Category: Uncategorized

  • FERWAFA yabyinjiyemo! Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ibyavuye mu iperereza ryakoze ku byiswe ihohoterwa rishingiye ku gitsina myugariro wa AS Kigali yakoreye umusifuzikazi Akayezu Umutoni Aline – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda

    Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, ubwo AS Kigali yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, nibwo myugariro wa AS Kigali, Akayezu Jean Bosco yataye umuserebeko Tuyisenge Arsène hafi y'urubuga rw'amahina, maze umusifuzi Umutoni Aline asifura iri kosa benshi bari muri stade bahise basabira Akayezu ikarita itukura dore ko uretse kuba yari asanzwe afite indi y'umuhondo, yabanje kudunda umupira hasi agaragaza ko atishimiye icyemezo gifashwe.

    Akayezu yibutse ko ibyo akoze bishobora kumuhesha ikarita y'umutuku yihutira kwegera umusifuzi amutakambira ngo atamuha umuhondo wa kabiri, ari nako akora ku mufuka w'umupira ngo adakuramo ikarita, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko byarangiye asohowe mu kibuga.

    Nyuma y'umukino, ababonye amafoto ya Akayezu asa n'ufashe mu gituza (ahagana ku mabere ari naho Umutoni Aline yari yabitse ikarita), agerageza kumubuza gukuramo ikarita yari kuba iya kabiri y'umuhondo, batangiye kuvuga ko yamuhohoteye ndetse bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyakora, Akayezu yanze yivuye inyuma ibirego bimuvugwaho. Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, yagize ati: 'Sinigeze nshaka gusuzugura cyangwa gutuka umusifuzi muri kigiya gihe. Icyo nashakaga gusa ni ugusaba imbabazi no kwirinda ikarita itukura. '

    Akomeza agira ati: 'Ndicuza cyane ibyabaye, ariko ntabwo nigeze ngambirira (ihohoterwa rishingiye ku gitsina). Nubaha umukino n'umusifuzi'.

    Mu gihe ifoto yazengurukaga kandi ikabyutsa ibitekerezo bitandukanye, FERWAFA yakoze iperereza kuri iki kibazo ishingiye kuri raporo y'umusifuzi nyuma yumukino mbere yo kumuvugisha kugira ngo irusheho kugenzurwa.

    Jules Karangwa yagize ati: 'Twarebye muri raporo y'umusifuzi kandi ntabwo yigeze avuga ko yagiriwe nabi. Naganiriye kandi na we kugira ngo arusheho gusobanurwa ambwira ko umukinnyi atigeze amukoraho.'

    Karangwa yavuze ko FERWAFA itazongera kugira icyo ikora kuri Akayezu usibye gukomeza guhagarikwa umukino umwe kuko yahawe amakarita 2 y'umuhondo yabonye muri uyu mukino AS Kigali yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yabyinjiyemo-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-ryatangaje-ibyavuye-mu-iperereza-ryakoze-ku-byiswe-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-myugariro-wa-as-kigali-yakoreye-umus/

  • Gasogi United ya KNC bayibagiye ibisiga ku munsi usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izwi nka (Rwanda National League) yari yakomeje ku munsi wayo wa 15 ari nawo usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona.

    Mu mukino wari wahuje ikipe ya Etincelles FC itsinze ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1.

    Etincelles FC ivuye mu makipe amanuka kuri ubu iri ku mwanya wa 13 n'amanota 17.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-ya-knc-bayibagiye-ibisiga-ku-munsi-usoza-icyiciro-cya-mbere-cya-shampiyona-yu-rwanda/

  • Cyusa Ibrahim yifashishije Sonia Mutako mu nd… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Cysa Ibrahim akoranye n'uyu mukobwa mu mashusho y'indirimbo ze, ni nyuma yo kwifashisha abandi barimo Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda.

    Iyi ndirimbo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, yavuze ko ari imwe mu izigize Album ye yise 'Muvumwamata' yitiriye Nyirakuru.

