Category: Uncategorized

  • Menya amagambo usabwa Kubwira uwo mwashakanye murangije gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Abakundana babana nk'umugabo n'umugore baba batuye mu ijuru rito.Nyuma yo gutera akabariro rero hari amagambo muba mu gomba kubwirana.

    Amagambo niyo avamo indirimbo ziryoheye amatwi zikanogera abashaka kuzumva no kuzitura abo bihebeye.Niba ufite umukunzi ukaba umukunda, uzafatanya amagambo uruhuri we nayumva azumva ameze nk'indirimbo nziza maze ajye ahora agusaba kuyasubiramo.

    Muri make rero, amagambo ni intwaro ikomeye ituma urukundo rwa babiri ruryoha, ninayo mpamvu kuyakoresha nyuma y'akabariro nk'uko tugiye kubigarukaho ari byiza cyane.

    Niba utarajyaga ubona amagambo ukoresha ubwira uwo mwashakanye nyuma yo gutera akabariro, iyi nkuru ni wowe ireba cyane cyane.Niba warabikoraga kandi uyu niwo mwanya ngo ubinoze.

    DORE AMAGAMBO MEZA YO GUKORESHA

    1. Wooow ! Mbega ukuntu byari byiza we.

    Iri ni ijambo rito , ryoroshye kurivuga kandi ryiza cyane.Iri jambo rituma uwo mwabikoranye yumva anezerewe cyane.Musome ku munwa, umwitegereze mu maso hanyuma urebe uko yifata.

    2. Urakoze utumye niyumva nk'udasanzwe.

    Abantu iyo bamaranye igihe batangira gufata imibonano mpuzabitsina nk'inzira yo gushimirana hagati yabo.Ku mubwira aya magambo bituma ahorana akanyamuneza.

    3. Ndumva ntakuvaho.

    4.Nkunda uburyo uteye.
    Umukunzi mwiza , yishimira uko mugenzi we ateye, rero ntuzarambirwe kumubwira iri jambo.

    5.Ese nkore iki ngo twongere tubikore?

    Iri jambo rituma yumva ko wishimye Koko, bigatuma ahorana umutima mwiza kuri wowe ndetse mwakongera kubikora akanezerwa.

    6.Utuma numva ndiho.

    7.Wankoreye massage ugera no ku igufa.

    Umugore wawe cyangwa umugabo wawe , mushimire buri kimwe agukorera.

    Aya nandi nawe Uzi, ushobora kuyakoresha mu gakomeza kuryoherwa n'ubuzima.

    The post Menya amagambo usabwa Kubwira uwo mwashakanye murangije gutera akabariro appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-amagambo-usabwa-kubwira-uwo-mwashakanye-murangije-gutera-akabariro/

  • Umuhanzi Jay Melody yasezeye umuziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wamamaye muri muzika ya Tanzania Jay Melody yatangarije abakunzi be ko avuye muri muzika abyandika mu magambo abiri gusa.

    Anyuze kuri Story ye ya Instagram, Jay Melody yagize ati:' Mvuye muri muzika'. [ I guit music ].

    Aya magambo ya Jay Melody yatangaje abakunzi be bamwe abandi arabababaza kubera igihe cyabo bamuhaye mu myaka 3 ishize ubwo yakoraga indirimbo 'Nakupenda' ikamamara cyane muri Afurika.

    Jay wasoje iri jambo na Emoji ishimira, ntabwo yigeze avuga impamvu yatumye asezera umuziki yatangiye akunze , ndetse nta n'amakuru yisumbuye yigeze atangazwa n'uwariwe wese ngo agaragaze impamvu Melody yawusezeye.

    Bamwe mu bakunzi ba muzika muri Tanzania batekereje ko hashobora Kuba ari indirimbo nshya ashaka gushyira hanze akaba arimo kiyicira inzira.

    Nk'uko bigaragara kuri konti ye ya YouTube, Jay Melody yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu mezi 4 [ Ane ], nayo ni indirimbo y'amajwi.

    Melody yamamaye mu ndirimbo zirimo ; Sugar , Nakupenda , Nitasema, na Puuh'.

    The post Umuhanzi Jay Melody yasezeye umuziki appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-jay-melody-yasezeye-umuziki/

  • Amakuru mashya! APR yirukanye abatoza bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'abagore ya APR mu mukino wa Volleyball yahisemo gutandukana n'abatoza ba yo nyuma y'umusaruro utari mwiza bagize mu mwaka w'imikino wa 2023.

