Category: Uncategorized

  • Mu mukino wahagaze iminota 20, APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Musanze FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Ronald Ssekiganda na William ToguiMel.

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye umunsi wa 24 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 aho imikino ibiri yari yabanje Bugesera FC yatsinze Gasogi United 1-0 mu gihe Rutsiro FC yanganyije na Etincelles ubusa ku busa.

    APR FC yari yakiriye Musanze FC yayitsinze 3-2 mu mukino ubanza, yashakaga kureba ko yakwihimura nayo ikaba yatsinda uyu mukino kuko yari no guhita ifata umwanya wa mbere.

    APR FC ikaba yari yagaruye Seidu Yussif Dauda wari umaze iminsi mu bihano ndetse akaba yari yanabanje muri 11.

    APR FC yatangiye umukino ishaka igitego hakiri kare maze ku munota wa gatanu, Memel Dao atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu arawufata.

    Mu minota 20 ya mbere y’umukino, APR FC yari yihariye umupira ariko itarabasha kurema uburyo bufatika.

    Ku munota wa 19, Cheikh Djibril Ouattara yiherewe umupira n’abakinnyi ba Musanze FC ariko awuterana igihunga unyura hejuru y’izamu.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 28 waje guhagarara kuko amatara muri Stade yazimye.

    Iki kibazo cy’amatara kikaba cyamaze iminota 20 yose abona kongera kwaka, umukino urakomeza.

    Ku munota wa 37, Cheikh Djibril Ouattara akaba yahinduye umupira mwiza ariko Denis Omedi ashyizeho umutwe ujya hejuru y’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Igice cya kabiri kigitangira, Dauda yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    APR FC yabonye penaliti ku munota wa 51 ku ikosa ryakorewe Cheikh Djibril Ouattara ayiteye arayihusha kuko yayiteye hejuru y’izamu.

    APR FC yari yashatse igitego yaje kukibona ku munota wa 70 cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe Raouf Memel Dao.

    APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka igitego cya kabiri aho Ruboneka Bosco yasimbuye Seidu Yussif Dauda, Hakim Kiwanuka agasimbura Denis Omedi, Mamadou Sy asimbura Cheikh Djibril Ouattara mu gihe Mugisha Gilbert yasimbuye Memel Dao.

    Bagiye barema uburyo butandukanye ariko kububyaza umusaruro bibaza kugorana aho byasabye umunota wa nyuma aho William Togui Mel yatsinze igitego ku ishoti rikomeye nyuma y’umupira Kiwanuka yahinduye mazeMugisha Gilbert akozaho umutwe, undi ahita ashyira mu rushundura. Umukino warangiye ari 1-0.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 46, A l Hilal SC 45, Al Merrikh 44.

    Gahunda y’umunsi wa 24 wa Shampiyona

    Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026

    Gasogi United 0-1 Bugesera FC
    Rutsiro FC 0-0 Etincelles FC
    APR FC 1-0 Musanze FC

    Ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026

    AS Muhanga vs Mukura VS
    Kiyovu Sports vs AS Kigali
    Gorilla FC vs Marines

    Ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026

    Gicumbi FC vs Police FC
    Rayon Sports vs Al Merrikh SC

    Source : http://isimbi.rw/mu-mukino-wahagaze-iminota-20-apr-fc-yafashe-umwanya-wa-mbere-itsinze-musanze.html

  • Aimée Beauté Mushashi yarongowe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Aimée Beauté Mushashi ukora mu ishami ry’amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yakoze ubukwe na Nyamwasa Francis.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026 ubera muri Mez Park, Kinyinya.

    Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa, witabiriwe n’abavandimwe n’inshuti, bari baje kubashyigikira.

    Nyuma y’aho bakaba bagiye guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana mu rusengero mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church ruherereye i Masoro.

    Ibirori byo kwakira abatumiwe bizwi nko Gushyingirwa bikaba nabyo byabereye muri Mez Park iherereye Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

    Ubu bukwe bubaye nyuma y’uko tariki ya 5 Werurwe 2026, Aimée Beauté Mushashi na Nyamwasa Francis bari basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kubana akaramata.

