
Category: Uncategorized
-
Yarabyirengagije! Wa musifuzi umukinnyi wa As Kigali yakoze ku ibere yanze ko bamuhana aramuvugira muri Ferwafa – YEGOB #rwanda #RwOT
Wa musifuzi umukinnyi wa As Kigali yakoze ku ibere yanze ko bamuhana aramuvugira muri Ferwafa.
Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hakomeje kuzenguruka ifoto igaragaza umukinnyi wa As Kigali, Akayezu Jean Bosco yakoze mu gituza cy'umusifuzi Umutoni Aline.
Gusa umuvugizi wungirije wa Ferwafa, Karangwa Jules yavuze ko barebye muri Raporo cy'umusifuzi bagasanga ntayo yavuze ko umukinnyi yamusagariye, yagize ati 'Twabajije umusifuzi atubwira ko umukinnyi atigize amukoraho.'

-
Umuhanzi Drake wavuzwe mu rukundo na Rihanna yasubiye mu rukundo #rwanda #RwOT
Umuhanzi Drake wakanyujijeho na Rihanna amwambuye Chris Brown yongeye kuvugwa mu rukundo rwe na Camila Cabello.
Â
Ibi byavuzwe nyuma yo kugaragara cyane inshuro nyinshi bari kumwe basohokanye.Nyuma y'inshuro nyinshi bari kumwe bareba akana ko mujisho, abanyamakuru bahise bafata ikaramu barabyandika kabone n'ubwo ntawe muri bo wari wabyemeza cyangwa ngo abikane.
Â
Si iby'ubu na cyane ko mu mezi 8 ashize Drake yagiye akora ibikorwa bigaragaza ko akunda Camila Cabello cyane.Nk'uko bitangazwa n'ibitangazamakuru bikomeye muri Amerika , kugaragara hamwe kwabom kwerekana urukundo.
Â
Hari amafoto yerekana Drake yasohokanye uyu muhanzi , yicaye k'umucanga , yambaye agashati kabonerana bigaragara ko bari basohokanye babiteguye na cyane ko Camila yafotowe asa n'urimo gusobanura ibintu byinshi Drake atumva neza.
Â
Nyuma y'aho mafoto, Camila yashyize ifoto kuri Konti ye ya Instagram yandikaho ngo 'Search & Rescue'.Aba bombi ni ibyamamare kuburyo ubabonye wese yifuza guhita abafotora ndetse akaba yanibaza impamvu bari guhorana.



The post Umuhanzi Drake wavuzwe mu rukundo na Rihanna yasubiye mu rukundo appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-drake-wavuzwe-mu-rukundo-na-rihanna-yasubiye-mu-rukundo/
-
Ni iki kihishe inyuma y’ibivugwa ko Rayon Sports yagabuye ‘Gikundiro Bread’ yapfuye hakaba hari abarwaye? #rwanda #RwOT
Rayon Sports ivuga ko ibivugwa ko hari abariye umugati wa ‘Gikundiro Bread’ warengeje igihe atari byo ahubwo ari abashaka kuwusebya kuko banze gukorana na bo.
Ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023 ni bwo Rayon Sports yatanze imigati 800 ya ‘Gikundiro Bread’ abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Kabusunzu.
Ku munsi w’ejo hashize ni bwo uwitwa Egide Tuyishime avuga ko arerera muri iki kigo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko iyi migati yatanzwe yari yarapfuye.
Mu mafoto yaherekeje ubu butumwa bwe, agaragaza iyi migati yaratoye uruhumbu.
Ati “Mutabare Gikundiro Bread yatanze imigati ipfuye yashaje nk’uko mubibona bayitanze yararangiye 03.12 bayiha abanyeshuri ku kigo cya GS Kabusunzu imigati yaraboze abana batangiye kugira ikibazo.”
Gusa n’ubwo avuga ibi ariko ntabwo ku ishashi bigaragara neza ko yarangiye tariki ya 3 cyangwa niba 13 na 23, gusa tariki 3 Ukuboza byo biragoranye kuko yatangiye gucuruza iyi migati tariki 5 Ukuboza 2023.
Uyu mugabo yahise yibasirwa na bantu benshi bavuga ko arimo gusebya uyu mugati, gusa yahise ashyiraho ubundi butumwa avuga ko nta kintu na kimwe apfa na Rayon Sports ahubwo ari impungenge nk’umubyeyi.
