Category: Uncategorized

  • Amahoro muri Kongo aracyari kure nk'ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko. #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha urubuga' The great Lakes Eye', aragaragaza ko Perezida Tshisekedi wa Kongo akomeje kubakira ubushobozi umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ugamije guhungabanya umutekano w'uRwanda.

    Ibi arabikora mu gihe nyamara ibyemezo bya Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, bisaba Tshisekedi guhashya uwo mutwe wa FDLR, doreko isi yose yamweretse ko ari umwe mu bimunga umutekano w'akarere kose.

    Inyandiko urwo rubuga rwashoboye kubonera kopi, iragaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024,Tshisekedi ari mu mishyikirano n'igihugu cya Niger, kugirango abajenosideri 6 bakerakera muri icyo gihugu bimurirwe muri Kongo, bityo biborohere gufasha FDLR kugera ku mugambi wayo mubisha.

    Abo bajenosideri ni:
    1.Cap Innocent Sagahutu.
    2.Col Alphonse Nteziryayo.
    3.Maj François- Xavier Nzuwonemeye.
    4.Protais Zigiranyirazo.
    5.Prosper Mugiraneza.
    6.André Ntagerura.

    Aba bose bahoze Arusha muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda. Aho barekuriwe, Tanzaniya yavuze ko itazabaha ubuhungiro, maze boherezwa muri Niger yari imaze kugirana amasezerano na Loni.

    Ntibyatinze ariko, Niger nayo yahise ibwira Loni ko itagishaka abo bagizi ba nabi ku butaka bwayo, cyane cyane ko bari bamaze gutahurwaho ko bagikorana n'imitwe y'iterabwoba. Kuva mu mpera z' umwaka wa 2021 baracyakerakera aho muri Niger, kuko nta gihugu gishyira mu gaciro gishaka kwigerekaho uwo mutwaro.

    Uyu mugambi mushya wa Tshisekedi wo gushakira'amaraso mashya' FDLR, urashimangira andi makuru ava i Luanda, avuga ko mu nama yabaye muri izi mpera z'icyumweru, hagati y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu birebwa n'iki kibazo(Kongo-Kinshasa, uRwanda na Angola nk'umuhuza), uruhande rwa Kongo rwateye utwatsi gahunda impuguke mu by'umutekano zari zagaragaje urebana no guhashya FDLR.

    Aba bajenosideri Tshisekedi ashaka kwimurira mu mashyamba ya Kongo, n'ubundi ntibahwemye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagizemo uruhare. Yewe ntibanahisha ko bakinyotewe no kumena amaraso y'Abatutsi, doreko nka Cap Sagahutu adasiba kuvugira kuri ya mizindaro yabo ibiba amacakubiri, ko 'biteguye kongera gufata intwaro bakigarurira uRwanda'.

    Ibuye ryagaragaye ariko ntiriba rikishe isuka. Ibyo aba bagome batashoboye bagifite imbaraga n' igihugu, ubu izabukuru zibageze ku buce sibwo bakwigarurira uRwanda, ngo barutobange nk'uko byahoze mbere y'1994.

    Gusa ikigaragarira buri wese, ni uko Tshisekedi arushaho kugambanira Abanyekongo, kuko adashaka ko intambara barimo irangira. Uko azakomeza gukorana n'abajenosideri baFDLR, ni nako azakomeza gushyira abaturage be mu kaga.

    Naho kurota kugirira nabi uRwanda byo si bishya, kandi rufite ubushobozi n'ubushake bwo kwirwanaho, kurusha uko Tshisekedi n'izo nkoramaraso ze babitekereza.

    The post Amahoro muri Kongo aracyari kure nk'ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amahoro-muri-kongo-aracyari-kure-nkukwezi-aho-gusenya-fdlr-imunga-ayo-mahorotshisekedi-arayishakira-amaboko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amahoro-muri-kongo-aracyari-kure-nkukwezi-aho-gusenya-fdlr-imunga-ayo-mahorotshisekedi-arayishakira-amaboko

  • Strawberry wakanyujijeho na Sarpong bikarangira nabi, yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Uwase Peace [Angel Lace] wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Strawberry yakoreye ubukwe muri Uganda, aho yasezeraniye imbere y’amategeko n’umugabo biyemeje kurushinga.

