Category: Uncategorized

  • Element, Christopher, Juno, bishimiwe bikomeye i Huye #rwanda #RwOT

    Abahanzi batandukanye ubwo bari bageze i Huye ku munsi wa mbere wa Siga Arts Festival, bishimiwe bidasanzwe.

    Iri Serukiramuco ryatangiye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026 rikazasozwa ejo tariki ya 21, abaryitabiriye bahagurutse i Kigali bagenda banyura ahantu hanyuranye hari ubwiza Nyaburanga bw’u Rwanda.

    Hamwe mu ho basuye hari nka Kamonyi ku Mana ya Nkusi, Muhanga i Kabgayi, Butatsinda bwa Kigoma na Muyange, i Nyanza mu Rukari.

    Ubwo bari bageze i Huye basanze abaturage ba Huye barangajwe imbere na Meya Ange Sebutege babiteguye, hari n’abanyeshuri.

    Muri aba bahanzi basabwe gufata umunota umwe gusa bagasuhuza abari aho ariko mu buryo bwa gihanzi.

    Jules Sentore, Muneza Christopher, Juno Kizigenza, Element Eleeeh, Kevin Kade na Diez Dola buri umwe yagiye aririmba agace gato k’indirimbo ze bishimirwa bidasanzwe.

    Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yishimiye bikomeye iri tsinda rigari ryari riyobowe na Rumaga kuba barahisemo gukorera iri serukiramuco i Huye kandi abizeza ubufatanye.

    Ikindi yagarutseho ni ugusaba abantu gukomera ku muco aho yanakomoje kuri aba bahanzi baririmbye mu kinyarwanda.

    Ati “Kimwe mu bituranga harimo ururimi, ururimi rwacu ni Ikinyarwanda rero dushimire abahanzi bacu mwumvise ko bose baririmbye mu kinyarwanda. Ururimi rwacu ruraduhuza. Twirinde ikintu cyose cyarugoreke, turukoreshe kandi turwishimire.”

    Siga Arts Festival ni Iserukiramuco ry’ubuhanzi ryateguwe na Rumaga rikaba ririmo kuba ku nshuro ya mbere aho biteganyijwe ko rizajya riba ngaruka mwaka.

    Ange Sebutege (hagati ya Christopher na Rumaga) yashimiye aba bahanzi

    Aba bahanzi bishimiwe bikomeye i Huye

    Source : http://isimbi.rw/element-christopher-juno-bishimiwe-bikomeye-i-huye.html

  • Abarwanyi 20 bitandukanyije n'imitwe irwanya ubutegetsi biyishyikiriza FARDC i Fizi #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'igisirikare agaragaza ko aba bagabo bahisemo kugaruka mu buzima busanzwe nyuma yo kubona ko gukomeza intambara nta nyungu bifitiye abaturage ndetse n'igihugu muri rusange. FARDC ivuga ko kwakira aba barwanyi ari kimwe mu bimenyetso by'uko hari intambwe igenda iterwa mu kugarura amahoro n'umutekano muri aka gace kamaze igihe kugarijwe n'imirwano.

    Abayobozi b'igisirikare bavuga ko aba biyishyikirije bazashyirwa mu bikorwa byo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, biri muri gahunda zo kubasubiza mu muryango, no kubafasha kubona imirimo ibatunga aho gukomeza inzira y'intambara.

    Ni mu gihe kandi ubuyobozi bwa FARDC bukomeje gusaba abandi bakiri mu mitwe yitwaje intwaro gukurikiza uru rugero, bagahitamo inzira y'amahoro aho gukomeza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi. Abaturage bo muri aka gace bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa, bavuga ko cyatanga icyizere cyo kongera kubona ituze n'umutekano bamaze igihe bategereje, dore ko FARDC ikomeje kuyobya uburari!

    Source : https://kasukumedia.com/abarwanyi-20-bitandukanyije-nimitwe-irwanya-ubutegetsi-biyishyikiriza-fardc-i-fizi/

  • Kubyarira muri Amerika byankuyemo imiteto – Mutoni Assia #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime ,Mutoni Assia yatangaje ko urugendo rwo kwibarukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamuhinduyeho byinshi mu miterere y’amarangamutima ye kugeza hafi ku kugira agahinda gakabije.