Ati “Nk’uko mwabonye nabyanditse ntabwo ari ugusebya ikipe ya Rayon ahubwo nk’umubyeyi ni impungenge twagize, ikindi sinjyewe njyenyine rwose niba uzi umubyeyi ufite umwana Kabusunzu umubaze cyangwa ubaze umwana uhiga,
gusa reka twizere ko bitazongera cyangwa n’undi wese atakora iryo kosa.”“Gusa nabonye hari abanyibasiye bantuka nahamagawe n’abantu benshi ariko reka nongere mvuge ngo uwambaza ibimenyetso ndabifite bitandukanye, abatangabuhamya
sindi umufana ngo ndasebya ikipe, sinkora imigati ngo ndasebya Gikundiro Bread ahubwo ubuzima tububungabunge.”Yakomeje avuga ko abavuga ngo bamufunge nta kibazo kuko na we afite ibimenyetso bihagije kandi hari n’amategeko yizeye ko atarengana.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko uwo muntu atarerera ku kigo cya Kabusunzu nk’uko abivuga kuko ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko butamuzi.
Ati “Uwo muntu ntabwo arerera mu kigo cya Kabusunzu arabeshya, twavuganye n’ubuyobozi batubwiye ko batamuzi. “
Yakomeje avuga ko ababyihishe inyuma ari abantu basabye gukorana na Rayon Sports bamamaza uyu mugati ariko ntibikunde.
Ati “Hari abantu biyita abavuga rikijyana kuri Twitter (influencer) bagiye batubwira ngo muduhe amafaranga tubafashe kwamamaza umugati wanyu, bigendanye n’uburyo twahisemo gukoresha wasanga gukorana na bo byari bitaragera, badushyizeho igitutu batubwira ko nitutabikora bazawusebya, rero ni byo byatangiye.”
Mu rwego rwo gukomeza gushakira ikipe amikoro, Rayon Sports yatangiye gukora imigati yise ‘Gikundiro Bread’ iri mu moko 7.
Ubutumwa bw’uyu mutoza -
Akoresha izina rye afasha abakene! Eric Omond… – #rwanda #RwOT
Ubusanzwe, abatazi Umunyarwenya Eric Omondi bajya bumva benshi bavuga ko ari umuntu utavuga rumwe na Leta ya kenya kubera ko buri gihe aba aharanira uuzima bwiza bw’abatuye muri Kenya byumwihariko urubyiruko. Kubwo guharanira uuzima bwiza bw’abatuye muri Kenya ntabwo akunze kuripfana.
Eric Omondi ajya akora ibitaramo akicara ku muhanda agatera abantu impuhwe akababwira uburyo hari ubukene hanyuma abantu hirya no hino bakamufasha. Ayo mafaranga ndetse n’andi bakusanya binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, niyo akoresha mu bikorwa byo gufasha abababaye cyane cyane mu gihugu cya Kenya.
Si ubwa mbere ndetse si ubwa kabiri Eric Omondi yiha intego yo gufasha umuntu ufite ubushobozi bucye mu kubona ivyo akeneye byumwihariko ku bantu bakeneye serivise z’ubuvuzi kandi zihenze.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eric Omondi yatangaje ko atewe ishema n’uko umwana w’umuobwa witwa Shirley arimo akira nyuma yo kubagwa agahindurirwa impyiko kuko izo yari afite zari zirwaye.
N’ubwo atatangaje amafaranga yamugiyeho, Eric Omondi yatangaje ko bagerageje gushaka amafaranga yo kwishyura kwa muganga kugira ngo Shirley abagwe naho nyina aba ariwe wemera guranga impyiko ye.
Eric Omondi yatangaje ko byabaye umugisha kuko abaganga nabo batunguwe n’uburyo uyu mwana yashyizwemo impyiko nshya hanyuma zigahita zitangira gukora ako kanya kandi ubusanzwe babanza gutegereza igihe zikamenyera.
Eric Omondi yagize ati “Ku wa gatatu ushize, Shirley yarabazwe bigenda neza ndetse abaganga bavuze ko ari ubwa mbere bashyize impyiko mu muntu zigahita zitangira gukora ako kanya”.
