Category: Uncategorized

  • Ijoro rya 'First Friday Class' muri Ti'Amo Lounge ritegerejwe n'abatari bake #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali, aho imyidagaduro igenda irushaho gutera imbere umunsi ku wundi, abakunzi b'ibirori bagejejweho igitaramo cyihariye kizwi nka 'First Friday Class' gisanzwe kibera i Remera muri Ti'Amo Lounge imbera ya Gare impande ya station ORXY ku wa Gatanu, tariki 20 Werurwe . Ni ijoro riteganyijwe kuzaba ryuzuyemo uburanga, umuziki uryoheye amatwi ndetse n'ibihe bitazibagirana ku bazaryitabira.

    Iki gitaramo kije gisusurutsa abantu bose bakunda gusohokana mu buryo bugezweho, aho hazaba hari umuziki ucuranzwe n'aba-DJ b'abahanga barimo DJ Caspi na DJ Cyusa, bazwiho gutuma ibyishimo bizamuka ku rwego rwo hejuru. Uretse umuziki, abazitabira bazanakirwa n'abashyushyarugamba Zeby na Tania, bazafasha abari aho kuguma mu mwuka mwiza w'ibirori.

    Abateguye iki gitaramo batangaje ko ibiciro bizaba byagabanyijwe mu buryo budasanzwe ku bazaba bahageze kare, bityo bakaba basaba abantu kutazacikanwa n'ibi bihe bidasanzwe. Ni amahirwe yo gusabana n'inshuti, kumenyana n'abandi ndetse no kwishimira ubuzima mu buryo bwiza kandi bwubahiriza umuco wo gusohokana mu cyubahiro.

    'Come early, stay classy' ni yo ntego y'iri joro, igaragaza ko abazitabira basabwa kuza hakiri kare kandi bakitwara mu buryo buboneye, bagahabwa serivisi nziza kandi bakishimira ambiance y'akataraboneka.

    Niba uri mu bakunda imyidagaduro irimo ubunyamwuga, Ti'Amo Lounge yaguteguriye igitaramo ku wa Gatanu kugira winjire mu buzima bwa 'First Friday Class' utibagiwe kuzana inshuti zawe.

    Ijoro rya 'First Friday Class' muri Ti'Amo Lounge ritegerejwe n'abatari bake

    Source : https://kasukumedia.com/ijoro-rya-first-friday-class-muri-tiamo-lounge-ritegerejwe-nabatari-bake/

  • Umugore wo muri Miyove arasaba ubutabera, nyuma yo gusenyerwa inzu na mukeba we #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Miyove, mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y'umugore uri gusaba kurenganurwa nyuma y'uko inzu ye isenywe n'umugore basangiye umugabo, bapfa imitungo bavuga ko bayisangiye.

    Uyu mugore uvuga ko ari nyir'inzu, atangaza ko yayubatse afatanyije n'umugabo we, ariko nyuma y'igihe undi mugore waje mu rugo nk'umugore wa kabiri, hatangira kutumvikana ku micungire n'ikoreshwa ry'iyo mitungo. Ibyo byatumye amakimbirane akura, kugeza ubwo umwe muri bo afashe icyemezo cyo gusenya inzu yari ituwemo n'uwo mugore.

    Abaturanyi bavuga ko aya makimbirane yari amaze iminsi agaragara, ariko bakibaza impamvu byageze ku rwego rwo gusenya inzu, aho kuba abayobozi b'inzego z'ibanze barahamagariwe gukemura ikibazo mbere y'uko gifata indi ntera.

    Uwasenyewe inzu ashimangira ko yahohotewe kandi ko akeneye ubutabera, asaba ko ubuyobozi bwamufasha gusubizwa uburenganzira bwe, ndetse uwamuteje icyo cyago akabiryozwa. Avuga ko ubu ari mu buzima bugoye kuko asigaye adafite aho akinga umusaya.

    Ku rundi ruhande, amakuru aturuka mu baturage avuga ko ikibazo kiri gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe ukuri kwabyo n'uko amategeko yakurikizwa.