    Kuva 2014 kugeza 2016 Aimée Beauté Mushashi yakoreye RC Huye, 2016 yahise ajya gukora kuri Radio ya Kaminuza y’u Rwanda (Radio Salus) yanizemo ibijyanye n’ububanyi bw’amahanga, 2017 yahise ajya kuri Radio&TV1 yavuye 2024 ajya kuri RBA akorera kugeza uyu munsi.

    Aimée Beauté Mushashi yakoze ubukwe na Nyamwasa Francis

    Biyemeje kubana akaramata, imiryango ibiha umugisha

    Mushashi yishimye cyane

    Baheruka gusezerana imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/aimee-beaute-mushashi-yarongowe-amafoto.html

  • Iran ishobora kutitabira Igikombe cy'Isi 2026 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Iran national football team iri mu gihirahiro ku bijyanye no kwitabira FIFA World Cup 2026 kubera intambara iri hagati ya Iran, United States na Israel.

    Minisitiri wa Siporo wa Iran, Ahmad Donyamali, yavuze ko ibibazo by'umutekano bishobora gutuma ikipe yabo ititabira iri rushanwa, nubwo icyemezo cya nyuma kitarafatwa.

    Iran iri mu itsinda rya G aho izakina na New Zealand  ku wa 15 Kamena 2026, ihure na Belgium  ku wa 21 Kamena, mbere yo gukina na Egypt ku wa 26 Kamena.

    Amategeko ya FIFA ateganya ko mu gihe igihugu cyikuye mu irushanwa, gishobora gusimbuzwa indi kipe cyangwa hagafatwa indi myanzuro ijyanye n'imigendekere y'irushanwa. Icyemezo cya nyuma kiracyategerejwe.

    Written by Alexandre Rugwiza 

    ← Back

    Thank you for your response. ✨

    ← Back

    Thank you for your response. ✨

    Source : https://yegob.rw/iran-ishobora-kutitabira-igikombe-cyisi-2026/

  • Tchouaméni yahakanye ubutumwa bwamuvuzweho mu minsi yashize we n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga Aurélien Tchouaméni ukinira Real Madrid yo muri Spain, yamaganye amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yarafashe umukunzi we aryamanye n'undi mugabo.

    Aya makuru yatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga zitandukanye, aho hari ubutumwa bwari bwatambutse kuri konti bivugwa ko ari iye, buvuga ibijyanye n'ibibazo byo mu rukundo hagati ye n'umukunzi we. Ubutumwa bwavugaga ko uyu mukinnyi yaba yaratunguwe no gusanga umukunzi we ari kumwe n'undi mugabo, ibintu byateje impaka n'ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Gusa nyuma y'igihe gito aya makuru atangiye gukwirakwira, Tchouaméni yahise atangaza ko ayo magambo atigeze ayandika, asobanura ko konti yakwirakwije ubwo butumwa atari iye. Yagize ati amakuru ari kuvugwa kuri we ari ibihuha bidafite ishingiro, kandi ko hari abantu bakoresha amazina y'ibyamamare bagamije kuyobya abantu.

    Uyu mukinnyi ikinira ikipe y'ubufaransa ukiri muto ariko umaze kwigaragaza cyane mu mupira w'amaguru, yasabye abakunzi b'umupira w'amaguru n'abamukurikira kujya babanza kugenzura ukuri kw'amakuru mbere yo kuyakwirakwiza. Yibukije ko imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa nabi n'abantu bashaka gusebya abandi.

    Tchouaméni akomeje kwibanda ku kazi ke ko gukinira ikipe ya Real Madrid ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, aho ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite ejo hazaza heza mu mupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.

    Tchouaméni yahakanye ubutumwa bwamuvuzweho mu minsi yashize we n'umukunzi we

    Source : https://kasukumedia.com/tchouameni-yahakanye-ubutumwa-bwamuvuzweho-mu-minsi-yashize-we-numukunzi-we/

  • U Rwanda ruri gutera intambwe mu ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) cyatangaje ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije mu kubaka ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa by'amahoro n'iterambere ry'igihugu.

