Category: Uncategorized

  • Ese APR FC nta bushobozi ifite bwo gutsinda ikipe n’imwe? #rwanda #RwOT

    Byagenze gute ngo iyari Intare batinya yisange aho isigaye ikangwa n’umuhisi n’umugenzi, igafatwaho ijambo na buri wese kugeza aho isigaye igaragara nk’aho idashoboye ndetse nta bushobozi ifite bwo kugira inyamaswa n’imwe ikangara.

    Nshobora kuba mbacanze, reka ngaruke mu rurimi twumva twse, ndavuga APR FC isigaye ifatwa nk’ikipe idakomeye, ikipe isanzwe, aho abantu benshi bayifashe nk’aho nta bushobozi igifite bwo kugira ikipe n’imwe yatsinda, iyo yatsinze biba inkuru ikomeye.

    Hari imyumviye yinjiye mu bantu cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru kandi bigizwemo uruhare natwe itangazamakuru aho nta kipe igitsinda indi kuko ibifitiye ubushobozi ahubwo hari ukundi biba byagenze.

    Gusa ibi bikunda kugaruka cyane ku ikipe ya APR FC, kuko iyo usesenguye ibyo abantu bayivugaho, ni ikipe idafite ubushobozi na buke bwo kugira ikipe n’imwe itsinda kuko iyo yayitsinze wumva ku mpande izindi impamvu zibyihishe inyuma.

    Abantu benshi bahuriza ku kuba APR FC ari ikipe ikomeye, ifite abakinnyi bakomeye kandi bashobora gutsinda ikipe iyo ari yo yose, ifite ubuyobozi buzi umupira, ari ikipe y’ikigugu cyane ko ari yo ifite ibikombe byinshi mu Rwanda, yaba ibya shampiyona (23) cyangwa iby’Amahoro (10).

    Gusa ni ikipe iyo itsinze wumva ngo ntabwo ibikwiye, ngo ibyabye ni ikinamico, harimo akaboko kw’abasifuzi, hari ibindi biganiro byabaye n’ibindi.

    Ni ikipe iyo yatsinzwe biba ikiganiro mpaka bibaza uko yatsinzwe n’abakinnyi ifite, n’amafaranga iba yashoye, yatsinda nabwo bikaba uko, ko nta bishobozi ifite.

    Wenda dufashe urugero rwa vuba nko mu mukino wo kwishyura wa ¼ mu gikombe cy’Amahro waraye ubaye APR FC igatsinda Gasogi United 4-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1, hari ababyise ikinamico.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umunyamakuru wa Siporo akaba na Team Manager wa Gasogi United, Kabera Fidele mu ncamake z’imikino mu gitondo kuri Radio1 akorera, yavuze uburyo abasifuzi ari bo bafashije APR FC gutsinda Gasogi United, akaba ari igisebo kuri APR FC nk’ikipe ifite byose ariko ntibe yabasha gutsinda Gasogi United bidasabye ubundi bufasha.

    Gusa nubwo bikunda kuvugwa cyane kuri APR FC, si yo yinyine n’andi makipe biyageraho, usanga buri muntu wese yarabaye umusesenguzi, buri umwe akubwira ko afite amakuru y’indani cyane cyangwa se ibyo bakunda kwita ubwino by’icyatumye ikipe itsindwa, hari n’abavuga aho ibiganiro byabereye kugira ngo uwo mukino ugende uko wagenze.

    Muri make hano mu Rwanda nta kipe igitsindwa ngo ibyemere ahubwo usanga ifite urwitwazo rundi ruba rwatumye badatsinda.

