Category: Uncategorized

  • Ayra Starr yasimbujwe Bnxn Buju mu gitaramo 'Friends of Amstel' cyizabera kigali #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko Ayra Starr ategerejwe i Kigali yari amaze iminsi acicikana mu bakurikiranira hafi ibijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda bari bamaze guta muri yombi inkuru y'uko ibiganiro bigeze kure hagati ye n'abategura ibi bitaramo.

    Icyizere cy'uko Ayra Starr yagombaga gutaramira i Kigali cyari cyongeye kuzamuka nyuma y'uko uyu muhanzikazi agabanyije arenga ¼ cy'ayo asanzwe aca buri wese ushaka kumutumira mu bitaramo.
    Icyakora amakuru IGIHE yabonye ni uko nyuma yo kwemeranya na Ayra Starr, abategura ibi bitaramo babimenyesheje ubuyobozi bwa Amstel ariko nyuma yo gukora inyigo, basanga nubwo uyu muhanzikazi yagabanyije ibiciro ariko mu by'ukuri agihenze.

    Ni uko uko abari gutegura iki gitaramo basabwe gusubira mu bitabo bagashaka umuhanzi waba uhendutse kuri Ayra Starr ariko wasusurutsa abakunzi b'umuziki muri Kigali.
    Nyuma yo gushakisha amakuru, abari gutegura iki gitaramo baje kwanzura ko ugomba gutumirwa ari Bnxn Buju uri mu bamaze iminsi babica bigacika muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

    Bnxn azaba ataramana n'abahanzi b'Abanyarwanda barimo Kenny K-Shot, Mistaek, QD, Bruce the 1st, ET Nillan na Lorena baherutse guhurira mu ndirimbo 'Mix & Mingle'.
    Ni mu gihe binyuze ku rubuga rwaremwe kubera iki gitaramo, amatora akomeje ngo abakunzi b'umuziki bihitiremo DJ bifuza ko uzaba abasusurutsa kimwe n'ayo guhitamo indirimbo uyu muhanzi azakoresha.

    Bnxn umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo muri Nigeria, impano ye yavumbuwe na 2Baba ufatwa nk'inkingi ya mwamba mu muziki w'iki gihugu.
    Mu Ukwakira 2021 nibwo uyu musore w'imyaka 27 y'amavuko yinjiye mu muziki neza asohora EP yise 'Sorry i'm late.'

    Uyu musore wari ukitwa Buju, ku wa 30 Ugushyingo 2021 yakoreye igitaramo cye cya mbere i Londres mu Bwongereza mbere y'uko atangira ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye anamenyekanisha EP ye.

    Mu Ukuboza 2022, Buju yaje gukorera igitaramo i Lagos muri Nigeria yandika amateka yo gucuruza amatike yose agashira ku isoko.
    Mu 2022 uyu muhanzi wari umaze kubona ko izina rye riri kwaguka ariko ryitiranwa na Buju Banton wo muri Jamaica, yigiriye inama yo guhindura izina yiyita Bnxn.

    Muri Werurwe 2022, yakoranuye indirimbo 'Finesse' na Pheelz, irakundwa cyane.

    Ni umusore warushijeho kwamamara muri Nyakanga 2022 ubwo yari amaze gukorana indirimbo 'Propeller' yakoranye na Jae5 bafatanyije na Dave wo mu Bwongereza.

    Ni ibihangano byabanjirije EP yitwa 'Bad since 97' ya kabiri Bnxn yasohoye muri Kanama 2022, yariho Wizkid, Olamide n'abandi benshi.

    Mu Ukwakira 2023, Bnxn yasohoye album ye ya mbere yise 'Sincerely, Benson' iriho indrimbo 15. Mu 2024 Bnxn yasohoye album yise RNB yari igizwe n'indirimbo zirindwi yari ahuriyeho na Ruger.

    Umuhanzi Ayra starr

    Umuhanzi BNXN
    Umuhanzi BNXN

    The post Ayra Starr yasimbujwe Bnxn Buju mu gitaramo 'Friends of Amstel' cyizabera kigali appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ayra-starr-yasimbujwe-bnxn-buju-mu-gitaramo-friends-of-amstel-cyizabera-kigali/

  • Miss Muheto na Fatakumavuta bagiye kuburanira… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, aho yemeje ko nk'ubushinjacyaha bakiriye Dosiye ya 'Fatakumavuta' ndetse na Dosiye ya Miss Muheto, kandi ko batangira kubura kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024. 

