Category: Uncategorized

  • Frank Illet akomeje gutegereza intsinzi eshanu ngo yogoshe umusatsi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino warangiye ari 1-1 hagati y'ikipe ye na West Ham, Frank Illet yagaragaje amarangamutima adasanzwe. Si umusaruro w'uwo mukino wonyine wamubabaje, ahubwo ni n'igihe kinini amaze ategereje ko isezerano rye risohora. Uyu mugabo amaze iminsi 493 atogosha umusatsi, kubera umuhigo yafashe wo kutazawukata kugeza igihe ikipe akunda izabona intsinzi eshanu zikurikirana.

    Ni umuhigo yatangiye nk'urwenya, ariko buhoro buhoro uhinduka ikimenyetso cy'urukundo n'ubudahemuka bukomeye akomeje kugaragariza ikipe ya Manchester United. Ubu umusatsi we wabaye muremure ku buryo buri mukino uba ari ikigeragezo gishya kuri we. Iyo ikipe itsinze umukino umwe, icyizere kirazamuka. Ariko iyo banganyije cyangwa bagatsindwa, umutima we wongera gukomera.

    Kunganya na West Ham byatumye akomeza gutegereza. Abafana benshi bamubonye agaragaza agahinda, ariko nanone hari icyizere cy'uko urugendo rugikomeje. Mu mupira w'amaguru, intsinzi eshanu zikurikirana si ibintu byoroshye, ariko kandi si n'ibidashoboka.

    Frank Illet yabaye ikimenyetso cy'umufana udacika intege. Umusatsi we muremure si imideri gusa, ahubwo ni ubutumwa: Gutegereza bishobora kuba urugendo rurerure, ariko icyizere kigahoraho. Ubu amaso ayahanze umukino utaha, yiringira ko ari bwo rugendo rugana ku ntsinzi eshanu ruzatangira by'ukuri.

    Frank Illet akomeje gutegereza intsinzi eshanu ngo yogoshe umusatsi
    Ni umuhigo yatangiye nk'urwenya, ariko buhoro buhoro uhinduka ikimenyetso cy'urukundo n'ubudahemuka bukomeye akomeje kugaragariza ikipe ya Manchester United.

    Source : https://kasukumedia.com/frank-illet-akomeje-gutegereza-intsinzi-eshanu-ngo-yogoshe-umusatsi/

  • Britney Spears yinjije asaga miliyoni 200$ kubera kugurisha katalogi y'indirimbo ze #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Pop, Britney Spears, yamaze kugurisha uburenganzira bwose ku bihangano bye by'umuziki mu masezerano yitezweho kumwinjiriza asaga miliyoni 200 z'amadolari ya Amerika, asatira miliyari 290 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Aya masezerano yasinywe ku wa 30 Ukuboza 2025 hagati ya Spears n'ikigo cyigenga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Primary Wave, gisanzwe kizwiho kugura no gucunga katalogi z'abahanzi bakomeye. N'ubwo impande zombi zitigeze zitangaza mu buryo burambuye ibikubiye muri ayo masezerano, amakuru avuga ko akubiyemo indirimbo ze zose kuva yatangira kumenyekana ku rwego rw'Isi mu mpera z'imyaka ya 1990.

    Britney Spears yatangiye kwamamara cyane mu 1999, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yakunzwe ku Isi hose. Kuva icyo gihe, yagiye akora indirimbo n'album byagiye bigurishwa ku bwinshi, kugeza ubu amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 150 ku Isi yose.

    Iki cyemezo cyo kugurisha uburenganzira ku bihangano bye kije gikurikira urugendo rurerure rw'uyu muhanzikazi mu muziki, rwagiye rurangwa n'intsinzi zikomeye ndetse n'ibigeragezo bitandukanye mu buzima bwe bwite. Ibi bishobora gutuma ibikorwa bye bikomeza kubyazwa umusaruro no gucuruzwa ku rwego mpuzamahanga mu buryo burambye.