    Iyi kipe yari imaze kuba ikipe itinyitse mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, yaje gutungurwa na RRA WVC iyitwara igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma w'irushanwa.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bw'iyi kipe butishimiye umusaruro w'abatoza aho bwahise bunatekereza gukora impinduka.

    Bidateye kabiri, iyi kipe y'ingabo z'igihugu yaje kongera kugira umusaruro mubi mu mikino y'Akarere ka 5 yabereye mu Rwanda mu Gushyingo uyu mwaka, aho itabashije kugera ku mukino wa nyuma yatsindiwe muri 1/2 na Piepeline yo muri Kenya yaje no kwegukana iki gikombe.

    Ubuyobozi bwa APR WVC bukaba bwafashe umwanzuro wo gutandukana n'abatoza ba yo bahereye ku mutoza mukuru, Siborurema Florien, umwungiriza we Umutesi Marie Josée ndetse n'umuganga w'ikipe, Uwibambe Angelique.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-apr-yirukanye-abatoza-bayo/

  • Bitunguranye Rayon Sports nyuma yo kumara imikino 2 itabona intsinzi ubuyobozi bwafashe umwanzuro ukomeye nubwo abafana bamwe batawumva neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bitunguranye Rayon Sports nyuma yo kumara imikino 2 itabona intsinzi ubuyobozi bwafashe umwanzuro ukomeye nubwo abafana bamwe batawumva neza

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yanganyije n'ikipe ya Kiyovu Sports igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Ikipe ya Rayon Sports yatangiye irusha cyane Kiyovu Sports ariko ku makosa akomeye y'abakinnyi ba Rayon Sports ihita itsindwa igitego n'ikipe ya Kiyovu Sports ku cyishyura biba ingora bahizi dore ko cyabonetse mu minota ya nyuma.

    Nyuma y'uyu mukino wa kabiri ikipe ya Rayon Sports imaze itabona intsinzi, ubuyobozi bwahise bukora inama bwemeza ko umutoza Mohamed Wade araguma kuba umwungiriza ariko bagiye gutangaza umutoza mushya mukuru.

    Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bifuzaga ko Wade agumana ikipe nk'umutoza mukuru gusa ubuyobozi bureberera iyi kipe bwemeje ko uyu mutoza atakomeza gutoza nk'umutoza mukuru wa Rayon Sports ahubwo hagiye kwemezwa undi ukomeye.

    Source : https://yegob.rw/bitunguranye-rayon-sports-nyuma-yo-kumara-imikino-2-itabona-intsinzi-ubuyobozi-bwafashe-umwanzuro-ukomeye-nubwo-abafana-bamwe-batawumva-neza/

  • Umushabitsi Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y'amavuko Ssemwanga uwahoze ari umugabo we wapfuye #rwanda #RwOT

    Zarinah Hassan wamamaye nka Zari Hassan yifurije  nyakwigendera Ivan Don Ssemwanga wahoze ari umugabo we isabukuru nziza y'amavuko avuga ko abamalayika barikumwe nawe.

     

    Ibi Zari Hassan yabigaragarije kumbuga Nkoranyambaga ze ubwo yafataga umwanya akifuriza isabukuru nziza y'amavuko, uwahoze ari umugabo we agapfa witwa Ivan Don Ssemwanga.Uyu mugore , yafashe amafoto yabo yo mu bihe byatambutse bari kumwe yongera kwiyibutsa ibihe bagiranye  abarinayo akoresha kumbuga nkoranyambaga ze.

     

     

    Mu magambo ya Zarinah aka Zari The Boss Lady, yagize ati:'Ibigwi ntibisaza.Isabukuru nziza.Isabukuru nziza. Twizereko Abamalayika bari kwishimana nan awe'.

     

    Zari yongeye kwibuka umugabo we nyuma y'imyaka 6 apfuye , dore ko yavuye mu mubiri tariki 25 Gicurasi 2017.Amakuru avuga ko uyu mugabo wari umukire, yapfuye azize indwara ya 'Stroke'.

     

    Uyu mugabo yaguye mu Bitaro bya Steve Biko Hospital muri Pretoria mu masaha ya mu gitondo akihagezwa.Mbere y'uko apfa, yabanje kujyanwa kwa muganga avayo hashize ibyumweru bibiri [2], arwara umutima abona gusubizwa kwa muganga.

     

    Ssemwanga, yapfuye ku mwaka 40. Yasize abahungu 3 yabyaranye na Zari Hassan mbere y'uko bahana gatanya.Abo bana ni ; Pinto , Raphael na Quincy kugeza ubu barakuze.

