Category: Uncategorized

  • Umutoza wungirije wa APR FC, Karim Khouda yaba ari we uroha umutoza Thierry Froger? #rwanda #RwOT

    Muri APR FC ntabwo ibintu byifashe neza aho n’ubwo ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona ariko ntabwo abakunzi b’iyi kipe bishimiye uburyo ikina.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu benshi bahuriza ku kuba uko ikipe ikina atakabaye ariko ikina bigendanye n’abakinnyi ifite aho hari abo bibaza impamvu badakina.

    Kugeza ku munsi wa 13 ntabwo abasesenguzi ndetse n’abakunzi ba APR FC bibaza impamvu myugariro w’umunya-Cameroun, Salomon Banga Bindjeme adakinishwa kandi ari umwe muri ba myugariro beza bari mu Rwanda.

    Ikiyobera benshi ni uburyo uyu mukinnyi yagiriwe icyizere agakinishwa imikino ya Champions League ndetse akanitwaramo neza ariko byagera muri shampiyona akaba ahora ku ntebe y’abasimbura ahubwo hagakinishwa Yunusu uhora ukora amakosa menshi.

    Uretse ibi kandi kudakina k’umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub ntibivugwaho rumwe. Nyuma y’umukino wo kwishyura muri CAF Champions League iyi kipe yatsinzwemo Pyramids 6-0 mu Misiri wabaye muri Nzeri, ntabwo Shiboub yongeye kugaragara mu mikino ya APR FC aho yahise arwara Malaria.

    Yagarutse ku mukino w’umunsi wa 10 wo APR FC yanganyije na AS Kigali 1-1 akaba ari na we watanze umupira wavuyemo igitego cya APR FC. umukino batsinzemo Sunrise FC 1-0, uwo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 na Gasogi United 0-0 ntabwo yigeze akoreshwa nta nubwo yari muri 18.

    Thierry Froger we avuga ko kudakina kwe ari amahitamo ye nk’umutoza. Ati “hari impamvu 2 Shiboub adakina. Iya mbere ni amahitamo yanjye nk’umutoza, indi ni itegeko ry’umubare w’abanyamahanga aho batagomba kurenga 6.”

    Gusa ku rundi ruhande amakuru avuga ko uyu mukinnyi asa n’uri mu bihano kubera ko ku mukino wa AS Kigali yasimbujwe ntasuhuze abatoza, bikaba byarabababaje.

    Umutoza wungirije, Karim Khouda yaba avangira umutoza mukuru

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, APR FC yemeje Umufaransa Thierry Froger nk’umutoza mukuru ndetse akungirizwa na mwene wa bo, Karim Khouda.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Thierry Froger yizera cyane umutoza wungirije Karim Khouda ndetse akunda kugendera ku nama amugira.

    Bivugwa ko uyu mutoza kuko azi ko umutoza amwizera na we amuvangira kugira ngo azirukanwe abe yasigarana ikipe.

    Karim Khouda ahantu hose yagiye anyura akaba yari umutoza wungirije ndetse akaba yaragiye akunda gusigarana inshingano ari umutoza mukuru mu gihe undi yabaga yirukanywe, bikavugwa ko ari nabyo arimo gukora muri APR FC.

    Nko muri 2015 yari umutoza wungirije muri JS Saoura yo muri Algeria, umutoza mukuru yaje kwirukanwa aba ari we usigarana ikipe nkuru, ibi bigasa n’ibyari byabaye muri 2014 ubwo na bwo yari umutoza wungirije muri JSM Béjaïa na yo muri Algeria yaje gusigarana ikipe igihe gito, kimwe n’uko muri 2019 ubwo yari umutoza wungirije muri CS Constantine yaje kuyisigarana ayitoza 201920.

