Category: Uncategorized

  • Muhire Kevin yageneye ubutumwa bukomeye Gasogi na KNC: “Tuzabereka ko turi Abagabo babo mu Kibuga” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye wa shampiyona uzayihuza na Gasogi United mu mpera z'iki cyumweru, kapiteni w'iyi kipe, Muhire Kevin, yatanze ubutumwa bukomeye ku bafana b'ikipe ye, abasaba gushyigikira ikipe yabo muri ibi bihe bikomeye. Nubwo ikipe imaze igihe ivugwamo byinshi, Muhire Kevin yijeje abafana ko abakinnyi bari hamwe, biteguye gukina umukino bazatura. abafana babo.

    Muhire Kevin yatangaje ko imyitozo yatangiye neza kandi ko biteguye guhura na Gasogi United bafite intego yo gutsinda. Yagize ati: 'Ni imyitozo twatangiye neza, turi kwitegura umukino dufite muri weekend. Ndacyeka buri wese azi agaciro k'uwo mukino.'

    Nyuma y'uko Perezida wa Rayon Sports yeguye, benshi mu bafana bagaragaje impungenge ko byashobora kugira ingaruka mbi ku mikinire y'ikipe. Gusa, Muhire Kevin yagaragaje ko n'ubwo byabababaje, abasigaye mu ikipe biteguye gukomeza urugamba rwabo. Yagize ati: 'Perezida yaranjyiye, ariko ntibivuze ko ikipe yasenyutse. Twebwe abasigaye tugiye guhatana umukino wa Gasogi United tuwutwereke abafana bacu.'

    Kapiteni wa Rayon Sports yasabye abafana kuza ku bwinshi ku kibuga, kuko uyu mukino ufite byinshi uvuze ku bumwe bw'ikipe n'abafana bayo. Ati: 'Rayon Sports iyo iri kuvugwamo amakuru menshi iba ifite ibindi biyihishe inyuma. Abafana bazaze ari benshi kugirango umukino wa Gasogi United tuwubature.'

    Muhire Kevin asobanura ko uyu mukino ariwo uzatuma barushaho kwiyunga n'abafana babo no kugarura icyizere nyuma y'ibihe byari bikomeye. Yanongeyeho ko abafana batarangwa gusa no kuvuga mu magambo, ahubwo bakeneye kuza mu nzuve bagashyigikira ikipe yabo mu buryo bufatika.

    Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports yanavuze ku mvugo yakoreshejwe n'umuyobozi wa Gasogi United, aho yavuze ko Rayon Sports ari 'abagore babo'. Muhire Kevin yavuze ko iyi mvugo itari ikwiye ariko batayitindaho, ahubwo bazayisubiza mu kibuga. Yagize ati: 'Perezida wa Gasogi yatwise abagore babo. Baze tuzabereka ko turi abagabo babo mu kibuga kandi ko Rayon Sports ari ikipe nkuru.'

    Uyu mukino witezweho kuba wishiraniro, aho Rayon Sports izakina ifite intego yo kugarurira abafana bayo icyizere no kwerekana ko igihagaze neza nk'ikipe ikomeye muri shampiyona y'u Rwanda.

    Nubwo Rayon Sports yatangiye nabi muri shampiyona, ifite amanota abiri nyuma y'imikino ibiri gusa, Muhire Kevin ashimangira ko bafite imbaraga zihagije zo guhangana no kwitwara neza mu mikino iri imbere. Yagize ati: 'Ni ibintu bibaho, ushobora gutangira nabi ugasoza neza cyangwa ugatangira neza ugasoza nabi. Kuba dufite amanota abiri, si impamvu yo gucika intege.'

    Yasabye abafana kuguma inyuma y'ikipe, kuko imyitozo irimo gukorwa neza kandi yizeza ko bagiye kwitwara neza mu mikino izakurikiraho, bagahera kuri Gasogi United.

