Category: Uncategorized

  • Lynda Priya yahishuye umukunzi mushya, avuga ko bari mu mishinga yo kurushinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwankusi Nkusi Lynda, wamenyekanye cyane mu gukina filime nyarwanda ku izina rya Lynda Priya, yamaze gushyira hanze amakuru y'urukundo rushya arimo n'umusore wigaruriye umutima we, aho banatangaje ko bari mu mishinga yo kurushinga.

    Lynda, wigeze kuvugwa mu rukundo na Zaba Missedcall, yanyujije kuri konti ze za Instagram n'izindi mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ibyishimo ari kumwe n'uyu musore mushya witwa Christian Irenge.

    Bombi bamaze umwaka n'igice mu rukundo, ibintu Lynda avuga ko byamuhaye isura nshya y'urukundo rufite intego, aho bagaragaza ko ubu bafite gahunda yo kurushinga mu mwaka utaha wa 2026.

    Nubwo batatangaje igihe nyacyo cy'ubukwe, inshuti zabo za hafi zivuga ko imyiteguro y'ubukwe igeze kure, ndetse amafoto bashyira hanze agaragaza urukundo rukomeye rubaranga.

    Lynda Priya asanzwe ari umwe mu bakinnyi ba filime b'abahanga mu Rwanda, ndetse akunze kugaragara no mu bikorwa bitandukanye by'urubyiruko. Iyo urebye uburyo ari gusangiza urukundo rwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko yishimiye urwo rukundo rushya yinjiyemo.

    Source : https://yegob.rw/lynda-priya-yahishuye-umukunzi-mushya-avuga-ko-bari-mu-mishinga-yo-kurushinga/

  • Umucungagereza Denis Omedi yatanze ibyishimo muri AFCON #rwanda #RwOT

    Inkuru ya Denis Omedi, rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Uganda, ni isomo rikomeye rigaragaza ko inzozi zitagendana n'inzira imwe gusa. Mu gihe benshi bamubonaga nk'umukinnyi usanzwe w'umupira w'amaguru, hari ubuzima bwihariye yabagamo hanze y'ikibuga,  ubuzima bwo kwitangira akazi ko gucunga gereza.

    Mu mwaka wa 2019, Denis Omedi yarangije amasomo ye y'Abacungagereza, ahita atangira akazi mu rwego rw'Igihugu cya Uganda (Uganda Prisons Service). Ntabwo byari byoroshye guhuza ako kazi n'imyitozo y'umupira w'amaguru. Yitozaga mu masaha make yabonaga hagati y'akazi, rimwe na rimwe ananiwe, ariko ntiyigeze arekura inzozi ze zo kuba umukinnyi wabigize umwuga.

    Iterambere rye ryaje gahoro, nta ntera asimbuka, nta nzira ngufi. Byamusabaga kwihangana, kwitanga no kwemera ko urugendo rurerure rushoboka. Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje gukina, yiyubaka buhoro buhoro, anereka ko n'iyo ubuzima bugushyize mu mbogamizi, ushobora gukomeza imbere nta nkomyi.

    Nyuma y'imyaka itandatu, ku myaka 31 y'amavuko, Denis Omedi yanditse amateka ye bwite. Ku mukino we wa mbere mu irushanwa rya AFCON, yahesheje Uganda igitego cy'ingenzi mu mukino bahuyemo na Tunisia. Byari nk'igihembo cy'urugendo rurerure rwuzuyemo kwiyanga, nyuma y'icyo gihe cyose.

    Umucungagereza Denis Omedi yatanze ibyishimo muri AFCON

    Source : https://kasukumedia.com/umucungagereza-denis-omedi-yatanze-ibyishimo-muri-afcon/

  • Rachel Uwase yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Shafati mu itorero rya ADEPR Segeem #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rachel Uwase, yarushinze n'umukunzi we Shafati usanzwe ari umucuranzi wa guitar ya solo. Ni umuhango w'ubukwe wabereye mu rusengero rwa ADEPR Segeem mu Karere ka Kicukiro, ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, imbere y'Imana n'imbaga y'abakristu, inshuti n'abavandimwe.

