Category: Uncategorized

  • Youssou Diagne Ategerejwe i Kigali muri Rayon sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yumvikanye na Youssou Diagne, myugariro w'Umunya-Sénegal wari Kapiteni wa Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc. Uyu mukinnyi w'imyaka 27 ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri aho ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akinira Gikundiro.

     

    Diagne, uzwiho ubuhanga mu gucunga ubusatirizi bw'amakipe bahanganye, yitezweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino. Kubera ubunararibonye bwe, yitezweho gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo zo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye mu mwaka w'imikino 2024-2025.

     

    Uyu mukinnyi Kandi anzwiho Ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga, by'umwihariko mu buryo bwo kurinda izamu no gutangiza umukino uhereye inyuma. Rayon Sports itegereje ko azahita yinjira mu myitozo akamenyerana n'abandi bakinnyi b'ikipe.

     

    Source : https://yegob.rw/youssou-diagne-ategerejwe-i-kigali-muri-rayon-sports/

  • Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024, i Luanda muri Angola harabera inama ya 2 y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga mu bihugu birebwa n'ikibazo cy'intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa.

    Ni inama yatumijwe na Perezida João Lourenço wa Angola, umuhuza mu kibazo cya Kongo, ku murongo w'ibyigwa hakaba hateganyijwe kureba aho buri ruhande mu zishyamiranye rugeze rushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu nama za mbere, bigamije kurangiza intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Kongo.

    Mu nama iheruka, Leta ya Tshisekedi yari yemereye umuhuza kumushyikiriza bwangu gahunda( road map) y' ibikorwa byo gufata, kwambura intwaro no gucyura mu bihugu byabo abanyamahanga bo mu mitwe ifite indiri aho muri Kongo.

    Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwigeze butanga iyo ngengabihe bwari bwemeye, ndetse birakaza cyane umuhuza wabifashe nko gutesha abantu umwanya.

    Muri abo bagizi ba nabi bagomba gukomwa mu nkokora, harimo abajenosideri ba FDLR, bica Abakongomani, bakabasahura, bagasambanya abagore ku ngufu, ari nako bategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Aho kubambura intwaro no kubohereza mu Rwanda, Tshisekedi ahubwo yashimangiye ubufatanye nabo, dore ko benshi yanabashyize mu gisirikari cya Kongo, FARDC, ubu FDLR ikaba igize uruhuri rw'imitwe itabarika, ifasha Tshisekedi kurwanya M23.

    Abari i Luanda baduhishuriye ko inama yo kuri uyu wa kabiri ishobora kubera Leta ya Kongo akasamutwe, kuko igomba kwihanagirizwa bwa nyuma, igasabwa kureka ibinyoma no kwima agaciro ibyemezo bigamije kurengera ubuzima bw'inzirakarengane.

    Ariko se, tutigirishije nkana, ubundi Kongo yakubahuka FDLR, ikambura intwaro umufatanyabikorwa wayo?

    Uretse ko nta n'ubushobozi bwa gisirikari Tshisekedi afite bwo gusenya FDLR, kuko imurusha ingufu, ntiyanatiyuka kwikuraho amaboko afatiye runini ubutegetsi bwe.

    Ibya Tshisekedi na FDLR ni agati k'inkubirane. Ni nk'ibya wa mugani ngo' mire mire umuriro, ncire ncire akaryoshye'.

    Ikigaragara Leta ya Kongo izakomeza gusinya amasezerano ibizi neza ko itazayashyira mu bikorwa, kugeza ubwo abahuza bazarambirwa iyo mikino, bakabivamo, maze urusha undi intege n'impamvu yo kurwana agatsinda intambara.

    Abagira inama Tshisekedi bamugire iyo kwicarana na M23 mu mishyikirano yeruye kandi itaziguye, bitabaye ibyo intare za Sarambwe zizashyirwa zimuturumbure i Kinshasa.