    Uyu mubyeyi wamamaye muri sinema nyarwanda nka Gatarina yahishuye ko ubwo yibarukaga umwana we wa mbere yabanje kugorwa no kwikorera ibikorwa by’ibanze byo kwita ku mwana nk’umubyeyi.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Assia yavuze ko atajya yibagirwa ibihe bikomeye yanyuzemo ubwo yatondwaga n’uburyo bwiza bwo konsa umwana kugera aho ibere rye ryagiye rikabyimbiramo amashereka akamara igihe kirekire arwaye ikimeze nk’agahinda gakabije.

    Ati 'Ubwa mbere byarangoye kuko ibere ryanze kuvamo amashereka, rirabyimba cyane kugeza aho buri munsi najyaga mpamagara mama. Njyewe n’ubu iyo mbyibutse mpita mpinduka undeba kubera ukuntu namaze iminsi ndwaye agahinda gakabije ndetse nanga no konsa umwana wanjye kubera ububare budasanzwe numvaga.'

    Uyu mubyeyi w’abana babiri yanagaragaje ko ibihe byagiye bituma hari ibintu byinshi atari azi gusa yagiye asunikirwa kwiga no kwikorera kubera ko igihe kinini yisangaga nta muntu afite wo kubibaza cyangwa ngo abimukorere nk’uko byari bimeze mu buzima yari abayeho mu Rwanda.

    Ati 'Ntabwo nari nzi no kwambika umwana urupapuro rw’isuku 'Diaper’, ariko ibyo byose naje kubimenya kuko nisangaga ari njyewe mukozi wo mu rugo usabwa kumesera umwana imyenda, kumutekera, kumugaburira no kwita ku rugo kandi nta muntu uba usiganya kuko n’umugabo wanjye yabaga yagiye ku kazi.'

    Ku tariki ya 18 Werurwe 2026, nibwo Assia yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga ine yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanze umugabo we Uwizeye Mohammed.

    Mutoni Assia yavuze ko kubyarira muri Amerika byamugoye

    Source : http://isimbi.rw/kubyarira-muri-amerika-byankuyemo-imiteto-mutoni-assia.html

  • Kutampamagara mu Mavubi ni amahitamo yabo – Kwizera Olivier wanahishuye impamvu yateye penaliti #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yavuze ko kudahamagarwa mu Ikipe y’igihugu Amavubi ari amahitamo y’abatoza we azakomeza gukora kugeza babonye ko abakwiye.

    Havutse impaka nyinshi nyuma y’uko hahamagawe ikipe y’igihugu izakina FIFA Series ariko Kwizera Olivier ntiyisange ku rutonde.

    Byageze aho na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuga ko yahabwa amahirwe umutoza akamureba ariko Stephen Constantine avuga ko nta mukinnyi bazongeramo.

    Uyu munyezamu abajijwe uko yakire kudahamagarwa, Kwizera Olivier yavuze ko ari amahitamo y’abatoza.

    Ati “Icyo navuga uhitamo ni amahitamo ye, njyewe nzakomeza nkore igihe nikigera buriya nzahamagarwa, ndi umunyarwanda, nkunda igihugu nkunda no gukinira ikipe y’igihugu, ntabwo naba ndi gukinira Rayon ngo nange gukinira ikipe y’igihugu.”

    Agaruka ku mukino bari bamaze gusezereramo Police FC bayitsinze penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi, Kwizera Olivier wateye penaliti ya kabiri ngo byatewe n’uko hari habuze uyitera.

    Ati “Twarimo dutora penaliti, habura ufata penaliti ya kabiri ndavuva ngo kuki ntayifata kandi numvaga ndibuyitsinde, igikomeye ni uko nagombaga gufasha ikipe yanjye.”

    Yavuze ko kandi intego bafite ari ugufasha ikipe ya Rayon Sports kuba yazasohoka igakina imikino Nyafurika umwaka utaha, ibyo bakaba bazabigeraho ari uko batwaye Igikombe kimwe mu byo bakinira mu gihugu.

