Author: webrwanda

  • Yakiniye Brazil! Byinshi kuri Robertinho uri… – #rwanda #RwOT

    Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho, ni umutoza w’umupira w’amaguru w’Umunya-Brazil ndetse akaba yaranakinnye ruhago mu busore bwe, yavutse ku itariki ya 22 Kamena 1960 i Rio de Janeiro muri Brazil.

    Ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane mu ikipe ya Fluminense no mu yandi makipe akomeye yo muri Brazil arimo Flamengo, Palmeiras, Internacional, Sport Recife na Atlético Mineiro.

    Uretse gukinira iwabo, Robertinho yageze no ku Mugabane w'u Burayi, aho yakiniye amakipe nka Nacional yo muri Portugal na Grössembacher yo mu Busuwisi.Yamenyekanyemo cyane mu myaka ya 1980, aho yigaragaje nk'umukinnyi ufite impano idasanzwe.

    Ku itariki ya 25 Nzeri 1980, Robertinho yabonye amahirwe yo gukinira ikipe y'igihugu ya Brazil mu mukino wayihuje na Paraguay.

    Nubwo yakinnye umukino umwe gusa ku rwego mpuzamahanga, iyi ntsinzi yamuhaye icyubahiro mu ruganda rw'umupira w'amaguru muri Brazil.

    Nyuma yo guhagarika gukina umupira, Robertinho yinjiye mu mwuga w'ubutoza, atangirira ku makipe yo muri Brazil nka Americano na Fluminense, aho yahereyeho agaragaza impano ye yo kuyobora amakipe nk'umutoza.

    Robertinho yinjiye ku Mugabane wa Afurika atangirira mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia, aho yagarutse kuyitoza bwa kabiri mu mwaka wa 2007 nyuma yo kuhatoreza bwa mbere.

    Indi kipe yo muri Afurika  yatoje inshuro ebyiri ni Rayon Sports yagezemo mu 2018, akongera kuyigarukamo mu 2024.

    Mu mwaka wa 2021, yabaye umutoza wa Gor Mahia yo muri Kenya, ariko amasezerano ye yarahagaritswe na CAF bitewe nuko byagaragaye ko nta byangombwa byuzuye byo gutoza ku rwego rwa Afurika.

    Nyuma yo kuva muri Kenya, Robertinho yerekeje muri Uganda mu ikipe ya Vipers SC, aho yagaragaje ubuhanga bwe mu gutoza amakipe arwanira ibikombe.

    Mu kwezi kwa Mutarama 2023, yabaye umutoza wa Simba SC yo muri Tanzania, imwe mu makipe akomeye mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Nyamara, urugendo rwe muri  iyi kipe rwarangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2023, nyuma y'amezi 11 gusa ayitoza.

    Nyuma yo kuva muri Simba, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yagarutse muri Rayon Sports ikipe yari imukeneye cyane, kuko yafifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup, ibyo birangiye ayirenza amatsinda ayigeza muri kuimwe cya Kane.

    Akigaruka mu Rwanda, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yatumye abakunzi ba Rayon Sports bongera gutekereza amatsinda, cyane ko ariwe mutoza wenyine wafashije ikipe yo mu Rwanda ukina amatsinda y'imikino nyafurika.

    Mu mezi make agarutse muri Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ameze neza muri Rayon Sports, kuko kugeza ubu akomeje kuyifasha guhangamura andi makipe yo mu Rwanda, kuko mu mikino 10 imaze gukinwa muri shampiyona, Rayon Sports ni iya mbere n'amanota 23.

    Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo amakipe yakiniye n'igihe yayakiniye, ibitego yatsinze n'imikino yakinnye

    Umwaka

       Ikipe

    Imikino yayikiniye

    (ibitego yayitsindiye)

    1978—1982

      Fluminense

    66

    (22)

    1983              

    Flamengo

    22

    (5)

    1984

    Palmeiras

    14

    (2)

    1985—1986

    Flamengo

    1987

    Internacional

    25

    (2)

    1988

    Sport

    23

    (6)

    1989

    Atlético Mineiro

    4

    (2)

    1989—1993

    Nacional

    50

    (11)

    1994—1995

    Grössembacher

                              

    Urugendo rwa Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo nk'umukinnyi

     

    Amakipe atandukanye Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, yatoje n'igihe yayatoreje

    1995

    Grössembacher

    1995—1997

    Rio Branco (SP)

    1998—1999

    Brasil de Pelotas

    1999—2000

    São Bento

    2000—2002

    Fluminense

    2003

    CRB

    2003—2004

    CSA

    2004

    America (RJ)

    2004—2005

    Rio Branco (ES)

    2005—2008

    Stade Tunisien

    2008—2009

    Kazma

    2009

    Al-Shamal

    2009—2010

    Hammam-Sousse

    2010—2011

    Legião

    2012—2013

    Stade Gabèsien

    2013—2014

    Grombalia Sports

    2014—2016

    ASA

    2018—2019

    Rayon Nyanza

    2020—2021

    Gor Mahia

    2021—2022

    Vipers

    2023

    Simba

    2024                

    Rayon Sports (Kugeza ubu)

    Amakipe atandukanye Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yatoje

        

    Umutoza Robertinho ukomeje gutanga ibyishyimo mu ikipe ya Rayon Sports akiri umukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148973/yakiniye-brazil-byinshi-kuri-robertinho-uri-mu-kwa-buki-na-rayon-sports-148973.html

  • Ibikomere Wiesenhofer yatewe no kuvuka ari umu-métisse, byashibutsemo ibikorwa by'uburezi i Nyanza – #rwanda #RwOT

    Ni ubuzima bugoye yatangiye mu gihe cy'ubukoloni mu 1959, ubwo yavukaga ari umu-métisse, akajyanwa mu kigo cy'imfubyi cyabaga i Save, nyuma gato, bakaza kumutwara ngo bamujyane i Burayi atane na nyina.