    Iyi album izaba iriho indirimbo nshya abantu batarumva, ndetse mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo zirimo 'Mucyo', 'Emera bakujyane' na 'RPF Turatashye' zizasohoka ku munsi umwe, mu rwego rwo guteguza iyi album.

    Indirimbo ‘Emera bakujyane’ ni igihozo cy’umugeni. Cyusa yabwiye InyaRwanda ko yayikoze kugira ngo ‘abantu bajye bayisohokeramo mu bukwe’.

    Indirimbo ‘RPF Turatashye’, iri mu ndirimbo zo hambere. Cyusa yavuze ko yayikoze kugirango izafashe Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora.

    Iyi album izaba iriho indirimbo 14 zirimo izo hambere yagiye asubiramo ndetse n’ize bwite yagiye ahimba. Ati “Nagiye mvanga kugirango n’abacyera zazindi bagenda bumva bazumve mu buryo bwiza, nk’uko nsanzwe mbikora.”

    Mu busanzwe Nyirakuru wa Cyusa ntabwo yitwa Muvumwamata. Uyu muhanzi avuga ko nta muntu uvuga mu izina umubyeyi we, ari nayo mpamvu yahisemo izina amwita aba ari naryo yitirira iyi album ye avuga ko ifite umwihariko.

    Ati 'Ni uko iyi ndirimbo yitwa Muvumwamata ariwe navugaga. Ntago umubyeyi bamuvuga mu izina. Umubyeyi baramutsinda bakamuvuga mu byivugo cyangwa mu bindi bisingizo.'

    Yavuze ko yitiriye iyi album Nyirakuru kubera yabaye imvano y'umuziki we. Avuga ati 'Iyi album nayitiriye nyogokuru wampaye impano yo kuririmba.'

    Amwitiriye album nyuma y'uko mu minsi ishize amuhaye impano y'imodoka mu rwego rwo kumushimira. Ati 'Rero kumuha imodoka numvaga bidahagije mpitamo no kumwitirira album yanjye ya mbere niho namwise 'Muvumwamata'. Muvumwamata ni nko kuvuga muragwa mugisha, kuko amata yavugaga umugisha

    Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye yise 'Umutoni' yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yayikoze nyuma yo gusubiza inyuma intekerezo akibuka umukobwa bakundanye igihe kinini.

    Ni umukobwa avuga ko atavugaho byinshi, ariko kandi iyi ndirimbo yakomotse kuri we. Yavuze ati 'Hari igitekerezo nagize bitewe n'umuntu nakunze ntasha kuvuga izina. Ariko mwita 'Umutoni'.'

    Muri iyi ndirimbo, Cyusa Ibrahim aririmba ataka umukobwa kandi irarambagiza. Ni ndirimbo inavuga cyane ku bwiza bw'umukobwa uhebuje, buri wese yakwifuza kugira umugore. Cyusa akomeza ati 'Ni indirimbo wanaririmba mu bukwe.'

    Mutako Sonia ugaragara muri iyi ndirimbo 'Umutoni' azwi cyane binyuze mu ruganda rwa Cinema aho akina muri filime y'uruhererekane 'Indoto', aho akina yitwa Betty.

    Cyusa yavuze ko yamwifashishije mu ndirimbo kubera ko ‘ni umukobwa ubereye imitoma iriya muri iyi ndirimbo, kandi afite uko yenda guhura n’uwo navanyeho inganzo y’iyi ndirimbo.”

    Uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko, akundirwa ikimero cye n'uburyo akina neza ubutumwa aba yahawe.

    Mu 2021, yabwiye 1K Studio ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umukozi wo mu ndege, ariko yisanze muri Cinema.

    Ati 'Nari mfite inzozi zo kuzakora mu ndege ariko na none ndacyari kubyigira ngo ndebe ko nabigeraho. Ntekereza ko nzabikora.'

