Category: Uncategorized

  • CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n'urukuta rw'inzu #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n'imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, yateje inkangu mu Karere ka Gasabo yahitanye ubuzima bw'uwahoze ari Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy'izabukuru.

    CSP (Rtd) Kamanzi Richard w'imyaka 57 y'amavuko, urukuta rufata ubutaka rwasenyukiye ku nzu ye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahasiga ubuzima.

    Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z'amanywa yo kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro, nyuma y'uko amazi yavaga mu rugo rw'umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n'urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.

    Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi aryamye arimo kuruhuka.

    CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereje itangazamakuru iby'ibyo byago  byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi.

    Yagize ati: 'Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy'ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.'

    Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by'imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n'imvura y'impangukano.

    CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y'ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y'amazi, asaba n'ababyeyi kujya bagenzura abana babo by'umwihariko mu bihe by'imvura.

    Umurambo wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa aho hantu.

    Kuri iki cyumweru hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi, irimo umuyaga n'inkuba. Iyi mvura ni imwe mu zo Minisiteri y'Ubutabazi, MINEMA yaburiye Abanyarwanda n'abandi batuye mu Rwanda ko iteganyijwe mu minsi 8 iri imbere.

    Ubutumwa bwanyujijwe kuri telefoni bugira buti 'Hagati ya tariki 21-28/02/ 2026 hateganyijwe imvura irimo inkuba, uragirwa inama yo kugama mu nzu, ukirinda gukora ku byuma mu mvura. Ku bindi bisobanuro hamagara 170.'

    Source : https://rushyashya.net/csp-rtd-kamanzi-richard-yitabye-imana-agwiriwe-nurukuta-rwinzu/

  • Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ibinyoma bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gukerensa umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

     

    Ni nyuma y'uko Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yari yagaragaje ko nyuma y'imyaka 32, FDLR itakabaye ikiri ikibazo ku Rwanda.

    Ati 'Ese abagize FDLR bahunze u Rwanda mu 1994, nyuma y'imyaka 32 baracyari ikibazo ku Rwanda? Oya.'

    Mu buryo bwo kukijisha no kuyobya abantu ku mikoranire ya RDC n'uyu mutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, Muyaya yavuze ko FDLR itari ikibazo, ahubwo yongera kujijishya, asubiramo ko impamvu y'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari amabuye y'agaciro.

    Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo binyoma bya Guverinoma ya RDC ku kibazo cya FDLR bikwiye kugira aho bigarukira.

    Yibukije ko ku wa 21 Werurwe 2024, mu nama yahuje abaminisitiri mu biganiro bya Luanda, uwari Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Christophe Lutundula, yagaragaje ubushake kuri gahunda yo kurandura FDLR.

    Yasobanuye kandi ko mu itangazo rya nyuma byari byanashyizweho umucyo mu buryo bugaragara, ko FDLR igomba gusenywa, u Rwanda na rwo rukabona gukuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi.

    Yavuze ko Isi yose yatunguwe no kubona Lutundula wari wemeje ibyo, nyuma y'iminsi ibiri gusa, ahakana ko FDLR itabaho.

    Ati 'Twese twatunguwe no kumva nyuma y'iminsi ibiri mu kiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa, Lutundula Christophe ubwe avuga ko FDLR itabaho, anajya kure, abaza umunyamakuru kumubwira aho abo bagize uwo mutwe baba baherereye.'

    Nyuma y'amezi atandatu gusa kandi muri Nzeri 2024, hamwe n'ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FARDC yagaragaje ko iri gutegura ibitero ku birindiro bya FDLR.

    Ati 'Ku bw'amahirwe make ibyo bikorwa bya gisirikare ntacyo byatanze kubera impamvu yumvikana y'uko umusirikare mukuru wa FARDC, Gen Peter Cirimwami yari yahaye amakuru inshuti ze za FDLR mbere yo kugaba ibitero. Ibyo byarakaje cyane Abanyamerika babitugaragarije mu nama y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye.'