    Britney Spears yinjije asaga miliyoni 200$ kubera kugurisha katalogi y'indirimbo ze

    Source : https://kasukumedia.com/britney-spears-yinjije-asaga-miliyoni-200-kubera-kugurisha-katalogi-yindirimbo-ze/

  • Ni inde uzahabwa gutoza Amavubi muri 688 babisabye? #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryavuze ko abatoza 688 ari bo basabye gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi.

    Ni nyuma y’uko rishyize hanze itangazo ryifuza umusimbura wa Adel Amrouche batandukanye tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.

    Nyuma yo kubona aba batoza 688 bose bujuje ibisabwa, hakaba hagiye gukurikiraho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

    Biteganyijwe ko uyu mutoza agomba gutoza imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe 2026 aho u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Estonia, Grenada na Kenya.

    Itsinda B rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.

    Abatoza 688 basabye gutoza Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/ni-inde-uzahabwa-gutoza-amavubi-muri-688-babisabye.html

  • APR FC yaba yabonye umusimbura wa Ishimwe Pierre? #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko APR FC yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Olorunleke Oluwasegun Ojo ngo abe yaza gukemura ikibazo cy’izamu.

    Bibaye nyuma y’uko muri iyi minsi izamu rya APR FC hagaragaramo ikibazo, ni nyuma y’amakosa ya hato na hato Ishimwe Pierre yagiye akora, bikaba byanamuviriyemo kuba yoherejwe gukorera imyitozo mu Ntare FC.

    Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni uko APR FC yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Ojo ko ari we munyezamu mushya wa APR FC na we mu mashusho ye yagiye hanze yagize ati “Muraho bafana ba APR FC? Vuba duhure i Kigali.”

    Amakuru avuga ko uyu munyezamu mbere yo gusinya agomba kubanza gukora ikizami cy’ubuzima muri APR FC yagitsinda akaba ari bwo asinya.

    Uyu munyezamu w’imyaka 30 yakiniye ikipe y’Igihugu ya Nigeria, akinira amakipe atandukanye arimo Akwa United, Sunshines Stars, Asia Warrior, Enyimba na Al Merreikh SC baheruka gutandukana muri 2025, akaba nta kipe yari afite.

    Ojo umunyezamu mushya wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yaba-yabonye-umusimbura-wa-ishimwe-pierre.html

  • Madederi ntacibwa intege n’amagambo y’ababashinja uburaya (Video) #rwanda #RwOT

    Dusenge Clenia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Madederi yatangaje ko atajya acibwa intege cyangwa ngo yite ku magambo ashobora kumuhuza n’ingeso zo kwicuruza zivugwa mu bakobwa kugira ngo babone amafaranga.

    Uyu mukinnyi w’amafilime nyarwanda yavuze ko ari inshuro nyinshi yakunze kumva abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bicara bagatondeka izina rye mu rutonde rurerure rw’abakobwa bakura amafaranga mu nzira zitazwi ndetse ntibanatinye no kwerura mu kugereranya ibyo bikorwa ku karubanda nk’uburaya.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Madederi yavuze ko nubwo bitamushimisha nk’umugore wakuye amaboko mu mufuka agahaguruka agashaka amafaranga ye ariko iyo abyumvise atajya abitaho umwanya munini cyangwa bimubabaze.

    Yagize ati 'Bibaho abantu bakabivuga ariko ikintu kiba gihari abantu ntabwo wabishinga,wowe ugomba gukora ibyo ugomba gukora ntubateho umwanya wawe cyane ko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina kandi nta nubwo wabuza abantu kuvuga, icya mbere ni uko uba uzi ukuri.'

    Uyu mugore uherutse kwakirwa mu itsinda ry’abasizi ryitwa 'Ibyanzu’ yakomeje ashimangira ko nyuma yo kuvugwaho aya magambo amusebya igihe kinini, kuri ubu usibye kubura amafaranga no kuba umushinga we wo kubumba amatafari akozwe muri sima yifashishwa mu bwubatsi utari kugenda neza nk’uko abyifuza nta kindi kintu cyamuca intege.