    The post Perezida Lourenço wa Angola yatumije inama yo kwihanangiriza bwa nyuma Leta ya Kongo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-lourenco-wa-angola-yatumije-inama-yo-kwihanangiriza-bwa-nyuma-leta-ya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-lourenco-wa-angola-yatumije-inama-yo-kwihanangiriza-bwa-nyuma-leta-ya-kongo

  • Abafana barategereje amaso ahera mu kirere! A… – #rwanda #RwOT

    Ariko kandi kubasha kuyigeraho si akazi gakorwa mu gitondo cy'umugisha gusa! Ni imbaraga z'umurengera ziherekejwe no kujonjora indirimbo, gukorana na ba Producer batandukanye, guhimba indirimbo, gutegura uko uzayamamaza, abagufasha mu majwi mu kuyikora n'ibindi binyuranye.

    Ibi biri mu mpamvu zituma hari abahanzi bahitamo gusohora indirimbo imwe kugeza ubwo umubare wuzuye agatangaza ko Album irangiye. Ariko kandi hari abamaze imyaka irenga itanu mu muziki nta Album bagira, nyamara bafite indirimbo zakora Album imwe cyangwa ebyiri.

    Mu myaka ibiri ishize, birashoboka ko watangiye kwitegura kumva Album y'abarimo The Ben na Bruce Melodie ariko amaso akaba yaraheze mu kirekire.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, ntiwabonye Album ariko nibura wabonye indirimbo imwe cyangwa se ebyiri zabaye ziguhojeje amarira.

    Ariko kandi mu 2023, The Ben yatangaje ko imikorere ye imutandukanya n'abandi bahanzi, kuko afata igihe cyo kwitondera ibikorwa bye, biri mu mpamvu zituma adakunda gushyira hanze indirimbo nk'uko abandi babikora. Ibi ariko bituma abafana n'abakunzi b'umuziki bamushyiraho igitutu ubudasiba.

    Ibyo yavuze birashoboka ko ari byo bitumye abakunzi be bamaze imyaka itandatu bategereje Album yabijeje yahurijeho abanyamuziki bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'abandi.

    InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi 7 bamaze nibura imyaka ibiri bateguje Album, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ku bafana babo.


    1.The Ben

    We amaze imyaka itandatu ateguje iyi Album.  Muri 2017 ubwo yari muri Afurika y'Epfo mu kiganiro na Radio ‘TransAfrica Radio’ ikorera mu Mujyi wa Johannesburg, yavuze ko ageze kure ibiganiro byo gukorana indirimbo na Tiwa Savage ndetse iyo ndirimbo byari byitezwe ko isohoka muri 2018.

    Muri icyo kiganiro kandi yavuze ko yamaze gukorana indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse ko bitegura gufata amashusho y’iyi ndirimbo. Muri 2021 ubwo The Ben yaganiraga na KT Press yavuze ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka itatu akoraho, ariko siko byagenze.

    Muri 2021 kandi The Ben ubwo yaganiraga na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, yatangaje ko yamaze kurangiza iyi album ndetse igizwe n’indirimbo 50% zihimbaza Imana ndetse n’izindi 50% ziganjemo izo yakoranye n’ibihangange mu muziki.

    Amwe mu mazina yavugwaga ko ari kuri iyi Album ni Diamond, Joe Boy, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo 'Can't get enough' ndetse na Kolokolo'.

    Indirimbo yakoranye na Diamond ariyo “Why” yarasohotse ndetse iri mu zakunzwe cyane mu gihe iyo yakoranye na Sauti Sol itigeze ijya hanze.

    Iby’iyi album byagiye kure cyane ndetse muri Kanama 2021 The Ben yatangaje ko yayiboneye izina “Black Tiger” asaba abakunzi be kumubwira uko babyumva.

    Kuva icyo gihe uko umwaka ushira undi ukaza, abakunzi be bakomeza gutegereza iyi album. The Ben aherutse kubwira InyaRwanda, ko yamaze kwanzura gushyira hanze iyi Album, ariko ko mu gihe itarajya hanze azakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be. 

    Ati “Album yanjye izasohokera igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda kose! Ariko ndakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe kugirango abantu bishime. Ni muri uyu mwaka, bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari muri uyu mwaka.” Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020.


    2.Bushali

    Mu Ntangiriro za 2022, nibwo umuraperi wamamaye nka Bushali yatangaje ko yarangije imirimo yose yasabwaga kugirango ashyire hanze Album yise 'Full Moon'.

