Category: Uncategorized

  • Messi ahangayikishije Inter Miami #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira Inter Miami muri USA ahangayikishije iyi kipe kubera imvune.

    Uyu mukinnyi wari umaze ibyumweru bibiri adakina kubera imvune, ntabwo byaraye bimworoheye ubwo yasohokaga mu kibuga n’igice cya mbere kitarangiye kubera imvune.

    Ni mu mukino ikipe ye yaraye inyagiyemo na Toronto FC kuri DRV PNK Stadium ibitego 4-0.

    Messi yaje kuva mu kibuga ku munota wa 37 kubera imvune yagiriye muri uyu mukino.

    Umutoza w’iyi kipe, Tata Martino yavuze ko afite imvune ku kuguru kw’iburyo ya kera imuzengeraza kandi ubwo yari mu ikipe y’igihugu bakoze isuzuma baburamo ikintu.

    Ati “ni imvune ya kera imuzengera. Yanyuze mu cyuma ubwo yari mu ikipe y’igihugu ariko babura imvune, twamukuyemo kugira ngo bitaba bibi cyane.”

    Biteganyijwe ko Messi atazakina umukino wo ku Cyumweru bazakinamo na Orlando City.

    Messi akomeje kwibasirwa n’imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/messi-ahangayikishije-inter-miami

  • Kamonyi-Buguri: Abashakanye basabwe kwirinda icyaganisha ku kuvutsanya ubuzima #rwanda #RwOT

    Abaturage b'Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2023 mu nteko y'abaturage, baganirijwe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma hamwe n'izindi nzego z'umutekano zirimo RIB na Polisi. Basabwe kwirinda ibyaha ahubwo bakabana mu mahoro, bagakumira amakimbirane n'intonganya mu muryango. Bibukijwe ko gutanga amakuru ku gihe bifasha gukumira no kwirinda ibyaha. Ni inama n'impanuro bahawe nyuma y'amasaha make umugabo wari umucumbitsi muri aka Kagari yishe umugore we.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yasabye abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y'amakimbirane mu muryango, abibutsa ko igihe hari ikitagenda buri umwe akwiye kwegera mugenzi we bakaganira bagamije kubaka, byakwanga bakegera ubuyobozi cyangwa se inshuti z'umuryango aho kujya mu ntonganya cyangwa se mu makimbirane yabakururira ibyago burimo no kuvutsanya ubuzima.

    Yaba Polisi na RIB, bibukije abaturage ko bakwiye kuba kure y'icyaha. Babasabye guhunga icyaha baharanira kutagongana n'itegeko.

    Yakomeje abibutsa ko uko buri wese yifuza kubaho mu buzima bwiza, ashakisha imibereho n'icyatuma aramuka ndetse akabaho neza, ari nako akwiye kubona ko na mugenzi we ubwo buzima bwiza bwamuryohera, ariko kandi bukaryoha kurusha bafatanije bombi nk'abashakanye.

    Gitifu Mandera, yasabye akomeje ababana nk'umugabo n'umugore ko mu gihe babona hari ukutumvikana hagati yabo bakwiye kutabyihererana cyangwa se ngo bashake kubikemuza intonganya n'uko buri umwe abyumva, ko ahubwo mu gihe batabashije guhuza ngo bumvikane bakwiye kugana ubuyobozi bukabafasha cyangwa se bakegera imiryango kugira ngo bafatikanye kugorora ibyabaniniye bombi.

    Inzego z'umutekano zirimo RIB na Polisi, bibukije aba baturage ko bakwiye kwirinda ibibakururira mu byaha kuko amategeko atazabura guhana uwo ari we wese ukora icyaha. Babibukije ko gukumira no kwirinda ibyaha bifasha kutagira aho umuntu agonganira n'amategeko. Basabwe kandi gutanga amakuru y'ahari ibitagenda hakiri kare kugira ngo bikumirwe bitabaye kujya guhangana n'ingaruka z'ibyamaze kuba.

    Iyi nteko y'Abaturage, yibanze cyane ku kwigisha no gusobanurira abaturage uko bakwiye kwitwara, kubana mu mahoro, gukumira no kwirinda ibyaha mu muryango. Ni nyuma y'uko kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 Umugabo wari umucumbitsi mu Kagari ka Buguri yishe akubise isuka umugore we mu mutwe akamwica.

