Category: Uncategorized

  • Umuyobozi wa ‘League’ y’u Rwanda yarezwe muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Mudaheranwa Yusufu usanzwe uyobora ‘Rwanda Premier League’ akaba n’umuyobozi wa Gorilla FC yarezwe muri FERWAFA na Uwizeye Djafar kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Uwizeye Djafar yasinyige Gorilla FC amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2022, nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-23 yaje gutandukana n’uyu mukinnyi utarakinnye imikino myinshi kubera imvune aho avuga ko ikipe yanze kumuvuza.

    Ubwo yirukanwaga yabwiwe ko agomba guhabwa amezi atatu y’imperekeza ariko arabyanga avuga ko ikipe igomba kumwishyura amafaranga y’amezi yose yari asigaraniye ikipe, nayo irabyanga.

    Akaba yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA cyakiriwe tariki ya 22 Nzeri 2023. Arega Gorilla FC iyobowe na Mudaheranwa Yusufu kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Djafar wanyuze mu makipe nka Espoir FC na Gicumbi FC yishyuza Gorilla FC akabakaba miliyoni 4 ashobora kwiyongera kubera ubukerwe.

    Uwizeye Djafar Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-league-y-u-rwanda-yarezwe-muri-ferwafa

  • Zoleka wari umwuzukuru wa Nelson Mandela yapfuye #rwanda #RwOT

    Zoleka Mandela, umwuzukuru w'uwahoze ari perezida wa Afurika y'Epfo Nelson Mandela n'umugore we Winnie Madikizela Mandela, yapfuye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 25 Nzeri 2023, afite imyaka 43 y'amavuko azize indwara ya Kanseri.

    Zoleka Mandela, yari imaze igihe arwaye kanseri yo mu mayasha, umwijima, ibihaha, ubwonko n'uruti rw'umugongo.

    Umuryango we wemeje urupfu rwe ubicishije mu itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, uvuga ko yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa mbere gukomeza kuvurwa kanseri.

    Iri tangazo kandi rigaragaza ko Zoleka yapfuye agaragiwe n'inshuti n'umurynago.

    Urupfu rwe rubaye mbere ho umunsi umwe ngo bizihize isabukuru ya nyirakuru Winnie Madikizela uyu munsi wari kuba yujuje imyaka 87.

    Nirakuru Madikizela yapfuye mu 2018.

    Inkuru y'urupfu rwa Zoleka Mandela, wari umwanditsi rwababaje benshi muri icyo gihugu kandi bakomeje gutangaza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.

    Zoleka Mandela yagaragaje umuhate mu kuvuga yeruye no kurwanya cancer ndetse no gutera imbaraga abayifite ngo ntibihebe.

    Mu 2012 nibwo bwa mbere bamusanzemo Kanseri y'ibere, iyi bayimusanzemo inshuro ebyiri, buri nshuro akayikira.

    Muri Kanama 2022, Zoleka yatangaje ko basanze kanseri yaramugeze mu bihaha, umwijima, imbavu, uruti rw'umugongo n'amayasha.

    Ariko ntiyacitse intege, yakomeje gutangaza urugamba ariho aharanira gukomeza kubaho, ndetse agera aho asubira mu myitozo ngororamubiri.

    Zoleka niumubyeyi  w'abana batandatu, barimo umuto yabyaye muri Mata 2022.

    Zoleka yamenyekanye cyane ku gitabo cy'ubuzima bwe yise 'When Hope Whispers' yasohoye mu 2013 avuga ku rugamba yatsinze rwa kanseri ebyiri z'ibere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ari muto cyane, kubatwa n'ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Mu mezi ashize yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibipimo byerekanye kanseri mu mwijima n'ibihaha bye. Ndetse ko ategereje ibipimo byo mu magufa ngo byerekane niba afite kanseri n'ahandi hatari mu mbavu.

    The post Zoleka wari umwuzukuru wa Nelson Mandela yapfuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/26/zoleka-wari-umwuzukuru-wa-nelson-mandela-yapfuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=zoleka-wari-umwuzukuru-wa-nelson-mandela-yapfuye

  • RDC: FARDC nta bushake ifite bwo guhangana n'umutwe wa M23- Bemba #rwanda #RwOT

    Visi perezida wa Kongo akaba na minisitiri w'ingabo, Jean Pierre Bemba, yabwiye inama y'abaminisitiri ko igisirikare cya leta FARDC abona nta bushake gifite bwo guhangana n'abarwanyi ba M23,ngo kirinde ubusugire bw'igihugu.

