Category: Uncategorized

  • Arsenal: Mikel Arteta yatanze ubutumwa ku bas… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Mikel Arteta yatangaje ko bitakunda ko yahisha amarangamutima ye, kabone n’ubwo abihanirwa.

    Mikel Arteta ntabwo aza gutoza umukino wa Arsenal na Aston Villa uba kuri uyu wa Gatandatu, kubera ko yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa Luton Toun, yahise yuzuza amakarita atatu atamwemerera gutoza undi mukino.

    Ibi Mikel Arteta yabivuze anagaragaza ko atishimye ubwo yahanwaga n’umusifuzi Samuel Barotti wamuhaye ikarita y’umuhondo ubwo yari ari kwishyimira igitego cya Declan Rice.

    Mu magambo yari avanze n’agahinda Mikel Arteta yagize ati “Ntabwo nzi uburyo ushobora guhagarika amarangamutima.

    Iyo utsinze igitego, ntabwo uba ugifite uburyo bwo kwifata no kumenya aho wahagarara. Ni icyemezo cyatumye ntaza gutoza umukino wa Aston Villa, gusa ni amategeko aba agomba gusubirwamo cyangwa akigwaho.”

    Intsinzi ya Arsenal y’ibitego bine kuri bitatu bya Luton Toun, yatumye The Gunners iguma kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza “English Premier League.”

    Arteta yavuze ko bitamukundira kutagaragaza amarangamutima ye ku mukino, yongeye agira ati “Njye nkunda kuba hamwe n’abakinnyi banjye kubera ko twamaze kuba umwe. Iyo Ikipe ibonye igitego, biragoye ko hari uwo wabwira ngo areke kwishimira ibyo bihe byiza.

    Ndabizi neza ko haba hari imipaka umutoza aba adakwiriye kurenga, kandi iba igomba gukurikizwa. Gusa iyo mbonye amahirwe yo kubona icyo nshaka, mba ngomba gusimbuka.

    Si ubwa mbere Mikel Arteta yikomye imisifurire yo mu Bwongereza ko itamubanira. Ubwo yatsindwaga na Newcastle United igitego kimwe ku busa, nabwo yikomye VAR ko yatanze igitego kandi Newcastle yarakinnye umupira warenze umurongo.

    Ikarita y’umuhondo Mikel Arteta, yatumye yuzuza amakarita atatu atamwemerera gutoza umukino wa Aston Villa

    Mikel Arteta yavuze ko bitamukundira kutagaragaza amarangamutima ye mu mukino

    Kimwe mu byatumye Arteta ahabwa ikarita ni uko yishimiye igitego, akarenga umurongo w’abatoza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137390/arsenal-mikel-arteta-yatanze-ubutumwa-ku-basifuzi-abakurira-inzira-ku-murima-137390.html

  • “Ibi nibyo twagakwiye gukorera migati FC”! Abafana ba APR FC bahinduye intekerezo bakibona ibyo umutoza wabo akoze ubu bari kumusingiza -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 8 Ukuboza shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda uzwi nka 'Rwanda National League' yari yakomeje ku munsi wa 14.

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi wari umukino ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Gorilla Fc.

    Ikipe ya APR FC itarimeranye neza n'abafana bayo baje kwiyunga nyuma yo gutsinda ibitego bine kuri kimwe cya Gorilla Fc.

    Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-twagakwiye-gukorera-migati-fc-abafana-ba-apr-fc-bahinduye-intekerezo-bakibona-ibyo-umutoza-wabo-akoze-ubu-bari-kumusingiza-amafoto/

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku bafana babuze ku kibuga mu mukino banyagiyemo Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger avuga ko ubundi azi ko umufana aba agomba kuba hafi ikipe ye no mu bihe bikomeye ariko akaba yizeye ko uko bazagenda batsinda bazagaruka.

    Abafana ba APR FC bamaze igihe bagaragaza kutishimira umusaruro w’umutoza Thierry Froger n’abasore be aho mu mikino 4 iheruka yatsinzemo 1 akanganya 3.