    Soma inkuru y'uko uyu mugabo uvugwa yishe umugore we; Kamonyi-Buguri: Yishe umugorewe akoresheje isuka, ashatse kwikeba ingoto ngo apfe akunda ubuzima

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/09/21/kamonyi-buguri-abashakanye-basabwe-kwirinda-icyaganisha-ku-kuvutsanya-ubuzima/

  • Bakibakubita amaso bahise bagira ubwoba barabatinya – Umutoza Nyinawumuntu Grâce #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore, yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba bakibona imiterere y’aba Ghana bari bagiye guhangana.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco waraye ubereye mu Rwanda aho Amavubi yatsinzwe 7-0.

    Nyuma y’uyu mukino, Nyinawumuntu Grâce yavuze ko ibitego batsinzwe ari byinshi ariko na none ku ikipe nka Ghana nta kindi bari kwitega.

    Ati “Ibitego 7 ni byinshi cyane, ntabwo twateganyaga ko badutsinda ibingana gutya ariko mu kuri k’umupira, ikipe nka Ghana ikina Igikombe cy’Isi, itajya isiba mu gikombe cy’Isi wenda keretse uyu mwaka itagiyeyo, ikipe idashobora kubura mu Gikombe cya Afurika, njyewe nk’umutoza naje nzi ko ikomeye.'

    Yakomeje avuga ko yinjiye mu mukino afite gahunda yo kubuza Ghana gukina ariko bitewe n’umuvuduko umukino wari uriho, abakinnyi be bananiwe gukora ibyo yabasabye.

    Nyinawumuntu kandi yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba kubera imiterere y’abakinnyi na Ghana kuko bari bameze nk’abahungu, ngo hari nk’ibitego batsinzwe kubera ubwoba.

    Ati “Mwabonye ko bafite abakobwa, ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite imisemburo y’abagabo, ni abakobwa benda kumera nk’abagabo, iyo urebye ibitego 2 bya mbere badutsinze, babidutsinze kubera ko abana bagize ubwoba, bagize ubwoba no mu kwishyushya abatoza bavuye kubashyushya bambwiye ko abana bagize ubwoba, ngerageza kubatera akanyabugabo ariko bakigera mu kibuga, nk’ibitego 2 babatsinze byari iby’ubwoba.”

    Yavuze ko ikipe y’igihugu ikwiye kwitabwaho, hagashakwa umutoza uhoraho uzajya uyikurikirana umunsi ku munsi atari ibyo gushaka umutoza kuko hari amarushanwa.

    U Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura na Ghana muri Ghana tariki ya 26 Nzeri 2023, ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Namibia na Gambia.

    Nyinawumuntu Grâce yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba bakibona abakinnyi ba Ghana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bakibakubita-amaso-bahise-bagira-ubwoba-barabatinya-umutoza-nyinawumuntu-grace

  • U Rwanda utayoboye twararubonye! Umusizi mush… – #rwanda #RwOT

    Ni igisigo gifite iminota 3 n'amasegonda 38'. Kigaruka kuri bimwe bikubiye mu buzima bwa Perezida Kagame n'icyizere Abanyarwanda bamufitiye mu rugendo rwo gukomeza kubabera umuyobozi.

    Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 18 asobanura Perezida Kagame nk'umuntu urangwa n'ubumwe, imbabazi n'urukundo, akarenzaho ko gahunda 'ni ugukomeza kumutora'. Avuga ati 'Nta kintu utatugejejeho Nyakubahwa […] u Rwanda utayoboye twarabubonye.'

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Queen Niyo yavuze ko yahimbye iki gisigo nyuma y'uko agize inzozi zamuhuje na Perezida Kagame ahita abona amagambo yo kumuhimbira umuvugo.

    Akomeza avuga ko atagowe no kwandika iki gisigo kuko ari ibintu byamujemo. Ati 'Rero sinavuga ko byangoye kuko uriya muvugo nawanditse mu gihe kitarenze isaha imwe.'

    'Icyongeyeho, navuga ko bitangoye kwandika uriya muvugo kubera ko ibyo Perezida Kagame yadukoreye cyangwa yatugejejeho n'ubu akidukorera bigaragarira buri wese ushaka kubibona, ntabwo byihishe.'

    Yavuze ko nta muntu ugira urukundo utakunda Kagame. Yungamo ati 'Rero nanjye ndamukunda birenze urugero, niyo mpamvu namuhimbiye biriya mbikuye ku mutima.'

    Uyu mwana w'umukobwa yiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye mu gihugu cya Uganda.