    Kwizera Olivier avuga ko kudahamagarwa mu Mavubi ari amahitamo y’abatoza

    Source : http://isimbi.rw/kutampamagara-mu-mavubi-ni-amahitamo-yabo-kwizera-olivier-wanahishuye-impamvu.html

  • Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro #rwanda #RwOT

    Mu ihererekanya bubasha, hagati ya komite ya PSF ishoje inshingano na komite nshya, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo yasabye Ubuyobozi bushya bwa PSF kumenya no kuzirikana ko bagikora ihererekanya ari nabwo akazi gatangiye. Yabahaye umukoro wo gushaka abashoramari, abasaba kuzakora cyane kurusha abo basimbuye ariko kandi byose mu nyungu y'Abikorera n'Abesamihigo muri rusange.

    Nyuma y'imyaka umunani, Munyankumburwa Jean Marie ayoboye urwego rw'abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 19 Werurwe 2026 yashyikirije ububasha(Handover), Ntiyamira Felix ( aka Yadema) umukoreye mu ngata.

    Mu ijambo rye, Munyankumburwa Jean Marie yashimiye Ntiyamira Felix wagiriwe icyizere n'abanyamuryango cyo gufata inshingano zo kuyobora PSF mu karere ka Kamonyi. Yamwijeje ko nka komite ishoje ikivi aho bazakenerwa bazitaba bwangu.

    Ntiyamira Felix, Perezida wa PSF Kamonyi mu gukora iri hererekanyabubasha, yavuze ko yiteguye gukora, ko imbaraga zihari ndetse n'ubushake, yaba kuri we bwite ndetse na Komite yose bafatanije.

    Yabwiye Komite ishoje ikivi ati' Mwarakoze!. Inshingano mwazihagazemo neza kugeza kuri uyu munota wa none ubwo muzeguriye twebwe tuje gukomereza aho mwari mugeze. Tuzakomereza ku byagezweho tubisigasire, dukomeze ibyari mu nzira bikorwa tubinoze, dushyire imbaraga mu byateganywaga gukorwa ari nako dushyiramo cyangwa twongeramo ibindi bishya kandi byiza. Turabizeza ko nta nakimwe kizasubira inyuma, ahubwo tuzaharanira kubyongerera agaciro'.

    Yagize kandi ati' Tuzakoresha imbaraga n'ubushobozi kandi turabifite. Ntabwo tuje kurebera, dufite byinshi dutekereza byiza kandi by'iterambere ryacu nk'abanyamuryango ba PSF, Akarere kacu n'Igihugu muri rusange. Iterambere niryo rituraje inshinga, tuzakora duharanira ko imibereho y'Abanyakamonyi irushaho kuba myiza'.

    Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi mu ijambo rye yashimiye Komite ishoje ikivi ku mikoranire myiza yabaranze hagati yabo ariko kandi n'imikoranire n'ubuyobozi bw'Akarere.

    Yijeje Komite nshya ko nk'ubuyobozi bw'Akarere biteguye gukorana kandi neza, baharanira kugera kuri byinshi byiza kandi biruta ibyo abo basimbuye bagezeho cyane ko umusingi uhari.

    Yagize kandi ati' Icyerekezo turimo ni icya kora ndebe, ntabwo ari vuga numve. Ni kora ndebe, ibikorwa bikivugira n'abantu batiriwe bavuga byinshi. Kuba mwaratowe, mwari musanzwe n'ubundi dukorana, bivuze neza ko tuzagera kuri byinshi, tuzakorana neza. Twifuza ko dukorera hamwe tugatahiriza umugozi umwe, tukagenda muri uwo murongo wo gukomeza kubaka Akarere kacu n'Igihugu muri rusange'.

    Yabahaye umukoro, ati' Imikoranire ni ukuvugana kenshi, Guhana ibitekerezo kenshi, kugirana inama kenshi. Twifuza ko nta kintu na kimwe muri kano Karere cyagira imbogamizi, cyapfa kandi muhari nka PSF. Yaba ari ibisaba ibitekerezo, Ibisaba ubushobozi, ibisaba ubujyanama mu buryo bumwe cyangwa ubundi, imiryango irafunguye kugira ngo tuganire. Tuzi umusanzu wa PSF mu kubaka Akarere'.

    Yongeyeho ati' PSF ni inkingi ikomeye, ni Inkingi ya mwamba mu mibereho y'Akarere ka Kamonyi. Kuba muri ku ruhembe rwa PSF, bivuzeko tuzafatanya tukagera kuri byinshi. Tubitezeho byinshi biruta ibyo abo musimbuye kuko mukoze nk'ibyo bakoze mutarushijeho ntabwo twaba turimo dutera imbere kuko iterambere ni ukuva ku rwego rumwe ujya ku rundi. Ni mutangire kuko twe mu nzego z'ibanze nta kwezi kwa buki kuhaba, ubu mwinjiye nta kuvuga ngo si ndamenya uko bigenda, ngo batangira bate'.

