Category: Uncategorized

  • APR FC yemeje ko Ishimwe Pierre azamara amezi abiri hanze y’ikibuga #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC, bwavuze ko umunyezamu wabo Ishimwe Pierre ashobora kumara hanze y’ikibuga hagati y’amezi 2 na 3 kubera imvune.

    Ni mu itangazo bwasohoye buvuga ku buzima bw’uyu munyezamu umaze iminsi atagaragara mu mikino barimo gukina.

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko mu isuzuma ryakozwe mu minsi ya vuba basanze Ishimwe Pierre afite imvune kandi akwiye gukurikiranwa akavurwa bihagije.

    Ati “Mu isuzuma rya vuba ry’ubuvuzi, umukinnyi wacu Ishimwe Pierre yasanzwemo imvune ikeneye kuvurwa no gukurikiranwa bihagije.”

    “Dukurikije inama z’abaganga azamara hafi amezi abiri atari mu kibuga kugira ngo abashe gukira neza.”

    Yakomeje avuga ko ari icyemezo cyafashwe hashyizwe imbere ubuzima bw’umukinnyi bw’igihe kirekire kandi abaganga b’ikipe barimo kumukurikirana ku buryo azagaruka ameze neza ku buryo azafasha ikipe n’ubwitange.

    Pierre aheruka mu kibuga ku mukino wa Bugesera FC banganyijemo 2-2, nyuma yabanje koherezwa gukorera imyitozo mu Ntare FC, haciyeho iminsi ni bwo haje amakuru ko yavunitse.

    Ishimwe Pierre azamara hanze y’ikibuga amezi abiri

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yemeje-ko-ishimwe-pierre-azamara-amezi-abiri-hanze-y-ikibuga.html

  • Umuholandi yafashe umwambaro w’umuhondo, umunyarwanda aza mu 10 ba mbere #rwanda #RwOT

    Umuholandi Jurgen Zomermaand ukinira ikipe ya Development Team Picnic PostNL yitwaye neza yegukana Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2026 ka Huye – Rusizi ku ntera y’ibilometero 145, ahita anafata umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye urutonde rusange.

    Iri siganwa ryagaragayemo ihangana rikomeye kuva mu bilometero bya nyuma, aho hasigayemo itsinda ry’abakinnyi 12 bakomeye barimo abari bafite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, nk’umunya-Ethipia Henok Mulubrhan, Umunya-Espagne Pau Martí, ndetse na Henrique Ribeiro. Aba bakinnyi bari bashoboye gushyiramo intera y’amasegonda 50 imbere y’itsinda rinini ryari ribakurikiye.

    Hasigaye ibilometero bitatu gusa ngo basoze, Zomermaand yafashe icyemezo cyo gusiga bagenzi be, agenda wenyine ashyiramo amasegonda 25. Uko yagendaga yegereza umurongo wa nyuma, yakomeje kongera ikinyuranyo kigera ku masegonda 35, ndetse hasigaye kilometero imwe yari amaze gushyiramo amasegonda 45, ibintu byamworoheye gukomeza ku mwanya wa mbere ntawe umwegereye.

    Zomermaand yasoje iri siganwa akoresheje amasaha 3, iminota 44 n’amasegonda 53, asiga Lucas Van Gils wa Lotto Groupe Wanty wamukurikiye arushwa amasegonda 20, mu gihe mugenzi we bakinana Matteo Vanhuffel yabaye uwa gatatu. Umunyarwanda Samuel Niyonkuru wa Team Amani yabaye uwa 10 asizwe amasegonda 43.

    Nubwo nta gace baregukana ariko abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza muri iri rushanwa mpuzamahanga. Muhoza Eric na we wa Team Amani yabaye uwa 20 asizwe umunota n’amasegonda 26, Mugisha Moise wa Benediction aba uwa 21 asizwe umunota n’amasegonda 49, Masengesho Vainquer yasizwe iminota 4 n’amasegonda 37 aba uwa 27.

    Iyi ntsinzi yahise ihindura byinshi ku rutonde rusange, kuko Jurgen Zomermaand yahise yambara umwambaro w’umuhondo, awambuye Pau Martí wari wawambaye nyuma yo gutsinda agace ka kabiri.

    Agace ka Huye—Rusizi gafite amateka akomeye muri Tour du Rwanda, kuko ari ku nshuro ya kane gasorejwe i Rusizi. Mu 2024 kegukanywe n’Umunya-Colombia Johnatan Restrepo Valencia, umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri iri rushanwa aho amaze kwegukana uduce turindwi mu bihe bitandukanye.

