Category: Uncategorized

  • Yahuye nirondaruhu! Ndekwe Paulette yavuye M… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa yitabiriye ryabereye mu nyubako ya JW Marriott Hotel, Bayu Ballroom ku wa 29 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa ryashinzwe na Miss Carrie Lee ukomoka muri Malaysia usanzwe ufite ikamba rya Miss Cosmo Chinese 2004. Rigamije gushyigikira no guteza imbere umwana w'umukobwa wese uryitabiriye.

    Ni ku nshuro ya gatandatu ryabaye. Umukobwa witwa Shelby Ann wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wambitswe ikamba rya Miss Cosmo World, yagaragiwe na Elda Louise Aznar wo muri Philippines wabaye igisonga cya mbere ndetse na Maryna wo muri Ukraine wabaye igisonga cya Kabiri.

    Mu guhitamo abakobwa bemerewe guhatana muri iri rushanwa, hagendewe ku bwiza, ubwenge n'uburyo umukobwa agaragara.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ndekwe Paulette yavuze ko nubwo yabashije kuza muri batanu ba mbere, abirabura batari bafite agaciro mu irushanwa.

    Ndetse ko n'abazungu badafite uruhu rwera bafatwaga kimwe n'abirabura. Yavuze ati 'Kuba utari umwera babifata nk’inenge ikomeye, dore ko bari banafite umuterankunga w’irushanwa ufite uruganda rukora imiti ituma uruhu ruhinduka burundu.'

    Akomeza ati 'Bashishikarizaga abitabiriye irushanwa gukoresha iyo miti ukazagera ku rwego uhinduka umwera (kugira uruhu rwera) kuko bakeka ko kuba utari umwera ari ubusembwa. Uwo muterankunga akaba yaratanze imiti ku bahatanaga ngo ibafashe kugira uruhu rwera.'

    Paulette yitabiriye iri rushanwa abifashijwemo n'ikigo Embrace Africa basanzwe bakorana mu bikorwa binyuranye byo gutegura amarushanwa y'ubwiza.

    Yavuze ko kimwe n'abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batigeze bishimira uko bakiriwe muri iri rushanwa, ahanini biturutse ku kuba atari abazungu, nka kimwe mu byo abategura iri rushanwa bashingiragaho.

    Akomeza ati 'Nishimira kuba ndi umwirabura. Uko nsa rwose biranyuze. Si ngombwa rero ko umuntu runaka aza kunyigisha uko nkwiye kubaho n'uko ngomba kuba nsa.'

    Uyu mukobwa yanavuze ko mu gihe cyo gufata amafoto abakobwa bari bahatanye, yafatwaga mu byiciro.

    Yavuze ko babanzaga gufata amafoto y’abafite uruhu rwera, bakabaha umwanya wo kwifotoza, hanyuma bamara kubafotora 'bakaza gufata aya bose muri rusange'.

    Paulette Ndekwe avuga ko yishimiye kwitabira iri rushanwa nk’utegura ibikorwa nk’ibi birushaho gutuma umuntu ashishoza akamenya amarushanwa abana b’abanyarwanda bakwiye kwitabira atagaragaramo ivangura, n’andi nk’ayo afite irondaruhu mu buryo buteruye, nyamara akwiye kwitonderwa.

    Yabwiye InyaRwanda ko imwe mu nkuru bumvise cyane muri Malaysia, ari inkuru y'abakobwa babiri b'abirabura birukanywe mu irushanwa umwaka ushize, bitewe n'uko ari abaribura.

    Ariko abategura iri rushanwa, bo basobanura ko aba bakobwa birukanwe bitewe nuko bitwaye nabi mu irushanwa, bituma icyizere bari babafitiye kigabanuka.

    Ndekwe Paulette avuga ko imyaka yari amaze mu marushanwa y'ubwiza, yatunguwe n'uburyo abakobwa bakiriwe muri iri rushanwa.

    Ariko kandi avuga ko byamuhaye ubumenyi azasangiza bagenzi be bashaka guserukira ibihugu byabo. 