    Yavuze ati: 'Ibikubiyemo (muri dosiye) bizasomerwa mu rukiko (dosiye) twayiregeye Urukiko azaburana ejo (ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024) ku bijyanye n'ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo. Nibaza ko rero icyangombwa ni uko twaregeye Urukiko, urubanza ruzaburanishwa ejo ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.'

    Faustin Nkusi yavuze kandi ko bakiriye Dosiye ya Miss Nshuti Divine Muheto, kandi ko bayiregeye Urukiko 'Nawe azaburana ejo mu rukiko rw'ibanze rwa Kagarama rukorera Kicukiro.'

    Ku wa 18 Ukwakira 2024, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi nka 'Fatakumavuta', akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

    Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko Fatakumavuta yafashwe 'nyuma yo kwihanangirizwa inshuro yinshi ndetse agirwa inama ariko ahitamo kwinangira.'

    Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'iminsi yari ishize, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahererekanya amashusho ye 'yibasira umuryango wa Meddy n'umugore we Mimi', ndetse bamwe bagiye bagaragaza ko bitari bikwiye.

    Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kubahiriza amategeko mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, aho kubiba urwango no kugumura abantu.

    Ati 'RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.'

    Arakomeza ati 'Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.'

    Ni mu gihe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ari bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.

    Polisi y’u Rwanda yavuze kandi Miss Muheto yari atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira. Kandi ko yagonze ndetse yangiza ibikorwa remezo.

    Hejuru y’ibyo kandi yahunze inzego z’umutekano nyuma y’uko agonze. Polisi yavuze ko ibi si “ubwa mbere yari abikoze, ndetse ko yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”

    Polisi itangaje ibi mu gihe kuva mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yemezaga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi.

    Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka agonga inzu, icyo gihe yagize igikomere ku ijisho ariko yitabwaho n’abaganga akomeza ubuzima.

    Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, azaburanira mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro

    Dosiye ya 'Fatakumavuta' yaregewe Urukiko ndetse azaburana ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro 

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ACP RUTIKANGA AVUGA KURI DOSIYE YA MISS MUHETO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148181/miss-muheto-na-fatakumavuta-bagiye-kuburanira-mu-rukiko-rwibanze-rwa-kicukiro-148181.html

  • Kwigisha amasomo ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu bya Afurika biracyari hasi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024 mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye nyuma y'inama y'umwiherero w'iminsi ibiri ubaye ku nshuro ya cumi w'inzego zose zibumbiye mu rwego rw'ubutabera.

    Minisitiri Dr. Bizimana , yavuze ko Leta y'u Rwanda icya mbere yakoze ari ukugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi yemerwe ku rwego rw'Isi aho mu 2014 aribwo Umuryango w'Abibumbye wayemeje unasaba ibihugu kuyishyira mu myigishirize y'amateka.

    Ati ' Binyuze mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubushakashatsi n'umuco, UNESCO, umwaka ushize hari inzibutso enye zinjijwe mu murage w'Isi. Icyo bisobanuye ni uko ihita isaba ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa ku Isi hose haherewe kuri za nzibutso enye. Isi ni nayo igomba kuzirinda ikanabungabunga amateka zibitse.'

    Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko hari n'ibindi bihugu byinshi bikomeje kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu masomo y'amateka agaragaza ko hakiri imbaraga nke mu bihugu bya Afurika, aho ibyinshi bigenda gake mu kwigisha amasomo ajyanye na Jenoside yakorewe abatutsi.

    Ati ' Aho tubona hakiri imbaraga nkeya ni mu bihugu bya Afurika ariko mu by'Iburayi Jenoside yakorewe abatutsi birayigisha, ibihugu byanashyizeho amategeko ahana ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe abatusti nk'u Bufaransa, u Buholande, u Busuwisi, u Butaliyani n'ibindi byinshi, urumva ko ari intambwe ihari.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko n'imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zigenda zihacirwa nazo zishyirwa mu masomo, avuga ko bazakomeza gukorana n'ibihugu cyane cyane ibya Afurika kugira ngo amasomo ya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeze atangwe hose.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ibihugu bya Afurika bigenda gake mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwigisha-amasomo-ajyanye-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-bihugu-bya-afurika

  • Hafi kimwe cya kabiri cy'urubyiruko rw'u Rwanda ni abanyabiraka – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwa Rwanda FinScope 2024 bwakozwe hagamijwe kureba uko urubyiruko rugera kuri serivisi z'imari mu gihugu 'Youth Financial Inclusion Thematic Report'.