    Yavuze ko gutangira ikinamico akiri muto biri mu byamufashije kwisanga muri cinema, bituma aba icyamamare.

    Akomeza ati 'Niyumvisemo gukina filime nkiri umwana kuko nkiri mu mashuri abanza nayisumbuye nakinaga amakinamico. Nyuma nibwo natekereje ko najyaga mbikora kandi mbikunze.'

    'Kuba icyamamare biranshimisha. Hari igihe mba ngenda mu muhanda ukabona abantu baransuhuje bakambwira bati turagukunda, biranshimisha cyane.'


    Cyusa Ibrahim yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Umutoni' igaragaramo Mutako Sonia


    Mutako Sonia usanzwe ari umukinnyi wa filime uri mu bakomeye yakoranye na Cyusa iyi ndirimbo


    Cyusa yavuze ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zigize Album ye ya mbere


    Cyusa avuga ko indirimbo ye 'Umutoni' ishingiye ku mukobwa bakundanye igihe kinini


    Mutako avuga ko yakuze ashaka kuba umukozi wo mu ndege, ariko byarangiye yisanze muri Cinema


    Mutako avuga ko gukura akina ikinamico cyane byamufashije kwinjira muri filime

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTONI' YA CYUSA IBRAHIM

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137565/cyusa-ibrahim-yifashishije-sonia-mutako-mu-ndirimbo-ishingiye-ku-mukobwa-bakundanye-video-137565.html

  • MTN yazaniye abarimo abafite ubumuga bwo kutu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse ku mugaragaro Pack nshya za SMS (ubutumwa bugufi) zari zitegerejwe n'abantu benshi biganjemo abafite ubumuga bwo kutabona.

    Iki gikorwa, cyabereye Kabeza mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro cy'Umuryango Nyarwanda w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD), ahari hateraniye bamwe mu bayobozi b'uru rugaga ndetse n'abakozi ba MTN.

    Umwe mu bakozi ba MTN Rwanda, Umulinga Darlia yavuze ko nka MTN bishimiye kumurikira abakiliya babo Pack nshya za SMS, asobanura ko bagize iki gitekerezo nyuma yo gutekereza ku ngeri zose z'abakiliya bafite babona bakwiye kubashakira igisubizo kirambye.

    Umulinga yagize ati: 'Mu bakiliya dufite, harimo abakunda gusabana n'inshuti n'imiryango yabo bakoresheje SMS, hanyuma tukagira n'iyindi ngeri y'abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ibyo rero nibyo byaduteye kuba twabagezaho serivisi yabafasha ariyo ya SMS Pack.'

    Yakomeje asobanura ko iyo uguze iyi pack iguha SMS gusa nta bindi by'ibindi by'iminota yo guhamagara cyangwa interineti. Avuga ko bizeye ko iyi pack igiye kubera benshi igisubizo mu bijyanye n'itumanaho.

    Iyi pack kandi ijyanye n'imwe muri gahunda nyamukuru za MTN bise 'Twese Initiative,' igamije kutagira uwo basiga inyuma.

    Umuyobozi ushimwe imikoranire n'izindi nzego muri MTN Rwanda, Mukundwa Christina yashimangiye ko kutagira usigazwa inyuma arimwe mu ndangagaciro za MTN. 

    Yasobanuye ko nyuma yo gusuzumana ubushishozi ubusabe bwa bamwe mu bafatabuguzi babo, batekereje ku guhanga agashya ko kuzana pack za SMS mu rwego rwo kubereka ko nabo bitaweho kimwe n'abandi.

    Christina yasobanuye ko bizeye ko iki ari igisubizo kirambye bageneye abafite ubumuga bwo kutabona, aho noneho bagiye kujya babona uko basabana n'abandi, bakagaragaza ibyifuzo n'ibyiyumviro byabo.

