusimbura, iyo byanze bagerageza undi muyobozi mushya. Uwo na we iyo abatengushye, bashyigikira undi.

    Akenshi dufatira ibintu mu kirere mu buryo bwacu bwo gukemura ibibazo bikomeye. Tukagarukira gusa ku kwibaza Perezida wishimiwe cyangwa se utishimiwe na bagenzi be. Tugomba kumva ko ibiri kuba kuri uyu mugabane bitureba, twaba twakoze neza cyangwa se tutageze ku musaruro ukwiriye.

    Ku nshuro ya kabiri mu mezi atandatu, muri Kamena hagati, Itsinda ry'Impuguke za Loni, ryashinje u Rwanda gushyigikira M23, ndetse rigaragaza n'uburyo amabwiriza atangwamo ku ruhande rw'igisirikare cyanyu, hanifashishwa amashusho ya drones n'ubuhamya mu kubigaragaza. Ibi ntabwo byaba ari ibimenyetso simusiga?

    Ntabwo nzi icyo abo bantu bazobereyemo, ariko reka tugume ku ihame ry'uko iryo tsinda ryanditse raporo. Raporo nyinshi z'izi mpuguke, ziba zigaruka ku bintu mu buryo buhabanye n'uko tubizi.

    Ese mu by'ukuri, ikibazo cya RDC ni M23 cyangwa ni u Rwanda? U Rwanda na M23 ni byo bibazo RDC ifite? Iki kibazo impamvu nkibaza, ni uko muri izi raporo, nta kintu na kimwe kigaruka ku mateka y'ibibazo muri Congo, ku ruhande rw'inzego za Congo, ku byaha byakozwe na FARDC […] ibi bimaze imyaka irenga 20 nubwo hari Ingabo za Loni zihari zitangwaho miliyari nyinshi z'amadolari. Kuki tutavuga ku byo izi ngabo zagezeho? Ese ibi bibazo ntacyo bivuze?

    Niba u Rwanda rushinjwa ibyo umaze kuvuga, ni iki cyatuma rugira urwo ruhare [kujya muri RDC]? Kuki izo mpuguke zacecetse kuri icyo, kuki zacecetse ku kuba FDLR ikiri muri kariya Karere iyi myaka yose, n'uburyo ibangamiyemo u Rwanda na RDC ubwayo?

    Guverinoma ya Congo yahurije hamwe mu buryo bweruye abantu bemera ko barwanya u Rwanda, bashaka guhirika Guverinoma y'u Rwanda. Perezida wa Congo yarabakiriye, ariko impuguke ntizibivugaho.

    Batangaza gusa ibishinja u Rwanda, nk'ibyo byo gufasha M23, ku bindi bakaryumaho, ku nkomoko y'ibibazo bya RDC [bakaryumaho]. Byose babihuriza ku ruhare rw'u Rwanda. Ariko u Rwanda ntabwo rubayeho kubera bo.

    Hashize amezi menshi u Rwanda ruri mu biganiro by'ubuhuza ruhuriramo na RDC, yaba ibya Luanda n'ibya Nairobi. Ese iyi nzira ya dipolomasi yaba itarageze ku ntego?

    Oya, kuko imbaraga zashyizwemo n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, zaganishije ku kohereza ingabo muri kariya gace. Zakoze akazi keza, mu guturisha ibintu.

    Ahubwo ntungurwa no kubona iki gisubizo ari cyo cyonyine cyatanze umusaruro ufatika, aho gushyira intwaro hasi byubahirijwe muri rusange nubwo hari imirwano yagiye iba aha na hariya.

    Ni ibintu bitangaje. Imbaraga zose zaba zarashyizwemo kugeza ubu, ibiganiro bya Nairobi na Luanda ni byo byonyine byagerageje guhosha ibintu.

    Ariko na n'ubu ubwumvikane buke buracyahari. Ku ruhande rumwe, Guverinoma ya Congo yanze kuganira na M23, ku rundi, uyu mutwe uyu munsi uvuga ko utitaye ku byo kuba washyirwa hamwe mu nkambi. Aho nta kabuza ko imirwano ishobora kongera kubura?

    Kuki mutanenga abakwiriye kunengwa kuri ibi? Niba hari ibyo u Rwanda runengwa, turabyakira. Ariko ntimumbaze impamvu u Rwanda rudakemura ikibazo cy'aba bantu. Ntibiri mu nshingano zanjye. Abagize M23 ni abaturage ba Congo.

    Ese Ingabo z'Akarere ntizikwiriye kuba zakwinjira mu kibazo mu gihe umwuka mubi waba ukomeje, nk'uko inshingano zazo zibigena?

    Utekereza ari ukubera iki ziri hariya, ni uko zigomba kurwanya M23? Ibyo mubikura he? Ziri hariya kugira ngo zirwanye uwo ari we wese utubahiriza ibijyanye no guhagarika imirwano, kandi ibyo ntibivuze kurwanya M23. Ababisobanura muri ubwo buryo, ni abashaka gukomeza kurwana, badashaka ko inzira ya politiki ikomeza.

