Category: Uncategorized

  • Igisamagwe ntigishiturwa na buri jwi mu byatsi – The Ben yavuze amagambo akomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yavuze ko hari impamvu yatumye amara igihe acecetse adashyira hanze indirimbo, gusa ngo igihe kirageze ngo ibintu bisubire mu buryo.

    Ni amagambo uyu muhanzi yatangaje mbere yo gushyira hanze indirimbo ye nshya itegerejwe na benshi yise ‘Indabo Zanjye’.

    The Ben ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi banafite igikundiro bitewe n’ijwi rye rinyura benshi n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze bunyura cyane abari mu rukundo.

    Mu gihe yitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya, The Ben yavuze ko hari impamvu yari amaze igihe yaracecetse kandi ko Igisamagwe (Tiger) nk’uko akunda kwiyita kidakurikira buri jwi ryose.

    Ati “Ni cyo gihe ngo Isi imenye itandukanyuro riri hagati y’ikirango (brand) n’igicucu (shadow). Hari impamvu nagumye ncecetse… Ntabwo Igisamagwe gishiturwa na buri jwi mu byatsi. Ariko kuba mwarakoze kugira ngo mbyiteho, birakwiye ko buri kimwe nkisubiza mu mwanya wacyo.”

    Atangaje ibi mu gihe yitegura gushyira hanze indirimbo ‘Indabo Zanjye’ yasohoka isa n’isaha guhera aka kanya cyane ko ku wa Mbere w’iki cyumweru yavuze ko azayisohora bitarenze iminsi 5.

    The Ben akaba ari mu myiteguro y’igitaramo NU-Year Groove azakora tariki ya 1 Mutarama 2026 azahuriramo na Bruce Melodie wasohoye indirimbo ‘Munyakazi’ ku munsi wo ku wa Gatatu ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 450.

    The Ben aritegura gushyira hanze indirimbo ‘Indabo Zanjye’

    The Ben yavuze ko igihe kigeze ngo asubize buri kimwe mu mwanya wacyo

    Source : http://isimbi.rw/igisamagwe-ntigishiturwa-na-buri-jwi-mu-byatsi-the-ben-yavuze-amagambo-akomeye.html

  • Muyoboke Alex arashima ukwizera umuhanzi we The Ben agira #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Sunday Choice Live, umuyobozi wa East African Promoters, Muyoboke Alex, yashimangiye ko umuhanzi The Ben ari umwe mu bahanzi bagaragaza ukwiyegurira Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho yavuze ko afite umuco wo guhagarika ibyo arimo cyangwa akabyuka agasenga buri saa cyenda.

    Muyoboke Alex yasobanuye ko The Ben yakuriye mu rusengero, bikaba byaragize uruhare runini mu myumvire n'imyitwarire ye kugeza n'uyu munsi. Yagize ati: 'Iyo ageze saa cyenda, The Ben ashobora guhagarika byose ari gukora, yaba ari mu kazi cyangwa ahandi, agafata umwanya wo gusenga. Ni ikintu yitaho cyane kandi kimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.'

    Yakomeje agaragaza ko The Ben atajya abifata nk'umuco wo kwiyerekana, ahubwo abikora mu bwiyoroshye, agaragaza ko gukora iby'ubushake bw'Imana ari byo bimugiramo amahoro n'umunezero, kurusha icyubahiro cyangwa ibyamamare byo ku Isi.

    Ibi byatangajwe mu gihe The Ben akomeje kwigaragaza mu bikorwa by'ivugabutumwa binyuze mu muziki. Mu ijoro ryakeye, yifatanyije na Gisubizo Ministries mu gufata amashusho y'indirimbo nshya bakoranye bise 'Dore Yaraye Ibicumuro', indirimbo ishingiye ku butumwa bwo kwihana, imbabazi n'icyizere gishya mu Mana.

    Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko The Ben atagarukira gusa ku ndirimbo z'urukundo, ahubwo anafite umutima wo gukoresha impano ye mu gukorera Imana no gutanga ubutumwa bwubaka imitima ya benshi, by'umwihariko urubyiruko rumufata nk'icyitegererezo.