    Abaturage bari munsi y'imyaka 30 mu Rwanda bangana na 65,3% nk'uko byagaragaye mu Ibarura Rusange rya gatanu ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022.

    Ubu mu Rwanda hari abantu 3.616.951 bari hagati y'imyaka 16 na 30 [urubyiruko]. Kuva mu 2020, umubare w'urubyiruko wiyongereyeho 2%.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 44% by'urubyiruko rwo mu Rwanda [3.616.951] ari abo banyabiraka, ab'igitsina gabo muri bo bakaba benshi ugereranyije n'ab'igitsina gore.

    Umubare muto w'urubyiruko [11% mu 2024 uvuye ku 8% mu 2020], ni uw'abikorera, mu gihe 6% [bingana n'urubyiruko 200.000] ari bo bakorera leta cyangwa ibigo byigenga.

    Ugereranyije n'umwaka wa 2020, habayeho kuzamuka gukomeye k'urubyiruko rwishingikiriza ku bandi mu kugera ku mari, bava kuri 11% bagera kuri 20% muri 2024.

    Hafi kimwe cya kane [24%] mu bakobwa bakiri bato bishingikiriza abandi kugira ngo babeho, bigatuma baba abantu bategeye abandi.

    Ku rundi ruhande 6% by'urubyiruko rw'u Rwanda ntibakoresha serivisi y'imari iyo ari yo yose.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uru rubyiruko rubadashobora kugera kuri serivisi z'imari kubera amahitamo yarwo, kuko akenshi iyo bakeneye amafaranga bayasaba/bayaguza abo mu miryango yabo cyangwa inshuti, kandi bakenera kwizigamira bakabikorera mu ngo zabo.

    Muri rusange urubyiruko rugerwaho na serivisi z'imari rwavuye kuri miliyoni 1,8 [87%] ku 2020 rugera kuri miliyoni 3,4 [94%] muri 2024.

    Kugerwaho na serivisi z'imari ku rubyiruko bijyana n'ikigero cy'imyaka barimo, aho nka 84% by'abafite imyaka iri hagati ya 16 na 17 ari bo bagera kuri izi serivisi, mu gihe abari hagati y'imyaka 25 na 30, 90% muri bo bisanga muri izi serivisi z'imari.

    Urubyiruko rungana na 44% mu Rwanda rukura amikoro mu biraka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafi-kimwe-cya-kabiri-mu-rubyiruko-rw-u-rwanda-ni-abanyabiraka

  • Abayoboye Rayon Sports basenyeye umugozi umwe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu itariki 30 Ukwakira 2024 mu Kiganiro Rayon Time gitambuka kuri Radio Isango Star ni bwo abanyamakuru bayo ari bo Roben Ngabo na Wasili bagaragaje ko Rayon Sports igiye kugaruka mu isura nshya kuko abayobozi bose bayiyoboye bicaye hamwe bakarebera hamwe ibibazo ikipe ifite biyemeza kuyiba hafi.

    Amakuiru yavuye kuri Radiyo Rwanda ahamya ko mu minsi ishize abayoboye Rayon Sports bari hafi mu mujyi wa Kigali bateraniye hamwe mu nama yamaze amasaha arenze 8 ariko atageze ku 10, aho yatangiye saa munani z'ijoro kugeza saa mbiri za mu gitondo.

    Aba bagabo bayoboye Rayon Sports bari kwivuga ibigwi mu gihe iyi kipe iri kwitegura gucakirana na Kiyovu Sports, bakababazwa cyane nuko Rayon Sports iheruka gukura intsinzi imbere ya Kiyovu ubwo yayoborwaga na Sadate Munyakazi.

    Inkuru nziza mu bufatanye bw'ibikomerezwa byayoboye Rayon Sports ni uko bemeje ko amatsinda yabaga muri Rayon Sports akurikije ubushobozi bwa bamwe mu bayikurikiranira hafi bitagikwiye, ahubwo gufasha ikipe bigomba kujya bikorerwa hamwe.