    Yakomeje ati 'Nyuma y'ibyo byose kandi mu tariki ya 31 Ukwakira 2024, abahagarariye ingabo n'ubutasi bo mu Rwanda, RDC na Angola bahuriye i Luanda bemeranya muri gahunda y'ibikorwa yo kurandura FDLR izwi cyane nka CONOPS. Iyo gahunda ya CONOPS yemejwe n'abaminisitiri b'ibihugu bitatu mu nama ya gatandatu yabahuje muri Angola ku wa 25 Ugushyingo 2024.'

    Yakomeje yerekana kandi ko kuri uwo munsi wa Tariki 25 Ugushyingo 2024, habaye inama nibura ebyiri zahuje abayobozi bakuru ba FARDC n'aba FDLR muri Kivu y'Amajyaruguru nubwo hari hemejwe gahunda yo kuyisenya burundu.

    Ati 'Nagaragarije izo mpungenge n'uko kubusanya bagenzi banjye ubwo twari mu nama y'abaminisitiri, yabaye ku nshuro ya karindwi ari na yo nama ya nyuma y'abaminisitiri yateraniye i Luanda ku wa 14 Ukuboza 2024, mu kugaragaza ubushake buke bwa politiki ku butegetsi bwa Kinshasa mu kibazo cya FDLR.'

    Yongeye kandi kwibutsa ko gahunda ya CONOPS ari ikintu cy'ingenzi ibiganiro bya Angola byari byagezeho, byanatumye ishyirwa no mu masezerano ya Washington yashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'Kurandura FDLR ni ingingo y'ingenzi cyane mu masezerano ya Washington no kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC. Biratangaje rero ko nyuma y'imyaka ibiri Christophe Lutundula agaragaje ubushake bwo gusenya FDLR, no kwemeza CONOPS i Luanda na Washington, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akomeje guhakana ko FDLR ihari, mu rwego rwo gushishikariza abantu gahunda ya Kinshasa yo kwica nkana amasezerano ya Washington ku ngingo zayo z'ingenzi.'

    Imvugo isa n'ishaka kugaragaza ko FDLR itabaho cyangwa igizwe n'abasaza, igaragaza ubushake buke bw'ubutegetsi bwa RDC bwo kuyisenya nyamara ari yo ngingo nyamukuru iri mu masezerano ya Washington izafasha mu kugera ku mutekano usesuye mu Karere.

    U Rwanda rukunze kugaragaza ko ikibazo cya FDLR kidakwiye gushingira ku mubare w'abayigize, imyaka yabo ahubwo ko gishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside uyu mutwe wubakiyeho unakomeje gukwiza hirya no hino ku Isi.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe na we yerekanye ko imvugo zidashira z'abayobozi ba RDC bashingira ku myaka y'abagize FDLR ari imwe mu mvugo zidafite ishingiro.

    Ati 'FDLR si umutwe wateguye Jenoside gusa, ahubwo ni n'umutwe w'abarwanyi ukomeza gushaka abanyamuryango bashya hashingiwe ngengabitekerezo yayo ya Jenoside, basangiza n'ubuyobozi bw'igisirikare cya RDC nk'uko byagaragaye mu magambo ateye ubwoba y'umuvugizi wa FARDC yavugiye kuri Televiziyo y'Igihugu mu Ukuboza 2025.'

    U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n'ubutegetsi bwa RDC kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n'Akarere k'Ibiyaga Bigari.

    Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n'ibihumbi 10.

    Nduhungirehe yanyomoje RDC yavuze ko FDLR ari urwitwazo ku Rwanda

    Source : https://rushyashya.net/nduhungirehe-yatamaje-ibinyoma-bya-muyaya-wa-rdc-ukomeje-gutagatifuza-fdlr/

  • Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanya-Israel n'abahagarariye Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama yiga ku mutekano 'The Security Summit'. #rwanda #RwOT

    Ni inama yateranye ku wa Gatatu, ibera i Kigali. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, Afurika n'Uburasirazuba bwo Hagati bushya'

    Senateri Ted Cruz, w'Umu-Républicain, Senateri Jacky Rosen, Umu-Démocrate n'uwahoze ari Umujyanama wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu by'umutekano kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Robert O'Brien ni bamwe mu batanze ibiganiro muri iyo nama bifashishije iyakure.

