Category: Uncategorized

  • Kwizera Olivier yateje impaka perezida wa FERWAFA amwongera ku rutonde umutoza aramwanga, amasura mashya mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier atagaragaye mu bakinnyi bahamagawe kuzakina imikino ya FIFA Series, itangazamakuru rikamugarukaho cyane, perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yasabye ko yongerwaho ariko umutoza mukuru, Stephen Constantine arabyanga.

    U Rwanda rukaba ruzakira Imikino ya gicuti mpuzamahanga y’ibihugu izwi nka ‘FIFA Series’ guhera tariki 26-30 Werurwe 2026.

    Umutoza Stephen Constantine na Nshimiyimana Eric bahamagaye abakinnyi azifashisha muri iyi mikino aho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Kenya, Estonia na Grenada.

    Ni urutonde rwiganjemo amasura mashya nka Johan Marvin Kury wari wahamagawe muri 2024 ariko ntiyakina kubera kubera imvune.

    Hari kandi umunyezamu wa Neuchâtel Xamax FCS, Hugo Bigirimana, rutahizamu wa Sabah FK muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickles na we wigeze guhamagarwa ariko ahita avunika.

    Uru rutonde kandi ntabwo rwagaragayeho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier uhagaze neza aho umutoza Eric Nshimiyimana yavuze ko bigendanye n’uko ahagaze muri iyi minsi cyane cyane ngo atajya arangiza umukino aticaye hasi ngo bamuvure kandi bigatwara umwanya munini.

    Itangazamakuru ryakomeje kugaragaza ko bitaba bikwiye kumusiga maze Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuga ko bagiye kumwingeramo maze umutoza akamureba akaba ari we ufata umwanzuro.

    Umutoza mukuru, Stephen Constantine yahise avuga ko bitashoboka abahamagawe ari abo ntawiyongeraho.

    Mu bakinnyi bagarutse mu Mavubi bari bamaze igihe badahamagarwa barimo na Byiringiro Lague wa Police FC.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu: Hakizimana Adolphe(APR FC),Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Hugo Bigirimana (Neuchâtel Xamax FCS), Niyongira Patience (Police FC)

    Ba myugariro: Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC) Imanishimwe Emmanuel (ARL Limassol), Mutsinzi Ange (Zira FK), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion) na Uwumukiza Obedi (Rayon Sports)

    Abakina mu kibuga hagati: Bizimana Djihad (CS Constantine), Ruboneka Jean Bosco (APRFC), Mugisha Bonheur (Al Masry), Sven Kalisa, Muhire Kevin (Jamus), Uwineze Rene (Kiyovu Sports) na Samuel Gueulette (RAAL LA Louvière)

    Ba rutahizamu: Mickels Joy Slayd (FK Karvan), Ndayishimiye Matteo(KVC Wlrijk), Sahabo Hakim (AEK Athene), Kwizera Jojea (Island Rhode), Mugisha Gilbert (APR FC), Byiringiro Lague (Police FC), Niyo David, Nshuti Innocent (Al Wafq Ajdabia), Joy-Lance Mickles (Saba Baku) na Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Lerroy Jacques (Zira FC)

    Kwizera Olivier yateje impaka yongerwa ku rutonde na perezida wa FERWAFA umutoza aramwanga

    Source : http://isimbi.rw/kwizera-olivier-yateje-impaka-perezida-wa-ferwafa-amwongera-ku-rutonde-umutoza.html

  • Nyina wa Hamisa Mobetto yahakanye ibyo gutandukana n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Nyina w’umunyamideli akaba n’umucuruzi w’Umutanzaniyakazi Hamisa Mobetto, witwa Shufaa Lutigunga, yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we.

    Shufaa Lutigunga yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari yitabiriye ubukwe bw’umunyamideli w’icyamamare Gigy Money bwabaye ku wa 14 Werurwe 2026.

    Shufaa yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bibaza ku mubano we n’umugabo we, kandi nta na rimwe yigeze atangaza ko atakiri mu rushako.