    Iyi nkuru irongera kwerekana ibibazo bikunze guterwa n'amakimbirane ashingiye ku mitungo mu miryango ifite abagore barenze umwe, aho benshi basaba ko hajya habaho ibiganiro n'ubujyanama mbere yo kugera ku makimbirane akomeye nk'aya.

    Umugore wo muri Miyove arasaba ubutabera, nyuma yo gusenyerwa inzu na mukeba we

    Source : https://kasukumedia.com/umugore-wo-muri-miyove-arasaba-ubutabera-nyuma-yo-gusenyerwa-inzu-na-mukeba-we/

  • Motsepe uyobora CAF, yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida w'Impuzamashyirahamwe muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, ashyigikiye ko Sénégal ijya mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS) kujurira, nyuma y'uko yambuwe Igikombe cya Afurika kigahabwa Maroc.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, ni bwo Patrice Motsepe yagaragaje icyo atekereza ku cyemezo cyafashwe n'Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, ku mvururu zabaye ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika cya 2025.

    Ubwo Sénégal na Maroc zahuriraga ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, abakinnyi ba Sénégal bari mu mukino hagati bikuye mu kibuga kubera kutanyurwa n'ibyemezo by'abasifuzi.

    Nyuma Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri CAF yahannye yihanukiriye amakipe yombi, ariko Maroc ntiyanyurwa n'umwanzuro wayo ahubwo igana Akanama gashinzwe Ubujurire.

    Aka kanama kemeje ko Igikombe cyari cyegukanywe na Sénégal icyamburwa kuri mpaga y'ibitego 3-0, kigahabwa Maroc.

    Patrice Motsepe yashimye iki cyemezo, ahamya ko cyanyuze mu mucyo kuko yizeye neza abagize inzego zishinzwe gukemura impaka muri CAF.

    Ati 'Ibyabaye kuri uriya mukino byari bibabaje kuko bitesha agaciro akazi kose tuba twarakoze mu myaka yose kugira ngo irushanwa rigende neza. Duhitamo abagize izi nzego twaritonze cyane kandi bigirwamo uruhare n'ibihugu byose bya Afurika uko ari 54.'

    'Twe rero turi ku ruhande rw'imyanzuro yafashwe n'izo nzego kuko zikwiriye kwigenga. Ababikoze babikoranye ubushishozi, ariko nanone tunashyigikiye ko abatsinzwe bagana izindi nzego zisumbuyeho nka CAS, kandi umwanzuro wayo na wo uzubahwa.'

    Guverinoma ya Sénégal idakozwa ibyo kuyambura Igikombe cya Afurika cya 2025, yasabye ko CAF ikorwamo iperereza kuri ruswa.

    Source : https://rushyashya.net/motsepe-uyobora-caf-yasabye-senegal-kujurira-niba-itemera-icyemezo-cyo-kuyambura-igikombe-cya-afurika/

  • U Rwanda na Sénégal bikomeje gushimangira umubano #rwanda #RwOT

    Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yakiriye Minisitiri wa Siporo w'u Rwanda, Nelly Mukazayire, wari umutwariye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame. Aya makuru yamenyekanye ku wa 18 Werurwe 2026, atangazwa n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Sénégal binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Uru ruzinduko rwibanze ku gukomeza kunoza umubano w'ibihugu byombi no kuganira ku nyungu bihuriyeho, cyane cyane mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Ibiganiro byibanze ku guteza imbere urubyiruko no gushimangira ubufatanye mu iterambere ry'ubukungu, ibintu ibihugu byombi bishyize imbere muri politiki yabyo.

    Ikindi cyagarutsweho cyane ni ugushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF. U Rwanda rukomeje gushaka ubufasha bw'ibindi bihugu kugira ngo Mushikiwabo akomeze kuri uwo mwanya, aho asanzwe awuriho kuva mu 2019, akaba ashaka kongera kuwuhatanira kuri manda ya gatatu.

    Mbere yo kugera muri Sénégal, Minisitiri Mukazayire yari yabanje kugirira uruzinduko muri Mauritania, aho yakiriwe na Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani. Ibiganiro byabo byibanze ku gushaka ubufasha bwa Mauritania muri iyo kandidatire.