    Icyo gihe, yavugaga ko mbere yo kuyimurikira abakunzi be, azakora ibikorwa n'ibitaramo bigamije kuyisogongeza ariko siko byagenze.  

    Muri Kanama 2022, yabwiye InyaRwanda, ko iyi Album yayitiriye umwana we mu rwego rwo gusobanura urukundo amukunda, kandi iriho indirimbo zubakiye kuri 'Kinyatrap'.

    Ati 'Full Moon niyo Album ndi kwitegura gushyira hanze, nitiriye umwana wanjye. Navuga ko ariwo mushinga ngiye guhugiraho cyane.'

    Yavugaga ibi yitegura gusohora indirimbo 'Badman' iri mu zigize iyi Album.  Ni Album yihariye kuri uyu mugabo, kuko yakozweho n'umuryango we. Hariho indirimbo zizumvikanaho amajwi y'umugore we ndetse n'ay'umwana we. Ati 'Hari izo bagize uruhare mu kwandika n'ibindi byinshi.'

    Ni Album kandi yakozweho na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda, ndetse yayikoranyeho n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n'abo hanze.

    'Full Moon' izaba ibaye Album ya kane asohoye nyuma ya 'Nyiramubande' yabaye iya mbere, iya kabiri yise 'Ku gasima' n'iya gatatu yise '!B!HE B!7'.

    Iyi Album yagombaga kujya hanze mu Ukuboza 2023. Ariko muri Werurwe 2024, yatangaje ko yatindijwe n'uko hari abashoramari bashatse kuyigura, bifuza kuyicuruza mu buryo burenze ubwe yari asanzwe akoresha.

     

    3.Bruce Melodie

    Album ya Bruce Melodie yagombaga kujya hanze muri Gicurasi 2024- Bivuze ko amezi arenzeho abiri abantu bategereje.

    Ni Album yakunze kuvugaho igihe kinini mu myaka ibiri ishize, ndetse abafana be bari bayiteze muri Gicurasi 2024, ariko siko byagenze.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na 'Voice of America, Bruce Melodie yavuze ko iyi Album izajya hanze muri uyu mwaka (Hagati y'Ugushyingo n'Ukuboza 2024), kandi agaruka ku rugendo rwagejeje ku kuba muri iki gihe ari mu bahanzi bakomeye.

    Bruce Melodie avuga ko akora umuziki ajyanishije n’ibigezweho n’ibyo abantu bakunze, biri mu byatumye akora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Rock, Afrobeat, Amapiano n’izindi njyana.   

    Kuri we avuga ko kwandika indirimbo bishingira ku kuba mu rugo iwe ahafite studio y’umuziki, no kuba akunze kujya cyane muri studio yifashisha piano akandika indirimbo zinyuranye.

    Yavuze ko kuri Album ye hariho indirimbo ‘Narinziko uzagaruka’ yahimbiye umubyeyi we (Mama) witabye Imana.

    Yatangiye gukora kuri iyi Album yitwa 'Sample', ariko mu mpera za Gicurasi 2024, umujyanama we Coach Gael yavuze ko bayihinduriye izina bayita 'Colorful Generation'.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss Fm, Bruce Melodie yavuze ko imirimo yo gutunganya indirimbo yahuriyeho n'abandi bahanzi bo mu bindi bihugu, biri mu byatindije ikorwa rya Album ye.

    Ni Album avuga ko iriho indirimbo 16 zabimburiwe na “When she's around” ndetse na “Sowe” aherutse gushyira hanze.

    Ati 'Iriho collabo z'abahanzi batandukanye ariko badafite umwanya uhagije kuko igihe mbashakiye si cyo mbabonera kandi bamwe na bamwe nasanze kugira ngo indirimbo zabo zimere uko mbyifuza ari uko twazikorera amashusho. Ibyo rero biri mu bikomeza gutuma album itinda gusohoka.'

    'Nta ndirimbo ndi gukuramo cyangwa ngo nongeremo ahubwo ndi kongeramo abantu urebye ni ho bigoraniye, buriya akenshi abahanzi bajya kungeraho narateguye indirimbo yabo, ubu noneho hari imiryango iri kugenda ikinguka.'