    Strawberry yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we ku wa 14 Nzeri 2024 mu Mujyi wa Kampala ho muri Uganda aho amaze igihe anatuye.

    Strawberry yakundanyeho na Michael Sarpong wari rutahizamu wa Rayon Sports, bakaza gutandukana nabi amushinja kumubeshya urukundo muri 2019.

    Yaninjiye mu muziki ntiyahirwa. Yagumye mu mitwe ya benshi ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto ye ashotorana.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko n’indi mihango y’ubukwe izaba mu gihe cya vuba.

    Strawberry yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we

    We n’umugabo we basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Strawberry-wakanyujijeho-na-Sarpong-bikarangira-nabi-yakoze-ubukwe

  • Tito Jackson Umuvandimwe wa Michael Jackson yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tito Jackson akaba numuvandimwe wicyamamare Michael Jackson yitabye Imana kumyaka 70 nkuko bivugwa n'ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika.

    kugeza ubu impamvu y'urupfu rwe ntiratangazwa ariko Steve Manning, inshuti yakadasohoka y'umuryango wa ba Jackson wanahoze ashinzwe ibikorwa byawo, yabwiye Entertainment Tonight ko Tito yapfuye kuri uyu wa mbere.

    Ayo makuru kandi yemejwe kuri instagram n'abahungu ba Tito batatu, Taj, Taryll na TJ Jackson.

    Bavuze ko batunguwe kandi bashenguwe imitima n'urupfu rw'umubyeyi wabo, bongeraho bati: 'Data yari umugabo mwiza wita ku bantu bose.'

    The post Tito Jackson Umuvandimwe wa Michael Jackson yitabye Imana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/tito-jackson-umuvandimwe-wa-michael-jackson-yitabye-imana/

  • MU MAFOTO 50: Ibyaranze igitaramo cya Massamb… – #rwanda #RwOT

    Bahuriye ku rubyiniro mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, mu Mujyi wa Edmonton muri Canada. Aba bahanzi bombi bagiye bahurira mu bitaramo bitandukanye, cyane cyane ibya Rwanda Day.

    Iki gikorwa baririmbye cyiswe 'Hope Day' ni ngaruka mwaka gitegurwa hagamijwe kwizihiza ubudaheranwa bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kandi hanagamijwe gushimira abakomeje gushyigikira umuryango 'Memory Keepers Association' yo muri Edmonton, ku bw'uruhare rwayo mu guhindura ubuzima bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo kongera kuganira no kurebera hamwe ibikibangamiye iterambere ry'abarokotse, mu rugendo rwo kubafasha gukomeza kwiyubaha, haharanirwa iterambere ry'ejo hazaza.

    Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Memory Keepers Association ifatanyije na Prime Luminisce Rwanda, kizaba mu cyumweru gitaha, ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.

    Massamba niwe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo, ni mu gihe Alpha Rwirangira yari umusangwa kuko asanzwe abarizwa muri kiriya gihugu.

    Iki gikorwa cyamaze umunsi wose, kuko cyatangijwe n'ibikorwa byabereye ahitwa Rundle Park, ni mu gihe igitaramo cy’aba bahanzi cyabaye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kibera ahitwa Canadian Druze Center.

    Ni cyo gitaramo cya mbere Massamba Intore yakoreye hanze y’u Rwanda, nyuma y’uko akoreye muri BK Arena igitaramo yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki, n’imyaka 30 y’urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda. 

    Cyabaye ku wa 31 Kanama 2024, kandi yari ashyigikiwe n’abahanzi barimo Ruti Joel, Teta Diana, Jules Sentore, Nziza Francis n’abandi banyuranye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Massamba yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo, kandi yagikoze yiteguye kujya muri Canada.


