Rutahizamu ukomeye cyane byavugwaga ko aje gukinira ikipe ya APR FC yabihakanye yivuye inyuma ahubwo yemeza ko agiye kurega abanyamakuru bo mu Rwanda bafite ibihuha byinshi
Ku munsi w'ejo hashize nibwo hasohotse amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Uganda Militoni Kalisa ariko ibi kugeza ubu ntabwo ari byo.
Mu kiganiro uyu rutahizamu w'umugande yagiranye na Flash FM yatangaje ko ibivugwa ko agiye kuza gukina mu Rwanda ari ibihuha ndetse ko ngo abanyamakuru bo mu Rwanda abarambiwe bitewe n'ibyo bakomeza kugenda bamuvugaho kandi atari byo. Uyu mukinnyi yanatangaje ko ashobora kurega aba banyamakuru barimo gukwirakwiza ibi bihuha.
Ntabwo ari ubwa mbere bivuzwe ko Militoni Kalisa agiye kuza mu Rwanda dore ko mbere yuko Shampiyona itangira uyu mukinnyi yavuzwe muri Kiyovu Sports ndetse no muri APR FC ariko birangira bitabaye.
Agezweho: Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Arsenal FC ari kubarizwa i Kigali mu Rwanda.
Myugariro Jurriën David Norman Timber w'ikipe ya Arsenal FC yo mu gihugu cy'u Bwongereza akaba n'umukinnyi ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu ya Netherlands ari mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko ruzageza ku cyumweru.
Jurriën David Timber yageze mu Rwanda aho uyu mukinnyi yazanye n'umukunzi we akaba yaje gusura u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Amafoto ya Timber wageze mu Rwanda aho yanahuye n'umunyamakuru Jean Luc:
Umutoza wa Rayon Sports by’agateganyo, Mohamed Wade avuga ko we afite amasezerano ibyo kuba iyi kipe ishaka undi mutoza bitamureba.
Muri Kanama 2023 ni bwo Rayon Sports yemeje Umunya-Maurtania, Mohamed Wade nk’umutoza wungirije Yamen Zelfani wari umutoza mukuru.
Mu Kwakira 2023, Rayon Sports yatandukanye na Yamen Zelfani maze Wade asigarana ikipe by’agateganyo, atoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 yari isigaye.
Rayon Sports ikaba irimo ishaka umutoza mushya mukuru ugomba gutangirana n’imikino yo kwishyura.
Wade abajijwe niba yiteguye kongera kuba umutoza wungirije, yavuze ko ibyo bitamureba, we areba ibibera mu kibuga n’amasezerano afite.
Ati “Ibyo mwabibaza ubuyobozi. Njyewe ndeba ibibera mu kibuga, reka mbisubiremo njye mfite amasezerano, uzaza, uwo bashaka njye ntabwo bindeba, njye mfite amasezerano yanjye kandi ndayubaha.”
Yatoje Rayon Sports imikino 11 ya shampiyona, atsindamo 6 anganya 3 atsindwa 2. Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27 mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.
Umugwaneza Evanice, Umukozi w'Intara y'Amajyepfo unafite mu nshingano guhuza ibikorwa by'Itorero akaba yaje ahagarariye Guverineri, yagize ati' Nyakubahwa Guverineri yantumye ati' uze undebere hamwe twatangirije igikorwa, ese byarakomeje cyangwa byarahagaze? Ese ba bahungu n'Abakobwa banjye baracyafite umurava, baracyafite urukundo rw'Umurimo?, Baracyafite Umuco'?. Nagira ngo mbabwire ko icyo ngiye kujyana ni 'YEGO'. Ibyo byose murabifite, mwarengejeho n'ibindi'.
Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi. Iminsi yasibye kugera aha hantu wayibarira ku ntoki.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wagiye ugaragara kenshi ahakorerwa ibi bikorwa kuva bitangiye, yashimiye Urubyiruko ruri ku rugerero ibikorwa rwakoze, abibutsa ko ari ishema kuri rwo ndetse n'Igihugu. Yashimiye kandi buri wese wagize uruhare mu byakozwe, asaba uru rubyiruko gukomera ku muco w'Ubutore, gushyira hamwe imbaraga mu kubaka Igihugu baharanira gusigasira ibyagezweho.