    APR FC isigaye ifatwa nk’ikipe idafite ubushobozi bwo gutsinda ikipe iyo ari yo yose

    Source : http://isimbi.rw/ese-apr-fc-nta-bushobozi-ifite-bwo-gutsinda-ikipe-n-imwe.html

  • Pep Guardiola ati: 'Muri indashima, nyuma yo kubahesha igikombe cya UEFA Champions league igihembo ni ukwirukanwa?' #rwanda #RwOT

    Yagize ati: 'Oh, buri wese ashaka ko nirukanwa, si byo?' aya magambo yayavuze aseka, agaragaza ko azi neza ibimuvugwaho ariko atabifata nk'ikibazo gikomeye. Yakomeje agira ati: 'Umunsi umwe nzaza hano mbabwire nti: murabeho nshuti! Ariko nanone ndacyari hano, nkiri mu masezerano y'umwaka umwe usigaye.'

    Aya magambo ya Guardiola agaragaza ko nubwo hari igitutu gituruka ku bafana n'itangazamakuru, we akomeje gukora akazi ke yitonze. Kuva yagera muri Manchester City, yayifashije kwegukana ibikombe byinshi birimo ibya shampiyona ndetse n'igikombe gikomeye cya Champions League, cyari kimaze igihe kinini gishakishwa n'iyi kipe.

    Nubwo bamwe batekereza ko intsinzi imwe ya Champions League idahagije ku rwego rwe, Guardiola agaragaza ko atari ibintu byamuca intege. Ahubwo akomeza kwerekana ko agifite intego yo gukomeza gutsinda no kubaka ikipe ikomeye kurushaho.

    Ejo hazaza he haracyari urujijo, ariko ikigaragara ni uko akiri umutoza wa Manchester City kandi afite amahirwe yo gukomeza kwandika amateka mashya muri ruhago y'i Burayi.

    Source : https://kasukumedia.com/pep-guardiola-ati-muri-indashima-nyuma-yo-kubahesha-igikombe-cya-uefa-champions-league-igihembo-ni-ukwirukanwa/

  • Impinduka mu mategeko y'umupira w'amaguru zemejwe na FIFA mbere ya 2026 FIFA World Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, ryemeje amategeko mashya agamije kwihutisha umukino no kugabanya guta igihe. Aya mategeko azatangira gukoreshwa mu marushanwa ya FIFA Series mbere yo gukoreshwa mu gikombe cy'Isi cya 2026.

    Umukinnyi usimbuwe agomba kuva mu kibuga mu masegonda 10, naho usimbura agategereza umunota umwe mbere yo kwinjira. Kurengura umupira uvuye ku murongo (throw-in) bigomba gukorwa mu masegonda 5; bitaba ibyo, umupira uhabwa ikipe bahanganye.

    Umukinnyi uhawe ubuvuzi azajya asohoka hanze y'ikibuga umunota umwe mbere yo kugaruka. VAR izafasha gusuzuma amakosa agaragara, harimo ikarita ya kabiri y'umuhondo n'imyanzuro ya koruneri.

    Written by Alexandre Rugwiza

    Source : https://yegob.rw/impinduka-mu-mategeko-yumupira-wamaguru-zemejwe-na-fifa-mbere-ya-2026-fifa-world-cup/

  • Mutoni Assia ‘Gatarina’ akigera mu Rwanda yakiranywe amarira na nyina #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka ine agiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mutoni Assia yagarutse mu Rwanda aho yakiriwe n’abarimo nyina.

    Uyu wakunzwe mu mafilime menshi, akaba yageze mu Rwanda mu saa saba z’ijoro (tariki ya 18 Werurwe 2026) aho yari kumwe n’umugabo we, Uwizeye Mohammed n’abana babo babiri.

    Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, akaba yakiriwe n’abantu benshi, inshuti n’umuryango barimo na nyina, wamukubise amaso agasuka amarira menshi kubera ibyishimo byo kongera kubona umwana we nyuma y’igihe kirekire.

    Assia Mutoni wamenyekanye nka Gatarina, izina yakinnye muri filime ye bwite yitwa ‘Gatarina’, yakiriwe na bamwe mubo bakinanye muri iyi filime, n’abandi bakinnyi ba filime nyarwanda barimo na Nyambo Jesca.