     

    Ubwo Don yapfaga , Zari Hassan yifatanyije n'umuryango we abisangiza abamukurikira kuri Instagram.Mu butumwa yasangije abamukurikira icyo gihe yagize ati:

     

    'Imana ikunda abo badasanzwe, kandi nawe niko wari umeze, ntekereza ko arinacyo yo ubwayo yagushakiye.Wakoze kuri benshi urabafasha, wakoze ibidasanzwe kandi ndibuka umbwira ngo 'Ubuzima ni buto, reka mbeho uko mbyifuza'.Iyi saha y'umwijima haricyo isobanuye kuki wambwiye aya magambo?.

     

    'Kubana bawe wari intwari.Uwigeze kuba mubuzima bwawe wese azi uburyo udasanzwe.Uzakumburwa kandi uzibukwa imyaka myinsh. Wari Ivan The Great ! Uruhukire mu mahoro DON'.

     

    The post Umushabitsi Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y'amavuko Ssemwanga uwahoze ari umugabo we wapfuye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umushabitsi-zari-hassan-yifurije-isabukuru-nziza-yamavuko-ssemwanga-uwahoze-ari-umugabo-we-wapfuye/

  • Ireme ayoboye abandi mu matora y’irushanwa Ka… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere iri rushanwa riri kubera mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abahanzi mu muziki wa Karaoke gutera imbere.

    Imibare yafashwe ku rubuga rwa Noneho Events igaragaza ko Ireme ufite Nimero 6 ariwe uri ku mwanya wa mbere n’amajwi 1,339 ni mu gihe Delicious [Nimero 23] ari ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 1,007.

    Christella [Nimero 15] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 489, ni mu gihe Hyguette [Nimero 13] wari umaze iminsi ahagaze neza mu majwi ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 428. Akurikiwe na Melodie Jazz [Nimero 26] uri ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 312.

    Tricks niwe uri ku mwanya wa Gatandatu n’amajwi 311, Alain Manzi ari ku mwanya wa Karindwi n’amajwi 309, Gaju [Nimero 19] ku mwanya wa Munani n’amajwi 300, Iris ufite Nimero 28 ari ku mwanya wa Cyenda n’amajwi 28 ni mu gihe Tessy [Nimero 2] ari ku mwanya wa cumi n’amajwi 268.

    Muri rusange iri rushanwa rihatanyemo abaririmbyi 25 ba Karaoke. Umuyobozi wa Alaphat Entertainment Ltd, Nkuramuruge Alaphat, iri gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda, ko bamaze kurangiza icyiciro cya mbere cy'iri rushanwa, ko bagiye gutangira icyiciro cya kabiri guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 kuri Craft Art i Remera, no ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.

    Yavuze ko mu gihe cya mbere 'hagaragara impano zidasanzwe harimo nk'uwitwa Muriro washyuhije abantu ku rwego rwo hejuru'.

    Igice cya mbere cy'iri rushanwa, cyaranzwe n'amatsinda atanu ya mbere yaragaje ubuhanga bwayo mu kuririmba indirimbo zinyuranye.

    Nkuramuruge Alaphat avuga ko muri aba bose, abakobwa barimo nka Christella, Bijou na Gaju bagaragaje 'kwishimirwa ku rubyiniro muri iri rushanwa'.

    Yanavuze ko mu bandi bamaze kwigaragaza cyane muri iri rushanwa harimo Fiston Rich watunguye abantu 'agaragaza ubuhanga bwinshi'.

    Muri uru rugendo rwo gushakisha abahanga muri Karaoke, bifashishije Akanama Nkemurampaka kagizwe n'abarimo umuraperi Young Grace, umukinnyi wa filime Shaffy n'abandi bahurije hamwe intego yo kugaragaza umuririmbyi mwiza wa Karaoke.

    Iki gikorwa kibera mu tubari tunyuranye, cyitabirwa cyane n'abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro nka Dr Nsabi, Nyambo, Clapton Kibonke, 'Digidigi' n'abandi.

    Nkuramuruge Alaphat aherutse kubwira InyaRwanda ko bateguye iri rushanwa bagamije guhesha agaciro abakora umwuga wo kuririmba bubakiye kuri Karaoke.

    Ati 'Twateguye irushanwa tugamije guha agaciro abakora umurimo wo kuririmba Karaoke no kurushaho kuyikundisha Abanyarwanda ndetse hanavumburwa izindi mpano nshya.'

    Umusore/Umugabo uzegukana irushanwa azambikwa ikamba ryanditseho Karaoke King 2023 n'amazina ye anahembwe Miliyoni 2 Frw.Kimwe n'umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 2 Frw, anambikwe ikamba.