     

    Source : https://yegob.rw/muhire-kevin-yageneye-ubutumwa-bukomeye-gasogi-na-knc-tuzabereka-ko-turi-abagabo-babo-mu-kibuga/

  • Kamonyi: Ishuri ryatunguranye risaba abana b'incuke kwiga ikigoroba – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe hirya no hino mu Rwanda, abana b'incuke biga mu masaga y'igitondo ndetse akenshi ku gicamunsi ntibiga.

    Kuri GS Ruyenzi ho siko bimeze kuko iki kigo cyashyize hanze itangazo, kivuga ko abana biga mwaka wa mbere w'incuke bazajya batangira kwiga saa moya n'igice za mu gitondo naho abiga mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bakazajya biga nyuma ya saa sita.

    Umuyobozi w'ikigo, Habiyambere Cyrispin, yabwiye IGIHE ko intandaro yabyo ari uko bagize umubare munini w'abana baza kwandikishwa kuri icyo kigo.

    Ati 'Ku ikubitiro twakiriye abana 80 icyo gihe itariki ntarengwa twari twatanze yari kuri 28 Kamena 2024 yo kugira ngo ababyeyi babe bamaze kwandikisha abana babo ariko ntabwo byubahirijwe kuko na nyuma y'aho ababyeyi bakomeje kuza kwandikisha abana kandi ntabwo twari kwanga kubakira.'

    Habiyambere kandi avuga ko atari agashya kuri G.S Ruyenzi gusa kuko hari n'andi mashuri afite iyo gahunda aho abanyeshuri bo mu mashuri y'incuke bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba.

    Yavuze ko umubare w'abanyeshuri wiyongereye cyane ugereranyije n'umwaka washize aho bari bafite abanyeshuri 62 mu mwaka wa mbere w'incuke, ariko ubu bakaba ari 125, kandi bikaba bitakunda ko bigira mu cyumba kimwe cy'ishuri.

    G.S Ruyenzi kugeza ubu ifite abenyeshuri biga mu ishuri ry'incuke 279, harimo abo mu mwaka wa gatatu 50, mu wa kabiri 104 bazagabanywa mu byumba bibiri, no mu wa mbere 125 bazagabanywa mu byumba bitatu.

    Abana b’inshuke bakwiga ikigoroba aho kwiga mu gitondo bigacamo ra? @Rwanda_Edu, @Kamonyi
    ————-
    Umubyeyi aranyandikiye ati ‘Iryo shuri ngo ryakiriye abana benshi biga Gardienne ku buryo baduhaye #Babyeyi bidutunguye batubwira ko abana biga Gardienne ya 2 niya 3 bazajya… pic.twitter.com/nj6MblbhcH

    — Oswald Oswakim (@oswaki) September 16, 2024

    GS Ruyenzi yasabye bamwe mu bana b’incuke kujya biga ku gicamunsi, ibintu bitari bisanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-ishuri-ryatunguranye-risaba-abana-b-incuke-kwiga-ikigoroba

  • Murangwa Eugene ntiyemeranya na Munyakazi Sadate ku hazaza ha Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports mu gihe cyo hambere, abona igisubizo kirambye kuri iyi kipe ari ugushaka ibigo byifite bigashoramo imari mu gihe Munyakazi Sadate we yumvaga yagurishwa.

    Benshi baribaza ahazaza h’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ni nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wa yo.

    Byakurikiwe n’inkuru, inama zitandukanye ziga uburyo iyi kipe yayoborwamo ikaba yabaho itagongwa n’ikibazo cy’amikoro nk’uko byari bisanzwe.

    Mbere y’uko Uwayezu Jean Fidele yegura, Munyakazi Sadate wayoboye iyi kipe 2019-20 yigeze gutanga igitekerezo cy’uko Rayon Sports yagurishwa.

    Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports yabanje gukemanga uburyo Uwayezu Jean Fidele yagiye ku buyobozi.

    Yavuze ko mu myaka myinshi yamaze muri iyi kipe yaba ari umukinnyi na nyuma yo gukina nta rimwe yigeze aca iryera Uwayezu Jean Fidele.