    Source : http://isimbi.rw/umuholandi-yafashe-umwambaro-w-umuhondo-umunyarwanda-aza-mu-10-ba-mbere.html

  • Tour du Rwanda: UCI yafashe mu mugongo abiburiye ababo mu impanuka y’i Gabiro #rwanda #RwOT

    Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi [UCI], David Lappartient, yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’imodoka ya caravan yabaye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda.

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ryabega, Akarere ka Gatsibo, ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, ubwo imodoka ya caravan yariho ibirango byamamazaga isiganwa yatakarizaga ubushobozi bwo gukata ubwo yari igeze i Gabiro hagwaga imvura nyinshi.

    Iyi mpanuka yabaye ubwo hakinwaga agace ka mbere kari kagizwe n’ibilometero 173.6 ,aho abasiganwa bahagurukiye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi berekeza mu mirambi y’i Rwamagana.

    Nyuma yaho, Tour du Rwanda na Polisi y’igihugu baje kwemeza ko iyo modoka yagonze abari baje kureba irushanwa, abantu babiri bahasiga ubuzima, abandi batandatu barakomereka.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Lappartient yagaragaje akababaro yatewe n’iyo mpanuka, yifatanya n’umuryango mugari w’umukino w’amagare ku Isi mu kwihanganisha ababuze ababo.

    Yagize ati 'Twababajwe cyane no kumva inkuru y’iyi mpanuka ibabaje yabereye muri Tour du Rwanda. UCI yihanganishije inshuti n’imiryango yabuze ababo, kandi yifurije abakomeretse gukira vuba.'

    Mu rwego rwo kuzirikana abitabye Imana, habayeho umunota wo kwibuka mu muhango wo gutanga ibihembo by’agace ka mbere wabereye i Rwamagana.

    Agace ka mbere k’iri siganwa kegukanywe n’Umuyisilayeri Itamar Einhorn ukinira NSN Development Team, wakoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu.Abakomerekeye muri iyo mpanuka bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bitandukanye, mu gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka nk’uko ISIMBI twabitangaje mu nkuru zabanjirije iyi.

    Kuri uyu wa kabiri , abasiganwa barahaguruka mu karere ka Huye baraye basoreje agace ka kabiri berekereza i Kamembe mu karere ka Rusizi mu ntara y’i Burengerazuba.

    UCI yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka yabaye muri Tour du Rwanda ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/tour-du-rwanda-uci-yafashe-mu-mugongo-abiburiye-ababo-mu-impanuka-y-i-gabiro.html

  • Interahamwe n'Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama #rwanda #RwOT

    Imyaka itatu irashize urukiko rw'Ubujurire ruzamuye igihano cya Idamange Iryamugwiza Yvonne kivanwa ku myaka 15 yari yahawe mbere, kigirwa 17 n'amezi atandatu nyuma yo gusanga hari ibyaha bibiri atari yahaweho ibigano.

    Idamange Iryamugwiza Yvonne yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y'ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.

    Muri Nzeri, yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw; gusa Ubushinjacyaha ntibwanyurwa n'icyo gihano burajurira, bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n'icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha, bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 21 n'ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

    Inyamanswa idakenga rero ngo yishwe n'Umututizi kandi ngo 'Aho utinya, uhatuma Ikigoryi', Bad Rama yiyongereye mu bindi bimara, atsindira isoko mu Nterahamwe n'ibigarasha, abenshi baravuga ko batunguwe n'amagambo yuzuye ibinyoma, uburozi n'ubugoryi, yatangajwe n'uwitwa Bad Rama, yibasira u Rwanda n'ubuyobozi bw'u Rwanda burangajwe imbere n'Umuryango wa RPF Inkotanyi nubwo ntawatunguwe n'amagambo ya Bad Rama, kuko si we wa mbere uyavuze. Ndetse hari na benshi bameze nkawe, bavuze n'arenze aye n'ubu bakiyavuga, Abakoresha amagambo atameshe nk'aya ya Bad Rama, uzabasanga mu byiciro bitatu bitandunye, ariko byose bihurira ku Buhemu, Ubugome, n'Ubugoryi.