Uru rubyiruko, mu butumwa rwatanze rwashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul we Mutoza w'Ikirenga akaba ariwe wagaruye Itorero. Ruvuga ko ibi bikorwa bakoze biri mu ntego yo guhamya umuco w'ubutore ku rugerero. Bizeza ko amaboko n'ubwenge bwabo bazakomeza kubikoresha nk'Imbaraga zubaka Igihugu kandi zisigasira ibyagezwe.
Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika, yasobanuriraga abashyitsi byinshi ku byakozwe nk'uwahahoraga.Batangiye gutambagira basura ibikorwa.Icyumba(Salle) kizajya cyakira abantu bagera kuri 800Abashaka ibya Muzika bashyizwe igorora.Icyumba kihariye ku bujyanama bw'ubuzima bw'imyororokere n'ibindiâ¦Muganga yasobanuraga ibizajya bikorerwa muri iki cyumba.Icyumba kihariye ku mikino Gakondo.Mu rubohero. Icyumba kihariye ku bijyanye n'umuco Gakondo, ibyakoreshwaga mu buryo butandukanye mu rugo( Abagore n'Abakobwa). Si ah'abagabo.
Â
Hanze, amatsiko yari menshi.Icyumba kihariye ku gufasha abana bafite ibibazo bitandukanye by'ubumuga, aho bakorera imyitozo nkangurabwenge n'ibindi. Aha abahinjiye basohotse imitima yakozweho n'ubuhamya bw'ibikorerwa abana.
Icyumba kihariye cy'Isomero.
Bamwe mu baturage ba hafi ntabwo batanzwe kuza kwihera ijisho ibyamurikirwaga MINUBUMWE.Umwe mu rubyiruko asobanura ku bikorwa bakoze n'umumaro wabyo ku rubyiruko n'abaturage muri rusange.Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi yasabye urubyiruko gukomeza intambwe idasubira inyuma.Hanze nta rungu, na nyuma basoje bakomeje kwiyereka abashyitsi bashima ibyakozwe.
Abayobozi basoje igikorwa cyo gusura, baje kuganira n'urubyiruko na bamwe mu baturage bari bahari.Basoje gahunda.Aha bari bacyubaka. Aho hashashe amabuye ni muri cya kibuga cy'imikino ikomatanije y'amaboko.Aha ni mu ruhande rw'ahari bya byumba byihariye kuri serivise zitandukanye. Twahasuye hacyubakwa.Uruhande rumwe rw'inyuma.
Abasuye Igihango cy'Urungano bari basoje, batashye.
Umuholandi, Jurriën David Norman Timber ukinira Arsenal mu Bwongereza, yageze mu Rwanda n’umugore we mu ruzinduko rw’iminsi 3.
Ni muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’.
Uyu myugariro w’imyaka 22, akaba yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023.
Timber utaragize intangiriro nziza muri Arsenal cyane ko yayigezemo muri Nyakanga 2023 avuye muri Ajax, uyu munsi arahura n’abana bakina umupira w’amaguru, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium.
Jurriën David Norman Timbe akaba atarimo gukina kubera imvune yagize muri Kanama 2023 aho n’umutoza we Mikel Arteta yavuze ko azamara igihe kinini hanze y’ikibuga.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe imikino ya nyuma y’amatsinda ya UEFA Champions League, umukino wari uhanzwe amaso na benshi ni uwo mu itsinda F Borussia Dortmund yari yakiriyemo Paris Saint-Germain kuri Signal Iduna Park saa yine z’ijoro.
Ikipe ya Borussia Dortmund niyo yatangiye umukino iri hejuru cyane ubona isatira ndetse ku munota wa 4 yabonye kufura nziza ariko itewe na Brandt ntihagira ikivamo.
Borussia Dortmund niyo yakomeje kwiharira umupira ari ko n’abakinnyi bayo nka Wolf na Reus babona uburyo imbere y’izamu ariko gutereka mu nshundura bikomeza kugorana.
Ku munota wa 17 Paris Saint-Germain nayo yabonye uburyo bwa mbere buremereye aho Kylian Mbappé yabonye umupira acenga n’umunyezamu ashyira umupira mu izamu ariko myugariro wa Borussia Dortmund witwa Niklas Sule aratabara awukuriraho ku murongo.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Paris Saint-Germain yaje ishaka igitego ari ko inagera imbere y’izamu ariko Borussia Dortmund ku munota wa 50 iza kubona igitego gitsinzwe na Karimu Adeyemi ahawe umupira na Niclas Fullkrug.
