Category: Uncategorized

  • Doja Cat agiye gutaramira i Kigali #rwanda #RwOT

    Icyamamarekazi ku rwego mpuzamahanga, Doja Cat amaze kwemeza ko agiye gutaramira i Kigali mu iserukiramuco ryitwa ‘Move Afrika’ riteganyijwe kubera muri BK Arena mu kwezi gutaha.

    Uyu muhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy ni we uzayobora ku nshuro ya gatatu igitaramo cya Move Afrika, gitegurwa na Global Citizen ku bufatanye na pgLang ya Kendrick Lamar.

    Igitaramo cyo mu Rwanda kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, mbere y’uko bakomereza muri Afurika y’Epfo.

    Ni no ku nshuro ya mbere kandi mu rugendo rwe rw’umuziki, Doja Cat azaba ageze ku mugabane wa Afurika gutaramira abafana be.

    Nubwo yari ategerejwe muri festival ya 'Hey Neighbour' itabashije kuba mu 2025 ndetse Isimbi yamenye ko agomba kuzahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda.

    Doja Cat ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/doja-cat-agiye-gutaramira-i-kigali.html

  • Rayon Sports yanyomoje Rugaju Reagan #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyize umucyo ku makuru yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan, wavuze ko iyi kipe yaba yarariye amafaranga ya myugariro wayo, Serumogo Ali bakavuga ko ntacyo ikipe yahawe.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashyizeho itangazo rivuga ko ibi byatangajwe atari ukuri kandi ko bigamije kuyobya abafana.

    Amakuru yari yatangajwe mu kiganiro 'Urubuga rw’Imikino' kuri Radio Rwanda ku wa 12 Gashyantare 2026, yavugaga ko mu gutandukana na Serumogo Ali habayemo uburiganya, kuko uyu mukinnyi ngo yari yaratanzweho amafaranga angana na miliyoni 10 Frw.

    Icyo gihe, Rugaju Reagan yumvikanishije ko ayo mafaranga yaba atarakoreshejwe uko bikwiye ndetse akitsa cyane ku cyo yise uburiganya bwabayemo.

    Nyuma y’uko ibi byateje impagarara zikomeye mu bakunzi ba Rayon Sports byatumye ubuyobozi bwihutira gusohora itangazo ribisobanura mu buryo burambuye.

    Muri iryo tangazo, bwagize buti 'Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports buramenyesha abakunzi bawo n’abanyarwanda muri rusange ko bwamaganye amakuru y’ibinyoma yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda Rugaju Reagan mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyatambutse kuwa 12/02/2026 ko habaye uburiganya mu igenda ry’umukinnyi Serumogo Ali.'

    Ubuyobozi bwakomeje busobanura ko, mu by’ukuri, Rayon Sports n’uyu mukinnyi bumvikanye gutandukana mu bwumvikane busesuye, kandi ko yagendeye Ubuntu ku mpande zombi.

    Amakuru avuga ko Rayon Sports yemeye kurekura uyu mukinnyi ku buntu kubera ko hari amafaranga bari bamufitiye angana na miliyoni 10 Frw, bakumvikana ko atazigera ayishyuza iyi kipe ndetse na we ko ntacyo bazamubaza ku mafaranga ikipe ya Al Merreikh Bentiu.

    ANNOUNCEMENT pic.twitter.com/IZzdFOglro

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) February 13, 2026

    Rayon Sports yanyomoje ibyo Rugaju Reagan yatangaje

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yanyomoje-rugaju-reagan.html

  • Amarangamutima y’umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro nyuma yo kwambika impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro Robert McKenna yavuze ko isengesho rye ryasubijwe, ni nyuma yo kwambika umukunzi we impeta ya fiançailles.

    Ku mugoraba w’ejo hashize tariki ya 12 Gashyantare 2026 ni bwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cyubahiro Robert McKenna, yashyizeho amafoto agaragaza ko yamaze kwambika umukunzi impeta y’urudashira amusaba ko yazamubera umugore undi nta kuzuyaza.

