Author: webrwanda
-
Musanze: Ibitaro byakiriye abarenga 1300 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina mu mezi umunani – #rwanda #RwOT
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 two mu Gihugu USAID Tubeho ikoreramo, bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza Kanama 2024 abantu bagera kuri 1322 bagannye ibitaro bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, muri bo umubare munini ni abagore n'abana.
Umujyanama ku buringanire muri USAID Tubeho, Ingabire Eugenie, yavuze ko nubwo iyo mibare imeze gutyo, hakiri abagikorerwa ihohotera ntibagane ibitaro, asaba buri wese kugira uruhare mu guharanira ko ihohotera rirandurwa kuko ridindiza iterambere.
Yagize ati “Ibi turabivuga nk'abageze kwa muganga, hari n'abahohotewe batabivuga bakaguma aho ngaho, ejo ukumva ngo umuntu bamwishe, ngo umuntu yiyahuye kubera ingaruka z'icyo kibazo cy'ihohotera aba yakorewe.”
“Inama tugira abantu buri munsi, ni icyaha gihanwa n'amategeko kandi Leta yashyizeho uburyo bwinshi bushoboka kugira ngo uwahohotewe abashe gufashwa. Tugomba rero gufatanya kugira ngo ahagaragaye ikibazo gishyikirizwe inzego zibishinzwe guhera mu isibo aho dutuye kugeza hejuru kugira ngo abahohotewe bahabwe ubufasha.”
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobald, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango no kugira umuco wo kuganira mu miryango kuko aribyo bikemura ibibazo by'ihohotera.
Yagize ati “Icyo dusaba abaturage bacu ni ukwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n'itarasezerana, igasezerana no kujya bagirana ibiganiro mu miryango. Ibi byose iyo babigize umuco n'iri hohotera riracika ubundi tukagira imiryango itekanye ishoboye kwiteza imbere. Iyo urugo abantu baganiye, iterambere ry'urugo ririyongera bakubaka umuryango uzira ihohotera.”
Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka ibiri ishize abantu 19648 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri bo 10 439 ni abana bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB kandi rusaba abantu bose gutangira ku gihe amakuru ku bakora ihohotera rishingiye ku gitsina, no kubungabunga ibimenyetso bifasha abahohotewe kubona ubutabera.
Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane
Inzego zose zahagurukiye ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango -
Abana 684 bakurikiranyweho ingengabitekerezo… – #rwanda #RwOT
RIB yagaragaje ko ku byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, igaragaza ko hagati ya 2019 – 2024, hamaze kugenzwa ibirego 2,895 birimo abakekwa 4,019.
Mu 2019 hagaragaye ibirego 536, mu mwaka wa 2020 haboneka 527, Â mu mwaka wa 2021 haboneka ibirego 560, mu mwaka wa 2022 haboneka ibirego 447. Ni mu gihe mu mwaka wa 2023 habonetse ibirego 590 ndetse kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka ibirego 325.
Ikintu gihangayikishije cyane ni uko abagera kuri 684 bangana na 17% by'abakurikiranyweho ibi byaha, bafite hagati y'imyaka 14 na 17.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko biterwa n'ababyeyi gito bakibiba ingengabitekerezo mu bato.
Ati: 'Mwaretse kwangiza abana banyu, wirera ngo umwana wawe azajye muri gereza. Ntawe ukwiye kwibikamo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntirara bushyitsi, igaragara mu bikorwa byanze bikunze. Umuti ni ukuyikuramo.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko igitangaje kikaba kinababaje ari uko abijandika mu byaha byo guhohotera abacitse ku icumu ari abahamwe n'ibyaha bya Jenoside ndetse n'abana babo.
Yagize ati: 'Iyo urebye nko mu turere 11, hagiye hagaragara ibikorwa byo gutera ubwoba abarokotse Jenoside kandi iyo urebye usanga mu bakekwa harimo abasanzwe barahamywe n'ibyaha bya jenoside cyangwa abana babo. Ibibi cyane ni uko usanga higanjemo urubyiruko, hagati y'imyaka 19 na 33.'
