Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yarebye umukino wa PSG yanyagiyemo Chelsea #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatsinzemo Chelsea FC ibitego 5-2.

    Uyu mukino wa PSG isanzwe yamamaza ubukererarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’, waraye ubaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 11 Werurwe 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino kuri Parc des Princes.

    Buragira buti 'Muri iri joro, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League kuri Parc des Prince, aho Visit Rwanda ifite ubufatanye na Paris Saint-Germain yatsinze 5-2 Chelsea FC.'

    Paris Saint-Germain ikaba yamamaza Visit Rwanda muri Stade yayo ya Parc des Princes, ku myambaro y’imyitozo ndetse n’iyo bishyushyanya mbere y’umukino, ni amasezerano yasinywe muri 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028.

    Binyuze muri aya masezerano buri mwaka iyi kipe yohereza abakinnyi bayo kuza gusura u Rwanda aho abaheruka ari Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore aho baje muri Gashyantare uyu mwaka.

    Yakiriwe neza Parc des Princes

    Pereziza Kagame yarebye umukino wa PSG na Chelsea

    Ni umukino Chelsea yatsinzwemo na PSG 5-2

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yarebye-umukino-wa-psg-inyagira-chelsea.html

  • Warren Kamanzi mu Mavubi biracyagoranye, Mike Tresor arifuza gusura u Rwanda #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Toulouse mu Bufaransa, Warren Håkon Christofer Kamanzi witezwe kuzakinira Amavubi isaha n’isaha, biracyagoranye ko yakwitabira ubutumire kuri iyi nshuro kuko hari ibyo agitekereza, bibaye byaba bitunguranye.

    Uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wavukiye muri Norway ku babyeyi b’abanyarwanda, yagiye yifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntibyakunda.

    Muri 2022 ni bwo u Rwanda rwamuhamagaye bwa mbere ariko yanga ubwo butumire kuko yari afite icyizere ko ikipe y’igihugu ya Norway yazamutekerezaho gusa bisa n’aho bitakunze.

    Nyuma yo kubona imyaka irimo igenda izamuka ariko Norway ntimwitabaze, Amavubi yongeye kumwegera, baramuganiriza bamusaba ko yakwemera kuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ndetse ISIMBI yamenye amakuru ko n’ibiganiro byari birimo bigenda neza bitanga icyizere.

    U Rwanda rwari runafite icyizere ko no muri iyi mikino ya 'FIFA Series’ izabera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi, ndetse amakuru anavuga ko bari banamwoherereje ubutumire (Invitation) gusa kuri iyi nshuro amahirwe menshi ni uko atazitabira.

    Bivugwa ko uyu myugariro atarafata umwanzuro neza wo kuba yaza gukinira u Rwanda, akaba yarababwiye ko hari ibintu bitarajya ku murongo neza, kuza mu Mavubi kuri iyi nshuro byaba ari nk’ibitangaza.

    ISIMBI kandi yamenye ko undi mukinnyi u Rwanda rwifuza, Mike Tresor Ndayishimiye wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi na we bikigoranye ariko yabwiye abantu ba hafi be ko yifuza kuba yasura u Rwanda ndetse akagira n’ibikorwa ahakorera birimo kuzamura impano z’abakiri bato, ngo nubwo atakinira u Rwanda ariko inyota rwamweretse ko rumwifuza yifuza na we kuba hari ikintu hakora ari nayo mpamvu yifuza kurusura.

    Warren Kamanzi biracyagoye ko yazakinira Amavubi

    Mike Tresor yifuza kuza gusura u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/warren-kamanzi-mu-mavubi-biracyagoranye-mike-tresor-arifuza-gusura-u-rwanda.html

  • Imijyi 50 myiza yo gusura mu 2026: Afurika ihagarariwe n'ine #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'imijyi 50 myiza ku Isi yo gusura mu mwaka wa 2026 rwashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru Time Out, ku bufatanye na sosiyete ikora ibijyanye n'ingendo yitwa Intrepid Travel, mu bushakashatsi bwiswe 'Best Cities of 2026.' Uru rutonde rwerekana imijyi ishishikaje kurusha iyindi ku Isi mu bijyanye n'imyidagaduro, umuco n'ubuzima bwo mu mijyi.