Eric Omondi aheruka gutaramira muri Seka Live yabaye ku wa 27 Kanama 2023 icyo gihe yari akubutse mu bitaramo byo gusabiriza yakoreye muri Tanzania bikamara iminsi itatu.
Â
![]()
Eric Omondi yishimiye ko umwana yafashije arimo yoroherwa.
![]()
Eric Omondi aheruka mu Rwanda ubwo yari yaje muri Seka Live.![]()
Eric Omondi asanzwe akora ibitaramo agasabiriza hanyuma abantu bakamuha amafaranga afashisha abababaye.Â
-
CANAL+ yadabagije abakunzi ba CAN ibashyiri… – #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakunzi ba ruhago, gusobanura neza no kwibutsa amateka y'Igikombe cya Afurika, iyi sosiyete yashyizeho shene yihariye yise CANAL+ CAN izajya igaruka ku makuru y'iyi mikino, yibanda ku gikombe cya Afurika ndetse n’ibihe by’ingenzi byakiranze.
Shene ya Cyenda mu zigaragara kuri CANAL+ yashyiriweho Igikombe cya Afurika, umwihariko wayo ni ibiganiro bigaruka ku rugendo rw'amakipe yagiye yegukana ibikombe bya Afurika , mu myaka yabanje no gusesengura amakipe azitabira irya 2024.
Ibi biganiro biratangira none ku wa 14 Ukuboza 2023 kugeza ku wa 11 Gashyantare 2024. Bizaba biyobowe n'abanyamakuru b'abahanga ku Isi, barimo Lilian Gatounes, Guy Demel, Cedrick Kante, Fousseni Diawara, Nabil Djellit, Diomansy Kamara, Philippe Doucet, Claude Le Roy, Charles Mbuya, Salim Baungally na Vincent Radureau.
Uretse kugaruka ku makipe azitabira iri rushanwa, CANAL+ CAN,izaba iriho n'ibiganiro bizibanda mu kureba aho imyiteguro igeze muri Côte d'Ivoire izakira iyi mikino.
![]()
Kuri uyu wa Kane CANAL+ iratangira ibiganiro bigaruka ku mateka y’igikombe cya Africa
![]()
Igikombe cya Africa CAN, kirabura igihe gito ngo gitangireÂ
-
Bagezweho! Urutonde rwabakinnyi ba filime n… – #rwanda #RwOT
Dore bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda begukanye ibihembo muri 2023
 1. Aliah cool
![]()
Isimbi Alliance uzwi cyane mu myidagaduro nka Aliah Cool, yegukanye igihembo cya Great Achiever Awards nk'uwagize uruhare mu iterambere ry'imyidagaduro gitangirwa muri Nigeria.
Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye yagize ati ' Ni iby'agaciro gakomeye cyane kuri njye , kwegukana igihembo nk'iki cy'umwihariko kandi kidasanzwe kubera ko ari igihembo gitangirwa muri Nigeria,igihugu gifite abanyempano benshi mu bijyanye n'imyidagaduro, gukina filime ndetse kandi akaba aricyo muri Afurika cyanditse izina ku Isi'.
   2. Bahavu JeannetteÂ
![]()
Umwe mu bagore bahagaze neza mu mwuga wo gukina filime muri Sinema nyarwanda,Usanase Bahavu Jeannette, yegukanye igihembo cya Rwanda International Movie Awards, cyagenewe umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi.
Ku mugoroba wa tariki 1 Mata 2023, Bahavu  yegukanye ibihembo bitatu birimo Best Actress, Best Series Film cyahawe filime ategura yise 'Impanga Series' ndetse n'igihembo cy'umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi cyiswe People's Choice Awards cyamuhesheje imodoka ya T5 Dynamic Sedan yakozwe mu 2017.
Ubwo yakiraga iki gihembo yagize Ati “Ndashima Imana cyane ku bw'iki gihembo,ni gake ukora cyane hakagira ababibona bakabiha agaciro, Ndashima umugabo wanjye uyobora iyi filime, iyo utabaho ntabwo ibi nari kubishobora, iki gihembo ni icyawe ndagushimira cyane watumye impano yanjye igera ku rundi rwego.”
“Iri ni itangiriro rinsaba gukora cyane cyane, nizera ko ari Imana yampaye igitekerezo kugira ngo nandike Impanga Series numva ari igitekerezo cyaturutse mu ijuru.”