    Izaba iriho indirimbo yakoranye n'itsinda Blaq Diamond ryo muri Afurika y'Epfo, iyo yakoranye n'abahanzi bo muri Nigeria, Kenya n'abandi.

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko iyi Album izajya hanze mu Ugushyingo 2024, nyuma y'indirimbo Bruce Melodie yahuriyemo na Bien-Aimé Baraza wamamaye muri Sauti Sol.

    4.Fatakumavuta

    Asanzwe ari umunyamakuru n'umushyushyarugamba waciye ibintu cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yigaragaza cyane mu busesenguzi ku muyoboro wa Youtube.

    Yavutse yitwa Sengabo Jean Bosco, ariko yahisemo gukoresha amazina ya Bosqizo cyangwa se Fatakumavuta. Muri iki gihe, ni umunyamakuru wa Isibo FM.

    Muri Kamena 2021, yashyuhije imbuga nkoranyambaga, atangaza ko agiye gusohora Album yise 'Fatalogy' iriho indirimbo 12 zigaruka ku rugendo rw'ubuzima bwe.

    Hari bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro, bitanze icyo gihe bavuga ko baguze iyo Album kuri Miliyoni 1 Frw- Ariko biracyagoranye kuyibona.

    Indirimbo 12 yavugaga ko zaririmbwe n'abahanzi 25. Kandi, yavugaga ko izajya ku mbuga nkoranyambaga tariki 30 Nzeri 2021, ariko amaso yaheze mu kirere.

    Fatakumavuta yumvikanishaga ko yaririmbye muri buri ndirimbo, kandi ko icyenda muri zo zafatiwe amashusho.

    Ubwo yari mu gikorwa cyo kumurikira itangazamakuru igitaramo cya Bull Dogg na Riderman, Fatakumavuta yavuze ko mu bahanzi yifashishije kuri Album ye harimo na Riderman.

    Yamushimiye ko yamuciriye inzira akabasha kwinjira muri studio. Ati “Maze igihe kinini cyane ndi gutegura Album ‘Fatalogy’. Riderman ni umwe mu bantu banyumvise bwa mbere. Abantu benshi baravuga ngo Fatakumavuta’ wabeshye abantu, Album ntayihari, wariye amafaranga y’abantu, ariko ntekereza ko Riderman ni umwe mu bantu bafite uruhare runini ku buzima bwa Fatakumavuta.”

     

    5.Tuff Gang

    Muri Werurwe 2023, nibwo byamenyekanye ko abagize Tuff Gangs bitegura gushyira hanze Album bakoranyeho iriho indirimbo zitandukanye zizitsa ku ngingo zinyuranye. Ariko amakuru avuga ko batangiye kuyikoraho mu 2020

    Ni ibintu batangaje nyuma y'uko hasohotse ifoto bari kumwe, ndetse igaragaramo umuraperi Ish Kevin n'ubwo nta ndirimbo n'imwe afitanye n'aba bombi. 

    Iyi Album yakozwe na Producer Davydenko umaze igihe kinini akorana n'iri tsinda. Iriho ibihangano byakozweho na Bull Dogg, P-Fla ndetse na Fireman.

    Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi Album yatinze kujya hanze, kubera amananiza yagaragaye mu ikorwa ry'uyu mushinga w'abo mushya, ariko hari icyizere cy'uko izasohoka muri uyu mwaka.

    Ati 'Hari imishinga twakoze nka Tuff Gangs. Twagiye tubivugaho ariko hakagenda hazamo utuntu twamamaniza, kuko urumva 'Project' (umushinga) ihuza abantu benshi kuriya, ni 'Project' nini, ifite abayihagarariye, ntabwo ari twe gusa, kuko ni nk'abantu batubwiye turashaka y'uko mukora ikintu gutya, twese turi mu bufatanye, ni nko kudushyiragikira.'

    Akomeza ati 'Ni ikipe nini, ntabwo ari twe duhuriye gusa, dufite abantu bahuriye kuri icyo gikorwa, bibaye bigenze neza nayo yasohoka muri uyu mwaka.'

