Category: Uncategorized

  • Mu mezi umunani gusa habaye impanuka zirenga 3000 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mezi umunani gusa ya 2023 habaye impanuka zirenga 3000mu Gihugu hose inyinshi zitewe n’uburangare bw’abayobozi b’ibinyabiziga

    Polisi ivuga ko nubwo umubare w’izi mpanuka wagiye ugabanuka binyuze muri ubwo bukangurambaga, hakomeje kugaragara uruhare rw’ikibazo cy’imyumvire y’abakoresha imihanda mu byakomeje kuziteza.

    Muri izi mpanuka zose zabaye amagare na moto byihariye izigera kuri 53% mu gihe amagare yonyine yihariye 41% y’impanuka zose zabaye.

    Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko kuri ubu impanuka ziba abayobozi b’ibinyabiziga bashobora kugira amahitamo yo kuzihagarika bita ku mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda mu gihe batwaye.

    Yagize ati 'Impanuka zo mu muhanda zakirindwa. Zibaho kubera ahanini ibyemezo bigayitse bifatwa na bamwe mu baba batwaye, ariko gutwara ikinyabiziga si ukukiyobora gusa ahubwo ni no kubahiriza amategeko yose y’umuhanda ukubaha n’abawukoresha ndetse ukanagenzura neza ibishobora guteza impanuka hanyuma ukabyirinda.'

    Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena mu 2023 hirya no hino mu gihugu habaye impanuka zirenga ibihumbi 3000.
    Uburangare bw’umuyobozi w’ikinyabiziga ndetse no kunanirwa gusiga intera ihagije hagati y’ikinyabiziga kimwe n’ikindi nibyo byateje impanuka nyinshi aho byihariye 31% na 15% by’impanuka zose zabaye mu gihugu.

    Gutwarira ikinyabiziga ku muvuduko wo hejuru byateje impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 13%, kwimana inzira nko ku kinyabiziga gishaka kugucaho cyangwa kubangamira abanyamagura wambuka umuhanda mu tuyira twabagenewe byateye impanuka ku kigero cya 12%.

    Kunanirwa gutwarira ikinyabiziga mu gisate cyabugenewe byateje impanuka ku kigero cya 9%, kunyuranaho binyuranije n’amategeko byateje impanuka ku kigero cya 8%, mu gihe ubusinzi no kudakoresha rétroviseur byateje impanuka ku kigero cya 7% na 5%.

    Mu 2018 umwaka umwe mbere y’uko ubukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro’ butangira imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu Rwanda habaye impanuka 5000 abantu 700 bakahasiga ubuzima abandi 2000 bagakomereka.

    Muri uwo mwaka kandi miliyari zisaga 200 Frw zakoreshejwe mu gutanga indishyi ku mitungo 3000 yari yangijwe n’impanuka zari zabaye muri uwo mwaka.

    Icyakora mu mwaka wakurikiye ari nawo watangirijwemo gahunda ya 'Gerayo Amahoro’ impanuka zagabanyutseho 25% hagati ya Gicurasi n’u Kwakira ugereranyije n’izabaye muri icyo gihe mu mwaka wabanje ndetse n’imyaka yakurikiye impanuka zagiye zigabanuka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Mu-mezi-umunani-gusa-habaye-impanuka-zirenga-3000-mu-Rwanda

  • Abanyarwanda bifuza kumenya gukora MASSAGE no kubibyaza agatubutse bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, gukenera serivisi za massage z’umwuga bikomeje kwiyongera. Ariko, kubura ibigo by’amahugurwa bigenewe gukora massage byateje icyuho cyo kuzuza iki cyifuzo. Ahupa Business Network Ltd ku ibinyujije kuri Somacash.com, byiyemeje guha mahirwe yo gutanga amahugurwa ya massage ku bantu bifuza gukora uyu mwuga winjiza agatubutse.Buretse kuba wabona akazi kaguhemba neza ushobora nawe kwihangira imirimo mu gihe gito.

    Nk’urugero rworoshye nuko nyuma y’amahugurwa uwaba yarayakurikiye neza amasomo ashobora kuba yakwinjiza byibura 300,000 Frw buri kwezi. Akora byibura amasaha 5 yonyine ku munsi.
    Ubuvuzi bwa Massage butanga inyungu nyinshi ku bantu, harimo kuruhuka, kugabanya imihangayiko, kugabanya ububabare, no kumererwa neza muri rusange. kuboneka kw’abakozi ba massage bigishijwe mu Rwanda byakomeje kugorana kugera kuri iyi serivisi.

    Mu gushyiraho ikigo cyabigenewe , Ahupa Business Network Ltd irashaka guca icyuho no guteza imbere abakozi bafite ubumenyi mu buhanga bwa massage kandi babifitiye Certificate.

    Ahupa Business Network Ltd itanga gahunda yuzuye yo guhugura massage ikubiyemo ubumenyi n’ubuhanga, ubumenyingiro, hamwe n’imyitwarire ya kinyamwuga. Amahugurwa yagenewe kwakira abifuza gukora muri uwo mwuga wa massage cyane cyane abasanzwe bawukora nta certificate bafite n’urubyiruko muri rusange rwarangije amasomo rukaba nta mirimo rufite.

    Ku bifuza kubikora nk’umwuga no guhugura abifuza kuba bayikorera abana babo cyangwa abo bashakanye amasomo azajya atangwa muri mpera z’icyumweru. (kuwa gatandatu no ku cy’umweru).

    1. Amahugurwa y’ibyumweru bibiri (amasaha 20) : Iyi gahunda yo guhugura cyane imara ibyumweru bibiri akishyurwa amafaranga 82.800 Frw.