    Ikinyamakuru Politico CD kibona ko mu ntara ya Nord Kivu hari icyuka cy'intambara ndetse ngo bigaragara ko inyeshyamba za M23 zititeguye gushyira intwaro hasi, nk'uko byasabzwe mu masezerano menshi yasinywe.

    Guverineri w'agategany wa Nord Kivu general Peter Kirimwami aherutse kumvikana asaba abanyekongo bari muri M23 gushyira intwaro hasi bakajya mu buzima busanzwe.

    Ku rundi ruhande ariko abaturage batuye ahitwa Mushaki muri teritwari ya Masisi baravuga ko ubu agatima katangiye kumanuka kuko ingabo za leta zahagarutse ubu zifite ibirindiro kandi zafashe uduce twinshi.

    The post RDC: FARDC nta bushake ifite bwo guhangana n'umutwe wa M23- Bemba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/26/rdc-fardc-nta-bushake-ifite-bwo-guhangana-numutwe-wa-m23-bemba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-fardc-nta-bushake-ifite-bwo-guhangana-numutwe-wa-m23-bemba

  • RPPA yabwiye abadepite bagize PAC ko nta bubasha ifite bwo gukurikiana ibigo bitira amasezerano y'amasoko #rwanda #RwOT

    Ikigocy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, cyabwiye abadepite bagize  Komisiyo y'abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC), ko nta bubasha gifite bwo gukurikirana abatarubahirije amategeko agenga itangwa ry'amasoko ya leta harimo no kubafunga.

    Ni nyuma y'aho umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, yagaragaje ko hari ibigo bitari bike bya leta bitira amasezerano y'amasoko ku bindi bigo kandi gukoresha amasezerano y'amasoko y'amatirano bifatwa nko gukoresha inyandiko mpimbano, hakaba hari n'ibigo bitanga amasoko ya leta bidaciye mu ikoranabuhanga kandi ari itegeko.

    Birasa n'ibyumvikanaga ko Ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, kitari bworoherwe no kwiregura imbere ya Komisiyo y'abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, kuko mu mateka yo kubahiriza mu ruhame ibigo bya leta byakoresheje nabi imari ya leta, buri gihe inenge mu gutanga amasoko itajya ibura.

    Kuri iyi nshuro ingingo zirebana n'ibigo bya leta byiganjemo ibyo ku rwego rw'akarere, byatiye amasezerano y'amasoko biyakoresha mu ipiganwa ry'amasoko kandi kuyakoresha muri ubwo buryo bifatwa nko gukoresha inyandiko mpimbano, no kuba hari amasoko yatanzwse bitanyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga kandi ari itegeko ryanditse ko ibigo bya leta bigomba gutanga ayo masoko bikoresheje ikoranabuhanga.

    Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens yagize ati  'Dufite za Nyagatre zatiraga Huye, dufite ibitaro bya Nyamagabe batiye Rukoma, dufite Kinihira batiye Akarere, ibyo byose turabizi tudashinzwe kugenzura amasoko umunsi ku wundi. '

    Depite Mukabalisa Germaine uri mu bagize PAC, nawe ati 'Akababaro ka RPPA turagasangiye n'uwari ubahagarariye nawe yarumirwaga nk'uku twumiwe, rwose turabyumva kimwe kuko ni ibintu by'agahomamunwa. Ariko njye impungenge nkomeza kugira kuko turasaba abantu bashyira mu bikorwa ari twe ntabwo dushyira mu bikorwa namwe ntabwo mubishyira mu bikorwa. Utwitaba aravuga ngo njye nk'umuyobozi nabonye ibi bintu byo gukururuka mu masoko byo gutinda biri kumbuza gukoramfata icyemezo nk'umuyobozindaje noneho mubimbaze nk'umuyobozi.'

    Amakosa nk'aya yarondowe yatumye abadepite bagize PAC, babaza umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, ububasha gifite ku mitangire y'amasoko ku bigo byagaragayeho inenge.