    Muri 2022 ni bwo Assia Mutoni wari umaze kubaka isina muri Sinema Nyarwanda yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanze umugabo we, muri 2023 ni bwo bibarutse imfura yabo.

    Mutoni Assia w’imyaka 32 yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo Gatarina, Giramata, Intare y’ingore, Seburikoko, City Maid, Close Chapter yo muri Tanzania n’izindi.

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Mutoni Assia nyuma yo kugera mu Rwanda

    Nyina yamuhobeye ari nako Asuka amarira y’ibyishimo

    Source : http://isimbi.rw/mutoni-assia-gatarina-akigera-mu-rwanda-yakiranywe-amarira-na-nyina.html

  • Madame Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Doja Cat (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cy’amateka cya Doja Cat, igitaramo cya mbere yakoreye ku mugabane wa Afurika.

    Ni igitaramo cyabaye guhera ku mugoroba wo w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2026 muri Kigali Arena.

    Ni igitaramo cyatangijwe na Dj Ira asusurutsa abantu bari muri Kagali Arena, aho yibanze ku ndirimbo zo mu Rwanda zashimishije benshi.

    Uyu muraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze ku rubyiniro ahera ku ndirimbo “Paint the Town Red” akaba yishimiwe bikomeye.

    Doja Cat wari uherekejwe n’abacuranzi bari bahagaze neza, yasoje igitaramo cye atanga indabo avuga ko yishimiye uko igitaramo cye cya mbere muri Afurika cyagenze.

    Uyu muraperikazi akaba amaze kwegukana ibihembo bitandukanye aho indirimbo ye “Say So” yegukanye igihembo muri Grammy Awards. Yaneegukanye igihembo cy’umuhanzi ushyigikiwe n’abafana muri Amerika kizwi nka American Music Awards (AMA).

    Igitaramo yakoreye mu Rwanda kikaba cyitabiriwe na Madame Jeannette Kagame yari kumwe n’umuririmbyi Khadja Nin, wamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Doja Cat Yatangiye urugendo rwe mu muziki nka nyamwigendaho mu 2014, ariko kwigaragaza ku rubyiniro mpuzamahanga byazamuye umuziki we cyane guhera mu 2019 ubwo indirimbo ye “Say So” yamenyekanye ku rwego rw’isi, imuhesha kandi igihembo cya Grammy Award. Indirimbo “Say So” iri kuri album ye “Hot Pink”, ikaba yarabaye intandaro yo kumenyekana cyane.

    Madame Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Doja Cat

    Doja Cat yishimiye igitaramo cya mbere yakoreye muri Afurika

    Doja Cat yatanze indabo

    Dj Ira ni we wasusurukije abitabiriye iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/madame-jeannette-kagame-yitabiriye-igitaramo-cya-doja-cat-amafoto.html

  • Senegal yambuwe igikombe cya Afurika gihabwa Maroc #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yafashe umwanzuro wo kwambura Igikombe cya Afurika cya 2026 Senegal yacyugakanye igiha Maroc.

    Ni umwanzuro wafashwe n’Akanama k’Ubujurire ka CAF bitewe n’imvururu zavaye ku mukino wa nyuma.

    CAF ikaba yasohoye itangazo mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026, rigaragaza ibyavuye mu bujurire bwatanzwe na Maroc nyuma bitewe n’ikibazo cy’imyitwarire cyabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2026.

    Uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika wabaye tariki ya 18 Mutarama 2026 a nyuma w’Igikombe cya Afurika wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu Mujyi wa Rabat, Morocco gusa ntiwagenze neza kuko waranzwe n’imvururu zikabije zasize na bamwe mu bafana ba Sénégal bafunzwe, umutoza wa Senagal arahanwa.

    CAF kandi yafatiye ibihano Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal n’iryo mu Bwami bwa Maroc kwishyura ibihumbi 15 by’Amadorali byagabanyijwe biba ibihumbi 10.