    2. Amahugurwa y’icyumweru kimwe (amasaha 10) : ni uburyo buhuriweho na gahunda, amahugurwa y’icyumweru kimwe yemerera abantu kubona ubumenyi bw’ibanze bwa massage bukenewe mu gihe gito. Igiciro cyiyi gahunda ni 41.400 Frw.

    3. Isomo ryihariye rya wikendi : Kubafite gahunda z’akazi zicyumweru, dutanga amahugurwa yo muri wikendi ku giciro cya 31.050 Frw. Ibi bitanga amahirwe ku bantu kwiga no kwitoza tekinike ya massage bitabangamiye ibyo basanzwe bakora.

    Uburyo wakwiyandikishamo :

    Kwiyandikisha muri gahunda yo kwihugura mu gukora massage, abantu babyifuza bashobora kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwa www.somacash.com. Kwiyandikisha bisaba amafaranga 20.700 Frw cyangwa kuza ku biro byacu biri muri Centenary House mu igorofa ya 2.

    Abitabiriye amahugurwa bashobora guhitamo hagati y’ubwoko bubiri bw’amasomo : amasomo n’amahugurwa bizajya bibera muri Centenary House. ndetse ababyifuza bashobora gukurikirana amahugurwa kuri murandasi (Online).

    Iyo gahunda yo guhugura iyo irangiye neza, abantu bunguka ubumenyi bukenewe kugirango batange serivise za massage. nyuma yo kumenya gukorwa ubuvuzi bwa massage mu Rwanda, uwatojwe neza ashobora kwinjiza byibuze amafaranga ibihumbi 300.000 Frw buri kwezi. ayo mafaranga yinjiza ashobora kugabanya ibibazo by’umuntu ndetse akanamukingurira amarembo yandi mahirwe muri sosiyete.

    Gukora amahugurwa ya massage na Ahupa Business Network Ltd ni uburyo bufasha kugira abantu bafite ubumenyi bukenewe, atari serivisi za massage z’umwuga gusa ahubwo tunatanga amahirwe yo kubyara inyungu kubashaka kwinjira muri uyu mwuga. Abarimo ku iyandikisha muri iyi minsi bakaba bazatangira amasomo ku itariki 16 Ukwakira 2013.

    Ku bindi bisobanuro mwahamagara 0788676458 cyangwa 0788527956.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyarwanda-bifuza-kumenya-gukora-MASSAGE-no-kubibyaza-agatubutse-bashyizwe-igorora

  • Niba Tity Brown amaze imyaka 2 aburana, abant… – #rwanda #RwOT

    Ibigaragara kuri World Prison Brief, u Rwanda ni igihugu cya 24 mu kugira abantu benshi bari muri gereza, rukaba urwa gatanu ku mugabane wa Afurika. Ni raporo yo muri Mata ya 2022. Gusa uru rubuga rwanditse ko mu 2021 u Rwanda rwari rufunze abantu 76 099. Ibi bivuze ko mu bantu 100, 000 hafunzwe 580. 

    Urubanza rw'umuntu umwe ruramutse rumara imyaka 2 rutarangira, nibura abasaga ibihumbi 11 bari bategereje kuburana mu mizi mu 2022 byazafata imyaka ibihumbi 25 kugira ngo bose bahabwe ubutabera. Ariko hari n'abashobora gutabaruka bataburanishijwe ngo bahabwe ubutabera.

    Uyu yari ku rubuga rwa X atanga ibitekerezo ku byanditswe na Anne Marie Niwemwiza (Umunyamakuru wa KT radio)

    Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu ntizihwema kugaragaza ko kuba igisubizo cya mbere na nyuma ku wakoze icyaha mu Rwanda ari ugufungwa, ari ikibazo gikomeye ku butabera no kuri sosiyete muri rusange.

    Indi mpamvu ituma muri gereza zo mu Rwanda harimo abantu benshi ni uko hari abo inkiko zitegeka ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo ariko ugasanga bamaze imyaka ibiri cyangwa itatu urubanza mu mizi rutaraba cyangwa rutarapfundikirwa ngo umuntu akatirwe cyangwa arekurwe. Ibi hari ubwo bibyara akarengane k'ubutabera, aho umuntu akatirwa igihe gito ugereranyije n'icyo yafunzwe.

    DNA ZARIRENGAGIJWE MU RUBANZA

    Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, na we yagize ati 'Inzego z'ubutabera nk'ubushinjacyaha kimwe n'inkiko si shyashya kuko zishyira imbere gufunga kandi ubusanzwe ihame ari uko ucyekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.'

    'Njyewe kugeza uyu munsi birangora kumva ko umuntu yatanze ingwate kandi ifatika ugakomeza ukamufunga kandi ukamufungana n'umutungo we. Ubwo se ibyo bintu birumvikana, ntabwo nafata nk'umuntu ushinjwa iterabwoba ni urugero, uwishe umuntu cyangwa umuntu uhungabanya umutekano mu nzego z'igihugu ngo mvuge ngo nimumufungure! Mbese hari ibyaha bikomeye cyane ariko hari n'ibindi ureba ugasanga atari ngombwa.'

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha ryo mu 2019 niryo riteganya ko, ukekwaho icyaha ashobora kurekurwa by'agateganyo agakurikiranwa adafunze ariko kandi rikaba rinateganya ibyo agomba kubahiriza kugira ngo abyemererwe.

    ABAMUSANZE MURI GEREZA BARATASHYE

    Ubushinjacyaha buvuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zituma benshi batarekurwa ngo bakurikiranwe badafunze harimo ko bashobora kurekurwa bakajya hanze bakaba basibanganya ibimenyetso cyangwa bakaba bashyira igitutu ku batangabuhamya.