    Yagize ati 'Kuki mumbaza nk’aho ntashatse? Ni kangahe nshobora gushaka? Ni ryari navuze ko ntakiri mu rushako?'

    Yakomeje avuga ko ibibazo nk’ibi bidafite ishingiro, anibaza niba hari abategereje ko azajya atangaza buri kintu cyose cy’ubuzima bwe bwite ku mugaragaro.

    Ati 'Ese mwifuzaga ko nshaka maze nkabahamagara umwe ku wundi mbamenyesha ko nashatse?'

    Shufaa yavuze ko uburyo abantu bakomeje kubaza ibijyanye n’urugo rwe bumutera impungenge, kuko asa n’aho hari abifuriza ko urushako rwe rwarangira.

    Yagize ati 'Uko mubimbaza bisa nk’aho hari abari gusengera ko urushako rwanjye rwasenyuka.'

    Yakomeje asobanura ko yemye mu rushako kandi ko nta na rimwe yigeze yibona nk’umugore udafite umugabo, ashimangira ko ayo makuru akwirakwira ari ibihuha bidafite ishingiro.

    Yanagarutse ku bantu bamwe bamunenga ko adakunda gushyira amafoto y’umugabo we ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ari icyemezo yafashe abigambiriye kugira ngo arinde ubuzima bwite bw’umuryango we.

    Ku rundi ruhande, muri ubu bukwe bwabereye i Dar es Salaam, Hamisa Mobetto na we yahaye ubutumwa bwuje urukundo Gigy Money wari umaze kurushinga n’umuhanzi uri kuzamuka Licky Tones.

    Hamisa Mobetto yasabye Gigy Money kwitwara neza mu rugo rwe rushya, amwibutsa ko ubuzima bw’urushako bugira ibyiza n’ibibazo ariko bisaba kubyitwaramo ubushishozi.

    Nyina wa Hamisa Mobetto yahakanye ibyo gutandukana n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/nyina-wa-hamisa-mobetto-yahakanye-ibyo-gutandukana-n-umugabo-we.html

  • APR BBC yatsinze REG BBC ikomeza kuyobora Shampiyona #rwanda #RwOT

    APR BBC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 79-66.

    Hari mu mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026 muri Petit Stade i Remera.

    Ni umukino wa mbere APR BBC yari igiye gukina nyuma yo gutangaza ko itazitabira BAL 2026 aho yasimbujwe RSSB Tigers, benshi bashakaga kureba imyitwarire yayo.

    Ibifashijwemo n’abakinnyi nka Craig Randal, APR BBC yegukanye agace ka mbere ku manota 36-14 ya REG BBC.

    APR BBC ntabwo yahiriwe n’agace ka kabiri aho banakoze amakosa menshi cyane bituma abakinnyi nka Teafale Lenard Jr, Mukama Jean Victor na Mangok Mayhiang bagira amakosa atatu, bivuze baburaga amosa abiri bakuzuza.

    Uku gukina mabi byatumye batsinda amanota 6 gusa mu REG BBC yatsinze 12. Bagiye kuruhuka APR BBC ifite 42-26.

    APR BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu ndetse na REG BBC bituma karangira APR BBC ifite 58-43.

    Amakipe yombi yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka nyuma, REG BBC ishaka kugabanya ikinyuranyo na APR BBC ishaka kukirinda. Umukino warangiye ku ntsinzi ya APR BBC y’amanota 79-66.

    APR BBC ikaba ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 15, ikaba imaze gukina imikino 8 itsindwamo umwe gusa ni mu gihe REG BBC ari iya kabiri n’amanota 13 mu mikino 8 yatsinzwemo 3.