    Umutoza Pape Thiaw wa Senagal n’abakinnyi batandukanye barimo Ismaël Saibar ukinira Maroc wari wahagaritswe imikino itatu akanacibwa amande y’ibihumbi 100 by’Amadolar ibyo bihano byakuweho ariko ahanwa kudakina imikino ibiri ya CAF harimo umwe usubitse.

    Maroc yajuririye iki cyemezo maze CAF ifata icyemezo cyo kwambura Senegal igihe Maroc.

    Itangazo yasohoye yagize iti 'Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF kashingiye ku Ngingo ya 84 y’Amategeko y’Igikombe cya Afurika (AFCON), kemeza ko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal iterwa mpaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 muri Maroc, ku bitego 3-0 by’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc FRMF.'

    Senegal yambuwe igikombe gihabwa Maroc

    Source : http://isimbi.rw/senegal-yambuwe-igikombe-cya-afurika-gihabwa-maroc.html

  • APR FC yanyagiye Gasogi United iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0 ihita inayisezerera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

    Wari umukino wo kwishyura wa 1/4 w’Igikombe cy’Amahoro aho APR FC yari yakiriye Gasogi United wabaye kuri uyu wa Kabiri, ni nyuma y’uko umukino ubanza Gasogi United yari yayitsinze 1-0.

    Mu minota 10 ya mbere, amakipe yombi yabonyemo uburyo bubiri, ubwa APR buboneka kuri coup-franc yatewe na Memel Dao, Ishimwe Abdul ashyizeho umutwe umupira ujya ku ruhande.

    Ni mu gihe Gasogi United yagerageje ishoti ryatewe na nimero 14, umupira uca hejuru gato y’izamu rya APR.

    Gasogi yahise ibona ubundi buryo butatu mu minota 10 yakurikiyeho, Ndikumana Danny atwara umupira wasubijwe inyuma na Yunussu n’umutwe; awuteye mu izamu ukurwamo na Hakizimana Adolphe mbere y’uko Hakim Hamiss awusongamo ukajya hejuru.

    Ngono Guy Herve na we yagerageje ishoti ku ruhande rwa Gasogi United, umupira ufatwa neza na Hakizimana Adolphe.

    APR FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Ouattara yahaye William Togui, awuteye ujya ku ruhande.

    Ni ko byagenze kandi ubwo Mugisha Gilbert yakinanaga na Memel Dao mu rubuga rw’amahina, uyu Munya-Burkina Faso ateye ishoti rijya ku ruhande.

    APR FC yakomeje gusatira, yahushije kandi uburyo bw’umupira watewe na Mugisha Gilbert ugafatwa na Ndayambaje Leandre.

    Byasabye gutegereza umunota wa 33, APR ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Jean Gilbert nyuma y’umupira wavuye kuri Niyomugabo Claude ugakora ku mutwe wa William Togui.

    Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, APR FC yabonye koruneri yatewe na Memel Dao, umupira usanga Djibril Ouattara watsinze igitego cya kabiri n’umutwe.

    Mu minota itanu ya mbere y’igice cya kabiri, APR yabonye koruneri yatewe na Dao, umupira usanga Ishimwe Abdul wawukinnye n’umutwe, usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

    APR yahise yongera kurema ubundi buryo, Memel Dao acomeka umupira wafashwe na Willim Togui wacenze umunyezamu, ateye umupira ugiye kurenga ujya hanze.

    APR FC yari igifite inyota y’ibitego, yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 56 cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Cheikh Djibril Ouattara.

    APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego maze ku munota wa 61, Dauda yazamukanye umupira awuha Togui wahise acomekera Djibril Ouattara ateye mu izamu umunyezamu awukuramo usanga Mugisha Gilbert asonzemo ukubita umutambiko w’izamu usanga Memel Dao ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kane.

    Memel Dao na Mugisha Gilbert bahise bava mu kibuga baha umwanya Ruboneka Bosco na Hakim Kiwanuka. Ni nako ku munota wa 75, William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara bavuye mu kibuga hakinjiramo Denis Omedi na Mamadou Sy.