    Thierry Froger (ibumoso) yaba avangirwa n’umutoza wungirije Khouda Karim

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wungirije-wa-apr-fc-karim-khouda-yaba-ari-we-uroha-umutoza-thierry-froger

  • Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rwanze kwipimisha Virusi itera Sida kandi ruba rwarakoze imibonano idakingiye n’ingeri zose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ntirukozwa ibyo kwipimisha SIDA keretse gusa iyo habaye impamvu zirimo kubaka urugo cyangwa uburwayi.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko 3% by'abanyarwanda bari hagati y'imyaka 15 kugera kuri 49 bafite Virusi itera SIDA. Ni mu gihe ubwandu bushya buhagaze kuri 0.08% muri aba 35% bakaba ari urubyiruko.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Nyamara rumwe mu rubyiruko usanga hari urufite amakuru kuri SIDA ndetse n'urundi usanga ntacyo bakeneye no kubimenyaho.

    Umukobwa twahaye izina rihimbano, Uwimana Agnes, yasoje amashuri yisumbuye. Avuga ko abizi ko SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe no guhererekanya ibyuma bikomeretsa.

    Yiyemerera ko amaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye inshuro zirenze ebyiri kandi ngo ntarajya kwipimisha SIDA na rimwe uretse inshuro imwe gusa uwo bakoranye imibonano babanje kwipima bakoresheje uburyo bwa Ora Quick.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Ati 'Sinakubeshya ko ntarabikora, byarabaye kandi uretse umwe twabanje kwipima dukoresheje uburyo bwo gukuba ku ishinya naho abandi ni ibisanzwe nyine kandi sinajya ku Kigo nderabuzima kwipimisha ndabitinya.'

    Avuga ko mu bo bakoranye imibonano mpuzabitsina harimo abagabo bubatse ndetse n'urubyiruko rugenzi rwe kandi babaga basabanye cyane ku buryo atigeze atekereza kubasaba gukoresha agakingirizo kuko ngo anagatinya.

    Yagize ati 'Urumva kenshi twabaga twasangiye byeri (beer), nkashiduka byabaye, amahirwe naboneje urubyaro. Buriya ntakubeshye agakingirizo abagabo benshi ntibakemera kandi nanjye ntinya ko yakansigamo. Urebye ni uguhebera urwaje ariko ndi muzima ndabyizeye n'ubwo ntari nipimisha.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Iwo twahaye izina rya Mugenzi ukora mu kabari mu Kagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare kuko atifuje ko amazina atangazwa avuga ko amaze imyaka ibiri (2), agakoramo kandi rimwe na rimwe agakora uburaya.Avuga ko kubera ko aho akorera hari amacumbi, hari ubwo umuntu amukenera bakaryamana kandi benshi ngo ni abadakoresha agakingirizo.

    Yagize ati 'Nawe niba ubishaka umbwire, icyumba ni 3,000frs iyo utarara, hanyuma jye urampa 4,000frs ukoreshe agakingirizo ariko nanakwizeye twasangiye ntakibazo wanakorera aho rwose.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Uyu ariko nta makuru menshi afite ku ukuntu SIDA yandura kuko yizera ko umugabo wese usiramuye adashobora kwanduza.

    Nta gitekerezo cyo kujya kuyipimisha afite keretse ngo igihe cyo gushaka umugabo nikigera kandi nabwo abimusabye.

    Ati 'Ubu koko najya kwa muganga gusaba ngo bansuzume? Reka reka, banyita indaya. Nzajyanayo n'uzaba agiye kungira umugore kandi nabwo nabinsaba naho jye rwose sinamugora.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Nyamara ariko hari urundi rubyiruko rwamaze kwandura rwaganiriye na RBA, rukangurira rugenzi rwarwo kwirinda SIDA, banarusaba kujya kuyipimisha no gufata imiti igabanya ubukana mu gihe basanze barwaye.

    Umwe ati 'Jyewe maze kumenya ko nanduye byabanje kungora kubyakira ariko buhoro buhoro narabyakiriye ndetse ntangira gufata imiti igabanya ubukana ubu ntawakwemera ko mfite ubwandu. Nakangurira bagenzi banjye kwirinda ni cyo cyambere kandi basanga baranduye bagafata imiti ubuzima burakomeza.'

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko harimo gutekerezwa uburyo bushya bwaruhura abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, bakajya baterwa urushinge rushobora kumara amezi hagati y'atatu (3) n'atandatu (6) aho guhora umuntu anywa ibinini bya buri munsi.