    Aho mufite ukuri ku ruhande rumwe, ni uko kugira ngo inzira ya politiki ishoboke, ni uko RDC idakomeza kwanga kuyiyoboka. Niba mudashaka ibiganiro nk'uko ibiganiro bya Nairobi na Luanda bibisaba, ubwo ni iki mushaka?

    Abayobozi ntibumva uruhare rwabo ngo bafate inshingano. Niba badashaka ibiganiro, ni ibihe bisubizo batekereza cyangwa ibi bituganishaho?

    Ese ibiganiro biracyashoboka hamwe na Tshisekedi?

    Ese umuntu wanze kuganira n'abaturage be azaganira nanjye? Ibyo ntibyaba bitangaje? Mpora niteguye kuganira na we. Twigeze kuganira byinshi mu bihe byashize kandi ibibazo dufite uyu munsi ni byo byari ku isonga ry'ibyo twaganiriyeho icyo gihe.

    Ese kuganira uyu munsi byo kuganira gusa, bishobora kudufasha gukemura ibibazo byacu? Cyangwa se dukwiriye kuganira kuko ari uburyo bwa nyabwo bwo gukemura ibibazo?

    Guhura tukaganira, ibyo byarabaye kenshi. Narabyemeye kandi igihe cyose byari bikenewe nabiboneye umwanya. Abantu bavuga ko ibibazo biri hagati ya Kagame na Tshisekedi ariko ntabwo ari uko biri. Kuki kuza kuganira nanjye byaba imbogamizi ku biganiro Perezida wa Congo agomba kugira ku ruhande rwe mu gukemura ibibazo by'abaturage be?

    Ku bwawe, amatora yitezwe mu minsi iri imbere y'Umukuru w'Igihugu muri RDC, yaba afite icyo avuze ku mubano hagati y'ibihugu byombi?

    Ntabwo mbizi. Ubu ibyo ntabwo bindeba.

    Mbere y'amezi atandatu ngo habeho Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mubona ko ubutabera, nubwo bwaba butaboneye, bwahawe abagizweho ingaruka na Jenoside?

    Ni ko mbitekereza. Ntabwo ibintu bishobora kuba ntamakemwa, ariko hari intambwe ifatika yatewe. Ni yo mpamvu igihugu gitekanye. Ntabwo ibyakozwe binyuze uwo ari we wese ku ruhande rw'abakorewe Jenoside.

    Ni yo mpamvu igihugu gitekanye. Ntabwo byashobotse ko dushimisha buri wese mu barokotse kuko hari hari agahinda gakabije udashobora kubona uko uhoza amarira yose abagafite.

    No ku ruhande rw'abakoze Jenoside, hari ibyagezweho kugira ngo bahabwe ubutabera ariko no kubafasha kuba abaturage bazima. Abarokotse Jenoside bagaragaza impungenge zabo, abayikoze na bo bafite ibibazo byabo. Twakoze ibihambaye ukurikije ubushobozi twari dufite.

    Mu Ukuboza 2022 mwashimangiye ko ntawe uzatera u Rwanda ubwoba kuri dosiye ya Rusesabagina, munabiteraho urwenya ko kurekurwa kwe gushoboka ari uko u Rwanda rugabweho igitero. Muri Werurwe mwaka yarababariwe ku gisa nk'ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki kibazo aho nticyaba cyari isubyo muri dipolomasi?

    Kuva mu ntangiriro hari hari urujijo kuri iki kibazo. Hari ibihugu bimwe na bimwe byahise byijandika muri iyi dosiye, byiyibagiza ibyaha uyu muntu yakoze. Ibyo bihugu ni byo twaganiriye. Ntabwo Isi tubamo ari nziza ijana ku ijana, twakemuye ikibazo dukurikije uko twumvaga dosiye. Hari byinshi twabashije kubona. Ku kijyanye na Rusesabagina n'abo baregwaga hamwe, ibintu birumvikana: Hari abantu batashakaga kubyumva ariko muri benshi, abashatse kubyumva barabyumvise.

    Tutitaye ku byo twaganiriye inyuma y'amarido, aho uwo muntu aherereye uyu munsi yasubiye mu byo yahoze kera. Tuzareba uburyo tuzabyitwaramo.

    Nyuma y'imyaka ine y'umwuka mubi na Uganda, ibintu bisa nk'ibiri kujya mu buryo. Hari abagerageje kubahuza mbere biranga. Byagenze gute ngo muhuzwe n'umuhungu wa Perezida Museveni, Muhoozi Kainerugaba?

    Nibyo rwose hari abantu b'ingenzi cyane cyane ku rwego nka ruriya. Yaba ibyo bakora, uko bitwara byose bigira icyo bimara. Icyakora si byiza kwirengagiza na ba bandi uba ubona ko badafite ijwi rinini nyamara bashobora kugira umusanzu batanga inyuma y'amarido kuko bashobora gutuma hari ibigerwaho cyangwa se hari ibitagerwaho.