    Alpha Rwirangira ari kumwe n’umugore we n’umwana, bahuye kandi bagirana ibiganiro na Massamba Intore

    Massamba yaserutse mu mwambaro uriho Intore, n’imitako myinshi ya gakondo mu gushushanya uburyo abumbatiye umuco Nyarwanda
    Massamba asuhuza umwana wa Alpha Rwirangira, mbere y’uko bakorera igitaramo mu Mujyi wa Edmonton muri Canada

    Iki gikorwa cyahuje Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye babarizwa mu gihugu cya Canada 

    Bamwe bahawe ‘Certificate’ mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango ‘Memory Keepers Association’


    Massamba yisunze indirimbo zirimo iyo yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel muri iki gitaramo
    Mu bihe bitandukanye, Massamba Intore yakoreye ibitaramo bikomeye muri Canada

    Massamba yatangaje ko yakozwe ku mutima no gutaramira abanyarwanda n’abandi muri iki gitaramo cyabaye, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2204 

    Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo 

    Massamba yaserutse yambaye umwambaro ushushanyijeho Intare

    Muri iki gitaramo, hifashishijwe ababyinnyi gakondo babyina zimwe mu ndirimbo zizwi mu muco Nyarwanda
    Massamba yagiye anyura mu bafana agatanga umwanya kuri bo bakaririmbana indirimbo
    Alpha Rwirangira uherutse gushimangira ko yinjiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


     

    Rwirangira yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe

    Abacuranzi ba Gitari n’ingoma za kizungu, bagaragaje ubuhanga buhanitse muri iki gitaramo 





    Massamba ari kumwe n’abasore n’intore mu ngamba




    Babyinnye indirimbo zamamaye mu muco w’u Rwanda

















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146866/mu-mafoto-50-ibyaranze-igitaramo-cya-massamba-na-alpha-rwirangira-muri-canada-146866.html

  • Sophia Momodu wabyaranye na Davido aravugiriz… – #rwanda #RwOT

    Mu mezi ashize Davido yumvikanye avugana agahinda kenshi ko Sophia Momodu atagituma ahura n'umwana bafitanye. Ibi byumvikanisha neza ko umubano wabo udahagaze neza nk'ababyeyi bafatanije kurera. Kuri ubu abafana b'uyu muhanzi bihaye uyu mugore.

    Mu minsi micye ishize uyu mugore ni bwo yashyize hanze amashusho ari kumwe n'umukunzi we mushya. Muri aya mashusho icyagarutsweho ni uburyo basaga n'abasura ubwato bw'inyirukansi, bashaka kubugura. Kuva icyo gihe, abafana ba Davido bagaragaje ko uyu mugore nta bushobozi afite.

    Sophia Momodu na we utajya uvugirwamo, yatangaje ko abantu bakwiriye gutuza kuko ibyo babona ari bicye kandi ko aramutse agaragaje ibikorwa byose yakoze byabagora kubyakira.

    Ati: 'Ndamutse mberetse ibikorwa byose maze iminsi nkora mwavuga ko ndi kubashuka nifashishije ikoranabuhanga (AI).'

    Ibyo abafana ba Davido bashinja Sophia Momodu

    Bamushinja kwifotoreza ku bintu by'abandi akifata cyangwa akiyerekana nk’aho ari ibye; Kujya mu birori bya kompanyi zikomeye akigaragaza nk’aho akorana nazo; Kutemera ahahise he ko yatsinzwe n'urugamba rw'ubuzima ngo amese kamwe agakomeza kwiyerakana nk’aho akaze.

    Incamake y'ubuzima bwa Sophia Momodu

    Yakuriye mu biganza bya Nyina w'umuyoruba, naho Se akaba yari umu-edo. Ari mu bashabitsi mu birebana n'imideli bamaze gushinga imizi n'umujyanama muri byo. Azwi cyane kandi mu bucuruzi bw'imiringa yambarwa.

    Kugeza ubu uyu mugore afite imyaka 37 kuko yabonye izuba tariki ya 09 Kamena 1987. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yabyaranye na Davido umwana w'umukobwa bise Imade Adeleke.

    Akomoka mu miryango y'umunyapolitike n'umushabitsi mu itangazamakuru, Dele Momodu. Agenda yitabazwa na kompanyi zitandukanye zirimo Martell mu bikorwa byo kwamamaza.

    Afite umuryango yatangije utanga ubufasha ku bana badafite ubushobozi yibanda ku kubafasha gusubira mu ishuri.

