Category: Uncategorized

  • Ubu se naherukaga guhoberwa gutya ryari? – Samusure akigera i Kigali (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure yagarutse kuba mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga itatu atuye muri Mozambique, aho yavuze ko yashyimishijwe n’uburyo yakiriwe.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026 nibwo Samusure wari utegerejwe na benshi mu bavandimwe be, inshuti yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera mu Rwanda , Samusure yagaragaje ko yari afite urukumbuzi rudasanzwe rwo kongera gusabana n’abavandimwe ndetse n’inshuti ze.

    Aho yagize ati:'Nta hantu hashobora kukurutira iwanyu kuko sinzi niba hari ikindi gihugu ushobora kwinjiramo ngo ubone abantu bangana gutya bakwishimiye muri ubu buryo.”

    'Ndashimira Imana ko turi mu gihugu gitekanye Kandi cyiza ,U Rwa Gasabo n’ubu iyo tuza kuba turi ahantu hatari umutekano ntabwo tuba tugihagaze hano.”

    Yakomeje avuga ko yanyuzwe cyane n’uburyo yakiriwe ko ari ibintu bidasanzwe.

    Ati “Muravuga ngo abagore bangana gutya baje kunyakira, ubu se naherukaga guhoberwa gutya ryari?”

    Samusure yahungiye muri Mozambique muri Gicurasi 2023 akimenya ko uwamugurije amafaranga yakoresheje ‘Makuta’ muri Covid-19 yamujyanye mu nkiko ndetse yagombaga gutabwa muri yombi agafungwa.

    Akimenya rero ko bisa nk’ibyamurangiranye, yagurishije ibyo yari afite abona itike y’urugendo yekerekeza I Maputo mu buryo bwamutunguye.

    Samusure yagarutse mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/ubu-se-naherukaga-guhoberwa-gutya-ryari-samusure-akigera-i-kigali-video.html

  • Dj Bisoso na Anita Pendo bagiye kongera guhurira mu kiganiro gishya #rwanda #RwOT

    Anita Pendo na Dj Bisoso bagiye kongera guhurira mu kiganiro gishya, Friday Airline Live Show kizajya gitambuka kuri BTN TV.

    Iki kiganiro kizajya kiba guhera saa 22:15, kikaba kizatangira gutambuka guhera tariki ya 6 Werurwe 2026.

    Mu itangazo BTN TV yashyize hanze yagize yagize iti “BTN TV Rwanda yishimiye gutangaza ko igiye gutangiza ikiganiro gishya cy’imyidagaduro cyitwa Frida Airline Live Show kizatangira ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Iki kiganiro kizajya gitambuka buri wa Gatanu saa 22:15′.”

    “Kizayoborwa na Anita Pendo na Dj Bisoso, bazajya bakira ibyamamare bitandukanye, bakageza ku bakunzi ba televiziyo ibiganiro ku ngingo zigezweho, umuziki n’ibindi bitaramo bizajya bitambuka live.”

    Aba bombi si ubwa mbere bakoranye kuko bahoze bakorana mu kiganiro Friday Flight cyatambukaga kuri Televiziyo Rwanda.

    Anita Pendo usigaye ukora kuri Kiss FM yavuye kuri RBA muri 2024 ni mu gihe Dj Bisoso yahavuye mu ntangiriro za 2025.

    Anita Pendo na Dj Bisoso bagiye gutangira ikiganiro gishya

    Source : http://isimbi.rw/dj-bisoso-na-anita-pendo-bagiye-kongera-guhurira-mu-kiganiro-gishya.html

  • Sam Karenzi yavuze uko abamurwanya batangiye kumutumaho abarwanya leta ngo bamute mu mutego #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Imikino akaba na Nyiri SK FM, Sam Karenzi yavuze ko ubu abamurwanya bageze n’aho bakoresha abarwanya igihugu ngo bamute mu mutego.

    Ibi uyu munyamakuru yabigarutseho nyuma y’inkundura y’amagambo akomeye amaze iminsi yumvikana hagati ye n’abandi banyamakuru ba siporo.