    Meya Dr Sylvere Nahayo, yabahaye kandi umukoro wo kuzana Abashoramari. Ati' Ikintu gikomeye twumva mwadufasha, ni mutuzanire Abashoramari muri Kamonyi. Ni mudufashe mu byinjiremo n'imbaraga zishoboka zose haze Abashoramari, mubatubwire tuborohereze ibyo dushoboye mu bushobozi bwacu byubahirije amategeko, baze bashore imari mu byiciro bitandukanye. Iki ni mukidufasha mukagishyiramo imbaraga muzaba mutanze umusanzu ukomeye muri Kamonyi'.

    Iyi Komite nyobozi nshya y'Urugaga rw'Abikorera/PSF mu Karere ka kamonyi, yatowe ku wa 09 Werurwe 2026. Igizwe na; Ntiyamira Felix (perezida), Niyonsenga Michel (Visi Perezida wa 1), Mukarusine Appolinarie(Visi Perezida wa 2). Irimo kandi abantu 7 batorewe kujya mu kanama nkemurampaka kayobowe na Diane Mukakalisa.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/19/kamonyi-meya-dr-sylvere-nahayo-ahaye-komite-nshya-ya-psf-umukoro/

  • Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yakatishije itike ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2026 nyuma yo gutsinda Police FC kuri penaliti 4-2, mu mukino wo kwishyura wa 1/4 warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, nk’uko byari byagenze no mu mukino ubanza.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium wari urimo guhangana gukomeye hagati y’impande zombi, aho buri kipe yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikarangira iminota 90 isanzwe irangiye nta na kimwe kibonetse.

    Rayon Sports yatangiye isatira cyane mu minota ya mbere, ishaka igitego cyayihesha amahirwe, ariko ubwugarizi bwa Police FC burabyitwaramo neza.

    Ku rundi ruhande, Police FC na yo yagerageje gusatira binyuze kuri Ani Elijah na bagenzi be, ariko umunyezamu Kwizera Olivier akomeza kwitwara neza.

    Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kugenda ungana ku mpande zombi. Amahirwe akomeye yagiye aboneka, cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sports, ariko ba rutahizamu bayo bananirwa kuyabyaza umusaruro. Police FC yaje no guhabwa ikarita itukura ku munota wa 51, ibintu byayigizeho ingaruka mu mikinire yayo, nubwo yakomeje kwihagararaho.

    Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yashyize igitutu kuri Police FC yashyize abakinnyi benshi inyuma, irinda izamu ryayo. Icyakora, iminota y’inyongera yarangiye nta gihindutse, biba ngombwa ko hitabazwa penaliti.

    Mu gutera penaliti, amakipe yombi yatangiye atitwaye neza, aho penaliti za mbere ku mpande zombi zahushijwe. Gusa Rayon Sports yaje kwisuganya, itsinda enye muri eshanu, mu gihe Police FC yo yatsinzemo ebyiri gusa, harimo n’iyatewe na Issah Yakubu yakubise umutambiko.

    Penaliti ya nyuma yinjijwe na Fall Ngagne ni yo yashimangiye intsinzi ya Rayon Sports, iyihesha gukomeza muri 1/2.

    Muri iki cyiciro gikurikira, Rayon Sports izahura na Gorilla FC yasezereye AS Kigali, mu gihe undi mukino uzahuza APR FC na Etincelles FC

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yageze-muri-1-2-cy-igikombe-cy-amahoro.html

  • Riderman, Christopher, Kevin Kade, Rumaga, Element Eleeeh bahagurutse i Kigali mu rugendo rw’amateka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byamaze guhaguruka i byerekeza i Huye mu Iserukiramuco ry’ubuhanzi ryiswe ‘Siga Arts Festival’, aho bagenda basobanurirwa amwe mu mateka y’u Rwanda.

    Aba bagiye Huye bakaba bahagurikiye i Kigali ku Nteko y’Umuco ku Ngoro ya Richard Kandt.