    Hazatangwa kandi ibihembo ku musore cyangwa se umukobwa uzakundwa mu irushanwa (People's Choice) uzahembwa Miliyoni 1 Frw. Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com. 

    Kanda hano ubashe gutora uwo ushyigikiye muri iri rushanwa


    Abakinnyi ba filime Dr Nsabi, Aisha Inkindi na Miss Nyambo bitabiriye ibikorwa byo guhitamo umuririmbyi mwiza wa Karaoke 

    Ibikorwa bya Karaoke King and Queen bibera mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali

     

    Umuyobozi wa Alpha Entertainments, Alaphat yavuze ko ibikorwa by’iri rushanwa bimaze kugaragaza impano nyinshi

     

    Ireme ufite Nimero 6 niwe uri ku mwanya wa mbere mu majwi yo mu irushanwa Karaoke King and Queen







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137552/ireme-ayoboye-abandi-mu-matora-yirushanwa-karaoke-kingqueen-2023-137552.html

  • Nyakwigendera Zahara yararize cyane ubwo yari mu gitaramo cye cyanyuma #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyizwe hanze, ubwo umuhanzikazi Zahara wamamaye mu ndirimbo'Loliwe' yari mu Mujyi wa Cap Town ari kuririmba mu gitaramo cya nyuma, yasutse amarira kuva icyo gihe asezera urubyiniro.

     

    Mu byumweru bike mbere y'uko apfa, Zahara yataramiye mu Mujyi wa Cap Town.Muri iki gitaramo, uyu muhanzikazi yagaragaje amarangamutima menshi cyane kugeza n'ubwo arize.Uyu muhanzikazi wari wambaye ikanzu y'ubururu yafatanyije n'abafana kwishima gusa bizakurangira aguye muri Afurika y'Epfo.

     

    Zahara yafashe umwanya arekeraho kuririmba , agaragara nkurimo guterekeza cyane arinako amarira ava mu maso akagwa hasi arira nk'umwana muto nk'uko byatangajwe n'inshuti ye magara Afiba yari yitabiriye iki gitaramo.

     

    Inshuti ya hafi ya Zahara yari yitabiriye igitaramo yitwa Afiba, yatangaje ko, Zahara yababwiye ko atameze neza, abasaba kumujyana kwa muganga.Afiba yagize ati:'Nagize amahirwe yo kuba umutangabuhamya w'igitaramo cyawe cyanyuma [Your Last Perfomance], cyari gitandukanye , cyuzuye amarangamutima gusa, no kuremererwa.Nararize cyane'.

     

    Afiba inshuti ya hafi ya Zahara yakomeje kugaragaza ko uwo mugoroba , Zahara atongeye gusubira ku rubyiniro , ahubwo ko yahise ataha kuva icyo  gihe ntiyongere gukora igitaramo cyangwa ngo agire icyo yitabira.Haciyeho iminsi mike, uyu muhanzi ajyanwa kwa muganga ari naho yahumekeye umwuka we wanyuma.

     

    Tariki 29 Ukwakira 2023, umuryango wa nyakwigendera, watangaje ko ubuzima bwe butameze neza cyane kuko yari arwaye indwara yafashe umwijima.Icyo gihe umuryango we watangaje ko bamutwaye kwa muganga arembye afite n'uburibwe.

     

    I had an opportunity to witness your last performance and it was so different, so emotional and so heavy.

    I cried my heart out — you told me you were not feeling too well and we rushed to the hotel.

    We cancelled the plans of the rest of the evening because you wanted to take… pic.twitter.com/SyVSh94Mpx

    — Afiba  (@afiba_m) December 12, 2023

    The post Nyakwigendera Zahara yararize cyane ubwo yari mu gitaramo cye cyanyuma appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyakwigendera-zahara-yararize-cyane-ubwo-yari-mu-gitaramo-cye-cyanyuma/

  • Umurwenya Nyaxo nabo bari bafungiwe hamwe barekuwe #rwanda #RwOT

    Kanyabugande Olivier wamamaye mu Rwanda kubera amashyengo agira yamaze kurekurwa.

    Inkuru dukesha Igihe avuga ko Nyaxo nabo bari bafunganwe mu Burundi barekuwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2023.

    Kanyabugande Olivier waburaga iminsi mike ngo yuzuze ibyumweru bibiri muri gereza byavugwa ko atari nziza , yamaze kurekurwa arataha.

    Amakuru avuga ko Nyaxo yafatiwe i Burundi hamwe n'abandi bose bagahita bafungwa.Aba bafashwe tariki 2_3 Ugushyingo 2023.