    Ibintu avuga ko ari ikosa ryakozwe n’abamuzanye kuko bigaragara ko yazanywe kuko atari asanzwe mu ikipe.

    Gusa Murangwa yavuze ko yahuye na Uwayezu Jean Fidèle inshuro ebyiri bakaganira ku birebana n’ikipe ndetse yasanze ari umuntu wari ufite ibitekerezo byo kuyubaka gusa ibihe yayisanzemo bikaba byari bigoye kuba byatuma abigeraho.

    Yasabye abafana kwirinda kumva ko ubwo Jean Fidèle yagiye, ibintu bigiye kuba byiza, ashimangira ko ari cyo gihe ngo 'abashishikajwe na Rayon Sports bahure, baganira ku nzira nziza ikwiye.'

    Nubwo ushobora kumva igitekerezo cye cy’uburyo ibibazo biyirimo byakemuka gifite aho gihuriye n’icya Sadate, gusa si bimwe, Murangwa we yifuza ko bayiha umuntu cyangwa Kompanyi runaka ikayishoramo imari.

    Ati 'Mu mboni zanjye, igisubizo kiri mu gushaka umuntu wifite cyangwa ikigo kimeze nk’ibi bishora mu makipe akomeye muri Afurika, ushaka gushora muri Rayon Sports agafata inshingano zo kuyicunga umunsi ku munsi. Ubu buryo bw’imiyoborere ni bwo bwonyine mu by’ukuri bwafasha ikipe kugera ku rwego rwiza haba mu kibuga no hanze yacyo.'

    Ubu ikibazo gihari, Rayon Sports izaragizwa nde?

    Murangwa Eugene abona Rayon Sports yashakirwa umuntu uyishoramo imari

    Yavuze ko uko Uwayezu Jean Fidele yajemo abikemanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/murangwa-eugene-ntiyemeranya-na-munyakazi-sadate-ku-hazaza-ha-rayon-sports

  • Mumenye bamwe aho twaturutse ntiwazigera usenga unyifuriza ikibi – Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Al Kawkab muri Saudi Arabia, Kwizera Olivier yagaragaje ko afite inzozi zo kuzagera kure mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Ni mu butumwa aheruka kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko buri muntu aba agomba guhangana n’ubwoba bumurimo.

    Ati “mubaye muzi aho bamwe muri twe twaturutse, ntabwo wazingera unsengera unyifuriza ikibi. Hangana n’ubwoba bukurimo, ntabwo ndasoza, nzagera kuri buri umwe.”

    Usesenguye neza iyi mvugo ya Kwizera Olivier, yashakaga kuvuga ko hari abantu baba bafite inkuru y’ubuzima bwa bo itandukanye n’iyo benshi bazi.

    Ibi yavuze kandi uwabisanisha n’ubuzima bwe ntiyaba agiye kure kuko ni umwe mu bakinnyi bakuriye mu buzima bugoye, imyaka myinshi y’ubuzima bwe yayimaze ari we wimenyera buri kimwe.

    Kwizera Olivier ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rufite bafite impano kandi bagiye babigaragaza.

    Gusa muri iyi minsi ntabwo bamwe mu bakunzi b’ikipe y’igihugu bumva uburyo atagihamagarwa mu Mavubi kandi akina.

    Kwizera Olivier yavuze ko bamwe mu bantu baba barakuriye mu buzima butoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mumenye-bamwe-aho-twaturutse-ntiwazigera-usenga-unyifuriza-ikibi-kwizera-olivier

  • Nabonye KNC atwita abagore bayo – Muhire Kevin wababajwe no kwegura kwa perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko bababajwe no kwegura kwa perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele ariko bitabaciye intege ahubwo bagomba gutsinda Gasogi United bakamutura intsinzi.

    Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidele yeguye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 13 Nzeri 2024 kubera impamvu z’uburwayi aho yagiye kwivuriza hanze y’igihugu.

    Muhire Kevin yavuze ko kugenda kwe bitavuze ko ikipe yasenyutse kuko buri gihe abayobozi bagenda hakaza abandi.