    Sophia Momodu ubwo yari kumwe n’umukobwa yabyaranye na Davido ubu uri mu myaka 9Mu birebana n’imideli uyu mugore amaze gushinga imizi yaba mu bushabitsi buyishamikiyeho n’ibindi bijyana nayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146872/sophia-momodu-wabyaranye-davido-aravugirizwa-induru-146872.html

  • Impamvu z'impinduka muri Minisiteri y'Uburezi n'abakemanga ireme ryabwo – Ubusesenguzi bwa Dr. Murigande – #rwanda #RwOT

    Nubwo ari mu kiruhuko cy'izabukuru afite aho agihugurira n'uburezi kuko ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Kepler College.

    Muri Politiki, Dr. Murigande yabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, Umunyamabanga Mukuru wa FPR -Inkotanyi, Minisitiri muri Minisiteri zinyuranye zirimo iy'Ububanyi n'Amahanga, iyari iyo gutwara Abantu n'Itumanaho, iy'Uburezi n'iy'ibikorwa by'Inama y'Abaminisitiri.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Amb. Dr. Charles Murigande, yagaragaje impamvu Minisiteri y'Uburezi iri mu zikunze guhindurirwa abayobozi cyane dore ko mu myaka 30 gusa imaze kunyurwamo n'abaminisitiri 17 barimo na Nsengimana Joseph uheruka kurahirira izo nshingano asimbuye Twagirayezu Gaspard wari uyimazemo umwaka umwe.

    IGIHE: Hari abantu benshi bibaza impamvu Minisiteri y'Uburezi ihindurirwa abayobozi inshuro nyinshi, mwe mutekereza ko byaba biterwa n'iki?

    Dr Murigande: Mu isesengura ryanjye, hari impamvu nubwo ntazibara ngo nzivuge zose ariko reka mvuge nke zituma habaho impinduka mu burezi.

    Impamvu ni uko ubuyobozi bw'u Rwanda bwemera ko uburezi ari inkingi ikomeye y'iterambere.

    Nta terambere rishoboka udafite uburezi bwiza, burera abantu bazakora imirimo, abazatekereza ku bibazo ufite, bakabibonera ibisubizo bakanabishyira mu bikorwa.

    Abo rero nta handi wabakura ni mu burezi. Igihe utarababona bavuye mu burezi bwawe ubagura hanze baguhenze ariko nabyo ubikora utegereje abawe.

    Kuba ari urwego rufite agaciro gakomeye n'uruhare rukomeye ni icya mbere gituma habaho impinduka nyinshi. Iyo igihugu giteze ibyo ku rwego rw'uburezi ntibiboneke, ntabwo gitegeraza ngo ahari aho bizaza, kirahindura, kikavuga ngo ahari niduhindura turabona ubitugezaho vuba.

    Iyo ni yo mpamvu nyamukuru ituma habaho impinduka cyane muri Minisiteri y'uburezi. Ni uko igihugu kiyitezeho amakiriro, iyo ataje vuba kiravuga ngo abarimo si umuraga wa ba se na ba sekuru reka tuzane abandi Banyarwanda nabo bagerageze.

    Nabo bageramo bagatinda gutanga umusaruro ukavuga ngo uyu na we ntabwo atugejeje ku byo twifuza. Iyo ni yo mpamvu nyamukuru ituma habaho impinduka. Ni uko igihugu cyiteze byinshi cyane kuri iyo minisiteri.

    Nyuma y'umutekano n'amahoro, ikindi gitera gukira n'iterambere ni uburezi bwiza, rero iyo umusaruro igihugu gikeneye utari kuboneka habaho kugerageza abandi. Amaherezo hari ubwo uzatombora ukugeza ku musaruro mwiza wifuzwa.

    Ese ibyo ntibyatuma muri urwo rwego habamo akajagari no kudahozaho?

    Ni byo iteka impinduka iyo ije, ntibura ibyo iza izanye ariko ushobora kuvuga uti uko mbibona tubirekeye gutya ntaho byatugeza reka tuzanemo abandi tubinyeganyeze wenda tudindireho gato mu gihe uwo muntu akiri kwiga kuri ibyo asanze ariko igisubizo nikiboneka tuzihuta.