    Uyu mwuka mubi wari umaze iminsi ututumba, wagiye ku karubanda byeruye bihereye ku banyamakuru bakorera Isibo Radio ubwo Ndayisaba Leonidas, wavuze ko Rayon Sports ishobora kuba igiye guha akazi abanyamakuru ba SK FM.

    Ati 'Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, agiye kwirukana Ngabo Roben ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports, yimike Karenzi cyangwa Lorenzo.'

    Bukeye bwaho mu burakari bwinshi Sam Karenzi yavuze ko Rayon Sports idafite ubushobozi bwo kuba yahemba Lorenzo kuko amafaranga bamuhemba itayabona.

    Ati “Ariko ibyo bitabapfu na byo mugiye kujya mubizana hano ngo tubivugeho? Mwagiye muha agaciro ibikwiriye kuba bihabwa agaciro? Uko inkende yurira igiti ni ko irushaho kugaragaza ubwambure bwayo.'

    'Hari ibintu ubwabyo udakeneye gusobanura cyangwa gusubiza, ubwabyo ubyumva ahita yumva ko yataye umutwe. Lorenzo amafaranga ahembwa hano nta n’ubwo yegereye ayo Rayon Sports ishobora guhemba Ngabo, si no kungana, ahubwo ntiyegereye.'

    Yunzemo ko Leonidas yamusabye akazi akakamwima ko n’iyo Radio bakorera ibahemba amafaranga make we ahemba abana bagitangira umwuga, yanashimanagiye ko afite ubushobozi bwo kubirukanisha aho bakora.

    Uyu muriro wakomereje aho bakomeza kugenda baterana amagambo kugeza aho uyu munsi ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, mu Kiganiro Urukiko rw’Ikirenga rwa Siporo kuri SK FM, Sam Karenzi yavuze ko ubyihishe inyuma amuzi, n’abo akoresha abazi.

    Yavuze ko habaye inama zirimo kwiga uburyo zakomeza kwatsa umuriro kuri Sam Karenzi, bakamusebya, aho yanahishuye ko harimo n’abanyamakuru bamwe na bamwe.

    Sam Karenzi yameze nkugaragaza ko Mupenzi Eto’o ari we ubyihishe inyuma aho yagize ati 'Eto’o rwose barakurira udufaranga wakiteje imbere. Amafaranga ukorera muri APR yaguteza imbere utayakoresheje mu bipfu kuko bo ni ukuyarya, bavayo bakambwira ngo reka tuyarye nta Kundi, reka twirire utwihanganire tuyarye.'

    Sam Karenzi yavuze ko ibitero Eto’o yagabye kuri Karasira Richard wari umuyobozi wa APR FC bikamuhira akamukuraho ariko kuri we arushywa n’ubusa kuko we nta mwanya runaka ashaka kwiyamamariza nta n’uwo ateganya ko aho ayobora ari aho ari kandi ntawahamukura.

    Yavuze ko 'Kereka ikigize icyaha ariko mwaragishatse mwarakibuze, telefoni mwarazirikodinze aho nyuze hose mwabuzemo ikintu, uko meze abanzi biragoye ibyo. Ndi umuntu nanjye byambaho ariko imyitwarire yanjye nziko bigoye ko bazanshaka ngo bambone.'

    Aha niho yahise avuga ko yahamagawe n’umuntu urwanya Igihugu, ahita amenya ko ari uwo bamuteze ngo amugushe mu mutego.

    Ati 'Ni njoro nahamagawe n’umuntu ndaseka, ubanza batekereza ko ndi mugenzi wabo, hari umuntu wigeze kumpamagara kera ndi kuri Fine FM, nabwo hari utuntu nk’utwo, umuntu urwanya leta uzwi, bamwe twita ibigarasha, sinzi aho yari ari yampamagaje nimero yo mu Rwanda.'

    Yavuze ko yamauhamagaye bwa mbere ntiyitabe kuko yari mu nama na Marchal Real Estate kuri Mariott Hotel, ahamuhamagara bwa kabiri, bwa gatatu abona kumwitaba.