    Kugira ngo ugikurikiranyweho icyaha arekurwe by'agateganyo akurikiranwe adafunzwe, itegeko riteganya ko hari ibyo agomba kubahiriza harimo gutanga ingwate, kwakwa ibyangombwa, kutarenga aho yemerewe kugera, guhora yitaba urwego rwamuhaye ubwo burenganzira mu gihe yategetswe n'ibindi.

    Mu mwaka wa 2019/2020 inkiko zarekuye by'agateganyo abagera kuri 283 bagakomeza gukurikiranwa badafunze.

    Hakwiye ikibatsi mu buryo bushya bwo gufunga

    Hashize imyaka 10 hategerejwe iteka rya Perezida wa Repubulika rigena gukora imirimo nsimburagifungo ifite inyungu rusange, kuba ritarasohoka bituma inkiko zitayikatira abantu ahubwo zigahitamo kubafunga.

    Perezida wa Komisiyo y'imibereho y'abaturage muri Sena y'u Rwanda, Umuhire Adrie, ubwo hamurikwaga raporo ku bucucike muri za gereza mu 2022, yavuze ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange mu cyimbo cy'igifungo, byaba bigaragara nk'ibyatanga umuti urambye kuri iki kibazo.

    Yagize ati “Indi ngamba ni ugukurikirana ukekwaho icyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga atari muri gereza. Indi ni ugutanga igihano cy'inyungu rusange kuko urebye itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya igihano cy'inyungu rusange kizagenwa n'iteka rya Perezida”.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose ati “Bamwe mu baturage bacu hari abagifite imyumvire y'uko umuntu guhanwa ari uko yaba afunzwe gusa. Rero bizasaba ko inzego zifatanya kugira ngo bigishe abanyarwanda kumva ko umuntu ashobora gukora icyaha agahanishwa ikindi gihano kitari ugufungwa harimo ibiteganyijwe mu ngamba Guverinoma yafashe birimo; kuba yacibwa ihazabu”.

    Itegeko risaba abashinjacyaha ko mbere yo gufunga by'agateganyo, ubanza ugatekereza niba ari bwo buryo bwonyine ufite kugira ngo uzagere ku butabera. Amategeko ateganya uburyo ushobora gukatirwa igihano kitari igifungo, uburyo ushobora gukora igice kimwe cy'igifungo ubundi ugafungurwa, uburyo ushobora gukora imirimo nsimburagifungo n'ibindi nk'ibyo.


    Iyi raporo yerekana ko u Rwanda ari urwa 2 mu kugira abagororwa benshi ku isi

    Izindi ngamba zo kugabanya umubare munini w'abafunze, ni ugutanga imbabazi no gufungura by'agateganyo imfungwa n'abagororwa bujuje ibisabwa n'amategeko. Nibura abagororwa 4,263 barekuwe by'agateganyo hagati ya 2014 na 2018 ndetse abandi 116 bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika hagati ya 2011 na 2019.

    URUBANZA RUMAZE GUSUBIKWA INSHURO 5

    Umubare w'abantu bafungiye muri gereza zo mu Rwanda ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi n'ubwo hari ingamba Guverinoma ikomeje gushyiraho hagamijwe kugabanya ubucucike muri gereza.

    Imibare iheruka y'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Igorora, igaragaza ko abantu 89.034 aribo bafungiye muri gereza 13. Ni ubwiyongere bukabije kubera ko mu 2022, bari 85,000.

    Hari ingamba zashyizweho zirimo gufungura abantu by'agateganyo mbere y'uko barangiza ibihano byabo kubera ko baba baragaragaje imyitwarire myiza iganisha ku guhinduka no kwitandukanya n'ibyaha baba barakoze mbere.

    Nko mu 2022, hari abafungwa 2.617 barekuwe muri ubwo buryo ndetse imibare yerekana ko muri uyu mwaka hamaze kurekurwa abagera kuri 381.

    Hari n'ubundi buryo bw'ubwumvikane ku kwemera icyaha ku bihano aho umuburanyi cyangwa ukurikiranyweho ibyaha ashobora kwemera ibyaha ashinjwa akaba yarekurwa. U Rwanda rwatangije iyi gahunda izwi nka plea-bargaining mu Ukwakira 2022.

    Muri ubu buryo imibare igaragaza ko abagera kuri 621 aribo bamaze kurekurwa.

    Ubundi buryo bufasha mu kugabanya ubucucike mu Magororero ni imbabazi zitangwa n'Umukuru w'Igihugu aho agenda atanga imbabazi ku bafungiye ibyaha bitandukanye ariko batararangiza ibihano.

    LETA YAMENYE KO TITY BROWN AMAZE IMYAKA 2 MURI GEREZA

    Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yabwiye New Times ko ubwiyongere bw'abantu bajyanwa mu Magororero budasobanuye ko ingamba zashyizweho mu kugabanya ubucucike zidatanga umusaruro.

    SP Kabanguka asobanura ko n'ikimenyimenyi ubucucike bwavuye ku 170% bwariho mu myaka yashize none ubu bukaba bugeze ku 140%. RCS igaragaza ko kugeza ubu mu bafunzwe, harimo 12.501 bakirimo kuburana, bivuze ko baba bashobora kuba abere bagataha cyangwa bahamwa n'ibyaha bagafungwa.

    Ese kuki urubanza rwa Tity Brown rugiye gufunga imyaka 2 ruburanwa?

    Ishimwe Thierry uzwi nka Tity Brown mu mwuga wo kubyina yatawe muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021. Ku itariki 18 Ugushyingo 2021 yaburanye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ku itariki 22 Ugushyingo 2021 yahamijwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. 

    Urubanza rwasubitswe inshuro 6 zirimo iya mbere igihe Me Mbonyimpaye Elias yari atarabona dosiye kuko yari umunyamategeko uje kuburana urubanza mu mizi mu gihe umunyamategeko waburaniye Tity Brown ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo yari yikuye muri dosiye. 