    Umubano w'u Rwanda na Sénégal umaze igihe kinini ugaragaza ubufatanye bufatika. Ibi byarushijeho kugaragara mu 2025, ubwo abayobozi b'ibihugu byombi bashyiraga umukono ku masezerano y'imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubworozi, ubuzima n'iterambere rusange.

    Ibi bikorwa byose bigaragaza ko u Rwanda na Sénégal bikomeje gushimangira umubano wabyo, binyuze mu bufatanye bugamije iterambere rirambye no kuzamura inyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Sénégal bikomeje gushimangira umubano

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-na-senegal-bikomeje-gushimangira-umubano/

  • Butaro: Abaturage bavuga ko bahungira muri Uganda gushakisha kanyanga, nyuma yo guca inzoga gakondo mu gace kabo #rwanda #RwOT

    Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage bavuga ko batanyuzwe n'icyo cyemezo, kuko bavuga ko izo nzoga zari zisanzwe ari igice cy'umuco wabo ndetse zikabafasha mu mibereho ya buri munsi. Ibi byatumye hari abahitamo kujya mu gihugu cya Uganda gihana imbibi n'Akarere ka Burera, aho bavuga ko babasha kubona inzoga ya Kanyanga ku buryo bworoshye kandi ku giciro gito.

    Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: 'Tujyayo kuko hano batubujije ibyo twari tumenyereye. Nubwo ari kure gato, turagenda tukabona ibyo dushaka.' Ibi ariko bitera impungenge bamwe mu bayobozi n'abaturage, kuko Kanyanga izwiho kuba ishobora guteza ibibazo by'ubuzima ndetse n'umutekano muke.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera bukomeje gushishikariza abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge no gushaka ibindi bikorwa bibafasha kwiteza imbere. Bunasaba inzego z'umutekano gukomeza gukaza ingamba zo kurwanya iyinjizwa rya bene izo nzoga mu buryo butemewe, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abaturage no kubungabunga ituze rusange.

    Source : https://kasukumedia.com/butaro-abaturage-bavuga-ko-bahungira-muri-uganda-gushakisha-kanyanga-nyuma-yo-guca-inzoga-gakondo-mu-gace-kabo/

  • Zari Hassan yahakanye umwirane uvugwa mu rugo rwe #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urugo rwe n’umugabo we Shakib Cham ruri mu mwiryane udasanzwe.

    Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’ifoto [Screenshot] igaragaza inyandiko bivugwa ko yashyizwe kuri paje ya Facebook ya Zari, igaragaza amagambo asa n’ashinja umugabo we kumuca inyuma.

    Mu magambo ari muri iyi nyandiko yavugaga ko uyu munyamiderikazi akaba n’umucuruzi ukomoka muri Uganda yamufatiye mu buriri ari kumwe n’undi mugore, ibintu byahise bikurura impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Mu butumwa bw’amashusho Zari yashyize hanze, yahakanye ayo makuru ayita ibinyoma byahimbwe, anashimangira ko atigeze ayandika cyangwa ngo ayashyire ku rubuga rwe.

    Yagaragaje ko hari abantu bashyira imbere gukurura ukuvugwa kw’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bakoresheje ubuzima bw’abandi.

    Yagize ati 'Turimo kubaho mu Isi yuzuyemo agahinda, aho abantu bishimira kwinjira mu buzima bw’abandi. Kuki mushaka kubona abandi bababaye? Nimureke gukurikirana ubuzima bw’abandi mushaka 'likes’ n’inyungu.'

    Yakomeje anenga uwakoze iyo nyandiko, avuga ko ibyo bikorwa bigaragaza imyitwarire mibi y’uwayihimbye kurusha uko byagira icyo bivuga ku buzima bwe bwite.

    Nubwo aya makuru yakwirakwiriye cyane, Shakib Cham we ntiyigeze atanga ibisobanuro birambuye, ariko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho ari kumwe na Zari, bigaragaza ko bombi bakiri mu mubano mwiza.

    Zari Hassan yahakanye umwirane uvugwa mu rugo rwe

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yahakanye-umwirane-uvugwa-mu-rugo-rwe.html

  • Nta bunini bw’ibibazo buruta Imana – Maranatha Family Choir mu ndirimbo ‘Ubunini’ #rwanda #RwOT

    Itsinda Maranatha Family Choir rikomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise 'Ubunini', igaruka ku mbaraga z’ukwizera mu bihe by’ingorane.

    Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, cyane cyane abahura n’ibibazo bikomeye ariko bakabihisha inyuma y’ibyishimo bagaragaza hanze. 'Ubunini' yibutsa abantu ko nubwo hari ibihe bitoroshye umuntu anyuramo, Imana ihora iri kumwe na we, kandi ububasha bwayo buruta kure ingano y’ibibazo byose ashobora guhura na byo.

    Mu busobanuro bw’iyi ndirimbo, Perezida w’iri tsinda, Selemani Munyazikwiye yavuze ko banditse iyi ndirimbo bashingiye ku gitekerezo cy’uko kwizera guhindura uko umuntu abona ubuzima. Aho guhanga amaso ku buremere bw’ibibazo, umuntu ahitamo kureba ku bukomeye bw’Imana. Iyo umuntu ateze amatwi ijwi ry’Umwungere Mwiza, aruhuka umutima, agasubizwamo imbaraga ndetse ubuzima bwe bukuzura ibyishimo.

    Indirimbo 'Ubunini' si nshya mu buryo bw’ihimbwa, kuko yanditswe mu myaka ishize na Clement Ishimwe, wari uri no mu bahimbyi b’iri tsinda icyo gihe. Nubwo bayigerageje mu buryo butandukanye mu bihe byatandukanye, bavuga ko batigeze banyurwa n’uko yakorwaga, bituma hari n’ibihe bahisemo kudashyira hanze ibyo babaga bakozeho. Kugeza ubu ni bwo bayihaye isura nshya bumva ijyanye n’ubutumwa bwifuzwaga gutangwa.

    Mu gutunganya iyi ndirimbo, Bolingo Paccy ni we wakoze amajwi, anagira uruhare rukomeye mu kuyigeza ku rwego iriho ubu. Hari kandi Mickal Uwihirwe bayiririmbanye, bose bakaba bashimiwe uruhare bagize kugira ngo iyi ndirimbo ibe igihangano gifite ireme. Amashusho yayo yakozwe na Vista, bayishyiramo ubuhanga bujyanye n’ubutumwa bwayo.

    Maranatha Family Choir igaragaza ko umwaka wa 2025 wababereye mwiza cyane, kuko wabahaye uburambe mu murimo, bagahura n’abantu batandukanye babafashije gukomeza gutera imbere. Ni umwaka kandi baririmbyemo henshi, banasohora indirimbo zitandukanye. Nubwo hari ibyishimo byinshi bawubonyeho, ntibabura no kwibuka ibihe bikomeye birimo kubura umwe mu baririmbyi babo, ndetse n’ibyishimo byo kwakira ubuzima bushya mu miryango yabo.

    Mu migambi ya 2026, iri tsinda rivuga ko rifite intego yo kurushaho gusakaza ibikorwa byaryo ku rwego rwo hejuru, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi kurushaho, binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.

    Basabye abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no gufatanya na bo muri uru rugendo, bagira uruhare mu gusangiza abandi ubutumwa bwiza. Bashimangira ko abafana babo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi, kuko ari bo batuma ibyo bakora bigera kure.

    Maranatha Family Choir ni itsinda ry’abaramyi rifite intego yo kwamamaza ubwiza bw’Imana aho rishoboye hose, kugira ngo abantu babashe kubaho mu munezero no mu mahoro aturuka ku kwizera. Bamaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Nzajya nkusingiza Yesu', 'Tuma umuntu aseka', 'Nyigisha' bakoranye na Butera Knowless, ndetse na 'Narahindutse' bakoranye na Nel Ngabo n’izindi nyinshi zakunzwe.