    Tuff Gangs ni ryo tsinda ry'abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ryashinze ibirindiro by'umwihariko riririmba iyi njyana.  Ryari rigizwe n'abarimo Jay Polly witabye Imana mu 2022, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman

    Bamenyekanye cyane mu mwaka 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe 'Kwicuma' nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe.


    6.P-Fla

    Mu Ukuboza 2023, umuraper P-Fla yatangaje ko amaze imyaka ibiri ari gutegura Album ye bwite yahurijemo abaraperi bakomeye barimo n'abo banyuranye mu itsinda rya Tuff Gangz.

    Icyo gihe yavuze ko azi neza ko nawe ajya amara igihe kinini atumvikana mu bikorwa by'umuziki.

    P-Fla ni umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite! Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Nisubiyeho' yakoranye na King James, 'Mana Mfasha', 'Naguhaye imbaraga' n'izindi.

    Kunyura mu matsinda arimo nka Tuff Gangz, gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, kuririmba mu bitaramo bikomeye n'ibindi biri mu byakomeje izina ry'uyu mugabo. 

    Nawe asobanura ko gukora ibyo akunda biri mu byatumye ubu imyaka irenga 15 agishikamye ku njyana ya Hip Hop yiyumvisemo kuva akiri ku ntebe y'ishuri.

    Mu Ukuboza 2023, P-Fla yabwiye InyaRwanda, ko amaze iminsi ahugiye mu bikorwa byo gutegura Album ye, ari nayo mpamvu yari amaze iminsi atagaragara mu muziki.

    Ni album avuga ko idasanzwe kuko iri gukorwaho na ba Producer batatu, ndetse yayihuriyeho n’abaraperi bagenzi be barimo abo banyuranye muri Tuff Gangz.

    Yavuze ati 'Ngiye kumara imyaka ibiri ndimo gukora kuri Album imwe gusa. Mfite indirimbo nyinshi cyane. Zimaze gukorwa na ba Producer nka batatu.'

    P-Fla aherutse kubwira InyaRwanda, ko yatinze gusobanura iyi Album bitewe n'uko yabanje kubaka imbuga azayicururizaho. Ati “Munyihanganire cyane buriya n’iyo mpamvu ngiye kujya nirinda kuva ku bintu bitarajya ku murongo. Niho hazamo gutenguha abantu, nawe kwitenguha, ariko Album ndayifite, kandi nshatse nkora Album ebyiri.”

    Akomeza ati 'Kutayisohora rero byatewe n'uko nabanje kubaka imbuga zanjye bwite. Kandi biriya bintu njye ntabwo mbashije kubyikorera ku giti cyanjye.'

    Yavuze ko hari abantu bari gukorana muri iki gihe, kugirango bategure izi mbuga, ari nabwo bazahita bashyira hanze iriya Album.


    7.Christopher

    Muri Kamena 2023, nibwo Christopher yatangaje ko ari gukora ku mirimo ya nyuma isabwa kugirango abashe gushyira hanze Album ye ya Gatatu. Ariko amakuru avuga ko yatangiye kuyikoraho kuva mu mpera za 2022.

    Ni Album yifashishijeho aba- Producer batandukanye, ndetse yakoranyeho n'abandi bahanzi. Ubwo yajyaga i Londresm u Bwongereza mu bitaramo, yanahuye na Madebeats amukoreraho zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Album ye.

    Yavugaga ko izajya hanze mu mpera za 2023, cyangwa se mu ntangiriro za 2024, ariko siko byagenze. Asanzwe afite ku isoko Album 'Habona' yamuritse mu 2013 n'indi yise 'Ijuru rito' yagiye hanze mu 2017.

    Muri Mata 2024, uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Vole'. Icyo gihe yavuze ko bitewe n'uko yari amaze igihe kinini adasohora indirimbo, yahisemo gushyira hanze iriya ndirimbo, mbere y'uko ashyira hanze Album ye ya Gatatu.

    Yavuze ko yahuye n'akazi gakomeye mu kuyitunganya, ariko ko ashingiye aho bigeze, ibintu birajya ku murongo ku buryo muri uyu mwaka azayimurika.

    Christopher Muneza ni umuhanzi wabaye icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze yacyo aho yavutse, ku wa 30 Mutarama 1994 Mutarama.