    Avuga ko nubwo abarizwa mu muhanga adashobora kwibagirwa kuvuga Ikinyarwanda kuko n'imiryango y'abo ihora ibibatoza ubutitsa.

    Ati 'Ababyeyi bacu nabo badutoje kuvuga Ikinyarwanda, nubwo twaba turi mu mahanga dukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.'

    Niyo Queen agaragaza ko gukora ibisigo n'imivugo atari ibintu bishya kuri we, kuko kuva akiri muto yajyaga ahimbira imivugo ababyeyi be. Akagira inzozi zimuganisha ku kubyuka akandika inyandiko zikubiyemo amagambo y'ubuhanga ariko ntabashe gusobanukirwa neza.

    Yavuze ko ubwo yari agejeje imyaka 14 y'amvuko yatangiye kwandika indirimbo zihimbaza Imana, yumva ko azaba umuhanzi ariko inzozi zamwerekeje mu busizi.

    Niyo Queen avuga ko mu mwaka wa 2020 ari bwo yisobanukiwe neza, ni nyuma y'uko yandikiranye ku rubuga rwa Whatsapp na nyakwigendera Buravan akamubwira ko ashingiye kubyo abona n'ibyo atari umwanditsi w'indirimbo gusa ahubwo ko 'nakwandika n'imivugo'.

    Avuga ko ibi yaganiriye n'uyu muhanzi aribyo byamuteye imbaraga yumva ko ashoboye atangira kwandika imivugo. Ati 'Yampaye imbaraga (Buravan), kandi anyumvisha ko nshoboye nanjye ndatinyuka ntangira kwandika imivugo. Ibi Niwe mbikesha Yvan Buravan, Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    Uyu mukobwa avuga ko ubusizi abufata nk'impano isaba ubuhanga buhanitse n'ibitekerezo bituje, bigahaba umurongo mbere y'uko ubigaragaza. Kandi avuga ko urugendo rw'ubusizi rwe rufatiye ku musizi uzwi cyane muri iki gihe, Rumaga.

    'Malaika Muntu' ni cyo gisigo cya mbere yashyize hanze. Kandi agaragaza ko hamwe n'urugendo rw'amasomo mu gihugu cya Uganda, azakomeza gukora ibindi bihangano.

    Ati 'Nongere nshimire nyakwigendera Yvan Buravan wantinyuye akanabinkundisha, ananyumvisha ko mbishoboye kandi cyane.'

    Ashimangira ko intego ye muri uru rugendo ari ugusangiza abantu ibimurimo abinyujije mu bihangano bye.

    Yungamo ati 'Mu myaka 5 iri imbere ndifuza ko ubusizi buzaba buri ku rwego rushimishije mu Rwanda, dufatanyirije hamwe twese nk’abasizi muri rusange.'

    Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima ari mu banyuzwe n'inganzo y'uyu mukobwa. Mu butumwa bwo kuri Twitter yanditse agira ati 'Mumbwirire uyu mwali ko: gahunda yo kugira yahindutse porogaramu.  'None se nyine, iyo usanzwe ufite ijabo, ninde wakwima ijambo?'

    Muri iki gisigo, uyu mukobwa yumvikanisha ko ari ihame gutora Perezida Kagame. Hari aho agira ati '…Ku gutora byo ni ihame! Kuko erega u Rwanda utayoboye twararubonye, rero ntidushaka kubona urundi Rwanda utayoboye tukigufite…”

    Niyo Queen aravuga ibi mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023, Perezida Kagame yabwiye Ikinyamakuru Jeune Afrique cyo mu Bufaransa ko muri 2024 aziyamamariza kuyobora u Rwanda. Yaganiraga n'umunyamakuru akaba n'umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique, Umufaransa François Soudan,

    Jeune Afrique isubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati '…Mumaze kuvuga ko byagaragaye mu maso ya rubanda. Ni ko rero bimeze. Nshimishijwe n’icyizere Abanyarwanda bangaragariza. Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi umukandida.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134618/u-rwanda-utayoboye-twararubonye-umusizi-mushya-niyo-queen-yatuye-inganzo-perezida-kagame-v-134618.html

  • Bamusanzemo arabamenyereza! Ibyamamare 6 byar… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 25 Mata 2022 Prince Kid yatawe muri yombi kuri  Station  ya RIB  ya  Remera. Ku wa Gatatu ku itariki 11 Gicurasi 2022 yitabye urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    1.     Prince Kid yasanze Tity Brown muri gereza amusigamo

     

     Ishimwe Dieudonné yasomewe umwirondoro we, na we yemeza ko ari uwe, amenyeshwa n'ibyaha bitatu ashinjwa. Yageze mu rukiko atari kumwe n'umwunganira n'ubwo yemeje ko amufite. Nyuma y'igihe yari amaze ategerejwe, umwunganizi we witwa Nyembo Emelyne yaje kuhagera, avuga ko hatabayeho kumenya neza isaha yo kugera mu rukiko.