    Bamwe mu bagize Maranatha Family Choir

    Manzi Robert, umutoza muri Maranatha Choir

    Niyogakiza Brupo umwe mu bagize Chorale Maranatha

    Irakoze Divine umwe mu baririmbyi Chorale Maranatha

    Ahishakiye Denise, umuririmbyi

    Ishimwe Ariane na Uwihirwe Mickal, abaririmbyi ba Chorale Maranatha

    MUNYAZIKWIYE Selemani Umuyobozi mukuru wa Chorale Maranatha

    Source : http://isimbi.rw/nta-bunini-bw-ibibazo-buruta-imana-maranatha-family-choir-mu-ndirimbo-ubunini.html

  • Umujyi wa Kigali nta kipe ufite – Emma Claudine, yavuze umuti mu gihe amakipe bafasha yakwanga kwihuza #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yavuze ko kugeza ubu nta kipe uyu Mujyi ufite uretse amakipe atatu ufasha ya AS Kigali, Gasogi United na Kiyovu Sports kandi bakaziha amafaranga angana.

    Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu minsi yashize hagiye hanze ibaruwa y’Umujyi wa Kigali usaba aya makipe uko ari 3 kwihuza agakora ikipe imwe kugira ngo ibyo Umujyi wa Kigali wayahaga bijye bigenda ku ikipe imwe.

    AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United akaba yahawe kugeza tariki 30 Werurwe 2025 kuba yamenyesheje Umujyi wa Kigali umwanzuro yafashe.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yaba Gasogi United yo ibyo kwihuza n’aya makipe itabyemera ni mu gihe Kiyovu Sports na AS Kigali zo zitarafata umwanzuro.

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine abajijwe impamvu barimo bashaka guhuza aya makipe ngo babone ikipe bafasha 100% kandi hari AS Kigali, yavuze ko AS Kigali atari ikipe y’Umujyi wa Kigali ubu yigenga.

    Ati 'Hari ibyo abantu baba bazi ariko hari ukundi kuri cyangwa mu mategeko bifite ukundi bimeze, nibyo ikipe ya AS Kigali yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ariko nyuma Umujyi waje kuyirekura iba ikipe yigenga, usigara uyitera inkunga.'

    'Uyu munsi nituvuga ngo dufate ikipe imwe, ikipe dufasha tugashyiramo akaboko ntabwo dufata AS Kigali kuko yari yarabaye ikipe yigenga, nta nubwo turi buvugire Gasogi United cyangwa Kiyovu Sports ngo ntizibishaka, ni yo mpamvu tugomba gutegereza icyemezo kiva muri buri kipe noneho tukamenya icyo dukora dukurikije icyo amakipe yifuje.'

    Emma Claudine yashimangiye ko mu gihe aya makipe atakwemera kwihuza ngo akore ikipe imwe, Umujyi wa Kigali uzahita urekera kuyatera inkunga ahubwo ushinge ikipe yawo, iyiteho umunsi ku munsi nk’uko yashakaga kubikorera aya makipe yihuje, amafaranga bahaga aya makipe niyo bazajya bakoresha mu ikipe yabo.

    Emma Claudine yavuze ko nibanga kwivanga bazashinga ikipe yabo

    AS Kigali na Kiyovu Sports ntizirafata umwanzuro

    Gasogi United yo amakuru avuga ko idakozwa ibyo kwivanga n’andi makipe

    Source : http://isimbi.rw/umujyi-wa-kigali-nta-kipe-ufite-emma-claudine-yavuze-umuti-mu-gihe-amakipe.html

  • Biteye isoni ku ikipe nka APR FC itatsinda Gasogi idafashijwe n’abasifuzi – Team Manager wa Gasogi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba na Team Manager wa Gasogi United, Kabera Fidele, yifatiye ku gahanga abasifuzi baraye basifuye umukino APR FC yabasezereyemo mu gikombe cy’Amahoro ko ari bo bayifashije.

    Wari umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026 kuri Kigali Pele Stadium aho APR FC yatsinze Gasogi United 4-0 iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1 kuko umukino ubanza Gasogi United yari yatsinze 1-0.

    Mu kiganiro cy’incamake z’imikino kuri Radio1 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyakozwe na Kabera Fidele akaba na Team Manager wa Gasogi United, yavuze ko ari igisebo kuri APR FC kuba itabasha gutsinda Gasogi idafashijwe n’abasifuzi.

    Ati “Ni igisebo ku mupira w’amaguru wo mu Rwanda, ni isoni ku ikipe nka APR FC, ikomeye mu nguni zose, ikomeye ku bakinnyi, ku batoza, ikomeye mu mibereho ariko ikaba idashobora gutsinda Gasogi United hatajemo akaboko k’umusifuzi, ni yo mpamvu tujya tuvuga ngo iyi kipe dukomeze tuyizere?”