    Abateguye iyo nama babwiye Ikinyamakuru The Times of Israel ko yari igamije gushakisha uburyo Afurika yashyirwa ku isonga nk'ahantu hakurikiraho mu gushimangira ubufatanye bwa dipolomasi n'ubw'inyungu rusange hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, aho u Rwanda rwagaragajwe nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi muri uwo murongo.

    Iyo nama yagaragaje icyerekezo cya dipolomasi n'imikoranire ishingiye ku ngamba, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizazana ubunararibonye mu by'ingamba n'ubuyobozi ku rwego mpuzamahanga, Israel igatanga ubumenyi mu by'umutekano n'ubushobozi mu guhanga ibishya, naho u Rwanda rukagira uruhare nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi w'ibihugu by'Abarabu ndetse rukaba n'irembo ku bindi bihugu bya Afurika.

    Muri iki gikorwa hatanzwe ibiganiro bine by'ingenzi birimo icyagarutse ku bigomba kwibandwaho 'Strategic Foundation' hagati y'ibihugu byose, icyagarutse ku rwibutso n'ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro nzima, imiterere y'umutekano mu Karere n'ubufatanye bushingiye ku ngamba cyitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda hamwe n'uwahoze ari Intumwa Idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ako karere.

    Hari kandi icyagarutse ku guhanga ibishya no ku gitabo cya Start Up Nation cyatanzwe na Saul Singer wacyanditse na Wendy Singer washinze Umuryango Start-Up Nation Central ugamije guteza imbere ibijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo muri Israel.

    Ku mugoroba wo ku 19 Gashyantare 2026, Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Senateri Daines 'baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda na Amerika, umutekano w'Akarere ndetse no ku mahirwe ajyanye no kwagura ubufatanye mu by'ubukungu.'

    Umukuru w'Igihugu kandi yanakiriye Perezida w'Icyubahiro w'Umuryango uharanira isigasirwa ry'Inyungu za Israel muri Amerika, AIPAC, Lee Rosenberg, Umwanditsi Saul Singer, wanditse ibitabo 'Start-Up Nation' na 'The Genius of Israel' bigaruka kuri Israel.

    Start-Up Nation ni igitabo kigaragaza uburyo Israel nk'igihugu gito cyari gifite umutungo utari mwinshi yabashije kuba igihangange mu bijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo.

    Ni mu gihe The Genius of Israel ari igitabo cyibanda ku muco wa Israel wo guhanga ibishya, kikagaruka ku muco w'Abanya-Israel, imbogamizi iki gihugu cyahuye na zo n'indangagaciro zafashije iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kuba ikimenyabose mu bijyanye n'ikoranabuhanga rihambaye n'ubucuruzi burishingiyeho.

    Perezida Kagame yanakiriye Wendy Singer wabaye Umuyobozi Mukuru wa AIPAC muri Israel n'itsinda bari kumwe.

    Village Urugwiro yakomeje iti 'Baganiriye ku gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye no guhanga ibishya, kwihangira imirimo n'ikoranabuhanga.'

    U Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye haba uburezi, ubucuruzi, ubuzima, umutekano n'ibindi.

    Ubucuruzi bw'ibicuruzwa na serivisi hagati y'u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$, aho ibicuruzwa byahererekanyijwe n'impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n'aho serivisi zikiharira miliyoni 294$.

    Ku wa 5 Ukuboza 2025 na bwo u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$, akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw'ubuzima mu Rwanda.

    Ni amasezerano yashyiriweho umukono i i Washington D.C muri Amerika.