    Paulette yabonetse mu bakobwa 5 bageze mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa


    Iri rushanwa ryagiye rihatanamo abakobwa bafite ibikorwa bikomeye mu bihugu byabo


    Bamwe mu bakobwa batangiye gutinyuka kuvuga ibyabereye muri iri rushanwa 

    Ubwo Paulette yabazaga abateguye iri rushanwa, umwanya yagezeho mu cyiciro cya mbere





    Aba bakobwa bavuga ko batangiye kugaragaza ibyo bahuriye nabyo muri iri rushanwa, mu rwego rwo gufasha bagenzi babo- Uyu yitwa Sandra Boriss




    Ubutumwa bwa bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bagaragaza ko bahuye n'irondaruhu muri Miss Cosmo World

    Shelby Ann [Uri hagati] wo muri Amerika niwe wegukanye ikamba rya Miss Cosmo World



    Ndekwe Paulette ari kumwe na bagenzi be ubwo biyerekanaga mu mwambaro wa ‘Bikini’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137297/yahuye-nirondaruhu-ndekwe-paulette-yavuye-miss-cosmo-world-umutima-udiha-137297.html

  • Polisi yataye muri yombi abasore bigambye kwi… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo bashyize hanze, batangaje ko bamaze guta nuri yombi itsinda ry’abasore batanu muri Mombasa bakekwaho kuba bagize agatsiko k’amabandi acucura abantu mu gace ka Sargoi ndetse n’ahandi hafi aho.

    Nyuma yo kubafata, basanganywe telephone 3 zo mu bwoko bwa iPhone, telephone yo mu bwoko bwa Samsung, Telephone yo mu bwoko bwa Memonjo Headphones za Bluetooth ndetse n’ibindi bikiri gushakishwa.

    Mu mashusho yatumye batabwa muri yombi, aba basore bigambaga ko ari abajura kabuhariwe ndetse bakavuga ko bafite gahunda yo kwiba ibintu bitagira ingano mu gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2023.

    Bimwe mu byo bateganyaga kwiba harimo imfunguzo z’imodoka ndetse n’amatelephone menshi abantu bazaba baturutse hirya no hino bazazana. Bamaze gutabwa muri yombi batari bagera ku ntego yabo. 

    Si ubwa mbere muri Kenya hafashwe umuntu wigambye ibikorwa bibi dore ko hari n’uwigeze gufatwa nyuma y’uko agaragaye aha ibiyobyabwenge umwana ukiri nuto nawe aza gufatwa atabwa muri yombi. 


    Abasore batanu bakekwagaho kwiba telephone eshanu bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga bigamba, batawe muri yombi na DCI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137304/polisi-yataye-muri-yombi-abasore-bigambye-kwiba-telephone-137304.html

  • Birabe ibyuya! CAF yamaze kumva ubusabe bw’ikipe y’igihugu ya Africa y’Epfo nyuma y’uko itsindiwe i Huye, yatanze ikirego muri CAF ivuga ko ikibuga ari kibi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF rigiye kugenzura imiterere y'ikibuga cya Stade ya Huye nyuma yuko hari amakipe ayiregeye anenga ubuziranenge bwacyo.

    Nyuma y'umukino Amavubi yatsinze Africa y'Epfo ibitego 2-0, iyi kipe ya Africa Y'Epfo yatashye yijujutira iki kibuga ivuga ko kitari ku kigero cyo kwakira imikino ya CAF.

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-caf-yamaze-kumva-ubusabe-bwikipe-yigihugu-ya-africa-yepfo-nyuma-yuko-itsindiwe-i-huye-yatanze-ikirego-muri-caf-ivuga-ko-ikibuga-ari-kibi/

  • Umutoza Adil Erradi Mohamed wifuzwaga n'abafana ba APR FC yamaze guhabwa akazi nk’umutoza mukuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Adil Erradi Mohamed wifuzwaga n'abafana ba APR FC yamaze kubona ikipe mu cyiciro cya 2 iwabo muri Morocco yitwa Kawkab Athlétique Club of Marrakec.