    Hari Interahamwe zikidegembya zasize zihekuye u Rwanda. Aba bagome bakidegembya mu bihugu by'uburayi na America, uzasanga iturufu bakoresha mu kubona ubuhungiro muri ibyo bihugu, ari ugushinja Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi bwabo, ibyaha bishingiye ku bihuha, nk'ibyavuye mu kanwa kanduye ka Bad Rama.

    Abandi ni abahoze mu buyobozi bw'u Rwanda bagahemuka, bakiba, bagakora n'ibindi byaha bitandukanye bagahunga ubutabera. Abo iyo bageze hanze nabo, nta yindi ngingo ibarengera kugira ngo babone ubuhungiro, uretse gutuka no kwandagaza igihugu n'abayobozi bacyo babahimbira ibihuha, kugira ngo barebe ko bahabwa ubuhungiro, Aba nibo twita ibigarasha

    Abandi bakataje muri uwo mujyo, ni bamwe mu bana bakomoka ku nterahamwe, barazwe urwango amacakubiri n'ivangura n'ababyeyi babo, Aba bahora barwana no kweza no gutagatifuza amahano yakozwe n'abo babyeyi babo gito, bayegeka ku nkotanyi zayihagaritse, Aba amagambo bakoresha, ni amwe neza neza, n'ayo uyu Bad Rama yakoresheje yibasira u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Hari n'abandi, ku bw'inda nini yabananiye, bemera gukoreshwa n'Interahamwe n'ibigarasha bidashaka kujya ahabona kubera gutinya ubutabera. Aba bemera gukoreshwa ku bw'amaramuko, nabo biva inyuma bakibasira igihugu bakagicagagura, bagahimbira ibihuha abayobozi bacyo, kugira ngo babone ikijya mu nda, Bad Rama wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yiyasira mu bukana bwinshi atuka u Rwanda, Ni umwe mu bikoresho interahamwe n'ibigarasha zongeye kuri list yabyo, zizajya zikoresha mu gusenya u Rwanda n'abayobozi barwo.

    Wakwibaza uti, Guhitamo Bad Rama nk'igikoresho cyo kwibasira u Rwanda, nawe akabyemera, biba byaturutse he?

    Bad Rama ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane, mu ruganda rwa Muzika na Cinema Nyarwanda, aho yabaye Manager w 'abahanzi nka Jay Polly, Safi madiba, Marina, Queen Cha, n'abandi yahurizaga muri Label ye y'Umuziki yitwaga The Mane.

    Uyu Mugabo washoye menshi mu bahanzi atekereza ko yazayagaruza ariko ntibimukundire, bikamuviramo guhemukira benshi muri aba bahanzi bakomeye yari abereye manager bakamuvaho agasigara aririra mu myotsi, ni kimwe mu byamuteye ihungabana rikomeye kuko nyuma yaho yaje kugira amahirwe yo kubona Green Card yerekeza muri Leta zunze ubumwe za America, ajya kuhegeka agahinda k'igihombo gikabije yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, akigera muri Leta zunze ubumwe za America, Bad Rama, yatangiye kuyoboka ikiyobyabwenge cy'urumogi, ndetse akajya akangurira abantu kukinywa.

    Ku nterahamwe n'ibigarasha, kubona umuntu uri mu gahinda gakabije (depression) k'ibihombo yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, bakanamufatirana no kuba, yarabaye imbata y'urumogi, kumushoramo make bakamuhindura ikigoryi batuma aho batinya, ni ikintu cyoroheye cyane Interahamwe n'ibigarasha.

    Igishimangira kandi ko ari Interahamwe n'ibigarasha byamukoresheje, nuko urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo, zakomeye amashyi menshi amagambo ya Bada Rama, ndetse ubu zikaba zamuhinduye intwari yazo, nk'uko zahinduye kizito mihigo Umutagatifu, kandi zaramuvumiraga ku gahera, agihimba indirimbo zafashaga abanyarwanda kwibuka, Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bad Rama rero, reka mwibutse ko amahitamo mabi ya muntu hari igihe ariyo amuroha mu mpanga kandi yibuke kandi ko Inkoni y'Ubutabera ntaho itagera kuko kwihindura Ikigoryi Interahamwe zituma zho zitinya ni uburenganzira bwe ariko kandi yicare aziko wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa ubwo rwose Umunsi yakubiswe ntazatangire kuboroga.

    Source : https://rushyashya.net/interahamwe-nibigarasha-byungutse-idamange-promax-umuzindaro-mushya-ugezweho-ubu-ni-bad-rama/

  • APR FC yahannye Dauda Seidu Yussif #rwanda #RwOT

    APR FC yohereje Umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Seidu Yussif Dauda gukorera imyitozo mu Ntare FC, ni nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje.

