Category: Uncategorized

  • U Rwanda rukomeje kuba isoko y'udushya: Abasaga 9,790 baje kwigira ku bisubizo byarwo #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibihugu byinshi ku I si bikomeje gushakisha ibisubizo by'ibibazo bibangamiye iterambere ryabyo, u Rwanda rukomeje kugaragara nk'icyitegererezo cyiza ku bijyanye n'udushya n'imiyoborere igamije impinduka nziza. Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, abantu bagera ku 9,790 baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze gusura u Rwanda baje kwigira ku bisubizo byihariye rwishatsemo, kugira ngo na bo bajye kubishyira mu bikorwa mu mishinga iteza imbere ibihugu byabo.

    Aya makuru yatangajwe n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe kumenyekanisha udushya n'ibisubizo byarwo ku rwego mpuzamahanga, Rwanda Cooperation Initiative (RCI). Uru rwego rufite inshingano zo gusangiza amahanga uburyo u Rwanda rwabashije gukemura ibibazo bitandukanye binyuze mu bitekerezo bishya n'imishinga igamije iterambere rirambye.

    Abasura u Rwanda banyura muri gahunda zitandukanye zirimo gusura imishinga y'iterambere, guhura n'inzobere ndetse no kuganira n'abayobozi b'inzego zitandukanye. Ibi bibafasha gusobanukirwa neza uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa ibisubizo byarwo mu nzego zirimo ubuzima, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n'imiyoborere.

    Bamwe mu basuye u Rwanda batangaza ko bishimira uburyo igihugu cyabashije kwiyubaka mu gihe gito nyuma y'amateka akomeye cyanyuzemo, bakemeza ko amasomo bakuye mu Rwanda azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga igamije kuzamura imibereho y'abaturage mu bihugu byabo.

    Abasesenguzi bemeza ko gukomeza gusangiza amahanga ubunararibonye u Rwanda rufite ari imwe mu nzira zifasha guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, ndetse bigakomeza kurugaragaza nk'igihugu gifite ibisubizo bishya bishobora gufasha Isi muri rusange.

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rukomeje-kuba-isoko-yudushya-abasaga-9790-baje-kwigira-ku-bisubizo-byarwo/

  • Dauda yagaruwe muri APR FC nkuru #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu akorera imyitozo mu ikipe ya Intare FC, APR FC yafashe umwanzuro wo kugarura Seidu Yussif Dauda mu ikipe ya mbere.

    Nyuma y’iminsi 18 akorera imyitozo mu Intare FC kubera imyitwarire mibi, umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC ukomoka muri Ghana, Seidu Yussif Dauda.

    Tariki ya 23 Gashyantare 2026 ni bwo Seidu Yussif Dauda yatangiye gukorera imyitozo muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri, hari nyuma y’uko atagaragaye mu mukino ikipe ye ya APR FC yanganyijemo na Police FC 1-1 ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.

    Tariki ya 23 Gashyantare kandi ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo rivuga ko hari umukinnyi wayo wagaragaweho n’imyitwarire mibi akaba yafatiwe ibihano, ni nabwo Dauda yari yatangiye imyitozo.

    Amakuru avuga ko ubwo bari bagiye gukina umukino wa Police FC, uyu mukinnyi bamubuze akaba ari nayo mpamvu bari bamuhannye.

    ISIMBI yari yumvise ko yahawe gukorera muri iyi kipe imyitozo mu gihe kingana n’ibyumweru 4 ariko ikaba yahisemo kumubabarira aho mu uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026 ni bwo yagaruwe mu ikipe nkuru ya APR FC irimo yitegura umukino wa Musanze w’umunsi wa 24 wa Shampiyona bazakina ejo kuri Kigali Pele Stadium.

    Dauda yababariwe

    Source : http://isimbi.rw/dauda-yagaruwe-muri-apr-fc-nkuru.html

  • Uko Bugesera igiye guhinduka igicumbi cya Siporo, icyo Abanyarwanda basabwa #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Iyibikorwa Remezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ubu Akarere ka Bugesera kagiye kuba igicumbi cya Siporo n’Imyidagaduro ariko asaba abanyarwanda gukoresha ibihari kugira ngo n’ibindi biboneke vuba.