    Adil yavuye muri APR FC asezerewe n'ubuyobozi bw'iyi kipe, nyuma y'uko mu ikipe hari hatangiye kumvikanamo umwuka mubi aho hari abakinnyi batavugaga rumwe nawe nka Manishimwe Djabel wari Kapiteni w'iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-adil-erradi-mohamed-wifuzwaga-nabafana-ba-apr-fc-yamaze-guhabwa-akazi-nkumutoza-mukuru/

  • Kiyovu Sports yareze Mvukiyehe Juvenal muri RIB ibyaha 3 #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) irega Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd Ubujura, Ubuhemu ndetse no Kwihesha Ikintu cy’Undi.

    Ni ikirego Kiyovu Sports yatanze yifashishije umunyamategeko Me Mugabe Fidele, bavuga ko Mvukiyehe Juvenal wari ugiye kumara hafi imyaka 3 ari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, uko iminsi yicumaga ariko byagendaga bigarara ko atacyubahiriza amasezerano yagiranye n’Umuryango wa Kiyovu Sports yo gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, tariki ya 26 Nzeri 2026 bahisemo gufata icyemezo cyo kuba bayigaruye gucungirwa muri mu Muryango wa Kiyovu Sports by’agateganyo, Inteko Rusange ya Kiyovu Sports ikaba yaraje kwemeza ko ikipe igumya gucungirwa mu muryango.

    Uyu munyamategeko akomeza ikirego cye avuga ko tarki ya 26 Nzeri 2023 Mvukiyehe Juvenal yandikiwe kugira ngo akore ihererekanya bubasha maze ubuzima bw’ikipe bukomeze ariko akaba adashaka kubikora ku bushake, ibi bikaba birimo bishyira ikipe mu gihombo kuko yafatiriye amasezerano yose y’abakinnyi, amasezerano yagiye agirana n’amahoteli yacumbikiraga abakinnyi, amasezerano y’abandi bakozi, ibikoresho by’ikipe, imodoka yatwaraga abakinnyi, impapuro zigaragaza uko amafaranga yakoreshwaga mu buzima bwa buri munsi bw’ikipe.

    Bakomeje bavuga ko akiri gukoresha ibirango by’ikipe mu nyungu ze bwite kandi yarahagaritswe. Ibi byose batanze ingero nk’umwenda w’abakinnyi bo muri Sudani ikipe yategetse Kiyovu Sports kwishyura ungana na miliyoni 89 frw.

    Ibaruwa ya FIFA yo ku wa 3 Kanama 2023 yandikiwe Kiyovu Sports iyimenyesha ko itemerewe kugira umukinnyi mushya yandikisha itarishyura. Ibaruwa ya IGITEGO Hotels yo ku wa 24 Nzeri 2023 yishyuza Kiyovu Sports 153,694,006 Frw. Ibaruwa y’umunyamategeko w’umukinnyi Cogiffa.

    Hari ibaruwa kandi yo ku wa 16 Kanama 2023 yanditswe na Infinity Hotel imenyesha Kiyovu Sports ko isheshe amasezerano na n’ubu batarabona. Hari Ibaruwa yo ku wa 16 Ukwakira 2023 ya Uwintwali Claude yanditse agaragaza na we amasezerano yagiranye na Mvukiyehe Juvenal yamuhaye akazi. Ibaruwa ya FIFA yo ku wa 25 Kanama 2023 yasabaga Kiyovu Sports kwishyura miliyoni 10 Frw Muzamiru Mutyaba kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Bavuga ko bafite impungege ko mu gihe cyose atatanga izo mpapuro ikipe izahora yakira ibirego nk’ibi akaba ari yo mpamvu bamureze kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze kuko byamaze kugira ingaruka kuri Kiyovu Sports.

    Hamaze iminsi bivugwa ko Kiyovu Sports yamaze kurega Mvukiyehe Juvenal, mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2023 yumvikanye avuga ko hari byinshi yarega Kiyovu Sports ariko atayijyana mu nkiko, gusa ngo agize amahirwe ni uko we yamurega kuko hari byinshi byazamenyekana bitari bizwi.