    Ibi byagaragajwe n'itsinda ry'inzobere ziturutse mu Kigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Atomike (IAEA) ryasuye u Rwanda rikora igenzura ku rwego igihugu kigezeho mu kwitegura gukoresha izi ngufu. Iri genzura ryabaye hagati ya tariki ya 2 na 9 Werurwe 2026, risuzuma ingingo zigera kuri 19 zirimo igenamigambi ry'igihe kirekire, uburyo bwo kurinda abaturage n'ibidukikije, amategeko agenga uru rwego, ubushobozi bw'abakozi ndetse n'imari ikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda.

    Umuyobozi mukuru wa RAEB, Dr. Ndahayo Fidele, yavuze ko muri rusange u Rwanda rwitwaye neza muri iri suzuma, n'ubwo hari ibice bimwe bikiri ngombwa gukomeza kunozwa. Yagaragaje ko hari ibintu bitandatu byagaragajwe ko bikwiye kongerwamo imbaraga, cyane cyane bijyanye no gutegura inyandiko zisobanura neza ibyakozwe n'ibiteganywa mu gihe kiri imbere, ndetse no gusuzuma amategeko yose arebana n'ikorwa ry'iyi mishinga kugira ngo hatagira ayazabangamira.

    Guverinoma y'u Rwanda ifite gahunda yo kubaka inganda nto zibyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi, mu rwego rwo kongera ingano y'umuriro w'amashanyarazi ugera kuri megawatt 447 igihugu gisanzwe gifite.

    Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko u Rwanda rufite intego yo kuba igihugu giteye imbere mu 2050, kandi ko kubigeraho bisaba kongera cyane amashanyarazi akenewe mu bukungu n'inganda.

    U Rwanda ruvuga ko ruzakenera asaga miliyari 5 z'amadolari ya Amerika kugira ngo rushyire mu bikorwa gahunda yo kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi. Biteganyijwe ko bitarenze mu 2030 uruganda rwa mbere ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi.

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-ruri-gutera-intambwe-mu-ikoreshwa-ryingufu-za-nucleaire/

  • Reece James yongereye amasezerano muri Chelsea kugeza mu 2032 #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Chelsea F.C., Reece James, yamaze kongera amasezerano ye muri iyi kipe yo mu Premier League, aho azayikinira kugeza mu mwaka wa 2032. Aya masezerano mashya y'imyaka itandatu yatangajwe ku wa 13 Werurwe 2026, akaba ari inkuru nziza ku bafana ba Chelsea bashakaga ko uyu mukinnyi ukomeye akomeza kuyibera umuyobozi mu kibuga.

    Reece James wavutse mu 1999 yinjiye mu ishuri ry'abato rya Chelsea akiri umwana w'imyaka itandatu, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru mu 2019 nyuma yo gukina neza mu makipe y'abato no mu gihe yari yaragiyeyo mu ntizanyo. Kuva icyo gihe yabaye umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Chelsea, ndetse yaje kugirwa kapiteni w'iyi kipe mu 2023.

    Mu gihe yari amaze imyaka myinshi yugarijwe n'imvune zitandukanye, uyu myugariro w'iburyo yongeye kwigaragaza neza muri iyi minsi, bituma ubuyobozi bwa Chelsea bumwongerera icyizere bumuha amasezerano mashya azamugeza mu myaka myiza y'umwuga we. Ubuyobozi bw'iyi kipe bwavuze ko James ari umwe mu bakinnyi bagaragaza umuco n'indangagaciro za Chelsea, ari na yo mpamvu bashatse kumugumana igihe kirekire.

    Mu butumwa bwe nyuma yo gusinya ayo masezerano, James yavuze ko gukomeza gukinira Chelsea ari ikintu cyari cyoroshye gufataho icyemezo kuko ari ikipe yakuriyemo kandi akunda cyane. Yongeyeho ko afite intego yo gufasha iyi kipe kwegukana ibindi bikombe mu myaka iri imbere.

    Kugeza ubu, Reece James amaze gukinira Chelsea imikino irenga 200, ndetse yegukanye ibikombe bikomeye birimo na UEFA Champions League yo mu 2021. Aya masezerano mashya rero agaragaza ko Chelsea ishaka kubaka ejo hazaza h'ikipe ishingiye ku bakinnyi bayo bakomeye bayiyoboye igihe kirekire.