    Mu Ukwakira 2025 kandi Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yahuriye i Washington n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingufu, Chris Wright, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu guhanga ibishya mu rwego rw'ingufu, ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire, gaz karemano ndetse n'icukurwa n'itunganywa ry'amabuye y'agaciro y'ingenzi.

    AIPAC yo ni umuryango ukomeye, ugizwe n'abantu bavuga rikumvikana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yashinzwe mu 1951, igira inama ngarukamwaka, aho abifuza kuyobora Amerika bagaragariza uburyo bazabanira Israel cyangwa ibihugu bifite aho bihurira na yo.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda na Israel bifatanya muri byinshi mu nzego zitandukanye nk'ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, umutekano, ishoramari n'ubuhinzi.

    Mu bijyanye n'umutekano, u Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye ushingiye ku guharanira amahoro n'umutekano mu gihe Isi ihanganye n'ibibazo byinshi.

    Harimo gufatanya mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Inama yiga ku mutekano yahuje abahagarariye Amerika, Israel na Afurika bahuriye mu Rwanda

    Perezida Kagame yaganiriye n'abo muri Amerika ku gufatanya mu nzego zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubukungu

    Perezida Kagame yakiriye itsinda rya AIPAC baganira ku guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya

    Perezida Kagame aherutse kwakira abayobozi batandukanye bo muri Amerika bari i Kigali mu Rwanda

    Source : https://rushyashya.net/abahagarariye-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-abanya-israel-nabahagarariye-afurika-bahuriye-mu-rwanda-mu-nama-yiga-ku-mutekano-the-security-summit/

  • Ali Kiba yavuze icyatumye Harmonize atitabira irushanwa rya Perezida #rwanda #RwOT

    Ali Kiba yavuze ko kubera kubura umwanya ari cyo cyatumye Harmonize nta kipe yateguye yitabira irushanwa ry’umupira w’amaguru ryitiriwe Perezida w’iki gihugu “Samia Cup”

    Ni irushanwa ryatangiye 2025 riba mu rwego rwo gushimira no guha icyubahiro Perezida w’iki gihugu aho ryitabirwa n’amakipe menshi atarabigize umwuga ariko na none yiganjemo ay’ibyamamare, ayateguwe n’abahanzi, ibigo by’itangazamakuru n’ibindi.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 22 Gashyantare 2026, Ali Kiba yavuze ko Harmonize yari afite ubushake bwo kwitabira iri rushanwa, ariko gahunda z’akazi k’umuziki zikamuzitira.

    Yagize ati 'Harmonize arahuze cyane muri iyi minsi. Hari umushinga munini w’umuziki ari gukora, kandi uri kumutwara igihe kinini cyane cyane mu bijyanye no gufata amashusho. Gutegura ikipe no kuyikurikirana bisaba umwanya uhagije.'

    Ali Kiba yasobanuye ko atari uko Harmonize atifuje kugaragara muri iri rushanwa, ahubwo ko igihe cyamubereye imbogamizi.

    Yavuze ko mbere y’uko imikino itangira, Harmonize yari yamwijeje ko azaboneka, ariko aza kubura umwanya wo kwicara ngo ategure ikipe azajya aherekeza.

    Ali Kiba yongeyeho ati “Yari yambwiye ko agomba kuzabigiramo uruhare, ariko kubera ibyo gufata amashusho n’indi mishinga arimo, ntibyashobotse.”

    Uretse kuvuga ku kutagarara kwa Harmonize muri Samia Cup, Ali Kiba yanagaragaje aho ahagaze ku mukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi, avuga ko ashyigikiye Crown FC kandi ayifuriza intsinzi.

    Ali Kiba yavuze impamvu nta kipe Harmonize yateguye

    Source : http://isimbi.rw/ali-kiba-yavuze-icyatumye-harmonize-atitabira-irushanwa-rya-perezida.html

  • Harimo akaboko k’umusifuzi – Canisius yikomye umusifuzi nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius ntabwo yemera ko Rayon Sports yamutsinze imurusha ahubwo ashinja umusifuzi Uwikunda Samuel kuyifasha.