    Dr Charles Murigande asobanura impamvu Minisiteri y’Uburezi ihoramo impinduka za hato na hato

    Hakorwa iki ngo ireme ry'uburezi ritere imbere?

    Buriya rero abantu bavuga ireme ry'uburezi baticaye ngo batekereze ngo ni iki? Byasaba iki ngo rigerweho? Bikavugwa gusa bigahinduka indirimbo. Ireme ry'uburezi ni nk'ikintu ugeraho washyizemo ibintu byinshi.

    Ni nko kuvuga ngo ugiye guteka ipirawu, ugomba kuba ufite umuceri mwiza wawutoye ntusigemo amabuye […] kuri njye umuceri mu ireme ry'uburezi nawugereranya n'umwarimu.

    Umwarimu wize neza, uzi kwigisha, unezezwa na byo akabifata nk'umuhamagaro kandi umwarimu uhabwa ibyangombwa bimutera kwigisha.

    Iyo ufite bene uwo mwarimu ni yo mwakwigira ahantu habi yagira aho akugeza.

    Impamvu njye mbivuga ni uko hari igihe twe twigeze kwigira munsi y'ibiti twandika ku bibero […] ariko kubera kugira abarimu beza ukazavamo ikintu.

    Nk'ishuri nizemo rya Saint Albert ryari ishuri rikennye cyane, ariko kuko twari dufite abarimu beza, bazaga bafite intego yo kugira aho bavana barumuna babo n'aho babageza, twaratsindaga.

    Nubwo twigiraga ahantu habi nta za laboratwari ariko twabaga mu ba mbere mu bizamini bya Leta.

    Ni byiza ko umwana yigira ahantu heza, akagira imfashanyigisho kuko bigira umusanzu munini mu ireme ry'uburezi ariko ntibihwanye n'umwarimu kuko abuze ntacyo wageraho.

    Icya gatatu gikenerwa ni uburyo ishuri riyobowe, imyitwarire ihari, gukurikirana abanyeshuri ntibarangazwe n'ibidakwiye kubarangaza.

    Ibyo rero iyo ubishyize hamwe bigira umusanzu munini mu kugera ku ireme ry'uburezi.

    Ikindi ni umubare w'abanyeshuri umwarimu akurikira uko bangana, iyo ari bake bashobora kwiga neza kuko umwarimu ashobora gukurikirana umwe umwe akamenya aho acumbagira akaba ari ho ashyira imbaraga.

    Ku rundi ruhande ariko iyo umubare w'abanyeshuri umwarimu yitaho ari munini cyane umwarimu agendana n'abakurikira ku rusha abandi.

    Wemeranya n'abavuga kera hari ireme ry'uburezi kurusha ubu?

    Njye si ko mbyemera kuko ubigereranya, aba agereranya ibidakwiriye kugereranywa.

    Kera mu mashuri yisumbuye yose y'u Rwanda kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatandatu, hari abanyeshuri ibihumbi 50, icyo bivuze ni uko abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye babaga ari bake nibura bari nka 5%.

    Kuba abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye bari nka 5%, ubu buri wese akaba ayajyamo urumva ko bitandukanye cyane.

    Ubu ufashe muri abo barangiza ayisumbuye nibura 5% ba mbere, Kaminuza yose yo ku Isi waboherezamo, yaba Cambridge, Oxford n'ahandi bagenda bagatsinda kuko baba baragize ubwenge bungana n'ubwa bagenzi babo bize muri ibyo bihugu.

    Ikintu cyahungabanyije uko abantu babona ireme ry'uburezi ni uko kwiga kwabaye ukwa bose. Mu gihe abantu bose biga si ko bagira ubushobozi bungana.

    Aho ni ho tugomba kwibanda tureba uko twakongera ubushobozi bw'abantu bose banyura mu rwego rw'uburezi.

    Icyo ni cyo kibazo tugomba kwiga tugashaka uburyo kandi hari ibintu byinshi byakorwa.

    Ubwo hakorwa iki ngo bigerweho?

    Hari ibintu byinshi byakorwa birimo kureba ko abarimu bose bari kwigisha bashoboye, ni uko atari ibintu byagerwaho mu ijoro rimwe ariko hakenerwa abarimu bafite ubushobozi.