    Icyo gihe umuryango we warabyanze, ujya kumuhisha mu Mayaga kwa benewabo.

    Nyuma y'ubukoloni, yagarutse ku ivuko rya nyina mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Rwaniro, ari naho yakuriye.

    Wiesenhofer yabayeho ubuzima bw'icyaro muri iyo myaka, ariko nabwo ntiyoroherwa kuko abandi bana bajyaga bamukurura imisatsi babona adasa n'abandi, bikamukomeretsa.

    Nyuma yaje gushaka umugabo wo muri Autriche, ajya no gutura i Burayi, ariko ajyana icyifuzo cyo kuzakora ikinyuranyo, agafasha abana bari mu kaga abaremera icyizere cy'ubuzima.

    Uko yitangiye ibikorwa by'ubugiraneza byibanda ku burezi

    Ubwo yagarukaga mu Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Wiesenhofer, yasanze benshi mu muryango wo kwa nyina i Rwaniro barishwe, yongera kubabazwa cyane n'ubuzima bw'imfubyi zari zariciwe ababyeyi muri Jenoside, n'abandi batari bafite kivurira.

    Byatumye ashinga ishuri yitiriye Mutagatifu Petero 'Igihozo', ngo ahumurize abari bababaye. Ryatangiye ari iry'imyuga, ariko nyuma nyuma y'imyaka ibiri riba iry'ubumenyi rusange, anaryegurira Kiliziya Gatolika.

    Padiri Dushime Robert uriyobora kuri ubu, yabwiye IGIHE ko iki kigo cyatangiye mu 1997 ari 'atelier' y'imyuga, gusa mu 1999, rikaza kuba ishuri risanzwe.

    Ati 'Marie Claire yatanze umusanzu ukomeye mu buzima bw'igihugu, yahojeje abari bashavuye abaha ubuzima abinyujije mu burezi, none dore aho ibikorwa bye bigeze. Ubu ishuri rimaze kwigwamo n'abasaga ibihumbi icyenda.''

    Ntibyaciriye aho kuko yakomeje gukora byinshi anita ku batishoboye aho yubatse amashuri henshi muri Nyanza na Huye aho avuka ndetse ntiyasiga n'iby'ubuvuzi.

    Mu 2017, yongeye gushinga ishuri ry'imyuga mu Mujyi wa Nyanza yise 'Rerumwana VTC', nyuma yo kubona urubyiruko rwasozaga amashuri ntiruhite rubona imirimo.

    Dusabe Benoitte uriyobora, yavuze ko benshi mu baryigamo ari abana bafite ibibazo by'ubuzima, ariko uko basoje amasomo bajya mu buzima bwo hanze bakibeshaho ari nayo ntego ya Claire.

    Ati 'Kuva muri 2017 hamaze gusoza imyuga abasaga 500, kandi bamwe muri bo baba bigira ubuntu, ubona ko byafashije benshi.''

    Bamwe mu banyeshuri banyuze muri ayo mashuri bavuga ko bungukiyemo byinshi kuko byabahaye icyerekezo cy'ubuzima, mu gihe bari batangiye kwiheba.

    Mukankundiye Charlotte w'imyaka 25, yabwiye IGIHE ko yarangije amashuri yisumbuye mu ndimi n'ubumenyi bw'Isi, ntiyahita abona akazi.

    Mu 2021, nibwo yaje kwiga amasomo y'igikoni no gutegura amafunguro mu gihe cy'umwaka muri Rerumwana VTC, none ubu afite akazi muri Coffee Shop mu Mujyi wa Nyanza.

    Ati 'Kuva narangiza nahise mbona akazi kandi nari narakabuze mbere. Ubu singisaba amafaranga iwacu, ahubwo nabo iyo bagize ikibazo ndabunganira nkagikemura.''

    Mukankundiye yavuze ko afite intego yo kuzicururiza na we bijyanye n'ibyo yize kugira ngo atange akazi yitura ineza yagiriwe na Wiesenhofer.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimye ibikorwa bya Marie Claire Wiesenhofer n'uruhare bigira mu guhugura urubyiruko.

    Ati'' Ikibazo tugisigaranye ni serivisi itanoze, ni mwe bo kubikuraho, tukazumva inkuru nziza ko abana biga muri Rerumwana bose bakora neza, ni nabwo muzaba munejeje Claire, akagera ku ntego z'ibyiza yifuriza u Rwanda.''