    Aya mafoto ya Cyubahiro akaba akaba yaherekejwe n’amagambo agira ati “

    Ni umuhango ugaragara ko wari witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’uyu munyamakuru n’umukunzi we.

    Ati “Byagiye kumugaragaro. Isengesho ryanjye ryasubijwe, umukunzi wanjye, uwo tuzabana iteka ryose.”

    Robert McKenna yambitse umukunzi we impeta y’urukundo rudashira

    Hari inshuti n’abavandimwe

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-y-umunyamakuru-wa-rba-cyubahiro-nyuma-yo-kwambika-impeta.html

  • Zari Hassan yavuze adashaka amarira y’abakobwa bakundana n’abagabo bubatse #rwanda #RwOT

    Umunyemari akaba n’umunyamideli uzwi cyane, Zari Hassan, yatangaje ko adashaka kubona ku mbuga nkoranyambaga abakobwa bakundana n’abagabo bubatse hanyuma bakinubira ko bateretswe urukundo ku munsi w’abakundana (Saint Valentin).

    Uyu mugore wamamaye mu myidagaduro, ubu akaba yarashyingiranywe n’umukinnyi w’iteramakofe, Shakib Lutaaya, yatanze ubutumwa bukakaye bugenewe abagore bakunda kwijujuta buri wa 14 Gashyantare, umunsi mpuzamahanga wahariwe abakundanye.

    Zari yavuze ko adafitiye impuhwe abakobwa cyangwa abagore bemera gukundana n’abagabo bafite abandi bagore, hanyuma umunsi wa Saint Valentin wagera bagatangira kwinubira ko batitabwaho.

    Yagaragaje ko umuntu aba azi neza uwo akundana na we, bityo atagomba gutungurwa no kutitabwaho ku munsi w’abakundana.

    Yagize ati 'Sinshaka kubona ibintu bibabaje ku munsi wa Saint Valentin. Wari uzi ko uwo mugabo afite undi.'

    Yanagarutse ku bagore binubira ko bataguriwe indabo cyangwa impano, avuga ko umugabo ukunda umugore by’ukuri ahora ashaka uko amwereka urukundo, kabone n’iyo yaba adafite ubushobozi buhambaye.

    Mu butumwa bwe, yavuze ko buri mugabo aba yifuza kwizihiza Saint Valentin, kandi ko iyo atabikoze bidashobora gusobanura ko adakunda uwo bari kumwe cyangwa ko ari umunyabugugu.

    Zari Hassan, umaze igihe abanye na Shakib Lutaaya mu buryo bw’urushako rwa kure, kuko we atuye muri Afurika y’Epfo mu gihe umugabo we akorera muri Uganda, yanakomoje ku gukenerwa kw’icyizere ku mubano w’abakunda.

    Avuga ko nubwo iyo mbogamizi ihari bitababuza kuba bakunze gusurana no kujyana mu biruhuko mu gukomeza urukundo rwabo.

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yavuze-adashaka-amarira-y-abakobwa-bakundana-n-abagabo-bubatse.html

  • Abakinnyi 8 ba Australian Open bategerejwe muri ATP Challenger i Kigali #rwanda #RwOT

    Abakinnyi umunani baheruka kugaragara mu irushanwa rikomeye rya Australian Open ritegurwa buri mwaka muri Mutarama, bitezwe i Kigali mu marushanwa mpuzamahanga ya Tennis ya ATP Challenger 2026 azaba kuva tariki 2 kugeza ku ya 15 Werurwe.

    Muri abo bakinnyi harimo Umunya-Argentine Marco Trungelliti, Umufaransa Arthur Gea, Umunya-Croatia Luka Mikrut, Umunya-Espagne Roberto Carballes Baena, Umwongereza Jay Clarke, Umunya-Repubulika ya Tchèque Zdenek Kolar, Umusiwisi Jérôme Kym ndetse n'Umutaliyani Marco Cecchinato.