    Depite Mukabalisa arakomeza agira ati 'Biriya bigo biba byakoze ibyo, mukora iki kugira ngo byibuze babone ko hari agaciro k'itegeko muhabwa?'

    Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, Madamu Joyeuse Uwingeneye, yabwiye abadepite bagize Komisiyo PAC ko nta bubasha ikigo ategeka gifite bwo gukurikiraba abakoze amakosa ,mu itangwa ry'amasoko ya leta bigahombya igihugu.

    Ati 'Imbaraga za RPPA  sinzi wenda niba ari izo gufunga kuko izo zo ntazo dufite. Twebwe icyo dukora ni ukugenzura tukagira inzego inama.'

    Madamu Joyeuse Uwingeneye utegeka Ikigo RPPA, asaba ko inzego zifite mu nshingano gukurikirana no guhana ibyaha kuri iyi ngingo zakora akazi kazo.

    Ati 'Ariko gutira amasezerano njye numva ari inyandiko mpimbano, nkibaza ko abagomba kubafunga babafunga, kuko ntabwo nibaza ukuntu umuntu ashobora kwishyura amafaranga nta masezerano afitanye n'umuntu, sinzi, cyeretse niba amafaranga ari uko ari aya leta!'

    Ikigo gishinzwe amasoko ya leta cyasabwe kugira icyo gikora mu kurushaho kwegera inzego zitandukanye, izibutsa ko bitemewe gutira amasezerano cyangwa gutanga amasoko hatubahirijwe ibiteganywa n'amategeko agenga amasokoya Leta.

    Tito DUSABIREMA

    The post RPPA yabwiye abadepite bagize PAC ko nta bubasha ifite bwo gukurikiana ibigo bitira amasezerano y'amasoko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/26/rppa-yabwiye-abadepite-bagize-pac-ko-nta-bubasha-ifite-bwo-gukurikiana-ibigo-bitira-amasezerano-yamasoko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rppa-yabwiye-abadepite-bagize-pac-ko-nta-bubasha-ifite-bwo-gukurikiana-ibigo-bitira-amasezerano-yamasoko

  • Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal itike ya make yagizwe ibihumbi 8 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibiciro byo ku mukino wayo na Al Hilal aho itike ya menshi ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports izakiramo Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    Iyi kipe ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro byo kuri uyu mukino aho muri VVIP ari ibihumbi 50, VIP abazagura mbere ni ibihumbi 25 n’aho umunsi w’umukino ni ibihumbi 30, ahatwikiriye itike irimo kugura ibihumbi 10 umunsi w’umunsi w’umukino izaba ari ibihumbi 15, ahasanzwe ubu itike irimo kugura ibihumbi 5 ariko k’umunsi w’umukino izaba igura ibihumbi 8.

    Ibiciro by’umukino wa Rayon Sports na Al Hilal byasohotse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-al-hilal-itike-ya-make-yagizwe-ibihumbi-8

  • Rayon Sports yafatiwe ibihano na FIFA #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumenyeshwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya itarishyura uwahoze ari umunyezamu wayo, Ramadhan Kabwili.

    Muri Kanama 2022, Rayon Sports yasinyishije umunyezamu wahoze akinira Yanga ukomoka muri Tanzania, Ramadhan Kabwili amasezerano y’umwaka, gusa baje gutandukana ayimazemo amezi 6 kubera umusaruro muke.

    Ubwo batandukanaga hari imishahara yari afitiwe n’iyi kipe atahawe ari nabwo yahise ajya kuyirega muri FIFA.

    Mu ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA ndetse bikanamenyeshwa Ramadhan Kabwili tariki ya 8 Nzeri 2023, ni uko Rayon Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura uyu mwenda, yanasabye FERWAFA gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibi bihano.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo uyu mukinnyi yari muri Rayon Sports hari ibihano by’imishahara yagiye afatirwa bigatuma akatwa amafaranga, yaje kunanirwa kubyihanganira ajya muri FIFA maze aratsinda, FIFA itegeka Rayon Sports kuyamwishyura yongeyeho n’inyungu z’ubukererwe aho yose arenga gato miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ramadhan Kabwili yahanishije Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yafatiwe-ibihano-na-fifa

  • Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umukino w'umunsi wa 6 wa Shampiyona y'u Bwongereza , hagati ya Arsenal na Tottenham hagaragaye ifoto ya Perezida Paul Kagame ko yakurikiye uyu mukino.