    Mvukiyehe Juvenal yarezwe muri RIB

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yareze-mvukiyehe-juvenal-muri-rib-ibyaha-3

  • Urutonde rw’abahanzikazi 10 binjije agatubuts… – #rwanda #RwOT

    Izindi mbogamizi zigaragazwa ni ukumara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga biyereka ababakurikira, babakurura nabyo biri mu bivunanye cyane. Nubwo biri uko iyo izo mvune zose yabashije kuzimenyera yishyurwa akayabo agakira kakahava. 

    Forbes Magazine yamaze kwerekana abahanzikazi 10 bagiye gusoza umwaka wa 2023 binjije agatubutse, muri aba bahanzikazi harimo abakunze kwigaragaza kuri uru rutonde buri mwaka byumwihariko Rihanna uri kumwanya wa Mbere, iyi ni inshuro ya 4 yikurikiranije aje ku mwanya wa mbere.

    1.   Rihanna ufite Milliyari 1.75 ($1.75B)

    Uyu munyamuziki akaba n’umushoramari w'imyaka 34, niwe uri ku mwanya wa mbere. Ubutunzi bwe abukura mu muziki, kumurika imideri, no gukora imiti ikoreshwa mu bwiza. Uyu mukobwa ashimishwa no gukora ubucuruzi.

    Robyn Rihanna Fenty ni umunya-Barbados . Yatangiye kwamamara mu 2005 nyuma yo gusohora indirimbo yitwa''Pon de Replay''. Mu 2006 yinjiye mu gukina filimi. Forbes Magazine ivuga ko usibye kuba ari ku isonga mu bahanzikazi bakize anari ku rutonde rw'abagore 40 bakize ku Isi.

    Kugeza ubu amaze kwinjiza  Miliyari 1.75 y’amadolari mu gihe mu 2022 yari afite Miliyari 1.3 z’amadolari, aya mafaranga ngo ayakura mu bucuruzi bukorwa na kompanyi ye ya ‘Fenty Beauty’ icuruza ibikoresho by’ubwiza hamwe na ‘Savage X Fenty’ icuruza imyenda y’imbere y’igitsinagore.

    2. Taylor Swift afite Miliyari 1.1 z’Amadolari ($1.1B)

    Taylor Alison Swift afite imyaka 33 akaba ubutunzi bwe abukura mu muziki n’ubucuruzi. Yinjiye mu muziki afite imyaka 14. Mu 2006 nibwo yabonye inzu imufasha muri urwo rugendo. Uyu mwaka wa 2023 wahiriye Taylor Swift dore ko ariwo yabereyemo bwa mbere umu-miliyarideri nyuma yo kwinjiza akayabo ka Miliyoni 350 z’Amadolari ya Amerika  mu bitaramo aherutsemo bizenguruka Isi yise ‘The Eras Tour 2023’.

    3. Madonna afite Miliyoni 850 z’Amadolari ($850M)

    Umuhanzikazi Louise Ciccone Madonna w’umunyabigwi mu muziki benshi bita umwamikazi w’injyana ya ‘Pop’, ku myaka 65 y’amavuko niwe muhanzikazi wa Gatatu ukize ku Isi. Mu myaka irenga 35 amaze mu muziki ngo amafaranga niho ayakura hamwe n’ibitaramo akora kongeraho n’ibikorwa bye byo gukina filime.

    4.Celine Dion afite Miliyoni 800 z’Amadolari ($800M)

    Umuhanzikazi w’ijwi ridasanzwe, Celine Marie Claudette Dion avuka muri Canada. Yatangiye kwamamara mu 1982 ubwo yegukana ‘Yamaha World Popular Song Festival’ . Uyu mwaka nubwo Celine Dion yazahajwe n’uburwayi yabashije kwinjiza miliyoni 220 z’Amadolari muri filime yasohoye yakinnyemo yitwa ‘Love Again’ yahuriyemo n’Umuhindekazi Priyanka Chopra.