    Umukino baherukaga kunganya na Gasogi United 0-0, bagaragaje uburakari bukomeye cyane aho baririmbye ko nta mutoza bafite ndetse bagaragaza kuba batishimiye ko hari abakinnyi badakinishwa.

    Uku kurakara kwa bo kwagaragajwe no kuba ejo hashize tariki ya 8 Ukuboza bataritabiriye umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona batsinzemo Gorilla FC 4-1.

    Umutoza Thierry Froger abajiwe niba gutsinda 4 abafana bataje ari ubutumwa bwiza kuri bo, yavuze ko ari abakinnyi babikoze ariko na none azi ko umufana nyawe ashyigikira ikipe ye mu bihe bikomeye.

    Ati “Sinjye wohereje ubutumwa ku bafana, ni abakinnyi, mu by’ukuri, njye ntekereza ko umufana bisobanuye ko ashyigikira ikipe no mu bihe bikomeye, ndabyumva uburyo abafana bibakomereye kubyumva ariko nk’uyu mugoroba uko imikino izagenda iza abakinnyi bazitanga ariko ibyo simbitindaho … Hari abakinnyi batanga byinshi, bagomba kwifasha na bo ubwa bo.”

    Thierry Froger yavuze ko kandi nibakomeza gutsinda yizeye neza ko abafana bazagaruka ku kibuga.

    Kugeza ubu APR FC ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 30, Police FC ya kabiri iyikurikiye ifite 28.

    APR FC yatsinze Gorilla muri Stade harimo abafana mbarwa

    Thierry Froger abona uko bazakomeza gutsinda abafana bazagaruka ku kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-bafana-babuze-ku-kibuga-mu-mukino-banyagiyemo-gorilla-fc

  • Haruna Niyonzima nyuma y’uburwayi yari amaranye iminsi yabazwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon muri Libya yamaze kubagwa ku mara nyuma y’igihe aribwa mu nda.

    Yabazwe ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2023 muri Libya aho akina, bikaba byaragenze neza ubu ameze neza.

    Uyu mukinnyi akaba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko yari amaze iminsi yumva aribwa mu nda ahitamo kujya kwa muganga.

    Nyuma y’isuzumwa ryakozwe, basanze afite ikibazo ku mara biba ngombwa ko abagwa ubu akaba ameze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

    Haruna akaba ashimira ikipe ye yamubaye hafi, itsinda ry’abaganga bamwitayeho, akaba yizeye gukira vuba akagaruka mu kazi nk’ibisanzwe.

    Haruna Niyonzima yatangiye gukinira iyi kipe muri Mutarama 2023 ubwo yari avuye muri AS Kigali, ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza cyane ko kuva yayigeramo ari umukinnyi ntasimburwa ku mwanya we.

    Al Ta’awon SC ni ikipe yashinzwe mu 1960. Ikinira kuri Stade ya Benina Martyrs [yahinduriwe izina iba Hugo Chávez Football Stadium kuva mu 2011] yakira abantu 10.550 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Benghazi.

    Abazwe mu gihe ikipe ye imaze gukina imikino 3 muri shampiyona izindi zimaze gukina 4 aho bafitanye umukino na Al Hilal ejo ku Cyumweru. Ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 5, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 10.

    Yabazwe kandi ubu ameze neza

    Haruna Niyonzima nyuma yo kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-nyuma-y-uburwayi-yari-amaranye-iminsi-yabazwe-amafoto

  • WASAC’s Prolonged Water Supply Disruption in Kagarama Raises Concerns #Rwanda #RwOT

    The Water and Sanitation Corporation (WASAC) plays a vital role in providing clean and reliable water to communities across Rwanda. However, for the past two weeks, Kagarama residents have been grappling with an ongoing water supply disruption, causing inconvenience and raising concerns among the affected populace. In this article, we delve into the reasons behind this prolonged water cut and the implications it has on the affected community.

    The Impact on Kagarama:

    The absence of a consistent water supply poses significant challenges for the residents of Kagarama. Access to clean water is essential for daily activities, including cooking, cleaning, personal hygiene, and domestic chores. The disruption has caused inconvenience and forced the community to seek alternative sources of water, often incurring higher costs.

