Category: Uncategorized

  • Gakenke: Abagabo babiri bafatanywe magendu y'imyenda bapakiranye n'amashu – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Gakenke muri Santere ya Gakenke mu ijoro ryo ku wa 29 Ukwakira 2024, bivugwa ko umwe afite imyaka 30 undi akagira 31. Bafashwe na Polisi ubwo yabahagarikaga ikababaza ibyo batwaye bakababwira ko ari amashu, basabwa gukuraho ihema bari batwikirije bagasanga ayo mashu bayarengeje ku mabalo 40 y'imyenda ya caguwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru avuga ko abafashwe nabo ubwabo bahise babyiyemerera bakajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera mu Gakenke.

    Yagize ati “Iriya modoka yaje iturutse mu Karere ka Rubavu igeze mu Gakenke abapolisi barayihagarika bababajije ibyo bapakiye kubera ko yari itwikiriye, bavuga ko ari amashu, ni bwo babasabye gukuraho ihema yari itwikirije basanga ya mashu bayarengeje ku mabalo 40 y'imyenda ya caguwa.”

    SP Mwiseneza yibukije abaturage ko Polisi y'Igihugu ihora iri maso kuko inzira zose bakoresha binjiza magendu mu gihugu zizwi kandi abazigerageza babatahura kandi amategeko akabahana, ashimira imikoranire myiza bafitanye n'abaturage kuko babafasha gutahura abanyabyaha.

    Ati “Turabagira inama rero yo kubivamo bagakora ibyemewe kuko nta kindi bazabikuramo uretse ibihombo birimo no kuba bafungwa imiryango yabo ikahazaharira. Turashimira kandi abaturage bamaze kumva ko kurwanya ibyaha ari ubufatanye bakadufasha mu kuduha amakuru yo gutahura abakomeje kwijandika mu byaha.”

    Hagendewe ku Itegeko ry'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC), mu ngingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadolari y'Amerika (US$ 5000).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abagabo-babiri-bafatanywe-magendu-y-imyenda-bapakiranye-n-amashu

  • Rubavu: Umuyobozi w'umudugudu yafatanywe inka yibwe – #rwanda #RwOT

    Ndagijimana Rukwene watawe muri yombi akekwaho kwiba inka ku wa 30 Ukwakira 2024. Yibwe mu Murenge wa Mudende, Akagari ka Ndoranyi ho mu Mudugudu wa Nyabishongo mu rugo rw'uwitwa Nsengiyumva Alphonse.

    Umusigire w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakiliba, Sinabakeka Jean de Dieu, yemeye ko uwo mudugudu yatawe muri yombi agashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kanama, agira inama abayobozi yo kutararikira iby'abandi kugeza aho babyibye.

    Yagize ati “Ayo makuru twayamenye, inka bayimusanganye niba hari ukuntu akorana n'abajura bakaba bari bayimubikije ntabwo tubizi, ariko yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kanama ubu ari gukurikiranwa. Ni ubwa mbere bibaye nta bujura yari yaraketsweho na rimwe.”

    Yakomeje agira ati “Abantu b'abayobozi icyo tubashishikariza ni ukureka akaboko karekare bagakora inshingano kandi bakaba intangarugero mu byo bagomba gukora cyane cyane mu mico no mu myifatire kugira ngo abaturage babarebereho urugero rukwiye. Inka yari yibwe yo yasubijwe nyirayo.”

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko uhamwe n'icyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Inka yari yibwe mu Murenge wa Mudende yasubijwe nyirayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umuyobozi-w-umudugudu-yafatanywe-inka-yibwe

  • Barwaniye ubuyobozi rubura gica! Impamvu zatu… – #rwanda #RwOT

    Ni itorero ryagize ubuzima gatozi vuba aha! Kandi ubu ryabarizwagamo abantu bageze kuri 40 bahuriye hamwe kandi baba muri uyu muryango w'Ibihame by'Imana.

    Ryashinzwe mu 2012 bigizwemo uruhare na Bahizi Aimable, Igihangange Emery MNC [Mukuru wa Massamba Intore], Burigo Olivier [Kimoshori] ndetse na Gashugi Christian- Abandi bose baribarizwagamo baje nyuma ya bariya, kuko ari nabo bayobozi b'icyubahiro.

    Ibihame by'Imana bari bamaze kugira izina rinini. Washingira mu kuba ubwo bategura igitaramo cyabo 'Mutarama Turatarama' mu 2023, Banki ya BRD yarabateye inkunga y'arenga Miliyoni 40 Frw mu gitaramo bakoreye muri Kigali Convention Center.