    Inshuro ya kabiri habayeho ko Umucamanza ajya ku ishuri. Impamvu ya Gatatu urubanza rwari rwashyizwe ku munsi wahuye n'itariki 01 Gashyantare basanga umunsi wabaye ari muri Weekend noneho bahindura itariki.

    IBIMENYETSO BIRIVUGURUZA

    Impamvu ya kane ni igihe dosiye yaburaga mu rubanza mu gihe hari haburanishijwe imanza 10 kuri uwo munsi. Impamvu ya Gatanu rwasubitswe hategerejwe raporo ya DNA. Impamvu ya Gatandatu rwasubitswe bitewe nuko habonetse ibimenyetso bishya by'amashusho ya Tity Brown ari kubyinana na Mpinganzima Joyeuse. 

    Ku itariki 20 Nyakanga 2023 Tity Brown yaburanye mu mizi ariko Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo ya DNA itagomba kugenderwaho ahubwo bakazumva abatangabuhamya.

    RWASUBITSWE INSHURO YA 6

    Ku itariki ya 22 Nzeri 2023 urubanza rwasubiye ibubisi ruzaburanwa ku bimenyetso bishya byongewe muri dosiye. Umunyamategeko wa Tity Brown, Me Mbonyimpaye Elias yaganiriye na InyaRwanda, agaragaza inzitizi ziri muri uru rubanza.

    TITY BROWN YAGARAGAJE KO ARENGANA

    Yagize ati: 'Ubushinjacyaha bwategetse ko Ishimwe Thierry ajya gupimwa DNA ku itariki 03 Gicurasi 2023 noneho ibizami biboneka ku itariki 19 Gicurasi 2023. Ubushinjacyaha bwashyize raporo muri dosiye noneho ku itariki 20 Nyakanga 2023 tuburana kuri DNA basanze uturemangingo ndangasano twa Tity Brown tudahura n'inda ya Mpinganzima Joyeuse ahubwo inda ni iya Mpinganzima Joyeuse'.

    DNA ZARI KAMARAMPAKA ZATEWE IPINE

    Ibimenyetso bishingirwaho mu guhamya icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure ni ibihe?

    Me Mbonyimpaye Elias yabwiye InyaRwanda ko ikimenyetso cya mbere ari ukuba bigaragara ko uwasambanyijwe ari umwana. Kuri iyi dosiye hano icyangombwa kirahari cyerekana ko uriya mukobwa yari umwana. 

    Ikindi kimenyetso ni uko biba bigaragara ko yasambanyijwe. Hano harebwa raporo ya muganga mu gihe kitarenze amasaha 24 kuko bapima amatembabuzi y'umukobwa bigahuzwa n'umusore. Iyo bitinze iyi raporo ntiboneka.

    TITY BROWN IBYE BIRIMO AMAYOBERA

    Hano rero uyu mukobwa yari amaze amezi hafi 2 yarasamye bivuze ko iyi raporo itaboneka ariyo mpamvu hapimwe DNA. Ikimenyetso kindi ni ubuhamya bw'ababibonye. Hano uriya mukobwa ni we watanga ubuhamya kuko nta wundi muntu wari uhari asambanywa ndetse n'ubuhamya bwa mama we nabwo Ubushinjacyaha buvuga ko buzitabwaho. 

    Umunyamategeko wunganira Tity Brown avuga ko: 'Ingingo ya 107 y’itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/9/2019 ryerekeye imiburanishirize y’Imanza z’inshinjabyaha ivuga ko Ubushinjacyaha n’uregera indishyi nibo bagomba gutanga ibimenyetso by’ibyo buregera noneho uregwa yiregura iyo bya bimenyetso bihari. Ingingo ya 3 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso n’itangwa ryabyo

    Itegeko N0 015/2004 ryo ku wa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ivuga ko buri muburanyi yerekana ukuri kw’ ibyo aburana. Ingingo ya 4 ikavuga ko urukiko ruca urubanza rushingiye ku bimenyetso bihwanye na kamere y’ikiburanwa ari yo mpamvu asanga ariya mashusho ya Tity Brown ari kubyina ntaho ahuriye n'icyaha akurikiranyweho.'. 

    Akomeza ati: 'Ubushinjacyaha rero bwagaragaje imvugo ya Mpinganzima Joyeuse, imvugo ya nyina kandi rwose itegeko rivuga abatangabuhamya bari bahari icyaha gikorwa. Raporo ya muganga y’uko inda yakuwemo kuko yaratwise n’icyemezo cy’amavuko. Ubushinjacyaha nibwo bwatanze ikitwa manda d’extraction hategekwa ko Tity Brown ava mu igororero rya Mageragere aza muri RFI hapimwa DNA.

    TITY YONGEYE KUGIRA ICYIZERE ABONYE KO ABANTU BAKIMUTEKEREZA

    Umuburanyi yitaba hari aho Ubushinjacyaha bushaka kumujyana. Raporo yafashwe kuri 03-5-2023 isohoka kuri 19-5-2023 Ishyirwa muri dosiye ku itariki 23-5-2023 urubanza ruburanwa ku itariki 20-7-2023. Ingingo ya 111 ivuga ko gushidikanya birengera uregwa

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’Imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 111 ivuga ko iyo ibimenyetso byivuguruza byerekeye ikiregerwa cyangwa se icyaha, ukirikiranyweho gukora icyaha aba umwere. Gushidikanya birengera uregwa'. 