    Reasons for the Water Supply Disruption:

    While the exact reasons for the prolonged water supply disruption in Kagarama may vary, it is crucial to understand some common factors that can contribute to such unfortunate events. Some potential reasons could include:

    1. Infrastructure Maintenance: Water infrastructure requires regular maintenance to ensure its smooth functioning. Sometimes, disruptions occur when critical maintenance or repair work is being carried out on the water supply system.

    2. Technical Failures: Technical failures, such as burst pipes or equipment malfunctions, can impact water supply reliability. These issues may take time to identify and resolve, causing delays in restoring the water services.

    3. Water Source Issues: Sometimes, water supply can be disrupted due to problems faced at the water source itself. This could include issues with the water treatment process or scarcity of water resources.

    4. Unforeseen Circumstances: In some cases, unforeseen circumstances like natural disasters, severe weather conditions, or power outages can disrupt the water supply. These events can cause significant damage to the infrastructure, leading to a prolonged disruption.

    Mitigating Measures and Communication:

    During a water supply disruption, it is crucial for utility companies such as WASAC to implement effective communication strategies to keep affected communities informed. Regular updates, through various platforms like social media, SMS alerts, and notices, can help manage public expectations and provide important information regarding the progress of restoration efforts.

    Additionally, WASAC should ensure that alternative measures are in place to minimize the impact on affected residents. Provision of temporary water access points, water truck delivery, or setting up community water tanks can alleviate some of the challenges caused by water cuts, especially in cases of extended disruptions.

    The prolonged water supply disruption in Kagarama has undoubtedly caused inconvenience and concern among the community. While the exact reasons for the disruption may be varied, it is important for utility companies like WASAC to promptly address the issue, communicate effectively with the affected community, and mitigate the impact through alternative measures. Swift action and transparent communication are imperative to restore normalcy and ensure access to clean and reliable water for the people of Kagarama

  • APR FC ituye umujinya Gorilla rutahizamu Victor Mbaoma atsinda ibitego bitumye acecekesha abamwibeshyagaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC ituye umujinya Gorilla rutahizamu Victor Mbaoma atsinda ibitego bitumye acecekesha abamwibeshyagaho.

    Mu mukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Gorilla FC urangiye APR itsinze ibitego 4-1 ihita yisubiza umwanya wa mbere n'amanota 30 ni nyuma y'igihe abakunzi bayo bayishinja kunganya imikino myinshi ndetse banagaragaza ko batishimiye umutoza Thierry Froger n'umukino kandi rutahizamu Victor Mbaoma yatsinzemo ibitego bibiri wenyine ahita akomeza kuyoboza inkoni y'icyuma bagenzi n'ibitego 10.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya APR FC ni Pitchou, Victor Mbaoma watsinze ibitego bibiri na Apam.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ituye-umujinya-gorilla-rutahizamu-victor-mbaoma-atsinda-ibitego-bitumye-acecekesha-abamwibeshyagaho/

  • Ibitaramenyekanye mu masezerano avuguruye y… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwari w'ijwi ritangaje yashyize umukono ku masezerano na The Mane mu mpera za 2017, kuva icyo gihe batangira gukorana nk'umuhanzi bafasha mu muziki.

    Ibi byakurikiwe n'ibikorwa birimo gushyira hanze ibihangano bye, kujya mu biganiro n'itangazamakuru, kuririmba mu bitaramo binyuranye n'ibindi.

    Impano ye itangira gutangarirwa kuva ubwo! Muri Mata 2021 yaratunguranye asohora ibaruwa avuga ko yasezeye muri The Mane nyuma y'ibibazo byavuzwemo.

    Agira ati 'Ndabamenyesha ko guhera ku wa 21 Mata ntakiri umwe mu bareberwa inyungu na The Mane Music, ku bw'impamvu ntashobora gutangaza ubu muri iyi baruwa.'

    Hashize amezi atatu, uyu mukobwa w'i Rwamagana yasohoye ibaruwa yuzuyemo kwicuza, avuga ko 'yagarutse mu rugo' muri The Mane.