    Yanasabye urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira, mu gihe bakora umurimo bakanamenya kuzigamira ejo hazaza, mu ntego yo kwiteza imbere.

    Marie Claire Wiesenhofer(usa n’abazungu uri hagati) ubu uba muri Autriche, aza mu Rwanda kenshi, agasabana n’abanyeshuri, abasaba kurenga inzitinzi bafite bagaharanira kubaho neza

    Ubwo Wiesenhofer Marie Claire yasuraga EP Butara ryo mu Murenge wa Kigoma muri Nyanza, rirera abana b’incuke n’abiga amashuri abanza

    Ikigo Nderabuzima cya Gitovu, mu Murenge wa Kinazi ya Huye, mbere cyabanje kuba Poste de Sante, kandi harimo ukuboko kwa Wiesenhofer

    Ibyo batunganyije banabizimaniye abashyitsi, berekana urugero rw’uko bazajya babigenza mu kazi

    Bagaragaje ko bize neza ibijyanye no gutegura amafunguro, umwuga bamwe kera bakerensaga, ariko ubu utunze benshi bakora muri za Coffees Shops, Hotels, Restaurants

    Abaranyura muri Rerumwana VTC abenshi ni urubyiruko ruba rwari rufite ubuzima bubi, rukahasoza rwigaruriye icyizere

    Irumva Bienvenu w’imyaka 18 ari mu basoje amaso yo guteka no kwakira abantu ku buntu

    Meya Ntazinda Erasme, ashyikiriza impamyabushozi umwe mu barangije

    Meya Ntazinda Erasme, wari witabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 34 barangije muri Rerumwana VTC, yabasabye kugira uruhare mu guhindura u Rwanda igihugu gitanga serivisi inoze

    Mukamana Marie, umubyeyi w'umwe mu bana basoje amasomo hano muri Rerumwana VTC, nawe uvuka i Rwaniro, yavuze ko Marie Claire Wiesenhofer, yongeye gutuma abana bari abakene bamwenyura kubera ubufasha abaha

    Mukankundiye Charlotte, wasoje amasomo yo guteka no kwakira abantu mu 2021 muri Rerumwana VTC yigiye ubuntu, yavuze ko ubu abayeho neza kandi nta kintu agisaba ababyeyi ahubwo abunganira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomere-wiesenhofer-yatewe-no-kuvuka-ari-umu-metisse-byashibutsemo-ibikorwa

  • Urwego rw'Umuvunyi rugiye gusinyana amasezerano na Gabon, azoroshya ikurikiranwa ry'abarya ruswa – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa, aho rufite amanota 53 ariko gahunda ziriho ni ukuyirandura burundu.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yatangaje ko basanze Komisiyo ishyinzwe kurwanya ruswa n'iyezandonke muri Gabon ifite uburyo bwiza bwo kurinda uwatanze amakuru kuri ruswa no kumuha agahimbazamusyi mu gihe uwo yatanzeho amakuru yahamwe n'icyaha.

    Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 impande zombi zagiranye ibiganiro bitegura isinywa ry'amasezerano y'imikoranire, azatuma habaho ubufatanye mu gukurikirana abanyereza umutungo cyangwa barya ruswa bagahungira muri kimwe muri ibi bihugu.

    Ati 'Amasezerano ni atuma turushaho kongera imikorere n'imikoranire cyangwa kunoza cyane cyane binyuze mu gusangira ubunararibonye, guhanahana amakuru cyane cyane mu ikurikirana ry'abantu bakekwaho ibyaha bya ruswa no kugaruza umutungo ku bantu baba bakurikiranyweho ibyaha bagahungira hanze muri ibyo bihugu baba bari mu Rwanda cyangwa se muri Gabon.'

    Yahamije ko mu buryo bwo gukurikirana ibyaba bimunga ubukungu bw'igihugu haba hakenewe ubufatanye kugira ngo bashobore kubihashya.

    Ati 'Ibyaha birenga umupaka byabaye byinshi umuntu ashobora gukora icyaha agasimbukira ahandi cyangwa se agatwara wa mutungo. Iyi mikoranire ni ngombwa kugira ngo niba hari umuntu ukoze ibyaha mu Rwanda, umuntu yibye amafaranga mu Rwanda aratorotse agiye muri Gabon, mu gihe mufitanye imibanire myiza ntashobora gutwara ayo mafaranga ngo ahere.'

    Perezida wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Gabon, Nestor Mbou yavuze ko politike y'u Rwanda ku byerekeye kurwanya ruswa basanze ari nziza cyane ku buryo bagiye kuyireba neza bagakuramo ibyo bashobora kwinjiza mu mikorere yabo byababyarira umusaruro.

    Ati 'Ni ngombwa ko twe abashinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bitandukanye twigiranaho ibikorwa bigamije guhashya iyi mungu y'iterambere ry'ibihugu.'

    Mu bindi bigiye mu Rwanda harimo gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira imenyekanishamutungo kuko bo bagikoresha impapuro.