    Urubanza rwa Ishimwe Thierry ruzasubukurwa ku itariki 13 Ukwakira 2023 saa saba z'amanywa.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYAMATEGEKO WA TITY BROWN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134753/niba-tity-brown-amaze-imyaka-2-aburana-abantu-ibihumbi-11-bazaburana-imyaka-ingahe-video-134753.html

  • Uganda:Abatuye mu ntara ya Lango bashaka ko umubare w'abadepite ugabanukaho 300 #rwanda #RwOT

    Abaturage basanzwe batora mu ntara ya Lango muri Uganda, bavuze ko bashaka ko umubare w'abadepite ugabanukaho nibura 300 kuko ubunini bw'inteko ishinga amategeko bwabaye umuzigo ku baturage.

    Inteko ishinga amategeko ya Uganda ibamo abadepite 557 kandi buri mudepite muri iki gihugu ahembwa umushahara wa miliyoni 35 z'amashilingi buri kwezi.

    Aba baturage bo mu karere ka Lango bavuga ko aho ibihe bigeze hakenewe ko buri karere gatanga abadepite 2 umugabo n'umugore, kandi hakabaho amahirwe angana ku bantu bose bashaka kujya muri politiki.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko aba baturage bavuga ko bitakiri ngombwa ko abasirikare bahagararirwa mu nteko ishinga amategeko kuko ari abakozi nk'abandi kandi habaho abadepite bahagarariye bakozi bose.

    Abari mu nama yarebaga niba igihe kitararenze ngo abadepite bagabanuke, basanze uretse kuba babatangaho umurenera w'amafranga nta n'umusaruro batanga mubyo babatoreye.Abahagarariye abaturage muri Lango babajijwe bavuga ko ubukungu butameze neza nta mpamvu yo gutanga na duke duhari ku badepite barenga 500 ntamara akazi bakora n'abantu 100 bagakora. Leta ya Uganda yavugaga ko abagore bagomba kuba benshi mu nteko ishinga amategeko bagahabwa inyoroshyo, ariko abagize sosiyete civile babona ko nabyo bitagezweho kuko abagore bahawe ubushobozi nk'abagabo ku buryo nta cyababuza guhanganira imyanya ya politiki. Inteko ishinga amategeko ntiragira icyo ivuga ku kugabanya umubare w'abadepite.

    The post Uganda:Abatuye mu ntara ya Lango bashaka ko umubare w'abadepite ugabanukaho 300 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/25/ugandaabatuye-mu-ntara-ya-lango-bashaka-ko-umubare-wabadepite-ugabanukaho-300/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ugandaabatuye-mu-ntara-ya-lango-bashaka-ko-umubare-wabadepite-ugabanukaho-300

  • B-Threy, Kivumbi na Bushali mu barenga 40 bag… – #rwanda #RwOT

    Rizaba kuva ku wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023 kugeza ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023 mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda kuri Red Rocks and Classic Hotel.

    Ryahawe insanganyamatsiko ku kurengera ibidukikije mu rwego rwo gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw'ibinyamuzima no gukora ibishoboka byose mu kwirinda ihindagurika ry'ibihe kuri iyi si dutuye.

    Byitezwe ko rizitabirwa n'abo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAC), aho buri gihugu kizagaraza ibiranga umuco wacyo, imbyino, kuririmba, guseka, ubugeni n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi bizamara iminsi itatu.

    Abaritegura bagaragaje ko rizaririmbamo Bushali, Angell Mutoni, Kaya Byinshii, Deo Salvator, B-Threy, Kivumbi King, Michael Makembe ndetse na 1key bo mu Rwanda.

    Hari kandi Checkmate Mido (Kenya), Alfa Otim (Uganda), Dj Bamba, Makaveli wo muri Tanzania, Akoth Jumadi, Virgin Music, Checkamate Mido, Donzilla, Dj Infinity, Alyt Mx, Lyynduh, Sano Boi&44 n'abandi.

    Muri iki gihe cy'iminsi itatu iri serukiramuco rizamara kandi rizarangwa n'ibikorwa bifasha abana kwidagadura binyuze mu buhanzi n'ibikinisho.

    Iri serukiramuco rizanafasha abashoramari mu rwego rw'ubukerarugendo gufasha abashaka gusura ahantu hatandukanye, kandi n'abatanga serivizi za Hotel bazabyungukiramo.

    Muri rusange Volkanofest ni iserukiramuco rigamije guha urubuga abahanzi bakagaragaza ibyo bafite, gukora ubuvugizi mu kurengera urusobe rw'ibinyamuziki no gushyira imbaraga cyane cyane mu guhanga udushya mu buhanzi n'ibindi.

    Abahanzi barenga 40 bo mu bihugu bitandukanye batangajwe kuririmba mu iserukiramuco 'VolkanoFest' 

    Umuraperi Bushali uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Kirika’, ‘Bad Man’, ‘Umwali’ n’izindi ategerejwe mu iserukiramuco i Musanze

    B-Threy uherutse gusohora indirimbo zirimo nka ‘Nakwica’, ‘Love and Hate’ n’izindi
    Angell Mutoni aherutse gusohora indirimbo ‘Pale Pale’ yakoranye na Mazo
    Kivumbi uherutse kuririmba mu gitaramo yahuriyemo na Nasty C ategerejwe i Musanze mu iserukiramuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134759/b-threy-kivumbi-na-bushali-mu-barenga-40-bagiye-guhurira-mu-iserukiramuco-i-musanze-134759.html

  • Ikigega Ireme Invest kigiye gutanga Miliyoni… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere Ireme Invest itera inkunga abikorera mu Rwanda, ba rwiyemezamirimo 30 bakora ibijyanye no guteza imbere ubukungu bwisubira n’imicungire y’imyanda bazatoranywa binyuze mu ishami ritegura imishinga ry’iyi gahunda riyoborwa nikigega cylgihugu cy’ibidukikije (Rwanda Green Fund).