    Source : http://isimbi.rw/apr-bbc-yatsinze-reg-bbc-ikomeza-kuyobora-shampiyona.html

  • Chris Hoza n’umugabo we bakoreye ubukwe muri Ambasade basezeranywa na Ambasaderi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bamenyekanye mu kubaka umubiri (bodybuilding), Hirana Clement na Ganumuhoza Christine uzwi nka Chris Hoza, basezeraniye muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

    Ni umuhango wabaye tariki ya 13 Werurwe 2026 ubera mu Bufaransa aho aba bombi baba, ni muri gahunda yo gukangurira urubyiruko ruba hanze y’u Rwanda kuba rwasezeranira muri Ambasade.

    Clement yabwiye ISIMBI ati “Hari ubufasha (promotion) bwo gukangurira urubyiruko ruba hanze y’u Rwanda kuba rwasezeranira muri Ambasade y’u Rwanda aho iherereye ku Isi hose, ni uko natwe byagenze.”

    Yakomeje avuga ko yishimiye cyane umukunzi we kandi amwizera. Ati “Ni byiza cyane ndumva nizeye umufasha wanjye.”

    Aba bombi bakaba barazeranyijwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François.

    Hirana Clement akaba muri 2021 yarakoze amateka ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding) yabereye muri Espagne aho yabaye uwa cyenda.

    Umugore we Chris Hoza, na we azwiho cyane gukora siporo no guterura, uretse ibi uyu mukobwa wavukiye i Huye akaba anakora ‘content’ cyane cyane zigisha abagore uko bashobora kwitwara bakagira ubuzima bwiza.

    Clement yarahiriye kuzabana akaramata na Hoza

    Hoza Chris na we yarahuriye ko Clement amubera umugabo

    Chris asinyira ibyo yari amaze kurahirira imbere y’amategeko

    Hoza nta gushidikanya yashyize umukino ku ndahiro yari amaze gukora

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François (ubanza iburyo) ni we wabasezeranyije

    Inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira

    Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi

    Source : http://isimbi.rw/chris-hoza-n-umugabo-we-bakoreye-ubukwe-muri-ambasade-basezeranywa-na.html

  • Baranyangije bancamo ibice gusa Sinkeneye impuwe zanyu – Shaddyboo yateguje inkuru idasanzwe #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yateguje ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze inkuru idasanzwe y’ubuzima bwe, uburyo yageze ahantu akibura burundu ubu akaba arimo arimo arwana no gukira ibikomere Isi n’abantu bamuteye.

    Shaddyboo ukunzwe n’abatari bake, amaze iminsi agaragaza ko mu minsi yashize yahuye n’ibibazo bikomeye.

    Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko afite inkuru amaranye imyaka n’imyaka abana nazo muri we ariko akaba abona igihe kigeze ngo atobore avuge.

    Shaddyboo ufatwa nk’Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko ataritegura neza ariko vuba byose bizaba byarangiye.

    Ati “Ese naba niteguye neza? Ntabwo ari byo. Ukuri ni uko nkirimo kwiyubaka, ndacyarimo gukira, ndacyarimo kwiga guhumekera mu buzima bwari bunyishe. Gusa gukira rimwe na rimwe ntibitegereza igihe cya nyacyo, rimwe na rimwe hari igihe bihera rwagati mu nkubi y’umuyaga.”

    Yakomeje avuga ko azatangira avuga agace kamwe ku kandi ubwo azaba arimo avuga inkuru ye.

    Uyu mugore w’abana babiri, yavuze ko Isi itigeze imubanira ndetse n’abantu baramusonga.

    Ati “Isi ntabwo yigeze imfata neza buri gihe. Mu by’ukuri yamenaguye ibice byanjye, abantu biba uko. Birenze uko mwe mushobora kubyiyumvisha.”

    Aha niho yahise avuga ko mu minsi yashize yaburiye mu buribwe bukomeye kugeza aho na we atari akimenya.

    Ati “Mu gihe kinini naburiye mu buribwe, ngerageza kuba ahantu ntashoboraga kuba nanjye ubwanjye nakwimenya.”

    “Rimwe na rimwe iyo ubuzima bugoye, abantu barahunga bakihunga, bamwe bakihisha mu guceceka, abandi bakabaho mu bwoba… abandi bo bakihisha mu nzoga.”