Kimwe mu bitiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko harimo n'imbuga nkoranyambaga. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rusaba abakoresha izi mbuga kutishora mu bikorwa bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside bagendereye inyungu zabo bwite kuko hari amategeko abihana.
Mu byaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kiza ku isonga ku kigero cya 50%.
Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uvuga ko ibikorwa byo kwibasira abarokotse byakomeje kugenda bigaragara mu bihe bitandukanye ariko bikaba byarafashe indi ntera kuva muri Kanama 2024, aho hamaze kwicwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanu hirya no hino mu Gihugu.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yasabye ababyeyi kureka kwangiza abana babo bababibamo ingengabitekerezo ya Jenoside Â
-
UEFA Champions League: Arsenal yanyagiye, iby… – #rwanda #RwOT
Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Ugushyingo 2024 Saa yine z’ijoro. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Sporting CP yari yakiriyemo Arsenal kuri Estadio Jose Alvalade.
Uyu mukino watangiye abakinnyi b’ikipe ya Arsenal bahererekanya neza umupira gusa ba myugariro ba Sporting CP bakabangira kwinjira mu rubuga rw’amahina.
Bidatinze ku munota wa 17 gusa iyi kipe y’abarashi yahise ifungura amazamu ku mupira Jurrien Timber yahinduye imbere y’izamu usanga Gabriel Martinelli ahita afungura amazamu ndetse afungura konti ye y’ibitego muri UEFA Champions League y’uyu mwaka.
Nyuma yo gutsindwa, ikipe ya Sporting CP yagerageje gusatira ishaka uko yakwishyura ariko biza kongera kuba bibi ku munota wa 22 ubwo Thomas Partey yahaga umupira Bukayo Saka nawe akawushyira kwa Kai Havertz wahise awutereka mu nshundura igitego cya kabiri kiba kirabonetse.
Umukino wakomeje Arsenal yiharira cyane umupira ndetse hari n’aho yashoboraga kubona igitego cya 3 ku ishoti ryari rirekuwe na Bukayo Saka gusa Kai Havertz aryikuriramo kandi ryaganaga mu izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Arsenal yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Gabriel Martinelli akoresheje umutwe kuri koroneri yatewe na Declan Rice ashyiraho umutwe.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Sporting CP yaje nayo ibona igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na Goncalo Inacio ku mupira yahawe na Francisco Trincao.
Ikipe ya Sporting CP yakomeje gusatira ishaka ibindi bitego ibinyujije kuri rutahizamu wayo Victor Gyokores ariko ba myugariro ba Arsenal bakihagararaho.
Ku munota wa 65 ikipe y’abarashi yabonye igitego cya 4 gitsinzwe na Bukayo Saka kuri penariti yaturutse ku ikosa ryakorewe Martin Odegaard.
Ku munota wa 82, Mikel Merino yarekuye ishoti umunyezamu wa Sporting CP agiye kurifata ngo arigumane biramunanira umupira usanga Leandro Trossard wari winjiye mu kibuga asimbuye ashyiraho umutwe igitego cya 5 kiba kirabonetse.
Umukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 5-1.
Indi mikino yakinwe ikipe ya Slovan Bratislava yo muri Slovakia yatsinzwe na AC Milan yo mu Butaliyani ibitego 3-2 naho Sparta Prague yo muri Czech Republic itsindwa na Atletico Madrid yo muri Espagne ibitego 6-0.
Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yatsinze Brest yo mu Bufaransa ibitego 3-0, Bayern Leverkusen yo mu Budage itsinda RB Salzburg yo muri Australia ibitego 5-0 naho FC Bayern  itsinda Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa igitego 1-0.
Ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani yatsinze RB Leipzig yo mu Budage igitego 2-0, Manchester City inganya na Feyenoord mu Buhorandi ibitego 3-3 naho Young Boys yo mu Busuwisi inyagirwa na Atalanta yo mu Butaliyani ibitego 6-1.
![]()
Manchester City yanganyije na Feyenoord ibitego 3-3
![]()
Arsenal yanyagiye Sporting CP ibitego 5-1
![]()
Inter Milan yatsinze RB Leipzig igitego 1-0Â
![]()
FC Bayern Munich yatsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0
-
Ras Kayaga yagaragaje intandaro y’amakimbiran… – #rwanda #RwOT
Mu gihe bamwe mu bakurikirana hafi imyidagaduro cyangwa se ‘Showbiz’ yo mu Rwanda bavuga ko amakimbirane amaze iminsi ayigaragaramo ari aya vuba aha ko kera ntabyabagaho, nyamara umuhanzi Ras Kayaga wamamaye mu myaka ya kera mu njyana ya Reggae, avuga ko ibi bintu byatangiye kera umuziki nyarwanda uri kwiyubaka.
Umuhanzi Ras Kayaga umaze imyaka 25 amenyekanye mu muziki nyuma yaho yakoze indirimbo yise ‘Maguru’ yakunzwe na benshi, ari mu bamaze igihe muri Showbiz ndetse ayifitemo amateka akomeye dore ko byinshi byabaye areba.
Ras Kayaga wazamukiye mu itsinda rya ‘Holly Jah Doves’, ubwo yaganiraga na InyaRwanda Tv, yagaragaje ko amakimbirane yo muri Showbiz Nyarwanda yamye ahari atari aya vuba aha ndetse yanagerageje gusubiza amaso inyuma yerekana intandaro yayo.
Yavuze ko amakimbirane yatangiye ubwo umuziki Nyarwanda winjirwagamo n’abajyanama n’abahanzi babarebera inyungu (Managers). Yagize ati: ”Amakimbirane yatangiye ubwo hazaga ibintu byo kumanaginga abahanzi, bitangijwe n’aba ‘Managers’ bari baje icyo gihe barimo Alex Muyoboke n’abandi batandukanye barimo n’uwashinze itsinda rya Urban Boys”.
Ras Kayaga yakomeje agira ati ”Icyo gihe amakimbirane yatangiye kwaduka ndetse birakomeza kugeza ubwo Urban Boys yakoze indirimbo bise Ishyamba. Aho baririmbaga ngo muhigi w’ishyari reka iby’ishyari twese duhige”.
Nubwo bamwe bareba umuziki nyarwanda utangiye kuzamo amakimbirane bakavuga ko ibintu byageze ‘aharyoshye’ ndeste ko ariko ‘Showbiz’ ikorwa, ntabwo ariko abahanzi bakoraga umuziki icyo gihe ariko babibonaga.Â
Ras Kayaga wabonye byinshi kuva umuziki nyarwanda wiyubaka kugera aho ugeze ubu, yavuze ko icyo gihe amakimbirana atangira harimo abahanzi bahise bahagarika gusohora indirimbo nawe arimo.Â
Ati: ”Muri ibyo bihe twe twahise dufata umwanzuro wo guhagarika gusohora indirimbo kuko ibintu byari bitangiye kuba bibi, hajemo ibintu bitari ku murongo wacu. Kuburyo natwe ubwacu baradusenye, ntabwo haburaga umuntu ugira atya akatwataka gusa agasanga twebwe turi Abarasta”.
Uyu muhanzi kandi yakomeje atangariza InyaRwanda ko amakimbirane yo mu muziki yatangiriye i Nyamirambo. Atangijwe n’abo bajyanama (Managers). Avuga aba usanga babikora kunyungu zabo aho kubikora ku nyungu z’abahanzi bahagarariye.
Yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’abajyanama ari uko bakora ibintu mu nyungu zabo aho kubikorera abahanzi, bavuga ko bahagarariye inyungu z’abahanzi nyamara witegereje ubona bahagarariye inyungu zano.