    Umwunganizi wa Prince Kid yasabye ko we n'uwo yunganira bahabwa umwanya uhagije wo gutegura dosiye. Urubanza rwahise rusubikwa, rwasubukuwe ku wa Gatanu tariki 13 Saa Tatu za mu gitondo. 

    Hari ku itariki 16 Gicurasi 2022 ubwo yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Prince Kid rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Ku itariki 05 Ukwakira 2022 Prince Kid yatangiye kuburana mu mizi. Nyuma y'amezi amaze muri Gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere ku itariki 02 Ukuboza 2022 Prince Kid yafunguwe agizwe umwere. Birumvukana ko yari asizemo Tity Brown yahasanze akamwakira.

     

    Prince Kid asohoka i Mageragere hari huzuye itangazamakuru

     

    2.     Ndimbati yahawe ikaze na Tity Brown amusiga I Mageragere


    Ndimbati asohoka i Mageragere (The choice live, photo)


    Ku itariki 10 Werurwe 2022 Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure. Ku itariki 28 Werurwe hari ku wa mbere ubwo Ndimbati yakatirwaga gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Ku itariki 13 Nzeri 2022 Ndimbati yaburanye mu mizi. Ku itariki 29 Nzeri 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ndimbati agirwa umwere by'agateganyo, aho yahise asohoka Gereza.Yasabirwaga gufungwa imyaka 25 kubera kunywesha umwana inzoga no kumusambanya.

     

    3.     Miss Iradukunda Elsa yarungurutse muri kasho avamo


    Ku itariki 08 Gicurasi 2022 Miss Elsa Iradukunda yatawe muri yombi akurikiranyweho kubangamira iperereza. Yaraburanye asaba ko agirwa umwere. Uwo mwanzuro w'Urukiko watangarijwe mu isomwa ry'urubanza rwe ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, ryabaye ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.Miss Iradukunda akimara kumva ko arekuwe by'agateganyo, yishimiye icyemezo cy'Urukiko, cyane ko ari na byo yari yaburanye asaba, mu kugaragaza ibyishimo bye yahobeye inshuti ze zari zaje kumushyigikira. 

    Miss Iradukunda Elsa yari yatawe muri yombi ku itariki 8 Gicurasi 2022, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwaravuze ko akekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n'ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné nawe utegereje umwanzuro w'ubujurire bwatanzwe n'ubushinjacyaha. Urebye neza wasanga yaramaze iminsi 17 muri kasho ahita afungurwa.

    4. Turahirwa Moses yafungiwe i Mageragere ntiyahatinda

    Ku itariki 27 Mata 2023 Moses Turahirwa washinze inzu y'imideri ya Moshions yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge. Ku itariki 15 Gicurasi 2023 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. 

    Ku itariki ya 12 Kanama 2023 yahise ajuririra iki cyemezo nk’uko itegeko ribiteganya. Ku itariki 15 Kanama 2023 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze nta mpamvu zifatika zatuma akurikirwanwa afunze rutegeka ko arekurwa akajya akurikiranwa ari hanze.  Urubanza ntirwavuzweho rumwe uburyo uwafatanywe urumogi mu ishati iwe mu rugo arekurwa akazajya aburana ari hanze mu gihe hari abamaze imyaka irenga 2 bategereje kuburana mu mizi ndetse hari n'abarengeje iyo myaka bari muri 30 y'agateganyo. Imibare yasohowe na Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari abasaga 1130 bafunze bategereje kuburana. Ni imibare yo mu 2020 na 2021. Urubanza rwa Moses Turahirwa rwatwaye iminsi 30 kugirango arekurwe by'agateganyo.

     

    5.     Ab Godwin


    Mutimura Abed uzwi nka Ab Godwin mu gutunganya amashusho yatawe muri Gicurasi.

    Mutimura Abed wamenyekanye nka AB Godwin mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi, yasabiwe igifungo cy'imyaka itatu kubera kugurutsa 'drone' atabifitiye uburenganzira.