    Uyu muhango waranzwe n'amasengesho, indirimbo zo kuramya Imana ndetse n'ubuhamya bw'abacuranzi. Rachel Uwase na Shafati basezeranye kubana mu akaramata, nyuma y'uko ubwabo bashimanye, bashyingiranwa imbere y'Imana nk'ishingiro ry'urugo rwabo rushya.

    Rachel Uwase ni umwe mu bahanzi bakiri bato bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Yatangiye uru rugendo rwe mu mwaka wa 2024, aho yahise agaragaza impano idasanzwe n'umutima wuzuye ukwizera. Indirimbo ze zirimo nka 'Ndakwizera' zakunzwe cyane, zituma benshi bongera kwizera Imana no kuyegera mu masengesho.

    Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ibyishimo byo kubona uyu muhanzikazi atangiza indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe, bamusabira imigisha ku Mana mu rugo rwe rushya. Benshi bashimangiye ko ubukwe bwe bubaye urugero rwiza rwo guhuza impano, ukwizera n'ubuzima bwo kubaha Imana.

    Rachel Uwase yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Shafati mu itorero rya ADEPR Segeem

    Source : https://kasukumedia.com/rachel-uwase-yasezeranye-imbere-yimana-numukunzi-we-shafati-mu-itorero-rya-adepr-segeem/

  • Nicki Minaj yateje urujijo, nyuma yo kugaragara ko konti ye ya intsagram itakiri ku murongo #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi w'icyamamare ku Isi, Nicki Minaj, yongeye guteza impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko konti ye ya Instagram yakuwe ku murongo bitunguranye, bigatera benshi kwibaza icyabaye n'impamvu yabyo. Ibi byabaye mu gihe uyu muhanzikazi yari asanzwe afite abamukurikirana bagera hafi kuri miliyoni 200, bigatuma iki gikorwa cye gifatwa nk'ikidasanzwe.

    Amakuru atandukanye yatangiye gukwirakwira avuga ko Nicki Minaj yaba ari we wafashe icyemezo cyo gukuraho konti ye ku bushake bwe, cyane cyane nyuma y'uko atakaje abakurikirana benshi, babarirwa hafi kuri miliyoni 10. Ibi byakurikiye ikiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri televiziyo, aho yagaragaje amagambo bamwe bafashe nk'ashimagiza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

    Nyuma y'icyo kiganiro, imbuga nkoranyambaga zahise ziba isoko y'impaka nyinshi. Abakunzi be bamwe bagaragaje ko batishimiye iyo myitwarire, bamushinja gushyigikira politiki batemera, bituma bahita bahagarika kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Abandi bo bagaragaje ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye bya politiki, bityo bakomeza kumushyigikira.

    Kugeza ubu, Nicki Minaj ntaragira itangazo risobanura impamvu nyayo yatumye konti ye ibura, cyangwa niba koko yayisibye ku bushake. Ibi bikomeje gutuma urujijo rwiyongera, abakunzi n'abakurikiranira hafi ibikorwa bye bakomeza gutegereza igisobanuro kizima kiva kuri we ubwe.

    Nicki Minaj yateje urujijo, nyuma yo kugaragara ko konti ye ya intsagram itakiri ku murongo

    Source : https://kasukumedia.com/nicki-minaj-yateje-urujijo-nyuma-yo-kugaragara-ko-konti-ye-ya-intsagram-itakiri-ku-murongo/

  • Yakwigisha guca bugufi ushingiye ku myitwirire ye gusa – Atome kuri Pasiteri Ndikumana Chris #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Atome uherutse guhurira na Samuel Eto’o Fils mu giterane cya pasiteri Ndikumana Chris muri Côte d’Ivoire yagaragaje ko uyu muvugabutumwa ari umuntu ushobora ku kwigisha isomo ryo guca bugufi ushingiye ku myitwarire ye gusa.