    Ku munota wa 83, Gasogi United yabonye ikirita itukura yahawe Iradukunda Axel ku ikosa yakoreye Mamadou Sy ari myugariro wa nyuma. APR FC yahise ikora impinduka za nyuma
    Seidu Yussif Dauda aha umwanya Niyibizi Ramadhan.

    Umukino warangiye ari 4-0 maze APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

    Muri 1/2 APR FC ikaba izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Etincelles FC na Bugesera FC zizakina ejo ku wa Gatatu.

    Ejo kandi AS Kigali izakina na Gorilla FC mu gihe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC.

    Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanyagiye-gasogi-united-iyisezerera-mu-gikombe-cy-amahoro-amafoto.html

  • Ibyamamare bigiye guhurira i Huye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Huye hategerejwe iserukiramuco ry’ubuhanzi ryiswe Siga Arts Festival riteganyijwe kumara iminsi itatu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026, rikazahuriza hamwe abahanzi batandukanye n’abakunzi b’imyidagaduro.

    Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere ryateguwe na sosiyete Siga Rwanda yashinzwe n’umusizi Rumaga Junior.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu musizi yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda no kubuha urubuga rugera ku baturage benshi.

    Rumaga yavuze ko bahisemo gutangiriza iri serukiramuco i Huye kubera amateka akomeye aka karere gafite mu muco n’amateka by’u Rwanda.

    Yagize ati 'Ni iserukiramuco rizajya rizenguruka igihugu, ariko Huye ni ho rizajya ritangirira. Turashaka ko ubuhanzi butagarukira mu nzu z’imyidagaduro gusa, ahubwo bukagera mu baturage bose.'

    Mu bahanzi bategerejwe gususurutsa abazaryitabira harimo Massamba Intore, Riderman, Element Eleeeh, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Mani Martin, Christopher Muneza, Kevin Kade, Bwiza, Rusine Patrick na Jules Sentore n’abandi benshi.

    Ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco hazabaho urugendo ruzahagurukira i Kigali rugana i Huye, aho abazaryitabira bazajya bahagarara ahantu hatandukanye biga amateka n’umuco by’u Rwanda ari na ko basusurutswa n’abahanzi.

    Ku wa 20 Werurwe hateganyijwe igikorwa cyiswe 'Intambwe ya Nyirarumaga', kigamije kuzirikana no gushimira uruhare rw’abagore mu buhanzi, mu muco no mu iterambere ry’igihugu, cyane ko ukwezi kwa Werurwe kwahariwe kuzirikana abagore.

    Abazitabira iri serukiramuco bazanasura Umusozi wa Kiruri Hill uherutse guhabwa Rumaga Junior kugira ngo awubyaze umusaruro mu bikorwa by’ubuhanzi n’ubukerarugendo.

    Umunsi wa nyuma, ku wa 21 Werurwe 2026, hazaba igitaramo gikomeye kizasoza iri serukiramuco kikazabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

    Huye hagiye guhurira iserukiramuco rizahuza ibyamamare

    Source : http://isimbi.rw/ibyamamare-bigiye-guhurira-i-huye.html

  • Rutahizamu Mike Trésor wifuzwa n’u Rwanda agiye kuza i Kigali #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Burnley mu Bwongereza wifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi, Ndayishimiye Mike Trésor ategerejwe i Kigali aho azaba aje gusura u Rwanda.

    Uyu rutahizamu umaze igihe wifuzwa n’u Rwanda ariko akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, gusa yahamagawe rimwe ntibongeye kumuhamagara hakaba hari amahirwe ko yazakinira u Rwanda.

    U Rwanda rukaba ruri mu biganiro n’uyu mukinnyi ngo abe yaza kurukinira ariko ibiganiro bikaba bitararangira ahubwo murumuna we Ndayishimiye Matteo ukinira KVC Wilrijk yo mu Bubiligi we yarahamagawe.