    Uyu ni umugabo wabaye icyamamare acyambaye umwenda w’ishuri aho yatangiye guhanga ibihangano bye by'indirimbo atarasoza amashuri. 



    THE BEN AHERUTSE GUTANGAZA KO ARI KWITEGURA GUSOHORA INDIRIMBO NSHYA

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI P-FLA AKOMOZA KURI ALBUM YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145413/abafana-barategereje-amaso-ahera-mu-kirere-abahanzi-7-bamaze-imyaka-isaga-3-bateguje-album-145413.html

  • Umugore yaguye mu butayu bwa 'Ndabirambiwe' muri Gasabo avuye Gicumbi #rwanda #RwOT

    Umurambo w'umugore witwa MUJAWAMARIYA Violette w'imyaka 28 wabonetse mu mudugudu wa Rukingu akagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya mu karere ka gasabo kuri uyu wa mbere tariki 29 nyakanga 2024.

    Ababibonye mbere bavuga ko yari yaje gusengera mu butayu buri aha ngaha buzwi nka 'Ndabirambiwe' amakuru avuga ko yari yavuye mu majyaruguru y'u Rwanda.

    Ubwo umunyamakuru wa flash yahageraga yasanze barimo guterura umurambo bawujyana mumodoka ya police y'u Rwanda.

    Bamwe mu baturage twahasanze bavuze ko imbangukiragutabara yabanje kuhagera ihamagawe numwe mubasenganaga nawe, abaganga bagasanga yapfuye bakisubirirayo bagahamagara kuza gutwara umurambo.
    Umwe ati 'Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano tubajije baratubwira ngo ni umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengro bumvikana kujya bajyana mu masengesho'.

    Yakomeje ati '[Abo basenganaga] bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira ngo ntibamusige barajyana. Baraje barasenga ni we wateraga amakorasi abayoboye. Ahagana saa Kumi n'Imwe bagiye gutaha [nyakwigendera] atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta bagira ngo ni uguhera umwuka ariko bahamagara imbangukiragutabara, ije abaganga bababwira ko byarangiye'.
    Aba baturage bakomeza bagira inama abajya kurara mu masengesho bababwira ko aho wasengera imana hose yakumva utarinze kujya mubutayu kuko utanahapfiriye ibisimba byakurya.

    Umuvugizi wa police y'u Rwanda ACP Boniface RUTIKANGA yemeje ibyayanakuru ndetse ngo hari na gahunda yogushakisha ahantu hose hakorerwa amasengesho nkaya.
    ati:'ayo makuru niyo twayamenye saa moya za mugitondo, nyakwigendera yataye ubwenge yitura hasi ubwo basengaga. abaganga bahageze basanga yashizemo umwuka. umurambo we twawujyanye ku bitaro bya kacyiru kugira ngo inzego zibishinzwe hari mo n'urwego rw'ubugenzacyaha, RIB barebe neza icyamwishe mubyukuri. '

    Umuvugizi wa polisi ACP RUTIKANGA yakomeje aburira abaturage ko polisi ifatanyije n'inzego z'ibanze ko barimo kugenda bashakisha ahantu hose abantu bihisha bahita ubutayu ngo baje gusenga.

    akomeza abwira abasenga ko Ari byiza kujya gusengera aho amatorero yabateganyirije. anibutsa ko ibintu byo gusengera ahabonetse hose bihanwa n'amategeko, abazajya bafatwa bazajya bahanwa.

    Abaturage baturiye aha hiswe mutayu bwa Nbabirambiwe batangaza ko Atari ubwambere habera imfu z'abantu baba baje gusenga.

    Iyo witegereje aha bita ndabirambiwe ni ahantu hasa nkahacukuwe umicanga hakaba harasizwe hadasibwe ibigaragara ko usibye no kuba bahapfira baje gusenga n'umuntu yahakorera impanuka ashaka kwambuka akaba yahasiga ubuzima cg akahakura ubumuga.

    NIYONSHUTI Emmanuel

    Source : https://flash.rw/2024/07/30/umugore-yaguye-mu-butayu-bwa-ndabirambiwe-muri-gasabo-avuye-gicumbi/

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu umwe muri babiri ikipe ya Rayon Sports yari itegereje yamaze kugera mu rw’Imisozi 1000 aho aje kurangizanya na Gikundiro.