    Muri bo, Arthur Gea ni we wageze kure kurusha abandi muri Australian Open y'uyu mwaka, aho yasezerewe mu ijonjora rya kabiri atsinzwe na Stan Wawrinka amaseti 3-2. Abandi bakinnyi bo bagarukiye mu mikino yo gushaka itike yo kwinjira mu cyiciro nyamukuru.

    Mu rutonde rwa ATP, Marco Trungelliti ni we uza ku mwanya mwiza kurusha abandi, aho ari ku mwanya wa 134 ku Isi, agakurikirwa na Gea wa 156 ndetse na Mikrut wa 164. Gea aheruka no gutungurana asezerera Giovanni Mpetshi Perricard mu irushanwa rya Open Occitanie mu Bufaransa.

    Trungelliti w'imyaka 35 si mushya i Kigali, kuko yegukanye ATP Challenger 50 yahabereye muri Werurwe 2024.

    Iri rushanwa rizakinirwa ku bibuga bya IPRC Kigali bizwi nka Kicukiro Ecology Tennis Club, rikazamara ibyumweru bibiri: icya mbere kizaba ari ATP Challenger 75 naho icya kabiri kiba ATP Challenger 100. Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye iri rushanwa rikomeje kuzamura urwego rwa Tennis ku Mugabane wa Afurika.

    Abakinnyi 8 ba Australian Open bategerejwe muri ATP Challenger i Kigali

    Source : https://kasukumedia.com/abakinnyi-8-ba-australian-open-bategerejwe-muri-atp-challenger-i-kigali/

  • Igitutu cya Manchester City kiri kwiyongera, nyuma yuko Arsenal yanganyije na Brentford #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yananiwe kubona amanota atatu ku kibuga cya Brentford, amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mukino wa Shampiyona wabereye kuri Gtech Community Stadium. Iyi ntsinzi yabuze yasize Arsenal igifite amanota ane gusa irusha Manchester City iyikurikiye hafi ku rutonde.

    Umutoza Mikel Arteta yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi babanjemo, ariko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Brentford yagerageje uburyo bwinshi, gusa umunyezamu David Raya akomeza kuba inkingi ikomeye akuramo imipira ikomeye.

    Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 61, igitego cyatsinzwe na Noni Madueke nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Piero Hincapie. Icyakora, ibyishimo ntibyatinze kuko Keane Lewis-Potter yahise yishyura ku munota wa 70, atsindishije umutwe nyuma y'umupira wari uvuye kwa Michael Kayode.

    Mu minota ya nyuma, Arsenal yagerageje gushaka igitego cy'intsinzi, ariko ishoti rikomeye rya Gabriel Martinelli ryahagaritswe n'umunyezamu wa Brentford, bituma umukino urangira amakipe agabanye amanota.

    Kunganya uyu mukino byatumye Arsenal ikomeza gushyirwaho igitutu na Manchester City mu rugamba rwo kwegukana igikombe cya Shampiyona. Arteta yavuze ko ikipe ye ikwiye kwiga kugumana ituze nyuma yo gutsinda, cyane cyane iyo ihanganye n'amakipe akoresha imipira y'imiterekano.

    Arsenal izakina na Wigan Athletic mu irushanwa rya FA Cup mbere yo kongera kwibanda kuri Shampiyona, aho izahura na Wolves ishaka kongera icyizere cyo guhatanira igikombe.

    Igitutu cya Manchester City kiri kwiyongera, nyuma yuko Arsenal yanganyije na Brentford

    Source : https://kasukumedia.com/igitutu-cya-manchester-city-kiri-kwiyongera-nyuma-yuko-arsenal-yanganyije-na-brentford/

  • Umusoro ku baherwe watumye California ihura n'igihombo gikomeye #rwanda #RwOT

    Leta ya California iri mu bibazo bikomeye by'ubukungu nyuma y'aho ishyiriyeho umusoro mushya ugenewe abantu batunze amafaranga arenze miliyari imwe y'amadolari. Uyu musoro uzwi nka 'Billionaires tax,' uteganya ko buri muherwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari agomba gutanga 5% by'agaciro k'umutungo we nk'umusoro wa Leta.