Ras Kayaga yagaragaje kandi ko nubwo amakimbirane yatangijwe n’abajyanama (Manager) mu myaka ya kera, gusa ngo kuri ubu abariho basigaye bagerageza gukorera neza abahanzi bakabikora kinyamwuga.
Yanagiriye kandi inama abahanzi yo kwitondera guhitamo abajyanama, bagahitamo ababikora neza kandi bakababyaza amafaranga aho kugira ngo bahitemo umujyanama uzaza kumuriraho amafaranga aho kuyamushakira.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RAS KAYAGA
-
Bruce Melodie na Kevin Kade mu bahataniye ibi… – #rwanda #RwOT
Mu bihe bitandukanye abategura ibi bihembo byagiye bazirikana iterambere ry'umuziki w'u Rwanda bagashyira ku rutonde bamwe mu bahataniye ibi bihembo n'ubwo kenshi kubyegukana bisaba imbaraga zidasanzwe.
Mu 2022, ibi bihembo byari bihatanyemo Abanyarwanda batandatu, kuri iyi nshuro hatoranyijwe abahanzi bane. Icyo gihe byatangiye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kuva mu 2023 bitangirwa mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Mu 2023, ibi bihembo byari bihatanyemo Bruce Melodie, Ariel Wayz, Israel Mbonyi, Bwiza ndetse na Christopher. Ariko kuva abahanzi nyarwanda batangazwa mu bahatana muri ibi bihembo, nta n'umwe urabasha kwegukana igikombe.
Abategura ibi bihembo basobanura ko byubakiye ku gushimira abahanzi bakora ibikorwa binyuranye mu guteza imbere inganda ndangamuco, ndetse hanagamijwe guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu cya Tanzania.
Ushingiye ku rutonde rw'abahataniye ibi bihembo rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza wa 'Gospel' mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best East Africa Gospel/Inspiration of the year), aho ahatanye n'abarimo itsinda rya Papi Clever, Dorcas na Merci Planist; Joel Lwaga, Obby Alpha, Paul Clement, Walter Chilambo, Mercy Masika, Mary Lincon ndetse na Guardian Angel
Ni mu gihe Kevin Kade na Element Eleeh bahataniye igihembo mu cyiciro 'Best East Africa R&B/Pop Artist of the year' aho bahataniye igikombe na Jux, Rayvanny, Fathermoh, Jay Melody, Mbosso, Bahati, Arow Bwoye ndetse na Christian Bella.
Indirimbo 'Kipepo' ya Nadia Mukami na Bruce Melodie yashyizwe mu zihataniye ibihembo binyuze mu cyiciro cy'indirimbo nziza mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best East African Music of the year), aho ihatanye n'indirimbo 'Ujana' ya Harmonize, 'Komasava Remix' ya Diamond Platnumz, 'Zawadi' ya Zuchu na Dadiposlim, 'Dah Remix' ya Nandy na Ali Kiba, 'Extra Pressure na Bien-Aime, 'Kipofu' ya Ali Kiba na Top Shatta, 'Hakuna Matata' na Marioo, 'Ololufe Mi' ya Juma Jux na Diamond Platnumz.
Ibi bihembo binahataniwe mu byiciro birimo 'Best East African Live act of the year', 'Best East African Newcomer of the year', 'Best East African Album of the year', 'Best East African Film Director' n'ibindi.Â
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 15 Ukuboza 2024, mu nyubako y'imyidagaduro ya Superdome Masaki mu Mujyi wa Dar es Salaaam mu gihugu cya Tanzania, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
  Israel Mbonyi yongeye gushyirwa ku rutonde rw'abahataniye ibi bihembo bizatangirwa muri Tanzania
 Indirimbo Bruce Melodie [Aherutse kugaruka i Kigali avuye mu bitaramo muri Canada] yakoranye na Nadia Mukami yamushyize mu bahataniye ibi bihembo
 Element uri kubarizwa muri Uganda muri iki gihe, yongeye kugaruka ku rutonde rw'abahatanye
 Kevin Kade ahataniye ibi bihembo ku nshuro ya mbere binyuze mu cyiciro 'Best East Africa R&B'
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Nyuma y'umwaka iteza imbere umuryango, Kigali Family Night igiye gusozwa – #rwanda #RwOT
Iyi gahunda yari imaze umwaka igaruka ku biganiro bitandukanye byibanda mu kubaka umunyaryango nyarwanda uhamye, yatangijwe n'inzobere mu mibanire yitwa Hategekimana Hubert Sugira.