Nyuma y’iminota 6 itsinzwe igitego, iyi kipe yo mu Bufaransa yahise yishyura ibifashijwemo na Warren Zaire-Emery ku mupira yahawe na Bradley Barcola.
Abatoza bo ku mpande zombi bakoze impinduka mu kibuga kugira ngo bashake intsinzi ariko kubona igitego ntibikunde.
Umukino warangiye Borussia Dortmund inganyije na Paris Saint-Germain igitego 1-1.Â
Undi mukino nawo wo muri iri tsinda wari uri kuba, AC Milan yatsinze Newcastle United 2-1 bihita bituma Borussia Dortmund iyobora itsinda n’amanota 11 ikomezanya Paris Saint-Germain ya 2 n’amanota 8.
Na AC Milan nayo yari ifite amanota 8 ariko icyo yarushijwe ni ibitego izigamye aho irimo umwenda w’ibitego 3 mu gihe Paris Saint-Germain yo izigamye 1.
Indi mikino yabaye mu itsinda E, Atletico Madrid yatsinze Lazio ibitego 2-0 naho Celtic itsinda Feyenoord ibitego 2-1. Aha Atletico Madrid na Feyenoord nizo zakomeje muri 1/8.
Mu itsinda G, Manchester City yatsinze FK Crvena Zvezda ibitego 3-2 naho RB Leipzig itsinda Young Boys ibitego 2-1. Muri iri tsinda Manchester City yakomezanyije na RB Leipzig muri 1/8.
Mu itsinda H, FC Porto yatsinze Shakhtar Donetsk ibitego 5-3 naho FC Barcelona itsindwa na Royal Antwerp ibitego 3-2. Aha FC Barcelona yakomezanyije na FC Porto.
Nyuma y’amezi ane nta gihangano aha abafana be yewe n’igiherukaho kikaba kiri mu buryo bw’amajwi gusa, Jay Melody yahisemo gusezera mu muziki abitangariza buri wese mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.
Muri ubwo butumwa butari burebure, Jay Melody yagize ati “Mpagaritse gukora umuziki”.
Jay Melody watunguye benshi avuga ko ahagaritse gukora umuziki mu butumwa nabwo bugufi cyane, ntabwo yatangaje ikintu gitumye ahagarika gukora umuziki kandi yari umwe mu bakunzwe cyane.
Jay Melody w’imyaka 26 wasezeye mu muziki igitaraganya, yakunzwe mu ndirimbo nyinshi harimo Puuh, Sawa, I need you, Nitasema ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.
Jay Melody yatangaje ko ahagaritse gukora umuziki
Jay Melody ntabwo yari amaze igihe kirekire cyane mu muziki wa Tanzania.
Reba indirimbo Puuh Jay Melody yakoranye na Billnass igakundwa cyane
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi ahitwa i Nyarusange habereye impanuka y'imodoka zajyaga mu cyerekezo kimwe zigana mu Mujyi wa Rwamagana.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya z'umugoroba, imodoka zose zirimo guturuka mu Karere ka Kayonza zinjira mu Mujyi wa Rwamagana.
Izo modoka zagonganye harimo iya Land Cruiser ifite Purake ya RAB463N yari irimo abantu babiri yagoganye n'ikamyo ifite Purake ya RAG834D yari ivuye muri Tanzania na yo irimo abantu babiri, kubw'amahirwe abari batwaye imodoka barokoka ntawukomeretse.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba SP Hamsun Twizeyimana yavuze ko ntawitabye Imana uretse umushoferi wari utwaye imodoka ya Land Cruiser wajyanywe mu Bitaro bya Rwamagana, akaba yakomereketse mu buryo bworoheje ku kaboko.
Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo gutangaza umutoza mukuru uzasimbura Umunya-Mauritania, Mohamed Wade uyitoza by'agateganyo kuva mu mezi asaga abiri ashize.
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gihe kitarambiranye Murera igomba gutangaza umutoza mukuru mu barenga 30 basabye gutoza iyi Kipe ifite ibikombe bya Shampiyona icyenda, iby'Amahoro 10 n'ibya Super Cup bibiri.
Yakomeje avuga ko hari imwe mu mikino Ubuyobozi wa Rayon Sports butishimiye uko amanota atatu yabuze byatumye butakariza icyizere Umutoza Wade.