    Kuba Gen Muhoozi Kainerugaba yarageze ku ntego, ni uko ku ruhande rumwe natwe twakoze ibyo twagombaga gukora ku ruhande rwacu, tubifashijwemo n'abafatanyabikorwa bacu. Ku rundi ruhande yabigezeho kubera ubufasha bw'abandi harimo na Se. Birashoboka ko hari ibyo Se yashoboraga kuba atambwira amaso ku maso, akabinyuza ku muhungu we. Birashoboka kandi icy'ingenzi ni umusaruro byatanze.

     

    Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Gen Muhoozi Kainerugaba mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda

    Muri Centrafrique na Mozambique aho ingabo zanyu zagiye gutanga umusanzu, u Rwanda rwanongereyeyo imbaraga zarwo mu by'ubukungu. Mwabwira iki ababashinja ko aho mwatanze ubufasha bwa gisirikare muba muhakurikiranye n'inyungu z'ubukungu?

    Icya mbere, ntabwo ari twe nyirabayazana w'ibibazo dusabwa gutangamo ubufasha bwa gisirikare. Mbigarutseho kuko hari ibihugu bimwe na bimwe mu bihe byashize, byajyaga biteza ibibazo kuri uyu Mugabane ubundi bikagaruka kubikemura bishaka inyungu z'ubukungu, bigasahura nta n'uwabisabye kuza gutanga umusanzu. Twe siko dukora. Byaba muri Centrafrique cyangwa muri Mozambique, ni abayobozi b'ibyo bihugu badusabye umusanzu.

    Reka ibya politiki tubishyire ku ruhande, twibande ku bijyanye n'ubukungu. Kugira ngo igihugu kijye mu butumwa bwa Loni cyangwa se gufasha kigenzi cyacyo, bisaba amikoro. Nko mu butumwa bwa Loni dufashe urugero muri Centrafrique, abasirikare bishyurwa n'ingengo y'imari itangwa na Loni. Nyamara ku zindi ngabo zacu ziriyo ku bw'amasezerano y'ibihugu byombi, ntabwo zishyurwa na Leta (Centrafrique) cyangwa Loni. Nitwe tubishyura.

    Twe ntabwo turi u Bufaransa, nta mikoro dufite yo gutera inkunga ibikorwa nka biriya. Hari undi ugomba kubikora. Haba Centrafrique cyangwa Mozambique, nabyo nta bushobozi bifite bw'amikoro. Nko muri Mozambique, twasabye inkunga Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, nawo wahise utanga miliyoni 20 z'amayero. Icyakora na yo ni make kuko angana na 10% by'ayifashishijwe cyangwa se ateganyijwe kwifashishwa.

    Ibyo bihugu byaratubwiye biti 'Kubera ko nta n'umwe ufite ubushobozi bwo kubishyura kandi yaba twe namwe, nta we ufite amafaranga yo gutera inkunga ibi bikorwa mu gihe kirambye kandi u Rwanda akaba atari rwo ruzakomeza kwirwanaho ku bikorwa rukorera iwacu, dufite umutungo kamere iwacu. Dushobora gushaka uburyo tubishyura binyuze mu ishoramari.' Ni ibyo. Mushobora kubihindura ikibazo, mukavuga ibyo mushaka ariko uko niko kuri.

    U Bubiligi buherutse kwanga Vincent Karega mwari mwagennye nka ambasaderi wanyu i Bruxelles: Uko kumwanga bishobora kugira ngaruka ki ku mubano w'ibihugu byombi?

    Twagennye Vincent Karega nka Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi ariko nyuma y'igihe kirekire, abayobozi b'u Bubiligi badusubiza badusaba irindi zina. Mu buryo busanzwe, twahise tubabaza impamvu. Icyakora uko byagenda kose, bafite uburenganzira bwo kutemera uwo twagennye ariko iyo bibaye, haba hakwiriye nibura ibisobanuro. Igisubizo baduhaye ntabwo cyari gishimishije.

    Baduhaye ibisobanuro bidafite epfo na ruguru. Twumvaga ko hakenewe ibisobanuro byumvikana kandi tukumva ko nta mpamvu yo kwisubiraho ngo twohereze undi. Twaje kumenya nyuma ko hari izindi mpamvu zatumye bamwanga.

    Twaje gusanga baramwanze bigizwemo uruhare na Leta ya Kinshasa kurusha indi mpamvu iyo ariyo yose. Vincent Karega yari ambasaderi wacu [muri RDC] mbere yo kwirukanwayo, atari ukubera imyitwarire ye ahubwo bitewe n'uko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu RDC ifitanye nacyo ibibazo. Ikibazo ntabwo ari icy'umuntu ku giti cye [Karega], ni ikibazo bafitanye n'u Rwanda. Umupira twawushyize mu maboko y'u Bubiligi, nta gahunda dufite yo kugena undi ambasaderi.

    Muri Kamena, ubutabera bw'u Bwongereza bwavuze ko umushinga wo kohereza mu Rwanda abimukira udakurikije amategeko. Mu mpamvu zatanzwe harimo ko u Rwanda ari igihugu cyitizewe. Kuva amasezerano n'u Bwongereza yasinywa, nta mwimukira uroherezwa mu Rwanda. Ntibizirangira ayo masezerano ahagaze kubera uburyo akomeje kwitambikwa?