Yatangijwe mu Ukuboza 2023, yibanda ku nsangamatsiko zitandukanye zaganirwagaho muri kwezi, hagatumirwa n'inzobere mu nzego zitandukanye zifite aho zihurira n'umuryango.
Sugira ati 'Habayemo ibiganiro ku ngingo zirimo uruhare rw'umutungo, n'uburyo bwiza bwo kuwucunga mu muryango kugira ngo hatazabaho amakimbirane ashingiye ku micungire mibi yawo, dore ko ibibazo bijyanye n'imicungire mibi y'umutungo ari byo byiganje mu biteza amabimbirane n'isenyuka ry'umuryango.'
Kigali Family Night yagarutse no ku ruhare rw'umugore n'umugabo mu kubaka umuryango mwiza utekanye, habaho igihe cyo kuvuga ku ngaragu hibandwa ku kuzitoza kubaka urugo rwiza, mbere y'uko zirugeramo.
Mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kigali Family Night yagarutse ku buryo bwo gutsinda burundu zimwe mu ngaruka za Jenocide mu miryango yacu.
Mu biganiro byatanzwe muri Nzeri 2024 n'abari bavuye mu itsinda rya Dr. Myles Munroe (yitabye Imana) wari inzobere n'umwanditsi w'ibitabo ku miyoborere, habaye icy'umwihariko cyavugaga ku buryo bwo guhuza umuryango, ishoramari no kumenya intego y'ubuzima.
Kuri iyi nshuro umugoroba w'umuryango wa nyuma wiswe 'The Last Dance' uzaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 Saa Moya z'umugoroba muri Park Inn Hotel Kigali. Iki kiganiro kizaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka umuryango uhamye na none.
Hazagarukamo bamwe mu bagiye batanga inyigisho mu byiciro byabanje, hifashishijwe ibice byose bigamije kubaka umuryango mwiza kandi ukomeye.
Abazatanga ibiganiro barimo Hubert Sugira Hategekimana, Pst Hortense Mazimpaka, Pst Alain Numa washinze umuryango w'abana bavutse ku banyamahanga n'Abanyarwanda, Prof. Alfred Bizoza, ndetse n'Umunyamakuru Patience Sindayigaya, uzahagararira ingaragu muri iki kiganiro.
Uwiyandikisha yishyura ibihumbi 30 yishyurwa kuri 078 444 2919, akohereza ubutumwa kuri WhatsApp kuri iyo nimero, agatanga amazina ye na nimero ya telefone.
Kigali Family Night yitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye
Dr Muyombo Thomas mu bitabira Kigali Family Night
Kigali Family Night yitabirwa n’ab’ingeri zitandukanye
Umuryango wa Muzogeye Plaisir witabira Kigali Family Night
Hategekimana Hubert Sugira utegura Kigali Family Night agaragaza ko iyi gahunda yubatse umuryango mu buryo butandukanye
Pamela Mudakikwa usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’itumanaho na we yakunze kwirabira Kigali Family Night
Plaisir Muzogeye n’umugore we mu bitabira Kigali Family Night
Pst Hortense Mazimpaka mu batanze inama z’uko abagize umuryango bagomba kwitwara
Dimitrie Sissi na Munyakazi Sadate na bo ntibatanzwe n’ibyiza bya Kigali Family Night
Ngarambe François-Xavier atanga igitekerezo muri Kigali Family Night
-
Gasabo: Polisi yaburiye abishora mu bujura n'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT
Ni nyuma y'uko kuva uku kwezi k'Ugushyingo gutangiye, Polisi yafatiye mu murenge wa Jali, abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw'inka eshaty zibwe muri uwo murenge zikabagirwa mu ishyamba, hakaba hagishakishwa abo bafatanyije.