    Mu gukora uru rutonde, abantu basaga 24,000 batuye mu mijyi itandukanye ku Isi babajijwe uko babona ubuzima bwo mu mijyi yabo n'iyindi bifuza gusura. Byongeyeho, itsinda ry'inzobere zirenga 100 zikorana na Time Out mu gusuzuma ubuzima bwo mu mijyi na zo zatanze ibitekerezo byazo kugira ngo uru rutonde rurusheho kuba rwizewe.

    Abashakashatsi basesenguye amakuru ashingiye ku ngingo 44 zitandukanye, zirimo ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa, ahantu ho kwidagadurira nka pariki n'ahari icyatsi kibisi, umuco n'ubuhanzi, uburyo abaturage babana n'ubusabane buri mu mujyi, ndetse n'uko uwo mujyi ukurura urubyiruko rwo mu cyiciro cya Gen Z.

    Mu mijyi yagaragaye muri uru rutonde, u Bwongereza bwagaragaje imbaraga kuko bufite imijyi myinshi iri mu myanya myiza, bigaragaza ko bukomeje kuba kimwe mu bihugu bikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi.

    Ku mugabane wa Afurika, imijyi ine gusa ni yo yabashije kwinjira muri uru rutonde rw'imijyi 50 myiza ku Isi. Ibi byerekana ko n'ubwo Afurika ifite ubukerarugendo n'umuco bikomeye, hakiri umwanya munini wo guteza imbere imijyi yayo kugira ngo irusheho gukurura ba mukerarugendo mpuzamahanga.

    Abasesenguzi bavuga ko uru rutonde rufasha abantu bifuza gutembera kumenya imijyi ifite ubuzima bushimishije, ibikorwa byinshi by'imyidagaduro n'umuco, ndetse n'ahantu hashobora gutanga ubunararibonye bushya ku bashyitsi. Uko imyaka igenda ishira indi igataha, imijyi itandukanye ikomeje guhatana mu guteza imbere ubuzima bwo mu mijyi kugira ngo irusheho gukurura abasuye Isi.

    Imijyi 50 myiza yo gusura mu 2026: Afurika ihagarariwe n'ine

    Source : https://kasukumedia.com/imijyi-50-myiza-yo-gusura-mu-2026-afurika-ihagarariwe-nine/

  • Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino PSG yanyagiyemo Chelsea muri 1/8 mu irushanwa rya UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye umukino ukomeye wa 1/8 cy'irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League, aho ikipe ya Paris Saint‑Germain yanyagiye Chelsea FC ibitego 5-2.

    Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu kuri stade ya Parc des Princes i Paris mu Bufaransa, mu mikino ibanza ya 1/8 cy'iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'u Burayi.

    PSG yatangiye umukino iri ku muvuduko mwinshi cyane, maze ku munota wa 10 gusa Bradley Barcola afungura amazamu atsinda igitego cya mbere. Ibyishimo by'abafana ba PSG byakomeje kwiyongera ubwo ku munota wa 40 Ousmane Dembélé yatsindaga igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira PSG iyoboye umukino.

    Mu gice cya kabiri, Chelsea yagerageje kwisubiraho, maze Malo Gusto atsinda igitego cya mbere cy'iyi kipe ku munota wa 28, nyuma y'aho Enzo Fernández nawe atsinda icya kabiri ku munota wa 57.

    Gusa PSG ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 74 Vitinha yatsinze igitego cya gatatu, mbere y'uko Khvicha Kvaratskhelia atsinda ibitego bibiri bikurikiranye, byatumye PSG isoza umukino itsinze ibitego 5-2.

    Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino PSG yanyagiyemo Chelsea muri 1/8 mu irushanwa rya UEFA Champions League

    Uyu mukino wakurikiwe n'abakunzi benshi b'umupira w'amaguru ku Isi, barimo na Perezida Kagame usanzwe azwiho gukunda cyane siporo cyane cyane ruhago. Intsinzi ya PSG itumye igira amahirwe akomeye yo gukomeza muri 1/4 cy'irangiza mbere y'umukino wo kwishyura uzabera mu Bwongereza.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-psg-yanyagiyemo-chelsea-muri-1-8-mu-irushanwa-rya-uefa-champions-league/

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije #rwanda #RwOT

    Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Burundi kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yafunguwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 nyuma y'imyaka hafi itatu afunzwe.

    Bunyoni yafunguriwe rimwe n'abandi bantu 10 kubera impamvu z'uburwayi nk'uko byemezwa na bamwe mu bashinzwe umutekano mu Burundi n'umunyamategeko we, Me Placide Gatoto, babyemeje.

    Bunyoni yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu Burundi bitewe n'inzego nyinshi zikomeye yakozemo, cyane cyane iz'umutekano. Ni we wa mbere wahawe ipeti rya Général muri Polisi y'iki gihugu.

    Yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye n'ibyo guhungabanya ubukungu bw'igihugu.

    Byaramuhamye, akatirwa igifungo cya burundu, ajyanwa muri gereza ya Gitega.

    Yari umwe mu bayobozi bafite imitungo myinshi irimo inyubako n'imodoka ariko urukiko rwanzuye ko yose ifatirwa, ikagurishwa kugira ngo yishyure ibyo yashinjwaga kwiba Leta y'u Burundi.

    Bunyoni yajyanywe mu bitaro bya Gitega tariki ya 9 Ukwakira 2025, nyuma y'aho impirimbanyi z'uburenganzira bw'ikiremwamuntu zamusuye mu cyumba cyihariye yari afungiwemo zigaragaraje ko ashobora gupfa.

    Perezida w'umuryango APRODH uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Pierre Claver Mbonimpa, yagaragaje ko uretse Diabetes yageze ku gipimo cyo hejuru, ubuzima bwo mu mutwe bwa Bunyoni bwahungabanye cyane, bigera aho ajya yumva abantu hafi y'aho afungiwe, akihisha munsi y'igitanda.

    Ubuvuzi bwahawe Bunyoni mu bitaro bya Gitega ntacyo bwatanze kuko yakomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro byigenga bya Kira biherereye i Bujumbura ariko naho yahavanywe nyuma y'igihe gito ubwo byagaragaraga ko nta mpinduka.

    Icyemezo cya Leta y'u Burundi cyo gufungura Gen Bunyoni gica amarenga ko ashobora koherezwa kuvurirwa mu bitaro byo mu mahanga, ahari abaganga bashobora kumwitaho kurusha ab'i Bujumbura na Gitega.

    Source : https://rushyashya.net/gen-bunyoni-yafunguwe-kubera-uburwayi-bwo-mu-mutwe-na-diyabete-ikabije/

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose #rwanda #RwOT

    Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko igitero cya drones ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 cyari kigamije kwica abayobozi bakuru baryo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Werurwe, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa yatangaje ko abantu batatu biciwe muri iki gitero, abandi benshi barakomereka.

    Nangaa yasobanuye ko iki gitero cy'iterabwoba cyari kigamije kumwica no kwica abandi bayobozi bo muri ihuriro barimo Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki bamwungirije n'Umugaba Mukuru w'abarwanyi baryo, Gen Maj Sultani Makenga.

    Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n'imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 na 2019 na we ari ku rutonde rw'abo iki gitero cyari kigambiriye.

    AFC/M23 yatangaje ko mu gihe Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y'agahenge, igahitamo intambara nk'uko isanzwe ibigenza, iri huriro rizafata inshingano, ririnde umutekano w'abatuye mu bice rigenzura.