    5. Beyoncé afite Miliyoni 540 z’Amadolari ($540M)

    Icyamamarekazi mu muziki, Beyoncé Knowles Carter, umugore w’umuherwe wa mbere mu muziki,Jay Z, ari ku mwanya wa 5 mu bahanzikazi bakize ku Isi mu 2023. Uyu mwaka Beyonce yabashije kwinjiza agatubutse mu bitaramo yakoze bizenguruka isi yise ‘Renaissance World Tour’ yamazemo amezi atanu.

    6. Gloria Estefan afite Miliyoni 500 z’Amadolari ($500M)

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Gloria Estefan, wibitseho ibihembo 8 bya Grammy Awards, ari ku mwanya wa 6 mu bahanzikazi binjije agatubutse mu 2023. Ku myaka ye 66 y’amavuko, Gloria Estefan waje kuri uyu mwanya, anaherutse gushyirwa ku mwanya wa 61 mu banyamuziki 100 b’ibihe byose mu mateka nk’uko Billboard yabitangaje.

    7. Shania Twain afite Miliyoni 450 z’Amadolari ($450M)

    Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Shania Twain ukomoka muri Canada, wakoze indirimbo yaciye ibintu yitwa ‘Always & Forever’, niwe uri ku mwanya wa 7 mu bahanzikazi batunze agatubutse mu 2023. Aya mafaranga ngo yayinjirije mu bikorwa bye by’umuziki no kwandikira abandi bahanzi indirimbo.

    8.  Barbra Streisand afite Miliyoni 415 z’Amadolari ($415M)

    Ku myaka 81 y'Amavuko aya Madolali yayakuye mu muziki no gukina filimi. Amaze imyaka irenga 60 muri uwo mwuga ku buryo yageze ku bintu byose yifuzaga.ubu ari mu itsinda ry'abakuze bo muri showbiz begukanye ibihembo bikomeye birimo Academy, Emmy, Grammy na Tony Awards.

    9. Dolly Parton afite Miliyoni 350 z’Amadolari ($350M)

    Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Dolly Parton, benshi bita umwamikazi w’injyana ya Country, ku myaka 77 y’amavuko ahagaze Miliyoni 350 akura mu muziki no gukina filime. 

    10. Jennifer Lopez afite Miliyoni 300 z’Amadolari ($300M)

    Icyamamarekazi mu muziki no muri sinema, Jennifer Lopez w’imyaka 54 niwe uri ku mwanya wa 10 mu bahanzikazi bahagaze neza mu mutungo mu 2023. Nubwo Jennifer Lopez atigeze asohora ibihangano bishya muri uyu mwaka, gusa ngo yabashije kwinjira muri bisinesi yo gucuruza inzoga zo mu bwoko bwa ‘Tequila’ bwitwa ‘Delola’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137289/urutonde-rwabahanzikazi-10-binjije-agatubutse-ku-isi-mu-2023-137289.html

  • Inkuru itanga icyizere muri Rayon Sport iri kumwenyura kubera ibyabaye ku makipe bahanganye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino w'umunsi wa 13 wa Shampiyona nyuma y'uko amakipe ihanganye na yo ititwaye neza mu mikino yakinnye, yagaruye Heritier Luvumbu ukunze kuyifasha kubona intsinzi.

    Uyu mukino uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, urahuze Rayon Sports na Muhazi United.

    Ni umukino Rayon Sports igiye gukina izi neza ko amakipe ahanganye na yo, atitwaye neza, nka Police FC yanyagiwe na Bugesera FC ibitego bine kuri 2, mu gihe APR FC yo yanganyije na Gasogi 1-1.

    Rayon Sports kandi igarutse kandi igarukanye Luvumbu utaragaragaye mu mukino iheruka gukina yatsinzemo Bugesera igitego 1-0, kuko yari afite amakarita abiri y'umuhondo.