Hafashwe kandi abantu 14 bakekwaho kugira uruhare mu bundi bujura, urugomo n'ibiyobyabwenge byafashwe birimo urumogi rungana n'udupfunyika 89, Kanyanga n'inzoga zitujuje ubuziranenge zingana na Litiro 2,680, byose byamenewe mu ruhame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo, abaturage bibutswa ububi bwabyo ku buzima no ku mutekano.
Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yibukije abaturage ingaruka z'ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima, asaba abayobozi kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo no kubishakira umuti mu rwego rwo kwimakaza umutekano.
Yijeje ubufasha bukenewe mu kurwanya ibiteza umutekano muke, asaba abaturage kwirinda guhishira abakora ibyaha kabone n'ubwo baba bafitanye isano, kubera ko aho igihugu kigeze bituruka ku kuba gifite umutekano bityo bagomba kuwusigasira.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo; SSP Mathias Muhire, yagaragarije abaturage ko nta terambere ryagerwaho nta mutekano, abasaba gukomeza ubufatanye mu gukumira ibiwuhungabanya.
Ati 'Twese tuzi neza ko umutekano ari wo nkingi y'iterambere, ntacyo twageraho tutawufite. Tuributsa buri wese ugitekereza kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage, ko nta mwanya agifite kuko bahagurukiwe ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage, ibikorwa byo kubafata bizakomeza bashyikirizwe ubutabera.'
SSP Muhire yashimiye abaturage batanga amakuru ku bahungabanya umutekano, aburira n'abakomeje gushakira amaramuko mu biyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge bikunze kuba intandaro y'urugomo n'ubujura.
-
Rwamagana: Umwana na se bafatiwe mu cyuho batanga ruswa – #rwanda #RwOT
Aba bagabo bafatiwe mu cyuho kuri uyu wa Kabiri Tariki 26 Ugushyingo. Bafatiwe mu Murenge wa Gishari bamaze guha Abunzi ibihumbi 40 Frw ndetse banandikiranye ko bazabongera ibindi bihumbi 60 Frw yose hamwe akaba ibiumbi 100 Frw.
Ibi byabaye nyuma y'aho Inteko y'Abunzi bo mu Murenge wa Gishari yakiriye ikirego cya Mukamana Grace waregaga mubyara we, Ntambara Augustin washakaga kumuriganya isambu yahawe na nyina. Uyu Ntambara ngo nawe yavugaga ko yayirazwe na se dore ko ababyeyi babo bavukanaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu musore wari uri kumwe na se bemereye Inteko y'Abunzi ibihumbi 100 Frw kugira ngo ibafashe mu gutsinda urubanza.
Ati 'Mu gihe Inteko y'Abunzi yiteguraga kuburanisha urubanza, umwana wa Ntambara witwa Manizabayo afatanyije na se basabye Inteko y'Abunzi ko yabafasha bagatsinda urubanza, babemerera igihembo cy'ibihumbi 100 Frw. Abunzi barabitumenyesheje dufatanya kureba uko bazafatirwa mu cyuho. Ejo baje kuyabaha babanza gutanga ibihumbi 40 Frw banakorana inyandiko ko bazabaha ibindi bihumbi 60 Frw niko guhita bafatwa.'
Gitifu Ntwari yasabye abaturage kwirinda kugura serivisi bemerewe n'amategeko, abasaba kandi kwirinda amakimbirane ngo kuko akenshi aganisha ahabi harimo no gukora ibyaha byabaviramo igifungo.