    Leta ya RDC yakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23 kuva umwaka wa 2026 watangira. Tariki ya 24 Gashyantare, yiciye Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma n'abandi barwanyi barimo abamurindaga.

    Umuyobozi w'ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko buri gushaka kwagurira mu karere kose intambara yo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Yagize ati 'Ubu bukangurambaga bwateguje igitero cya vuba cy'ihuriro ry'ingabo za Leta (FARDC, FDLR, Wazalendo, FDNB n'abacanshuro) ku mujyi wa Goma. Ubutumwa busaba abaturage kuva muri uyu mujyi bwakwirakwijwe ku mbuga z'abantu bose bo hafi ya Leta ya Tshisekedi kugira ngo umuryango mpuzamahanga wumve ko abaturage bari gushira i Goma.'

    Nangaa yatangaje ko Leta ya RDC ifite umugambi wo kwica abayobozi ba AFC/M23 ndetse n'abanyapolitiki batavuga rumwe na yo kugira ngo ice intege uruhande bitavuga rumwe, ariko ko inashaka 'kwenyegereza intambara yagutse mu karere.'

    AFC/M23 yagaragaje ko mu gihe Leta ya RDC ikomeje kwenyegeza intambara, abarwanyi bayo bafite inshingano yo kurinda abaturage bashinzwe kandi ko Perezida Félix Tshisekedi azirengera ingaruka izaterwa n'intambara izakurikiraho.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda wungirije, Uwera Jean Maurice, yagaragaje ko igitero ihuriro ry'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye mu mujyi wa Goma gishimangira ko ibyahungabanya umutekano w'igihugu biri hafi.

     

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026, ingabo za RDC zagabye igitero cya drones mu gace ka Himbi, cyicirwamo abantu batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yihanganishije umuryango, inshuti n'abakoranaga na Buisset, asaba ko itegeko ry'ibikorwa by'ubutabazi ryubahirizwa, umutekano w'abari kwita ku bari mu kaga ukarindwa.

    Macron yagize ati 'Ndasaba ko hubahirizwa itegeko rigenga ubutabazi, n'umutekano w'abakozi bakora batizigama kugira ngo bakize ubuzima bw'abantu.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko yamaganye akomeje 'urugomo rukorwa n'impande zose', kandi ko imirwano igomba guhagarara kugira ngo imishyikirano ibeho.

    Uyu muyobozi yibukije ko kurinda abitanga kugira ngo batabare abari mu kaga bagomba kurindwa ariko, nka Perezida Macron, na we ntiyagaragaje abagabye iki gitero.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko bitumvikana ko abantu batagaragaza aho iki gitero cyaturutse kandi hari amakuru n'iperereza, binazwi ko ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe rigaba ibitero byinshi bya drone muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Ati 'Bishoboka bite ko nta makuru cyangwa iperereza ku haturutse igitero cya drone cyagabwe i Goma mu gitondo cy'uyu munsi, cyishe abantu batatu barimo umuturage wa EU? Ibi bibaye mu gihe amakuru menshi agaragaza ko ibitero bya drones by'ihuriro rya FARDC biri kwiyongera muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.'

    Uwera yashimangiye ko iki gitero cyagabwe n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC, agaragaza ko kuba cyagabwe hafi y'umupaka w'u Rwanda byerekana ko umutekano warwo ushobora guhungabana.

    Yagize ati 'Igitero cya drone cyagabwe i Goma uyu munsi gishimangira ikibazo kiri hafi y'umupaka w'u Rwanda. Mu gihe u Rwanda rushyirwaho igitutu ngo rukureho ingamba z'ubwirinzi, RDC n'ihuriro ryayo ririmo FDLR igomba gusenywa hashingiwe ku masezerano y'amahoro ya Washington, riracyakorera mu burasirazuba bwa RDC.'