    Ni ikibazo cyasubizwa neza n'uruhande rw'u Bwongereza. Turi kuvuga ku bimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ibijyanye no kubaha ubuhungiro ni ho bizanzurirwa, ari naho hari inkiko zifata ibyemezo mwagarutseho. Ibyo rero sinumva ukuntu bitureba.

    Urukiko nirwemeza ko amasezerano atubahirije amategeko, ni u Bwongereza buzaba burebwa nabyo cyane kurusha u Rwanda. Twe icyo dushinzwe ni ukwakira abantu mu buryo twumvikanyeho n'abafatanyabikorwa bacu. Abo bimukira nibataza kubera ikibazo kireba u Bwongereza, ntabwo bitureba. Ntawe tuzitwaza haba inkiko zo mu Bwongereza, haba Guverinoma y'u Bwongereza cyangwa se undi wese.

    Muri Mata, mwatorewe gukomeza kuyobora FPR Inkotanyi n'amajwi 99,8%. Mu maso ya benshi, ibi bibagira umukandida w'iri shyaka mu matora azaba umwaka utaha. Ntabwo ariko biri?

    Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw'icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.

    Ndabizi ko utakwirengagiza ko hakurikijwe amahame y'abo mu Burengerazuba [u Burayi na Amerika], kuguma ku butegetsi imyaka irenga 20 bihabanye n'ibikwiriye gukorwa muri politiki. Utekereza ko ibyo bitajyanye n'ibyo Umugabane wa Afurika ukeneye?

    Unyihanganire ku bijyanye n'Uburengerazuba ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Ku bwanjye sinzi ibihura n'indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora? None se iyo batubahirije amahame yabo ubwabo, umuntu yabumva ashingiye kuki? Gushaka kwimurira demokarasi ku bandi, ubwabyo ni ukutubahiriza amahame ya demokarasi. Abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.

    Uruhande rwanyu ku kibazo cya Ukraine ruragoye kurwumva. Ku ruhande rumwe, u Rwanda rwatoye umwanzuro wamagana igitero cy'u Burusiya kuri Ukraine. Ku rundi ruhande ubwo mwari mu ruzinduko muri Afurika y'Iburengerazuba, mwashinje Abanyaburayi gushaka kujandika Afurika mu bibazo byabo, ibintu bihuye n'imvugo z'u Burusiya. Ese mutekereza ko kutagira uruhande ubogamiraho muri iki kibazo bishoboka?

    Birashoboka kuri njye. Ntabwo nafatira uruhande undi uwo ari we wese. Biri mu maboko y'ibihugu, rero ntabwo bindeba. Twatoye dushyigikira umwanzuro wa Loni kuko twarebaga ku ihame rimwe ryihariye. Yaba u Burusiya, Ukraine cyangwa undi wese, ntabwo dushobora gushyigikira ko igihugu gitera ikindi. Nta rujijo rukwiriye kuba aho.

    Ariko ikibazo cy'u Burusiya na Ukraine ntabwo gifite imizi aho gusa. Ni nako byinshi mu bihugu byagizweho ingaruka n'iyo ntambara bivuga.

    None uruhare rw'u Rwanda muri ibyo ni uruhe? Ibihugu bikomeye bikemura ibibazo mu buryo bishaka. Nta ruhare dufite muri iriya ntambara itugiraho ingaruka twese, utitaye ku ntera iri hagati yacu n'aho intambara iri kubera.

    Mwaba mwarashimishijwe no kwinjiza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri G20?

    Ni ibintu byiza kuko hashize igihe kinini tubivuga. Icyakora nakurikiranye inama, ntabwo nabonyemo Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat. Uwari uhari gusa ni Perezida w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mugenzi wanjye uyobora Comores, Azali Assoumani.

    Ibyo biteye ikibazo. Uretse mu gihe Perezida wa Komisiyo ya AU yaba ataritabiriye kubera impamvu bwite, byantangaza kumva ko yaba ataratumiwe mu gikorwa nka kiriya.

    Nk'Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat ni we muntu mu buryo bw'amategeko uhagarariye uyu muryango dore ko manda ye ari imyaka itanu mu gihe iy'umukuru w'igihugu ureberera AU imara umwaka umwe. G20 yakoze ikintu cyiza ariko igikora mu buryo bubi.

     

    The post Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w'Abanyarwanda atiyamamaza 2024? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ni-iki-cyatuma-ahubwo-perezida-wabanyarwanda-atiyamamaza-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-iki-cyatuma-ahubwo-perezida-wabanyarwanda-atiyamamaza-2024

  • Inzubutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zanditswe na UNESCO mu murage w'isi #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) ryatangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n'urwa Nyamata zanditswe mu murage w'Isi.

    Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama ya 45 y'Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w'Isi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023.

    Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite kuva ku wa 10 Nzeri kugeza ku wa 25 Nzeri 2023.

    Mu gitondo cyo kuri uyu munsi ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Komite yiga ku Murage w'Isi yatangaje ko ibihugu 12 ari byo biri busuzumwe ku busabe bwabyo bwo gushyira ahantu na site zitandukanye mu murage w'Isi wa UNESCO.