    Ati 'Ahantu ibintu bigeze kuri ubu ni uko nta jambo ry’umuntu runaka ryanca intege kandi uko ryaba rimeze kose. Njyewe ncibwa intege no kuba nta mafaranga mfite cyangwa ibintu byanze mbona ubuzima bwahagaze ntafite ikintu cyo gukora.'

    Ku itariki ya 29 Mutarama 2026 nibwo Madederi wamenyekanye cyane muri filime 'Papa Sava’ yakiriwe mu itsinda ry’ubusizi 'Ibyanzu.’ Muri Werurwe 2025 nibwo Madedeli’ yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Faustin wamenyekanye mu makipe ya ruhago atandukanye mu Rwanda.

    Madederi ntabwo ajya acibwa intege n’amagambo y’abantu babashinja uburaya

    Source : http://isimbi.rw/madederi-ntacibwa-intege-n-amagambo-y-ababashinja-uburaya-video.html

  • Uko Madederi ahangana n’abamagambo ashaka kumuca intege (Video) #rwanda #RwOT

    Dusenge Clenia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Madederi yatangaje ko atajya acibwa intege cyangwa ngo yite ku magambo ashobora kumuhuza n’ingeso zo kwicuruza zivugwa mu bakobwa kugira ngo babone amafaranga.

    Uyu mukinnyi w’amafilime nyarwanda yavuze ko ari inshuro nyinshi yakunze kumva abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bicara bagatondeka izina rye mu rutonde rurerure rw’abakobwa bakura amafaranga mu nzira zitazwi ndetse ntibanatinye no kwerura mu kugereranya ibyo bikorwa ku karubanda nk’uburaya.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Madederi yavuze ko nubwo bitamushimisha nk’umugore wakuye amaboko mu mufuka agahaguruka agashaka amafaranga ye ariko iyo abyumvise atajya abitaho umwanya munini cyangwa bimubabaze.

    Yagize ati 'Bibaho abantu bakabivuga ariko ikintu kiba gihari abantu ntabwo wabishinga,wowe ugomba gukora ibyo ugomba gukora ntubateho umwanya wawe cyane ko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina kandi nta nubwo wabuza abantu kuvuga, icya mbere ni uko uba uzi ukuri.'

    Uyu mugore uherutse kwakirwa mu itsinda ry’abasizi ryitwa 'Ibyanzu’ yakomeje ashimangira ko nyuma yo kuvugwaho aya magambo amusebya igihe kinini, kuri ubu usibye kubura amafaranga no kuba umushinga we wo kubumba amatafari akozwe muri sima yifashishwa mu bwubatsi utari kugenda neza nk’uko abyifuza nta kindi kintu cyamuca intege.

    Ati 'Ahantu ibintu bigeze kuri ubu ni uko nta jambo ry’umuntu runaka ryanca intege kandi uko ryaba rimeze kose. Njyewe ncibwa intege no kuba nta mafaranga mfite cyangwa ibintu byanze mbona ubuzima bwahagaze ntafite ikintu cyo gukora.'

    Ku itariki ya 29 Mutarama 2026 nibwo Madederi wamenyekanye cyane muri filime 'Papa Sava’ yakiriwe mu itsinda ry’ubusizi 'Ibyanzu.’ Muri Werurwe 2025 nibwo Madedeli’ yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Faustin wamenyekanye mu makipe ya ruhago atandukanye mu Rwanda.

    Madederi ntabwo ajya acibwa intege n’amagambo y’abantu babashinja uburaya

    Source : http://isimbi.rw/uko-madederi-ahangana-n-abamagambo-ashaka-kumuca-intege-video.html

  • Prosper Nkomezi yahuye na Ambasaderi wa Israel #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yahuye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Amb. Einat Weiss, bagirana ibiganiro byibanze ku rugendo rw’ibitaramo ateganya gukorera muri Israel mu minsi iri imbere.