    Ubutumwa bwa Uwera bugaragaza ko u Rwanda rudakwiye gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe ibyahungabanya umutekano warwo biri hafi y'umupaka nk'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bitarakurwaho.

    Source : https://rushyashya.net/corneille-nangaa-rdc-irashaka-kwagurira-intambara-mu-karere-kose/

  • Ukuri ku bakinnyi bane ba Rayon bivumbuye bakanga imyitozo bishyuza umushahara, bakuwe bandi #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bane ba Rayon Sports bivumbuye banga gukora imyitozo ya nyuma yitegura umukino ubanza wa Police FC wa 1/4 mu cy’Igikombe cy’Amahoro kubera kwishyuza umushahara.

    Abo bakinnyi ni myugariro Ramazani Tshimanga, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao na rutahizamu Bienvenu Vigninou.

    Aba bakinnyi ntabwo baraye bakoze imyitozo ya nyuma yabaye ejo ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.

    Aba bakinnyi bageze mu Nzove ariko banga gukora imyitozo bavuga ko batakora badahawe umushara w’ukwezi kwa Kabiri.

    Icyo aba bakinnyi bose uko ari bane bahuriyeho ni uko binjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2026 baje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    ISIMBI yamenye amakuru ko ubwo bari bamaze gusinya, basabye ubuyobozi ko bwabahemba ukwezi kwa Mbere bari bagiye gukora kuko ayo bari bahawe ya ‘Installation’ bari bayoherereje imiryango.

    Ubuyobozi bukaba bwarabikoze. Ikibazo cyaje kuvuka ubwo Rayon Sports yahembaga abandi bakinnyi.

    Muri iki cyumweru Rayon Sports yahembye abakinnyi bayo ukwezi kwa Mutarama (ukwa Mbere) ariko aba bakinnyi bo ntibahembwa kuko ayabo bari barayahawe mbere.

    Basabye ubuyobozi ko bahembwa ukwezi kwa Kabiri (Gashyantare) ariko ubuyobozi bubabwira ko bitashoboka batajya bahora bahemba bamwe abandi natahembwe.

    Babwiwe ko bagomba bakwihangana kuko vuba uku kwezi kutararangira bazahemba n’ukwezi kwa Kabiri ko nabo ari bwo bazahembwa, ibintu bikajya ku murongo bakajya bahemberwa rimwe n’abandi, gusa ntibabyumva.

    ISIMBI yamenye amakuru ko nyuma yo kwanga gukora imyitozo bahise banakurwa mu bakinnyi bakina na Police FC kuri uyu wa Kane mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro.

    Vinignou (Ubanza ibumoso), Tshimanga (hagati) na Yannick Bangala (iburyo) banze gukora imyitozo

    Aziz Ben Dao na we ntiyakoze imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/ukuri-ku-bakinnyi-bane-ba-rayon-bivumbuye-bakanga-imyitozo-bishyuza-umushahara.html

  • Abantu bumva ko twagafashe kandi si byo – Umulisa Nelly #rwanda #RwOT

    Umulisa Nelly yatangaje gukekwaho ubutunzi budahari biri mu mbogamizi zikomeye yahuriye nazo mu rugendo rwe rwo kwamamara yakuye mu gukina sinema ndetse no kwifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

    Nelly wamenyakanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye zirimo nka 'My Heart’ ya Killaman yagaragaje ko bijyanye n’uko ibyamamare byinshi bikunze kubaho mu buzima butari ubwa nyabwo kugira ngo bakurure amaso y’ababikurikira byatumye abibarizwa muri iki gisata cyose bafatwa nk’abantu bakize.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi , Nelly yagize ati “Abantu bumva ko twagafashe, twakize, mbese byemeye kandi tubaye mu buzima bwo kwiyoberanya nk’abandi bose .'

    Nelly avuga ko uku gufatwa nk’abantu bamaze kugwiza ubutunzi ahanini bituruka ku myumvire y’uko abantu bajya muri sinema by’umwihariko abakobwa bahita bagira amahirwe yo kugirana umubano n’abadiyasipora bakabaha amafaranga menshi ku rwego rw’uko hari n’abo abwira ko ajya agenda n’amaguru cyangwa akennye bakabifata nko kubishongoraho.