    Abanyamakuru bakora ikiganiro Rayon Time bagize amatsiko yo kumenya icyatumye abagabo bayoboye Rayon Sports bahurira hamwe nuko bivuga imyato, bavuga ko n'amakimbirane yumvikanaga hagati yabo ubwo umwe yabaga ayoboye atazongera kumvikana ukundi ahubwo bazashyira hamwe mu gukemura ikibazo cy'ubukene kivugwa muri Rayon Sports.

    Mu bayobozi baganiriye na Rayon Time buri wese yakubitaga agatoki ku kandi avuga ko Rayon Sports igiye kugaruka mu isura nshya kandi nta bibazo by’amafaranga bizongera kumvikana kubera ubufatanye.

    Paul Muvunyi nawe wayoboye Rayon Sports yagize ati: 'Turi kumwe kuko turi aba Rayon, turi kumwe kuko dufite umugambi wo kubaka Rayon Sports, ya yindi abantu bari bazi itwara igikombe. Murabizi ukuntu twazamukaga imisozi tukamanuka iyindi ibyishimo ari byose, turi kumwe rero ngo tugarure ibyo byishimo.

    Muvunyi yabajijwe ku bibazo byavugwaga ko yagiranaga na Munyakazi Sadate ubwo Sadate yari ayoboye Rayon Sports, ku buryo abakunzi ba Rayon Sports bari baracitsemo ibice hakabaho aba Muvunyi n'aba Sadate, abazwa niba ibyo bintu bikiriho ndetse n'uko bongeye kwicarana ku ntebe imwe baganira ku iterambere rya Rayon Sports.

    Ati: 'Nta ba Muvunyi, nta ba Sadate, hari aba Rayon. Ubu ni bwo butumwa buhari ubundi tukongera tugatsinda kuko iyo tubyina Murera nta ba kanaka baba barimo, twese tuba turi aba Rayon, ni byo dukumbuye turagira ngo twese twongere turirimbe Murera”.

    Munyakazi Sadate nawe wayoboye Rayon Sports akayivamo nta nkuru, yavuze ko agiye gufatanya na bagenzi be mu kubaka Rayon Sports ikomeye cyane ndetse bakanatanga amafaranga yo gufasha abakinnyi.

    Yagize ati: 'Rayon Sports ni ya yindi tumenyereye, ni ya yindi yasohotse ikazenguruka Africa iri kumwe na Perezida Muvunyi, ikazenguruka Africa yose uhereye mu bihugu by'abaturanyi, ugakomereza mu Majyepfo ya Africa ikajya mu Majyaruguru ya Africa, ni ya Rayon Sports ikubita.

    Numvise umuntu umwe wavuze ngo babwire aba Rayon y'uko ahari kubera umukino wo ku wa Gatandatu. Nyakubahwa Perezida Muvunyi uyu muntu sitwamuha ubutumwa ngo ahubwo atwitegure. Twitegure nk'aba Rayon Twitegure nk'abanyabikombe kugira ngo bakwereke ibikombe uko bitegurwa n'uko bitwarwa.”

    Umuvugizi wa Rayon Sports Robben Ngabo yahise yunganira Munyakazi Sadate amubwira ko Mvukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports ariwe wateguje abasaza ba Rayon Sports ko azabatsinda cyane ko n'abasaza ba Kiyovu Sports nabo bari kongera kwishyira hamwe.

    Sadate yakomeje agira ati 'Kiyovu baratuzi ntabwo tuje kuyibabaza nk'uko twayibabaje igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Kiyovu tuzayibabaza gahoro tumaranye igihe kandi turiteguye.”

    Munyakazi Sadate yabajijwe ku buryo Rayon Sports iri kwitegura umukino wa Kiyovu idahagaze neza muri iyi minsi, anabazwa uburyo bazashyiraho mu gufasha iyi kipe kubona amafaranga. 

    Ati: 'Ibyo ni byo byaturanze kuva kera nta Rayon Sports itagira ka Prime ku bakinnyi, ka prime kuri Stade kakabatera imbaraga zidasanzwe n'ibyishimo bijebuje. Njye na Perezida Muvunyi rwose twabitekerejeho kandi neza. 