  3.  Miss Nyambo
![]()
Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca ukunzwe muri filime zirimo filime ye yitwa ' The Message' ni umwe mu batsindiye ibihembo muri uyu mwaka.
Mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 2023, muri Hotel ya Park Inn iherereye mu Kiyovu, Nyambo Jesca uzwi nka Miss Nyambo muri filime nyarwanda, yegukanye igihembo cy'umukinnyi wa filime w'umwaka witwaye neza ' Best Actress of the Year', abikesheje ibikorwa yaramaze kugeraho.
Icyo gihe yagize  ati ' Abantu banjye rero, abakunzi banjye ngiye gukora cyane kandi ndabizeza ibikorwa byinshi byiza bazagenda bakunda'.
 4. Shingiro Bora
![]()
Umunyarwanda Shingiro Bora yegukanye yegukanye igihembo gikuru mu byatanzwe hasozwa Ikinamico Mashariki African Film Festival ' MAAFF' ryabaye ku nshuro ya cyenda.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023,mu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali,Shingiro Bora yahawe $ 1000.
Filime ye ' Igihuku' ishingiye ku nkuru y'umwana w'umukobwa n'umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gaturika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatumye atsindira igihembo cya $1000 ni ukuvuga asaga Miliyoni 1Frw.
Mu kiganiro na InyaRwanda Bora yagize ati ' Ntabwo navuga ukuntu ndi kwiyumva, kuko biri hejuru cyane, ndishimye'.
  5. Papa Sava
![]()
Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Papa Sava, Seburikoko n'ayamdi mazina muri filime nyarwanda, yegukanye igihembo cy'umukinnyi wa filime w'umugabo  witwaye neza muri 2023 ' Best Male Actor of the Year'. Iki gihembo yacyakiriye ku ya 30 Mata 2023.
  6. Phionah Igihozo
![]()
Phionah Igihozo ukina muri filime 'Indoto Series' yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umukobwa wafashishe bagenzi be. Uyu mukobwa yegukanye iki gihembo cyatanzwe mu mwaka wa 2023.
  7. Karinda Isaie
![]()
Karinda Isai,umukinnyi wa filime umwanditsi, akaba n'umuyobozi wazo, yatsindiye igihembo cya filime nziza y'umwaka ' The Best Feature film of the Year' cy'umwaka wa 2023.
Filime yashyize  hanze  yiswe ' Above the Brave'  igaruka ku mateka yaranze u Rwanda, yatumye yegukanye iki gihembo kubera ubuhanga bwagaragaye muri filime ye.
![]()
Ati ” Ni ibyishimo gusa, iki kihembo kinteye izindi mbaraga”
-
Umunyarwenya Trevor Noah yahawe kuyobora ibir… – #rwanda #RwOT
Nyuma y'imyaka itatu yikurikiranije ayobora ibi birori by'imbonekarimwe mu ruganda rwa muzika mpuzamahanga, Trevor Noah yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya kane.
Ibi birori biteganijwe kuzaba umwaka utaha ku Cyumweru, tariki 04 Gashyantare mu 2024, aho bizabera i Los Angeles kuri Crypto.com Arena.
Mu myaka yashize, Noah yashimiwe ubushobozi bwe bwo guhuza urwenya n'umuziki, ndetse n'uburyo yafashaga abantu bose kwishimira ibirori, haba ababyitabiriye n'ababaga babikurikiraniye mu ngo.
Kugaruka kwe muri 2024 GRAMMYs ni gihamya ko ashoboye kandi agira uruhare rugaragarira buri wese mu migendekere myiza y'ibi birori.
Abinyujije kuri Podcast ye yitwa 'What Now' uyu munyarwenya n'akanyamuneza kenshi yavuze ko yishimiye ko agiye kongera kuyobora ibi birori, nyuma yo kubiyobora neza mu 2021, 2022 ndetse no mu 2023.
Yagize ati: 'Ngiye kuyobora Grammy. Ndabyishimiye cyane. Biba bishimishije bibereye ijisho. Nishimira Grammy kuko mba nkurikiranye igitaramo imbonankubone kandi nkabasha no gutanga ibitekerezo mu gihe byose biri kuba.'
Noah kandi, ntazaba ayoboye ibirori gusa kuko afite n'igihembo ahataniye mu bihembo bya Grammy mu cyiciro cya 'Best Comedy Album category,'abifashijwemo na album ye yise 'I Wish You Would (2022).'