    Ati “Perezida yaragiye, kuba yaragiye ntibivuze ko ikipe yasenyutse, ikipe irahari izahoraho, nta muntu uhora mu ikipe hari igihe kigera bamwe bakagenda abandi bakaza, kuba perezida yaragiye ni byo twebwe tumeze neza, kuba ikipe irimo itanga amakuru iba ihishe byinshi inyuma.”

    Yakomeje avuga ko yagiye kubera uburwayi, rero bagiye gukora cyane kugira ngo intsinzi bayimuture.

    Ati “Kuba perezida yaragiye, yagiye kubera uburwayi twebwe abasigaye tugiye guhatana byibuze umukino wa Gasogi tuwumuture.”

    Yemeje ko nk’abakinnyi byababaje kuko yari umuyobozi wa bo kandi iyo umuyobozi asize ingabo zibabara.

    Ati “Byaratubabaje kuko yari umuyobozi wacu kandi iyo umuyobozi agiye ingabo asize zirababara, twarababaye ariko ntibyaduciye intege tugomba kugaragaza ko turi abagabo. “

    Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza kubashyigikira kuko ibihe bibi byarangiye bagiye guhera kuri Gasogi na KNC wabise abagore bayo.

    Ati “Ibihe bibi byarangiye, tugiye guhera kuri Gasogi United na perezida wayo, perezida wayo arimo aratangaza byinshi nabonye atwita ngo turi abagore bayo ariko turabereka ko turi abagabo bo ari ikipe nto kandi mu kibuga bizagaragara.”

    Rayon Sports izakina na Gasogi United ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro.

    Kevin yavuze ko bagomba gutsinda Gasogi United intsinzi bakayitura Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wa Rayon Sports akaba yareguye kubera uburwayi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nabonye-knc-atwita-abagore-bayo-muhire-kevin-wababajwe-no-kwegura-kwa-perezida-wa-rayon-sports

  • Hatangajwe by'agateganyo 12 batsindiye kwinjira muri Sena y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    NEC yatangaje ibyavuye mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, aho abagize inteko itora bihitiyemo abasenateri 12 muri 28 bari biyamamaje.

    Iteka rya Perezida riteganya ko kugira ngo Abasenateri 12 batorwa n'inzego zihariye hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu baboneke, Intara y'Amajyaruguru itorwamo babiri, iy'Amajyepfo igatorwamo batatu, Iburasirazuba hatorwa batatu kimwe n'Iburengerazuba naho hatorwa batatu, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umwe.

    NEC yatangaje ko abatowe mu Ntara y'Amajyaruguru ari Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

    Majyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n'amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthene wagize 61,74%.

    Mu Burasirazuba harimo hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

    Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n'amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

    Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda wagize amajwi 55,26%

    Ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 biteganyijwe ko hazatorwa abasenateri babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n'ibyigenga.

    Mu basenateri 12, babiri gusa niba bashya ari bo Amandin Rugira wabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk'u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthene wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y'u Rwanda.

    Cyitatire nubwo ari mushya ariko yari asanzwe muri Sena y'u Rwanda nk'umuhuzabikorwa wayo, umunyamabanga ndetse n'ukurikirana imirimo ya buri munsi yayo 'clerk'.

    Uretse abo 12 bazatorwa mu Ntara n'Umujyi wa Kigali, hari abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n'ihuriro ry'igihugu nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki.

    Ibyavuye mu itora by'agateganyo bitangazwa na Perezida wa NEC cyangwa undi yabihereye ububasha, bigatangazwa mu minsi itanu uhereye umunsi w'itora, utishimiye ibyavuye mu itora aregera Urukiko rw'ikirenga mu masaha 48 uhereye igihe Perezida wa komisiyo yatangarije by'agateganyo ibyavuye mu itora. Kutakirwa kw'ikirego byemeza ko ibyatangajwe by'agateganyo na Komisiyo bifite agaciro.