    Muyoboke Alex arashima ukwizera umuhanzi we The Ben agira

    Source : https://kasukumedia.com/muyoboke-alex-arashima-ukwizera-umuhanzi-we-the-ben-agira/

  • Barack Obama yongeye gusangiza Isi indirimbo zamushimishije cyane mu mwaka wa 2025 #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yashyize ahagaragara urutonde rw'indirimbo zamunyuze cyane mu mwaka wa 2025, amaze igihe kinini agira asangiza abantu indirimbo zamunyuze, yakunze mu myidagaduro buri mpera z'umwaka.

    Nk'uko bisanzwe, Obama akoresha imbuga nkoranyambaga ze zirimo X (yahoze ari Twitter) na Instagram, akagaragaza uko umwaka wamugendekeye mu bijyanye n'umuco n'imyidagaduro, by'umwihariko umuziki, filime n'ibitabo byamukoze ku mutima. Ibi bikorwa byakiriwe neza n'abantu benshi ku Isi hose, kuko bigaragaza uruhande rwe nk'umuntu ukunda umuco kandi uha agaciro impano zitandukanye.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga ze, Obama yavuze ko urutonde rwo muri uyu mwaka rugizwe n'indirimbo zinyuranye mu njyana, zirimo hip-hop, pop, R&B, K-pop ndetse n'umuziki wo hirya no hino ku Isi. Yagaragaje ko izi ndirimbo zitamushimishije gusa, ahubwo zanamuherekeje mu bihe bitandukanye by'umwaka, zimufasha kuruhuka no gutekereza neza.

    Ibi byongeye kugaragaza ko Obama adakunda umuziki mu njyana imwe gusa, ahubwo yiyumvamo ibihangano biva mu mico itandukanye, bikagaragaza ubumwe bw'abantu binyuze mu bihangano. Abakunzi be ndetse n'abahanzi batandukanye bakomeje kugaragaza ibyishimo byabo, bamwe bishimira kubona indirimbo zabo ziri kuri uru rutonde.

    Uyu muco Obama yakomeje ushishikariza benshi gukunda umuziki nk'ururimi rusange ruhuza abantu, kandi buri mwaka ugategerezwa na benshi bashaka kumenya ibyo uyu munyapolitiki w'icyitegererezo yaba yarakunze.

    Barack Obama yongeye gusangiza Isi indirimbo zamushimishije cyane mu mwaka wa 2025

    Source : https://kasukumedia.com/barack-obama-yongeye-gusangiza-isi-indirimbo-zamushimishije-cyane-mu-mwaka-wa-2025/

  • Lionel Messi, nyuma yo kuhagira Lamine Yamal akiri uruhinja, bategerejwe kuzahurira mu mukino umwe bahanganye #rwanda #RwOT

    Lionel Messi na Lamine Yamal bagiye guhurira mu kibuga ku nshuro ya mbere mu mateka, kuva hafatwa ya foto yamamaye cyane yafashwe Lamine akiri uruhinja. Ibi bizaba muri Werurwe, ubwo ikipe y'Igihugu ya Argentina n'ikipe y'Igihugu ya Espagne zizaba zicakirana zihanganye mu mukino wa Finalissima, aho Lamine Yamal azaba ahuye n'icyitegererezo cye, Lionel Messi.

    Ifoto yavuzweho byinshi yafashwe mu myaka yashize binyuze mu gikorwa cya UNICEF, cyateguwe mu buryo bwa tombola (raffle) mu gace ka Roca Fonda i Mataró, aho umuryango wa Lamine Yamal wabaga icyo gihe. Abaturage biyandikishaga kugira ngo bafotorwe ku kibuga cya Camp Nou bari kumwe n'umukinnyi wa FC Barcelona.

    Amahirwe yaje kugwa ku muryango wa Lamine, maze batsindira gufotorwa na Lionel Messi ubwe, bari kumwe n'umwana wabo Lamine.

    Umufotozi wa Sport, Joan Monfort, yatangaje uko byagenze agira ati: 'Messi ntiyari azi neza uko afata uwo mwana mu ntoki. Leo ni umuntu utuje cyane. Yari avuye mu rwambariro, ahita asanga mu yindi harimo akabati karimo amazi maze afata nmwana w'uruhinja imbere ye, byari bigoye cyane!'

    Yakomeje agira ati: 'Kuba Lamine yaraje gukura akavamo umukinnyi w'umupira w'amaguru, hanyuma hakabaho n'iyo foto imuhuza n'icyitegererezo cye, ni ibintu by'igitangaza. Ndishimye cyane ko byabaye.'