    Dauda ntabwo yagaragaye mu mukino ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari amaze iminsi ikipe ye itazi aho ari.

    Uyu munsi ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo rivuga ko hari umukinnyi wayo wagaragaweho n’imyitwarire mibi akaba yafatiwe ibihano.

    Yagize iti “APR FC iramenyesha abakunzi bayo ko hari ikibazo cy’imyitwarire kireba umwe mu bakinnyi bayo kiri gukurikiranwa imbere.”

    “APR FC iharanira urwego rwo hejuru rw’ubumwuga, imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo. Hafashwe ingamba zikwiye hakurikijwe amategeko n’indangagaciro by’ikipe. Iki kibazo kiri gukemurirwa mu buryo bw’imbere mu ikipe kandi gifatanywe uburemere bukwiye.”

    Nyuma yo gushyira hanze iri tangazo, Seidu Yussif Dauda akaba yahise yoherezwa gukorera imyitozo mu Ntare FC, ni nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje.

    Yasoje bavuga ko byinshi kuri iki kibazo bazabishyira hanze mu minsi iri imbere, bakavuga ibyo yakoze byose.

    Si ubwa mbere Dauda ahanwe na APR FC kubera imyitwarire mibi kuko no mu kwa Cumi 2025 ubwo APR FC yari yagiye gukina mu Misiri na Pyramids FC yaje gutoroka biza kurangira ahanwe.

    Dauda yahagaritswe muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yahannye-dauda-seidu-yussif.html

  • Umunya-Espagne Pau Martí yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, abanyarwanda biranga #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne w’imyaka 21, Pau Martí, yigaragaje ku buryo budasanzwe yegukana agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera kagasorezwa i Huye ku ntera y’ibilometero 134,6.

    Isiganwa ryatangiye abasiganwa bakora ikizwi nka 'neutral start' y’ikilometero kimwe mbere yo gutangira ryemewe.

    Nyuma gato, habaye igitero cya mbere cyarimo abasiganwa batanu barimo Heidemann (Rembe), Nkundabera (Rwanda), Uwiduhaye (Benediction), Martins na Sousa (Localiza), ariko igikundi gikuru (peloton) kiyobowe n’ikipe ya NSN gihita kibasatira, intera hagati yabo isigara itarenga amasegonda 10.

    Ku kilometero cya gatanu, Heidemann, Martins na Erasmus bongeye gucika, bashyiramo indi intera y’amasegonda 25 ndetse nyuma yaho Uwiduhaye yagerageje kubakurikirana wenyine, ariko aza gufatwa na peloton ku kilometero cya 14, mu gihe abari imbere bari bafite ikinyuranyo kirenga iminota umwe n’amasegonda 40.

    Ikipe ya NSN, yari inarimo umwambaro w’umuhondo watwawe ku gace ka mbere na Itamar Einhorn, yakomeje kugenzura umuvuduko. Intera yageze ku minota ibiri n’amasegonda 50, ariko uko begerezaga kwinjira i Huye, peloton yatangiye kubasatira buhoro buhoro.

    Hasigaye ibilometero 10, igikundi cyongeye kuba kimwe. Mu bilometero bitanu bya nyuma, amakipe ya Soudal na NSN ni yo yari ayoboye. Isiganwa ryinjiye mu bilometero bya nyuma ryihuta cyane, aho bamwe mu bakinnyi barimo uwari wambaye umwambaro w’umuhondo bari mu mazi abira.

    Mu kugera ku murongo wo gusoreza wari ku nzu mberabyombi y’akarere ka Huye ku muhanda ujya kuri Kaminuza y’u Rwanda, Pau Martí yakoresheje imbaraga ze za nyuma atsinda sprint, yegukana etape, aba anahesheje NSN intsinzi ya kabiri yikurikiranya muri iri rushanwa aho yacitse umunya-Eritera wahabwaga amahirwe. Henock. Pau yakoresheje amasaha 3 iminota 10 n’amasegonda 10.

    Uko abanyarwanda bitwaye

    20. Nsengiyumva Shemu (Team Rwanda): 1″
    30. Byukusenge Patrick (Team Rwanda): +8″
    31. Mugisha Moise (Benediction): +9″
    32. Manizabayo Eric (Benediction): 9″
    36. Ngendahayo Jeremie (May Stars): +10″

    10 ba mbere

    Pau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/umunya-espagne-pau-marti-yegukanye-agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-2026.html

  • Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama warenze umurongo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yanenze bikomeye imyitwarire ya Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, nyuma y’amagambo yubahuka Ubuyobozi bw’igihugu no kugoreka amateka.