    Abasore badushimishe, dukore natwe ku makofi tubashimishe uko bikwiriye. Ibyo ni ibyanjye na Perezida Muvunyi ariko n'aba Rayon muri rusange hirya no hino dukore mu mifuka yacu dukande akanyenyeri dushimishe abasore bacu. Abayobozi n'abafana baze dufatanye uko utureba hano tuzaba duhari.”


    Perezida Rwagacondo yavuze ko Rayon Sports ayizi ihangana na Kiyovu Sports anateguza aba Rayon gutsinda Kiyovu. 

    Perezida Rwagacondo nawe yagize ati 'Ndagira ngo nkubwire ko Kiyovu twahanganye kuva Kera, biranshimishije ko uwo mupira uzaba mpari kandi nkaba ndi mu baperezida bari gutegura gutsinda Kiyovu, ndagira ngo mbamenyeshe nko tuzayitsinda.”

    Perezida Rwagacondo yabajijwe niba yiteguye gutanga inkunga yaba amafaranga, ibitekerezo kugira ngo ikipe ikomeze kumera neza nuko agira ati 'Nk’uko twateguye imikino yabanje nkeka ko ari ko turi gutegura Kiyovu, ikizasabwa ngo dutsinde Kiyovu tuzagitanga kandi tuzayirangiza.”

    Rwagacondo yibukijwe ko Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ukwishyira hamwe kw'abasaza ba Rayon Sports ntacyo bizakangaho Kiyovu cyane ko n'aba Kiyovu nabo bari kwishyira hamwe.

    Rwagacondo yakomeje agira ati 'Juvenal yayoboye Kiyovu ntagihari cyane, gusa naramwumvaga, ndagira ngo amenye ko abo yita Abasaza harimo n'abakuri bato. 

    Tuzabatsinda tuzabatsinda, kuko ibisubizo biri mu barayon kandi ni ibisubizo birambye. Icya kabiri ni ugushira hamwe ngo tugire umushinga muremure tumaze iminsi dukoraho kandi twabihurijeho twese”.

    Abasaza bayoboye Rayon Sports bongeye kwishyira hamwe bubaka Rayon Sports iryana biyemeza gutangirira kuri Kiyovu Sports bakubita. 

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Kiyovu Sports izakina na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda. 

    Rayon Sports ni ikipe inyotewe no gutsinda umukino wa Kiyovu Sport cyane ko imyaka igiye kuba ine Rayon Sports itazi gutsinda Kiyovu Sport uko bisa. 
     

    Munyakazi Sadate ni umwe mu bagabo bayoboye Rayon Sports bahagurukiye kuyigarura ku murongo 

    Rayon Sports yahigiye guhera kuri Kiyovu Sports itsinda cyane ko idaheruka kuyitsinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148171/abayoboye-rayon-sports-basenyeye-umugozi-umwe-biyemeza-gutangiriza-akanyafu-kuri-kiyovu-148171.html

  • Karongi: Abakoreshaga ikiraro cyahoze ku mugezi wa Ndaba bambuka bahetswe mu mogongo – #rwanda #RwOT

    Abaturiye uwo mugezi bavuga ko hahozeho ikiraro cyananyurwagaho n'ibinyabiziga ariko kiza gusenyuka burundu. Cyahuzaga utugari twa Bubazi na Gitwe mu Murenge wa Rubengera.

    Abaturage bakoreshaga icyo kiraro baganiriye na BTN, bavuze ko igiteye impungengege kurushaho ari abanyeshuri n'abarezi babo na bo bambuka uwo mugezi mu buryo bwo kwirwanaho ariko buteje ibyago cyangwa bakarara nzira.

    Umwe yagize ati 'Abana b'abanyeshuri biga ku Kanyamurinda no ku Kabuga barara mu nzira n'abarimu babo ntibabone uko baza kwigisha. Hari n'abandi baza kwishoramo bambuka kandi batazi koga ugasanga bari kurwana n'amazi'.

    Umwe mu bambutsa abo bantu yagize ati 'Uyu mugore yari avuye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi mbona yabuze uko yambuka kuko umugezi wari wuzuye nanga kumusiga ndamwambutsa. N'iyo umugezi utuzuye amazi aba ari ibiziba ukandagiramo ugahita uhindana'.