    Joan Monfort yasoje avuga ko ari ibintu bishimishije cyane kubona inkuru nk'iyi mu mupira w'amaguru wa none, aho byinshi bishingira ku mafaranga n'ububasha, ariko hakabaho n'ibi bihe byuzuyemo amateka, amarangamutima n'ubumuntu.

    Lionel Messi, nyuma yo kuhagira Lamine Yamal akiri uruhinja, bategerejwe kuzahurira mu mukino umwe bahanganye

    Source : https://kasukumedia.com/lionel-messi-nyuma-yo-kuhagira-lamine-yamal-akiri-uruhinja-bategerejwe-kuzahurira-mu-mukino-umwe-bahanganye/

  • Urukiko rwa Romania rwahanishije Wiz Khalifa igifungo cy'amezi 9 azira gukoresha urumogi ku rubyiniro #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Romania rwahamije umuraperi w'Umunyamerika Wiz Khalifa icyaha cyo gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n'amategeko, rumukatira igifungo cy'amezi icyenda. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 18 Ukuboza 2025, gikurikira iperereza ryari rimaze igihe rikomeje.

    Ibyaha aregwa bifitanye isano n'igitaramo yakoreye mu mujyi wa Costinești, mu Ntara ya Constanța, muri Nyakanga 2024, ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Beach, Please! Festival. Muri icyo gitaramo, Wiz Khalifa yagaragaye anywa urumogi ku rubyiniro mu ruhame, ibintu byafashwe nk'iyica amategeko y'igihugu cya Romania.

    Polisi ya Romania yatangaje ko yamufashe nyuma y'icyo gikorwa, ikemeza ko yasanganwe urumogi rungana na garama zirenga 18. Ubushinjacyaha bwongeyeho ko hari ibice by'urumogi byakoreshejwe mu gihe yaririmbaga indirimbo ye izwi cyane 'Young, Wild & Free.'

    Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba ubuyobozi bwa Romania buzasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwakira icyifuzo cyo koherezwa (extradition) kwa Wiz Khalifa, bitewe n'uko ari umuturage wa Amerika kandi adafite aho atuye muri Romania. Icyakora, iki cyemezo cy'urukiko gikomeje kuvugisha benshi mu bakurikirana umuziki n'amategeko ku rwego mpuzamahanga.

    Urukiko rwa Romania rwahanishije Wiz Khalifa igifungo cy'amezi 9 azira gukoresha urumogi ku rubyiniro

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwa-romania-ruhanishije-wiz-khalifa-igifungo-cyamezi-9-azira-gukoresha-urumogi-ku-rubyiniro/

  • Amafoto utabonye Lynda Priya asezerana imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya muri sinema nyarwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Christian Irenge.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025, ni nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira, ni bwo Lynda yambitswe impeta yemera kuzabera Christian umugore.

    Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’inshuti n’imiryango zaba bombi aho bari baje kubashyigikira mu rugendo rushya bagiye gutangira.

    Umuhango w’ubukwe bwabo uteganyijwe tariki ya 8 Gashyantare 2026 ymu gihe umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa 27 Ukwakira 2025

    Lynda na Christian bakaba bari bamaze umwaka n’igice bakundana, babona igihe kigeze cyo kubana aho bazakora ubukwe mu mwaka utaha.

    Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Lynda na Christian

    Bemeranyijwe kuzatandukanywa n’urupfu

    Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/amafoto-utabonye-lynda-priya-asezerana-imbere-y-amategeko-amafoto.html

  • Ntabwo ari gahunda ya Leta! Umugore wa Bien yiyamye abamushyiraho igitutu cyo kubyara #rwanda #RwOT

    Umugore w’umuhanzi Bien-Aimé Baraza, Chiki Kuruka, yatangaje ko atishimiye na gato igitutu gikomeje kumushyirwaho asabwa kubyara nk’aho ari itegeko rusange, agaragaza ko iyo myitwarire ari ukwinjira mu buzima bw’abandi kandi ko bishobora kubagiraho ingaruka mbi mu mitekerereze.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, Chiki yavuze ko arambiwe ibibazo n’ibitekerezo adahwema guhabwa asabwa gusobanura igihe we na Bien bazabyarira umwana.

    Yagaragaje ko akenshi ibyo biganiro birenga imbibi z’ubwubahane, cyane cyane iyo biva ku bantu batamuzi cyangwa babivugiye mu ruhame.