    Icyo gihe Bad Rama washinze The Mane yavuze ko yahaye imbabazi umwana wagarutse mu rugo. Mu butumwa bwo kuri Instagram ati 'Warenzaho iki ubaye wowe uri The Mane? Umwana akosheje akagaruka akagusaba imbabazi zibyo yakoze, nta kindi nari gukora nk'umubyeyi, imbabazi nazitanze.”

    Marina yakomeje ibikorwa bye by'umuziki, zimwe mu ndirimbo zikajya hanze bigaragara ko nta ruhare The Mane yagizemo. Ndetse, hari amakuru yavuzwe ko ashaka kujya akorana cyane na Yvan Muziki uherutse gufungura Label ye bwite.

    Kiriya gihe Marina asezera muri The Mane, yari akurikiye Queen Cha, Clavin Mbanda, Safi Madiba, Calvin Mbanda ndetse na Aristide Gahunzire wari umujyanama.

    Bad Rama yahishuye ko amasezerano ya Marina muri The Mane 'yavuguruwe'

     

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, Bad Rama yavuze ko abantu bamumenye nk’umujyanama gusa, nyamara yatangiye urugendo rwo kwiyegurira umuziki binyuze mu kubanza kuba umuhanzi, kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi mu bitangazamakuru n’ahandi.

    Asobanura ko yatangiye kwisanisha n’umuziki ‘ubwo hari Radio imwe mu Rwanda’. Yavuze ko yatangiye umuziki mu nsengero, kandi Radio nyinshi zavutse ‘ndeba'.

    Uyu mugabo avuga ko afite ubumenyi ‘buhagije’ mu muziki, kuko yatangiye mu 2005. Kandi avuga ko ‘abahanzi bose bakomeye mu gihugu batangiye bansaga’. Ati “Ubwo bumenyi rero bumpa ubushobozi bwo guhitamo umuhanzi nshaka, kuko mbona ko nkeneye abyujuje’.

    Bad Rama yavuze ko ashinga The Mane yihaye imyaka itanu yo kuyimenyekanisha ku rwego rwo mu Rwanda kandi n’abahanzi bayibarizwamo bakazamuka ku rwego rwiza.

    Mu myaka itanu ya mbere, avuga ko begukanye ibikombe birimo icya Label nziza, ibikombe bibiri by’umuhanzikazi mwiza w’umwaka, igikombe cy’indirimbo nziza, igikombe cy’umuhanzi mushya ukizamuka n’ibindi.

    Asobanura ko imyaka itanu ya mbere, iyo ayisuzumye abona ko ‘nari maze gufasha cyane uruganda rwacu rw’umuziki kuzamuka’.

    Bad Rama yavuze ko The Mane yamaze guha ‘rugari’ Marina, kuko afite uburenganzira bwo kuba yakorana n’abandi ashatse n’ubwo agifite amasezerano muri The Mane.

    Yavuze ati “Kugeza uyu munota, Marina ni umuhanzi The Mane yahaye rugari, kuko haje kubaho ikibazo cyo guhuga bitandukanye, muri izo ntambara twari turimo, nawe afite ize nk’umuhanzi n’ibindi.”

    Akomeza ati “Twaje guhana amahirwe turavuga ngo ese twagerageza ibindi, ko mpuze nawe ukaba uri hano, ushobora gufata umwanya ukitekerezaho, ukareba aho ushaka kuganisha ibikorwa byawe, ukareba niba koko ugikeneye izi mbaraga za The Mane cyangwa se ukeneye kuba waba umuhanzi wigenga nk’abandi.”

    Bad Rama yavuze ko nk’umushoramari atarajwe ishinga no gusinyisha umuhanzi amasezerano atuma aba ‘imbata yanjye’, ahubwo arashaka kubona impano z’abahanzi zitera imbere.

    Yavuze ko umwaka ushize ari bwo yagiranye amasezerano na Marina amuha uburenganzira bwo kuba umuhanzi wigenga ushobora gukorana n’abandi n’ubwo afite amasezerano muri The Mane.