    Hari amakuru avuga ko BRD yiteguraga kubaha Miliyoni 200 Frw nk'Umuterankunga Mukuru w'ibi bitaramo baherutse gutangiza bikazajya biba muri Mutarama buri mwaka. Ni itorero ryiyubatse, ariko ubuyobozi ntibwajyanisha n'ibigezweho.

    Umwe mu bashinze iri torero yabwiye InyaRwanda, ko habayemo gucikamo ibice kw'iri torero ahanini bitewe n'uko ubuyobozi butabashije guhuza n'abaribarizwamo. 

    Ati 'Ni itorero ryagombaga kubamo impinduka, hakenewe guhindura imikorere mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bitewe n'uko ntabwo kano kanya wafata ngo ukomeze uyobora Ibihame by'Imana nk'uko byari bimeze kera.'

    Tuvuge wenda icyo gihe turi bane, turi batanu cyangwa icumi, kuko ubu ngubu ni abantu benshi, rero abantu benshi hatarimo imiyoborere ihamye hazamo akavuyo. Icyo rero mu by'ukuri niyo mbogamizi ya mbere Ibihame by'Imana bahuye nayo. Niyo ngiyo yo kuba itorero ryarakuze rikabyara, rikaba ririmo abantu benshi noneho bakaba bashaka bamwe mu itorero harimo n'abarishinze barimo Aimable byagoye cyane kugira ngo habemo izo mpinduka  bitandukanye n'uko Ibihame by'Imana bari babayeho bakiri batandatu n'ubu bageze ku barenga 30.'

    Bahizi Aimable washinze kandi akayobora iri torero kuva mu 2012, yari asanzwe ari umubyinnyi n'umutoza mu Itorero Inganzo Ngari. Ariko hari ibyo atumvikanyeho n'ubuyobozi bw'Inganzo Ngari byatumye ava muri ririya torero ahitamo gushinga irye.

    Uyu waganiriye na InyaRwanda, yavuze ko gushinga Itorero Ibihame by'Imana byaturutse mu kuba uko bari bane nta n'umwe wari ufite Itorero abarizwamo. Ati 'Byabaye ngombwa ko twicara tukareba, turavuga tuti ni bande bantu twakwitabaza bavuye mu y'andi matorero, cyane cyane intego yari igiye gutandukana n'amatorero y'andi abantu bazi, kuko twebwe intego yari ugukora itorero ry'abagabo/abahungu bahamiriza, hatarimo abakobwa babyina.'

    Yasobanuye ko batangiza Ibihame by'Imana bari bazi ko bizaba ikibazo mu minsi ya mbere kumvisha sosiyete uburyo bafite itorero ribyinamo abahungu gusa.

    Ariko bishimira ko uko imyaka yagiye ishira, abakiriya ndetse n'abakunzi b'umuco bagiye babiyumvamo bituma barabashije kumara imyaka irenga 12.

    Avuga ko mu kubaka iri torero bagiye baganiriza abandi babasaba kubiyungaho, hari n'abo bahaga ibiraka bagasubira mu matorero yabo babarizwamo.

    Ariko kandi avuga ko kubera intego n'ishyaka bari bafite, hari ababyinnyi barimo nka Murayire Alain, Gumira Steven na Ndahiro Edmon bahisemo kuva mu itorero babarizwamo bajya mu Itorero Ibihame by'Imana. Ati 'Aba bose babaga mu itorero rya Mama Nadine ryitwaga 'Amarebe' baraza ariko baje bataje nko kuza gusa, baza baje kudufasha ariko basubira no kubyina mu itorero 'Amarebe' ari nayo mpamvu.'

    Imiyoborere yabaye ikibazo 

    Uyu waganiriye yibuka ko mu gihe bari bamaze kugira abanyamuryango umunani, Bahizi Aimable, Ndahiro Edmond bahisemo gutandukana na bagenzi babo 'Itorero Ibihame by'Imana turongera dusubira kuri bane'.

    Ati 'Bajyanywe n'uko batumvaga intumbero zacu. Njyewe intego yanjye kwari ukugira ngo dukorere amafaranga tubike andi, mu gihe abandi bavugaga ngo muyazane tuyagabane yose, ntabyo kubika. Ako kantu kabaye icyo gihe niko kongeye kugaruka gatuma itorero ricikamo ibice. Kuko ikibazo kiri mu Itorero Ibihame by'Imana ntabwo ari amafaranga bapfa….'

    Yavuze nta muntu n'umwe wigeze ashaka gutwara iri torero ngo aryegukane, ahubwo ko  uko ryagiye rikura ryabuze umuyobozi buhamye bwari gutuma rikomeza gukora mu murongo ukwiye.