    Mu kiganiro Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yagiranye na B&B Kigali yavuze ko Akarere ka Bugesera ari ho hazubakwa Stade izajya ikinirwamo amarushanwa atandukanye arimo na Fomula One.

    Ati 'Ni nk’Umujyi wa Siporo n’Imyidagaduro mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera ni ho duteganya kuzashyira ibikorwa remezo binini bya Siporo nka bimwe mujya mwumva nka Fomula One, amahoteli, n’ibikorwa by’imiyidagaduro.'

    Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo binini bihari nka Stade Amahoro, Kigali Arena biba byaratwaye amafaranga menshi rero bikaba bisaba ko bagomba kubikoresha kugira ngo haboneka uburyo bwo kubaka ibindi nkabyo.

    Ati 'Ibikorwa remezo by’imyidagaduro na siporo, byagiyemo amafaranga menshi, gukora hariya i Remera Stade, Arena n’ibindi bikorwa remezo bya Siporo nk’uko wabivugaga nabyo birateganyijwe kuko rero ari ibintu bisaba igishoro kinini, bisaba ngo n’ibyubatswe bibanze binakoreshwe bitange umusaruro.'

    Yasabye abakunzi b’imikino n’imyidagaduro gukomeza gukoresha ibi bikorwa remezo, babihindure ubucuruzi kugira ngo hazubakwe n’ibindi.

    Ati 'Tuzakomeza kubikora bito bito bifatika ariko kongera gufata ibikorwa remezo binini bisaba kwisuganya bihagije kugira ngo n’ibihari bibaze bitange umusaruro, ubushobozi buboneke, ni ukubwira abasiporutifu kubibyaza umusaruro cyane bigahinduka ubucuruzi hanyuma igihugu kikongera kubona ubushobozi bwo kubaka ibindi.'

    Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko Bugesera igiye kuba igicumbi cya siporo

    Source : http://isimbi.rw/uko-bugesera-igiye-guhinduka-igicumbi-cya-siporo-icyo-abanyarwanda-basabwa.html

  • Ingorane wanyuramo zose jya wizera ko ijuru riba ritegurira ibyiza – Korali Umucyo #rwanda #RwOT

    Korali Umucyo yasohoye indirimbo ‘Dore Ijuru’ igaruka ku buryo ibibazo umuntu wese yanyuramo aba agomba kwibuka ko Ijuru riba ritegurira abantu ibyiza.

    Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, ikaba ibarizwa mu Ururembo rwa Kigali, Paroisse ya Gasave, Itorero rya Gasave, aho ifatanya n’andi makorali n’ibindi byiciro bitandukanye mu iterambere ry’itorero rya Gasave, byose bigamije kwamamaza inkuru nziza y’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristu.

    Korali Umucyo ni urumuri rumaze imyaka ruri kumurikira umurimo w’Imana mu itorero. Ifite amateka akomeye n’ibigwi by’indashyikirwa, kandi ihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

    Kuri ubu Korali Umucyo yashyize hanze ndirimbo nshya “Dore Ijuru” igaruka ku bantu ba mbere bo muri Bibiliya “tuzi nkaba Eliya, Esther, ukuntu babonaga bibarangiriyeho ubundi ijuru rikabatekereza ibyo babonaga nk’urupfu bakabiboneramo ubuzima”.

    Abayobozi ba Korali Umucyo bavuze ko iyi ndirimbo ihumuriza abantu bose bari mu bibazo ibibutsa ko hari n’ahandi ijuru ryagiye ribatekereza kandi ko Imana yakoraga ibya kera n’ubu igikora.

    Korali Umucyo irateganya ibikorwa byo kumenyekanisha ubutumwa bwiza bwo mu ndirimbo bafatiye amashusho umwaka ushize. ⁠Mu byo bateganya harimo n’igiterane cy’ivugabutumwa kizamara icyumweru cyose cyiswe “Umucyo Shima Imana”. Hazaba hari korali zitandukanye zikunzwe cyane hamwe n’izo ku mudugudu.