    Abanyarwanda bari bategereje kumva icyemezo kiri bufatwe ku gushyira inzibutso mu murage w'Isi.

    Bikimara gutangazwa ko UNESCO yanditse inzibutso enye mu murage w'Isi, abari mu cyumba byabereyemo basazwe n'ibyishimo.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uyu munsi udasanzwe ku Rwanda ndetse no ku rugendo rwo kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimye ibihugu byashyigikiye u Rwanda, agaragaza ko intambwe yatewe ishimangira ko biri kumwe mu rugendo rwo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside.

    Ati 'Turabona ko izi nzibutso ari ahantu hakomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside. Ndabashimiye ko mwadushyigikiye cyane. Ni umunsi ufatiweho icyemezo cy'amateka.''

    Yakomeje avuga ko u Rwanda 'rwishimiye ko urugendo rwo gushaka ubutabera rukomeje gutanga umusaruro.''

    Ati 'UNESCO mu gukora ibi na yo iri kwifatanya natwe. Ni umunsi w'amateka, kuko ari bwo bwa mbere Afurika yandikishije urwibutso mu murage w'Isi. Turabizeza ko urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge ruzakomeza kandi ko kwandikwa kw'izi nzibutso bizakomeza gutanga icyizere muri urwo rugendo.''

    Mu bahagarariye ibihugu batanze ibitekerezo bagaragaje ko kuba inzibutso zanditswe mu murage w'Isi bizatanga umusanzu ufatika by'umwihariko no mu bindi bihugu byibasiriwe n'imvururu mu bihugu byiganjemo ibya Afurika.

    Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho uburyo buhoraho bwo kubungabunga no kwita ku nzibutso. Hari ingengo y'imari iba iteganyijwe buri mwaka yo kwita ku bikorwaremezo, gutunganya inzibutso n'ibindi.

    The post Inzubutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zanditswe na UNESCO mu murage w'isi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/20/inzubutso-enye-za-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-zanditswe-na-unesco-mu-murage-wisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzubutso-enye-za-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-zanditswe-na-unesco-mu-murage-wisi

  • Ubwiza bwa Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w'Isi wa UNESCO #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yanditswe mu murage w'Isi wa UNESCO, ibi bikaba byemerejwe i Riad muri Arabiya Saudite ahateraniye komite ishinzwe kwemeza ubwo busabe.

    Minisitiri  w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana uri muri iki gihugu yatangarije RBA ko iyi Pariki ari yo ya mbere yinjijwe mu murage w'Isi wa UNESCO mu Rwanda.

    Yavuze ko ibi biha igihugu ishema, bikaba kandi bituma icyo gikorwa cyanditswe kimenyekana ku rwego mpuzamahanga ibi bikazongera ba mukerarugendo ndetse byongere n'uburyo bwo kuririnda.

    Bimwe mu bishingirwaho kugira ngo iyi pariki ibe yanditswe mu murage w'Isi wa UNESCO, harimo ko igihugu gitegura dosiye igaragaza ko icyo kintu gisabirwa kwandikwa ku murage w'isi gifite agaciro kari ku rwego mpuzamahanga kadasanzwe.

    Yagize ati 'Kugira ngo werekane ko pariki ya Nyungwe ifite agaciro ko ku rwego mpuzamahanga bisaba kugaragaza ibimenyetso byinshi. Iyo rero igihugu kimaze gutegura iyo dosiye yerekana agaciro mpuzamahanga ko ku rwego rw'Isi, haza impuguke bakaza aho site iri mu Rwanda bakahasura bakareba niba ibigenwa n'amasezerano mpuzamahanga igisabirwa kwinjizwa muri uwo murage kibyujuje.'

    Ku birebana n'ishyamba rya Nyungwe, Minisitiri Bizimana avuga ko bagaragaje ko ibisabwa ribyujuje ariko banagaragaza zimwe mu mpungenge zirimo ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo umuhanda unyurwamo n'imodoka nyinshi zirimo n'amakamyo, bityo izo modoka zikaba zakora impanuka zikica inyamanswa kandi ziba zigomba kurindwa.

    Aha Minisitiri Bizimana yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yaberetse ingamba yafashe mu kuvanaho izi mpungenge, zirimo gushyiramo ibyuma bigabanya umuvuduko w'imodoka, gushyiramo ubugenzuzi n'amatara kuko ubu ishyamba rya Nyungwe ryose rifite amatara, ariko hanagaragazwa ko hari indi mihanda irimo gukorwa harimo n'uwarangiye wa Muhanga-Karongi-Rusizi, ukaba ugabanya imodoka zanyuraga muri iri shyamba.

    Mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y'ibimera harimo amoko 50 y'ibishihe, amoko 133 ya 'Orchidées' indabo z'agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 101.900.

    Muri Mutarama 2019 kandi u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw'umurage w'isi.

    Abataragera muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe bayitekereza nk'ishyamba ry'inzitane riteye ubwoba ariko ni ahantu umuntu yakwifuza kureba bitewe n'ibyiza nyaburanga biyibarizwamo.

    Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ni imwe mu zikomeye ku Isi kuko igaragaramo urusobe rw'ibinyabuzima bibereye ijisho kandi bikurura ababireba.

    Bimwe muri byo ni ubwoko bw'inyoni busaga 300, inguge zo mu bwoko butandukanye, amasumo, ikiraro cyo mu kirere gituma ureba pariki yose ndetse n'ibindi byiza nyaburanga biyigize.

    IGIHE yabateguriye ahantu nyaburanga ushobora gusura ukabona ubwiza buhebuje bugize Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, kuri ubu iri mu zisurwa cyane muri Afurika.

    Inguge

    Iyo utangiye kwegera Pariki y'Igihugu ya Nyungwe uhura n'ibisimba bigenda mu muhanda byo mu bwoko bw'inguge. Muri iyi pariki habarizwamo ubwoko 13 bwazo ariko enye nizo zisurwa bitewe n'imiterere n'imico yazo.

    Izisurwa zirimo Inkomo (Colobus monkeys), ubwoko bw'inguge z'umukara n'umweru ziboneka mu bihugu bike cyane. Niho habarizwa itsinda rinini ryazo ku Isi rya 'Super group' rigizwe n'inkende zirenga 500 ziba mu muryango umwe uba Kuwinka hakaba hari n'indi nto ibarizwa mu Gisakura.

    Inyenzi (Silver Monkey), na zo ni inkende zifite amatama manini ziba mu biti, hari n'Ibishabaga (Grey-cheeked mangabey), izi ziba ari umukara ahantu hose ariko zifite amasura ajya kumera neza nk'abantu.

     

    Muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe harimo ubwoko butandukanye bw'inguge

    Gutembera mu ishyamba

    Gutembera mu ishyamba biraruhura kandi bigatanga umwuka mwiza, hari inzira zitandukanye zo gusura zirimo ibiti byiza biteye amabengeza bifite ingano n'ubwiza budasanzwe.

    Hari amasumo y'amazi n'aho gukorera imyitozo ngororangingo yo kumanuka no kuzamuka.

    Izi nzira zirimo ingufi n'indende kuko hari iyo kugenda isaha n'igice, indende ikaba igera ku minsi itatu. Iyi nzira y'iminsi itatu abantu bagenda barara mu nzira bugacya bagasubukura urugendo.

     

    Muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe harimo ibiti byiza bitanga umwuka mwiza

    Gusura inyoni

    Muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe habarizwa ubwoko buzwi bw'inyoni bugera kuri 320, harimo ubwoko 29 buboneka mu gace k'amashyamba y'imisozi aboneka mu Burengerazuba bw'u Rwanda, Uburasirazuba bwa Congo, Uburengerazuba bwa Uganda n'igice kimwe cy'Uburengerazuba bw'u Burundi.

    Iyo uvuye muri metero eshanu za pariki ntabwo wongera kubona izo nyoni, iki gice nacyo gishimisha abantu kuko babasha kubona ibi binyabuzima.

     

    Muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe habarizwa ubwoko buzwi bw'inyoni bugera kuri 320, harimo ubwoko 29 buboneka mu gace k'amashyamba y'imisozi

    Gusura amasumo

    Kureba amazi amanuka ku musozi ari menshi ni kimwe mu bintu bishimisha uwasuye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe kuko amanuka umuvuduko mwinshi aturuka hejuru.

    Muri Pariki ya Nyungwe hari amasumo abiri meza arimo irya Kamiranzovu na Ndambarare. Iki gikorwa kiri mu bishimisha ba mukerarugendo basura iyi pariki.

     

    Isumo rya Kamiranzovu rikurura abasura pariki

    Nyungwe Canopy Walkway

    Ikiraro cyo mu bushorishori kiri muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo gusura iyi pariki kuko iyo umuntu ari kugenda hasi mu ishyamba ntabwo abasha kuyireba neza.

    Canopy Walkway yubatswe mu 2010 ifite metero 160 z'uburebure. Ikimara kubakwa yazamuye umubare w'Abanyarwanda basura Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

     

    Ikiraro cyo muri Nyungwe cyakuruye ba mukerarugendo benshi basura pariki

     

    The post Ubwiza bwa Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w'Isi wa UNESCO appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubwiza-bwa-pariki-yigihugu-ya-nyungwe-yashyizwe-mu-murage-wisi-wa-unesco/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwiza-bwa-pariki-yigihugu-ya-nyungwe-yashyizwe-mu-murage-wisi-wa-unesco

  • Bayobowe na Burna Boy! Abahanzi 10 muri Afuri… – #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bihugu bimaze gutera imbere mu muziki cyane cyane nka Nigeria, Ghana, Tanzania, abahanzi bagira amahirwe yo kubona agatubutse mu bitaramo batumirwamo umunsi ku wundi. 

    N’ubwo abahanzi bo muri bene ibyo bihugu bimaze gutera imbere mu muziki bahabwa agatubutse, siko bose bahabwa amafaranga menshi niyo mpamvu usanga hari ubona menshi kurusha abandi ariko bikaba byongerera agaciro umuhanzi ukomoka muri ibyo bihugu ku buryo nawe yahabwa amafaranga menshi bitewe n’aho avuka.