    Ati 'Nitabye telefoni numva arimo arisetsa setsa, ngo 'Karenzi amakuru se’, ndamubwira ngo uri inde se? arambwira ngo ntabwo wamenye setuvugana buri munsi? Ndamubaza ngo tuvugana, uri inde? Ambwira amazina ye?'

    'Turavugana buri munsi nkaba ntafite nimero yawe? Ubundi se uba hehe ko mperuka ufitanye ibibazo n’igihugu, ibibazo byawe n’igihugu warabikemuye? Numva arabyirengagije ngo ariko se Kare ko numva wahindutse, mpita mubwira ngo 'toka wowe wa mushenzi we mvugana na we iki’, nkupa telefoni mpita nanamuboloka.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko hari udutego twinshi arimo ategwa, ngo bashobora kuzamubona ni umuntu ariko nta gahunda yabyo afite kuko ni umuturage agerageza gukurikiza gahunda zose z’igihugu.

    Sam Karenzi yavuze ko yatangiye gutegwa imitego binyuze mu barwanya Leta

    Source : http://isimbi.rw/sam-karenzi-yavuze-uko-abamurwanya-batangiye-kumutumaho-abarwanya-leta-ngo.html

  • Umutwe w'inkuru: Elon Musk ayoboye urutonde rw'abahanga mu guhanga udushya muri Amerika #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru mpuzamahanga cya Forbes cyashyize hanze urutonde rw'abanyamerika bagize uruhare rukomeye mu guhanga udushya, bagahindura Isi binyuze mu bitekerezo byabo byihariye byababyariye inyungu zikomeye ndetse bikanagira ingaruka nziza ku iterambere ry'ikoranabuhanga n'ubukungu.

    Kuri uru rutonde, Elon Musk ni we waje ku mwanya wa mbere, ashimirwa ibikorwa bye byateje impinduka zikomeye mu bijyanye n'imodoka zikoresha amashanyarazi binyuze muri Tesla, ndetse n'imishinga y'ikirere ayoboye muri SpaceX. Uretse ibyo, Musk anazwi mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano (AI) ndetse no mu mishinga igamije koroshya ubuzima bwa muntu ku Isi no hanze yayo.

    Elon Musk ayoboye urutonde rw'abahanga mu guhanga udushya muri Amerika

    Ku mwanya wa kabiri haje Jeff Bezos, washinze Amazon, sosiyete yahinduye uburyo abantu bagura ibicuruzwa ku Isi yose. Bezos yashyize imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi bwo kuri internet, bituma Amazon iba imwe mu masosiyete afite agaciro kanini ku Isi.

    Ku mwanya wa kabiri haje Jeff Bezos, washinze Amazon, sosiyete yahinduye uburyo abantu bagura ibicuruzwa ku Isi yose

    Bill Gates, umwe mu bashinze Microsoft, yaje ku mwanya wa gatatu. Uruhare rwe mu guteza imbere mudasobwa zigezweho rwagize uruhare runini mu koroshya imikorere y'Isi y'ikoranabuhanga. N'ubwo atakiri mu buyobozi bwa Microsoft, aracyafatwa nk'umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guhindura Isi y'ikoranabuhanga.

    Bill Gates, umwe mu bashinze Microsoft, yaje ku mwanya wa gatatu

    George Lucas, wamamaye mu gukora filime zirimo Star Wars, yaje ku mwanya wa kane kubera udushya yazanye mu myidagaduro, naho Jensen Huang, uyobora Nvidia, aza ku mwanya wa gatanu kubera uruhare rwe mu guteza imbere ikoranabuhanga rya mudasobwa zifasha mu mikino no mu bwenge bukorano. Aba bose bagaragaza ko guhanga udushya bishobora guhindura Isi no kubyara inyungu zikomeye.