    Reece James yongereye amasezerano muri Chelsea kugeza mu 2032

    Source : https://kasukumedia.com/reece-james-yongereye-amasezerano-muri-chelsea-kugeza-mu-2032/

  • Shaffy agiye gutaramira mu Mujyi wa Ottawa muri Canada #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Kalisa Uzabumwana Sharif, uzwi cyane ku izina rya Shaffy, yatangaje ko ateganya gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada mu kwezi kwa Gicurasi 2026. Ni igitaramo gitegerejwe n'abakunzi b'umuziki by'umwihariko Abanyarwanda baba muri Amerika y'Amajyaruguru.

    Shaffy, usigaye atuye kandi akorera ibikorwa bye bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yamenyesheje abakunzi be ko azagera i Ottawa mu gitaramo cya mbere ateganyije muri uwo mujyi. Nubwo yatangaje ukwezi kizaberamo, yavuze ko andi makuru arimo itariki nyirizina n'aho kizabera azatangazwa mu minsi iri imbere.

    Uyu muhanzi ni umwe mu banyempano bageze kure mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana ya Afrobeats na Afropop. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n'abatari bake zirimo 'Akabanga', 'Sukuma', na 'Naruguyemo', zakomeje kumwubakira izina haba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Mu rugendo rwe rwa muzika, Shaffy yananyuze mu nzu ifasha abahanzi ya Rock Hill Music, yamufashije gutera intambwe mu mwuga we no kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.

    Si ubwa mbere uyu muhanzi agiye gukorera ibitaramo hanze y'u Rwanda, kuko akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye byitabirwa n'Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Ubwo yaherukaga gutaramira mu Rwanda, byari mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, aho yari yatumiwe mu gitaramo cya Kevin Kade cyo kwizihiza imyaka itanu yari amaze mu muziki. Icyo gitaramo cyitabiriwe n'abafana benshi, gituma Shaffy agaragaza ko agifite umwanya ukomeye mu mitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    Igitaramo cye gitegerejwe mu Mujyi wa Ottawa gishobora kuzaba umwanya mwiza wo kongera guhuza Abanyarwanda baba muri Canada n'umuziki w'iwabo.

    Source : https://kasukumedia.com/shaffy-agiye-gutaramira-mu-mujyi-wa-ottawa-muri-canada/

  • Si uko bitabaho – Yampano yavuze ku mashusho yr y’urukozasoni yamwandagaje #rwanda #RwOT

    Yampano yagiriye inama abantu bifata amashusho bari mu gikorwa cy’abashakanye bakayabika kuri telefone nk’ahantu batekereza ko ari hatekanye kurusha ahandi, kubireka kuko atari iyo kwizerwa.

    Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko umuhengeri wo kwibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyamabaga mu mpera z’umwaka ushize wakurikiye ishyirwa hanze ry’amashusho y’urukozasoni agaragaramo ndetse n’umukunzi we byaturutse ahanini kuri telefoni ye yahaye icyizere idakwiriye.

    Mu butumwa yacishije kuri shene ya Youtube y’umugore we, Uwineza Vava ari na we byemezwa ko ari muri aya mashusho, Yampano yasabye abashakanye kugenzura uko bishimira ikibatsi cy’amarangamutima yabo ndetse no gukumira ingaruka zishobora kubikurikira mu gihe habamo icyo yise ukutamenya.

    Atu 'Telefone ntabwo ari iyo kwizerwa kuko ibintu byose byatubayeho byari bishingiye kuri yo ariko ibyabaye si uko bitabaho. Ntabwo mbuza abantu kwishima kuko buri wese afite kwishima ariko ntibazongere kwizera telefone.'

    Uyu muhanzi uri mu bagezweho yakomeje agira abantu inama yo kutazongera kwizera undi muntu uwo ari we wese kugera ku kigero cyo kumuha uburenganzira bwo kugera ku makuru y’ibanga kuko isaha ku isaha yaguhinduka bitewe n’ibihe munyuranamo.

    Ati 'Ntimuzongere kwizera abantu usibye umugore uba ufite ijambo banga rya konti bya banki yawe naho undi wese ntabwo agomba kumenya irindi banga ufite mu mutwe uretse n’ibiri kuri telefone yawe. Ntabwo agomba kukwegera kugeza aho amenya ijambo banga rya telefone yawe ndi umuhamya wabyo kuko byambayeho.'