    Umwe mu bari bamaze kwambutswa bamuhetse mu mugongo, na we yagize ati 'Nari mvuye kwa mugannga ngeze hano mbona uyu mwana wanjye ni muto ntiyampeka. Nahise niyambaza uriya musore ngo ampeke. Biratubangamiye kuko hananyuraga ibinyabiziga, ubu ntibyashoboka. Nk'iyo umumtu arwaye ntashobora kwiyambutsa amazi yamutwara'.

    Abo baturage bahuriye ku cyifuzo cyo kongera kubakirwa icyo kiraro kuko uretse izo mpungenge zo kwambuka n'ubuhahirane busa n'ubwahagaze aho nk'imodoka zazaga kuhapakira umucanga na zo zabaye nke bitewe n'uko iziri hakurya zitagera hakuno n'iziri hakuno ntizigere hakurya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yemereye IGIHE ko hari abaturage bambuka uwo mugezi bavogereye ariko avuga n'icyo ubuyobozi bwagerageje gukora.

    Ati 'Icyo kiraro koko cyatwawe n'ibiza cyari ikiraro kinini imodoka zacagaho. Mu rwego rwo gushaka igisubizo nk'ubuyobozi, hafi y'ahari icyo kiraro hubatswe ikindi kiraro cyo mu kirere ubu ni cyo kiri gukoreshwa'.

    Nkusi yasobanyuye ko impamvu hari abakivogera mu mugezi wa Ndaba ari uko icyo kiraro cyo mu kirere cyubatswe ahatari aho icyo kindi cyahoze bigatuma hari abanga kugicaho bakavogera mu mazi kubera ko kujya aho kiri bisa no kuzenguruka.

    Ibyo ariko ngo byakozwe mu nyungu z'ubuhahirane bw'abahatuye kuko hari ibiraro bibiri byari bimaze gucika noneho hubakwa icyo cyo mu kirere hagati na hagati kugira ngo gifashe abahambukiraga bose.

    Yongeyeho ko umurenge ayobora watanze ubusabe ku karere ngo bubakirwe igikomeye kuko umuganda utabasha kububakira ikindi, gusa asaba abaturage ko bajya bakoresha icyo cyo mu kirerere kuko kwambuka umugezi wuzuye byo biteje ibyago.

    Icyo kiraro kimaze imyaka irenga ibiri n'igice gisenyutse, gusa ntibizwi igihe ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buzubakira ikindi kirambye.

    Abambukaga ikiraro cyari ku mugezi wa Ndaba cyasenyutse ubu bambuka bahetswe mu mugongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoreshaga-ikiraro-cyahoze-ku-mugezi-wa-ndaba-bambuka-bahetswe-mu-mogongo

  • Karongi: Abanyamabanga nshingwabikorwa bane basezeye ku mirimo bitunguranye – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba bayobozi basabwe kwandika basezera ku mirimo nyuma y'uko hari inama ya Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba n'Umuyobozi w'Akarere yagombaga kubera muri uyu murenge mu masaha ya mu gitondo kuwa Kabiri, ntibe bitewe n'umubare muto w'abaturage bayitabiriye.

    Ubwitabire buri hasi muri iyi nama bivugwa ko aribwo bwabaye intandaro yo gusaba aba banyamabanga Nshingwabikorwa gusezera ku mirimo.

    Ni icyemezo kitavugwaho rumwe kuko Umurenge wa Murundi wabonye imvura itinze abaturage bakaba bahugiye mu mirimo y'ubuhinzi.

    IGIHE yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi ariko ntibyakunda kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga.

    Mu karere ka Karongi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo uw’Umurenge wa Murundi baseseye ku mirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abakozi-bane-basezeye-ku-mirimo-bitunguranye

  • Ashobora gukatirwa cyangwa akaba umwere- ACP… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda  kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024; ni nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda itangaje ko yafunze Miss Muheto ashinjwa ibyaha birimo 'gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo', 'kugonga no kwangiza ibikorwa remezo' no guhunga nyuma y'ibyo.

    Itangazo ryasohotse Saa Moya z'ijoro n'iminota 44' kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024. Ryaciye igikuba mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza impamvu uyu mukobwa yahisemo gutwara imodoka kandi yumva ko yaganjwe n'umusemburo, ariko kandi byari bimaze igihe bivugwa kuri Internet. 

    Muri iri tangazo, Polisi yavuze ko Nshuti Divine Muheto nta ruhushya rwo gutwara imodoka afite. Kandi ko Dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bushobora kuregera urukiko akagezwa imbere y'inkiko cyangwa ntibubikore.