    Icyakora, iyi gahunda ntiyakiriwe neza na bamwe mu baherwe bakomeye batuye muri California, aho benshi bahise bafata icyemezo cyo kwimukira mu zindi Leta zitabashyiraho imisoro iremereye. Mu bamaze kwimuka harimo Larry Page washinze Google na Mark Zuckerberg uyobora sosiyete Meta (Facebook), bombi bakaba bari mu bafite umutungo munini cyane ku Isi.

    Ibi byatumye California ihomba amafaranga menshi cyane, kuko aba baherwe bari mu batanga imisoro minini ifasha Leta gukora ibikorwa remezo no gutera inkunga serivisi zitandukanye. Raporo zitandukanye zigaragaza ko igihombo cyatewe n'iyimuka ry'aba baherwe gishobora kugera ku gaciro kari hejuru cyane, bikagira ingaruka ku ngengo y'imari ya Leta.

    Abasesenguzi b'ubukungu bavuga ko n'ubwo umusoro ku baherwe ugamije kugabanya icyuho kiri hagati y'abakire n'abakene, ushobora no gutuma abashoramari bahunga, bigateza igihombo gikomeye mu bukungu bw'aho bavaga. Ibi bituma havuka impaka nyinshi ku kamaro k'iyi misoro n'ingaruka ishobora kugira ku iterambere rirambye rya California.

    https://www.reuters.com/resizer/v2/https%3A%2F%2Farchive-images.prod.global.a201836.reutersmedia.net%2F2017%2F02%2F08%2F2017-02-08T122515Z_25714_RC1902519C80_RTRMADP_0_APPLE-CAMPUS.JPG?auth=ccc909cf7d02288241ed75f87e7c54670c7f2e7d4027e4a23cd77ae4a06fa6bb&quality=80&width=1920
    Raporo zitandukanye zigaragaza ko igihombo cyatewe n'iyimuka ry'aba baherwe gishobora kugera ku gaciro kari hejuru cyane, bikagira ingaruka ku ngengo y'imari ya Leta.

    Source : https://kasukumedia.com/umusoro-ku-baherwe-watumye-california-ihura-nigihombo-gikomeye/

  • Satani nta bushobozi adufiteho – Senga B nyuma y’indirimbo yakoranye na Prosper Nkomezi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Senga B, yasobanuye ubutumwa bukomeye bukubiye mu ndirimbo ye nshya yise 'Ziraziritse', yakoranye na Prosper Nkomezi, agaragaza ko ari indirimbo igamije guhumuriza no gukomeza abafite ibibazo.

    Senga B yavuze ko iyi ndirimbo igamije gutanga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose bahanganye n’ibigeragezo.

    Ati “Nashakaga gutanga ubutumwa bw’ihumure, ko nubwo Satani adukanga, ariko araziritse; nta bushobozi atugiraho kandi nta cyo azadutwara. Abafite ibibazo bose nibahumure.'

    Nyuma yo gukorana na Emmy Vox mu ndirimbo 'Imisozi', Senga Byuzuye uzwi cyane nka Senga B yongeye gukorana na Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda wamamaye mu ndirimbo “Ibasha Gukora”, “Urarinzwe”, “Humura” n’izindi.

    Senga B avuga ko kuba Prosper yarabimwemereye ari iby’agaciro gakomeye kuri we no ku murimo akora. Ati: 'Ni iby’agaciro kuba yaremeye ko dukorana. Ni byiza kuko guhuza imbaraga bituma ubutumwa bugera kure cyane.' Yemeza ko gukorana n’abandi bahanzi bifasha ubutumwa bwiza kugera kuri benshi kurushaho.