    Icyatumye aba bafungwa ntabwo cyavuzweho rumwe na cyane ko nta rwego na rumwe rwigeze rugaruka ku ifungwa ryabo.

    The post Umurwenya Nyaxo nabo bari bafungiwe hamwe barekuwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umurwenya-nyaxo-nabo-bari-bafungiwe-hamwe-barekuwe/

  • Rubavu: Abapolisi bahawe amahugurwa yo kuroho… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023 abapolisi 10 bakorera mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri abera mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. 

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda na Carabinieri yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y'ubumenyi mu byo koga no gucubira mu mazi (Scuba Diving Centre) giherereye i Genoa mu Butaliyani.

    Bahawe ubumenyi mu bijyanye no gushakisha mu mazi abantu cyangwa ibikoresho byarohamye, ubushobozi bwo gutabara byihuse, kurohora ibyarohamye hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe mu kuzamura ibiri mu bujyakuzimu burebure.

    Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, uyobora ishami ry’umutekano wo mu mazi wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko amahugurwa abapolisi basoje uyu munsi azabafasha kuzuza neza inshingano zo gucunga umutekano wo mu mazi.

    Yagize ati: 'Amahugurwa abapolisi basoje uyu munsi, ni igice gisoza icyiciro cya mbere cy'amahugurwa yisumbuye yo gucunga umutekano wo mu mazi. Bahawe ubumenyi bwiyongera ku byo bigishijwe mu bika byabanjirije aya mahugurwa, 

    Buzabafasha kuzuza inshingano neza no gukoresha ibikoresho kabuhariwe mu kurengera ubuzima bw'abakoresha amazi mu gihe haba habaye impanuka no kurohora ibintu byarohamye haba habona cyangwa mu mwijima.'

    ACP Mwesigye yashimiye Abataliyani bahuguye abapolisi bo mu Rwanda

    ACP Mwesigye yashimiye ubufatanye bukomeye buri hagati ya Polisi y'u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani, ku bw'umusaruro bukomeje gutanga mu bijyanye no guhanahana ubumenyi by'umwihariko mu bijyanye n'umutekano wo mu mazi.

    Yashimiye abahuguwe ku bw'umwete na disipulini byabaranze mu gihe cy'amahugurwa, abasaba kuzahoza ku mutima ibyo bungukiye mu mahugurwa kandi bagakomeza gukorera hamwe nk'ikipe kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo ka buri munsi.

    Yashimiye abarimu batanze amahugurwa ku bw'umusanzu wabo w'indashyikirwa, anashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga budahwema gutanga bubagezaho ibikenerwa byose ngo amahugurwa agende neza.

    Lt. Colonel Luca Falcone uyobora Ishami rya Scuba Diving Center, yashimiye abahawe amahugurwa umurava n’imyitwarire myiza byabaranze muri aya mahugurwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri bayamazemo.

    Yavuze ko amahugurwa ku bijyanye n'umutekano wo mu mazi azakomeza aho hazakurikiraho icyiciro cy'amahugurwa abaha ubumenyi bwo kuzifashisha mu kwigisha bagenzi babo.

    Muri uyu muhango, abahuguwe bagaragaje imyitozo yaranzwe na tekinike zitandukanye zirimo izo gushakisha abantu n'ibintu byarohamye no kurohora moteri y'ubwato ku ndiba y'amazi hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe.

    Abapolisi bahawe amahugurwa berekanye ubumenyi bungukiyemo

    Abapolisi bo mu gihugu cy’u Butaliyani nibo bahuguye abapolisi bo mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137551/rubavu-abapolisi-bahawe-amahugurwa-yo-kurohora-abantu-nibintu-biremeye-137551.html

  • RIP Emmanuel! Abaturage bashenguwe n'urupfu rwa Gitifu w'Umurenge wa Rugera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaturage benshi bo mu karere ka Nyabihu, bashenguwe n'urupfu rwa Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, witabye Imana azize uburwayi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y'urupfu rwa Byukusenge bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye. Yaguye mu bitaro bya CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.

    Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka wa 2021, abamuzi bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n'abaturage ku buryo n'ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y'imbere.

    Byukusenge yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n'ubundi yarabanje kuyobora uwa Muringa n'Umurenge wa Rurembo, yose yo mu Karere ka Nyabihu. Atabarutse asize umugore n'abana batanu.

    Source : https://yegob.rw/rip-emmanuel-abaturage-bashenguwe-nurupfu-rwa-gitifu-wumurenge-wa-rugera/