    Itangazo rigira riti 'Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.'   

    ACP Rutikanga yagize ati “Biriya byose wabonye akurikiranyweho biteganyijwe n’itegeko kandi birahanwa nibura harimo ibitarengeje amezi atandatu yo gufungwa muri gereza. Biranashoboka ko ababishinzwe ari mu bugenzacyaha cyangwa abacamanza babisoza bamutegetse amande akanataha. Ni kimwe n’uko yahamwa n’icyaha agafungurwa, kimwe n’uko yagirwa n’umwere nabyo birashoboka.”

    ACP Rukitakanga yavuze ko hari abashobora gufatwa batwaye imodoka basinze bagafungwa iminsi itanu bagataha, ndetse bagatanga amande, ariko bitewe n’uko dosiye yizwe neza iminsi ishobora kurenga.

    Ni ku nshuro ya Kabiri, Miss Muheto afunzwe akurikiranyweho gutwara imodoka yasinze. ACP Rutikanga yasobanuye ko ku nshuro ya mbere habayeho kumwigisha no kumuhana asubira mu muryango.

    Ati “Ubundi ku muntu wese ushaka gutwara ikinyabiziga nta n’ubwo yakabaye arindiriye inama ya Polisi yo kugira ngo ajye kwigira ‘Permis’ ariko mu by’ukuri iyo nama yarayigiriwe arigishwa, arahanwa, arataha asubira mu muryango kimwe n’undi wese ubona ayo mahirwe. Icyari gisigaye hari ahe kugira ngo nawe atekereze icyo agomba gukora.”

    ACP Rutikanga yavuze ko gutwara imodoka wasinze ni nko kwiyahura kandi ni uguteza akaga abandi muhuriye mu muhanda. Kandi ‘biba bibi kurushaho iyo ubikoze nta n’uruhushya ubufitiye’. Ati “Ni ukuvuga ko kimwe cyongera uburemere ku kindi.”

    Ati “Icyo nagiramo inama abantu ni ukwiga guhitamo neza. Ntitukigire ku byago by’undi abantu babyirinze twese twakoresha umuhanda neza.”

    Muheto w'imyaka 21 y'amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y'uko mu 2022 ahigitse abakobwa bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena. 

    Iri rushanwa ariko yegukanye ryaje guhagarikwa na Guverinoma kubera ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.

    Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, benshi mu bantu bibaza niba iri rushanwa rizongera kuba mu Rwanda.

    Hari amakuru yagiye ajya hanze, avuga ko hatangiye gutegurwa uburyo iri rushanwa rizanozwa mu rwego rwo gufasha abakobwa baryitabira kudahura n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko ashingiye ku byo amategeko ateganya Miss Muheto ashobora guhabwa ibihano birimo gufungwa bitarengeje amezi atandatu, kurekurwa cyangwa se gucibwa Amande

    ACP Boniface Rutikanga avuga ko Miss Muheto yafunzwe nyuma y'uko akoze impanuka akagonga ibikorwaremezo bitewe n'uko yari atwaye imodoka yasinze 

    Miss Muheto yatwe muri yombi hagati ya tariki 18-20 Ukwakira 2024, mu muhanda uherereye ahahoze Alapha Palace

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUVUGIZI WA POLISI ACP BONIFACE RUTIKANGA

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148178/ashobora-gukatirwa-cyangwa-akaba-umwere-acp-rutikanga-kuri-miss-muheto-video-148178.html

  • The Ben, Platini P na Alyn Sano mu bamaze iru… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z'ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakunzi b'umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n'abakizamuka ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo The Ben, Alyn Sano, Kenny K-Shot, Li John, Bruce The 1st, Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Emmy Vox, Peace Hozy n'abandi.

    Imwe mu ndirimbo zakanyujijeho muri uku kwezi kubura amasaha make ngo kugane ku musozo, ni 'Plenty' y'umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yashyize hanze ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024,.

    Iyi ndirimbo yagaragayemo amasura ya bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo Ruti Joel, Khalfan Govinda n’abandi. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Prince Kiiz wanayigaragayemo, yandikwa na Niyo Bosco afatanije na The Ben.