Ati 'Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, niba yabaye ubuyobozi buriho ngo bubunge, nibirinde kugura serivisi kuko hari ubwo batanga ruswa kandi ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ubuyobozi bwose bubereyeho kubafasha nta kiguzi batanze.'
Kuri ubu uyu musore w'imyaka 32 na se umubyara bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishari, mu gihe bategereje ko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umwana-na-se-bafatiwe-mu-cyuho-batanga-ruswa
-
Ngororero: WASAC Group yujuje umuyoboro ugeza amazi ku baturage barenga ibihumbi 130 – #rwanda #RwOT
Ni nyuma y'uko Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura WASAC Group cyujuje umuyoboro mushya w'amazi ureshya n'ibilometero 203 mu mushinga watangiye mu mwaka wa 2022 ugasozwa uyu mwaka wa 2024.
Muri uyu mushinga washyizwe mu bikorwa ku nguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(AfDB), hubatswe inganda eshatu zirimo Muhembe, Nyamyotsi na Nyirarongero zose hamwe zifite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 3,074 z'amazi ku munsi, ibigega 41 ndetse n'amavomero rusange 116.
Umuyoboro wubatswe ugeza amazi meza ku baturage bo mu mirenge ya Muhanda, Kavumu, Ngororero, Kabaya, Kageyo na Sovu y'Akarere ka Ngororero.
Ugirimbabazi Théresie ni umwe muri bo, akaba atuye mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Rususa.
Yavuze ko bishimiye kuba barabonye amazi meza ndetse ko n'ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka.
Ati 'Hashize amezi abiri tubonye ivomo kuko twavomaga mu bishanga, aho twakoraga urugendo rw'ibirometero birenga bibiri. Ubu turi kuvoma amazi meza, aratwegereye kandi arahagije. Abana bambara imyenda ifuze, bakanywa amazi meza kandi na twe mu rugo gukora isuku biratworohera'.
Muragijimana Jean Bosco wo mu Murenge wa Kageyo mu Kagali ka Kageshi nawe yagarutse ku ngorane bahuraga nazo zo kutagira amazi meza.
Yagize ati 'Twari dufite ikibazo cy'isuku nke kandi dukora urugendo rurerure tujya kuvoma nabwo tukavoma ibiziba.Ibyo byagiraga ingaruka ku buzima bwacu kuko hari abaturage barwaraga indwara ziterwa n'umwanda nk'impiswi. Kumesa imyenda byari bigoye, n'abana bajya ku ishuri bakerewe kubera ikibazo cy'amazi.'
Muragijimana yakomeje avuga ko ubu ikibazo cy'amazi muri Kageshi aho batuye cyabaye amateka babikesha WASAC Group n'ubuyobozi bwiza bwayabegereje.
Yavuze ko kuva babona amazi hafi yabo babaye nk'abakora umunsi mukuru wo kwishimira ko baruhutse urugendo rw'amasaha abiri bakoraga bajya gushaka amazi ndetse n'ibihombo kuko udafite imbaraga zo kujya kuyashaka yishyuraga amafaranga 100 ku ijerekani.
Uretse abaturage kandi amazi yanagejejwe ku bigo bitandukanye nk'amashuri n'amavuriro bituma n'aho yabaga ari make yiyongera. Mu bigo byabonye amazi harimo amashuri 13 n'amavuriro y'ibanze atanu.
Batamuriza Clémentine uyobora Ivuriro ry'Ibanze riri mu Kagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero, yagaragaje uburyo amazi yababereye igisubizo muri serivise batanga.
Ati 'Maze imyaka itanu nkorera hano ariko nta mazi twari dufite. Abakora isuku bakoraga urugendo rw'imonota 30 bikoreye amajerekani ngo tubone ayo dukoresha isuku n'ibindi.Mu bihe by'imvura twararekaga ariko amazi akaba make ntitubone ayo gukora isuku.'