    Bad Rama, wamenyekanye ubwo yari umujyana w’abahanzi afife inzu itunganya umuziki ya The Mane yakoze ikiganiro cyamaze amasaha arenga abiri kuri Instagram cya ‘Live’, aho yavuze ibintu byatunguye benshi.

    Bad Rama akaba yarenze umurongo avuga amagambo yiganjemo ibitutsi, yubahuka Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, amagambo agoreka amateka arimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubeshya n’ibindi.

    Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko amagambo nk’ayo atari yo nzira yo kugera ku nyungu za politiki cyangwa gushaka ibyangombwa byo gutura mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

    Ati: 'Iriya Live nanjye nayibonye. Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu si byo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa mu Burengerazuba bw’Isi. Iyo ubikoze, abaturage turakwamagana, na Leta ikazakuduhera isomo.'

    Minisitiri Utumatwishima kandi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwima amatwi amagambo y’ibihuha cyangwa ayatesha agaciro igihugu, ahubwo bagakomeza ibikorwa bibateza imbere kandi bifitiye akamaro sosiyete nyarwanda.

    Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama

    Bad Rama yarenze umurongo

    Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama arenze umurongo

    Source : http://isimbi.rw/minisitiri-utumatwishima-yanenze-bad-rama-warenze-umurongo.html

  • Abasirikare b'u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n'umwanda birabugarije #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu mpera za 2025 byatangajwe ko hari ingabo z'Uburundi zavuye muri Congo mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, amakuru aturuka ku basirikare basigaye mu burasirazuba bwa Congo agaragaza ko hari brigades zitatu zitigeze zivayo. Abo basirikare bavuga ko bamaze amezi badahembwa, bakaba babayeho mu bukene n'umwanda bikabije, ku buryo batinya kwibasirwa n'indwara ya tifusi iterwa n'umwanda w'inda.

    Amakuru yatanzwe n'umwe mu basirikare ari ku rugamba akayaha FOCODE avuga ko kuva mu Ukwakira 2025 batakibona amafaranga bita 'ikibango' yabafashaga kwitunga buri kwezi. Ibi byatumye babura ibikoresho by'isuku n'ibyo kwifashisha mu mibereho ya buri munsi.

    Abasirikare bavuga ko batangiye kwibaza niba bakiri mu ngabo z'Igihugu koko, nyuma yo kumara amezi menshi badafashwa. Mu butumwa bwabo, bagaragaza ko babona ari nko kwibagirana ku basirikare bari mu butumwa bw'Igihugu.

    'Turabaza ubuyobozi bw'igisirikare: Ese abasirikare twasigaye muri Congo turazwi? Niba tukiri mu butumwa bwa TAFOC, kuki amafaranga twahoraga tubona buri kwezi atakiboneka?'

    Ibi bibazo byabo bigaragaza impungenge z'uko babayeho mu buzima bugoye, badafite icyizere ku hazaza habo mu gihe bari mu butumwa bw'intambara.

    Abasirikare bavuga ko ubuzima babayemo bugenda burushaho kuba bubi. Babura amasabune, ntibamesa imyenda, kandi boga mu mazi adasukuye. Ibi byose byatumye imyenda yabo yuzura inda bituma bagira ubwoba ko bashobora kwibasirwa n'indwara ya tifusi.

    Bavuga ko byaba ari agahomamunwa kumva umusirikare uri mu butumwa bw'Igihugu yandura indwara ituruka ku mwanda n'ubukene.

    Ikindi kibazo gikomeye ni ukubura amazi yo kunywa. Abo basirikare bavuga ko buri musirikare yagombaga guhabwa amacupa abiri y'amazi ku munsi, ariko ubu ngo anyobwa n'abofisiye gusa. Uwari uyoboye bataillon imwe yari yarashyizeho uburyo bwo guha abasirikare amafaranga angana n'ibihumbi 30 by'amafaranga ya Congo buri kwezi, kugira bigurire amazi, ariko ngo nabyo byaje guhagarara.

    Ibi byatumye abasirikare bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, kuko babayeho mu bushyuhe bwo ku rugamba badafite amazi meza yo kunywa.