    Bitari amafaranga gusa, ahubwo abazitwara neza kurusha abandi muri aya marushanwa, bazahugurwa banahabwe inama n’inzobere n’abatoza mu by’ubucuruzi. Ku ikubitiro, gahunda izamara amezi ane izaba igamije kunoza neza udushya mu bucuruzi cyangwa imitangire ya serivisi, ikanabategura igeragezwa ku isoko, no gukusanya ishoramari.

    Ba rwiyemezamirimo 10 nibo bazatsindira inkunga igera kuri miliyoni 60 z’amafaranga yu Rwanda hashingiye kuko bitwaye mu cyiciro cya mbere cyiyi gahunda. Abo bazaba batsindiye inkunga bazagira amahirwe yo kumurika imishinga yabo ku bandi bashoramari kugirango ibikorwa byabo byaguke kurushaho..

    lyi gahunda izashyigikira abikorera kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa za gahunda zisanzweho za leta zirimo lyo gutanga umurongo no guteza ubukungu bwisubira (Rwanda’s Circular Economy Action Plan and Roadmap), gahunda y’igihugu yagutse yo gucunga imyanda (National Integrated Solid Waste Management Strategy);

    Ndetse na gahunda y’igihugu yo guhangana nimihindagurikire y’ibihe (NDC Climate Action Plan) niyo yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana mimihindagurikire y’ibihe (Green Growth and Climate Resilience Strategy).

    Ireme Invest ni gahunda yashyizweho n’kigega cy’igihugu cy’ibidukikije (Rwanda Green Fund) na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) ikorana n’urwego rw’abikorera igashyigikira ubucuruzi burengera ibidukikije ariko banatanga umusanzu mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

    Gusaba kwitabira iyi gahunda nguhabwe inkunga bizarangira Kuwa Mbere, tariki ya 23 Ukwakira 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134765/ikigega-ireme-invest-kigiye-gutanga-miliyoni-60-kuri-ba-rwiyemezamirimo-134765.html

  • Alyn Sano yaserukanye ikariso yanditseho amazina ye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Alyn Sano yatunguranye aseruka mu gitaramo yambaye umwenda w’imbere (Ikariso) wanditseho amazina ye.

    Ni mu gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize cyabereye i Musanze cya Iwacu na Muzika Festival.

    Uyu mukobwa umenyerewe mu dukoryo twinshi yaje ku rubyiniro yambaye imyambaro yiganjemo umukara.

    Yari yambaye ipantalo y’ikoboyi y’umukara ya 'déchiré', ikoti ry’umukara imbere yambariyemo akenda k’umweru, ingofero y’umukara, amataratara ndetse n’inkweto z’umweru za Air Force.

    Ibirenze kuri ibyo byanatanuye benshi, ni umwambaro w’imbere yari yambariyemo wasaga n’ubururu ukaba wari wanditseho amazina y’uyu muhanzi “Alyn Sano”.

    Nyuma yo kumubona ayambaye yavuze ko yakiriye ubusabe bw’abantu benshi bamusaba ko aya makariso yayashyira ku isoko bakayagura kuko bayakuzne na we akaba yarabyemeye ndetse agiye no kuzayashyira ku isoko.

    Yaserutse yambaye ikariso yanditseho amazina ye

    Yavuze ko agiye kuyashyira ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/alyn-sano-yaserukanye-ikariso-yanditseho-amazina-ye-amafoto

  • Kenya: Igitekerezo cyo kongera Manda ya Perezida ikava ku myaka itanu ikagera ku myaka irindwi cyamaganwe #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki ndetse n'ishyaka UDA riri ku butegetsi muri Kenya, bamaganye igitekerezo cya senateri uhagarariye intara ya Nandi Senator Samson Cherargei, wifuzaga ko manda ya perezida wa Kenya ivanwa ku myaka 5 ikaba imyaka 7 uhereye kuri perezida uriho bwana William Ruto.

    Ibinyamakuru muri Kenya, byanditse ko senateri Samson Cherargei, yagejeje ikifuzo cye ku nteko ishinga amategeko asaba ko cyakwigwaho kuko kuri we inmyaka 5 ni mike ku buryo perezida yaba ashoboye gushyiraho ikipe yamufasha kugeza ku baturage ibyo yabemereye.

    Uyu mushinga ntabwo uratangira kwigwaho.

    Ikinyamakuru The Citizen digital cyanditse ko Depite David Ochieng, uhagarariye akarere ka Ugenya yavuze ko igitekerezo cy'uriya musenateri giciriritse, kandi ko itegeko nshinga rya Kenya ritahinduka ku nyungu z'abantu baba bishakira indamu kandi bacye.

    Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko ari nk'igi ribaye irihuri rigiterwa, kandi ko uwakizamuye yabaye imbata y'amateka nabwo ya cyera cyane.

    Umunyamabanga mukuru w'ishyaka UDA ,nawe yitandukanyije n'ibya senateri Samson Cherargei avuga ko bubaha igitekerezo cye, ariko Perezida William Ruto ngo arajwe ishinga no gukorera abaturage kuruta uko bahindura itegeko nshinga, kuko yarahiriye kuryubaha no kuririnda.

    Iki gitekerezo ngo cyarishije umutwe bamwe mu banya-Kenya bumva ko ishyaka UDA ryaba rishaka kugundira ubutegetsi, ariko abandi babona ko uwabizanye yaba ashaka ubutoni ku butegetsi.