    Ni Iserukiramuco ryateguwe n’umusizi Rumaga Jr aho ryatangiye uyu munsi rikazasozwa tariki ya 21 Werurwe 2026.

    Kuva Kigali kugera Huye biteganyijwe bari bugende bahagarara hamwe mu hantu hazitse amateka y’u Rwanda basobanurirwa hamwe mu mateka ahagjze.

    Hamwe mu hantu ibi byamamare n’abanaherekeje bari busure harimo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Giti Cyinyoni ku Iriba rya Rwezangoro.

    Hari mu Karere ka Kamonyi Buhoro bwa Reramacu no ku Mana ya Nkusi.

    Muhanga barahagarara Kabyayi basobanurirwe amateka ya Kabgayi, muri Ruhango barasobanurirwa amateka ya Ruhango rwa Mutakara no mu Butantsinda bwa Kigomba na Muyange ndetse no ku Mukingo ukingiye u Rwanda.

    Nyanza ni mu Rukari i Bwami mu gihe Huye ari i Giseke na Nyagisenyi.

    Bamwe mu byamamare bifatanyije na Rumaga harimo Meneza Christopher, Kevin Kade, Juno Kizigenza, Diez Dola, Element Eleeeh, Riderman (yasigaye i Kigali ariko arasanga abandi i Huye), Fally Merci, Titi Brown, Burikantu na Buringuni n’abandi.

    Biteganyijwe ko buri joro hazajya haba igicaniro cy’ubusabane n’imyidagaduro i Huye.

    Ku wa 20 Werurwe 2026 hitezwe igikorwa cyiswe 'Intambwe ya Nyirarumaga’ urugendo rugamije kwibuka umurage w’abagore no gushimira uruhare rwabo mu buhanzi, umuco n’iterambere ry’igihugu, dore ko Werurwe ari ukwezi kwahariwe abagore.

    Umunsi wa gatatu w’iri serukiramuco hateganyijwe igitaramo kizarisoza, kikazabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ku wa 21 Werurwe 2026.

    Rumaga watangije iri serukiramuco

    Christopher, Element Eleeeh na Diez Dola

    Riderman mu itsinda rigari ry’abahanzi bitezwe muri iri serukiramuco

    Burikantu na Buringuni mu baje gushyigikira Rumaga Junior

    Fally Merci na we yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/riderman-christopher-kevin-kade-rumaga-element-eleeeh-bahagurutse-i-kigali-mu.html

  • Twabwirwaga ko imibonano mpuzabitsina ari ibishitani, tuzapfa – Nadia wasabye impinduka #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Ishimwe Sandra wamamaye nka 'Nadia’ muri filime y’uruhererekane 'City Maid’, yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo byimbitse ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho kubakangisha igitsure gusa.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Sandra yavuze uburyo ababyeyi benshi bakoresha bwo kubuza abana gukora imibonano mpuzabitsina bubamo igitsure cyinshi, ariko ntibasobanurire abana ingaruka n’impamvu nyayo zo kwirinda.

    Yagize ati 'Twebwe twakuze tubwirwa ko imibonano mpuzabitsina ari ibishitani, ko izagutera inda cyangwa ukazapfa. Ariko iyo uyikoze rimwe ugasanga nta kibaye, bituma ushaka kongera kubigerageza.'

    Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje ko kudasobanurirwa bihagije ari imwe mu mpamvu zituma abakobwa benshi bashidukira kugerageza imibonano mpuzabitsina batabanje kumenya ingaruka zayo.

    Yashimangiye ko igihe kigeze ngo ababyeyi bahindure imyumvire, bakicaza abana babo bakabaganiriza mu buryo bubafasha gusobanukirwa neza ibyiza n’ingaruka ziri mu rukundo no mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati 'Abana b’abakobwa by’umwihariko bakeneye kwigishwa kurusha uko byakorwaga kera. Ni ngombwa ko ababyeyi babaganiriza mu buryo bwimbitse bakabereka uko babyitwaramo, kuko kubabuza gusa bidahagije.'

    Sandra yanavuze ko muri iki gihe aho amakuru menshi aboneka ku mbuga zitandukanye, kutaganiriza abana bishobora kubashyira mu byago byo kwigira ku byo babonye aho badafite ubuyobozi.