    Ashimangira ko umuryango we umushyigikira ku rwego rwo hejuru, kandi ko ibyo bifite igisobanuro gikomeye mu murimo akora. Ati: 'Umuryango wanjye uranshyigikira cyane ku rwego rwo hejuru. Ibyo bisobanuye ko twese tubwiriza ubutumwa, kandi Imana iduha imigisha ku rugero rungana kuko banshyigikira.'

    Mu buzima bw’agakiza, avuga ko Imana yamuhaye umugisha udasanzwe w’urubyaro, nyuma y’igihe kirekire ategereje. Ati: 'Umugisha w’urubyaro ni wo Imana yampaye, nyuma y’imyaka umunani ntegereje umwana wa kabiri.' Ashimira Imana ko yahinduriye amarira ye ibitwenge, akaba ari umuhamya w’uko Imana ihanagura amarira.

    Ku ndirimbo ye 'Ihanagura Amarira', yakurikiye 'Imisozi', Senga B yavuze ko ubutumwa bwayo bufite aho buhuriye n’ubuhamya bwe bwite. Ati: 'Ni ukuri dufite Imana ihanagura amarira ikayahindura ibitwenge; ndi umuhamya wabyo”.

    “Hari igihe nari ndi mu marira, ariko Imana yampinduriye agahinda ibitwenge. Uyu munsi waba urira, ariko mu gitondo impundu zikavuga, kuko ibinanira abantu ku Mana birashoboka.'

    Ku bijyanye n’igitaramo, yavuze ko bakiri kubisengera no kubitegura. Yongeyeho ko abakunzi be bakwitegura indi ndirimbo izasohoka mu kwezi gutaha. Ati: 'Igitaramo turacyarimo kugisengera, ariko mu kwezi gutaha bitegure indi ndirimbo nshya.'

    Yanavuze ko hari izindi ndirimbo nyinshi ziri mu nzira, kandi ko akeneye inkunga n’amasengesho by’abakunzi be kugira ngo umurimo ukomeze gutera imbere.

    Senga B yinjiye mu muziki abifashijwemo na Adrien Misigaro, binyuze mu ndirimbo bakoranye yitwa 'Ndabizi'. Nubwo amaze igihe kinini aririmba, mu buryo bw’umwuga yatangiye umuziki mu 2021, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere y’amashusho.

    Ati: 'Ni bwo nemeye umuhamagaro. Nakuriye mu muziki kuko kuva nkiri muto naririmbaga. Intego yanjye ni ugukomeza kwamamaza ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo.'

    Senga B ni umubyeyi wubatse, ufite abana babiri, atuye kandi akorera umurimo w’Imana muri Canada. Tariki ya 16 Gashyantare 2024, yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Église Vivante i Rebero Gikondo.

    Muri iki gitaramo cye cyo mu Rwanda yari yatumiye abahanzi barimo Ben na Chance, Prosper Nkomezi, Emmy Vox na True Promises Ministry. Cyitabiriwe n’abatari bake, kandi gisiga benshi banezerewe.

    Senga B yasohoye indirimbo nshya yakoranye na Prosper Nkomezi

    Yavuze ko nta bushobozi Satani afite ku bantu

    Nkomezi Prosper asanzwe ari umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Source : http://isimbi.rw/satani-nta-bushobozi-adufiteho-senga-b-nyuma-y-indirimbo-yakoranye-na-prosper.html

  • RMC yihanangirije abanyamakuru ba siporo kuri SK FM na Isibo TV&Radio #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC) rwatangaje ko rwihanangirije SK FM na Isibo TV&Radio, kubera imyitwarire rutangaza ko itajyanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru yagaragaye mu biganiro bya siporo bitambuka kuri izi radiyo.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, RMC ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje uru rwego n’abanyamakuru ndetse n’abayobozi b’ibi bitangazamakuru, hagamijwe kubibutsa inshingano zo gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, kwirinda amagambo atukana cyangwa asebanya, no kudakoresha itangazamakuru mu nyungu bwite.