    Nk’uko mu bihugu byamaze gutera imbere bagira amahirwe yo guhabwa agatubutse, niko no hari abahanzi mu bihugu bidafite izina rikomeye mu muziki bahabwa amafaranga menshi ukirikije izina igihugu gifite.

    Nko mu Rwanda, Bruce Melodie uherutse gutarama mu iserukiramuco rya Giants of Africa, yahawe arenga miliyoni 30. Ku rundi ruhande, The Ben urimo kwitegura gutaramira mu Burundi, yahawe arenga miliyoni 40 kugira ngo yemere kujya gukorerayo igitaramo. 

    N’ubwo Bruce Melodie wari wahawe arenga miliyoni 30 akaba ari no mu bahanzi bakoze igitaramo gihenze mu Rwanda, yataramanye na Davido wari wahawe arenga miliyoni 600 na Tiwa Savage wari wahawe arenga miliyoni 100.

    Nk’uko abahanzi barutana mu gukundwa no gukora ibitaramo n’indirimbo byinshi, ni nako barutana mu guhabwa amafaranga menshi kugira ngo batumirwe.

    Dore abahanzi 10 ba mbere bahenze muri Afurika. 

    1. Burna Boy $1,000,000

    Damini Ebunoluwa Ogulu w’imyaka 32 azwi ku mazina ya Burna Boy na Giant of Africa. Niwe muhanzi wa mbere muri Afurika uhenze kugira ngo umwigondere aze atarame mu gitaramo waba wateguye, byagusaba kumwishyura miliyoni y’amadorali. Ubwo ni ukuvuga arenga gato miliyari y’amafaranga dukoresha hano mu Rwanda.

    Byari byitezwe ko Burna Boy yari gutarama mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards biteganyijwe mu kwezi gutaha hano mu Rwanda ariko nyuma hasohotse urutonde rw’abahanzi ntakuka bazatarama mu Rwanda ntiyagaragaraho.

    2. Wizkid $1,000,000

    Ayodeji Ibrahim Balogun w’imyaka 33 azwi ku mazina ya Wizkid cyangwa de Star Boy uvuka Lagos muri Nigeria. Ni umuhanzi wubatse ibigwi bikomeye mu muziki wa Afurika muri rusange kuva yatangira gukora umuziki mu mwaka wa 2001. Mu myaka 22 amaze akora umuziki, kugira ngo umutumire bigusaba kuba wamuhaye arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. 

    3. Davido $600,000

    David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina ya Davido aherutse guha ibyishimo abanyaRwanda mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Giants of Africa. Ibirori byabereye muri BK Arena. Davido utegerejwe kongera gutaramira abanyaRwanda mu itangwa ry’ibihembo bya Trace, kumutumira mu gitaramo ni ukumwishyura arenga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda. 

    4. Olamide $500,000

    Olamide Gbenga Adedeji uzwi ku mazina ya Olamide ni we muhanzi wa kane uhenze gutumirwa muri Afurika aho kumutumira bigusaba kwishyura areng miliyoni 500 Rwf.  Olamide yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010 akaba aririmba injyana ya Rap aho ku rubuga rwa YouTube afite abakurikirana ibikorwa bye (subscribers) barenga miliyoni. 

    5. Rema $200,000

    Ikubor Divine uzwi ku mazina ya Rema ni umwe mu bahanzi bakiri bato bari kuzamuka neza mu muziki wa Afurika ndetse na Nigeria.

    Indirimbo ye Calm down iherutse guca agahigo ku rubuga rwa Spotify ibaye iya mbere mu ndirimbo zo muri Afurika yumvishwe n’abantu barenga miliyari. Ku bwo kuba yaraje agahita ahirwa mu muziki, byatumye yuriza ibiciro ku muntu ushaka kumutumira aho magingo aya yaguca miliyoni zirenga 200 Rwf kugira ngo atarame.

    6. Kizz Daniel $200,000

    Uyu muhanzi yakoze indirimbo zakunzwe cyane harimo Buga, Peru, zatumye akundwa ndetse akanamamara ku isi hose.

    Ku bwo gukundwa no kwamamara ku isi hose harimo na hano iwacu mu Rwanda akaba amaze kuhataramira inshuro zirenga imwe, byatumye agaciro ko kumutumira mu gitaramo kiyongera kuri ubu akaba yishyurwa miliyoni zirenga 200 Rwf.

    7. Amr Diab $170,000

    Umuhanzi Amr Abdel Basset Abdel Azeez Diab (عمرو عبد الباسط عبد العزيز دياب) ni we muhanzi wa mbere udatuye muri Nigeria ufata agatubutse iyo atumiwe mu gitaramo kubera ko yishyurwa arenga miliyoni 170 Rwf. Amr Diab akomoka mu gihugu cya Egypt akaba afite imyaka 61 aho yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 1983.