    Perezida Kagame akaba yakurikiye uyu mukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham Hotspur ibitego 2-2 ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 kuri Emirates Stadium.

    Ni umukino usanzwe uhuza aya makipe aba mu mujyi umwe wa London, kuko wanahawe izina ry'ubukeba wo mu majyaruguye y'uyu murwa mukuru w'u Bwongereza.

    Uyu mukino urangiye hagaragate ifoto y'aho Perezida Kagame yari kumwe na kizigenza w'iyi kipe wo mu myaka yo hambere ariwe  Nwankwo Kanu wakiniye abarashi kuva 1999 kugeza mu 2004 n'umugore we Amara Kanu.

    Muri uyu mukino w'ibitego 2-2, ikipe ya Tottenham yatsindiwe na kapiteni wayo Heung Min Son, Kuri Arsenal yo yatsindiwe na Bukayo Saka na Christian Romero witsinze igitego cyafunguye uyu mukino.

    Si ubwambere Perezida Paul Kagame akurikiye  umukino Arsenal kuko yagiye agaragara ku mikino itandukanye dore ko ubusanzwe umukuru w'igihugu asanzwe afana iyi kipe.

    The post Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-ikipe-ya-arsenal-yanganyijemo-na-tottenham/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-ikipe-ya-arsenal-yanganyijemo-na-tottenham

  • Igitero cy’indege ya Uganda cyahitanye ukomeye muri ADF #rwanda #RwOT

    Perezida Museveni yavuze ko iki gitero cyagabwe ku wa 16 Nzeri, hakoreshejwe indege ya gisirikare yoherejwe mu duce twa Congo turi muri kilometero 150 uvuye ku mupaka wa Ntoroko ugabanya Uganda na DR Congo.

    Perezida Museveni yavuze ko amakuru yizewe ahabwa n’ubutasi agaragaza ko iki gitero cyaguyemo abarwanyi benshi ba ADF barimo na Meddie Nkalubo.

    Yagize ati 'Nshingiye ku makuru y’ubutasi, birasa n’aho hari abarwanyi benshi bishwe barimo n’igikomerezwa Meddie Nkalubo, wateguye ibitero byagabwe muri Kampala, ahakorera polisi ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko.'

    Meddie Nkalubo wagiye ahinduranya amazina kenshi hari aho yamenyekanye nka Abul Jihad na Mohammed Ali, yinjiye muri ADF mu 2016 ariko agenda azamuka mu ntera mu buryo bwihuse.

    Kuri ubu yari ashinzwe ibijyanye no guhererekanya amafaranga hagati y’uyu mutwe n’abawutera inkunga, itangazamakuru no gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse ni nawe wateguraga ibitero bitandukanye.

    Hashize igihe kitari gito Umutwe ufatwa nk’uwiterabwoba wa ADF ushinjwa kugaba ibitero bitandukanye muri Uganda no gushinjwa kwica abasivili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Igitero-cy-indege-ya-Uganda-cyahitanye-ukomeye-muri-ADF

  • Menya akamaro k’umuneke ku buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru turabaramburira akamaro kawo n’uburyo bwo kuyikoresha mu buzima bwa buri munsi twifashoishije urubuga rwa google tureba icyo abahanga mu mirire n’ubuzima bawuvuzeho.

    1.Imineke ni isoko y’umunezero

    Niyo mpamvu mu gihe wumva ubabaye, byibura wajya ufata umuneke umwe ukawurya bizagufasha kugarura umunezero, kuko umuneke wuzuye intungamubiri zifasha ubwonko gutuza.

    2.Imineke ikungahaye kuri Antioxidant

    Imineke ishobora kugufasha kurwanya indwara z’ibyuririzi ngo utazandura.

    3.Kurya imineke bizagufasha kubaka amagufa yawe

    Kurya imineke bituma amagufa yawe akomera,kandi bikagufasha ku kurinda indwara z’amaso ndetse imineke izagufasha kurwanya indwara ya Cancer kugira ngo itinjira mu mubiri wawe.