    Mu rwego rwo guteza imbere ibi biganiro, Ishimwe Sandra yatangije shene ya YouTube yise 'The Mind Shift’, igamije gutanga ibiganiro byubaka ku kurengera abana, inshingano z’ababyeyi n’uruhare rw’umuryango mu kurinda abana ihohoterwa.

    Nadia yasabye ababyeyi guhindura uburyo baganiriza abana ku mibonano mpuzabitsina

    Source : http://isimbi.rw/twabwirwaga-ko-imibonano-mpuzabitsina-ari-ibishitani-tuzapfa-nadia-wasabye.html

  • Abaturage ba Ruganda bakomeje guhungabanywa n'inzu baherutse gutuzwamo zatangiye gusenyuka #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahatuye bavuga ko batangiye kubona ibimenyetso by'uko izo nzu zitameze neza, birimo inkuta zitangiye gusaduka, ibisenge byinjiza amazi n'imiryango itagifunga neza. Ibi byose bavuga ko byatangiye kugaragara mu gihe gito cyane nyuma yo kuzituzwamo, ibintu bibatera kwibaza ku bwiza n'uburyo izo nzu zubatswemo.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Twari twishimye cyane dutaha, ariko ubu turi mu bwoba bukomeye. Iyo imvura iguye nijoro, turara twikanga ko inzu yadusenyukiraho.'

    Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubatabara hakiri kare, bagasuzuma neza uko izo nzu zubatswe ndetse hakanakorwa ibikenewe byose kugira ngo zongere gukomera no kuramba. Bavuga ko bifuza ko ubuzima bwabo n'ubw'imiryango yabo bwahabwa agaciro, aho kuba mu nzu zibateza impungenge aho kubaha umutekano.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi, haracyategerejwe ibisobanuro birambuye ku kibazo cy'izo nzu, ndetse n'ingamba zizafatwa mu gukemura iki kibazo cyugarije aba baturage.

    Abaturage ba Ruganda bakomeje guhungabanywa n'inzu baherutse gutuzwamo zatangiye gusenyuka

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-ruganda-bakomeje-guhungabanywa-ninzu-baherutse-gutuzwamo-zatangiye-gusenyuka/

  • Jay-Z agiye kwizihiza imyaka 30 amaze asohoye album ye ya mbere #rwanda #RwOT

    Umuraperi w'icyamamare ku Isi Jay-Z yatangaje ko yiteguye kongera gutaramira abafana be mu bitaramo bibiri bikomeye bizaba ari ibirori byo kwizihiza imyaka album ze zamaze zisohotse.

    Ku wa 10 Nyakanga 2026, Jay-Z azataramira mu gitaramo kizaba kigamije kwizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere yise Reasonable Doubt. Iyi album yasohotse mu 1996, ikaba ari yo yamwinjije mu ruhando rw'abaraperi bakomeye i New York no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri rusange.

    Bukeye bwaho, ku wa 11 Nyakanga 2026, azakora ikindi gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 ishize asohoye album The Blueprint, imwe mu zikunzwe cyane mu mateka ya hip-hop.

    Ibi bitaramo byahawe amazina ya 'JAŸ-Z 30' na 'JAŸ-Z 25', bikazabera ku kibuga cya Yankee Stadium, ahantu hazwi cyane ho kwakira ibitaramo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    N'ubwo ibisobanuro birambuye ku matike n'ibiciro byayo bitaratangazwa, abakunzi b'umuziki wa Jay-Z bamaze kugaragaza amatsiko menshi kuri ibi bitaramo.

    Uretse ibi, uyu muraperi yanemeje ko azitabira iserukiramuco rya Roots Picnic rizabera muri Philadelphia, aho azahurira ku rubyiniro na The Roots nyuma y'imyaka myinshi badakorana.

    Jay-Z aheruka gukora ibitaramo bikomeye mu 2017 mu rugendo rwa '4:44 Tour', rwabereye muri Amerika na Canada, rukaba rwaramwinjirije amafaranga menshi cyane. Ibi bitaramo bishya byitezweho kongera gushimangira izina rye mu muziki.

    Jay-Z agiye kwizihiza imyaka 30 amaze asohoye album ye ya mbere

    Source : https://kasukumedia.com/jay-z-agiye-kwizihiza-imyaka-30-amaze-asohoye-album-ye-ya-mbere/