    Mbabazi Chadia yavuze ko yasanze mu nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ari ho abantu bagenda biburira gake gake.

    Ati “Mwese muzi uburyo nanywagamo, ariko uyu munsi hari ikintu numva; rimwe na rimwe ntabwo inzoga ari izo kwishimisha gusa ahubwo rimwe na rimwe ni ahantu abantu bagenda biburira gake gake.”

    Avuga ko habuze gato ngo yibagirwe uwo yari we, gusa ngo muri we hari ikintu cyanze gupfa.

    Ati “Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we. Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa. Narwanye no gukira n’ubu ndacyarwana nabyo kuko gukira ni urugendo.”

    Akaba yarafashe umwanzuro ko Isi yagerageje kumurangiza ari yo we agomba kubakamo Isi azabamo, ngo igihe azaba amaze gukira azaza nta we agamije kwangiza.

    Ati “Nafashe umwanzuro ko niba Isi navukiyemo yaragerageje kundangiza, ni yo nzubakamo Isi yanjye. Aho nshobora guhumekera, aho nshobora kuba nta bwoba, aho urukundo rutangira nikunda ubwanjye.”

    “Umunsi umwe, igihe nzaba namaze kwiyubaka, nzagaruka ariko ntaje kugira uwo nangiza ahubwo nje gufasha.”

    Yasoje ubutumwa bwe abwira abantu ko atavuze ibi kugira ngo bamugirire impuhwe.

    Ati “Reka ngire ikintu nshyiraho umucyo, ntabwo ndimo kubabwira ibi ku bw’impuhwe. Sinkeneye impuhwe zanyu kubera ko uyu munsi, nyuma ya byose ndishimye kandi ikirenze kuri byo, ndibohoye.”

    Yasabye abantu bifuza kumenya uwo ari we wa nyawe kwihangana kuko ibintu byose atabivuga uyu munsi cyane ko na Netflix igenda isohora ibice (episodes) gake gake.

    Shaddyboo yavuze ko agiye gushyira hanze inkuru idasanzwe y’ubuzima bwe

    Ngo yageze igihe na we aribura neza

    Mbabazi Chadia ngo aracyarimo gukira ibikomere Isi n’abantu bamuteye

    Isi yamwangije ni yo arimo kuremamo Isi azabamo

    Shaddyboo yavuze ko kuvuga ibi adakeneye impuhwe z’abantu

    Source : http://isimbi.rw/baranyangije-bancamo-ibice-gusa-sinkeneye-impuwe-zanyu-shaddyboo-yateguje.html

  • Dauda yashimiye ubuyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Seidu Yussif Dauda yashimiye abafana n’ubuyobozi bw’iyi kipe bukora buri kimwe kugira ngo bitware neza.

    Ni nyuma yo gutsinda Musanze FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Ni umukino Dauda yari yagarutse mu bandi nyuma y’iminsi 18 ari mu bihano kubera imyitwarire mibi.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Dauda yavuze ko yishimiye bikomeye kuba yagarutse mu bandi kandi bakabona intsinzi.

    Ati “Nishimiye kuba nagarutse tugatsinda. Ndashimira buri umwe, ndashimira abafana, nkashimira cyane ubuyobozi bw’ikipe bukora buri kimwe.”

    Yakomeje asabira umugisha buri umwe ubasengera ngo bitware neza “Imana ihe umugisha buri umwe wese udengera ngo twitware neza.”

    Agaruka ku kuba abona iki gikombe cya Shampiyona ya 2025-26 bazagitwara, yagize ati “Si ku bw’imbaraga zacu ahubwo ni kubushake bw’Imana, birashoboka cyane.”

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma y’umunsi wa 24 n’amanota 46, Al Hilal SC ifite 45, Al Merrikh ikagira 44.