    Source : https://yegob.rw/urubyiruko-rwo-mu-karere-ka-nyagatare-rwanze-kwipimisha-virusi-itera-sida-kandi-rura-rwarakoze-imibonano-idakingiye-ningeri-zose/

  • Pep Guardiola yatangaje amagambo akomeye ku makipe ashaka kumutwara Premier League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pep Guardiola yatangaje amagambo akomeye ku makipe ashaka kumutwara Premier League.

    Umutoza w'ikipe ya Manchester City Pep Guardiola ukomeje kugorwa na shampiyona ya English Premier League nyuma yaho avunikishije abakinnyi ngendweho barangajwe imbere na Kevin De Bruyne yatangaje ko nta kintu kizabuza ikipe ye ya Manchester City gutwara igikombe cya English Premier League ya 2023-2024.

    Pep Guardiola atangaje aya magambo nyuma yaho uyu mwaka yigirijweho nkana n'amakipe bahanganiye igikombe cya shampiyona aho yatsinzwe na Arsenal akanganya na Tottenham Hotspur, Chelsea ndetse na Liverpool.

    Source : https://yegob.rw/pep-guardiola-yatangaje-amagambo-akomeye-ku-makipe-ashaka-kumutwara-premier-league/

  • Abakunzi ba APR FC bari kubibona amarira akazenga mu maso: Dore amashusho y’igitego myugariro wa Gasogi United yakuyemo cyabazwe mu mukino watumye abakunzi ba APR FC bataha batishimye -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi ba APR FC bari kubibona amarira akazenga mu maso: Dore amashusho y'igitego myugariro wa Gasogi United yakuyemo cyabazwe mu mukino watumye abakunzi ba APR FC bataha batishimye.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki 05 Ugushyingo ubwo ikipe ya APR FC yanganyaga 0-0 n'ikipe ya Gasogi United mu mukino abakunzi b'ikipe y'Ingabo z'Igihugu batashye batishimiye umutoza Thierry Froger utari kwitwara neza cyane n'ubwo ari we uyoboye shampiyona y'u Rwanda gusa muri uyu mukino rutahizamu Victor Mbaoma yarase igitego abakunzi ba APR bari babaze.

    Amashusho y'umupira Mbaoma yari arobye umuzamu ariko myugariro Bucyocyera Karenzi Djamardine wa Gasogi United akawukuramo utararenga umurongo:

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-apr-fc-bari-kubibona-amarira-akazenga-mu-maso-dore-amashusho-yigitego-myugariro-wa-gasogi-united-yakuyemo-cyabazwe-mu-mukino-watumye-abakunzi-ba-apr-fc-bataha-batishimye-amashusho/

  • RIB yataye muri yombi Perezida w’ikipe ya Sunrise FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata i Nyagatare n'ibiyakomokaho, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative], Hodari Hilary, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160Frw.

    Uyu mugabo usanzwe ari na Perezida w'Ikipe y'Umupira w'Amaguru ya Sunrise FC, yafashwe ku wa 4 Ukuboza 2023, akaba afunganywe n'Umubaruramari wa Koperative ya NDMC, Muhoza Happy.

    Hodari na Muhoza bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n'amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite, guhishira amakuru yerekeranye n'imicungire mibi ya koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye guhera mu 2018

    Source : https://yegob.rw/rib-yataye-muri-yombi-perezida-wikipe-ya-sunrise-fc/

  • Byamenyekanye: Hamenyekanye impamvu ikomeye iri gutuma ikipe ya APR FC ititwara neza  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byamenyekanye: Hamenyekanye impamvu ikomeye iri gutuma ikipe ya APR FC ititwara neza.

    Ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda gusa n'ubwo bimeze gutya ntabwo abakunzi bayo bishimiye uburyo iri kwitwara dore ko inganya imikino myinshi yakagombye gutsinda bigaha amahirwe amakipe ayikurikiye arimo na mucyeba wayo w'ibihe byose Rayon Sports.

    Umunyamakuru Rugaju Reagan yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasabye abamukurikira kuri Instagram kumubwira impamvu babona ituma APR FC iri gutakaza amanota maze nabo bayivuga batitangiriye itama.