    1.     Plenty — The Ben

    “>

    2.     Jeje — Platini P ft Davis D

    “>

    3.     Tamu Sana — Alyn Sano

    “>

    4. Bwe Bwe (Remix) — Bruce The 1st ft Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza,  Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo

    “>

    5.     Shenge — Li John ft Jay Polly

    “>

    6.     Wimbaza — Dj Pius ft Sonni & Kendo

    “>

    7.     Nturi Mwiza — B-Threy

    “>

    8.     Twivuyange — Mico The Best ft Uncle Austin, Afrique, Marina & Bushali 

    “>

    9.     Ride or Die — King James

    “>

    10. Payina — Cox

    “>

    11. Already Made — Yvan Buravan

    “>

    12. Igisabo — Zuba Ray

    “>

    13. Ocean — Yago ft Passy Kizito

    “>

    14. Kaa Nami — Israel Mbonyi

    “>

    15. Intego — Chryso Ndasingwa

    “>

    16. Warandamiye — Prosper Nkomezi

    “>

    17. Niseme Nini Baba — Elie Bahati

    “>

    18. Byose Ni Wowe — Bosco Nshuti

    “>

    19. Hozana — Peace Hozy

    “>

    20. Ibirenze — Emmy Vox

    “>
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148176/the-ben-platini-p-na-alyn-sano-mu-bamaze-irungu-abanyarwanda-mu-kwakira-2024-video-148176.html

  • U Rwanda rwahawe miliyari 35.2 Frw yo kubakira abasenyewe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga ari mu byiciro bibiri birimo inguzanyo n'inkunga yatanzwe na Banki y'Isi azafasha mu kubakira imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza mu turere dutandukanye tw'igihugu.

    Muri Gicurasi 2023, u Rwanda rwahuye n'ibiza byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.

    MINEMA igaragaza ko inzu 778 zamaze gusanwa na banyirazo bazirimo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Burera, Musanze, Karongi na Gakenke, mu gihe izindi 980 zirimo gusanwa ku buryo ba nyirazo bazaba bazirimo bitarenze mu mpera za 2024.

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yatangaje ko kubaka no gutuza imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza bikorwa hagendewe ku bushobozi Leta yabonye ariko bigenda neza.

    Ati 'Twubakiye abari bafite ibibanza, ubu turi gushaka uko twabona ingurane ku basigaye ngo na bo bubakirwe inzu. Twamaze kubona amafaranga, ndetse iyi gahunda tuzayisoza muri Kamena umwaka utaha, buri wese azaba afite inzu ye yuzuye.'

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z'ibiza ku wa 13 Ukwakira, Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yahamije ko imirimo yo gusana inzu 2.763 zasenyutse burundu iteganyijwe mu ntangiriro za 2025, bikazakorwa ku nkunga ya Banki y'Isi kuko yatanze inkunga ya 26.028.205$ agenewe kubaka gusa.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Lambert Dushimimana yagaragaje ko nubwo aka ari agace k'imisozi miremire gashobora guhura n'ibiza mu bihe byose ariko abaturage bagerageza kubyitwaramo neza.

    Tariki 31 Ukwakira 2024, hateganyijwe inama yo ku rwego rw'igihugu ihuza inzego zitandukanye zirimo iza Leta, amashuri makuru na za kaminuza, amashami y'Umuryango w'Abibumbye, Abanyamadini, Abikorera n'abandi bafite ibikorwa bijyanye n'imicungire y'ibiza, iri mu murongo wo gukumira no kugabanya ingaruka z'ibiza.

    Politike y'Igihugu y'Imicungire y'Ibiza iherutse kwemezwa mu Rwanda itanga ibisubizo birimo kongera imbaraga mu bushakashatsi n'ubusesenguzi ku biza byugarije igihugu kugira ngo ibisubizo bifatwa bitange umusaruro mu kubaka ubudahangarwa ku biza, bikajyana no kumvikanisha neza ibiza n'ingaruka zabyo binyuze mu kongerera ubushobozi inzego zose n'abaturarwanda muri rusange kugira ngo bamenye ibiza bibugarije n'aho bagomba gushyira imbaraga ngo babyirinde.

    Inzu zirenga 2700 zizubakwa mu ntangiriro za 2025

    Habanje kubakirwa abafite ibibanza n’abo zasenyutse igice kimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-miliyari-35-2-frw-yo-kubakira-abasenyewe-n-ibiza