    Ni umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, Rayon Sports yari yakiriyemo Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium ejo hashize ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.

    Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1, gusa muri rusange ntabwo Mukura VS yigeze yishimira imisifurire ya Uwikunda Samuel.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius yikomeye umusifuzi avuga ko ari we wafashije Rayon kumutsinda.

    Ati “Ni umukino utari woroshye, ni umukino twari twiteguye neza, ku mpande zose twari twiteguye neza ariko iby’umupira ni uko bigenze nubwo ku ruhande rwanjye ntabyemera gutakaza amanota gutyo 100%, habayemo ukuboko k’umusifuzi ntabwo natinya kubivuga.”

    “Ntabwo njya nkunda kuvuga ku basifuzi ariko gutakaza ano manota harimo ukuboko gukomeye k’umusifuzi. Igitego twatsinze cy’umutwe kivuye muri koruneri ngira ngo mufite amashusho muri abanyamakuru muze kwitegereza murebe.”

    Uretse kwanga iki gitego yanashinje uyu musifuzi kumwima penaliti ebyeri aho umukinnyi we bamuteze indi umukinnyi wa Rayon Sports akawukora akabyirengagiza.

    Ati “Hari umupira Tatu bamuteze mu rubuga rw’amahina agiye gushota bakubita amaguru barabyihorera, hari n’umupira bashose ku kaboko mu minota ya nyuma ngira ngo mu mashusho biragaragara, byose arabyirengagiza, ntabwo njya nkunda kuvuga ku basifuzi cyane twatsinzwe, turabyirengagiza tugiye gutegura iby’ubutaha.”

    Amakuru avuga ko Mukura VS yaba irimo yitegura gutanga ikirego muri FERWAFA kugira ngo bazasuzume ibyo umusifuzi Uwikunda Samuel yakoze niba byari bikwiye cyangwa niba atari byo bazamuhe.

    Uwikunda Samuel yashinjwe kubogamira kuri Rayon Sports

    Uwikunda Samuel wasifuye umukino wa Mukura VS na Rayon Sports

    Canisius Nshimiyimana yikomye umusifuzi Uwikunda

    Source : http://isimbi.rw/harimo-akaboko-k-umusifuzi-canisius-yikomye-umusifuzi-nyuma-yo-gutsindwa-na.html

  • Polisi ikomeje iperereza ku mpanuka yahitanye babiri muri Tour du Rwanda #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikomeje iperereza ku mpanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026 kabaye uyu munsi.

    Ni nyuma y’uko Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, bwatangaje ko abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka zibanza imbere y’amagare, abandi batandatu bagakomereka mu gace ka mbere ka Gicumbi-Rwamagana.

    Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026 aho imodoka zirimo ibigo byamamaza muri iri siganwa zari zigeze mu Karere ka Gatsibo, i Gabiro, imwe yataye umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.

    Abantu babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi batandatu bakomeretse bahita bihutanwa kwa muganga, mu gihe Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

    Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwemeje ko impanuka yahitanye abantu babiri

    Abakomeretse bihutanywe kwa muganga

    Source : http://isimbi.rw/polisi-ikomeje-iperereza-ku-mpanuka-yahitanye-babiri-muri-tour-du-rwanda.html

  • Umunya-Israel yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, abanyarwanda bitwara neza #rwanda #RwOT

    Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN ni we wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2026, nyuma yo gutsinda sprint ya nyuma i Rwamagana.

    Iri siganwa ryatangiye Saa Tanu zuzuye rihagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi, abasiganwa berekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,6.

    Ni umunsi waranzwe n’ihangana rikomeye kuva ku ntangiriro, aho abakinnyi batanu barimo Henrique da Silva Avancini na Miguel Heidemann bagerageje gucika igikundi hakiri kare.