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma y'aho Reagan ababajije impamvu iri gutuma APR FC ititwara neza:

    Source : https://yegob.rw/byamenyekanye-hamenyekanye-impamvu-ikomeye-iri-gutuma-ikipe-ya-apr-fc-ititwara-neza/

  • Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere yakomezaga ku munsi wayo wa 13, aho amakipe akomeye amwe n'amwe yatakaje amanota andi akitwara neza.

    Ku mukino wabereye mu karere ka Bugesera FC, Ikipe ya Police yaraye ihatsindiwe ibitego 4-2 uba umukino wa mbere umutoza Haringingo atsinze kuva ageze muri iyi kipe yo mu Burasirazuba.

    Ku ruhande rwa Bugesera FC, ni ibitego byatsinzwe na Gakwaya Léonard, Byiringiro David, na Ani Elijah watsinze ibitego bibiri, kuri Police na Bigirimana Abedi na  Dukundane Pacifique witsinze.

    I Huye ikipe y'Amagaju yatsinzwe na Musanze FC ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Methaba Methano na Peter Agblevol.

    Sitade Umuganda, ikipe ya Marines FC yahatsindiye ikipe ya Etoile de l'Est ibitego 3-2, naho Gorilla FC I Nyamirambo yahatsindiwe na Sunrise FC ibitego 2-0.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC niyo yasoje imikino yo kuri uyu wa kabiri, aha yakinnye na Gasogi United, umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Kuri uyu wa Gatatu, Mukura VS irakira ikipe ya Kiyovu SC iHuye, Etincelles FC irakina na AS Kigali kuri Sitade Umuganda naho Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium irakira ikipe ya Muhazi United.

    Kugeza ubu ku rutonde rw'agateganyo ikipe ya APR FC irayoboye n'amanota 27 irakurikirwa na Musanze FC ifite 26 naho Police FC ifite 25 mugije Rayon Sport ifite amanota 23.

    The post Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-munsi-wa-13-wa-pnl-apr-fc-yatsikiye-police-fc-itsindwa-na-bugesera-fc-rayon-irakira-muhazi-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-munsi-wa-13-wa-pnl-apr-fc-yatsikiye-police-fc-itsindwa-na-bugesera-fc-rayon-irakira-muhazi-united

  • Rose muhando yasabye abamushinja ubwambuzi kugana Police bagakizwa n'amategeko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando, akomeje gushinjwa kutamenya guha agaciro abamuhaye amafaranga yo kuririmba mu gitaramo , ahubwo akishyuza buri wese bigatuma yica gahunda y'abandi.

     

    Rose Muhando yarakunzwe haba mu Rwanda , Afurika n'ahandi ku Isi.Nta musore cyangwa umukobwa utazi izina Rose Muhando.Nyuma yo kwamamara , yatangiye kujya abona ibiraka bitandukanye ahabwa n'abantu batandukanye bakamutumira ngo ajye kubaririmbira.Uko bamutumira niko bamwishyura bigendanye n'umubare w'ababa bamushaka.

     

    Uko yagiye atumirwa niko kenshi yagiye aburira umwanya aba mutumiye cyangwa bamwe bakamusaba kujya kuri fiche gusa  , kenshi bigahurirana akabura umwanya bamwe bakamushinja ubwambuzi bwo kutubahiriza amasezerano.

     

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , Rose Muhando yasabye abafana kutajya bizera ibyo bumvise byose abantu bavuga ngo kuko harimo n'ababa bamubeshyera bashaka kwangiza izina rye.

     

    Rose Muhando, yeruye avuga ko kugeza ubu ari muri Kenya , Nairobi , asaba ko umuntu wese ufitenye nawe ikibazo  yakwihutira kumureba kuri Police bagakizwa n'amategeko.N'ubwo uyu muhanzi ari kuvuga ibi , mu minsi yashize, Rose Muhando yavuzweho gufata amafaranga y'abantu babiri bose abasezeranya kujya mu gitaramo cyabo.

     

    Mu kwisobanura  Rose Muhando yavuze ko muri abo babiri , umwe muri bo yari yamusabye ko yagaragara kurupapuro rw'ubutumire gusa ntiyitabire.