    Ibi bije bikurikira kutumvikana kwavuzwe hagati y’abanyamakuru bakora siporo kuri SK FM n’aba Isibo TV&Radio.

    Umwuka mubi hagati y’ibi bitangazamakuru waturitse ubwo Ndayisaba Leonidas, yavuze ko Rayon Sports ishobora guha akazi bamwe mu banyamakuru ba SK FM.

    Ibi byakuruye impaka zikomeye mu kiganiro cyatambutse kuri SK FM tariki ya 9 Mutarama 2026. Mu kiganiro, Sam Karenzi yanenze bikomeye ibyatangajwe, agaragaza ko Rayon Sports idafite ubushobozi bwo gutanga imishahara iri ku rwego rwa bamwe mu banyamakuru ba SK FM. Yanavuze ko Ndayisaba yigeze kumusaba akazi ariko ntakamuhe, amagambo yakuruye impaka ndende.

    Ku rundi ruhande, abanyamakuru ba Isibo TV&Radio barimo Mugenzi Faustin, Nkusi Denis na Ndayisaba Leonidas, basubije bavuga ko badatewe ubwoba n’ayo magambo. Bavuze ko bazakomeza gukora inkuru zabo no kugaragaza ibyo babona ko bidakwiye muri siporo nyarwanda.

    RMC yibukije ko ibiganiro bya siporo bikwiye kuba urubuga rwubaka sosiyete, rugateza imbere ubumwe n’ubunyamwuga aho kuba intandaro y’amakimbirane.

    KUMENYESHA@RMC_Rwanda iramenyesha rubanda ko yihanangirije mu nyandiko ibinyamakuru @skfm_93_9 na @isibotvandradio kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo.

    Uku kwihanangirizwa…

    — RMC (@RMC_Rwanda) February 12, 2026

    Source : http://isimbi.rw/rmc-yihanangirije-abanyamakuru-ba-siporo-kuri-sk-fm-na-isibo-tv-radio.html

  • Ubu se naherukaga guhoberwa gutya ryari? – Samusure akigera i Kigali (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure yagarutse kuba mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga itatu atuye muri Mozambique, aho yavuze ko yashyimishijwe n’uburyo yakiriwe.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026 nibwo Samusure wari utegerejwe na benshi mu bavandimwe be, inshuti yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera mu Rwanda , Samusure yagaragaje ko yari afite urukumbuzi rudasanzwe rwo kongera gusabana n’abavandimwe ndetse n’inshuti ze.

    Aho yagize ati:'Nta hantu hashobora kukurutira iwanyu kuko sinzi niba hari ikindi gihugu ushobora kwinjiramo ngo ubone abantu bangana gutya bakwishimiye muri ubu buryo.”

    'Ndashimira Imana ko turi mu gihugu gitekanye Kandi cyiza ,U Rwa Gasabo n’ubu iyo tuza kuba turi ahantu hatari umutekano ntabwo tuba tugihagaze hano.”

    Yakomeje avuga ko yanyuzwe cyane n’uburyo yakiriwe ko ari ibintu bidasanzwe.

    Ati “Muravuga ngo abagore bangana gutya baje kunyakira, ubu se naherukaga guhoberwa gutya ryari?”

    Samusure yahungiye muri Mozambique muri Gicurasi 2023 akimenya ko uwamugurije amafaranga yakoresheje ‘Makuta’ muri Covid-19 yamujyanye mu nkiko ndetse yagombaga gutabwa muri yombi agafungwa.

    Akimenya rero ko bisa nk’ibyamurangiranye, yagurishije ibyo yari afite abona itike y’urugendo yekerekeza I Maputo mu buryo bwamutunguye.

    Samusure yagarutse mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/ubu-se-naherukaga-guhoberwa-gutya-ryari-samusure-akigera-i-kigali-video.html