    Dauda yashimiye kugaruka avuye mu bihano bakanatsinda

    Source : http://isimbi.rw/dauda-yashimiye-ubuyobozi-bwa-apr-fc.html

  • Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n’umutoza Bruno Ferry #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro w’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Rayon Sports irimo gushaka uburyo bushoboka bwose ngo ibe yatandukana na Bruno Ferry.

    Uyu mutoza w’umufaransa akaba yarageze muri Rayon Sports mu Kuboza 2025 aho yasinye amezi 6 ari umutoza mukuru wa Gikundiro.

    Bruno waje asimbura Afhamia Lotfi wirukanwe mu Ukwakira 2025, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi butishimiye umusaruro bigendanye n’abakinnyi afite.

    Bivugwa ko hari abakinnyi akinisha yanze gukura mu kibuga bo babona nubwo ari we wabaguze batakabaye bakina, kuko nk’ubuyobozi ntibwumva uburyo umukinnyi nka Yannick Bangala ajya mu kibuga Likau Faustin Kitoko akicara, ukuntu umukinnyi nka Youssou Diagne atajya akinishwa n’ibindi, akaba yaragiriwe inama ariko akaba yaranze kumva.

    Iyi kipe yifuza kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona, ngo ishobora gukomeza kurebera ikazisanga yabuze intama n’ibyuma.

    Bruno Ferry umaze amezi 3, bivugwa ko ubuyobozi burimo gushaka amafaranga ku buryo bahita bamwishyura amezi 3 asigaye bakaba batandukana.

    Amahirwe menshi ni uko aka karuhuko kagiye gufatwa kubera ikipe y’igihugu igiye kujya mu mikino ya FIFA Series gashobora kuzarangira atakiri umutoza wa Rayon Sports.

    Mu musaruro mbumbe (amarushanwa yose) amaze gutoza Rayon Sports imikino 16 aho yatsinzemo 6 anganya 7 atsindwa 3.

    Muri shampiyona ari ku mwanya wa 4 n’amanota 38 ku rutonde ruyobowe na APR FC n’amanota 46.

    Bruno Ferry ashobora gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-mu-nzira-zo-gutandukana-n-umutoza-bruno-ferry.html

  • Jah d’Eau Dukuze yabisikanye na Leonidas #rwanda #RwOT

    Mu gihe umunyamakuru w’imikino uri mu bakunzwe, Leonidas Ndayisaba yerekeje kuri Radio&TV10, Jah d’Eau Dukuze ni we wagiye kumusimbura ku Isibo.

    Leonidas Ndayisaba uzwiho kutarya indimi akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio Flash, yerekeje kuri Radio&TV10 aho agiye gusimbura Ngano Roben werekeje muri FERWAFA.

    Nta gihindutse uyu munyamakuru ufite abakunzi benshi akaba ari butangire akazi ke kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 mu kiganiro Urukiko rwa Sports gitambuka Saa 10h00′ kugeza saa 13h00′.

    Azajya akorana n’abarimo Kanyamahanga Jean Claude, Muhayimpundu Adelaide, Hitimana Claude na Kayiranga Ephrem bakoranye igihe kinini kuri Radio Flash.

    Nta gutinzamo, Isibo Radio yakoreraga ikaba yahise ishaka umusimbura we ndetse ikaba yamaze kumutangaza.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Isibo Radio&TV, yatangaje Dukuzimana Jean de Dieu uzwi nka Jah d’Eau Dukuze nk’umukozi mushya mu kiganiro cy’imikino.

    Azajya akorana n’abarimo Nkusi Denis, Mugenzi Faustin na Gakwandi Felix mu kiganiro gitangira saa 9h30′-12h00′.

    Dukuze uri butangire kumvikana kuri iyi Radio kuri uyu wa Mbere, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio Salus, Radio10, Rayol FM, Fine FM, Igihe n’ibindi.