    Uyu ni Nathanael Iga Ndwangou, rutahizamu w’imyaka 21 ubona ukamutse wakiniraga Centre Sportif de Bendje y’iwabo muri Gabon.

    Yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye aho aje guhita ashyira umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports uhereye mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Si we wenyine kuko Rayon Sports itegereje undi rutahizamu Fall Ngagne ukomoka muri Senegal ndetse na myugariro Youssou Diagne na we ukomoka muri Senegal bakagombye kuba bageze mu Rwanda.

    Rutahizamu wa Rayon Sports yageze mu Rwanda yakirwa n’umuvugizi wa yo, Roben Ngabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda

  • Robertinho yakoresheje inama abakinnyi 5 bakuru muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil utoza Rayon Sports, Robertinho yaraye akoresheje inama abakinnyi batanu bakuru muri iyi kipe bayobowe na Muhire Kevin bivugwa ko ari we wamaze kongera guhabwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga.

    Ni inama yabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ibera mu Nzove nyuma y’imyitozo.

    Nubwo bataratangaza abakapiteni b’iyi kipe mu buryo bweruye, ariko aba bakinnyi bakoranye inama n’umutoza amakuru avuga ko ari bo bakapiteni nubwo uko bakurikirana kuri izi nshingano bitarajya hanze.

    Abo bakinnyi ni Muhire Kevin, Niyonzima Haruna, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier Seif na Mugisha François Master.

    Ntabwo icyo iyi nama yigagaho kiramenyekana ariko amakuru avuga ko yabamenyesheje ko ari bo yahisemo ko baba abayobozi b’abandi bakinnyi (abakapiteni), kujya inama y’uburyo ikipe ishobora kwitwara neza muri shampiyona igiye gutangira mu byumweru bike biri imbere.

    Robertinho yakoresheje inama abakinnyi 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yakoresheje-inama-abakinnyi-5-bakuru-muri-rayon-sports

  • Rutsiro: Umuyobozi wa DASSO yahitanwe n'impanuka ya moto – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Kagari ka Congo-Nil Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro ku wa 29 Nyakanga 2024, ahagana saa 14: 20.

    Ku gicamunsi uyu muyobozi wari ufite imyaka 51 y'amavuko yavuye ku biro by'akarere agiye gutanga ikiganiro mu kigo cy'inzererezi cya Murunda, hanyuma ubwo yari ageze mu ikorosi riri munsi y'ibiro by'akarere hagati y'isantere ya Congo-Nil n'ahitwa ku Kivumu, moto yabuze feri agwana nayo mu muferege.

    Abamubonye bavuga ko nta bikomere bikanganye yari afite icyakora baketse ko ashobora kuba yaviriye imbere, bahita bamujyana ku Bitaro bya Murunda.

    Ageze ku bitaro bya Murunda bamuhaye ubutabazi bw'ibanze bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye apfira mu nzira ataragera kuri ibi bitaro.

    Umuyobozi wungiriye w'Akarere ka Rutsiro, ushinzwe iterambere ry'ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, mu kiganiro gito na IGIHE yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n'umuryango mugari w'abakozi b'akarere by'umwihariko abakozi b'urwego rwa DASSO avuga ko akarere kabuze umukozi mwiza warangwaga n'umurava mu kazi ke.

    Nyakwigendera Mukerarugendo Jean Pierre asize umugore n'abana bane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umuyobozi-wa-dasso-yahitanwe-n-impanuka-ya-moto

  • Mushikiwabo Louise yapfushije musaza we yari asigaranye – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa Mushikiwabo yanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere bwagiraga buti 'Muri iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga “karatéka”, yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y'ubuzima ntibwira umugenzi. Ku bana be n'umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda!'.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muvandimwe wa Mushikiwabo ari we yari asigaranye akaba yabanzirizaga umuhererezi mu muryango bavukamo w'abana 10.

    Nyakwigendera Kayiranga yari atuye ku Kabuye mu Mujyi wa Kigali ndetse yari asanganywe uburwayi.

    Yitabye Imana nyuma y'undi musaza wa Mushikiwabo witabye Imana mu gihe cya Covid-19.