    Yakomeje avuga ko wagira ngo abasifuzi bari barimo bashyira mu bikorwa amabwiriza bahawe maze umukino ugenda uko wateguwe.

    Ati 'Abasifuzi bari bahawe amabwiriza, ngira ngo ahari byari ugufasha APR FC gutsinda Gasogi United FC ibitego biri hejuru ya bine ni ko navuga. Navuga ko ubutumwa bahawe babukoze neza cyangwa se ibyo bifuzaga byagezweho.'

    'Biteye isoni n’agahinda kubona umukino Ugirashebuja Ibrahim yasifuye ku munsi w’ejo, akandamiza Gasogi United, ayirwanya, ayishotora, amakarita y’umuhondo menshi hakiri kare cyane, atanabaho. Hari ukwima amahirwe Gasogi akayaha APR, byari bibi kuri Ugirashebuja Ibrahim. Na we arabizi aho ari, yaba yabikoze abishaka […]. Wabonaga wagira ngo ni ubushake.'

    Yanagarutse k’umusifuzi wo ku ruhande, Ndayisaba Saidi avuga ko akunze kubogama inshuro nyinshi iyo yasifuriye Gasogi United FC.

    Ati 'Abasifuzi bo ku mpande barimo Ndayisaba Saidi wari umaze imyaka ine cyangwa itanu adasifurira Gasogi United, yagarutse asubiramo ibyo yari yarakoze mbere, byo kwiba ku bushake Gasogi United.'

    Nyuma yo gutsinda Gasogi United, APR FC ikaba yageze muri 1/2 aho igomba guhura n’izakomeza hagati ya Etincelles na Bugesera FC.

    Gasogi United ntabwo yishimiye uko umukino waraye ugenze

    Source : http://isimbi.rw/biteye-isoni-ku-ikipe-nka-apr-fc-itatsinda-gasogi-idafashijwe-n-abasifuzi-team.html

  • Imyambarire ya Doja Cat yazamuye impaka, Minisitiri Utumatwishima avuga ko rubyiniro atari mu rusengero #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yavuze ko abantu bagomba kumenya ko buri muhanzi yambara bijyanye n’ibihangano bye uzashaka kwigana Doja Cat azaba ataratojwe.

    Ni nyuma y’impaka ndende zavutse kubera imyambarire y’umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat waraye ataramiye i Kigali agashimisha benshi ariko imyambarire ye ntiyavugwaho rumwe.

    Uyu muraperikazi wakunzwe mu ndirimbo nka 'B*tch I’am Cow’, 'Paint the Town Red’ yanahereyeho, uko yari yambaye byagaragazaga bimwe mu bice by’umubiri we, abatabyishimiye bavuga ko atari umuco wo kwigisha Abanyarwanda

    Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yashyize ubutumwa kuri X abaza Minisitiri Utumatwishima niba umunsi umwe umunyarwandakazi yambaye nka Doja Cat, RIB itazamuhamagaza.

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abantu bagomba kumenya ko ku rubyiniro atari mu rusengero cyangwa mu nteko y’Umuco.

    Ati 'Ku rubyiniro, umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe. Urubyiniro rw’umuziki si ku rusengero, si ku Nteko y’Umuco, si mu ishuri, si mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo.'

    Gusa yasoje avuga ko uzigana Doja azaba ataratojwe. Ati “Uzabyigana atari Doja ku rubyiniro azaba ataratojwe.”

    Tuzamure imyumvire:

    (1)- Kuri stage, Umuhanzi akora performance ijyanye n’ubuhanzi bwe.

    (2)- Music Stage si ku rusengero, si ku nteko y’umuco, si mu ishuri, si no mu rugo.

    (3)- Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo

    Uzabyigana atari #Doja kuri stage azaba ataratojwe

    — UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) March 18, 2026

    Imyambarire ya Doja Cat yateje impaka

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ku rubyiniro atari mu rusengero

    Source : http://isimbi.rw/imyambarire-ya-doja-cat-yazamuye-impaka-minisitiri-utumatwishima-avuga-ko.html