    Erega ubu hari ibintu tuganira uyu munsi ari ingaruka z'ibintu byabaye igihe kirekire, hari igihe hano mu Rwanda abantu bajyaga kwiga ibijyanye no kwigisha babaga ari ababaye abanyuma.

    Nk'ababaga bavuye mu wa Gatatu w'amashuri yisumbuye, bagiye mu mashuri nderabarezi, ugasanga bashyizemo abo mu cyiciro cya kane hakaba n'abo bajyanamo batsinzwe.

    Uwo muntu se wagiyeyo atyo, wamwitegaho iki? Mu by'ukuri turi gusaruro ibyo twabibye by'imyaka ya kera. Ku bw'amahirwe Minisiteri yarabikosoye. Ntabwo yakohereza abantu ba nyuma mu burezi ahubwo ubanza noneho utari mu ba mbere utajyayo.

    Bamwe bagiyemo rero ntushobora kubirukana, icyo Minisiteri ikora ni ukuvuga ngo aba bantu ko bagiyemo bafite intege nke, kandi nta muntu udashobora kwiga bijyanye n'ubushobozi bwe, twarushaho kubigisha banigisha gute?

    Ntushobora kubirukana kuko waba ubarengangije ahubwo ni gute wabafasha ukabongerera ubumenyi, ukabashyira mu byo bashoboye kandi unategura abashya bagiye biteguye kandi bafite ubushobozi.

    Dr. Charles Murigande agaragaza ibikwiye gukorwa mu kwimakaza ireme ry’uburezi, birimo kubakira ubushobozi abarimu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-y-impinduka-za-hato-na-hato-muri-minisiteri-y-uburezi-no-gukemanga

  • Ibyo wamenya ku matora y'Abasenateri agiye kuba iminsi ibiri – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro abaratorwa ni Abasenateri 14 muri 26. Abo 12 bandi barimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika n'abandi bane batorwa n'Ihuriro ry'Igihugu ry'Imitwe ya Politiki.

    Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko kuri uyu wa 16 Nzeri 2024 Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, ni ukuvuga Intara n'Umujyi wa Kigali.

    Ati 'Ku wa 17 Nzeri 2024 ho hazatorwa Abasenateri babiri barimo umwe wo ku rwego rw'amashuri makuru na za kaminuza bya leta n'undi wo mu byigenga.'

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, mu Ntara y'Amajyaruguru hatorwe babiri, mu gihe mu Ntara z'Iburasirazuba, Amajyepfo n'Iburengerazuba buri hamwe hazatorwa abasenateri batatu.

    Munyaneza yibukije ko abatora muri iyi minsi ibiri batari abaturage bose ahubwo ari abagize inama njyanama z'uturere n'abagize biro z'inama njyanama z'imirenge.

    Ati 'Mu Mujyi wa Kigali ho abazatora ni abagize Biro z'inama njyanama z'imirenge yose igize umujyi n'abagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali kuko mu turere tugize umujyi nta nama njyanama zihari.'

    Munyaneza yashimangiye ko abazatora ari abatowe na none n'abaturage mu 2021, bisobanuye ko ari amatora aziguye aho abatora bazaba batora mu izina ry'abaturage.

    Ku wa 17 Nzeri 2024 abazatora Abasenateri bo mu mashuri makuru na za kaminuza bya leta n'ibyigenga ni abarimu n'abashakashatsi bigisha mu buryo buhoraho muri ibyo bigo.

    Ati 'Amatora aratangira Saa Tatu bigateganywako arangira Saa Saba ari yo mpamvu abagize inteko itora tubasaba kuyitabira amatora.'

    Uyu muyobozi yavuze ko muri buri karere hashyizwemo site y'itora, mu Mujyi wa Kigali na ho hashyirwa imwe, aho kuri uyu wa 16 Nzeri 2024 bateganyije site 28 mu gihe ku wa 17 Nzeri 2024 hateganyijwe site 22 mu mashuri makuru na kaminuza bya leta n'ibyigenga.

    Munyaneza yavuze ko NEC iteganya ko uyu munsi ku mugoroba ari bwo abatsinze bari butangazwe. Ni nako bizagenda ku matora azaba ku wa Kabiri.