    Umucyo Choir ikunzwe cyane mu ndirimbo zirimo: “Umuyaga”, “Abamwemeye”, “Umwuka Wera”, “Turiho”, “Igitambo cy’Umucyo”, “Dutegereje Yesu”, “Uko wanjyenje” n’izindi.

    Perezida wa Korali Umucyo, Celestin Nzeyimana, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com yagarutse ku bigwi n’amateka ya Korali Umucyo, amashimwe yabo ku Mana n’imishinga bateganya gukora mu bihe biri imbere. Yavuze ko Korali Umucyo ari umuryango mugari uhuriyemo ibyiciro bitandukanye by’abantu.

    Korali Umucyo igizwe n’abagabo, abagore, abasore, abakobwa ndetse n’abana b’abanyeshuri baba bamaze umwaka babaye icyaremwe gishya, babatijwe mu mazi menshi.' Imaze kunyuramo abaririmbyi basaga magana atandatu kuva yatangira umurimo kugeza ku baririmbyi bakiyiririmbamo uyu munsi wa none.

    Nk’uko andi makorali yahamagariwe gukorera Imana binyuze mu ndirimbo abigenza, Korali Umucyo yabonye izuba mu 1991 – ibivuze ko imaze imyaka 34 mu ivugabutumwa, nayo ifite indirimbo zayo zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, ndetse no ku maradiyo atandukanye akorera mu Rwanda.

    Ariko kandi, nk’uko Perezida wayo abivuga, Korali Umucyo ntiyabayeho itagira ibigeragezo. Ati: 'Nk’andi matsinda ahuza abantu benshi, natwe duhura n’ibibazo by’ubuzima birimo ibyago, gupfusha n’uburwayi, ariko tunagira n’ibihe by’ibyishimo nk’ugushyingira no kubyara, ibyo abarokore twita umugisha.'

    Amateka ya Korali Umucyo agabanyijemo ibice bigaragaza urugendo rwayo n’ibihe yanyuzemo. Igice cya mbere gitangira muri Kamena 1991 kugeza muri Mata 1994, aho iyi korali yitwaga Umubwiriza. Icyo gihe Itorero rya Gasave ryabatirizaga mu Gakinjiro ko mu mujyi, maze buri ku cyumweru nyuma ya saa sita bakajya mu mavuna i Gacuriro.

    Umubare munini w’abizera watumye hatangizwa itorero i Gacuriro, hatoranywa abantu bafite umuhamagaro wo kuririmba batangira ari icumi, ari na bo bashinze Korali Umubwiriza. Bakomeje kwiyongera kugeza mu 1994.

    Muri icyo gihe kandi, Itorero rya Gacuriro ryakiriye Korali Umufasha, ubu yitwa Abakundwanayesu, yari ivuye ku Itorero rya Ntora, ikorera umurimo w’Imana i Gacuriro kugeza urusengero rwabo rusannye.

    Igice cya kabiri cy’amateka yayo gitangira muri Kanama 1994 kugeza muri Nzeri 1996, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri ibi bihe by’amavugurura, korali yongeye kwiyegeranya ikomeza umurimo w’Imana i Gacuriro, ihabwa izina rya Korali Amahoro n’umuyobozi w’itorero.

    Muri icyo gihe kandi, havuyemo itsinda ry’abanyamasengesho ryabyaye Korali Siloam, ubu ikorera ku Itorero rya Kumukenke, yimukiyeyo mu 2000 bitewe n’uko benshi mu baririmbyi bari batuye hafi aho. Nyuma y’iyo mpinduka, hashyizweho Korali Abacunguwe ifatanya na Korali Umucyo mu murimo w’Imana.

    Igice cya gatatu, kuva muri Nzeri 1996 kugeza muri Kanama 1999, cyaranzwe n’amasengesho y’ububyutse yakorewe mu cyumba cy’umukecuru witwaga Margueritte, kuko Itorero rya Gacuriro ryari rigikoresha ibyiciro mu gihe ryari rikiyubaka. Muri ayo masengesho ni ho korali yahinduriwe izina, iva ku Korali Amahoro yitwa Korali Umucyo, izina ikomeje gukoresha ubu.