    Ni igihano AB Godwin yasabiwe n'Ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 18 Gicurasi 2023 aho uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo kugurutsa akadege katagira abapilote 'drone' atabifitiye uburenganzira.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese ukoresheje indege itarimo Umupilote atabifitiye uruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu itari munsi ya Miliyoni 5 Frw ariko zitarenze Miliyoni 10 Frw. Yasabye Urukiko ko rwaca inkoni izamba rukamugirira imbabazi cyane ko iki cyaha yakiguyemo atabizi.

    Abanyamategeko ba AB Godwin basabye Urukiko ko rwakumva gutakamba k'uyu musore byaba ngombwa agahabwa igihano gisubitse cyane ko afite uburwayi bukunze kumusaba kujya kwivuza muri Kenya.

    Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yabwiye ababuranyi ko icyemezo cy'Urukiko kizasomwa ku wa 26 Gicurasi 2023. Ni iminsi umunani urubanza rwatwaye kugirango ahamwe n'icyaha atangire ibihano.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rwagabanyirije ibihano Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe usubitse mu gihe cy'umwaka umwe.


    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege kandi rwamugabanyirije ihazabu yari yategetswe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarungege igirwa Miliyoni 2 Frw aho kuba Miliyoni 5 Frw.

    Yategetswe kandi kwishyura amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi 20 Frw. Kuri ubu ari hanze mu kazi ke gasanzwe.

     

    6.   Ntama Wimana wo kuri Twitter, X

     

    Uyu musore usanganywe amazina ya Tuyisenge Evariste akaba akoresha izina rya NTAMA W'IMANA 2 kuri Twitter RIB ku itariki 21 Werurwe yanditse kuri Twitter, X ko yataye muri yombi uyu musore akaba yari fungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru. Ku itariki 06 Mata 2023 yitabye urukiko araburana. Ku itariki 14 Mata 2023 umwanzuro warasomwe ahabwa umwaka umwe usubitse bityo arataha. Uhereye ku itariki 21 Werurwe 2023 kugeza ku itariki 14 Mata 2023 ni iminsi 24 urubanza rwatwaye.

     

    Abinyukije ku rukuta rwe rwa X( rwahoze Ari Twitter) umuvugizi wungirije wa guverinoma bwana Alain Mukurarinda mu gutanga umucyo kuri iki kibazo cy'ubutabera bwatinze ku ruhande rwa Tity Brown yagize ati,”Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry'agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23″.

    Ni urubanza rwasubitswe inshuro 5 zikaba ari zo nyinshi mu manza zose zakurikiwe n'itangazamakuru ry'imyidagaduro kuva imyidagaduro yatangira gutera imbere ngo ibe akazi gatunze abagakora.

    8.     Liliane Mugabekazi warikoroje kubera amafoto yo muri BK Arena


    Yatawe muri yombi ku itariki 07 Kanama 2023 hashingiwe ku byo yari yambaye mu gitaramo. Cyari igitaramo cya Tayc cyabereye muri Bk Arena ku itariki 30 Nyakanga 2023.

    Ku itariki 18 Kanama 2023 yitabye urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ubushinjacyaha bwamushinjaga gukorera ibiteye isoni mu ruhame. Umwanzuro w'urukiko wari gusomwa ku itariki 23 Kanama 2023 wigizwa imbere usomwa ku itariki 19 Kanama 2023 kubera ko Urukiko rwasanze nta mpamvu zatuma akomeza gufungwa. Yahise arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

     

    Ese ukurikiranywe ahabwa itariki yo kuburana hagendewe ku ki?


    Inyarwanda yashatse kumenya ibigenderwaho iganiriza umunyamategeko wigisha amategeko mu ishami ry'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Me Bagabo Faustin. Mu butumwa bugufi yanyujije kuri Whatsap yohereje ingingo zishingirwaho.


    Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 mu

    Ingingo ya 16: Igihe ntarengwa cyo kuburanisha urubanza

     

    Urubanza rwose ruregewe urukiko rugomba kuba rwaburanishijwe mu gihe kitarenze amezi atandatu(6) kuva urukiko rushyikirijwe ikirego. Uretse ibirego byihutirwa n'igihe cyose bibaye ngombwa mu nyungu z'ubutabera, imanza zose zihabwa itariki yo kuburanishwa hakurikijwe uko zagiye zandikwa.