    Mu Rwanda kuva mu 2011 hakoreshwa sisiteme y'ikoranabuhanga aho 'umuntu akora imenyekanishamutungo yakongera kumenyekanisha umwaka ukurikiyeho ntiyongere gusubiramo, ahindura gusa icyahindutse niba ari ikintu yagurishije cyangwa se ikindi yungutse ni cyo gusa ahindura.'

    Mbou kandi yavuze ko bari mu bikorwa byo gushishikariza u Rwanda kwinjira mu Ihuriro ry'Ibigo bishinzwe kurwanya Ruswa muri Afurika (RINAC) yo Hagati kugira ngo bashobore guhuza imbaraga muri uru rugamba.

    Biteganyijwe ko u Rwanda ruzabanza gusuzuma inyungu rufite mu kwinjira muri iri huriro hakabona kwemezwa niba ruzawinjiramo.

    U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n'ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010. Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw'imbaho n'amabuye y'agaciro.

    Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye mu kuyihashya muri Afurika yose

    Perezida wa komisiyo ya Gabon ishinzwe kurwanya ruswa, Nestor Mbou yavuze ko hari byinshi bari kwigira ku Rwanda

    Impande zombi ziri mu biganiro bigamije kunoza amasezerano y’imikoranire

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko hari amasomo bigiye kuri Gabon arimo kurinda mu buryo bukomeye amakuru y’uwatanze amakuru kuri ruswa no kumuhemba aho kumva ko byakorwa n’umtima wo gukunda igihugu gusa

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-umuvunyi-rugiye-gusinyana-amasezerano-na-gabon-azoroshya-ikurikiranwa

  • Album ye nshya no gukorana indirimbo na Meddy… – #rwanda #RwOT

    Ushingiye ku bahanzi Meddy yatumiye mu bitaramo bye muri Canada bizaba hagati y'Ukuboza na Mutarama 2025, bigaragara ko yitabaje benshi mu bo bakoranye ku bihangano binyuranye byubakiye ku ivugabutumwa. 

    Meddy agaragaza ko azataramana na Gentil Misigaro, Adrien Misigaro ndetse na Willy Uwizeye. Adrien Misigaro bazahurira ku rubyiniro bafitanye amateka yihariye, kuko bamaze gukorana indirimbo ebyiri zihimbaza Imana.

    Baherutse gushyira ku isoko indirimbo bise 'Niyo ndirimbo' yashimangiye ubuhamya bwabo mu gukorera Imana bivuye inyuma. Meddy abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni mu gihe Gentil Misigaro abarizwa muri Canada.

    Hari abibaza impamvu Gentil Misigaro atigeze akorana indirimbo na Meddy, kandi ari umwe mu bahanzi bari kumufasha kwisanga cyane muri 'Gospel' ushingiye ku bihangano bye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Gentil Misigaro yasobanuye ko gukorana indirimbo n'umuhanzi birenze uko umuntu abitekereza, kuko habaho guhuza no gushaka kw'Imana cyane cyane mu muziki nk'uyu wo kurangamira ijuru.

    Ariko kandi ashingiye ku biganiro yagiranye na mugenzi we Meddy ibitaramo bazabisoza bakora ku ndirimbo bahuriyemo. Ati 'Ntayo twakoranye njyewe ku bwanjye ariko turi gupanga umushinga mushya, uko biri kose ni nyuma y'ibi bitaramo. Kandi turizera ko Imana iri kumwe natwe izadukoresha ibikomeye.'

    Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo nka 'Buri munsi', yavuze ko mu gihe ari kwitegura gukorana indirimbo ye na Meddy, ari no kwitegura gusohora Album 'izasohoka mu mezi macye ari imbere, abiri cyangwa atatu'.

    Ati 'Rero ndayishimiye cyane (Album), niteguye kuzayisangiza n'abakunzi bacu, hari hashize imyaka myinshi ntasohora indirimbo. Ariko ntabwo ari uko nari nsinziriye cyangwa nacitse intege, ahubwo hari gahunda nari ndimo zo gushaka Imana no kubanza kwita ku muryango. Ntabwo nari nsinziriye, nandika indirimbo, naramyaga (kuramya) nkakurikizaho kwitegura.'

    Yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo zomora umutima ziri mu murongo w'izo yamenyekaniyeho 'cyangwa zirenzeho hamwe n'impuhwe bw'Imana.'

    Misigaro yavuze ko muri rusange ibitaramo “Night of Worship Testimonies” bya Meddy bizagira umusaruro udasanzwe mu iyobokamana kuko 'Umutima, intego, umugambi yabyo ari ukugirango tubwire abantu ubutumwa bwiza, bw'ihumure, bw'uko Yesu akiza, yaba indwara z'imitima, indwara z'umubiri, y'uko Yesu akunda na bariya bose bari kure.'

    Yavuze ko Meddy afite ubuhamya bukomeye azasangiza abantu 'buzagenda bufasha abantu benshi batarakizwa'. Ati 'Niyo mpamvu rero twishimiye kuzaba turi muri ibi bitaramo, kuko bizaba bifite ivugabutumwa rikomeye biri gukora.'

    Ibitaramo bya Meddy bizatangira ku wa 14 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Montreal, ku wa 15 Ukuboza 2024 azataramira muro Toronto, ni mu gihe ku wa 22 Ukuboza 2024 azataramira mu Mujyi wa Ottawa. 

    Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo za ‘Secullar’ ariko akab yarazihagaritse akinjira wese muri Gospel, azanataramira mu Mijyi wa ya Vancouver na Edmond ku matariki ataratangazwa kugeza ubu.

    Gentil Misigaro yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Hari Imbaraga”, “Buri munsi” na “Hano ku isi” yafatanyije na Adrien Misigaro. Afite ku isoko Album zirimo “Buri munsi” iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

    Gentil Misigaro yatangaje ko atigeze agerageza gukorana indirimbo na Meddy, ariko ko kuri iyi nshuro ibiganiro bigeze kure 

    Gentil Misigaro yavuze ko mu mezi abiri ari imbere azashyira hanze Album ye nshya Gentil Misigaro yatangaje ko yari amaze igihe adasohora indirimbo kuko yitaga ku muryango

    Meddy aherutse kugaragaza ko azataramana na Gentil Misigaro na Adrien Misigaro mu bitaramo bigiye kubera muri Canada  

    Meddy asanzwe afitanye indirimbo ebyiri na Adrien Misigaro, ariko nta ndirimbo yari yagakoranye na Gentil Misigaro



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BURI MUNSI’ YA GENTIL MISIGARO NA  ADRIEN MISIGARO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148970/album-ye-nshya-no-gukorana-indirimbo-na-meddy-gentil-misigaro-yabivuye-imuzi-148970.html

  • Bora Shingiro yateguje filime yakinnyemo Emel… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y'amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari kumwe na The Ben mu gitaramo cye i Musanze akamukora ku murimbo w'ubwiza uzwi nka 'Ishanga'. 

    Yisanze imbere y'itangazamakuru asobanura ko The Ben ari inshuti ye y'igihe kirekire, ndetse ko hari byinshi mu bitaramo yagiye amuherekezamo mu bihe bitandukanye, yaba ibyabereye hanze y'u Rwanda.

    Avuga ko The Ben atigeze amukorakora nk'uko byagiye bivugwa. Hari aho yagize ati 'Ukuntu byagenze bareke kwibaza ibyo ku ruhande, nta buryo bwihariye bwo gufata amafoto bwari buhari. 

    Yarinjiye ajya ahafatirwaga amafoto muri 'VIP' twari hasi tujya kurya ifoto. Ndanayirya kuko nari nabishegeye. Njyewe ngezweho, aramfata. Abantu benshi bifotozanyije na we. Twagiye kwifotoza mugezeho turasuhuzanya.'

    Akomeza ati 'Mu gihe twiteguraga kwifotoza yumvise ikintu kibyimbye, arambwira ngo utambwira ko wambaye bya bintu by'abapfumu… nyine nari nambaye ishanga. Rero abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi kuko tutaziranye si byo. Ahubwo naramubwiye ngo buretse babanze badufotore. Ngiye kugenda nahise mubwira ngo ni ishanga nambaye. Ni cyo gihe duherukana.'

    The Ben aherutse gutangaza ko Emelyne ari umwe mu bagize amatsinda y'abafana be kandi ko buri tsinda rikora uko rishoboye kugirango rikora neza mu gushyigikira umuhanzi wabo.

    Yavuze ko Emelyne abarizwa mu itsinda 'Habibi' kandi ko abarizwamo bose bakunze kwitabira ibitaramo bye cyane. Ati 'Ntabwo byabaye ku muntu uwo ari we wese, byabaye ku muntu nzi w'inshuti, mfata nka mushiki wanjye, harimo ikintu cyo kwisanzura, niyo mpamvu nza nkavuga nti nta muntu w'umwere.'

    Uyu mukobwa ni umwe mu bakinnyi b'imena muri iyi filime 'Why Mary' ya Dangote Kevin. Ndetse igaragaramo n'abandi bakinnyi barimo nka 'Samu' wakinnye muri filime y'uruhererekane ya 'The Bishop' ya Zacu Entertainment, 'Channel' uri mu bakinnyi bashya bafite ubuhanga n'abandi.

    Kugeza ubu hamaze gukorwa 'Season 1' ifite Episode 13.  Kevine Dangote ufite mu biganza uyu mushinga wa filime, ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo y'abo mu ishuri ryashinzwe na Bahavu Usanase Jannet binyuze muri sosiyete ya filime yise 'BahAfrica Entertainment'.

    Kevin asanzwe kandi akina muri filime nyinshi za Bahavu zitambuka ku muyoboro wa Youtube no ku rubuga rwa www.Aba.rw . Asobanura ko yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubumenyi yungutse, no gutera ikirenge mu cya Bahavu usigaye muri iki gihe akora umurimo w'Imana.

    Bora Shingiro yabwiye InyaRwanda, ko Dangote Kevine 'yaranyegereye ambwira kumushyigikira, ndabyemera ni uko rero twatangiye umushinga wo gukora iyi filime.'

    Uyu musore yasobanuye ko mu rwego rwo gucuruza iyi filime, bari gutekereza kuyishyira mu biganza bya Televiziyo Rwanda, Zacu Entertainment, DSTV cyangwa se ahandi. 