    Jah d’Eau Dukuze ni umunyamakuru mushya wa Isibo Radio

    Leonidas Ndayisaba yerekeje kuri Radio10

    Source : http://isimbi.rw/jah-d-eau-dukuze-yabisikanye-na-leonidas.html

  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni 20 z'Amayero yagenewe Ingabo z'u Rwanda binyuze mu kigega cy'u Burayi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by'amahoro, European Peace Facility, yose yamaze gukoreshwa, kandi ko ikiguzi ubu butumwa butwara Guverinoma y'u Rwanda gikubye inshuro nibura 10 ayo mafaranga.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yeruye ko u Rwanda ruzakura ingabo muri Mozambique mu gihe ibikorwa byazo bitahabwa agaciro bikwiye.

    Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 14 Werurwe 2026, mu gihe ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeje kwandika ko muri Gicurasi uyu mwaka umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi uzahagarika inkunga yo gushyigikira ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado.

    Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by'iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko ingabo z'u Rwanda zagaruye umutekano muri Cabo Delgado, abaturage bari barahunze basubira mu ngo zabo, ubucuruzi burasubukurwa, sosiyete zashoye imari mu mushinga wo gutunganya gaz zibona umutekano.

    Makolo yagaragaje ko amafaranga u Rwanda rwashyize mu bikorwa by'ingabo zarwo muri Cabo Delgado akubye inshuro byibura 10 miliyoni 20 z'Amayero EU yatanze kugira ngo ashyigikire ibi bikorwa, asaba ko ubwo bwitange buhabwa agaciro.

    Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ingabo zarwo zinengwa cyangwa ko zifatirwa ibihano na bimwe mu bihugu byungukira mu bikorwa byazo muri Cabo Delgado, kandi rwarashoye miliyoni z'Amadolari muri ibi bikorwa, rukanahatakariza bamwe mu basirikare.

    Yagize ati 'Si 'u Rwanda rushobora gukura' ahubwo ni 'u Rwanda ruzakura' ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe hataboneka amafaranga ahagije yo kwifashisha mu bikorwa byarwo byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.'

    Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rugomba gushyigikirwa, rukabona amafaranga azafasha ingabo zarwo kubungabunga umutekano muri Mozambique mu buryo burambye, ati 'Rwose twiteguye kuva muri Mozambique mu gihe umurimo wacu n'ibyo twagezeho bitashimwa.'

    Amakuru ateguza guhagarika inkunga EU itanga mu gushyigikira ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado atangajwe nyuma y'aho mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizifatiye ibihano.

    Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje ubukangurambaga mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EU kugira ngo uyu muryango ufatire ibihano ingabo z'u Rwanda.

    Ingabo zo mu bihugu by'umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) na zo zatangaga umusanzu mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado ariko zavuyeyo muri Nyakanga 2024 bitewe n'ibibazo by'imisanzu, hasigarayo iz'u Rwanda gusa.

    Leta ya Mozambique igaragaza ko ingabo z'u Rwanda zayifashije cyane, yifuza ko zagumayo kugira ngo zibungabunge umutekano wagarutse muri Cabo Delgado.

    Makolo yavuze ko usibye amafaranga menshi u Rwanda rushora mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, hiyongeraho n'ukwitanga kudasanzwe kw'abasirikare bahasiga ubuzima.

    Yabitangaje ubwo yasubizaga inkuru yatambukijwe na Bloomberg, igaragaza ko amasezerano y'inkunga y'amafaranga itangwa n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi igenerwa Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique azarangirana na Gicurasi 2026.

    Iyi nkunga ya miliyoni 20 z'amayero yemejwe n'Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu bigize EU ubwo bahuriraga mu nama i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024.

    Yaje ikurikiye indi ya miliyoni 20 z'Amayero yemerewe Ingabo z'u Rwanda mu Ukuboza 2022, nyuma y'umwaka n'amezi atanu zitangiye ubu butumwa bw'amahoro.

    Ihagarikwa ry'aya masezerano rije nyuma y'itangazo ry'ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n'umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.