    Ingingo ya 17: Isubikwa ry'urubanza


    Gusubika urubanza ku mpamvu z'ababuranyi bisuzumwa kandi bikemezwa n'urukiko. Izo mpamvu zigomba kuba ari impamvu zitunguranye kandi zidasanzwe. Gusubika urubanza urubanza ku mpamvu z'ababuranyi ntibirenza inshuro ebyiri (2). Nyuma y'icyo gihe, urubanza ruraburanishwa cyangwa rugasibwa mu gihe nta muburanyi witabye.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134602/bamusanzemo-arabamenyereza-ibyamamare-6-byarungurutse-muri-gereza-bigataha-tity-brown-agit-134602.html

  • Kuri uyu Wagatatu taliki 20 Nzeri 2023 guhera saa tatu z’ijoro ku kibuga cya Allianz Arena hari  kubera umukino ukomeye uri guhuza ikipe ikina shampiyona y’ikiciro cyambere mu Budage ya FC Bayern Munich na Manchester United ikina shampiyona y’ikiciro cyambere mu Bwongereza ya Manchester United.

    Uyu ni umukino wa mbere wo mu itsinda A. Mu mikino 11 iherutse kubahuza ,FC Bayern Munich yatsinzemo 4 yinjiza ibitego 16 banganya 5 naho Manchester United yo itsinda 2 yinjiza ibitego 13. 

    FC Bayern Munich ifite ibikombe bya Champions League 6 mu gihe Manchester United yo ifite 3.

    Abakinnyi 11 ba Bayern babanje mu kibuga: Ulreich; Laimer, Upamecano, Kim, Davies; Kimmich, Goretzka; Sané, Musiala, Gnabry na Kane

    Abakinnyi 11 ba Man United babanje   mu kibuga: Onana; Dalot, Lindelöf, Lisandro Martínez, Reguilón; Casemiro, Eriksen; Bruno Fernandes, Pellistri, Rashford na Hojlund.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    Igice cya mbere kirangiye FC Bayern Munich itsinze ibitego 2-0

    Igice cya mbere cyongeweho umunota 1 w’inyongera 

    44′ FC Bayern Munich ikomeje gusahaka n’igitego cya 3, Leroy Sane arekuye ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato cyane 

    42′ Umukinnyi ukina mu kibuga hagati wa FC Bayern Munich,Goretzka arekuye ishoti ariko myugariro wa Manchester United, Lisandro Martinez araryitambika

    40′ ikipe ya Bayern Munich ikomeje kwiharira umupira ku kigero cya 56% kuri 44% ka Manchester United 

    34′ Nyuma yo gutsindwa ibitego 2, Manchester United iri kugerageza uburyo imbere y’izamu rya FC Bayern Munich ,Reguilón arekuye ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato

    32′ Serge Gnabry atsinze igitego cya 2 akoresheje akaguru ku bumoso ku mupira mwiza yarahawe na Jamal Musiala 

    27’Ikipe ya FC Bayern Munich ifunguye amazamu ku mupira Harry Kane ahaye Leroy Sane nawe arekura ishoti ariko umuzamu wa Manchester United agerageje gukoraho uranga ujya mu izamu 

    25′ Myugariro wa FC Bayern Munich,Laimer azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’mahina arekuye umupira Arik Casemiro awushyira muri koroneri 

    19′ Harry Kane acomokeye umupira Jaml Musiala ariko agiye kuwuhindura imbere y’izamu myugariro wa Manchester United, Victor Lendorf awushyira muri koroneri itewe na Leroy Sane umuzamu ayisubizayo 

    17′ Manchester United ikomeje gukina neza ,Marcus Rashford azamukanye umupira acenga Laimer arekuye ishoti umuzamu ararifata

    14′ Myugariro wa Manchester United w’ibumoso, Reguilón azamukanye umupira yihuta cyane maze Upamecano amutereka hasi umusifuzi atanga kufura iterwa na Bruno Fernandes ariko Harry Kane ayikuzaho umutwe

    12′ Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati arinako amakipe yombi akorerana amakosa 

    7′ Manchester United ikomeje kwiharira umupira igerageza no gusatira 

    4′ Manchester United igeze imbere y’izamu rya FC Bayern Munich bwa mbere Eriksen ahereza umupira Facundo ariko umupira umucikaho gato 

    2’umupira ufitwe n’abakinnyi ba FC Bayern Munich bahererekanya neza gake gake ndetse na Leroy Sane yaragerageje kwirukankana umupira agana imbere y’izamu ariko birangira  umurenganye

    1’Umukino utangijwe na FC Bayern Munich,Gnabry ahereza umupira umuzamu nawe awutera imbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134627/live-fc-bayern-munich-igiye-kwakira-manchester-united-134627.html

  • Padiri Jean Franois Uwimana yakomoje ku mbog… – #rwanda #RwOT

    Padiri Uwimana aganira n’itangazamakuru, ubwo yari ageze i Kanombe avuye mu gihugu cy’u Budage ari naho n’ubundi asanzwe akurikiranira amasomo ye ajyanye n’igipadiri, yatangaje byinshi ku muziki we.