    Ati 'Hari uburyo bwinshi cyane turi gutekereza bujyanye n'amasomo ariko tutaremeza, rero turacyari mu biganiro nabo, uwo tuzakorana tuzaba twashingiye ku byifuzo byacu, ubwo nibwo tuzakorana.'

    Bora yavuze ko bitaye cyane ku kureba abakinnyi bagezweho muri iki gihe, barimo na Yvan ugezweho muri iki gihe muri City Maid n'abandi.

    Dangote Kevine wazanye igitekerezo cyo gukora iyi filime, niwe mukinnyi w'imena, kandi ni nawe washoye imari mu ikorwa ryayo.

    Bora Shingiro niwe wanditse iyi filime, ayifatira amashusho, ndetse arayayobora. Ati 'Kuyobora filime urumva ni ibintu bikomeye cyane. Uyu munsi iri gutunganywa kugirango tuyekeze aho igomba kujya, mu gihe kitadatinze turayigeze ku bo twayiteguriye.' 

    Kwizera Emelyne wavuzweho gukorakorwa na The Ben ari mu bakinnyi b'imena ba filime 'Why Marry' 


    The Ben aherutse gutangaza ko Kwizera Emelyne ari mu itsinda ry’abafana be biyise ‘Habibi’

    Bora Shingiro yatangaje ko yahisemo gukorana na Dangote Kevine kubera ko yakunze inkuru y'iyi filime
    Bora yavuze ko iyi filime bari gutekereza kuzayishyira kuri Televiziyo zinyuranye

    Dangote Kevine nyuma yo gusoza amasomo ye kwa Bahavu yatangiye gukora filime ze bwite
    Samu [Uri imbere] wakinnye muri 'The Bishop Family' ni umwe mu bakinnyi b'imena muri filime nshya ya Dangote Kevin     

    Bora Shingiro amaze gushyira ibiganza kuri filime nyinshi zikomeye, ndetse aherutse kwegukana igikombe mu Bwongereza

    'Channel' uri mu bakinnyi bashya bagaragaje ubuhanga mu gukina filime muri iki gihe
    Dangote Kevin washoye imari muri iyi filime asobanura ko ashaka kugira uruhare mu guteza imbere cinema Nyarwanda 


    Ubwo Kwizera Emelyne yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Why Mary’





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148964/bora-shingiro-yateguje-filime-yakinnyemo-emelyne-warikoroje-ari-kumwe-na-the-ben-amafoto-148964.html

  • Minisiteri y’Ubuzima yavuze ku kibazo cy’abap… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, ni bwo umunyamakuru Oswalid yifashishije urubuga rwa X yasangije amashusho y'imbangukiragutabara ifite ibirango GR 856 E yahinduwe imodoka ipakira sima, atabaza inzego zishobora gukemura iki kibazo zirimo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima [RBC], Minisiteri y'Ubuzima ndetse na Polisi y'u Rwanda.

    Yavuze ko umuntu wamuhaye aya mashusho yavuze ko na we atazi ababyihishe inyuma, yongeraho amagambo agira ati: “Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance!'

    Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko aya makuru bayamenye ndetse n'abakoze ayo mahano bamaze guhabwa ibihano, aboneraho gusaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru y'aho babonye 'Ambulance' ikoreshwa nabi.

    Ati: 'Aya makuru y' iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y' abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru. Undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.'

    Mu busanzwe, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Ubuzima, itanga ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu imbangukiragutabara zifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga no kurokora ubuzima bw'abari mu kaga mu buryo bwihuse.


    Hagaragaye amashusho y’imbangukiragutabara yahinduwe ikamyo ipakira sima



    Amakuru ahari aravuga ko iyi mbangukiragutabara ari iyo ku bitaro byo mu Karere ka Gisagara


    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi mbangukiragutabara yamaze guhanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148967/minisiteri-yubuzima-yavuze-ku-kibazo-cyabapakiye-sima-mu-mbangukiragutabara-148967.html

  • U Rwanda na Kongo Kinshasa byageze ku masezerano yo gusenya FDLR #rwanda #RwOT

    U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije ndetse bishyira umukono kuri gahunda igaragaza uko umutwe wa FDLR uzasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge ku mutekano warwo bitewe n'ibibazo biri mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Iyo nyandiko izwi nka 'Experts' report on the Concept of Operations (CONOPS)' yemejwe mu biganiro byo ku wa mbere hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe w'u Rwanda na Minisitiri Thérèse Kayikwamba bahujwe na mugenzi wabo Téte António wa Angola.

    Mbere byatangajwe ko iyi nyandiko, ikubiyemo — mu buryo burambuye — ibigomba gukorwa ku ngingo ebyiri z'ingenzi bivugwa ko umuhuza — Angola — yahaye impande zombi kugira ngo haboneke amahoro. Izo ni:

    • Kurandura umutwe wa FDLR urwanya leta y'u Rwanda,
    • N'u Rwanda kureka ingamba zarwo zo kwirinda

    Ku ngingo ya mbere, u Rwanda rushinja leta ya DR Congo gukorana n'umutwe wa FDLR ruvuga ko uteye inkeke ubusugire n'umutekano w'igihugu.