    Nubwo yemera ko hari abamubaza babigambiriye ineza, Chiki yashimangiye ko ibitekerezo byinshi bishingiye ku kwishyira hejuru kwa bamwe no ku ivangura rishingiye ku gitsina.
    Ati 'Nagiye mbona abantu b’igitsina gore n’ab’igitsina gabo babwira Bien ngo ashake undi mugore uzamubyarira. Ibyo ni amagambo asebya kandi adahesha umuntu agaciro.'

    Yongeyeho ko amagambo nk’ayo ashyira hasi umugore akamugira nk’igikoresho cyo kubyara gusa, bakirengagiza ubwigenge bwe, inzozi ze ndetse n’ubumuntu bwe.

    Chiki yanagaragaje ko imyumvire nk’iyi muri sosiyete ikwiye guhinduka, abantu bakumva ko bidakwiye gutuka cyangwa guhohotera ababyeyi mu ruhame, avuga ko n’ibijyanye no gutwita kw’abagore bidakwiye kuba inkuru rusange.

    Ati 'Keretse iyo twihitiyemo kubiganiraho ubwacu, imibiri yacu n’ibyemezo byacu ntibigomba kuba umutungo wa bose.'

    Chiki na Bien bamaze imyaka 11 babana, basezeranye mu 2020. Bombi bagiye bagaragaza ku mugaragaro uko babona ibijyanye n’umuryango no kubyara.

    Nko mu minsi ishize, mu kiganiro Bien yagiranye na podcast yitwa 'Iko Nini’, yavuze ko kuba umubyeyi ari inshingano isaba igihe cyose guhorana ubwitange.

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'All My Enemies Are Suffering’ yavuze ko aramutse abaye umubyeyi, yiteguye gushyira ku ruhande umuziki we kugira ngo yite ku muryango.

    Yashimangiye ko ubugabo bwe butapimwa n’inshingano z’umuco gakondo, ko yiteguye no kuba umubyeyi uguma mu rugo mu gihe Chiki yakomeza akazi ke.

    Chiki yavuze ko hari abasabye umugabo we Bien-Aime kwishakira undi mugore

    Source : http://isimbi.rw/ntabwo-ari-gahunda-ya-leta-umugore-wa-bien-yiyamye-abamushyiraho-igitutu-cyo.html

  • Nari kuba nka Rugaju Reagan – Umuraperi Diplomat #rwanda #RwOT

    Umuraperi wanditse izina mu Rwanda, Diplomat Fasasi yavuze ko iyo aza kuba umunyamakuru wa Siporo yari kuba nka Rugaju Reagan wa RBA kuko abona abikora neza cyane.

    Ibi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI ubwo barimo bitegura umukino wa gicuti Abaraperi baraye batsinzwemo na AJSPOR (Abanyamakuru ba Siporo) ibitego 8-5.

    Diplomat yavuze ko ajya agira akanya ko gukurikirana ibijyanye n’imikino ndetse ko iyo aba umunyamakuru w’imikino yari kuba nka Rugaju Reagan nubwo yari kugorwa no kogeza.

    Ati “Imikino, njya nyikurikira amakuru amwe n’amwe mba nyafite. Iyo mba umunyamakuru wa Siporo nari kuba nka Rugaju (Reagan). Ninkura nzaba nka Rugaju. Kogeza wenda byari kungora ariko gusesengura nari kuba ngenda.”

    Abaraperi bakaba barakinnye n’abanyamakuru ba Siporo mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizaba ku wa 26 Ukuboza 2026 muri Zaria Courts.

    Diplomat wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ikaramu’, ‘Umunsi ucyeye’, ‘Kalinga’ n’izindi ni umwe mu baraperi benshi barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Young Grace n’abandi benshi bazaririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’.

    Diplomat yavuze ko iyo aba umunyamakuru yari kuba nka Rugaju Reagan

    Rugaju Reagan ni umwe mu banyamakuru bahagaze neza mu Rwanda mu bijyanye n’umwuga akora

    Source : http://isimbi.rw/nari-kuba-nka-rugaju-reagan-umuraperi-diplomat.html

  • Umuriro wabuze inshuro 2! Abanyamakuru ba Sports basubiriye abaraperi bitabaje Haruna Niyonzima (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba Sports batsinze abaraperi ibitego 8-5 mu mukino waranzwe n’udushya twinshi.

    Ni umukino wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025 ubera muri Zaria Court.

    Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gutegura no kumenyekanisha Igitaramo “Icyumba cya Rap 2” kizaba tariki ya 26 Ukuboza 2025 n’ubundi kibere muri Zaria Court.

    Ikipe y’Abaraperi yari ifitemo nka Diplomat, Zeo Trap, Jay C, Young Grace yanitabaje kandi Haruna Niyonzima cyane ko na we afite indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly bise “Wicika Intege”.

    Hari kandi abaraperi nka P Fla, Riderman bari baje gushyigikira bagenzi babo nubwo batakinnye.

    Ku ruhande rw’abanyamakuru harimo nka Jado Castar, Ephrem Kayiranga, Hubert na Rusine ba RBA n’abandi.

    Hakiri kare ku munota wa 2 Rusine Didier yatsinze igitego cya mbere ndetse no ku munota wa 4 yongeramo ikindi. Ku munota wa 7 Bertrand yatsinze icya gatatu.

    Nyuma y’iyi minota umukino wahagaze kuko amatara yari yazimye kubera umuriro wagiye ukamara iminota igera muri 20.

    Umuriro ugarutse Abaraperi bagarukanye imbaraga nyinshi bagora AJSPOR, gusa ntibyababujije ko Ephrem Kayiranga abatsinda icya kane.

    Byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko Jay C yahise atsinda igitego ku munota wa 22, ku munota wa 25 Haruna yongeramo icya kabiri ni nako ku munota wa 37 Mironko yatsinze icya gatatu.

    Habura iminota 3 ngo igice cya mbere kirangire, umuriro wongeye kugenda umukino urahagarara. Wagerutse urakomeza amakipe ajya kuruhuka ari 4-3.

    AJSPOR yaje kubona ibindi bitego mu gice cya kabiri aho Gylain yatsinze bibiri na Rusine Didier yongera gutsinda.

    Abaraperi muri iki gice batsindiwe na Haruna Niyonzima ndetse na Zeo Trap. Umukino warangiye ari 8-5.

    Ni ku nshuro ya kabiri AJSPOR itsinda Abaraperi kuko n’umwaka ushize bari bakinnye umukino nk’uyu nabwo abanyamakuru ba Sports bitwara neza.

    Haruna yagoye AJSPOR cyane

    Haruna Niyonzima yatsinze ibitego bibiri

    Zeo Trap yatsindiye abaraperi igitego

    Riderman areba uko bagenzi be batsindwa

    Umuriro wagiye inshuro 2

    Abanyamakuru batakinnye bari baje gushyigikira bagenzi babo

    Wari umukino utoroshye

    AJSPOR yongeye gutsinda Abaraperi

    Source : http://isimbi.rw/umuriro-wabuze-inshuro-2-abanyamakuru-ba-sports-basubiriye-abaraperi-bitabaje.html

  • Ihere ijisho umusore wegukanye umutima w’umunyamakurukazi Aimée Beauté Mushashi #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Aimée Beauté Mushashi wamamaye cyane mu gusoma amakuru ya Televiziyo ku bitangazamakuru bitandukanye, agiye gukora ubukwe.

    Aimée Beauté Mushashi wamamaye cyane cyane kuri TV1, yamaze gushyira hanze urupapuro rw’integuza rw’ubukwe bwe “Save The Date”.

    Uru rupapuro rugaragaza ko ubukwe bwa Mushashi buzaba ku wa 14 Werurwe 2026. Nta bindi byinshi bigaragaraho uretse amazina y’umusore bagiye kurushinga witwa N.Francis.

    Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yagaragaje ishimwe rikomeye yifashishije amagambo aboneka mu Ndirimbo ya Salomo 3:4, ati 'Nabonye uwo umutima wanjye ukunda.'

    Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane kuri TV1 yakoreye kuva mu 2017 kugeza mu 2024. Mbere y’aho mu 2016 yakoreye Radiyo Salus dore ko yanize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga. Hagati ya 2014 na 2016 yakoreye RC Huye.

    Aimée Beauté Mushashi akorana n’ibigo bitandukanye birimo Mashirika, Urunana, Labenevolencia n’ibindi ku mishinga itandukanye.

    Francis amaze igihe akundana na Aimée Beauté Mushashi

    Aimée Beauté Mushashi agiye gukora ubukwe na Francis

    Source : http://isimbi.rw/ihere-ijisho-umusore-wegukanye-umutima-w-umunyamakurukazi-aimee-beaute-mushashi.html