    Umujyanama muri Komite Nyobozi ya RNUD waje anahagarariye umuyobozi mukuru w'uyu muryango, Bizimana Jean Damascene yashimiye byimazeyo MTN Rwanda idahwema kubagaragariza ubufatanye bwiza mu kuborohereza uburyo bw'itumanaho.

    Yifashishije ururimi rw'amarenga yagize ati: 'Dusanzwe turi abakiliya ba MTN ariko twari dufite imbogamizi y'uburyo tubona abandi bantu bahamagara, bafite ama pack atandukanye ku mafaranga macye bakabaha iminota myinshi, twe tukibaza kubera iki twebwe tuzigura tugahabwa message nkeya?

    Buri munsi twabyibazaga ariko ubu ngubu tubonye igisubizo, Imana inyuze muri MTN turasubijwe. Turashimira n'umuyobozi mukuru wa RNUD, Samuel Munana ko yashoboye gukorana na MTN, akabasha kubifatanya n'izindi nshingano zikomeye aba afite kandi akadusangiza amakuru yose abonye.'

    Uyu muyobozi yijeje gukomeza kubaka ubufatanye bwiza busanzwe hagati yabo na MTN, abashimira ko bazirikanye ko abaturarwanda bose badafite ubushobozi buhagije maze bagashyiraho pack zihera ku giceri cya 50.

    Kugura iyi interineti, ni ugufata telefoni yawe ugakanda *140*6#, ugakurikiza amabwiriza. Aha, niho usanga pack za SMS gusa zirimo iz'umunsi, iz'icyumweru ndetse n'iz'ukwezi.

    Kimwe mu byishimiwe cyane, ni uko uba ufite amafaranga 50Frw gusa, ugahabwa SMS 30 zose zimara amasaha 24.

    MTN Rwanda, yakanguriye abantu gutangira kugura izi pack bakazikoresha ari benshi, iboneraho no gusezeranya abafatabuguzi bayo gukomeza kubazanira udushya twinshi no kubagenera serivisi zitandukanye mu rwego rwo kubaka ikoranabuhanga buri munyarwanda wese yisangamo.


    MTN yamuritse ku mugaragaro Pack za SMS zizafasha cyane cyane abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

    MTN itewe ishema no gukora igikorwa nk’iki

    Byari ibyishimo ubwo umuyobozi muri MTN yerekaga umuyobozi muri RNUD uburyo bwo kugura Pack za SMS 

    Mukundwa Christina, umuyobozi ushimwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda

    Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga washimiye byimazeyo MTN Rwanda yabatekerejeho

    Umukozi wa MTN, Umulinga Darlia, asobanura ibijyanye na Pack nshya ya SMS gusa

    Akanyamuneza kari kose kuri Bizimana waje ahagarariye ubuyobozi bwa RNUD 

    Yatangaje ko ibi bari babitegereje igihe kinini

    Pack nshya za SMS gusa zahageze

    MTN ikomeje gahunda yo gutanga serivisi zinoze ntawe isize inyuma

    Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gikorwa 

    AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137556/mtn-yazaniye-abarimo-abafite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga-pack-za-sms-amafoto-137556.html

  • Taylor Swift yashimagije Beyonce bamaze imins… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo bisanzwe kubona abahanzi babiri bakomeye bakunze kugereranywa cyangwa basa nk’abahanganye ko umwe muri bo yakwerura ngo ashimagize undi, ahubwo akenshi usanga bahugira mu kwerekana ko buri umwe arenze mugenzi we mu buryo butandukanye.

    Mu nkuru uyu mwaka zakunze guca ibintu mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, no ku mbuga nkoranyambaga wasangaga inyinshi ari izigereranya Beyonce na Taylor Swift. Zimwe zerekana ko Taylor arenze kuri Beyonce mu gihe izindi zavugaga ko Beyonce arenze kuri Taylor ndetse ko badakwiye kujya mu cyiciro kimwe.