    Ibyavuye mu itora bitangazwa ku buryo bwa burundu mu minsi irindwi uhereye igihe ibyavuye mu itora ku buryo bw'agateganyo byatangarijwe. Iyo hari ikirego cyagejejwe mu rukiko rw'Ikirenga ibyavuye mu itora ntibitangazwa ku buryo bwa burundu urukiko rutarafata icyemezo.

    Mu itora ry'Abasenateri batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu, abakandida baba batowe ni ababa barushije abandi amajwi hakurikijwe umubare uteganywa kuri buri fasi y'itora.

    Nyirasafari Esperance yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda

    Mukabaramba Alvera yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena

    Nyinawamwiza Leatitia yongeye gutorwa

    Bideri John Bonds yongeye kugirirwa icyizere

    Mureshyankwano Marie Rose muri 12 batowe

    Senateri Niyomugabo Cyprien yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage

    Nsengiyumva Fulgence na we ari mu batowe

    Senateri Havugimana na we yatowe

    Umuhire Adrie yahize abatorewe mu Majyepfo

    Uwera Pelagie na we yari asanzwe muri Sena

    Amb. Amandin Rugira yatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda

    Cyitatire yari asanzwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-by-agateganyo-12-batsindiye-kwinjira-muri-sena-y-u-rwanda

  • Abaforomo bari kwigishwa kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bahohotewe – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'iminsi itanu ari kubera i Kigali ku Kicaro cya Polisi kuva kuri uyu wa 16 Nzeri. Ari kwibanda ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'irikorerwa abana.

    Abaforomo n'abaforomakazi bayitabiriye bavuze ko basanzwe bafasha abahuye n'ihohoterwa ariko ko bagiraga imbogamizi y'ubumenyi buke mu byo kubungangabunga ibimenyetso bikenerwa n'ubutabera.

    Uwomusabe Adrie ukorera ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza yavuze ko abaforomo akenshi ari bo bakira bwa mbere uwahohotewe ariko ko bagira imbogamizi yo kudasobanukirwa amategeko akurikizwa mu kurenganura uwahuye n'icyo kibazo, akaba yizeye kunguka ubwo bumenyi.

    Nizeyimana Jean Damscène ukorerea ku Bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu yagize ati 'Twakoraga ariko uburyo bwo kubika ibimenyetso twari tubifiteho ubumenyi budahagije.Twiteze kuzakura muri aya mahugurwa ubumenyi buzafasha ubugenzacyaha kubona amakuru yose akwiye'.

    Mutoni Merab ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RBC yavuze ko ibikorwa byo gufasha abahuye n'iryo hohoterwa kwa muganga bikorwa ariko hakaba hakenewemo ubumenyi bwisumbuye.

    Yongeyeho ko ari gahunda izakomeza kugira ngo buri muganga agire ubushobozi buhagije ku ihohoterwa bityo abashe gufasha uwahuye na ryo mu buryo bwihuse.

    Ati 'Ikifuzo cy'Igihugu ni uko abaganga bose bagomba kugira ubumenyi bungana kugira ngo igihe cyose uwakorewe ihohoterwa bamufashe nta hantu ahagaze'.

    Yakomeje ati 'Uwahohotewe iyo ageze kwa muganga baramwakira bakamufasha bakamuha imiti imurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'irinda gusama ibindi bagakomeza nyuma'.

    Munyankindi Monique uhagarariye Umuryango Haguruka mu buryo bw'amategeko, yavuze ko nk'umuryango uharanira uburenganzira bw'abagore n'abana ubona hari icyuho mu kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku wahohotewe ari na yo mpamvu wafatanyije na RIB mu gutanga ubwo bumenyi.

    Ati 'Hari igihe ujya muri 'dossier' y'uri mu rukiko ugasanga umuntu yakorewe ihohoterwa kandi bizwi bigaragara ariko bajya kureba bagasanga ibimenyetso byafashwe ntibagaragaza ko koko yamufashe ku ngufu. Hari ibimenyetso biba bigomba kurebwa nk'uturemangingo ndangasano bigahuzwa bikuzuzanya kugira ngo wa muntu ahabwe ubutabera'.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko amahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abakora kwa muganga kuzuza inshingano zabo neza mu gufasha uwahohotewe yaba umwana cyangwa umukuru.