    Usibye Abasenateri batorwa, hari umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Bose ntibashyirirwaho rimwe. Ubu biteganyijwe ko azashyiraho bane, mu mwaka utaha ashyireho abandi bane.

    Bizaba uko no ku Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki aho muri bane batorwa, uyu mwaka hazatorwa babiri, mu mwaka ukurikiyeho hatorwe abandi , kugira ngo muri Sena hahore hari abasenateri bari kureba ko amahame remezo y'igihugu yubahirizwa.

    Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-matora-y-abasenateri-agiye-kuba-iminsi-ibiri

  • Gicumbi: Abaturage 700 bahawe mituweli binyuze muri 'Giving Back To The Community' – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, ni bwo aba baturage bashyikirijwe ubu bwisungane mu kwivuza. Ni igikorwa kiri mu by'urukundo MC Brian asanzwe akora, yise 'Giving Back to the Community'.

    Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Mc Brian n'inshuti ze bugiye gufasha aba baturage.

    Ati 'Turagira ngo tubashimire by'umwihariko kuba mudufashije guha mituweli abaturage 700. Ni abaturage benshi, kandi twarebye ku byiciro by'abari bafite imbogamizi yo kwiyuzuriza uwo musanzu cyangwa kuwutanga.'

    Yakomeje agira ati 'Turabashimira ko bashyigikiye gahunda ya Perezida wa Repubulika ushyira umuturage imbere. Ni urugero rwiza no ku bandi, i Gicumbi tugira imvugo igira iti 'Muturanyi ngira nkugire, tugeranyeyo''.

    Ubu bwisungane bufite agaciro ka miliyoni 2,1 Frw.

    MC Brian yavuze ko akora iki gikorwa buri mwaka 'mu rwego rwo gushimira Imana ndetse n'igihugu' ku bw' amahirwe kidahwema guha urubyiruko, akaba yaracyise 'Giving Back To The Community'.

    Agitegura afatanyije n'inshuti ze mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye mu turere dutandukanye tw'igihugu aho babinyuze mu bukangurambaga bise 'One for One Campaign'.

    Kugeza ubu, iki gikorwa cya MC Brian kimaze kugera mu turere turindwi ari two Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Bugesera, Nyagatare, Nyanza na Gicumbi.

    Si Mutuelle de Santé atanga gusa, ahubwo hari ibindi bikorwa birimo koroza imiryango itishoboye, kwigisha no gufasha abana bo ku muhanda gusubira mu miryango, kugenera amafunguro imiryango itishoboye n'ibindi bitandukanye.

    MC Brian amenyerewe cyane ku mikino yose ya Basketball no mu bindi bikorwa by'imikino n'amarushanwa arimo Tour du Rwanda, Kigali International Peace Marathon, Ironman, Giants of Africa, ibirori n'ubukangurambaga bwa leta butandukanye.

    MC Brian n’inshuti ze batanze mituweli ku bantu 700 b’i Gicumbi

    Ubwisungane mu kwivuza batanze bufite agaciro ka miliyoni 2,1 Frw

    Abaturage bahawe izi mituweli ni abo mu miryango 148 yo mu mirenge itandukanye

    Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye MC Brian n'inshuti ze kuri iki gikorwa bakoze

    Shema Natete Brian [MC Brian] ategura iki gikorwa buri mwaka mu rwego rwo gushimira igihugu ku bw'amahirwe kidahwema guha urubyiruko

    Byari ibyishimo ku baturage bahawe ubwisungane mu kwivuza

    Bimwe mu bikorwa MC Brian n’inshuti ze bamaze gukora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-700-bahawe-mituweli-binyuze-muri-giving-back-to-the-community

  • Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'Amaguru mu Rwanda, Rwanda premier league yagarutse hakinwa imikino y'umunsi wa gatatu nyuma y'akaruhuko ki k'ipe z'ibihugu.

    Iyi mikino yagiye kuba nyuma yamakipe atari yakinnye umukino wayo n'umwe kubera amarushanwa ya CAF Champions League kuruhande rwa APR FC na CAF Confederation Cup k'uruhande rwa Police FC.