    Umuvugizi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi yavuze ko 'Gahunda z'ubufasha zashyizweho mu 2022 na 2024 zizarangira muri Gicurasi 2026. Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi buzi iby'ibihano Amerika iherutse gutangaza ku ngabo z'u Rwanda n'abayobozi bazo bakuru bane. Turimo gusuzuma icyo bivuze n'ingaruka z'ingamba za Amerika.'

    Bloomberg yatangaje ko nta gahunda ihari yo gukomeza gutanga iyi nkunga.

    Yolande Makolo yavuze ko kuba u Rwanda rwakomeza kohereza Ingabo zarwo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, mu gihe byaba bikenewe koko, bizaterwa n'inkunga ihagije kandi ibiteganyirijwe.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na leta ya Mozambique, kugira ngo zifashe igihugu cy'ikivandimwe, amafaranga ntabwo yari yo ya mbere.'

    'Umusaruro w'iki gikorwa uragaragara, abasivili basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, ishoramari rikomeye ry'abanyamahanga ryakomeje gukorwa.'

    Yolande yagaragaje ko akazi kakozwe na RDF mu guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado kagiriye umumaro abaturage b'iki gihugu, ndetse na kompanyi zahashoye imari mu bijyanye na gaz [LNG], agaragaza ko 'gushyikikira igikorwa nk'iki atari ubuntu bwaba buri kugirirwa u Rwanda.'

    Cabo Delgado ni intara ikungahaye cyane kuri gaz nyinshi. Total Energies SE ni yo iyoboye umushinga wo gucukura no kohereza mu mahanga gaze, ufite agaciro ka miliyari 20 z'Amadolari ya Amerika.

    Uyu ni wo mushinga banki yo muri Amerika ya Export-Import Bank yashoyemo miliyari 4,7$.

    Umushakashatsi Mukuru mu Kigo Foundation for Defense of Democracies giherereye i Washington, Daniel Swift, yavuze ko Amerika ishobora kuba idashaka ko ibihano byayo kuri RDF bibangamira cyane ibikorwa byayo muri Mozambique.

    Ati 'Nta muntu n'umwe wifuza ko ibikorwa byabo muri kariya gace gakungahaye kuri gaz karimo imwe mu mishinga ikomeye y'ishoramari rya Amerika, bigerwaho n'ingaruka mbi. LNG ifite abantu benshi bayihanze amaso ubu.'

    Mu butumwa bwe, Yolande yasoje avuga ko 'Mu gihe ubuyobozi bwa RDF bwabona ko imirimo ikorwa n'inzego z'umutekano z'u Rwanda i Cabo Delgado idashimwa, byaba bikwiriye gusaba leta guhagarika aya masezerano y'impande zombi yo kurwanya iterabwoba, Ingabo zikava yo.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yeruye ko u Rwanda ruzakura ingabo muri Mozambique mu gihe ibikorwa byazo bitahabwa agaciro bikwiye.

    Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 14 Werurwe 2026, mu gihe ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeje kwandika ko muri Gicurasi uyu mwaka umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi uzahagarika inkunga yo gushyigikira ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado.

    Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by'iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko ingabo z'u Rwanda zagaruye umutekano muri Cabo Delgado, abaturage bari barahunze basubira mu ngo zabo, ubucuruzi burasubukurwa, sosiyete zashoye imari mu mushinga wo gutunganya gaz zibona umutekano.

    Makolo yagaragaje ko amafaranga u Rwanda rwashyize mu bikorwa by'ingabo zarwo muri Cabo Delgado akubye inshuro byibura 10 miliyoni 20 z'Amayero EU yatanze kugira ngo ashyigikire ibi bikorwa, asaba ko ubwo bwitange buhabwa agaciro.

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rutazemera ko ibikorwa by'ingabo zarwo muri Cabo Delgado biteshwa agaciro

    Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ingabo zarwo zinengwa cyangwa ko zifatirwa ibihano na bimwe mu bihugu byungukira mu bikorwa byazo muri Cabo Delgado, kandi rwarashoye miliyoni z'Amadolari muri ibi bikorwa, rukanahatakariza bamwe mu basirikare.