    Avuga ko ikibazo cyavutse mu minsi ishize, ubwo ababyinnyi bashya binjiye muri iri torero, batangaga ibitekerezo 'bihindura imyumvire y'abarishinze'. Ati 'Aho niho byaturutse bihita bisandara. Kuko ni ikintu cyari kimaze igihe cyo kutagira ubuyobozi buhamye. Nawe urabyumva, ntabwo itorero ryabaho nta buyobozi.

    Avuga ko batangiye ari abantu bane none bageze ku bantu 40, ari nayo mpamvu buri wese yakomeza gukora uko ashoboye kugira ngo bagire umurongo.

    Banditswe gute muri RDB?

    Yavuze ko bitewe n'imiyoboere itari ihamye bari bafite, hari igihe babonye ikiraka muri Leta, ariko basabwa ibyangombwa kugira ngo bishyurwe.

    Ati 'Muri icyo gihe nibwo twafashe icyemezo cyo kwandikisha itorero. Kuko ntabwo bari kwishyura umuntu umwe, icyo gihe ndumva twaragera ku bantu 11. Icyo gihe nta nama yabaye ngo turebe 'Status' y'itorero irajyaho nde na nde, twafashe abari hafi aho turabifashisha kuko twari dukeneye ko amafaranga y'ikiraka tuyahembwa.”

    Ntabwo twicaye ngo tujye inama ngo twiyandikishe muri RDB hatazagira utwara itorero, icyo gihe cyari kitaragera, twari tukiri bake, tukibona ibintu bitarakunda, ariko twese dufite icyizere cy'uko ibintu bizakunda kandi bigacamo neza.'


    Ruti Joel, Cyogere na Gatore Yannick nibo babaye imvano yo gutandukana kw'itorero?

    Yavuze ko umuhanzi Ruti Joel, Cyogere na Gatore Yannick bahisemo kwinjira mu Itorero Ibihame by'Imana 'Kubera urukundo rw'umuco no kuba babona y'uko bakuru babo bakoze ikintu cyiza cyo kwegeranya abo bantu bose bagiye bagira ikibazo mu matorero cyangwa bagiye birengagizwa mu matorero, kuko icyo kibazo kirahari mu matorero yo mu Rwanda cyo kumva ko abantu bitwa ko bashinje itorero bagomba gutsikamira abandi bakazajya barya mafaranga ba bandi bakaguma ku rwego rumwe ntibatere imbere.'

    Yavuze ko abantu barenga 25 bavuye mu iri torero kubera ikibazo cy'imiyoborere cyabaye karande kuva 'mu 2013 kugeza mu 2024'. Ati 'Aka kanya ushobora gutungura Ibihame by'Imana ati 'mwampaye urutonde rw'itorero bakayandika ako kanya, ntayo bagira yanditse. Nabaye umuyobozi igihe kinini, narwanye iyi ntambara, mvaho nyuma baza kubona ko mfite akamaro bangira umujyanama.'

    Yasobanuye ko uwitwa Cyogere yabyinnye igihe kinini mu Itorero Ibihame by'Imana ariko ararambirwa kugeza ubwo yasubiye mu Inganzo Ngari.

    Yasobanuye ko nyuma y'igitaramo 'Mutarama Turatama' bakoze muri Mutarama 2024, ababyinnyi bahisemo gushyiraho abayobozi bashya, barimo abashinzwe imyambarire, gushaka abakiriya, abatoza bashya n'abandi. Muri icyo gihe nibwo hatowe Cyogere.

    Avuga ko bamwe mu bashinze iri torero batangiye kubwira Bahizi Aimable ko Cyogere ashobora kuzamusimbura ku buyobozi, bituma havuka umwuka mubi mu itorero.

    Ati 'Twagerageje kubwira Aimable ko twaha umwanya abana bagakora, ariko bidakuyeho ko abashinje itorero bagumana icyubahiro cyabo. Aimable bamuciye inyuma baramwoheje baramubwira ngo abana bagiye kuguhirika. Ni gute bari kumukuraho kandi mu myaka itanu ishize ntabyo bagerageje. Nonese bari kumukorera 'Coup d'Etat' gute kandi nta kintu na kimwe bafite.'

    Yavuze ko yaba Cyogere, Ruti Joel na Gatore Yannick 'nta n'umwe unyuranyije n'iterambere ry'Ibihame by'Imana' ahubwo 'abasigaye nibo babiteye'.

    Avuga ko abarimo Ruti Joel, Cyogere na Gatore Yannick bahisemo kujya ku ruhande bashinga itorero ryabo bise 'Ishyaka ry'Intore' ndetse bajyanye n'abantu babiri bari mu bashinze Itorero Ibihame by'Imana.