    Abasirikare bavuga ko bagabanijwe mu duce dutandukanye two mu burasirazuba bwa RDC: Brigade ya 5 iri muri Mwenga, Brigade ya 6 iri i Baraka, Brigade ya 7 iri i Kalemie

    Abo bari i Baraka bavuga ko bakorera mu bice bikomeye by'intambara birimo Katanga, Mutego, Bibokoboko ndetse no mu duce twa Minembwe, aho intambara zikomeye zikomeje.

    Muri rusange, ubutumwa bwabo bugamije gusaba ubuyobozi bw'Igihugu gutabara abasirikare bari mu buzima bugoye. Basaba Perezida w'Igihugu, Minisiteri y'ingabo n'ubuyobozi bw'igisirikare kumenya amagorwa barimo.

    Banibutsa ko ari abasirikare bari mu butumwa bw'Igihugu, bityo bakwiye guhabwa uburenganzira ku mibereho iboneye, isuku, amazi meza n'agahembo kabo ka buri kwezi.

    Général Prime Niyongabo yari yaratangaje ko ingabo zimwe zavuye muri RDC, ariko ubuhamya bw'abasirikare busigaye ku rugamba bugaragaza ko hari izindi brigades zitigeze ziva ku butaka bwa Congo, zikaba zikomeje guhangana n'intambara mu gihe zibayeho mu bukene n'umwanda ukabije.

    Aba basirikare basaba ko ubutumwa bwabo bwagera ku bayobozi, kugira ngo haboneke igisubizo cyihuse cyakuraho ubukene, umwanda n'impungenge z'indwara bibugarije mu butumwa bw'Igihugu.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikare-bu-burundi-muri-rdc-baratabaza-ubukene-numwanda-birabugarije/

  • Lynda Priya yihanangirije abamushinja gusuzugura umugabo we #rwanda #RwOT

    Lynda Priya yasabye abafana be guhagarika gutekereza ko yaba asuzugura umugabo we bitewe n’uko akenshi akunze kumvikana amwita amazina adakunze gukoreshwa hagati y’abashakanye.

    Uwankusi Linda wamamaye muri sinema nyarwanda nka Lynda Priya yagaragaje agahinda aterwa n’icyo yise ibihuha bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko atajya aha agaciro umugabo we.

    Lynda avuga ko benshi mu bakunze kubivuga bagiye babikura ku kuba akunze guhamagara umugabo amwita musaza we muto akaba ari byo bemeza ko ari ukutamuha icyubahiro akwiye.

    Mu butumwa yanyujije kuri shene ye ya YouTube, Lyinda yagize ati 'Ntabwo ari ukumwubahuka na we arabizi ni ko twitana nk’uko buri bantu bose bakundana baba bafite utuzina bahimbana tugamije kwerekana urukundo. Kuba namwita 'Petit Frere’ nawe anyita 'Grand Frere’.'

    Ku wa 8 Gashyantare 2026 ni bwo Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye yakoze ubukwe na Irenge Christian bari bamaze igihe bakundana.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Kaleb Garden ku i Rebero. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.

    Lynda yiyamye abavuga ko asuzugura umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/lynda-priya-yihanangirije-abamushinja-gusuzugura-umugabo-we.html

  • Umunyarwanda yasinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere i Burayi #rwanda #RwOT

    Niyo David yamaze gusinyira NK Veres Rivne yo muri Ukraine amasezerano y’imyaka 5.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wari intizanyo ya Intare FC muri Kiyovu FC, ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine yamutangaje nk’umukinnyi wayo mushya.

    Mu bitumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti 'Umukinnyi mushya wa kane wo wa Rivne Veres yabonetse. David Niyo w’imyaka 18 yemeranyije n’ikipe amasezerano y’imyaka itanu.'

    Yongeyeho yishimiye kugura “Umwe mu bakinnyi beza bakiri bato muri Shampiyona y’u Rwanda.'

    Niyo David w’imyaka 18, yavukiye i Musanze mu Majyaruguru, akaba yaratangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru aho yakiniye iz’abato batarengeje imyaka 15, 17 na 20.

    Niyo David amakuru avuga ko ashobora kuzajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2, abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri iki gihugu nyuma ya Djihad Bizimana wakinagayo mu myaka mike itambutse.

    Niyo David yasinye inyaka itanu muri Ukraine

    Source : http://isimbi.rw/umunyarwanda-yasinyiye-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-i-burayi.html