    Mu bilometero bya mbere, igikundi cyasizwe iminota irindwi, ariko amakipe akomeye arimo NSN, Eritrea na Movistar aza gushyiramo imbaraga, atangira kugabanya intera buhoro buhoro. Ibi byatumye mu bilometero 10 bya nyuma, ikinyuranyo kigabanuka ku buryo abari imbere batangiye kugaragaza umunaniro.

    Imvura yaguye mu muhanda wa Gatsibo-Kayonza-Rwamagana na yo yagize uruhare mu kugabanya umuvuduko, ariko ntiyabujije igikundi kwihuta mu bilometero bya nyuma. Hasigaye ibilometero bitanu gusa, intera yari isigaye hagati y’abari imbere n’igikundi yari amasegonda 30, maze mu bilometero bibiri bya nyuma, isiganwa riba irya buri wese.

    Mu gusatira umurongo, Einhorn yerekanye imbaraga n’ubunararibonye, atsinda sprint ya nyuma, aba uwa mbere kugera i Rwamagana. Ni etape ya gatatu atwaye muri iri rushanwa, nyuma yo gutsindira i Kayonza n’i Nyaruguru mu 2024.

    Kubera ayo manota ya sprint n’amasegonda ya bonification yatangiwe i Rwamagana, Einhorn yahise yambara umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye isiganwa muri rusange aho yakoresheje amassha 4 n’iminota 5.

    Yakoresheje ibihe bimwe na Munoz Gabina wa Quick Step, Girmay Mewael, Mulueberhan Henock ukomoka muri Eritrea, Van Rees Christian wabaye uwa gatanu wa Development Team Princ Postnl, Cuylits Mauro wa Lotto Groupe Wanty, Boss Benjamin wa Rembe | Rad-Net, Almeida Luiz Fernando wa Swift Pro Cycling, Umunyarwanda Muhoza Eric wa Team Amani na Vidal Victor wa Bike Aid. Yagiye barushabwa iby’ijana.

    Tour du Rwanda 2026 irimo gukinwa n’amakipe 17 aturuka mu bihugu bitandukanye, nyuma y’uyu munsi wa mbere, amaso yose ahanzwe ku Gace ka Kabiri kazanyura Nyamata kerekeza Huye, aho isiganwa rishobora kongera guhindura isura.

    Source : http://isimbi.rw/umunya-israel-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-abanyarwanda-bitwara.html

  • Natacha Ndahiro yagaragaje igituma filime nyarwanda zitambuka umupaka #rwanda #RwOT

    Natacha Ndahiro yagaragaje ko uruganda rwa sinema nyarwanda rukigorwa no kubona ubushobozi buhagije kugira ngo rubashe gucuruza filime zarwo ku rwego mpuzamahanga.

    Umukinnyi wa filime, Natacha Ndahiro yavuze ko nubwo uruganda rwa sinema nyarwanda rwifuza gutera ikirenge mu cy’uruganda rw’umuziki, rukizitirwa n’imbogamizi zirimo kubona ikiraro n’uburyo faranga iyo bigeze mu kwambutsa igihugu ibyo rukora.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Natacha yagize ati 'Ntabwo byoroshye kubera ko icya mbere ntiwapfa gukora filime icuruzwa hanze y’u Rwanda nta muntu uguhuza n’ayo masoko ufite, gusa natwe turifuza kwagura tukabigeza hanze y’igihugu nkuko n’abahanzi bacu bari kubikora.'

    Natacha yakomeje ashimangira ko nubwo muri iki gihe filime yose ikozwe mu buryo bwiza igashyirwaho ubusobanuro bw’amagambo buri mu rurimi rw’icyongereza ishobora kugera kure ariko ko hakiri imbogamizi z’ubwiza n’ireme z’amafilime nyarwanda ari gukorwa kuri ubu ahanini bishingiye ku mikoro ashyirwamo.

    Ati ' Filime yose ikozwe neza yacuruzwa mu muhanga ariko kugira ngo umuntu agere ku rwego rwo gukora filime ifite ubwiza bw’amashusho n’amajwi buri ku kigero byifuzwaho si ikintu gihubukirwa ahubwo kibanza kubakwa, kigashorwamo imari itubutse ari nabyo tukiri kubura.'