    George Lucas, wamamaye mu gukora filime zirimo Star Wars, yaje ku mwanya wa kane kubera udushya yazanye mu myidagaduro

    Source : https://kasukumedia.com/umutwe-winkuru-elon-musk-ayoboye-urutonde-rwabahanga-mu-guhanga-udushya-muri-amerika/

  • Inter Miami ikomeje kwibaza uko izakina imikino idafite Messi, nyuma yo kugira imvune y'imikaya mu kuguru kw'ibumoso #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'icyamamare ku Isi, Lionel Messi, yagize imvune y'imikaya mu kuguru kw'ibumoso (left hamstring), nk'uko byemejwe ku mugaragaro n'ikipe ye ya Inter Miami. Iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo rigaragaza ko uyu mukinnyi yakoze ibizamini by'inyongera byagaragaje neza ko afite ikibazo cy'imikaya y'inyuma ku kuguru kw'ibumoso.

    Mu itangazo ryasohowe n'abaganga b'iyi kipe, bagize bati: 'Messi yakoze ibizamini by'inyongera byemeje iyo mvune, kandi uko azagaruka mu myitozo bizashingira ku buryo ubuzima bwe buzagenda butera imbere mu minsi iri imbere.' Ibi bisobanuye ko atazahita agaruka mu kibuga, ahubwo abaganga bazagenda bareba uko imikaya ye ikira mbere yo kumwemerera kongera gukina.

    Iyi mvune ibaye mu gihe Inter Miami iri mu marushanwa akomeye, aho abafana bayo bari bamwitezeho byinshi. Gusa ubuzima bw'umukinnyi ni bwo buza imbere ya byose, kuko imvune z'imikaya iyo zititaweho neza zishobora kongera kumugiraho ingaruka mbi cyane.

    Abakunzi ba ruhago ku Isi bakomeje kugaragaza impungenge, ariko nanone bizeye ko uyu munya-Argentine azakira vuba akagaruka mu kibuga ameze neza. Messi asanzwe azwiho kwihangana no kugaruka akomeye nyuma y'imvune, bityo benshi bategereje ko n'iyi izaba inkuru y'igihe gito.

    Inter Miami ikomeje kwibaza uko izakina imikino idafite Messi, nyuma yo kugira imvune y'imikaya mu kuguru kw'ibumoso

    Source : https://kasukumedia.com/inter-miami-ikomeje-kwibaza-uko-izakina-imikino-idafite-messi-nyuma-yo-kugira-imvune-yimikaya-mu-kuguru-kwibumoso/

  • Amarozi abaho ariko akora iyo Imana yabyemeye, njye sinigeze nyakoresha – Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel yavuze ko mu mupira w’amaguru hari abantu bizera amarozi bakanayakoresha ariko akaba we atarigeze ayakoreshaho na rimwe kuko atizera ko hari icyo yamufasha.

    Uyu mukinnyi wa Police FC ni umwe mu bamaze igihe bakina muri Shampiyona y’u Rwanda, akaba ari shampiyona ikundwa kugarukwaho cyane bitari no mu kibuga ahubwo no hanze yacyo.

    Kimwe mu bintu bikunze kuyivugwaho ni ruswa n’amarozi abakinnyi n’abatoza bizereramo, bakabikoresha kuko baba bumva hari icyo biri bubafashe.

    Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru ISIMBI, Manishimwe Djabel, yavuze ko nk’Umuyilamu yemera ko ikintu kiba kuko Imana yemeye ko kiba

    Ati “Njyewe muri rusange, ubundi ndi Umuyisilamu, nemera ko ikintu kiba kuko Imana yemeye ko kiba.”

    Yakomeje avuga ko atahakana ko amarozi abaho ariko na none kugira ngo akore ari Imana iba yabihaye umugisha, gusa we akaba atemera ko hari icyo yahindura ku igeno ry’umuntu uretse kumuha icyizere gusa.

    Ati “Amarozi abaho, abaho rwose ntabwo nyahakana ariko kugira ngo bibeho ni uko Imana ibiha umugisha ikavuga ngo bibe. Muri rusange rero umuntu ashobora kuyakoresha icyo yifuza akakigeraho cyangwa nta kigereho, bingana n’uko ushobora kutabikora bikagenda uko ubyifuza cyangwa ntibigende uko ubyifuza.”