    Yavuze ko kandi ari inshingano za buri wese kugira ngo ubutabera butangwe neza ku wahohotewe yaba abaturage, inzego z'ubugenzacyaha, abaganga n'abandi.

    Ku ruhare rw'abaturage yabasabye kwirinda gusibanganya ibimenyetso ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari abajya barekurwa mu nkiko kuko ibimenyetso byasibanganyijwe kandi icyaha baragikoze.

    Ati 'Ikintu cya mbere uwahohotewe agomba gukora ni ukwihutira kujya kuri Isange One Stop Center, kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye bya bimenyetso ataragira icyo abihinduraho. Si ngombwa kubanza koga kuko iyo ugiye koga cyangwa ukuyemo imyenda wari wambaye uba usibanganyije ibimenyetso. Ntabwo ari igisebo bazagufasha kandi bakugirire ibanga ndetse bagufashe kubungabunga bya bimenyetso'.

    Yavuze ko abo baforomo bazunguka ubumenyi bwisumbuye ku buryo bwo kubangabunga ibimenyetso bya gihanga ku wahohotewe.

    Ati 'Mu kubungabunga ibimenyetso hari uburyo butatu bw'ingenzi. Hari uko bikusanywa bitandukanye n'ibindi bintu, kubibika neza kugira ngo mu rukiko ntibizashidikanyweho ndetse hakaba n'uko bibikwa kuko si nk'uko ubika ibindi bintu bisanzwe'.

    Ibyiciro byabanje by'ayo mahugurwa byahuguwemo abadogiteri 48 n'abandi baforomo ndetse iyi gahunda ikaba izakomeza ku baganga bose uko amikoro aboneka.

    Abakozi ba RIB basobanuriye abaforomo uburyo bwo kungabunga ibimenyetso

    Mutoni Merab ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RBC yavuze ko ibikorwa byo gufasha abahuye n’ihohoterwa kwa muganga bikorwa ariko hakaba hakenewemo ubundi ubumenyi

    Abahuguwe ni abaforomo baturutse mu bitaro by’uturere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-bari-kwigishwa-kubungabunga-ibimenyetso-bya-gihanga-ku-bahohotewe

  • APR BBC yongeye guha gasopo Patriots BBC – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 mu mukino wa gatatu wa kamarampaka wa BetPawa Playoffs 2024, bityo ihita iyobora imikino 2-1 mu rugendo rw'iki gikombe cya shampiyona y'u Rwanda muri basketball.

     

    Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, utangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ni umukino wari utegerejwe cyane, dore ko amakipe yombi yagiye ahatana bikomeye, buri imwe ishaka kwegukana umwanya mwiza wo kuba hafi yo kwegukana igikombe.

     

    Agace ka mbere katangiranye ishyaka, APR BBC ikarangiza ikayoboye n'amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC. Nyuma yo kwinjira mu gace ka kabiri, Patriots BBC nayo yihagazeho itsinda amanota 13 kuri 9 ya APR BBC. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC irushwa amanota abiri kuko APR BBC yari ifite amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

     

    Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yinjiye ishaka uko yayobora umukino, ikomeza gukinana ubushake bwinshi, ariko APR BBC nayo ntiyari yoroshye. Ubwo haburaga umunota umwe ngo agace ka gatatu karangire, Cadeau de Dieu wa Patriots BBC yatsinze amanota abiri yatumye Patriots BBC irusha inota rimwe, 47-46. agace ka gatatu karangiye Patriots BBC itsinze amanota 20 kuri 17 ya APR BBC, bityo Patriots BBC ikomeza kuyobora n'amanota 49 kuri 48.

     

    Agace ka kane ari nako ka nyuma ni ko kahaye APR BBC amahirwe yo kwegukana uyu mukino, kuko Patriots BBC yaratangiye ihuzagurika inanirwa gukomezanya imbaraga yari ifite mu gace ka gatatu, itsinda amanota 4 gusa mu gihe APR BBC yo yatsinze amanota 19, bityo umukino urangira APR BBC iyoboye n'amanota 67-53.