    Ati “Kuba yaba umuhanzi wigenga agakora ibikorwa bye, akagerageza uburyo bwose bushoboka, amahitamo ni aye. Kuba muri The Mane cyangwa kutabamo biri mu biganza bya Marina.”

    Yavuze ko Marina agifite amasezerano y’imyaka irenga 10 muri The Mane, kandi ko ataraseswa. Bad Rama avuga ko n’ubwo uyu mukobwa agifite amasezerano muri iyi Label, ariko amuha uburenganzira bwo kuba yakorana n’abandi bashoramari.

    Gahunzire Aristide wabaye umujyanama wa The Mane, yavuze ko Marina agifite amasezerano muri Label, ariko ko hari ibiganiro impande zombi zagiranye byatumye aba umuhanzi wigenga muri iki gihe ku buryo yakorana n’uwo ashatse wese.

    Yavuze ko Marina afite uburenganzira bwo gukora ibihangano bye, akabishoramo imari kandi n’inyungu ivuyemo ikaba iye. Kandi afite uburenganzira bwo guhitamo uwo bakorana.

    Ariko kandi avuga ko igihe cyose Marina azashakira, impande zombi zizicara bagasesa amasezerano bari baragiranye.


    Bad Rama yatangaje ko hari ingingo zavuguruwe mu masezerano bafitanye na Marina bimuha uburenganzira bwo kuba yakorana n'abandi


    Marina afite amasezerano y'imyaka 10 muri The Mane, yasinye mu mwaka wa 2017


    Mu 2021, Marina yagerageje kuva muri The Mane ariko akomwa mu nkokora n'iningo ziri mu masezerano yasinye 

    KANDA HANO UREBE BAD RAMA ASOBANURA KURI KONTARO YA MARINA MURI THE MANE

    “>


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MARINA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137388/ibitaramenyekanye-mu-masezerano-avuguruye-yimyaka-10-marina-afite-muri-the-mane-137388.html

  • Hagiye kuba irushanwa Miss Rwanda Diaspora – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023 cyabereye kuri B Hotel yo mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ikiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023 avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze igihe.

    Bad Rama yavuze ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, rigahuza abakobwa b’Abanyarwandakazi ‘babarizwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, muri Amerika, Canada n'u Burayi'.

    Yavuze ko iri rushanwa rizajya ‘rikora amajonjora muri Canada, Amerika no mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.’

    Ati 'Ni ishyaka rikomeye rituma ibi byose mbikora ariko n'abanyarwanda bari muri Diaspora turi igihugu gitoya, dufite ururimi rugoye cyane rwumva n'abantu bacye cyane, turacyari bacye ariko dushyize hamwe twakora ibintu byiza, natwe twazamuka, n'iyo ntego mfite, Nsahaka kuzamura idarapo ry'u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Akomeza ati 'Nibwo rero muri iyo myaka yose uko natembaraga muri Amerika uhereye mu 2016 narababaye cyane mbonye ibintu byose ari iby'abahanga. Icyo gihe navuyeyo mbwira abantu bo muri The Mane ko dukeneye kujya gukorera muri Amerika…Niyo mpamvu nashyizeho amarushanwa y'ubwiza.'

    Aristide Gahunzire wabaye umujyanama wa The Mane, uri gufatanya na Bad Rama mu gutegura iri rushanwa, avuga ko bazajya bahitamo abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko.

    Umukobwa uzajya uhiga abandi, azajya ahabwa ibihembo birimo gufashwa kugaruka mu Rwanda, gusura ibice bitandukanye by’Igihugu mu rwego rwa ‘Visit Rwanda’.

    Bad Rama avuga ko iri rushanwa aryitezeho kuzamura urwego rwo kumenyekana kw’Igihugu, ndetse na Label ye ya The Mane.

    Bad Rama agiye gutangiza irushanwa Miss Rwanda Diaspora

    Abanyarwandakazi batuye hanze y’u Rwanda bashyiriweho irushanwa rya Miss Rwanda Diaspora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137382/hagiye-kuba-irushanwa-miss-rwanda-diaspora-137382.html

  • Mvukiyehe Juvenal yareze ‘General’ wamushinje… – #rwanda #RwOT

    Taliki 19 Ugushyingo 2023 ni bwo habaga inama y’inteko rusange isanzwe y’abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports. 