Abaye uwa gatanu ugiye kuyobora ibi birori mu gihe anahataniyemo igihembo. Yakiriye igihembo cye cya mbere cya Grammy mu myaka ine ishize, aho album ye yise 'Son of Patricia' yahigitse izindi mu cyiciro cya album nziza ya Comedy.
Uyu munyarwenya w'imyaka 39 y'amavuko, yamamaye ku rwego mpuzamahanga nk'uwayoboraga ikiganiro The Daily Show, cyabashije kwegukana igihembo cya Emmy kuri Comedy Central channel.
Yatsindiye kandi Primetime Emmy mu 2017 abikesha iki kiganiro cya The Daily Show cyagaragayemo Desi Lydic, Dulcé Sloan, Ronny Chieng, na Michael Kosta, ndetse n’abaterankunga Jordan Klepper na Lewis Black.
Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya 66, bizatambutswa imbona nkubone kuri televiziyo ku muyoboro wo muri Amerika wa CBC, ndetse binyuzwe no kuri Paramount+.
Abazahatanira ibihembo bya Grammy bizaba mu mwaka utaha, bagabanije mu byiciro birenga 90 birimo icya Record of the Year, Album of the Year, Song of the Year, Best New Artist, Producer of the Year n'ibindi byinshi.
Travor Noah agiye kuyobora ibirori bya Grammy ku nshuro ya kane
Agiye kubiyobora mu gihe na album ye ihataniye kimwe muri ibi bihembo
Yashimiwe ubuhanga bwe  ![]()
Ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 66 -
RIP Muntu w’Imana! Byukusenge Emmanuel wari Umuyobozi w’Umurenge yitabye Imana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK – YEGOB #rwanda #RwOT
Inkuru y'urupfu rwa Byukusenge Emmanuel yasakaye ku mugoroba wo ku wa 12 Ukuboza 2023, yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Uyu mugabo usize umugore n'abana batanu, kuva mu 2021 yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n'ubundi yarabanje kuyobora Umurenge wa Rurembo wo muri Nyabihu.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge yayoboraga n'uwo yahozemo bavuga ko yari umuyobozi mwiza kandi wita ku nshingano yahawe.
Uyu yagize ati ' Kubona ibyo tuvuga kuri Nyakwigendera ntibyoroshye kuko dusigaranye icyate kitoroshye. Uburyo yakoraga, urugero yatangaga, impanuro n'ibindi ntarondoye. Abeza ntibarama, agiye tumukunze tuzahora tumuzirikana.'
Umwe mu bakoranye na Byukusenge wari uzwi ku izina rya Muntu w'Imana yavuze ko bashenguwe n'urupfu rwe gusa bakaba baramwigiyeho byinshi byabafashije kwesa imihigo.
Yagize ati 'Kwicisha bugufi, kujya inama, gukunda umurimo tuzahora tubimwibukiraho.'
Abazi nyakwigendera bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n'abaturage ku buryo n'ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y'imbere.
-
Imodoka yari itwaye inkwi izijyana mu kigo cya GS Agataramo muri Gatsata yageze ahazamuka inanirwa guterera ihita isubira inyuma ikora impanuka iteye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu ijoro rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, Mu murenge wa Gatsata ku muhanda uzamuka Uganda ku mudugudu wa Agataramo, imodoka yari ijyanye inkwi kuri GS Agataramo yakoze impanuka igwa hagati mu muhanda.
Amakuru avuga ko iyi modoka yari yikoreye inkwi nyinshi ku buryo yageze ahazamuka ikananirwa kuzamuka, igasubira inyuma.
Iyi modoka ubwo yasubiraga inyuma yagonze urugo rw'umuturage ndetse igonga n'izindi nzu zari ku muhanda z'ubucuruzi, nayo ihita igwa ibanje urubavu.
Gusa amakuru meza avuga ko muri iyi mpanuka nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke bikomeye, kuko na shoferi yavuyemo ameze neza.

Â













Travor Noah agiye kuyobora ibirori bya Grammy ku nshuro ya kane
Agiye kubiyobora mu gihe na album ye ihataniye kimwe muri ibi bihembo
Yashimiwe ubuhanga bwe 