    The post Rose muhando yasabye abamushinja ubwambuzi kugana Police bagakizwa n'amategeko appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rose-muhando-yasabye-abamushinja-ubwambuzi-kugana-police-bagakizwa-namategeko/

  • Mfite umukunzi mwiza cyane – Umuhanzi Lionel Sentore watandukanye na Bijoux (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda mu Njyana Gakondo wibera i Burayi mu Bubiligi, Lionel Sentore nyuma yo gushakana n’umukinnyi wa Sinema Nyarwanda Munezero Aline [Bijoux] ariko ntibigende neza, yavuze ko ubu afite undi mukobwa kandi mwiza bari mu rukundo.

    Ni kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yahamije ko ubu anezerewe n’urukundo rushya kandi bakaba bamaranye igihe.

    Ati “Umuntu rahari cyane, umuntu watowe mwiza cyane, arahari cyane ni ukuri ku Imana. Tumaranye igihe kinini, kirimo gihagije.”

    Abajijwe ikintu cyamutinyuye yongera kujya mu rukundo nyuma yo kudahirwa n’urugo rwa mbere, yagize ati “Ni igeno ry’Imana, Imana iba ifite ibintu igenera umuntu, ikakunyuza muri bino kugira ngo uzabone biriya, ni muri ubwo buryo nabivugamo.”

    Ku kijyanye n’ubukwe yirinze kuvuga byinshi ariko ahamya ko byose bishoboka kandi bikorwa n’Imana.

    Muri Mutarama 2022 ni bwo Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata ariko nyuma y’igihe gito bahise batandukana.

    Haiye havugwa byinshi ku cyasenye urugo rwa bo ariko muri Gicurasi 2023 ni bwo Sentore yeruriye ISIMBI ko yatandukanye na Bijoux kubera ko batabashije guhuza nta kindi.

    Lionel Sentore yavuze ko ubu afite umukunzi mushya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mfite-umukunzi-mwiza-cyane-umuhanzi-lionel-sentore-watandukanye-na-bijoux-video

  • Zuchu uri mu Rwanda yiyamye abantu ababwira ko umubiri we ari wa Diamond Platnumz wenyine #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuru avuga ko Zuchu ashobora kuba yitwaza ibitaramo no kuba ari muri Lebal ya Simba akamwita uwe, yongeye gushimangira ko umubiri we ari uwa Diamond ndetse ko yemerewe kuwukoresha icyo ashaka.

     

    Ubwo bari mu gitaramo cya Wasafi Festival, Diamond na Zuchu bahuje imbaraga baririmbana indirimbo bahuriyemo bafatanya n'abfana babo kwishimana.Nyuma yo gutarama bagiye gusoza bombi barahoberanye maze bahuza urugwiro abafana bipfuka mu maso.Bakiva ku rubyiniro abanyamakuru baranditse abandi bavuga ko Zuchu yaciye igikuba.

     

    Ubwo baririmbaga, Zuchu yasubije abantu bavuga ko Diamond Platnumz akoresha umubiri we gusa byonyine, bakanemeza ko atamugira umugore.Zuchu kandi yavuze ko abantu baba bashaka ko areka Diamond Platnumz akamusiga wenyine, batazigera babigeraho kuko ngo niba batekereza ko aba arimo kumukina arintacyo bitwaye yongeraho ko :'Umubiri wanjye ni uwa Diamond yawukoresha icyo ashaka'.

     

    Zuchu yagize ati:'Baravuga ngo Simba ni imbwa, mureke akine nanjye, umubiri wanjye ni uwe'. Aya magambo yayavuze arimo kuririmba ndetse yishimanye n'abafana be.

     

    Si ubwambere aba bombi bari berekanye urukundo mu gitaramo hagati by'umwihariko mu bitaramo bya Wasafi Festival.

     

    Igikomeje kuyobera abantu ni uburyo Zuchu ariwe uhora avuga ko akunda Diamond , mu gihe undi aba atuje ari mukazibisanzwe.Diamond Platnumz ntabwo yari yavuga ko akunda Zuchu.

    The post Zuchu uri mu Rwanda yiyamye abantu ababwira ko umubiri we ari wa Diamond Platnumz wenyine appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zuchu-uri-mu-rwanda-yiyamye-abantu-ababwira-ko-umubiri-we-ari-wa-diamond-platnumz-wenyine/