    “Ntekereza ko amarozi ntacyo yahindura ku igeno rigomba kuba, gusa ashobora kukubeshya ko ari yo mpamvu wenda yatumye ubigeraho, ibyo ngibyo bivugwa rwose mu mupira birahari, barabyizera ari izo za ruswa zibamo, ari ibyo by’amarozi bibamo, hari ababyizera n’abatabyizera buri muntu biterwa n’imbaraga bimutera.”

    Ku kuba we yarayakoresheje cyangwa ayakoresha yagize ati “Ntabwo nigeze mbyemera cyangwa ngo mbikoreshe kuko ntabwo njye mbyizera.”

    Ni kenshi muri ruhago nyarwanda hagiye hagaragara ibikorwa bisa no kwizerera mu mbaraga z’umwijima, hari abaguye bitangira ubuhamya ko babikoresheje, hari abavuze ko bahagaritse gukina kubera ko banze kubikoresha.

    Manishimwe Djabel yavuze ko kugira ngo amarozi akore ari Imana iba yabyemeye

    Source : http://isimbi.rw/amarozi-abaho-ariko-akora-iyo-imana-yabyemeye-njye-sinigeze-nyakoresha.html

  • Sheilah Gashumba yavuze byo kugaragara muri filime z’urukozasoni #rwanda #RwOT

    Sheilah Gashumba yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko ari we uri mu mashusho y’urukozasoni bivugwa ko ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda guhera mu cyumweru gishize.

    Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ku mbuga zitandukanye zo muri Uganda hakwirakwijwe inkuru zivuga ko uyu munyamidelikazi akaba n’umushyushyarugamba ukunzwe muri iki gihugu, yaba agaragara mu mashusho y’urukozasoni yasakajwe.

    Nk’uko ikinyamakuru Exclusive Bizz dukesha iyi nkuru kibyemeza ngo aya makuru yakomeje gukwirakwira by’umwihariko mu matsinda ya WhatsApp no ku zindi mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira kuyagira ingingo yo kuganiraho hirya no hino muri iki gihugu.

    Agaruka kuri ibi bivugwa, Sheilah Gashumba muri iki kinyamakuru yatangaje ko ayo makuru ari ibihuha byahimbwe n’abantu bashaka kumuharabika no kwangiza izina rye.

    Yasobanuye ko ibi byatangijwe n’umugore wagiye ku rubuga rucuruza amashusho y’urukozasoni, agafata ifoto (screenshot) yakuwe muri ariya mashusho igaragaramo umukobwa ufite umusatsi mugufi n’uruhu rusa n’urwe, maze akayisangiza mu matsinda atandukanye agamije kuyobya abantu.

    Sheilah yabajije impamvu abamushinja batigeze basakaza amashusho yose niba koko bemera ibyo bavuga, ahubwo bagahitamo gusakaza ifoto imwe gusa. Yagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cy’uko ari umugambi wo kumusebya aho gutanga ukuri.

    Ati 'Byatangijwe n’umugore washakaga kunsebya afata ifoto akuye muri imwe mu mashusho y’urukozasoni yarebye ku mbuga zicuruza poronogarafi kubera ko harimo umukobwa tujya gusa ariko niba ari njyewe berekane amashusho yose.'

    Yanashimangiye ko afite ibimenyetso byihariye biranga umubiri we, birimo ibishushanyo yiyanditse ku mubiri we (tattoos), bidahura n’ibigaragara kuri iyo foto iri gukwirakwizwa. Yavuze ko abantu bakwiye kwitonda mbere yo kwizera no gusakaza amakuru adafite gihamya.

    Sheilah Gashumba amaze imyaka myinshi azwi mu myidagaduro ya Uganda no mu karere, aho akora nk’umushyushyarugamba mu birori bikomeye ndetse akaba n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafite abakunzi benshi.