    Muri uru rugendo, Korali Umucyo ifatanyije n’Itorero rya Gacuriro havutse itorero ryo mu Rugarama. Mu 2009, Korali Umucyo, Abacunguwe n’Itorero rya Gacuriro muri rusange, bimukiye ku Itorero rya Gasave, bitewe n’iyimurwa ry’imidugudu imwe yo mu Kagali ka Gacuriro ku bw’inyungu rusange.

    Igice cya kane kivuga ku buzima rusange bw’abaririmbyi. Celestin Nzeyimana yavuze ko muri uru rugendo Korali Umucyo imaze gupfusha abaririmbyi bagera muri makumyabili, ariko ikanagira uruhare mu gushyingira no gushyingiza abatari munsi ya mirongo itandatu b’abasore n’abakobwa.

    Hari kandi abaririmbyi bimukiye mu bindi bice bya Kigali, mu ntara z’igihugu ndetse no mu mahanga. Muri bo havuyemo abashumba, abavugabutumwa n’abadiyakoni, ndetse n’abakorera Leta n’abikorera ku giti cyabo ku rwego rushimishije.

    Perezida wa Korali Umucyo yagaragaje ko iyi korali yahamagariwe gukorera Imana kandi itigeze igenda yonyine. Yagize ati: 'Mu rugendo rwacu dufite umufasha, Umwuka Wera Umwami Yesu yadusigiye, dufite n’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Itorero rya Gasave buduha ubufasha.'

    Yashimiye buri wese wagize uruhare muri uru rugendo, ashimangira ko intego ari uko ubutumwa bwiza bukomeza kugera kuri benshi binyuze mu murimo wa Korali Umucyo.

    Korali Umucyo yasohoye indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/ngorane-wanyuramo-zose-jya-wizera-ko-ijuru-riba-ritegurira-ibyiza-korali-umucyo.html

  • Ubuzima bubi yakuriyemo, inzozi zo kugura ikibanza i Kigali – Umwana muto ukunzwe kubera kuvuga amazina y’inka #rwanda #RwOT

    Umwana w’imyaka 15 y’amavuko witwa Nsengumukiza Exos, umaze kumenyekana mu kuvuga amazina y’inka mu bukwe, yatangaje ko afite inzozi zo kuzatunga ikibanza mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mpano ye.

    Nsengumukiza, wiga mu mashuri yisumbuye, yavuze ko yiyemeje gukoresha neza iyo mpano kugira ngo azabone ejo hazaza he atagombye gutegereza ubufasha bw’abandi. Avuga ko nubwo yakuriye mu buzima butoroshye, byatumye arushaho kugira umuhate wo gukora.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu mwana yavuze ko kuba yararezwe na nyina gusa, kandi umuryango udafite ubushobozi buhagije, byatumye atekereza kare ku hazaza he.

    Yagize ati 'Njyewe mba mvuga nti mama nta kibanza agira, papa we ntabwo tunabana. Iyo mbitekerejeho nibaza nti ejo hazaza hanjye nzahateganyiriza gute? Ni byo bituma nkora cyane nshaka kuzagira ikibanza n’inzu byanjye.'

    Nsengumukiza yavuze ko amafaranga akura mu kazi ko kuvuga amazina y’inka ayakoresha mu kwishyura inzu umuryango ubamo, kugura ibiryo no kubona ibikoresho by’ishuri.

    Ati 'Iyo mpembwe, tuvuge nk’ibihumbi nka mirongo itatu, mpita ntangira gutekereza niba inzu yishyuye, amakaye yo kwandikamo, ibiryo n’itike injyana ku ishuri. Iyo maze kubona ibyo nkeneye byose mpitamo ibikenewe cyane kurusha ibindi nkabanza kubikora.'

    Nsengumukiza yavuze ko yatangiye kumva ashishikajwe no kuvuga amazina y’inka akiri muto cyane. Yari afite imyaka icyenda ubwo yitabiraga ubukwe akabona umuntu ubikora maze bikamushimisha cyane.