    Ibi biganiro byabaye mu gihe habura iminsi mike ngo Nkomezi ataramire muri icyo gihugu, aho ateganyijwe gukorera ibitaramo bizatangira tariki ya 16 kugeza ku ya 21 Gashyantare 2026.

    Ni ibitaramo azaririmbamo mu buryo bwa 'Live’, ibintu byitezweho gutuma abakunzi be baho baryoherwa n’umuziki we mu buryo bwihariye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 28 Mutarama 2026, Nkomezi yasangije abakunzi be integuza y’ibi bitaramo, agaragaza ko yiteguye guhura na bo.

    Yagize ati 'Prosper Nkomezi azaririmba mu buryo bwa Live muri Israel. Andi makuru azatangazwa vuba.'

    Uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragaje ko yishimiye amahirwe yo kugeza ubutumwa bwe ku bakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana batuye muri Israel, abasaba kuzifatanya na we bagasingiza Imana.

    Urugendo rwe ruje rukurikira ibihe by’ibyishimo ku buzima bwe bwite nyuma yo kwambika impeta umukunzi we Rètine Nkurunziza amusaba kuzamubera umugore.

    Uyu Rètine na we asanzwe azwi mu buhanzi bwo gusoma ibisigo, aho yamenyekanye mu bihangano birimo 'Humura Mulenge’, 'Hora Mulenge’, 'Mpore Mulenge’, 'Umuco w’Iwacu’ na 'Rya Joro’.

    Prosper Nkomezi yahuye na Ambasaderi wa Israel

    Source : http://isimbi.rw/prosper-nkomezi-yahuye-na-ambasaderi-wa-israel.html

  • 61% bashyigikiye gutwika imirambo kubera ikibazo cy'ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu bwagaragaje ko 61% by'Abanyarwanda babona gutwika imirambo nk'igishobora kugabanya ikibazo cy'ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto.

    Mu Rwanda, umubare w'abaturage ukomeje kwiyongera, kandi uko biyongera ni ko n'umubare w'abapfa wiyongera. Imibare ya NISR igaragaza ko mu 2024 hapfuye abantu 36,021. Ibi bituma amarimbi yuzura vuba, kandi amategeko ateganya ko ubutaka bw'irimbi bushobora kongera gukoreshwa ari uko hashize nibura imyaka 20 uhereye igihe hashyinguwemo umuntu wa nyuma.

    Itegeko ryo mu 2013 rigena imitunganyirize n'imikoreshereze y'amarimbi rinateganya uburyo bwo gutwika imirambo, bukagenwa n'iteka rya Minisitiri ryo mu 2015. N'ubwo hashize imyaka igera ku icumi rishyizweho, iyi gahunda ntirakirwa ku rugero rushimishije.

    Mu bantu barenga ibihumbi 12 babajijwe, 32% bemeye ku kigero cyo hejuru ko gutwika imirambo byaba igisubizo, 29% babyemera ku rugero ruringaniye, mu gihe 34% batabyemera. Abasigaye 5% bagaragaje kutagira aho babogamira.

    Kugeza ubu, mu Rwanda hamaze gutwikwa imirambo 28 gusa. Amategeko ateganya ko gutwika bikorwa mu ifuru yihariye ikoresha amashanyarazi kandi ifite ibikoresho by'ubwunganizi mu gihe amashanyarazi yabura.

    Abashinzwe iyi gahunda bagaragaza ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa n'akamaro kayo mu gukemura ikibazo cy'ubutaka bw'amarimbi.