    Ati 'Kugirango bajye gukora irindi torero ni uko bari bamaze kurambirwa, inama zarakozwe, ariko ntacyabaye… Igisekeje ni uko abo bagiye ku ruhande bagashinga itorero uzababona babyina ahantu witegereje neza uzabona ko ari Ibihame by'Imana bitarimo Murayire Alain, Impakanizi, Edmond na Bahizi Aimable.'

    Yavuze ko bibabaje kuba mu gitaramo cyo kuvuga ibigwi Buravan, haraserutse abantu batanu gusa mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 26 Ukwakira 2024.

    Yavuze ko ikibazo cyazonze Ibihame by'Imana kugeza ricitsemo ibicitse 'ni ubuyobozi budahamye' kugeza ubwo bamwe bahisemo kwitandukanya nabo.

    Ati 'Nta ruhare Ruti Joel yagize mu itandukana ry'abari bagize Itorero Ibihame by'Imana. Twaricaye duhitamo ko abana bayobora, ariko byaranze kugeza ubwo bivumbuye bahitamo kujya ruhande.'

    Umuyobozi w'Itorero Ibihame by'Imana, Aimable Bahizi yemereye InyaRwanda ko habayemo gucikamo ibice kw'itorero, kandi ntacyo bafitanye n'abantu bagiye.

    Yavuze ko bashinga iri torero bari bagamije gutoza abatoza bazatoza abandi 'kandi n'abagiye turizera ko bazakomereza muri uwo murongo'.

    Abarimo Ruti Joel Cyogere n'abandi bahisemo gushinga itorero ryabo baryita 'Ishyaka ry'Intore'
    Uyu waganiriye na InyaRwanda, yasobanuye ko Itorero ryagize imiyoborere mibi yatumye abaribarizwamo bashya bahitamo kugira amatwara amashya    Ibibazo byavutse nyuma y'uko ababyinnyi bashyizeho Cyogere nk'umuyobozi, abashinze iri torero ntibabyishimira Ruti Joel yahisemo kuva mu Itorero Ibihame by'Imana, ni mu gihe Impakanizi yasigaye mu Itorero Ibihame by'Imana
    Umuyobozi w'Itorero Ibihamye by'Imana, Aimable Bahizi, yatangaje ko Itorero ryacitsemo ibice Ruti Joel ubwo yari kumwe n'umucuranzi we Clement mu gitaramo 'Mutarama Turatarama' cyabaye muri Mutarama 2023






    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI W'ITORERO IBIHAME BY'IMANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148202/barwaniye-ubuyobozi-rubura-gica-impamvu-zatumye-itorero-ibihame-byimana-ricikamo-ibice-vid-148202.html

  • Muheto Divine yemeye ibyaha aregwa ariko ntiyemera icyo guhunga #rwanda #RwOT

    Miss Muheto yunganiwe n'abanyamategeko batatu, yabwiye Urukiko ko yemera ibyaha ari kuregwa uretse icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka.

    Ubushinjacyaha nyuma yo guhabwa umwanya, bwavuze ko uyu mukobwa yari mu kabari kitwa 'Atelier du vin' maze isaha yi saa sita z'ijoro afata imodoka ye arataha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha maze agatwara ikinyabiziga ku muvuduko wo hejuru byatumye agonga ipoto y'amashanyarazi n'umukindo kandi ko ibyo polisi yo mu muhanda ibyandikira.

    Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ye, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga ahubwo ari abandi bari bamutwaye.

    Ibyavuzwe ko atari ubwa mbere atwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha kandi ntaruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite ahubwo kuko no ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho. Divine Muheto yapimwe bikagaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi nyamara umuntu atagomba kurenza 0.8. Mu kwiregura kwe, Muheto yagize ati 'Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.' Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga kuko yari aho hafi ku buryo na Polisi yahageze ayitegereje.

    Umwe mu banyamategeko bari kunganira Miss Muheto, yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z'ubutabera.

    Yavuze ko yari afite uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y'umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.

    Uyu munyamategeko yagaragarije Urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga, ahamya ko iyo aba uhunga abara yarahunze nyuma yo kugonga kuko yari afite uburyo bwo kuba yatwara imodoka.

    The post Muheto Divine yemeye ibyaha aregwa ariko ntiyemera icyo guhunga appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/muheto-divine-yemeye-ibyaha-aregwa-ariko-ntiyemera-icyo-guhunga/

  • Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.

    Ku wa gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko Nshuti Muheto Divine agiye gutangira kuburanishwa ibyaha akurikiranyweho kuri uyu wa kane ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

    Nk'uko byari biteganyijwe, none ku wa 31 Ukwakira 2024 saa tatu nibwo urubanza rwa Nshuti Muheto Divine rwari rutangiye kuburanishwa aho Muheto yari yungirijwe n'abanyamategeko babiri bamufasha mu gusasanura amategeko amurenganura.