    Yagize ati 'Nabonye umuntu uvuga amazina y’inka, arangije ndamukurikira ndamubaza nti ibyo wakoraga byitwa ngo iki? Ambwira ko babyita amazina y’inka. Namubwiye ko nabikunze, ambwira ko ubusanzwe bikorwa n’abantu bakuru.'

    Nyuma yo kubyumva, yatangiye kwiyigisha akoresheje amashusho yo kuri YouTube, yigana uburyo ababikora babivuga ndetse aniga amahamba. Nyuma yaje kujya mu itorero, ahahurira n’umuntu wabikoraga neza amusaba ko yamwigisha kurushaho.

    Uyu mwana yavuze ko amaze kumenya kuvuga amazina y’inka yabibwiye nyina, nubwo atari asanzwe abizi. Nyuma yo kumusobanurira, nyina yemeye kumushyigikira no kumushakira aho yatangira kubikorera.

    Kuva icyo gihe, Nsengumukiza yatangiye kujya abona ibiraka mu bukwe butandukanye, bituma arushaho gukunda uwo mwuga.

    Nsengumukiza Exo yakuriye mu buzima bubi

    Afute inzozi zo kugura ikibanza i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/ubuzima-bubi-yakuriyemo-inzozi-zo-kugura-ikibanza-i-kigali-umwana-muto-ukunzwe.html

  • Indege ya Leta Zunze Ubuwe za Amerika yakoreye impanuka mu kirere cya Iraq #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwuka wa politiki n'umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje kuba mubi, haravugwa amakuru ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatakaje imwe mu ndege z'intambara zifasha izindi mu kirere mu bwoko bwa KC-135 Stratotanker mu kirere cya Iraq. Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, n'ubwo hatarashyirwa ahagaragara ibisobanuro birambuye n'inzego za gisirikare za Amerika.

    Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege ya mbere ishobora kuba yarahanutse nyuma yo kugabwaho igitero n'imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Iran, harimo IRGC cyangwa imitwe y'inyeshyamba ikorera muri Iraq ishyigikiwe na Tehran. Bivugwa ko izo ngabo zishobora kuba zarashe imizinga iva ku butaka igamije kwibasira indege ziri mu kirere.

    Ku rundi ruhande, hari indi ndege ya kabiri yo muri ubwo bwoko bwa KC-135R bivugwa ko yangiritse cyane ariko ikabasha kugwa ku kibuga cy'indege idakoze impanuka ikomeye. Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko ishobora kuba yangiritse mu gihe cy'igikorwa cyo kuzuza kerosene izindi ndege z'intambara mu kirere.

    Hari kandi andi makuru akomeje kuvugwa ko izo ndege ebyiri zishobora kuba zaragonganiye mu kirere mu gihe zari mu gikorwa cyo guha kerosene izindi ndege. Icyo gikorwa gisanzwe gikorerwa mu kirere kigira ibyago iyo habaye ikibazo cy'itumanaho cyangwa ikosa ry'abapilote.

    Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n'ingabo za Amerika ku by'iyi nkuru. Icyakora, ibi byongeye kuzamura impungenge ku mutekano w'ibikorwa bya gisirikare bikorerwa mu kirere cya Iraq, cyane cyane mu gihe umubano wa Amerika, Israel na Iran ukomeje kuzamo ubushyamirane bukomeye.

    Indege ya Leta Zunze Ubuwe za Amerika yakoreye impanuka mu kirere cya Iraq

    Source : https://kasukumedia.com/indege-za-leta-zunze-ubuwe-za-amerika-zaguye-mu-kirere-cya-iraq/

  • Emery Bayisenge yahaye isezerano rikomeye abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imvune yaraye agiriye ku mukino wa Police FC, myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge yavuze ko azagaruka mu kibuga vuga kandi akomeye.

    Hari mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro wa 1/4 wabereye ejo kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z’amanywa.

    Emery Bayisenge yavuye mu kibuga mu gice cya mbere nyuma yo gukurikira umupira ashaka kubuza rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah barahura maze Emery ahita avunika maze asimburwa na Kabange.