    Beyonce na Taylor Swift bakunze kugereranywa cyane muri uyu mwaka

    Kuri ubu Taylor Swift ku giti cye yagize icyo avuga kuri mugenzi we Beyonce bafatanije kwiharira umwaka wa 2023. Mu gice cya kabiri cy'ikiganiro Taylor Swift yagiranye n'ikinyamakuru Time Magazine giherutse kumugira umuntu w'umwaka 'Person Of The Year', yagarutse kandi no kumubano we na Beyonce ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki wo muri Amerika.

    Taylor Swift yagize ati: 'Sinjya mbimenyera kubona abantu bangereranya na Beyonce buri gihe iyo mbibonye birantungura. Beyonce ni umuhanzikazi mwiza mfatiraho urugero, murabizi niwe umaze imyaka ibiri ariwe muhanzi w'umugore wa mbere w'ikinyacumi. Mu maso yanjye mbona ntamuhanzikazi ukoracyane nkawe kandi sinjye njyenyine ubibona cyangwa wifuza kugora ibyo akora''.

    Taylor Swift yavuze ko Beyonce ari umuhanzikazi mwiza afatiraho urugero

    Agaruka ku mubano bafitanye wihariye dore ko baherutse gutungurana ubwo Beyonce yashyigikiraga Taylor mu imurika rya filime y'ibitaramo bye yise 'Taylor Swift:The Eras Tour', ndetse na Taylor agaherekeza Beyonce mu Bwongereza kumurika filime y'ibitaramo bye yise 'Renaissance: A Film By Beyonce'. Ibi byatunguye benshi kubona aba bahanzikazi basa nk'abahanganye bashyigikirana kuri uru rwego.

    Taylor Swift yavuze ko abifata nk’icyubahiro iyo abonye bamugereranya na Beyonce

    Mu magambo ye Taylor Swift yagize ati: 'Ntabwo abantu bari baziko njye na Beyonce turi inshuti. Yego ntituri za nshuti zihorana cyangwa zihamagarana buri munsi ariko dufitanye ubushuti bumaze igihe. 

    Beyonce ni umuntu tuvugana akangira inama, iyo mfite nk'ibitaramo bikomeye akenshi nkunda kumubaza uburyo bwihariye nakwitwara imbere y'abafana kuko niwe mbona uzi kwitwara neza kurubyiniro aho yaba ari hose. Rero njyewe simbifata nabi iyo mbonye batugereranya ahubwo mbifata nk'icyubahiro kuko Beyonce ni umuhanzikazi buri wese yifuza kugereranywa nawe kuko bigaragaza ko nawe uba wakoze cyane''.

    Beyonce na Taylor Swift baherutse gutungurana bagirana ibihe byiza mu gihe byavugwaga ko bahanganye

    Ibi Taylor Swift abitangaje mu gihe umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo waranze n'inkuru zibagereranya nyishi dore ko bose basohoreye albums mu gihe kimwe ndetse bakanatangira ibitaramo bizenguruka Isi mu kwezi kumwe, byumwihariko ibi bitaramo byabo ni nabyo byinjije agatubutse muri uyu mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137561/taylor-swift-yashimagije-beyonce-bamaze-iminsi-babagereranya-137561.html

  • Agezweho: Mu mujyi wa Kigali habaye impanuka iteye ubwoba y’imodoka enye zigonganye bitumye umuhanda ufungwa bitari ngombwa -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho: Mu mujyi wa Kigali habaye impanuka iteye ubwoba y'imodoka enye zigonganye bitumye umuhanda ufungwa bitari ngombwa.

    Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu muhanda wa Kabuga ugana i Remera habereye impanuka ikomeye cyane y'imodoka enye zagonganiye hafi y'ikorosi ryerekeza i Masoro zikaba zafunze uyu muhanda ubu nta modoka iri gutambuka, imodoka zagonganye zangiritse bikomeye gusa kugeza ntabwo haramenyekana niba hari abantu baba baburiye ubuzima muri iyi mpanuka.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/agezweho-mu-mujyi-wa-kigali-habaye-impanuka-iteye-ubwoba-yimodoka-enye-zigonganye-bitumye-umuhanda-ufungwa-bitari-ngombwa-amashusho/

  • Nyamasheke: Imbwa zigera kuri 62 zishwe  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamasheke: Imbwa zigera kuri 62 zishwe

    Nyuma y'itabaza ry'abaturage b'Imirenge y'Akarere ka Nyamasheke irimo Kagano, Kanjongo, Bushekeri na Rangiro bavuga ko barembejwe n'imbwa z'inyagasozi zibarira amatungo, amwe ziyasanze mu bisambu aho aziritse andi ziyasanze mu biraro bidakinze mu ngo zikayarya, ubuyobozi bw'aka karere bwatangiye gukemura iki kibazo bwica 62 muri zo.

    Ikibazo cy'izi mbwa cyavuzwe cyane mu Gushyingo uyu mwaka, ubwo tariki ya 13 Ugushyingo zariye ihene 4 z'umuturage witwa Ndaheranwa Fabien, mu Mudugudu wa Kazibira, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, yajya kuzicyura, aho yari yaziziritse agasanga intumbi zazo ndetse iya 5 akayibura.

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-imbwa-zigera-kuri-62-zishwe/

  • Indi cyipe ikomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yirukanye umukinnyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indi kipe ikina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ibarizwa mu majyepfo y'u Rwanda izwi nka Mukuru VS yatandukanye n'umukinnyi wayo.

    Ikipe ya Mukura yatandukanye na Bukuru Christophe wari uyimazemo amezi 5.

    Source : https://yegob.rw/indi-cyipe-ikomeye-muri-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-hano-mu-rwanda-yirukanye-umukinnyi/

  • Uburiri bwari bwatose ! Umukobwa w'imyaka 28 yaryamanye n'umusore w'imyaka 30 bakoranaga arangije ajya kubwira RIB ko yamufashe kungufu #rwanda #RwOT

    Umusore wakoraga muri Hotel imwe yo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi na RIB ashinjwa gufata kungufu umukobwa bakoranaga.

    Amakuru ducyesha ikinyamakuru Igihe.com avuga ko uyu musore uri mu kigero k'imyaka 30 hamwe n'uyu mukobwa uri mu kigero k'imyaka 28 banyweye inzoga nyinshi barasinda, bakagera saa cyenda z'ijoro bakiri kunywa.

    Ubwo abo bombi bari basinze, umukobwa yagiye mu cyumba araramo maze umusore aramukurikira nibwo ibyo byabaye.Mu gitondo umusore yabyutse ataha mu nzu yararagamo iri hanze ya Hotel ni nabwo umukozi ukora amasuku yageraga mu cyumba wa mukobwa araramo.

     

    Uyu mukozi yasabye uwo mukobwa gufungura ngo ahakore amasuku ariko umukobwa yanga gukingura. Umukozi yahise afungura asanga umukobwa yasinze uburiri buratose ndetse afite amaraso ku mubiri we.

     

    Ababyeyi b'uyu mukobwa ubwo bamenyaga uko byagenze baje kumuhata ibibazo bamubaza uko byagenze kuko yabuze uko abisobanura maze avuga ko yafashwe kungufu n'uwo musore.

     

    Uyu mukobwa yabwiye RIB ko yafashwe kungufu.Uyu musore Ari mu maboko ya RIB ndetse umukobwa yahise yirukanwa nk'uko byatangajwe n'umwe mu bakoresha babo.

     

    Source: Igihe

    The post Uburiri bwari bwatose ! Umukobwa w'imyaka 28 yaryamanye n'umusore w'imyaka 30 bakoranaga arangije ajya kubwira RIB ko yamufashe kungufu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/uburiri-bwari-bwatose-umukobwa-wimyaka-28-yaryamanye-numusore-wimyaka-30-bakoranaga-arangije-ajya-kubwira-rib-ko-yamufashe-kungufu/