    Ni imikino yatangiye kuwa Gatanu, aho ikipe ya Vision FC yanganyije na Muhazi United 1-1, uyu akaba ariwo mukino umwe rukbi wabaye kuwa Gatanu indi yose isigaye ikinwa kuri iki cyumweru.

    Guhera ku isaha ya saa sita n'igice zo kuri iki cyumweru, ikipe ya AS Kigali yatsinze Gorilla FC, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, igitego gitsinswa na Emmanuel Arnord Okwi.

    Nyuma yawo  ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye Mukura VS birangira ihatsindiwe igitego kimwe ku busa bituma igumana amanota atatu yari yabonye ubwo iheruka gukina na AS Kigali igatsinda 2-1.

    Uyu munsi wa Gatatu nawo wasize ikipe ya  Police FC yo ikuye amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w'imikino ubwo yakina na Musanze FC ikahakura intsinzi y'igitego kimwe ki busa cyatsinzwe na Mugisha Didier.

    I Rubavu ahazwi nko muri Brazil, ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi yahatsindiraga ikipe ya Etincelles bahora bahanganye ibitego 2-0, uyu mukino akaba ariwo wa Mbere iyi kipe ya Marines yari itsinze muri uyu mwaka w'imikino kuko yatangiye inganya na Rayon Sports 0-0, ikaba yari yatsinzwe na Gasogi 1-0.

    Mu ntara y'i Burasirazuba, Bugesera yari iri mu rugo yahatsindiwe na Rutsiro itozwa na Gatera Mussa ibitego 3-2, bityo Rutsiro yuzuza amanota 6 kuko umukino umwe yakinnye yawutsinzemo Vision 1-0.
    Gasogi United ari nayo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y'u Rwanda, yanganyirizaga n'Amagaju i Huye ibitego 2-2, ibi bisobanuye ko Gasogi Igejeje amanota 7 mu mikino 3 imaze gukina aho itaratsindwa na rimwe.

    Imikino y'umunsi wa Gatatu yasize Mashami Vincent atazatoza umukino wa Etincelles bazakina kuwa Gatatu kuko yahawe ikarita itukura ubwo batsindaga Musanze 1-0.

    Muri rusange umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda wakinweho imikino 7 habonekamp ibitego 14 mu mikino yose.

    The post Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles — Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-yatakaje-musanze-itsindwa-na-police-fc-marines-itsinda-mukeba-wayo-etincelles-ibyaranze-umunsi-wa-3-wa-rpl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-yatakaje-musanze-itsindwa-na-police-fc-marines-itsinda-mukeba-wayo-etincelles-ibyaranze-umunsi-wa-3-wa-rpl

  • Ukuri k’uburwayi bwa Uwayezu Jean Fidele bwatumye yegura muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, ni bwo Uwayezu Jean Fidele yeguye ku mwanya wo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi.

    Yeguye mu gihe mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2024 ari bwo yari kuzasoza manda ye y’imyaka 4 yatorewe tariki ya 24 Ukwakira 2020.

    Uwayezu Jean Fidele yeguye nyuma y’iminsi atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports kubera impamvu z’uburwayi kugeza aho ubu yagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda, amakuru avuga ko amaze icyumweru agiye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Jean Fidele afite ikibazo cy’umugongo, wamuzengereje akaba ari wo yagiye kwivuza kuko yari asigaye ababara cyane.

    Uyu mugongo we ntabwo ari uwa vuba kuko no mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2023-24 hari ibikorwa bimwe na bimwe atagiye agaragaramo kubera kurwara, na bwo ni wo yari arwaye ariko akaba yaraje koroherwa akomeza ibikorwa bya Rayon Sports.

    Muri uyu mwaka w’imikino byaje kuba bibi kurushaho, umugongo ukomeza kumubera ikibazo kugeza aho afashe umwanzuro wo kujya kwivuriza hanze ari nabwo yagezeyo asanga atakomeza kuyobora Rayon Sports bitewe n’uburwayi ahitamo kwegura.

    Uwayezu Jean Fidele arwaye umugongo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-k-uburwayi-bwa-uwayezu-jean-fidele-bwatumye-yegura-muri-rayon-sports