    Ku ngingo ya kabiri, DR Congo ishinja leta y'u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse iyo ngingo abategetsi ba DR Congo bo bayisobanura ko ari u Rwanda kuvana abasirikare barwo ku butaka bwa Congo.

    Ubutegetsi bw'ibihugu byombi buhakana ibyo bushinjwa, nubwo byagiye byemezwa n'inzobere za ONU inshuro zirenze imwe.

    Nubwo agahenge kumvikanyweho muri Kanama(8) kakomeje guhonyorwa hakaba imirwano yatumye umutwe wa M23 wigarurira ibindi bice muri teritwari za Walikale n'ahandi, Angola yakomeje umuhate wo gushaka amahoro mu biganiro.

    Inyandiko ibiro ntaramakuru Angop bivuga ko yemejwe n'impande zombi ku wa mbere, mu kwezi gushize zari zananiwe kuyumvikanaho, buri ruhande rushinja urundi gushyiraho amananiza.

    Niba Kayikwamba na Nduhungirehe bumvikanye kandi bagasinya ku ngingo zigize inyandiko ya CONOPS, iyo ni intambwe ya kabiri — nyuma y'iyatewe n'inzobere za gisirikare — ibanziriza kuba abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na DR Congo basinya amasezerano y'amahoro, mbere y'uko ashyirwa mu bikorwa.

    Ibiro ntaramakuru Angop bivuga ko mu nama yo ku wa mbere, impande zombi zumvikanye ko bikenewe ko 'vuba bishoboka' bakomeza ibiganiro 'no ku zindi ngingo zisigaye kuri iyo nyandiko y'ibanze y'ubwumvikane'.

    Umuhate w'amahoro urimo kuba iruhande rw'umwuka ugenda urushaho kuba mubi hagati ya leta z'ibihugu byombi kubera ibikorwa bya hato na hato.

    Mu gihe M23 — Kinshasa ivuga ko ifashwa n'u Rwanda — yakomeje kwigarurira ibindi bice by'Intara ya Kivu ya Ruguru, ibi byakomeje gutuma abategetsi bamwe ba DR Congo barushaho kuvuga amagambo yamagana abategetsi b'u Rwanda.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, Constant Mutamba, Minisitiri w'ubutabera wa DR Congo, ubwo yari kuri gereza ya Munzenze i Goma, yumvikanye avuga amagambo mabi ku Rwanda

    Asubiza ku byavuzwe na Mutamba, umuvugizi wa leta y'u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse ku rubuga X abyita 'ubushotoranyi bukabije' kandi bwakorewe 'muri kilometero nkeya uvuye ku mupaka w'u Rwanda'.

    Muri uku kwezi, Onesphore Sematumba, umusesenguzi kuri DR Congo wo mu kigo cy'ubushakashatsi ku makimbirane, International Crisis Group (ICG), yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bishobora kuzafata igihe kirekire kugira ibiganiro bya Luanda bigere 'ku musaruro unogeye abaturage'.

    Impamvu u Rwanda ruri mu biganiro bya Luanda ni uko ikibazo cy'umutekano muke cyo muri RDC cyagize ingaruka ku mubano w'ibihugu byombi, bishingiye ku birego ibihugu bishinjanya byo kwifatanya n'imitwe yitwaje intwaro, kandi hakaba hakenewe gucyura impunzi z'Abanye-Congo zahungiye mu bihugu byiganjemo ibyo mu karere birimo n'u Rwanda.

    Source : https://flash.rw/2024/11/26/u-rwanda-na-kongo-kinshasa-byageze-ku-masezerano-yo-gusenya-fdlr/

  • Abana 10 biciwe mu myigaragambyo y'amatora ya Mozambique #rwanda #RwOT

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko abashinzwe umutekano bafunze abandi bana babarirwa mu magana, bamwe muri bo bakaba bamaze iminsi mu buryo bunyuranyije n'amategeko mpuzamahanga, kuva mu kwezi gushize ibyavuye mu matora byatangajwe.

    Igihugu cya Afurika yepfo cyugarijwe n'imvururu nyuma y'uko umukandida w'ishyaka riri ku butegetsi bitangajwe ko yatsinze amatora yo ku wa 9 Ukwakira nubwo abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko ari uburiganya ndetse n'indorerezi mpuzamahanga banenga ayo majwi, harimo n'itsinda ry'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi.

    Abategetsi ba Mozambike ntibatanze ibisobanuro birambuye ku mubare w'abantu bishwe cyangwa bafunzwe muri iyo myigaragambyo, ariko bakavuga ko imyigaragambyo yahindutse urugomo bityo bikaba ngombwa ko bahosha abashinzwe umutekano.

    Daniel Chapo byatangajwe ko yatsinze amatora ku wa 24 Ukwakira, ninako Chapo yiteguye gusimbura Perezida Filipe Nyusi, umaze manda ebyiri zose ari ku butegetsi.