    Ku wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025, imihanda migari n’iy’imigenderano yo mu murwa mukuru Cotonou muri Benin , yari yafunzwe kuva mu gitondo kubera igiterane cy’ivugabutumwa cyari kiyobowe na Pastor Chris Ndikumana, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

    Usibye uwahoze ari rutahizamu wa FC Barcelona na Inter Mian, ubu akaba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o, indi mbaga y’abantu basaga ibihumbi 150 barimo n’Umunyarwenya Ntarindwa Diogène wamenyekanye nka Atome cyangwa Gasumuni yari yitabiriye iki giterane kidasanzwe.

    Mu kiganiro na ISIMBI; uyu munyarwenya yasobanuye uburyo uyu muvugabutumwa ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yicisha bugufi ku kigero bamwe babona ko ashobora kuba arimo gukabya ariko abikomora ku itabaza ry’amavuta yasizwe n’Imana.

    Ati 'Pasiteri Ndikumana aratangaje cyane gusa niba hari abantu bake bashobora kukwigisha isomo ryo guca bugufi ushingiye ku myitwarire yabo ari mu ba mbere wareberaho. No mu murimo w’Imana ni abantu bake wamugereranya nawe.'

    Atome yakomeje agaragaza ko Pasiteri Chris yahisemo kugenda agabanya icyubahiro ahabwa na sosiyete uko yagendaga azamurwa n’Imana mu ntera yo kuba yakora ibitangaza bidasanzwe birimo no gukiza abantu batabashaga kugenda burundu.

    Ati 'Kubera ko yatangiye kubona mu mbaraga arimo kuzamurwa mu ntera kuko aba yaganirijwe n’Imana akamenya ko umurimo ari bwo ugitangira we yahisemo kongera uguca bugufi kwe uko yazamurwaga.'

    Uyu mupasiteri w’imyaka 51 amaze igihe agaragara nk’umwe mu bayobozi b’ivugabutumwa bakunzwe cyane, by’umwihariko binyuze kuri muri porogaramu yashinze asangizaho abantu amasengesho, inyigisho n’ubuhamya, bikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni imwe.

    Si aho bigarukira gusa, kuko Pasiteri Chris Ndikumana yanashinze urubuga ritwa Kanguka, itambutsa ibiganiro byibanda ku gukangura umutima n’imyemerere ya gikristo.

    Chris Ndikumana ni umupasiteri w’Umurundi usengera abantu bagakizwa

    Atome yavuze ko Chris Ndikumana ari umuntu ukora ibitangaza

    Samuel Eto’o Fils ni umwe mu bitabiriye isengesho rye

    Source : http://isimbi.rw/yakwigisha-guca-bugufi-ushingiye-ku-myitwirire-ye-gusa-atome-kuri-pasiteri.html

  • Dosiye y’ikirego cya Prophet Joshua ukurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’u Rwanda yageze mu Bushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abantu batanu bakekwaho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu n’umutungo utaziwi inkomoko, barimo Heradi Sefu Josué wamamaye ku mbuga nkorambaga ku izina rya Prophet Joshua.

    Iyi dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 23 Ukuboza 2025, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry wabyemereye ikinyamakuru Igihe.

    Abandi bari muri iyi dosiye ni Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda.

    Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, mu gihe Prophet Joshua we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo Prophet Joshua akurikiranyweho, amategeko yemeza ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze icumi, n’ihazabu yikubye inshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’umutungo atabasha kugaragaza inkomoko yawo mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganywa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Kuri iki cyaha, amategeko ateganya igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshatu.

    Iperereza kuri aba bafashwe rigaragaza ko bagiye bakoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu gutaka 'gateaux’ n’indabo byo mu birori bitandukanye maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok, Instagram na YouTube.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 19 Ukuboza 2025 ubwo yanasobanuraga byinshi ku itabwa muri yombi ry’aba, Dr. Murangira B. Thierry yibukije ko RIB itazihanganira na gato ibikorwa byose bisuzuguza ifaranga ry’Igihugu, haba mu kurimbisha, mu kwishimisha, mu gutanga impano cyangwa mu kugaragaza ubukungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yagize ati 'Abantu bose basabwa kubireka burundu, kuko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.'