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yavuze ko Mike Trésor azaza mu Rwanda kureba murumuna we mu mikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda guhera tariki ya 26 Werurwe 2026.

    Mike Trésor akaba atazaza mu Rwanda wenyine ahubwo azazana na nyina aho bazaba baje gutembera no kureba u Rwanda, ibi bishobora kuzagira ingaruka ku biganiro u Rwanda rurimo kugirana n’uyu mukinnyi.

    Ati 'Hari murumuna wa Trésor, umuntu w’icyitegererezo kuri we ni mukuru we Mike Trésor, yaradusabye aratubwira ngo we na mama we byibuze baza bakanareba n’u Rwanda? Bakareba n’ukuntu FIFA Series iteguwe, bakanareba n’Amavubi?'

    'Nabo turacyari mu biganiro bigeze kure nubwo muri iyi FIFA Series bitabashije gukunda ariko turibaza naza akareba n’u Rwanda ukuntu babafata neza, akareba murumuna we akina, na we azavuga ngo reka nanjye nzagusange ubutaha, twizera kuzagira Mike Trésor mu mikino iri imbere, gusa kuri iyi nshuro azaza aherekeje murumuna we.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mike Trésor na we yifuzaga kuza gusura u Rwanda akareba igihugu cyimwifuza ko yagikinira ndetse akaba anatekereza ko nubwo atakinira u Rwanda ariko akaba yahagira n’ibikorwa byafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato.

    Mike Tresor agiye kuza mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-mike-tresor-wifuzwa-n-u-rwanda-agiye-kuza-i-kigali.html

  • Ese harabaho remontada idasanzwe, nyuma y'uko amakipe akomeye yagiye akubitwa umufiririzo #rwanda #RwOT

    Mu marushanwa akomeye ya UEFA Champions League, ibintu birarushaho gufata indi ntera aho amakipe akomeye arimo guhatanira itike ya ¼ cy'irangiza. Icyibazwa na benshi ni uko niba dushobora kongera kubona 'remontada' zitangaje cyangwa niba ibyavuye mu mikino ibanza byamaze gutanga icyerekezo.

    Ku ruhande rwa Real Madrid, bafite amahirwe akomeye nyuma yo gutsinda ibitego 3-0 Manchester City. Iyi kipe izwiho amateka yo gukora ibitangaza muri iri rushanwa, ndetse abafana bayo bizeye ko izakomeza kwitwara neza, cyane cyane iri imbere y'abafana bayo. Ariko ntibivuze ko Manchester City yamaze gusezererwa, kuko nayo ifite abakinnyi bashobora guhindura umukino mu kanya gato.

    Ku rundi ruhande, Paris Saint-Germain iri imbere ya Chelsea n'ibitego 5-2, ibintu bituma benshi batekereza ko amahirwe ya Chelsea ari make cyane. Nubwo bimeze bityo, umupira w'amaguru ntugira iherezo, cyane cyane iyo ugeze ku rwego nk'uru rwa Champions League. Chelsea ishobora gutungurana igakora remontada, n'ubwo bizasaba imbaraga nyinshi n'ubwitange budasanzwe.

    Mu mateka y'iri rushanwa, twabonye amakipe akora ibitangaza, aho ibitego byinshi byishyurwa mu mikino yo kwishyura. Ibi bituma abafana bagira icyizere ko n'ubu hashobora kubaho ibindi bitangaza.

    Ese tuzabona amateka mashya yandikwa, cyangwa se amakipe afite amahirwe azakomereza aho ageze? Ibisubizo byose biramenyekana mu kibuga, aho buri kipe iraharanira kugera kure hashoboka.

    Ese harabaho remontada idasanzwe, nyuma y'uko amakipe akomeye yagiye akubitwa umufiririzo

    Source : https://kasukumedia.com/ese-harabaho-remontada-idasanzwe-nyuma-yuko-amakipe-akomeye-yagiye-akubitwa-umufiririzo/