    4.Imineke ni ivomero ry’intungamubiri karemano

    Imineke ni ivomo ry’intungamubiri kuko iyo uriye byibura imineke 2 izagutera imbara zo gukora imwe mu mirimo cyangwa imyitozo ngorora mubiri mu gihe kingana n’isaha imwe utarananirwa cyangwa ngo usonze,ndetse imineke irinda imitsi guhinamirana.

    5.Imineke kandi ikungahaye ku isukali idatera diyabete

    Kubera ko imineke ikungahaye ku isukali idatera diyabete kandi ikagira n’ umunyu muke bituma amaraso atembera neza mu mubiri kandi ikakurinda indwara y’umutima.

    6.Imineke izagufasha kugabanya ubushyuhe muri wowe

    Imineke ifasha kugabanya ubushyuhe muri wowe ndetse no mu gihe waba warwaye indwara ituma ugira umuriro mwinshi.

    7.Imineke ni myiza ku mugore utwite

    Umugore utwite iyo ariye imineke imufasha kurwanya uburwayi bwa hato na hato, ndetse ituma n’umubiri we utabyimbabyimba.

    8.Imineke niyo nzira yonyine y’umwimerere yo kurwanya indwara y’Impatwe 'Constipation'
    Kurya imineke niyo nzira igufasha kurwanya impatwe.

    9.Imineke kandi irakenerwa cyane ku bakobwa bageze mu gihe cy’imihango
    Muri icyo gihe ibafasha kutava cyane ndetse ikamugabanyiriza uburibwe mu gihe cy’imihango.

    10.Imineke ni myiza ku bwonko
    Imineke ifasha inzira z’umubiri zohereza umwuka mu bwonko gukora neza.
    Ibyiza by’imineke ni byinshi cyane ntitwabivuga ngo tubirangize, gusa kwihatira kuyirya buri munsi bituma urushaho kugira ubuzima buzira umuze

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Menya-akamaro-k-umuneke-ku-buzima-bwa-muntu

  • U Bufaransa bwavuye ku izima bwemera kuva muri Niger #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru byo mu gihugu cye yabitangarije ko Ambasaderi w’Ubufaransa muri Niger n’abandi bakozi bakoranaga bagiye gutangiye kuva muri icyo gihugu bagasubira iwabo kandi ko n’ingabo zahakoreraga nazo zigomba gucyurwa.

    Ibi Macron yabitangaje mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi no kudacana uwaka kwa ibihugu byombi nyuma ya coup d’état yahiritse ku butegetsi Mohamed Bazoum bigizwemo uruhare n’ingabo zamurindaga.

    Perezida Macron yavuze ko Ingabo z’u Bufaransa zigomba kuva mu gihugu cye nibura mu mpera z’uyu mwaka.

    Yagize ati 'Kandi tuzahagarika ibikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bwa Niger kuko budashaka kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.'

    Muri iyi minsi u Bufaransa ntibiri gucana uwaka n’ibihugu byomuri Afurika y’Uburengerazuba birimo ibyahoze bikoronijwe nabwo bibushinja gukomeza kubasahura no kwihisha inyuma y’ubutegetsi bugakorera mu kwaha kwabwo.

    Icyemezo cyo gucyura abakozi ba Ambasade y’Ubufaransa n’ingabo zabwo muri Niger cyakiriwe neza n’ibindi bihugu birimo ibya Furkina Faso na Mali bitahwemye kwerekana ko mu gihe cyose Niger yagabwaho ibitero byo kugarura Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi bitarebera ahubwo byahita nabyo byinjira muri urwo rugamba.

    Kuva muri Nyakanga coup d’état yo muri Niger yaba, u Bufaransa bwari bwaragumishije ingabo 1500 muri icyo gihugu. Bwari bwaranze no kubahiriza ibyo ubutegetsi bushya bwa Niger bwasabaga, birimo ko Ambasaderi wabwo ava ku butaka bw’icyo gihugu.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko Ambasaderi w’Igihugu cye n’ingabo zabo bakoreraga muri Niger bagiye gutangira gukurwayo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Macron-yahamije-ko-agiye-gukura-muri-Niger-ingabo-z-Ubufaransa-na-Ambasaderi-wabo