     

    Uyu mukino watumye APR BBC ifata umwanya mwiza wo kuyobora Playoffs n'imikino ibiri ku umwe wa Patriots BBC, byanayihaye amahirwe menshi yo kuba ishobora kwegukana igikombe mu gihe yaba itsinze umukino wa kane utegerejwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

    Amafoto yaranze umukino 

    Source : https://yegob.rw/apr-bbc-yongeye-guha-gasopo-patriots-bbc/

  • Abana barenga ibihumbi 14 barasambanyijwe mu myaka itatu – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yo kuva mu 2021 kugeza mu 2024 hagati, aho mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2022 abana 5,143 bakorewe ihohoterwa naho mu 2022/2023 hahohoterwa 5,296 mu gihe mu 2023/2024 hahohotewe abagera ku 5,058.

    Abo bana bahohotewe muri iyo myaka itatu ishize bose hamwe ni 15,497 muri abo abagera kuri 14,234 bakaba ari abasambanyijwe.

    Indi mibare ku ihohoterwa ryakorewe mu ngo mu myaka itatu ishize, igaragaza ko abarikorewe bose hamwe ari 26,637 harimo abagera ku 9,841 bahohotewe mu 2021/2022, abagera ku 9,807 bahohotewe mu 2022/2023 mu gihe abagera ku 6,989 ari bo bahohotewe mu 2023/2024.

    Muri ibi byaha ibiza ku isonga ni uguhoza ku nkeke hagati y'abashyingiranywe byakorewe abagera ku 11,152, gukoresha umutungo w'urugo ku buryo bw'uburiganya byakozwe n'abagera ku 4,592 ndetse no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byakozwe n'abagera ku 4,531.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko kuba hari ubwiyongere bw'imwe mu mibare bitavuze ko abakora ibyo byaha ari bo biyongereye ahubwo ko abantu bari kurushaho kudaceceka ihohoterwa.

    Ati 'Iyo dukoze isuzuma nka RIB dusanga ikigenda kiyongera ari ubumenyi bw'abantu. Ubumenyi buriyongera umuntu akamenya ko iyo akorewe icyaha arenganurwa kuko za nzego ari buregere ziri bumwakire. Icyo gihe mu mibare bishobora kwiyongera ariko mu by'ukuri icyaha ubwacyo atari cyo kiyongereye'.

    Ibi Dr. Murangira asobanura ko bishimangirwa no kuba hari abantu bamaze kumenya ko kuvuga ko umuntu yahohotewe atari kirazira ahubwo ko ari ugaharanira uburenganzira bwabo bakarenganurwa.

    Yongeyeho kandi ko ihohoterwa rikorerwa abana kuri ubu ryabaye icyaha kitungwa kandi kidasaza. Ni ukuvuga ko nta kwiyunga gushoboka ku wahohoteye umwana kandi igihe cyose yafatirwa yashyikirizwa ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.

    Dr. Murangira yasabye abantu kudaceceka ihohoterwa kandi kandi mu byiciro byose kuko inzego zishinzwe kurenganura abahohotewe zitagenewe abagore cyangwa abana gusa ahubwo ari bantu bose harimo n'abagabo cyangwa abana b'abahungu bahohoterwa muri iyi minsi.

    Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu bose kudaceceka ihohoterwa iryo ari ryo ryose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-barenga-ibihumbi-14-barasambanyijwe-mu-myaka-itatu

  • Gicumbi: Meya Nzabonimpa yashimye MC Brian n… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya Karindwi bakoze iki gikorwa ngarukamwaka cyo gufasha imiryango itishoboboye mu rwego rwo gushimira igihugu amahirwe kidahwema guha urubyiruko.

    MC Brian yizera ko amahirwe igihugu kimuha afatanyije n'inshuti ze, bakwiye kuyakoresha mu guhindura ubuzima bw'abandi. Uyu mugabo azwi cyane muri iki gihe, binyuze mu bikorwa byo kuyobora imikino ya Basketball, kuba umushyushyarugamba mu mikino y'umupira w'amaguru, muri Volleyball n'ahandi.