    The post Kenya: Igitekerezo cyo kongera Manda ya Perezida ikava ku myaka itanu ikagera ku myaka irindwi cyamaganwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/25/kenya-igitekerezo-cyo-kongera-manda-ya-perezida-ikava-ku-myaka-itanu-ikagera-ku-myaka-irindwi-cyamaganwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-igitekerezo-cyo-kongera-manda-ya-perezida-ikava-ku-myaka-itanu-ikagera-ku-myaka-irindwi-cyamaganwe

  • Amafaranga y'ishuri n'ibikoresho byahenze byatumye hari abatiga ku munsi wa mbere w'ishuri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi baravuga ko amafaranga y'ishuri n'ibikoresho byahenze biri mu byatumye hari abana batitabira ishuri ku munsi wa mbere.

     

    Kuri uyu wa 25 Nzeri 2023, nibwo mu Rwanda hatangiye amasomo y'igihembwe cya mbere ku biga mu mashuri   y'incuke, abanza  n'ayisumbuye.

    Mu bigo  byo mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali, ni hamwe twageze mu itangira ry'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023-2024, ku banyeshuri bo mu yisumbuye, abanza n'ayincuke.

    Icyakora ntibyoroheye bamwe mu babyeyi nk'uko bifuzaga ko abana babo batangirira kimwe n'abandi, amafaranga y'ishuri n'ibikoresho byahenze ni bimwe mu byatumye bamwe batitabira ishuri ku munsi wa mbere.

    Umukecuru utuye mu murenge wa Kinyinya, avuga ko kujyana abanyeshuri gutangira amasomo bimugoye kuko ari umukene.

    Aragira ati 'Nkubu mbajyanye nta makaye mbaguriye nta n'impuzankano z'ishuri, sinzi n'ukuri niba ibi bibazo mfite bizoroha  '.

    Undi ati 'Mfite abanyeshuri batanu, byarangoye cyane, umwe ntarajya ku ishuri sinzi niba nzabona uko murihira akagarukayo, maze imyaka 3 ntamwishyurira.'

    Undi witwa Vuguziga twaganiriye ari kumwe n'umwana w'umukobwa wambaye imyenda y'ishuri, avuga ko ibiciro by'ibikoresho by'ishuri byazamutse.

    Aragira ati 'Mfite abanyeshuri batanu nazanye ku ishuri, ndi gusabwa ibihumbi byinshi byo kubishyurira.'

    Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Kagugu, ni hamwe   twageze dusanga amasomo yatangiye, ariko siko abanyeshurio bose bitabiriye.

    Umwe muri aba banyeshuri yatakaje ikizere cy'uko ari bwige, undi akavuga ko yatangiriye amasomo ku gihe.

    Umwe aragira ati 'Twazindukiye hano, umuyobozi w'ishuri atubwira ko twataha ngo kuko tutujuje ibisabwa kandi twarishyuye, ikosa ryabayeho ntibadusohoye  k'urutonde rw'abishyuye, ntabwo turi bwige pe!'.

    Undi muhungu aragira ati 'Nubwo mubona benshi ko baje kwiga, ntihabura imbogamizzi ziba ku bandi ngo babure gusiba, abadahari birashoboka ko ari kwa kundi bavuga ko ku munsi  wa mbere baba bavuga ko  tutiga.'

    Bizimana Selevilien, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw'amashuri rwa Kagugu, avuga ko kutabona ibisabwa  by'ishuri, bidakwiriye kubuza umunyeshuri kuza kwiga, ababyeyi  bakavugana n'ikigo uko byakemuka.

    ati 'Umubyeyi akwiriye kumva ko amasomo atangira ku munsi wa mbere, nubwo yaba adafite ubushobozi yaza ku ishuri akavugana n'ubuyobozi cyangwa umucungamutungo w'ikigo akavuga igihe azazanira ibyo abura.'

    Kuba Leta yarambuye inshingano ibigo by'amashuri mu gutanga amasoko y'ibiryo byo kugaburira abanyeshuri, ikabiha uturere n'umujyi wa Kigali nk'imwe mu mpinduka zigaragaye mu itangira ry'amashuri.

    Bwana Liziki Lambert Eugene ushinzwe uburezi mu murenge wa Kinyinya, asanga bizafasha ibigo kurushaho kwita k'uburezi bw'abanyeshuri.

    Aragira ati 'Kuva byareguriwe akarere, ruriya rwego rutuma ibintu byose bikenewe bizajya bibonekera  igihe, kuko ba rwiyemezamirimo akenshi bagoraga ibigo by'amasuri  ugasanga kubiha ibiryo ku gihe       biri kwanga, ariko biriya bizajya bituma inzego zisumbuye zizajya zibikurikirana ibiryo bigaburirwa abanyeshuri bibonekere igihe.'

    Amasomo y'igihembwe cya mbere atangiye, mu gihe leta yamenyesheje ibigo by'amashuri ko uruhare rw'ababyeyi mu kugaburira abana ku bigo by'amashuri nta mpinduka zabayemo kuko ari nk'umwaka ushize, icyakora leta iherutse gutangaza ko iri gusuzuma uburyo bwo gufasha ibi bigo,ku biciro bya serivisi z'amazi n'amashanyarazi.

     

    Kwigira Issa

     

    The post Amafaranga y'ishuri n'ibikoresho byahenze byatumye hari abatiga ku munsi wa mbere w'ishuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/25/amafaranga-yishuri-nibikoresho-byahenze-byatumye-hari-abatiga-ku-munsi-wa-mbere-wishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafaranga-yishuri-nibikoresho-byahenze-byatumye-hari-abatiga-ku-munsi-wa-mbere-wishuri

  • Intore nubundi bugeni byu Rwanda bishobora… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Nzeri 2023, Inteko yiga ku murage w’isi y'Ishami rya ONU ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) yateraniye i Riyadh muri Arabia Saoudite, yatangaje ko Parike ya Nyungwe yashyizwe ku rutonde rw'ahantu hagize umurage w'Isi.