    Abajijwe na inyaRwanda ku kijyanye n’ishusho y’umuziki we, iyo ari mu Budage yagize ati: “Hariya ntabwo biba byoroshye kuko mba ndi muri rwinshi gusa ariko nyine nk’iyo ntari mu ishuri ndiyiba nkawukora.

    Gusa ariko nyine ntabwo uwo muziki mba nkoze uba ari muto cyane kuko n’umwanya uba ubaye muto ariko nyine iyo ibiruhuko bigeze ndawukora mwinshi.

    Gusa ariko noneho ikindi kintu kingora hariya ni ukumvisha (Convince) abazungu ngo baze bajye mu ndirimbo zanjye igihe ndi gukora amashusho yazo. Ikindi kandi kugira ngo banyeganyege cyangwa se babyine biba bigoye cyane, ni ukuvuga ko Style yabo ari ukwigumira hamwe bakaririmba gusa”.

    Uyu mupadiri akomeza avuga ko n’ubwo biba bigoye kumvisha umuzungu kuza mu ndirimbo ye ngo abyine, iyo abonye akanya gato abakoresha amahugurwa yo kubyina.

    Yavuze ko bitewe n’umwanya muto afite, n’ibimukundira azava mu Rwanda ahakoreye indirimbo 3 afite zitararangira neza.

    Padiri Jean François Uwimana, atangaza abantu batari bake bitewe n’imyitwarire ye, aho abantu benshi bibaza ku mupadiri uririmba injyana ya Rap, Reggae n’izindi nyinshi zitandukanye.

    Urugero ni nk’indirimbo yakoranye n’umuraperi AmaG The Black yise “Umuriro” yavuzweho byinshi bitandukanye.

    Padiri Uwimana avuga ko ataba yitaye ku bantu bamuvuga ndetse n’abihaye Imana bagerageza kumucira urubanza, ntabwo abaha umwanya.

    Yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Kanombe 

    Yari avuye mu Budage aje mu karuhuko gato

    Reba indirimbo “Umuriro” ya Padiri Francois na AmaG The Black

    “>

    Reba ikiganiro Padiri Uwimana yagiranye n’itangazamakuru

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134623/padiri-jean-francois-uwimana-yakomoje-ku-mbogamizi-ahura-nazo-mu-muziki-akorera-mu-budage-134623.html

  • Rwanda Premier League yasubitse gusinya amasezerano na RBA #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Rwanda Premier League ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA] izajya yerekana iyi shampiyona wari uteganyijwe ku munsi w’ejo, wasubitswe.

    Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru “Rwanda Premier League”, ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 yagombaga gusinyana amasezerano y’umwaka umwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyatsindiye isoko ryo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Gusa uyu muhango wasubitswe kuko amasezerano ataramara gutunganywa neza yimurirwa mu cyumweru gitaha.

    Umuyobozi wa Rwanda Premier League, yabwiye ISIMBI ko nubwo byasubitswe ariko bitazarenza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha adasinywe.

    Ati “twarumvikanye igisigaye ni ugusinya, harimo gutegurwa amazezerano, ikiriho ntabwo bizaba muri iki cyumweru ariko ntabwo bizarenza ku wa Kabiri.”

    Yakomeje avuga ko basinyanye amasezerano yo kwerekana shampiyona no kuyogeza kuri Radio za RBA.

    Ati “ni ukogeza kuri radio n’amashusho yaba kuri televiziyo n’ibindi.”

    Agaruka ku mafaranga bazahabwa no kuba nta bandi basabye, yagize ati “twumvikanye amafaranga agera kuri miliyoni 380. Oya nta bandi basabye. “

    Nyuma y’umwaka umwe basinyanye, mu gihe RBA yabyemera, Rwanda Premier League amasezerano yazongerwa kuko bo barabyiteguye.