    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Nyuma y’igihe hahwihwiswa amakuru y’uko habitswe amashusho yerekana Yampano na Vava barimo biha umubyizi ariko benshi bagahamya ko yaba ari inkuru mpimbano igamije gutuma uyu muhanzi akomeza kuvugwa, yaje gushyirwa hanze.

    Guhera ubwo ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga wabonaga ko byashimuswe na Yampano, nubwo nta weruraga ngo ayashyire hanze abenshi bacaga amarenga ko bayafite ndetse bagaragaza ko batunguwe n’ibyo uyu musore yakoze.

    Yampano yasabye abantu kutizera telefoni zabo

    Source : http://isimbi.rw/si-uko-bitabaho-yampano-yavuze-ku-mashusho-yr-y-urukozasoni-yamwandagaje.html

  • Doja Cat utegerejwe i Kigali yahishuye ko arwaye indwara yo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’Umunyamerika Doja Cat utegerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika, yatangaje ko amaze imyaka myinshi ahanganye n’indwara yo mu mutwe izwi nka Borderline Personality Disorder (BPD) ituma rimwe na rimwe yitwara mu buryo atabanje gutekerezaho kandi nta ruhare yabigizemo.

    Uyu muhanzikazi w’imyaka 30 yabitangaje mu mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok ku wa 14 Werurwe 2026, aho yasangije abakunzi be urugendo rutoroshye yanyuzemo mu buzima bwe.

    Amala Ratna Zandile Dlamini wamenyekanye nka Doja Cat yavuze ko kuva akiri muto yimenyereje kwiyerekana no kwitwara nk’uwishimye mu maso y’abandi nubwo imbere mu mutima yaba ari guhangana n’ibibazo bikomeye.

    Yagize ati 'Nkiri muto nize kwigira nk’uwishimye, nkigira nk’ukunda ibintu bimwe cyangwa nkanga ibyo nkunda kugira ngo bigaragare ko byose ari byiza imbere y’abafana banjye.'

    Doja Cat yavuze ko kumara igihe kinini ahisha amarangamutima ye byaje kumugeraho bikamuremerera, kugeza ubwo yemeye ko ari guhangana n’indwara ya BPD.

    Nk’uko bisobanurwa n’Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS], iyi ndwara yo mu mutwe igira ingaruka ku buryo umuntu yireba ndetse n’uko abona abandi, bigatuma ashobora kugira amarangamutima ahindagurika cyane bidafite aho bishingiye, imibanire idahagaze neza ndetse rimwe na rimwe akagira imyitwarire itatekerejweho.

    Nubwo bimeze bityo, Doja Cat yavuze ko ubujyanama mu by’imitekerereze (therapy) bumaze igihe bumufasha kugenda arushaho kumva ubuzima bwe no kugenzura amarangamutima.

    Ibi bije mu gihe Doja Cat ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026.

    Doja Cat yahishuye ko arwaye indwara yo mu mutwe

    Source : http://isimbi.rw/doja-cat-utegerejwe-i-kigali-yahishuye-ko-arwaye-indwara-yo-mu-mutwe.html

  • APR BBC Ntizitabira BAL 2026, Tigers BBC Izahagararira U Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    FERWABA yatangaje ko APR BBC itazitabira Basketball Africa League 2026, izatangira tariki 27 Werurwe muri Pretoria, Afurika y'Epfo. APR BBC yari yiteguye irushanwa nyuma yo gutsinda shampiyona y'u Rwanda mu 2025,Mu myiteguro yayo, APR BBC yari yongeyemo abakinnyi bakomeye mpuzamahanga barimo Quinn Cook, Leonard Randall, na Mangok Mathiang.

    Impamvu nyamukuru ni ibibazo bya politiki n'ingaruka by'ububanyi n'amahanga, byagize ingaruka ku myanzuro y'ubuyobozi. Tigers BBC izasimbura APR BBC, ihagararira u Rwanda muri Kalahari Conference ya BAL 2026.

    Written by Alexandre Rugwiza

    Source : https://yegob.rw/apr-bbc-ntizitabira-bal-2026-tigers-bbc-izahagararira-u-rwanda/