    Ibyaha Miss Muheto akurikiranyweho ni; Gutwara yanyweye ibisindisha ku kigero cya 4.00 mu gihe igipimo gisanzwe ari 0.8, Icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya abifitiye n'icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo akanahunga.

    Ingingo ku ngingo uko zagarutsweho mu rubanza

    1.    Icyaha cyo gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite

    Ku cyaha cyo gutwara nta ruhushya abifitiye, abunganira mu mategeko Nshuti Muheto Divine bavuze ko iyo atariyo nyito yagakwiye gukoreshwa ahubwo yakoze ikosa kuko afite uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara (Proviosire).

    Abunganira Muheto bagaragaza ko ku myaka Muheto afite, nk'abandi baana bose baba bafite amatsiko yo gutwara imodoka bityo akaba yarakoze ikosa ryo gutwara imodoka Atari yabona uruhushya rwa burundu ibyo bikaba bigize ikosa atari icyaha nk'uko ubushinjacyaha bubiha inyito y'icyaha.

    Abunganira Muheto Divine bavuga ko yatwaye azi neza amategeko y'umuhanda ahubwo ikosa rikaba gutwara nta ruhushya rwa burundu afite.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kuri iyi ngingo iyo umuntu adafite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ariko akaba afite uruhushya rw'agateganyo, atwara ari uko ari kumwe n'umuntu ufite uruhushya rwa burundu bityo bakaba batiyumvisha uburyo biregura ko ari ikosa atari icyaha.

    Ku ngingo y'uko Nshuti Muheto Divine yakoze iki cyaha kubera ko akiri umwana, ubushinjacyaha bwavuze ko amategeko y'u Rwanda avuga ko umuntu wujuje imyaka 18 aba atakiri umwana yahanirwa amakosa yakoze.

    2.    Gutwara yanyoye ibisindisha

    Miss Muheto Divine n'abamwunganira bemera iki cyaha cyo gutwara yanyoye ibisindisha ndetse akanabisabira imbabazi.

    3.    Kugonga ibikorwa remezo akanahunga

    Kuri iki cyaha, Miss Muheto Divine n'abamwunganira mu mategeko bemera ko yagonze ibikorwa remezo ariko atigeze ahunga kuko ubwo abashinzwe umutekano bageraga aho yakoreye impanuka, yahise ahabasanga.

    Abunganira mu mategeko Miss Muheto, bavuga ko nyuma yo gukora impanuka yitaje ahabereye impanuka kugira ngo hatagira umuntu umugirira nabi kuko hari hamaze kuzura abantu benshi barimo n'abashakaga kumufotora.

    Bemera ko yagonze ipoto ariko atigeze agonga umukindo nk'uko aregwa kuko ari akantu gato yagonze katigeze kawangiza (Iyi mpanuka yakoze akangiza ibikorwa remezo, yayikoreye muri rompuwe iherereye Kicukiro).

    Abunganira Muheto Divine bavuga ko byemezwa ko umuntu yahunze ari uko atanze impamvu ye bagasanga koko yarahungaga inzego za leta ariko Muheto akaba yarabikoze kubwo umutekano we kuko atarenze metero 100.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo police yahageraga, yabanje kubazwa niba ariwe wakoze impanuka akabanza kubeshya avuga ko atariwe bityo bityo bikabya byafatwa ko yari ahunze kubera indi mpamvu itari iy'umutekano we nk'uko yireguje.

    Umucamanza yabajije niba yarahunze hakagira umuntu ujya kumukura aho yahungiye, Ubushinjacyaha buvuga ko guhunga atari kujya gushakishwa aho wahungiye ahubwo yahunze ashaka gusibanganya ibimenyetso.

    Aha ubushinjacyaha buvuga ko nta muntu cyangwa se ikintu cyari aho impanuka yabereye cyari guhungabanya umutekano wa Muheto Divine ndetse ko nyuma yo gukora impanuka na rwego na rumwe yigeze ahamagara ngo arumenyeshe iby'impanuka ye bityo bikaba byafatwa nko kuba yarashakaga gusibanganya ibimenyetso.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148197/live-mu-rubanza-ingingo-miss-muheto-divine-yireguje-ku-byaha-ashinjwa-148197.html

  • Miss Muheto na Fatakumavuta bageze mu rukik… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, ni bwo aba bombi bagejejwe ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ariko buri wese araba afite inteko iburanisha ye.