    Sheilah Gashumba yateye utwatsi iby’amashusho y’urukozasoni bivugwa yagaragayemo

    Source : http://isimbi.rw/sheilah-gashumba-yavuze-byo-kugaragara-muri-filime-z-urukozasoni.html

  • Hagiye gukorwa indirimbo ya Rwanda Premier League #rwanda #RwOT

    Nubwo bitari mu byo bafata nk’ibyihutirwa, gusa Rwanda Premier League ifite gahunda y’uko hazakorwa indirimbo yayo yazajya icurangwa mbere y’uko imikino ya Shampiyona itangira no mu bindi bikorwa byayo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yakiriye ‘Instrumental’ (mu kinyarwanda wayita nk’inanga) nyinshi, abazikoze bazitwaga bifuza ko ari zo zahabwa ayo mahirwe kugira ngo bakore iyo ndirimbo.

    Gusa muri izo zose bakaba nta n’imwe bashimye bitewe n’uburyo zicurangitsemo, bivugwa ko zicurangitse mu njyana imeze nk’indirimbo ya Champions League, ari yo bagendeyeho kandi akaba atari byo Rwanda Premier League yifuza.

    ISIMBI yamenye ko Rwanda Premier League indirimbo yifuza ari indirimbo izaba ikozwe mu buryo bugezweho ariko na none ifite ahantu ihuriye n’umuco nyarwanda, muri make yumvikanamo n’injyana gakondo.

    Hari n’icyifuzo ko iyi ndirimbo nk’imwe mu buziba ari nk’ibendera rya Rwanda Premier League, yazakorwa n’umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ariko na none ntabwo aratoranywa ngo babe bamenya ibyo yabasaba.

    Rwanda Premier League ikaba irimo gukora n’amavugurura mu bintu bitandukanye birimo n’ikirango cyayo (Logo), gushyiraho igikombe gihoraho cya shampiyona aho kugira ngo buri mwaka igikombe cyatanzwe kizajye kiba gitandukanye buri mwaka.

    Rwanda Premier League irateganya kuzakora indirimbo yayo

    Source : http://isimbi.rw/hagiye-gukorwa-indirimbo-ya-rwanda-premier-league.html

  • Remera: Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Ti'Amo Lounge iraca impaka #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe, abantu benshi bahora bashaka ahantu babonera akaruhuko n'akanyamuneza kabakura mu mihangayiko ya buri munsi. Icyakora, si buri hantu hose habasha gutanga ibyishimo uko ibishaka. Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, Bar & Resto Ti'Amo Lounge i Remera yongeye gutegura igitaramo kidasanzwe cyiswe 'SOCIAL THURSDAY', igitaramo gitegerejwe na benshi kandi kiraca impaka ugereranyije n'ibyo usanzwe ubona.

    Ni igitaramo kiraba kirimo uruvange rw'umuziki ugezweho n'uw'ibihe bya kera, umuziki uraba uri kuvangwa n'aba-Dj b'abahanga barimo Dj Lou na Dj Rice, bazwiho kudasiga n'umwe wicaye. Abarasusurutsa abaribwitabira iki gitaramo ni Mc Pato, Jesca na CYCY, bose bazwiho ubuhanga bwo gushyushya imbaga no kuyobora ibirori mu buryo butanga akanyamuneza.

    Waba warazengurutse henshi ushaka ahantu heza ho kuruhukira, ariko iki gitaramo cyo kuri uyu wa Kane ntikigucike. Ti'Amo Lounge yakubise ibiciro ishoka ku kigero cya 20% guhera saa 10:00 z'ijoro, mu rwego rwo guha abakiriya bayo amahirwe yo kwidagadura badahenzwe.

    Rekeraho gukomeza wibaza byinshi; serivisi nziza n'isuku bihavugwa n'abatari bake. Tangira witegure wowe n'abawe, kuko SOCIAL THURSDAY ni ijoro ry'umunezero udasanzwe.

    Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, Bar & Resto Ti'Amo Lounge i Remera yongeye gutegura igitaramo kidasanzwe cyiswe 'SOCIAL THURSDAY'

    Source : https://kasukumedia.com/remera-mu-ijoro-ryo-kuri-uyu-wa-kane-tiamo-lounge-iraca-impaka/