Yakomeje agira ati 'Ubu byarahindutse kuko ukwezi kugiye gushira tubonye amazi meza, nta rugendo tugikora, abarwayi babona amazi uko bayakeneye na twe tukabaha serivise dufite isuku.'
Abanyeshuri bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Ruhunga C ruri mu Murenge wa Ngororero, na bo bavuga ko kubera amazi ari hafi batagikererwa ishuri kandi ko kubatekera byoroshye ku buryo bizazamura imitsindire yabo.
Uwihoreye Patrick, Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Ngororero Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, yashimye abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi mu karere ka Ngororero, by'umwihariko WASAC Group ku muyoboro yubatse ugeza amazi meza ku baturage benshi muri aka karere.
Uyu muyobozi yavuze ko uwo umuyoboro mushya watumye abagerwaho n'amazi meza muri Ngororero bava kuri 68% bagera hafi kuri 92%.
Ati 'Byari bibabaje kubona nka hano mu Mujyi wa Ngororero abantu bajya kuvoma mu Kabande. Ubu ibyo byabaye amateka. Ahahurira abantu benshi nko mu nsengero no mu masoko ubu hari amazi ahagije. Turashimira ubuyobozi bw'Igihugu bwadutekereje nk'akarere k'icyaro ariko umuturage agashyirwa ku isonga.Uyu mushinga uri kugira uruhare mu kongera isuku mu baturage'.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rya WASAC Group rishinzwe guteza imbere ibikorwaremezo by'amazi, n'isukura, Murekezi Dominique, yavuze ko umushinga wo kubaka umuyoboro w'amazi mu Karere ka Ngororero wakozwe hagamijwe gukemura ikibazo cy'amazi cyari gihari dore ko kari inyuma ugendeye ku mibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare.
Ati 'Ibarura rya 2022 ryerekenye ko abaturage bagerwaho n'amazi meza mu Ngororero bari ku kigero cya 68% kandi impuzandengo y'Igihugu iri kuri 82.3%. Twashakaga ko nabo tubegereza serivise z'amazi kugira ngo babashe kugera ku bindi bikorwa by'iterambere'.
Uyu muyobozi yasabye abaturage begerejwe ibikorwaremezo by'amazi kubibungabunga kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro.
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) izarangira mu 2029, biteganyijwe ko abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza.
Kwegereza abatuye mu Ngororero amazi meza ni umushinga washowemo amafaranga menshi
Amazi atungayirizwa mu ruganda, arayungururwa akaba meza
Amazi ava mu ruganda yamaze gutunganywa neza
Hubatswe inganda zitunganya amazi
Abanyeshuri bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Ruhunga C ruri mu Murenge wa Ngororero na bo bavuga ko kubera amazi ari hafi batagikererwa ishuri bavoma
Abaturage basigaye bavoma hafi
Iri vuriro riri mu yegerejwe amazi meza
Batamuriza Clémentine uyobora Ivuriro ry'Ibanze riri mu Kagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero na we agaragaza uburyo amazi yababereye igisubizo muri serivise zo kwa muganga batanga
Isuku n’isukura bimaze kuba umuco
Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruhunga C bushimangira ko n'abandi bakozi b'ikigo cyane cyane abarimu kubona amazi hafi byaborohereje gukora isuku no kuzigama igihe, akazi kakabasha kugenda neza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwishimira kuba ako karere karatekerejweho mu kwegerezwa amazi meza
Ugirimbabazi Thérèsie utuye mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Rususa, yavuze ko mu gihe gito gishize babonye amazi meza hafi ubuzima bwabo bumaze kuba bwiza
Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC Development, Murekezi Dominique yavuze ko Akarere ka Ngororero kari inyuma mu kugerwaho n'amazi meza, bituma hashyirwa ingufu nyinshi
Visi Meya w'Akarere ka Ngororero ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwihoreye Patrick yavuze ko uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi muri ako karere ari wo wa mbere uha amazi abaturage benshi