    Ku wa 18 Ukwakira 2024, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi nka 'Fatakumavuta', akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. 

    Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko Fatakumavuta yafashwe 'nyuma yo kwihanangirizwa inshuro yinshi ndetse agirwa inama ariko ahitamo kwinangira.'

    Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'iminsi yari ishize, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahererekanya amashusho ye 'yibasira umuryango wa Meddy n'umugore we Mimi', ndetse bamwe bagiye bagaragaza ko bitari bikwiriye. 

    Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye kubahiriza amategeko mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, aho kubiba urwango no kugumura abantu.

    Ati 'RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.'

    Arakomeza ati 'Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.'

    Ni mu gihe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ari bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.

    Polisi y’u Rwanda yavuze kandi Miss Muheto yari atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira. Kandi ko yagonze ndetse yangiza ibikorwa remezo.

    Hejuru y’ibyo kandi yahunze inzego z’umutekano nyuma y’uko agonze. Polisi yavuze ko ibi si “ubwa mbere yari abikoze, ndetse ko yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”

    Polisi itangaje ibi mu gihe kuva mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yemezaga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi.

    Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka agonga inzu, icyo gihe yagize igikomere ku ijisho ariko yitabwaho n’abaganga akomeza ubuzima.

     

    Amashusho agaragaza Miss Muheto ubwo yari agejejwe mu rukiko

     

     

    Amashusho agaragaza ubwo Fatakumavuta yari agejejwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro

    Miss Nshuti Divine akurikiranyweho ibyaha birimo 'gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo', 'kugonga no kwangiza ibikorwa remezo' no guhunga nyuma y'ibyo 

    Mu itangazo, Polisi yasohoye yavuzemo ko Divine Muheto adafite uruhushya rwo gutwara imodoka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148190/miss-muheto-na-fatakumavuta-bageze-mu-rukiko-amafoto-148190.html

  • Hashyizwe umucyo ku mashusho y’urukozasoni ya… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’iki Cyumweru muri Amerika hadutse inkuru zivuga ko hari kompanyi y’ikoranabuhanga iri kugurisha amashusho y’urukozasoni ya Visi Perezida Kamala Harris yafatanye na Montel Williams bakanyujijeho mu minsi ya kera.

    CNN yatangaje ko aya makuru abaye impamo hakaba hari amashusho yerekana Kamala Harris ari gukora imibonano mpuzabitsina, ko yaba abaye iherezo ry’inzozi ze zo kuba Perezida wa mbere w’umugore wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerikia.

    Ni mu gihe ibindi binyamakuru byavugaga ko aya mashusho yaba ari igihuha kuko ataba yarasohowe mbere akaba avuzwe habura iminsi micye gusa ngo amatora ya Perezida abe.

    N’ubwo ku ruhande rwa Kamala Harris uhugiye mu kwiyamamaza ntacyo yigeze abivugaho ari na byo byatumye benshi bibaza impamvu ntacyo avuga ku kintu gishobora kugira ingaruka mu kubona amajwi menshi.

    Montel Williams icyamamare kuri televiziyo mu biganiro bya CBS akaba n’umukinnyi wa filime, yahise asohora itangazo abinyujije kuri X ye avuga ko aya makuru ari ibihuha kandi ko igihe cyose yakundaniye na Kamala batigeze bafata ayo mashusho.

    Mu butumwa bwe yagize ati: ”Wow, numvise hari uwavuze ko bari gucuruza amashusho y’urukozasoni yanjye na Kamala agiye guca ibintu kuri murandasi. Reka noneho mbabwize ukuri ntamashusho yanjye na Kamala ahari. Ntimubigireho ikibazo mwa bantu mwe”.

    Montel Williams washyize umucyo kubyerekeranye n’aya mashusho yavugwaga, yakundanye na Kamala Harris kuva mu 2000 kugeza mu 2004. Mu 2020 ubwo Kamala yatorerwaga kuba Visi Perezida, yahise amwifuriza amahirwe ndetse abwira Fox News ko uyu mugore ashoboye kandi ko atewe ishema nawe.