    Yanashishikarije abaturage kujya batanga amakuru aho babonye cyangwa bakeka ibikorwa nk’ibyo, agaragaza ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu kurwanya ibyaha no kubungabunga ubukungu bw’Igihugu.

    Prophet Joshua dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha

    Source : http://isimbi.rw/dosiye-y-ikirego-cya-prophet-joshua-ukurikiranyweho-kugayisha-ifaranga-ry-u.html

  • Adel Amrouche yasuye abakinnyi bane b’Amavubi bakina i Burayi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche yasuye abakinnyi bane b’abanyarwanda bakina muri Azerbaijan barangajwe imbere na Mutsinzi Ange Jimmy.

    Ni mu rwego rwo kureba aba bakinnyi uburyo bahagaze kugira ngo aganire nabo cyane ko bamwe batarakinira ikipe y’igihugu anabaganirize babe bakwemera kuzaza gukinira Amavubi.

    Mu bakinnyi yabonanye nabo barimo myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ukinira Zira FK, we asanzwe ari umukinnyi uhamagarwa ndetse unabanzamo mu Mavubi.

    Abandi bakinnyi batatu bakaba bavukana aho bavuka kuri se w’umunyarwanda, nabo bakina mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan.

    Umwe ni rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK akaba yari yanahamagwe mu Kwakira 2025 ariko ntiyitabira ubutumire kuko yahise agira imvune yatumye ataza.

    Impanga ye Joy-Slayd Mickels ikaba yo ikinira Karvan Yevlakh kimwe n’umuto muri bo Leroy Mickels ukinana na Mutsinzi Ange muri Zira FK babonanye n’umutoza Adel Amrouche.

    Amakuru avuga ko atagarukira aha ahubwo ari bukomeze agasura n’abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi.

    Joy-Slayd Mickels (ubanza ibumoso), Leroy Mickels (ukurikiraho wa mbaye nimero 28), Adel Amrouche (wa gatatu), Mutsinzi Ange Jimmy (wa kabiri uturutse iburyo) na Joy-Lance Mickels (ubanza iburyo) ubwo bari basuwe n’umutoza

    Source : http://isimbi.rw/adel-amrouche-yasuye-abakinnyi-bane-b-amavubi-bakina-i-burayi.html

  • Ish Kevin yatumiwe mu iserukiramuco ryo kwerekana ubudasa bwa Afurika #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ish Kevin uri mu bagezweho mu Rwanda yatumiwe kuzasusurutsa abazitabira iserukiramuco ryiswe 'Africa Mother Festival’, rigamije kwimakaza umuco nyafurika mu ngeri zawo zose bigiye kubera i Kigali.

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na Karl Lewis, Umuyobozi Mukuru wa Africa Mother Festival, yagaragaje ko iyi festival itagenewe itsinda runaka gusa, ahubwo igamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zose, baturuka mu bihugu bitandukanye batuye mu Rwanda n’abandi bazaturuka hanze yarwo.

    Karl Lewis yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye Ish Kevin atoranywa nk’umwe mu bahanzi bazatarama muri iri serukiramuco, ari uko ahagarariye neza urubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu njyana ye ya Hip Hop no mu buryo yitwara mu buhanzi bwe, rimwe na rimwe bugaragaramo ubutumwa bushishikaje kandi bwigisha.

    Ati 'Ish Kevin ni umuhanzi ukundwa n’urubyiruko cyane kubera ubutumwa bwe bwigisha, bukurura urubyiruko ndetse n’umuziki w’injyana zigezweho.'

    Yanongeyeho ko Ish Kevin afitanye umubano wa hafi n’umuhanzi w’Umunya-Gabon ukorera mu Rwanda witwa Bibiboi ndetse aba bombi bakaba baranakoranye ku mishinga y’indirimbo itandukanye.