    Ati 'Biterwa n’uko abantu bumva ko abakobwa tujya muri sinema abadiasipora baduha amafaranga menshi kandi njyewe nta wigeze umpa amafaranga ye n’inshuro n’imwe. Nta n’umuntu ushobora kubwira ko ukennye ngo abyumve kubera yirirwa akubona kuri camera.'

    Umulisa Nelly yanigeze kwiharira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho atenguha umusore wari umupfukamiye rwagati mu mujyi wa Kigali amusaba ko bazabana.

    Nelly Umulisa yavuze ko abantu babafata nk’abantu bakize kandi si byo

    Source : http://isimbi.rw/abantu-bumva-ko-twagafashe-kandi-si-byo-umulisa-nelly.html

  • Gasogi United yatsinze APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gasogi United yatsinze APR FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2026.

    Uyu munsi Gasogi United ikaba ari yo yari yakiriye APR FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Igice cya mbere amakipe yombi wabonaga akina ashaka igitego ariko yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Mu gice cya kabiri APR FC yagerageje kurema uburyo butandukanye ariko kuyabyaza umusaruro biranga.

    Ni nako na Gasogi United yashyize igitutu kuri APR FC ariko babanza kugorwa n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.

    Akagozi kacitse ku munota wa 75 ubwo Niyigena Ebenezer yatsindiraga Gasogi United igitego ku mupira yari ahawe na Ndikumana Danny. Umukino warangiye ari 1-0.

    Indi mikino ya 1/4 yabaye, AS Kigali yanganyije na Gorilla FC 0-0, Bugesera FC itsinda Etincelles FC 1-0. Ejo Rayon Sports izakina na Police FC.

    Source : http://isimbi.rw/gasogi-united-yatsinze-apr-fc-amafoto.html

  • Tom Close yakomoje ku ibaruwa yandikiye Perezida Kagame akiri umwana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Dr. Muyombo Thomas uzwi muri muziki nka Tom Close, yavuze ko akiri umwana yigeze kwandikira Perezida Paul Kagame kubera urukundo amakunda.

    Yabigarutseho ejo hashize tariki ya 10 Werurwe 2026 mu kiganiro yatangiye mu rusengero rwa 'Citylight Foursquare Church’ aho yahuriyemo na Israel Mbonyi aho cyari gifite insanganyamatsiko yo 'Guhuza ubwamamare n’ubukirisitu.’

    Tom Close yavuze ko kubera urukundo yakuze akunda Perezida Kagame, mu bwana bwe aho yakundaga gukina amakinamico yakinaga amwiyitirira.

    Ati 'Ku bana bo muri iyi minsi Spiderman na Superman ni bo ba 'Super Hero’ babo, ariko twe tukiri bato, Inkotanyi ni zo zari ba 'Super Hero’ bacu. Njya nkunda kubivuga ntebya njye nkiri muto ku ishuri nakundaga gukina ndi uwari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo, Paul Kagame.”

    Tom Close yavuze ko akiri umwana yigeze guha mama we urwandiko ashyira Perezida Kagame.

    Yagize ati “Ndibuka ko nkiri na muto cyane nigeze gusanga mama wanjye aho yakoraga muha urwandiko amushyira.'

    Tom Close asa n’uwageze ku nzozi ze, kuko ngo yakuze akora umuziki ariko yirinda icyatuma izina rye ryangirika kuko yifuzaga ko Perezida Paul Kagame yazamumenya kandi akamumenya mu byiza.

    Tom Close yakomoje ku ibaruwa yigeze kwandikira Perezida Paul Kagame

    Source : http://isimbi.rw/tom-close-yakomoje-ku-ibaruwa-yandikiye-perezida-kagame-akiri-umwana.html