    Montel Williams yateye utwatsi ibyavugwaga ko afitanye amashusho y’urukozasoni na Kamala Harris

    Montel yavuze ko agikundana na Kamala batigeze bafata ayo mashusho ndetse ko ababivuga bagamije kumusebya

    Kamala Harris yakundanye na Montel Williams kuva mu 2000 kugeza mu 2004

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148189/hashyizwe-umucyo-ku-mashusho-yurukozasoni-ya-kamala-harris-148189.html

  • Miss Muheto Divine aremera bimwe mubyo aregwa ibindi akabihakana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Miss Muheto Divine rwakomeje gukurikirwa n'abanyarwanda benshi nyuma yo kugezwa imbere y'ubutabera ku byaha bitandukanye akurikiranyweho birimo gutwara imodoka anyoye ibisindisha, gutwara adafite uruhushya rwa burundu, kugonga, ndetse no guhunga.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu ijoro ryo ku wa 23 Ukwakira 2024, ahagana saa sita z'ijoro, Miss Muheto yari mu kabari ka Atelier du Vin aho bivugwa ko yanywereye ibisindisha mu rugero rwo hejuru. Nyuma yo kuva muri aka kabari, ngo yafashe imodoka ye ajya gutaha aho atuye mu Karere ka Kicukiro.

    Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko mu rugendo rwe, kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka ndetse n'ubusinzi, yagonze ipoto y'amashanyarazi hamwe n'igiti. Nyuma yo kugonga, ngo Miss Muheto yahise ahunga icyatumye abaturage batangira kumuhuruza, ariko nyuma agaruka agira ngo atware telefoni yari yasize muri iyo modoka. Akigera aho imodoka yari iri, yasanze polisi ihageze maze avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

    Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko atari ubwa mbere Miss Muheto Divine yitabira ibikorwa bisa nk'ibi, kuko ku wa 23 Nzeri 2024, ngo yari yihanangirijwe ndetse asaba imbabazi ku byaha nk'ibi byatuma hari ingaruka zibabaje zashoboka.

    Mu kirego cy'ubushinjacyaha, bwongeye gusaba urukiko ko rwahamya Miss Muheto ibyaha byose bitatu akurikiranyweho, aribyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha, gutwara adafite uruhushya rwa burundu, ndetse no guhunga ahakorewe impanuka.

    Ubwo umucamanza yahaye ijambo Miss Muheto Divine ngo agire icyo avuga ku byaha ashinjwa, yemeye ko yakoze amakosa yo gutwara imodoka anyoye ibisindisha, adafite uruhushya rwa burundu ndetse ko yagonze, ariko ahakana icyaha cyo guhunga. Yagize ati, 'Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.'

    Yakomeje asobanura ko atigeze ahunga kuko ngo nyuma yo kugonga, abaturage bahise bahurura ari benshi ku buryo byamusabye gukwepa akajya ku ruhande. Mu magambo ye, Miss Muheto yavuze ko yari hafi aho ategereje ko polisi ihagera ndetse ko atigeze arwanya ubutabera.

    Umwe mu banyamategeko be na we yavuze ko umukiliya we yemera amakosa yakoze kandi asabira imbabazi, kandi ko kuva yatabwa muri yombi atigeze arushya inzego z'ubutabera. Uyu munyamategeko yasobanuye ko Miss Muheto Divine yari afite uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, bityo ko n'amategeko y'umuhanda yari ayazi neza. Gusa ngo yakoze ikosa ryo gutwara imodoka wenyine kandi atari afite uruhushya rwa burundu.

    Urukiko rurateganya gusuzuma ibyo byaha byose ashinjwa maze rugatanga umwanzuro mu gihe cya vuba.

    Source : https://yegob.rw/miss-muheto-divine-aremera-bimwe-mubyo-aregwa-ibindi-akabihakana/

  • Kayonza: Abaturage bo mu mirenge ine bari bamaze igihe kinini babogoza bagiye guhabwa amazi – #rwanda #RwOT

    Aya amazi azaturuka ku ruganda rw'amazi ruri kubakwa mu Karere ka Gatsibo aho biteganyijwe ko ruzuzura muri Kamena 2025 rukazatwara arenga miliyari 7 Frw, ruzajya rutanga metero kibe ibihumbu 12 ku munsi harimo n'amazi azajya yoherezwa muri iyo mirenge ine yo mu Karere ka Kayonza.

    Kuri ubu uretse imirimo yo kubaka uru ruganda rw'amazi mu Murenge wa Mwiri naho hatangiye kubakwa ikigega cy'amazi n'imiyoboro izacishwamo amatiyo y'amazi. Ibi bikorwa byishimiwe n'abaturage benshi bari bamaze igihe kinini babogoza kubera kubura amazi meza.

    Kayitesi Phaisa yavuze ko bafite ikibazo cy'amazi ku buryo amazi abura ijerekani ikagurishwa 500 Frw mu gihe haba hari aborozi benshi bashaka no kuvomesha ayo kuhira inka zabo.

    Ati ' Iyo ufite inka ushobora gukoresha ibihumbi 70 Frw ugura amazi buri kwezi kubera kuhira inka. Ubu rero twishimiye ko batangiye gucukura ubuyobozi bwatubwiye ko benda kuduha amazi meza, nahagera azadufasha kongera gusa neza kuko ubu hari byinshi byangiritse kubera kubura amazi.'