    Uyu muyobozi yemeje ko Bibiboi na we azatarama ndetse hakaziyongeramo abandi bahanzi bakomeye baturutse muri Gabon, barimo Gemstone wageze mu Rwanda vuba aha, ndetse n’abandi bazaturuka muri Côte d’Ivoire, Tchad na Centrafrique.

    Iri serukiramuco riteganyijwe kuba tariki ya 24 Ukuboza 2025, rikabera ahazwi nko kuri Copenhagen, Kicukiro mu murenge wa Niboye, inyuma ya Maison Noir.

    Africa Mother Festival ifite intego yo guteza imbere umuco nyafurika mu buryo butandukanye burimo umuziki, ubuhanzi, ibiribwa gakondo, imbyino, ubukorikori n’imigenzo, byose bigahurizwa mu birori bigezweho.

    Nk’uko Karl Lewis yabivuze, iri serukiramuco rigamije no kwizihiza ubumwe bw’Abanyafurika no kugaragaza Afurika nk’umugabane wishimye, uhuje abantu kandi wuje umuco wihariye ku isi.
    Itike yo kwinjira iri ku mafaranga ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe uzayagura ku muryango azaba ari ibihumbi cumi na bibiri.

    Ish Kevin yatumiwe mu iserukiramuco ryo kwerekana ubudasa bwa Afurika

    Source : http://isimbi.rw/ish-kevin-yatumiwe-mu-iserukiramuco-ryo-kwerekana-ubudasa-bwa-afurika.html

  • Myugariro wa Rayon Sports yakuwe mu Nzove yihutanwa mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Youssou Diagne yakuwe mu myitozo y’iyi kipe yihutanwa mu bitaro nyuma y’imvune y’ukuboko yagize.

    Ni imvune yagiriye mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025 mu Nzove.

    Youssou Diagne usanzwe ukina mu bwugarizi bw’iyi kipe ntabwo yasoje imyitozo kuko yaje kugira imvune y’ukuboko kw’iburyo aho n’igufa ryatandukanye.

    Yahise ajyanwa mu Bitaro bya Legacy, akaba agomba kumara igihe hanze y’ikibuga adakina.

    Diagne si we mukinnyi wa mbere wa Rayon Sports ugize ikibazo cy’imvune y’ukuboko kuko na Ndikumana Asman na we aheruka gukiruka imvune y’ukuboko yagiriye ku mukino wa Singida Black Stars.

    Youssou Diagne yagize imvune ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/myugariro-wa-rayon-sports-yakuwe-mu-nzove-yihutanwa-mu-bitaro.html

  • Umunyamakuru Muzehe Gakuru yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Radio1, Muzehe Gakuru yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, kubera gutanga Sheki itazigamiye.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Muzehe Gakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye y’arenga miliyoni 6Frw nk’uko yabyemereye IGIHE.

    Ati 'Ni byo yatawe muri yombi nyuma yo gutumizwa inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku kirego akekwaho cyo gutanga sheki itazigamiye ya 6.050.000 Frw. RIB iragira abantu inama yo kujya bitaba RIB igihe ibatumije kubw’impamvu y’iperereza kuko biteganywa n’itegeko. Burya kandi bitanga n’amahirwe yo kuba wakurikiranwa udafunze, kuko Ubugenzacyaha buba bwakubona igihe cyose bugushakiye.”

    Dr. Murangira yavuze ko uwareze Muzehe Gakuru yavuze ko nyuma yo kubona ko sheki yahawe itazigamiye yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumuhe ubutabera, kuva icyo gihe hahita hatangira iperereza.

    Muzehe Gakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ingingo ya 126 y’itegeko nimero 060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu bikorwa byo gutanga sheki itazigamiwe abizi, kubikuza ku bw’uburiganya amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye mafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye, cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga, gutanga sheki yahawe n’undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheke.

    Muzehe Gakuru yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-muzehe-gakuru-yatawe-muri-yombi.html