Ni igikorwa cyatangirijwe mu muganda rusange wo ku wa 28 Nzeri 2024, mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save, mu butaka bwa Paruwasi ya Save bungana na hegitari 20.
Bitenganyijwe ko muri iyi gahunda iyi Diyosezi izatanga hegitari zisaga 300 muri paruwasi zitandukanye.
Musenyeri Filipo Rukamba wari witabiriye uyu muganda, yavuze ko nka Diyosezi barebye uburyo hari ikibazo cy'ibiribwa hirya no hino, bakanabona n'amasambu ya Kiliziya ahari adakoreshwa uko bikwiye, biyemeza kuyabyaza umusaruro.
Ati 'Hari hasanzweho uburyo butanoze aho abaturage bazaga bakatisha bagahinga, buri umwe ku giti cye, agatanga icyatamurima cya Diyosezi. Ubu twahisemo uburyo bwa 'Tujyanemo', aho tunabaha imirima, imbuto y'indobanure n'abagoronome.''
Musenyeri Rukamba yakomeje avuga ko gahunda itangiriye i Save kuri hagitari zisaga 20, bagiye guhingana n'imiryango 150 ihatuye, bakazatanga imbaraga zabo mu buhinzi, bakagabana umusaruro uvuyemo.
Yakomeje avuga ko yizeye ko iyi gahunda izongera umusaruro kuko buzaba ari ubuhinzi bugenzurwa n'abagoronome babizi kandi babishyizeho umutima, bikazatanga umusanzu mu kugabanya ikibazo cy'ibiribwa bike.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko iyi gahunda ari nziza.
Ati 'Twashimye iyi gahunda Kiliziya yatekereje ikanayiha izina ryiza rya 'Tujyanemo'. Ibi bigiye kudufasha muri gahunda dufite nk'igihugu yo gukura abaturage mu bukene, kuko ubutaka bugiye guhurizwa hamwe muri paruwasi zitandukanye, buzahabwa ba baturage turi guherekeza muri ya gahunda yo kwikura mu bukene.''
Visi Meya Dusabe yakomeje avuga ko ibi bizatuma abo baturage bongera ubushobozi mu miryango yabo, bityo nabo bagatera imbere.
Yaboneyeho no gusaba andi madini n'amatorero yaba afite ubutaka bushobora guhuzwa bukaba bwatizwa abaturage batishoboye, gutera ikirenge mu cya Kiliziya bakabuha ababukoreramo.
Bamwe mu baturage batangijweho iyi gahunda, bavuze ko ari amahirwe akomeye bahawe batazatesha agaciro, bakaba bagiye kubyubakiraho biteza imbere.
Muri iyi gahunda, abaturage bazajya bahabwa imbuto z'indobanure zizatanga umusaruro uhagije, bagenzurwe n'abagoronome bahembwa na Kiliziya, kandi hibandwe cyane ku rubyiruko mu bikorwa by'ubuhinzi kugira ngo rukoreshe imbaraga rufite.
Biteganyijwe ko muri Diyosezi yose hazatangwa ubutaka bugera kuri hegitari 300 mu bikorwa by'ubuhinzi ndetse n'ubworozi, ku ikubitiro muri iki gihembwe bikaba byaratangiriye kuri site eshatu zifite hegitare 75, ari zo Save ya Gisagara ifite hegitare 20, Nyamiyaga ya Nyanza ifite hegitare 40 na Cyahinda ya Nyaruguru kuri Hegitare 15.
Ubusanzwe, Diyosezi Gatolika ya Butare ibarizwa mu Turere twa Huye, Gisagara n'ibindi bice bya Nyanza na Nyaruguru.















Uyu mukino wa mbereye kuri Sitade Umuganda wakinwe ariwo wa mbere kuri APR FC muri uyu mwaka w'imikino wa 2024-2025 bitewe n'uko yari mu mikino Nyafurika.
Gusa iyi kipe y'i Rubavu ikaba yarakoze imyitozo uhereye kuwa Gatatu w'iki cyumweru nyuma yaho habayeho ibiganiro hagati y'iyi kipe ndetse n'Ubuyozi bw'aka karere.
Si uyu mukino wabaye uyu munsi gusa kuko ikipe ya Kiyovu SC yo yatsinzwe n'Amagaju ibitego 2 busa.
Undi mukino wari wakinwe wari wahuje Vision na Police FC ariko uza gusubikwa bitewe n'imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo.
Amb.Dr.Charles Murigande yibukije ko ubukungu bw’u Rwanda bwikubye inshuro ibihumbi mu myaka 30
Musenyeri Laurent Mbanda yagaragaje ko nubwo abantu badakunze kugira umuco gushima ariko ari ingenzi
Pst Julienne yafashije mu kuyobora iki gikorwa yibutsa impamvu zitandukanye zo gushima Imana ku banyarwandaÂ
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima ari mu bitabiriyeÂ
Musenyeri Laurent Mbanda aha yagaraniraga na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard NgirenteÂ
Korali Jehovah Jireh yasusurukije abanyarwanda bitabiriye Rwanda Shima Imana mu ndirimbo zitandukanyeÂ
Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, Rayon Sports yavunikishirijemo myugariro wayo Nsabimana Aimable wagonganye na Nizeyimana Jean Claude ukinira Rutsiro.
Yakomeje avuga ko biramutse bitwaye igihw kinini kuri uyu myugariro ashobora kumara nk'ibyumweru bibiri adakina.





Imvura yatumye abanyabugesera batabona ibyishimo bikwiye basezeranywa ibyo mu 2025
Muri ya Gahunda yo guha umwanya abahanzi bakorera mu Turere dutandukanye Fally P ni we amahirwe yagezeho
Bianca na MC Buryohe bongeye kwigaragaza ku rubyiniro bayobora neza ibi bitaramo
Umuvanzi w’umuziki ubifatanya n’ubushyarugamba akomeje kwigaragaraza muri ibi bitaramo




Ibi bitaramo bisigaje kugera mu Turere dutatu bivuze ko bimaze kugera muri dutanu