    Umutoni Michelline utuye mu Kagari ka Kahi we yavuze ko muri uyu Murenge bari bafite ikibazo cy'amazi make ariyo mpamvu yakunda kubura. Yavuze ko ikigega kinini kiri kuhubakwa bakitezeho kubafasha kubona amazi meza.

    Ndayambaje Jean Paul we yavuze ko bishimiye ibikorwa by'imiyoboro y'amazi byatangiye kubakwa muri uyu Murenge kuburyo biteze ko amazi babonaga aziyongera. Yavuze ko mu mpeshyi kubona amazi byagoranaga ariko ubu bizeye ko bagiye kujya babona amazi mu buryo buhoraho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko amazi azahabwa aba baturage ari ayazaturuka mu ruganda rw'amazi ruri kubakwa mu Karere ka Gatsibo, akazagezwa no mu mirenge ya Gahini, Rukara, Murundi n'agace gato ko mu Murenge wa Mwiri.

    Ati ' Icyo tubona cyiza kirimo ni uko umwaka utaha ayo mazi azaba yatangiye kugera ku baturage. Ikindi hari indi miyoboro irimo kubakwa mu rwego rw'Akarere, hari umuyoboro wa Kabuye muri Nyamirama uzageza amazi meza ku baturage ibihumbi 23, hari indi miyoboro iri kubakwa muri Ndego ndetse tunateganya ko twanazana umuriro hariya tukanakurura amazi ku baturage benshi.'

    Meya Nyemazi yavuze ko hari n'indi myinshi iri gutekerezwa ku buryo abaturage benshi bagezwaho amazi meza. Yavuze ko mu mirenge y'ubworozi hari ibyuzi bihangano byubatswe, asaba aborozi ufatiraho bakayajyana mu nzuri zabo.

    Ikigega cy'amazi cyamaze kubakwa mu Murenge wa Mwiri

    Mu Murenge wa Mwiri batangiye gucukura imiyoboro izacishwamo amatiyo y'amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-bo-mu-mirenge-ine-bari-bamaze-igihe-kinini-babogoza-bagiye

  • Minisitiri Bizimana yavuze igihe kwitana amazina arimo Abakiga, Abakonyine n'Abashi byateza ikibazo – #rwanda #RwOT

    Biragoye ko mu duce dutandukanye habura umuntu bakunda kwita Umukonyine, Umushi, Umukiga, Umuganza n'andi menshi bitewe n'aho buri wese akomoka.

    Hari ababibona nk'ibishobora guteza ibibazo by'ironda karere nkuko byagiye binagarukwaho mu biganiro by'Ubumwe n'Ubudaheranwa bimaze iminsi bibera mu turere dutandukanye.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye nyuma y'inama y'umwiherero w'iminsi ibiri w'inzego zose zibumbiye mu rwego rw'ubutabera, Minisitiri Bizimana yavuze ko ayo mazina ntacyo atwaye ngo keretse igihe akoreshejwe hagamijwe kuvangura abantu.

    Ati 'Ibintu tubyoroshye, abantu bashobora kwitana amazina y'aho bakomoka batagamije ivangura. Ikibazo kiba iyo mu mitekerereze mu myumvire, mu cyo ugamije ukoresheje iyo mvugo ugamije kuvangura umuntu, ugamije kumwigizayo ugamije kumwereka ko mutari kimwe, aho rero niho hakwiriye kurebwa uko bimeze.

    Yavuze ko gukoresha Abakiga, Abakonyine n'andi mazina biba bibi iyo umuntu abikoresheje avangura abantu ngo nk'ushinzwe gutanga serivisi akajya aziha abo yibonamo gusa, agaragaza ko aribwo biba icyaha ndetse Leta ikaba yanatangira kubikurikirana.

    Ati 'Kwita ayo mazina ubwabyo si ikibazo ahubwo ikibazo ni icyo akoreshwa n'uburyo akoreshwamo. Mu bihe byashize twabigiyemo cyane ugasanga umucuruzi abantu bagiye kumugurira ugasanga baravuga ngo uriya ntabwo akomoka hano ntitumugurire, aho biba byatangiye kuba ibintu bibi.'

    Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko kuba abantu batuye hamwe cyangwa bavuye mu gace kamwe bagendana, bakwitana ayo mazina ngo si bibi ndetse nta n'icyo bitwaye mu gihe buri wese abana na buri umwe mu mahoro.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yakomoje kubitana amazina y’aho bakomoka n’igihe yateza ibibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yavuze-ku-bitana-amazina-arimo-abakiga-abakonyine-abashi-n