    Uyu mukinnyi ubona ko yababaye cyane, yahumurije abakunzi ba Rayon Sports aho yavuze ko azagaruka vuba kandi ameze neza kurushaho.

    Ati “Nzagaruka vuba nkomeye kurushaho. Kugeza icyo gihe nzaba nshyigikira ikipe buri rutambwe rwose izajya itera.”

    Nta byinshi biratangazwa kuri iyi mvune yagize, gusa yagize ikibazo cyo mu ivi aho no gukandagira byari ikibazo byasabye ko agenda yishingikirije ku bantu.

    Uyu mukino ubanza wa 1/4 ukaba warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ni nyuma y’uko nta kipe n’imwe yabashije kureba mu izamu ry’indi.

    Emery Bayisenge yavuye mu kibuga ababara cyane

    Source : http://isimbi.rw/emery-bayisenge-yahaye-isezerano-rikomeye-abakunzi-ba-rayon-sports.html

  • FERWAFA izahinduka ryari? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritangaje umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, impaka zabaye nyinshi kuko ibyo ryatangaje rizagenderaho na Stephen Constantine ryashyizeho, ntibihura.

    Icyizere cyari cyose k’Ubuyobozi bushya bwa FERWAFA buyobowe na Shema Ngoga Fabrice, bumva ko ibintu muri FERWAFA bigiye kujya ku murongo, gusa umutoza bahitiyemo Amavubi…

    FERWAFA izahinduka ryari?

    Aka ya mvugo, bamwe batangiye kuvuga ngo “Hahindutse icupa n’aho umuvinyo ni wa wundi.”

    Kimwe mu bintu bari batangaje bazagenderaho gikomeye “Kuba afite uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu, yaranagize uruhare mu marushanwa akomeye nk’ay’Igikombe cya Afurika n’Igikombe cy’Isi.”

    Umunyarwanda yise umwana we ‘Ritararenga’ ari n’aho havuye imvugo ‘Ntawuvuma iritararenga’, nko gushaka kugaragaza ko mu gihe umuntu afite umwanya kandi akiriho byose biba bishoboka, gusa kuri Constantine we biragoye kuko ashobora kuba umupira w’iki gihe waramusize.

    Duhereye ku byo FERWAFA yatangaje izagenderaho uretse kuba afite impamyabumenyi y’ubutoza no kuba yaratoje amakipe y’ibihugu ariko nayo umuntu yavuga ko ari munsi y’u Rwanda, ibindi ntabyo yakoze kandi ari byo bikomeye.

    Nta gihugu yigeze atwara mu Gikombe cya Afurika cyangwa mu gikombe cy’Isi, kandi u Rwanda rwifuzaga uwabikoze ngo aze na we abe yabirugezaho.

    Umuntu yakwibaza niba mu batoza 688 FERWAFA yatangaje bujuje ibisabwa basabye gutoza Amavubi, Constantine ari we urusha abandi.

    Gusa nk’uko twabivuze ntawuvuma iritararenga yaza akabikora nk’uko abamubanjirije hari ukuntu bagiye bitwara neza nubwo nta gikombe runaka batwayemo Amavubi, gusa amahirwe ni make.

    Adel Amrouche yari akwiye gusimbuzwa Constantine?

    Igisubizo ni oya, yego na we ntabwo yari umutoza ukomeye ariko na none kumusimbuza Stephen Constantine si cyo cyari igisubizo.

    Constantine si mushya mu Mavubi kuko ayaherukamo mu myaka 11 iheruka, yayatoje 2014 kugeza 2015 yari yanabonye itike y’igikombe cya Afurika ariko u Rwanda ntirwitabira kuko rwahise ruhanwa kubera gukinisha Daddy Birori rwakinishije wari ufite imyorondoro irenze umwe kandi yose ayikiniraho.

    Kumva ko ashobora kuza agakora nk’ibyo yakoze mu myaka 11 iheruka biragoye kuko n’aho yagiye ntacyo yigeze abagezeho.

    Ikindi umupira urahinduka, Constantine w’imyaka 63 birasaba kuba na we acanye ku maso kuko uko batwaraga abakinnyi muri icyo gihe, imikinire y’icyo gihe biratandukanye n’iby’ubu.