    61% bashyigikiye gutwika imirambo kubera ikibazo cy'ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto

    Source : https://kasukumedia.com/61-bashyigikiye-gutwika-imirambo-kubera-ikibazo-cyubutaka-bwo-gushyinguraho-bugenda-buba-buto/

  • Serivisi zitanoze i Kayenzi zirakemangwa n'abagana ivuriro #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi, bagaragaza ko batishimiye serivisi bahabwa ku kigo nderabuzima cya Kayenzi, bavuga ko zitihuta kandi zikomeje kubagiraho ingaruka zirimo gutinda kuvurwa no gusubira mu rugo batabonye ubufasha bakeneye.

    Bamwe mu baganiriye natwe bavuga ko imirongo iba ari miremire cyane, aho umuntu ashobora kuhagera mu gitondo cya kare ariko akavurwa nimugoroba cyangwa agasubizwa ku wundi munsi. Ibi babiterwa ahanini n'umubare muto w'abaganga n'abaforomo ugereranyije n'umubare w'abarwayi bahagana buri munsi.

    Hari abavuga ko hari igihe umurwayi aremba mu gihe ategereje ko yinjira kwa muganga, bigatuma bamwe bahitamo kujya kwivuza ku mavuriro yigenga n'ubwo ahenze. Ababyeyi bajyana abana babo bakingirwa cyangwa bavurwa indwara zisanzwe na bo bavuga ko gutegereza igihe kirekire bibagiraho ingaruka.

    Abaturage basaba ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'ubuzima kongera umubare w'abakozi bakorera kuri icyo kigo nderabuzima, ndetse hakanongerwa ibikoresho byifashishwa mu buvuzi kugira ngo serivisi zitangwe neza kandi ku gihe.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'ikigo nderabuzima cya Kayenzi, bavuga ko ikibazo cy'abakozi bake bakizi kandi ko hari ingamba zirimo gutegurwa ku bufatanye n'Akarere n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, hagamijwe kunoza serivisi no kugabanya ubucucike bw'abarwayi.

    Abaturage bavuga ko bizeye ko ibisubizo bizaboneka vuba, kuko ubuzima ari bwo shingiro ry'iterambere.

    Serivisi zitanoze i Kayenzi zirakemangwa n'abagana ivuriro

    Source : https://kasukumedia.com/serivisi-zitanoze-i-kayenzi-zirakemangwa-nabagana-ivuriro/

  • Ikipe ya APR FC yahagaritse Ishimwe Pierre mu gihe yitegura kuzana Ojo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo umunyezamu wayo wari usanzwe ari uwa mbere, Ishimwe Pierre, mu gihe iri gushaka undi mushya ukomoka muri Nigeria witwa Olorunleke Ojo.

    Ibi byabaye nyuma y'umukino w'ikirarane wa shampiyona ku munsi wa 15, aho APR FC yatsinzwe na Al Hilal ibitego 2-0. Muri uwo mukino, Ishimwe Pierre ntiyari mu bakinnyi bitabajwe, kuko yari yamaze koherezwa gukorera imyitozo mu Intare FC, isanzwe ari ikipe y'abato ba APR FC.

    Amakuru ava mu buyobozi bw'iyi kipe agaragaza ko uyu munyezamu yahawe iki gihano bitewe n'imyitwarire itari ku rwego rwifuzwa, aho bivugwa ko mu minsi ishize atari mu bihe byiza by'imikino.

    Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Talib, yasobanuye ko kumwohereza mu Intare FC atari ukumwirukana, ahubwo ari uburyo bwo kumuha umwanya wo kongera kwisuganya no kugarura icyizere mu mikinire ye. Yagaragaje ko iyi ari imwe mu ngamba zo gufasha umukinnyi kongera kwiyubaka ku kibuga.

    Hagati aho, APR FC iri mu biganiro byo kuzana Olorunleke Ojo, umunyezamu w'umunya-Nigeria, mu rwego rwo kongera imbaraga mu izamu no kongerera irushanwa imbere mu ikipe.

    Ikipe ya APR FC yahagaritse Ishimwe Pierre mu gihe yitegura kuzana Ojo

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-apr-fc-yahagaritse-ishimwe-pierre-mu-gihe-yitegura-kuzana-ojo/