    8. Tiwa Savage $100,000

    Umuhanzikazi Tiwatope Omolara Savage uzwi nka Tiwa Savage niwe muhanzikazi wa mbere uhenze muri Afurika aho kumutumira bigusaba kumwishyura byibuze arenga miliyoni 100 Rwf. Tiwa Savage aherutse gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco rya Giants of Africa ahava yerekeza mu bwongereza gufatanya na Asake gutaramira muri O2 Arena. 

    9. Asake $100,000

    Ahmed Ololade uzwi ku mazina ya Mr Money na Asake nyuma yo guca uduhigo twari twarananiranye mu bwongereza no muri Amerika, byamenyekanye ko kumutumira bigusaba kwishyura miliyoni zirenga 100 Rwf.

    10. Diamond Platnumz $100,000

    Niwe muhanzi wa mbere muri Afurika y’iburasirazuba ndetse n’abahanzi bose mu gice cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara uhabwa amafaranga menshi kugira ngo yemere gutarama. Simba ahabwa arenga miliyoni 100 Rwf kugira ngo yemere kuririmba mu gitaramo. Diamond Platnumz, Tiwa Savage na Asake bose bahabwa amafaranga angana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134598/bayobowe-na-burna-boy-abahanzi-10-muri-afurika-bahenze-kubatumira-mu-gitaramo-134598.html

  • Rurageretse hagati ya Keza Mignone na Umuma… – #rwanda #RwOT

    Ni amatora ahuje abakobwa 111 ari kubera ku rubuga Noneho Events. Ariko kuva yatangira mu minsi itandatu ishize aba bakobwa barasimburana ku mwanya wa mbere, ku buryo intera y’amajwi iri hagati y’abo atari ndende cyane ugereranyije n’abandi babakurikiye.

    Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba. Umurararungu agejeje amajwi 4,782 amushyira ku mwanya wa Mbere naho Keza Mignone Shania agejeje amajwi 4,493 amushyira ku mwanya wa kabiri. Ikinyuranyo cy’amajwi hagati y’abo ni amajwi 289.

    Uwikunda Cynthia niwe uri ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 3,815 naho Uwase Fillette Sonia ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 906. Bivuze ko Uwikunda arusha Uwase amajwi 2,909.

    Gihozo Shema Aliah niwe uri ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 867. Bivuze ko Uwase uri ku mwanya wa Kane arusha Gihozo uri ku mwanya wa Gatanu amajwi 39.

    Ni amajwi atanga ishusho y’uburyo aba bakobwa bahanganye mu matora, aho kuza mu myanya y’imbere bizafasha benshi kubona amajwi yo gutambuka bemye muri iri rushanwa.

    Kuva ku mwanya wa Gatandatu kugeza nibura ku mwanya wa 80, bari hagati y’amajwi 80 n’amajwi 100. Abarenga 50 ntibaratangira gukangurira abakunzi babo kubatora  kuko hari abatarabona ijwi nta rimwe.

    Muri iri rushanwa hiyandikisheje abasanga 200 haza gutoranywa 111 bujuje ibisabwa. Ni mubare wikubye 3 ugereranije n’umwaka ushize wa 2022 ubwo irushanwa ryatangira bigaragaza icyizere abitabira iri rushanwa bakomeza kurigirira.

    Amatora yatangiye wa Gatatu w'iIcyumweru gishize akazasozwa tariki ya 06 Ukwakira 2023. Abakobwa 5 ba mbere mu matora bazabona itike izabinjiza muri 20 ba mbere bazagera kuri ‘final’ y’iri rushanwa.

    Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo uzaba tariki ya 07 Ukwakira 2023 muri Century Park Hotel and Residences Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Mu cyiciro cyo gutora 5 ba mbere bazabona Ticket ibageza kuri 'Final' naho uwa mbere mu matora azatahana igihembo cya 'People’s Choice Award'.

    Igihembo nyamukuru gitangwa muri iri rushanwa ni Miliyoni 1 Frw, ndetse no guhagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye mpuzamahanga.

    Uyu mwaka abanyamideli 2 ba mbere bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika n’Isi. Ikindi ni uko hazahembwa umunyamideli uberwa no kwamamaza.

    Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko abanyamideli bahatanye muri iri rushanwa bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora kugirango bazabashe guhatana ku rwego Mpuzamahanga mu marushanwa anyuranye.

    Ati 'Abanyamideli bahatanye turabasaba gukomeza gushyiraho umwete no gukunda ibyo bakora ku buryo mu minsi iza u Rwanda rwaba isoko rya mbere ry’abamurika imideli ku Isi yose.'

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE

    Umumararungu Kelly Divine [Nimero 90] niwe uri ku mwanya wa mbere kugeza ubu n’amajwi 4,782 

    Kaze Mignone Shania [Nimero 41] ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 4,494

     

    Uwikunda Cynthia [Nimero 103] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 3,815

    Uwase Fillette Sonia [Nimero 98] ari ku mwanya wa kane n’amajwi 906
     

    Gihozo Shema Aliah ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 867 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134588/rurageretse-hagati-umumararungu-na-keza-mignone-mu-matora-ya-supramodel-rwanda-134588.html