    Kuva muri 2015 avuye i Kigali yagiye gutoza India kugeza 2019, yamaze imyaka 2 nta kazi, 2021 ahita ajya muri Cyrus gutoza Pafos, yayimazemo umwaka umwe ahita asubira mu Buhinde gutoza East Bengal Club, ayimaramo umwaka umwe ari bwo yajyaga gutoza ikipe y’igihugu ya Pakistan.

    Kuki nta mutoza uramba mu Mavubi?

    Byibuze mu myaka 11 ishize Stephen Constantine avuye mu Mavubi, amaze gutozwa n’abatoza 10 kuva 2015.

    Ibi bigaragaza ko uburyo bashakwamo ari bwo kibazo ndetse n’abazanwa baba badashoboye.

    Ikindi cyagiye kigarukwaho ni ugukorerwamo n’abayobozi ba FERWAFA, babwirwa abakinnyi bahamagarwa, abagomba gukina rero rimwe na rimwe abatoza biyumva ntibabyemeraga bikarangira batandukanye.

    Stephen Constantine agenda yasimbuwe by’agateganyo n’Umwongereza watozaga U17, Lee Alan Johnson.

    Bahise bazana Johnathan McKinstry atoza umwaka ariko ahita yirukanwa acyongerwa amazezerano, yanacishije u Rwanda amafaranga menshi.

    2016 bashyizeho Kanyankore Gilbert Yaounde ariko nyuma y’iminsi 4 yahise yirukanwa, ikipe yakomeje gutozwa na Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije wa Jonny McKinstry.

    2017-2018 Amavubi yatozwaga n’Umudage Antoine Hey, wasezeye akirangiza CHAN 2018 yabereye muri Maroc, ntiyagarutse no mu Rwanda.

    Ikipe yasigaranywe na Mashami Vincent wayitoje kugeza 2022 ubwo hahitaga haza umunya-Espagne, Carlos Alos Ferrer akayitoza umwaka umwe.

    Yahise isigaranwa by’igihe gito na Gérard Buscher usanzwe ari DTN, ari bwo hahitaga haza Umudage Torsten Spittler ayitoza kuva mu Gushyingo 2023 kugeza Mutarama 2025, yahise asimburwa na Adel Amrouche uheruka na we kwirukanwa akaba yasimbujwe Stephen Constantine.

    Stephen Constantine yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi

    Benshi ntibumva ko ari we wari ukwiye kuragizwa Amavubi

    Mu myaka 11 ishize yari umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/nubwo-ntawuvuma-iritararenga-ferwafa-izahinduka-ryari.html

  • Umuraperi Lil G yemeje ko agiye kugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuraperi Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu n’igice aba mu gihugu cya Pologne, aho yimukiye mu mpera z’umwaka wa 2022 akajya gukomerezayo ubuzima bwe.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Lil G yatangaje ko azagera i Kigali ku wa 2 Mata 2026, ashimangira ko mu byo azaza gukora harimo no kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Lil G yavuye mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2022 yerekeza muri Pologne, aho yatangiye ubuzima bushya ku mugabane w’u Burayi.

    Mu gihe yari amaze kuhagera, yatangiye kuvugwa cyane mu nkuru zerekeye ubuzima bwe bw’urukundo n’umugore w’Umupolonye witwa Emilia Mieczkowska.

    Amakuru y’urukundo rwabo yanaje kwemezwa n’uyu muraperi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko ari mu rukundo n’uyu mugore nubwo icyo gihe bari batarakora ubukwe.

    Lil G yavuze ko bigenze uko abyifuza, muri uyu mwaka ashobora gukora ubukwe n’uyu mugore bamaze igihe bakundana.

    Lil G ni umwe mu bahanzi b’abaraperi bo mu Rwanda batangiye umuziki bakiri bato. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo 'Nimba Umugabo', 'It’s Ok', 'Agaciro' n’izindi nyinshi zamufashije kumenyekana mu muziki nyarwanda.

    Lil G agiye kugaruka mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/umuraperi-lil-g-yemeje-ko-agiye-kugaruka-mu-rwanda.html