    Uyu mukobwa yanateguje abafana be ko mu kwezi gutaha azashyira hanze ibindi bikorwa bishya bigomba kuzashyirwa kuri shene ye youtube.

    Natacha ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye muri sinema ahereye ku yitwa Natacha Series yatangiye kujya hanze mu 2022. Kuva icyo gihe Natacha Ndahiro wakundirwaga ikimero cye, yatangiye kwigarurira abakunzi ba sinema akora izindi filime nka 'Love is my sin’, Masezerano 'Lover’s Cage’ n’izindi.

    Natacha Ndahiro yavuze impamvu filame Nyarwanda zitambuka imipaka

    Source : http://isimbi.rw/natacha-ndahiro-yagaragaje-igituma-filime-nyarwanda-zitambuka-umupaka.html

  • Clapton Kibonge yambitse impeta umugore we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Clapton Kibonge yambitse impeta y’urukundo umugore we Ntambara Jacky maze amusaba ko yazaba uwe iteka ryose.

    Ni impeta yamwambitse nyuma y’imyaka 8 basezeranye imbere y’amategeko aho banabanaga banafitanye abana batatu.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 aho mu birori byiza yasabye umugore we “Uzaba uwanjye iteka ryose?”

    Bari kumwe n’abana babo aho bari bafite ibyapa, umwe icyapa cyari cyanditseho “Mama, imyaka 8 ishize…” umukobwa mukuru wabo yari afite ibindi byapa bibiri, kimwe cyanditseho “wavuze yego ku rukundo.” Ikindi cyanditseho “Ubu uravuga yego iteka?”.

    Umugore we Ntambara Jacky akaba yahise abyemera ndetse ahita amwambika impeta y’urudashira.

    Mu minsi yashize nibwo aba bombi batangaje ko bagiye gukora imihango y’ubukwe yari isigaye.

    Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026. Bazahita banasezerana imbere y’Imana bizabera Gasinga Miracle Center i Rwempasha.

    Clapton Kibonge wasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gusezerana imbere y’amategeko agahita abana n’umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora indi mihango.

    Nyuma y’igihe gito aba bibarutse imfura yabo mu gihe mu 2022 ari bwo bibarutse ubuheta bwabo mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.

    Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina akaba azwi cyane muri Seburikoko, Umuturanyi ye bwite ndetse na Mugisha na Rusine na yo ye.

    Bamaze kubyarana abana batatu

    Bari bamaze imyaka 8 basezeranye imbere y’amategeko

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Ntambara Jacky

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yambitse-impeta-umugore-we-amafoto.html

  • Djibril Ouattara yashimiye abakunzi ba APR FC agira icyo abasaba #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yashimiye abakunzi b’iyi kipe ukuntu baza kubashyigikira nubwo rimwe na rimwe babatenguha.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 baraye banganyijemo na Police FC 1-1.

    Igitego kimwe rukumbi cya APR FC kikaba cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 67.

    Nyuma y’uyu mukino, Ouattara akaba yashimiye abakunzi ba APR FC uburyo baza kubashyigikira ari benshi.

    Ati “Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni ukubashimira uburyo bahorana natwe umunsi ku munsi baje kudushyigikira, ni byiza.”

    Yakomeje abasaba ko no mu mikino iri imbere bakomeze kwitanga kuko babakeneye cyane.

    Ati “Bakomeze baze kudushyigikira no mu mikino iri imbere uhereye kuri Kiyovu Sports kuko nibwo tubakeneye cyane.”

    Ouattara ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abafana nubwo muri iyi minsi abakunzi ba APR FC batari mu rukundo n’abakinnyi babo kubera uburyo barimo kwitwara batabona intsinzi.

    Djibril Ouattara yashimiye abakunzi b’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/djibril-ouattara-yashimiye-abakunzi-ba-apr-fc-agira-icyo-abasaba.html