    Akusanya inkunga binyuze mu bukangurambaga bise 'One for One Campaign', hanyuma bagahitamo Akarere batangamo ubwisungane mu kwivuza buri mwwaka.

    MC Brian yabwiye InyaRwanda, ko mu nshuro zirindwi (7) zishize bakora ibi bikorwa, bamaze bamaze gutanga Mutuelle de santé 1350 zifite agaciro ka 4,050,000 Frw. Kandi batanze ihene 15 ku miryango 15 mu Karere ka Bugesera.

    Mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19 kandi batanze ibiribwa ku miryango 10. Akomeza ati 'Byonyine kumva ko ufashije abantu bagera kuri 700 kwivuza umwaka wose niyo batabikubwira biba ari igikorwa cyo gutanga ubuzima.'

    Yungamo ati 'Ikindi n'uko hari abana babaga ku muhanda twigishije tukanabasaba kuva ku muhanda ubu barangije ishuri bakaba ari na ba rwiyemezamirimo.'

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yashimye MC Brian n'inshuti ze ku bw'umutima wo gufasha, ndetse n'ubwisungane mu kwivuza 700 bahaye abaturage bo muri kariya karere.  

    Yavuze ati 'Icya mbere ni ugushimira, gutanga bujya ni ku mutima, rero mu Karere tuba dufite abaturage bafite ubushobozi bwo kwishyura 'Mutuelle de Sante' ariko tukagira n'abandi bayabona bigoranye, ndetse n'ababona ibice bakananirwa kuzuza umusanzu wose. Rero, turagirango tubashimire by'umwihariko kuba badufashije guha abaturage Mutuelle de santé zigera kuri 700.'

    Yavuze ko mu gutanga ubu bwisungane mu kwivuza, harebwe ku byiciro byari bifite imbogamizi mu kubona ubwishyu. Ati 'Twishimira ko bahawe ubuzima umwaka wose, hamwe n'ingamba zifatwa na Leta binyuze muri Minisiteri y'Ubuzima, gushyiraho amavuriro yegera abaturage, tuzi neza ko umuturage agomba kuba afite ubwisungane, ubu rero twibwira ko abantu 700 bose bazarangiza uyu mwaka, rwose ntuwarwara yajya kwivuza kuko afite 'Mutuelle de santé'.

    Meya Nzabonimpa yavuze ko ibyakozwe na MC Brian n'inshuti ze ari 'urugero rwiza no ku bandi' kandi biri mu murongo w'Umukuru w'Igihugu, aho Umuturage agomba kuba mu isonga mu bimukorerwa.

    Ati 'N'abandi bafite ubushobozi, bafite aho bahurira […] Kuba babashije gufasha abaturage bari bafite imbogamizi yo kwivuza, bakaba babafashije ni ishimwe rikomeye. Turabashimira, kandi dushishikariza n'abandi kujya bagira umutima ufasha.'


    Meya Nzabonimpa [Ubanza iburyo] yashimye MC Brian n'inshuti ze kubyo bakora ndetse nibyo bunguka badahwema gushyigikira abadafite ubushobozi


    Meya Nzabonimpa yashimye MC Brian n'inshuti ze ku bwo gutekereza ku Karere ka Gicumbi, abizeza ubufatanye muri byose

     

    Ni ku nshuro ya Karindwi bakoze igikorwa cyo gufasha, ariko ni ku nshuro ya Gatatu batanze 'Mutuelle de santé' 

    Mc Brian yatangaje ko bamaze gutanga 'Mutuelle de santé' 1350 zifite agaciro k'arenga Miliyoni 4 Frw

    MC Brian n'inshuti ze ziganjemo urubyiruko bakora iki gikorwa ngaruka mwaka mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umuryango Nyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146888/gicumbi-meya-nzabonimpa-yashimye-mc-brian-nurubyiruko-bahaye-mutuelle-de-sante-abantu-700–146888.html