    Muri iyo nama havugiwemo byinshi birimo no kuba Mvukiyehe Juvenal yararoze abakinnyi ba Kiyovu Sports igihe yari Perezida akoresheje umuganga yizaniye bigatuma batakaza igikombe cya shampiyona batsinzwe na Sunrise FC. 

    Ibyo byavuzwe na Perezida w'Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis “Général” ndetse unafite ikipe mu nshingano avuga ko abizi neza. 

    Nyuma yuko ibi bivuzwe, Mvukiyehe Juvenal nawe yatangaje ko yareze Ndorimana Jean François Regis mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bitewe nuko ibyo yakoze ari ugusebya izina rye.

    Aganira na Radio 1 yagize ati: “Njyewe ku byo Perezida wa Association yavuze naramureze, namureze ku giti cyanjye muri FERWAFA”. 

    “Ntegereje ko baduhamagaza, na nyuma nzasaba FERWAFA ko namurega no mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kubera ko ikigaragara ni uko arifuza gukomeza kwangiza ubumuntu bwanjye”. 

    “Rero hari ibyo umuntu atagomba guceceka cyangwa ngo abirenze ingohe, iyo umuntu acecetse ngira ngo abantu babivugaho uburyo bashaka ariko njye nabinyujije mu nzira nyazo kuko ibiri gukorwa ni mu nzego z’umupira w’amaguru”.

    “Nabinyujije mu rwego rw’umupira w’amaguru, naramureze ntegereje ko muri FERWAFA bagira icyo bakora ubundi nyuma nkamujyana muri RIB”.

    Ku bijyanye no kuba nawe yararezwe muri RIB n’umuryango wa Kiyovu Sports yavuze ko atarabimenyeshwa ngo yitabe naho ku byo guhererekanya ububasha yavuze ko ategereje ko bizanyura mu nzira nyazo zikwiriye.

    Mvukiyehe Juvenal (ibumoso) yavuze ko yareze Ndorimana Jean François Regis ‘General’ (iburyo) wamushinje kuroga ikipe ya Kiyovu Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137385/mvukiyehe-juvenal-yareze-general-wamushinje-kuroga-kiyovu-sports-137385.html

  • Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya CECAFA U18 ryaberaga mu gihugu cya Kenya, ryasojwe kuri uyu wa Gatanu ikipe y'igihugu ya Uganda yegukanye igikombe naho u Rwanda rutahana umwanya wa kane.

    Umukino wa nyuma, ikipe y'igihugu ya Uganda yatsindiyemo Kenya wabaye ukuriye uwo u Rwanda rwatsindiwemo na Tanzania ibitego bitatu kuri kimwe.

    Muri iyi mikino ya CECAFA U18, u Rwanda  rwakinnye rwatsinze imikino 2 rutsindwa 3, muri iri rushanwa rwinjijwe ibitego 5 narwo rwinjiza 4.

    Umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Kenya yari yakiriye iri rushanwa ryaberaga kuri Sitade yitiriwe Jomo Kenyatta, warangiye Uganda yatsinze Kenya 2-1 bityo birangira yegukanye igikombe.

    Irushanwa rya CECAFA U18 ryatangiye ku itariki ya 25 Ugushyingo risozwa kuya 8 Ukuboza 2023.

    Bitegangijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda izahagaruka i Nairobi kucyumweru kwi saa 15:30 za Nairobi igere i Kigali kwi saa 18:30 za Kigali.

    The post Uganda yegukanye CECAFA U18 2023, u Rwanda rutahana umwanya wa Kane mu irushanwa ryaberaga muri Kenya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uganda-yegukanye-cecafa-u18-2023-u-rwanda-rutahana-umwanya-wa-kane-mu-irushanwa-ryaberaga-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-yegukanye-cecafa-u18-2023-u-rwanda-rutahana-umwanya-wa-kane-mu-irushanwa-ryaberaga-muri-kenya