    Ishyaka rizwi ku izina rya Frelimo, ryakunze gushinjwa kuba ryariganye amatora kugira ngo umuyobozi wabo agume ku butegetsi. Habayeho imyigaragambyo nyuma y'amatora yabaye mu mwaka ushize wa 2023, ariko iyi myigaragambyo yabaye ikibazo gikomeye ku butegetsi bwa Frelimo.

    Iyi myigaragambyo, abaturage bisutse mu mihanda mu murwa mukuru wa Maputo, no mu yindi mijyi minini itandukanye, ni nyuma yuko abantu babiri bakuru batavuga rumwe n'ubutegetsi bishwe n'abantu bitwaje intwaro batigeze bamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakir, dore ko ishyaka ryabo ryise ubwicanyi bwa politiki.

    Mondlane yavuye mu gihugu kubera gutinya umutekano muke, yavuze ko nyuma y'uko umwunganizi we ari umwe mu bayoboke babiri batavuga rumwe n'ubutegetsi bishwe ubwo imodoka barimo yaterwaga amasasu mu muhanda wo mu mujyi wa Maputo. Nta muntu n'umwe wigeze atabwa muri yombi muri ubwo bwicanyi.

    Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ivuga ko byibuze abantu 30 bishwe n'inzego zishinzwe umutekano.

    Igihugu cy Mozambique cyatangaje ko abapfuye bagera kuri 50, naho Abavoka bo muri Mozambique bavuze ko mu ntangiriro z'uku kwezi ko babonye irekurwa ry'abantu barenga 2,700 bari bafunzwe n'inzego z'umutekano, benshi muri bo bari ingimbi.

    Abaturage bo muri Mozambique bigaragambye mu mujyi wa Maputo, nyuma yuko batishimiye ibyavuye mu matora yo ku wa 21 Ukwakira 2024. 

    Source : https://kasukumedia.com/abana-10-biciwe-mu-myigaragambyo-yamatora-ya-mozambike/

  • Trump yaba azohereza abimukira mu Rwanda? (Video) – #rwanda #RwOT

    Nibwo hatangiye gucicikana amakuru yibaza uburyo ibi bizashoboka, cyane ko uburyo Amerika isanzwe ikoresha bwo guhiga abimukira no kubasubiza mu bihugu byabo ku mbaraga, busa nk'ubudahagije ugereranyije n'uburemere bw'ikibazo cy'abimukira magingo aya.

    Mu bindi bisubizo byatekerejwe, harimo gukorana n'ibindi bihugu byakwemera kwakira abimukira, ndetse u Rwanda rwavuzwe muri ibyo bihugu bishobora gukorana na Amerika muri iyo gahunda, uretse ko nta rwego na rumwe rurabyemeza.

    Ese ubundi ibi birashoboka? Ni gute impande zombi zakungukira muri iyi gahunda?

    Ibi nibyo twagarutseho mu kiganiro Indiba y'Ibivugwa:


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-azohereza-abimukira-mu-rwanda-video

  • Abikorera bo muri UAE biyemeje kwagurira ishoramari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Sharjah ni imwe muri Emirati cyangwa Leta zigize UAE, ikaba umujyi wa gatatu utuwe cyane nyuma ya Dubai na Abu Dhabi.

    Ibiganiro byahuje Ambasaderi w'u Rwanda muri UAE, John Mirenge n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Ubucuruzi n'Inganda (SCCI), Abdallah Sultan Al Owais byibanze kukongera u Rwanda mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba uru rwego ruzakoreramo ubucuruzi.

    Ibi bikurikiye umugambi batangiye wo gukorana ubucuruzi n'ibihugu bifite isoko ritanga amahirwe muri Afurika, hafungurwa imiryango mishya mu byerekeye ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, n'izindi nzego z'ubucuruzi.

    Abdallah Sultan Al Owais yagaragaje ko gukorana n'Urwego rw'Abikorera mu Rwanda bifite akamaro gakomeye mu iterambere ry'ubukungu n'ishoramari.

    Yavuze ko umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na UAE watumye habaho iterambere mu bukungu, kuko havuye abashoramari benshi muri iyi myaka ishize, barimo abo mu rwego rw'ingufu, ubuvuzi, ubuhinzi bugamije ubucuruzi, ibikomoka kuri peteroli na gaz, inganda, ubwubatsi n'ubukerarugendo.

    Al Owais yashimangiye ko amahirwe y'ubucuruzi agaragara mu Rwanda atanga icyizere ku kuhagurira ishoramari rya Sharjah mu bihe biri imbere.

    Sharjah24 yanditse ko impande zombi zemeranyije ko zigiye kubakira ku musaruro w'ibyaganiriwe mu nama y'ubucuruzi y'u Rwanda na UAE yabereye muri Sharjah mu 2023.

    Imyanzuro yayifatiwemo irimo amasezerano atatu yashyizweho umukono afasha mu koroshya ubufatanye mu bucuruz, kwagura ishoramari, kwagura ubucuruzi hagati y'impande zombi, ubufatanye mu iterambere rirambye, no gufatanya kurebera hamwe amahirwe mashya y'ishoramari mu bihugu byombi.

    Abikorera bo muri Sharjah biyemeje kwagurira ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abikorera-ba-emirati-ya-sharjah-biyemeje-kwagurira-ishoramari-mu-rwanda