    UNESCO yanatangaje ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero nazo zishyizwe mu hantu ndangamurage w’isi.

    Ishyamba rya Nyungwe riri ku buso bwa hegitari 101,900 rikurura imvura nyinshi. Ririmo inkende za 'Cercopithecus mitis, inguge za 'Pan troglodytes schweinfurthii', uducurama tw'imbonekarimwe twitwa 'Rhinolophus hillorum' n'ibindi.

    Muri 2012 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo kwandikisha inzibutso enye mu murage w’Isi. Ni dosiye yari kuri paji zirenga Magana atanu yatanzwe n'u Rwanda muri UNESCO kugirango isuzumwe.

    Minisitiri Bizimana avuga ko byafashe igihe kinini kubera isuzuma ryagiye rikorwa n’impande zombi. Kandi kuva muri 2015 ni bwo hashyizwemo imbaraga cyane.

    Yavuze ko kugira ngo igikorwa cyandikwe mu murage w’Isi kigomba kuba ‘gifite agaciro mpuzabihugu kagaragarira buri wese ku Isi’ kandi ‘kadasanzwe’. Ati “Iyo n’iyo nkingi ishingirwaho ya mbere.'

    Bizimana avuga ko u Rwanda rwabanje kwiga neza dosiye ishingiye ku gaciro mpuzabihugu kandi kagaragarira buri wese, kandi kadasanzwe ari naho hashingiwe mu guhitamo ziriya nzibutso enye.

    Minisitiri Bizimana avuga ko urwibutso rwa Gisozi rwanditswe mu murange w’Isi, kubera ko ari urwibutso rwubatswe muri Kigali mu murwa utuwe n’abanyarwanda baturuka hose mu Gihugu yewe n’abanyamahanga. 

    Ati “Bivuze ko abatutsi biciwe muri Kigali ntabwo ari bakavukire byanze bikunze, harimo bakavukire ariko harimo n’abakomoka hose mu gihugu.”

    Yavuze ko urwibutso rwa Bisesero ari hamwe mu hantu herekana ko abatutsi banze kwicwa batirwanyeho bahangana n’ibitero bakoresheje intwaro gakondo bashoboraga kubona. Ati “Uko kwanga kwicwa bifite n’isomo biha amahanga.”

    Bizimana avuga ko urwibutso rwa Murambi rwahoze ari ishuri ryagombaga gutanga uburezi. Ariko Jenoside igeze, ingabo za Leta ndetse n’abajandarume bahakusanyirije abatutsi barabica. Ati “Navuga ko hahagarariye inzu zose za Leta z’ubutegetsi ziciwemo abatutsi mu 1994.”

    Bizimana avuga ko Urwibutso rwa Nyamata rwari Kiliziya, rugaragaza uburyo abatutsi bahahungiye bizeye kuharokokera ariko ‘Leta iza kugena y’uko nta hantu na hamwe hagomba gusigara hatagabweho ibitero’. Ati “Urumva twagiye twerekana buri rwibutso icyo ruhagarariye.

    Mu kiganiro 'Ishusho y'Icyumweru' cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, Bizimana yavuze ko nyuma yo kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi na Pariki ya Nyungwe ku rwego rw'Isi, bagiye gukora kuri dosiye ijyanye n'uko imbyino zo mu muco w'u Rwanda zakwandika mu murage w'isi.

    Bizimana yavuze ko imbyino nyarwanda nko guhamiriza n’intore biri mu murage udafatika, kandi biri mu ndangamateka/indangamuco by’u Rwanda bityo ko byanditswe na UNESCO byaba biri mu rwego rwo kubisigasira.

    Yavuze ko uyu ari umurage adafite. Ati “Kuko nk’intore niwagenda ngo usange ari inzu yubatse ngo intore ziba aha ngaha. Ariko nabyo dusanga dukwiye kuzabishyira mu mirage iringwa kuko uko Isi igenda itera imbere abantu bashobora kwigana ubugeni buri mu Rwanda, akajya mu Bushinwa akabicuruza ari nk’iby’abashinwa ni urugero mfashe kandi inkomoko ari mu Rwanda.”

    Bizimana avuga ko kubyandikisha muri UNESCO bituma ntawundi muntu ushobora kubyiyitirira. Akomeza ati “Natwe rero turi kubitekerezaho ku buryo nk’intore n’ubundi bugeni nabwo bwatera intambwe. Iyi ni intangiriro ariko si iherezo.”     

    Mu 2014, UNESCO yatangaje ko yanditse mu murage w'Isi ingoma zo mu Burundi, zisanzwe zizwi ku Isi kubera umwihariko wazo mu kuzivuza. Kuva icyo gihe ntawe ushobora kuziyitirira.

    Mu 2021, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO) ryatangaje ko ryanditse mu murage w'isi umuziki wa Rumba yo muri Kongo.

    Rumba yanditswe nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’ibihugu bibiri – Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’igihugu bituranye cya Congo-Brazzaville.

    Ku rutonde rw'imirage irinzwe na UNESCO kandi hariho umuziki wa Reggae wo muri Jamaica. UNESCO isobanura ko gushyirwa muri uru rwego bifasha “kugumana uruhurirane rw’imico muri iki gihe isi ikomeje guhinduka umudugudu”.


    Minisitiri Bizimana yavuze ko bari gukora kuri dosiye yo kwandikisha Intore z'u Rwanda mu murage w'isi



    Imbyino zo mu muco w'u Rwanda, ni umwihariko utasanga mu bindi bihugu


     

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ISHUSHO Y'ICYUMWERU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134744/intore-nubundi-bugeni-byu-rwanda-bishobora-kwandikwa-mu-murage-wisi-134744.html