    Shampiyona yamaze kugurishwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwanda-premier-league-yasubitse-gusinya-amasezerano-na-rba

  • Ba Mukanyandwi! Amavubi y’abagore yanyagiriwe mwa Pelé 7-0 #rwanda #RwOT

    Amavubi y’Abagore mu mupira w’amaguru yanyagiriwe i Kigali ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Maroc.

    U Rwanda rwatangiye ubona ruhuzagurika rwaje gutsindwa igitego ku munota wa 3 w’umukino gitsinzwe na Doris Boaduwaa n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Portia Boakye.

    Umunyezamu w’u Rwanda yakuyemo umupira ukomeye wa Doris Boaduwaa nyuma yo gucenga ubwugarizi bwose bw’Amavubi.

    Abakinnyi b’umutoza Nyinawumuntu Grâce, wabonaga barimo barushwa cyane, yaje gutsindwa igitego cya 2 ku munota wa 13 cyatsinzwe na Evelyn Badu nyuma yo gucika ubwugarizi bw’abakinnyi b’u Rwanda.

    Umukino wakinirwaga mu rubuga rw’u Rwanda cyane kubera kurushwa, umunyezamu Ndakimana yagiye akuramo imipira ikomeye yabazwe harimo n’uwa rutahizamu Doris.

    Ghana yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 28 gitsinzwe na Princella Adubea ku mupira wari uhinduwe na Justice Tweneboaa. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-0.

    Ghana yatsinze igitego cya 4 ku munota wa 55 cyatsinzwe na Kusi Alice.

    Evelyn Dabu yongeye guhindukiza umunyezamu Ndakimana Angiline ku munota wa 65 atsinda igitego cya gatanu.

    Ku munota wa 67 Ghana yahujije penaliti yari itewe na Jennifer Cudjoe, ni nyuma y’ikosa Uwase Andercene yakoreye Kusi Alice mu rubuga rw’amahina.

    Anasthesia Achiaa yaje gutsindira Ghana igitego cya 6 ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Uyu mukobwa Anasthesia Achiaa yatsindiye Ghana agashinguracumu ku munota wa 86, ni ku mupira yateye asa nuhinduye imbere y’izamu ariko uyuboka munshundura. Umukino warangiye ari 7-0.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera muri Ghana aho ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Gambia na Namibia.

    Amavubi yanyagiriwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ba-Mukanyandwi-Amavubi-y-abagore-yanyagiriwe-mwa-Pele-7-0

  • Amafoto y’abakobwa 5 bafite amahirwe yo kuger… – #rwanda #RwOT

    Amategeko y’iri rushanwa agena ko umukobwa uzageza ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 ari ku mwanya wa Mbere azahita abona amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma bidasabye ko ahatana n’abandi.

    Ku wa Gatandatu nibwo iri rushanwa rizasozwa. Hazamenyekana abakobwa batatu batsinze bazafashwa guserukira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’imideli.

    Kugeza ubu Mushimiyimana Anita ufite Nimero 31 niwe ukomeje kuyobora abakobwa bagenzi be bahatanye mu matora yo kuri internet ari kubera kuri Noneho Events.

    Uyu mukobwa amaze igihe ariwe uri ku mwanya wa Mbere aho agejeje amajwi 1,743, ni mu gihe akurikiwe na Alliance Muziranenge uri ku mwanya wa kabiri n’amajwi 1,674. 

    Camila Uwiza ufite Nimero 2 ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 872, Bella Bernice Izere ufite Nimero 8 ari ku mwanya wa kane n’amajwi 777 n’aho Angel Kabatesi Rosine [Nimero 13] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 708.

    Abakobwa 20 nibo bahatanye mu matora yo kuri internet. Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa aherutse kubwria InyaRwanda ko 44 batoranyijwe hashingiye ku bintu bitandukanye.

    Ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana n'ayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi.'

    Akomeza ati 'Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera kuyindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Abakobwa 44 batsinzemo biganjemo amasura mashya uretse Gretta Iwacu wagarutsemo nyuma yo gutahana muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE


    Anita Mushimyimana [Nimero 31] ari ku mwanya wa Mbere n’amajwi 1,743

    Alliance Muziranenge [Nimero 10] ari ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 1,674
     

    Camila Uwineza [Nimero 2] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 872


    Bella Bernice Izere [Nimero 8] ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 777


    Angel Kabatesi Rosine [Nimero 13] ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 708

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134593/amafoto-yabakobwa-5-bafite-amahirwe-yo-kugera-kuri-final-ya-rwanda-global-top-model-134593.html