    Yagize ati 'Si 'u Rwanda rushobora gukura' ahubwo ni 'u Rwanda ruzakura' ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe hataboneka amafaranga ahagije yo kwifashisha mu bikorwa byarwo byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.'

    Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rugomba gushyigikirwa, rukabona amafaranga azafasha ingabo zarwo kubungabunga umutekano muri Mozambique mu buryo burambye, ati 'Rwose twiteguye kuva muri Mozambique mu gihe umurimo wacu n'ibyo twagezeho bitashimwa.'

    Amakuru ateguza guhagarika inkunga EU itanga mu gushyigikira ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado atangajwe nyuma y'aho mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizifatiye ibihano.

    Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje ubukangurambaga mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EU kugira ngo uyu muryango ufatire ibihano ingabo z'u Rwanda.

    Ingabo zo mu bihugu by'umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) na zo zatangaga umusanzu mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado ariko zavuyeyo muri Nyakanga 2024 bitewe n'ibibazo by'imisanzu, hasigarayo iz'u Rwanda gusa.

    Leta ya Mozambique igaragaza ko ingabo z'u Rwanda zayifashije cyane, yifuza ko zagumayo kugira ngo zibungabunge umutekano wagarutse muri Cabo Delgado.

     

    Amanywa n'ijoro, ingabo z'u Rwanda zirinda umutekano w'abatuye muri Cabo Delgado

     

    No mu mashyamba y'inzitane, ingabo z'u Rwanda zasanzemo ibyihebe, zisenya ibirindiro byabyo

     

    Umusaruro w'ingabo w'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda urigaragaza

    Source : https://rushyashya.net/ibikorwa-bya-rdf-muri-mozambique-nibikomeza-gukerenswa-u-rwanda-ruzafata-icyemezo-gikomeye-cyo-kuzicyura/

  • Rayon Sports yatsinze APR WFC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona #rwanda #RwOT

    Rayon Sports WFC yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, ni nyuma yo gutsinda mukeba, APR WFC.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona aho Rayon Sports WFC yari yakiriye APR WFC mu Nzove.

    Ni umukino warebwe n’abafana batari bake ariko benshi bakaba bari aba Rayon Sports.

    Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026, Rayon Sports nk’ikipe yari mu rugo ni yo yinjiye mu mukino mbere aho iba yanabonye igitego ku munota wa munani ku ishoti rya Gikundiro Scholastique ariko umupira ukanyura hejuru y’izamu.

    Ukino iminota yashiraga, APR WFC nayo yagendaga yinjira mu mukino noneho inatangira kurema uburyo bw’ibitego aho nko ku munota wa 33 iba yafunguye amazamu ku mupira watewe na Uwase Fatinah ariko umunyezamu wa Rayon Sports WFC, Ndakimana Angeline awukuramo.

    Mbere gato y’uko amakipe ajya kuruhuka, Rayon Sports WFC yabonye igitego ku munota wa 43 cyatsinzwe na Nahimana Nasra. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagitangiye ubona irimo yugarira cyane ni mu gihe APR WFC yari yayishyize ku gitutu ishaka kwishyura igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere.

    Gusa iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntabwo yorohewe ngo ibashe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

    Ni nako Rayon Sports yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cya kabiri iza no kukibona ku munota wa 82 cyatsinzwe na Ntakobanjira Nelly Salama. Umukino warangiye ari 2-0.

    Muri uyu mukino kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi, umutoza wungirije wa Rayon Sports WFC, Fleury Iquel Rudasingwa yahawe ikarita itukura.

    Kugeza ubu Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n’amanota 48, Police WFC ya kabiri izakina umukino wayo w’umunsi wa 20 na Indahamgarwa kuri iki Cyumweru ifite amanota 42.

    Rayon Sports WFC yatsinze APR WFC mu mukino utari woroshye

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatsinze-apr-wfc-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona.html