    Iyi kipe iri mu zihatanira igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itanga-icyizere-muri-rayon-sport-iri-kumwenyura-kubera-ibyabaye-ku-makipe-bahanganye/

  • Myugariro w’Umunya-Nigeria ukinira ikipe ya Sunrise FC yakorewe ibirori by’agatangaza ku munsi we w’amavuko -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iyi tariki myugariro w'Umunya-Nigeria, ONYEABOR Franklin Chukwuwuebuka ukinira Sunrise FC yagize Isabukuru y'amavuko aho yujuje imyaka 23.

    Nyuma y'uko Sunrise FC itsinze Gorilla FC ibitego 2-0 ku munsi w'ejo, inshuti z'uyu mukinnyi zaraye zimutunguye zimuha impano mu rwego rwo kumwifuriza umunsi mwiza w'amavuko.

    Flanklin Chukwuwuebuka yaje muri Sunrise FC uyu mwaka aho yasinye amasezerano y'imyaka 2 yabanje gutozwa na Muhire Hassan uheruka gutandukana n'iyi kipe, mu gihe ubu atozwa n'Umugande Jackson Mayanja.

    Abazi ruhago bavuga ko uyu musore Ari muri bamyugariro beza muri iyi Shampiyona, mu mikino 13 Sunrise FC imaze gukina Flanklin yakinnyemo imikino 11.

     

     

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wumunya-nigeria-ukinira-ikipe-ya-sunrise-fc-yakorewe-ibirori-byagatangaza-ku-munsi-we-wamavuko-amafoto/

  • Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu cy'u Rwanda Amavubi, Kwizera Olivier, yagaragaje ko yibwe umwanya we wo gukinira ikipe y'Igihugu -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu cy'uRwanda Amavubi, Kwizera Olivier, yagaragaje ko yimwe umwanya we wo gukinira ikipe y'Igihugu.

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Kwizera Olivier yanditse amagambo yafashwe nko gutakamba asaba ko yagarurirwa icyizere mu ikipe akongera agakinira Amavubi nyuma yo guhagarikwa inshuro nyinshi yageraho ntiyongere guhamagarwa.

    Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Konti ye ya Instagram, yagize ati:'Basezereye izina ryanjye , ku rutonde mu gihe umugisha wari usohoye.Bashakaga gufata umwanya wanjye, ariko ikirere kiranyiyereka'.

    Nubwo uyu musore atigez agaragaza neza ibyo yavugaga benshi bahise batekereza ko avuze Amavubi , bamubwira ko bamukumbuye mu ikipe y'Igihugu.Uwitwa Alfredy Ndagijimana yagize ati:'Turagukumbuye mu Mavubi muvandimwe'.

    Source : https://yegob.rw/umunyezamu-wikipe-yigihugu-cyu-rwanda-amavubi-kwizera-olivier-yagaragaje-ko-yibwe-umwanya-we-wo-gukinira-ikipe-yigihugu-ifoto/

  • Umuhanzi Harmonize ari gushinjwa kwiba indirimbo y'umuhanzi ukizamuka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize akomeje gushinjwa kwiba indirimbo y'umuhanzi ukizamuka akayita iye ngo na cyane ko iyi ndirimbo yasohotse muri 2021 mu gihe iya Harmonize na Tundaman yasohotse muri 2022.

     

    Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya witwa Mbekki Mswahili  akomeje gushinja Harmonize umwibira indirimbo yitwa 'Baddie'.Uyu muhanzi yemeza ko Harmonize na Tundaman bibye indirimbo ye kuva ku njyana yayo, imiririmbire , uburyo ikoze, na korasi yayo.

     

    Yemeje ko agomba kuzategereza aba bahanzi bombi uzagera muri Kenya mbere ngo akazajya kumutegerereza kukibuga cy'indege kugira ngo baganire ku ndirimbo ye n'uburyo bayifashe batabiherewe uburenganzira.

    Iyi ndirimbo uyu muhanzi avuga ko yayifatanyije n'uwitwa Ssaru.

    The post Umuhanzi Harmonize ari gushinjwa kwiba indirimbo y'umuhanzi ukizamuka appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-harmonize-ari-gushinjwa-kwiba-indirimbo-yumuhanzi-ukizamuka/