    Nyuma y'ubutumwa bwa Mushikiwabo kuri X, Abanyarwanda b'ingeri zinyuranye bifatanyije na we mu kababaro bifuriza iruhuhuko ridashira nyakwigedera ndetse banakomeza umuryango n'abasigaye.

    Mur’iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga “karatéka”, yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y’ubuzima ntibwira umugenzi. Ku bana be n’umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda! pic.twitter.com/hbY0BQVvvd

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) July 29, 2024

    Musaza wa Mushikiwabo Louise witabye Imana ni we yari asigaranye

    Kayiranga Wellars yitabye Imana yari asanganywe uburwayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-louise-yapfushije-musaza-we-yari-asigaranye

  • Gicumbi: Abaturage bahoze mu miryango icyennye bagahabwa Girinka boroje bagenzi babo inka 25 – #rwanda #RwOT

    Ubwo hari hamaze gushyirwaho gahunda ya Girinka mu 2006, hatangiye indi yo korozanya kugira ngo abatishoboye bakomeze kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, banazamura ubukungu bwabo.

    Imiryango igera kuri 30 yahoze icyennye ituye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kabeza, yabashije korora neza, inka zabo zirabyara n'inyana zazo zirakura kugeza ubwo nabo bahisemo kuziturira bagenzi babo bagera kuri 25 bari basigaye mu cyiciro cy'abatishoboye.

    Murenzi Théoneste woroje inka mugenzi we yavuze ko ibyiza byamugezeho bikamukura mu bukene bityo atabyihererana kandi ashimira uwazanye gahunda ya Girinka.

    Ati 'Nahoze mbayeho nabi nkennye, ariko nsigaye mfata amafaranga y'amata ku ikusanyirizo. Koroza inka mugenzi wanjye byanshimishje kuko ntabwo azanyibagirwa kuko inka ni ikimenyetso cy'urukundo.'

    'Ibi ni ibintu bizafasha buri wese kwihaza mu biribwa, kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi mu bana. Uwazanye iyi gahunda ni we Rudasumbwa [Perezida Paul Kagame], azakomeze adufashe guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda.'

    Si we gusa wishimira iyi gahunda kuko na Hategekimana Nyiringabo wahawe inka avuga ko ari ikimenyetso cy'urukundo ndetse n'urugero rwiza avanye kuri bagenzi be babashije kwikura mu bukene.

    Ati 'Mfite abana icyenda kandi nta tungo ngira, iyi nka norojwe n'umuturage mugenzi wanjye izamfasha guha abana amata bakure neza. Izampa ifumbire kandi nk'uko nayihawe n'uwahoze ari umucyene nkanjye, nanjye nzashishwa n'uko nzafasha undi mucyene mu myaka iri imbere. Uwazanye Girinka nawe Imana izamuhe inka n'amata y'abana.'

    Gahunda ya Girinka igira uruhare runini mu iterambere ry'abaturage, dore ko hari umuturage w'Akarere ka Gicumbi umaze kugira inka 48 nk'uko yabitangaje ubwo hatahwaga uruganda rw'amata y'ifu i Nyagatare.

    Abaturage bishimiye uko bagenzi babo bikuye mu bukene

    Inka zatanzwe zirahaka

    Gahunda ya Girinka imaze gushinga imizi mu Karere ka Gicumbi

    Abaturage bagizweho ingaruka nziza na Girinka boroje bagenzi babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-bahoze-mu-miryango-icyennye-boroje-bagenzi-babo-bari-basigaye

  • Miss Kayibanda Aurore yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

    Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 aho byabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe ndetse n’abantu be ba hafi bamusezeyeho bishimira intambwe agiye gutera yo kurushinga.

    Aurore wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba yaragarutse gutura mu Rwanda akaba ari na ho ubukwe bwe na Jacques Gatera buzabera tariki ya 15 Kanama 2024.

    Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta na Gatera Jacques bitegura kurushinga, aba bakaba barasezeranye imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Byari ibyishimo kuri Miss Kayibanda Aurore

    Yari yaje gushyigikirwa n’inshuti n’abavandimwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-kayibanda-aurore-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-amafoto