Author: webrwanda

  • Drama T yagarutse i Kigali yitabiriye igitara… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, yakirwa n’abakobwa bo muri Kigali Protocol.

    Yaherukaga i Kigali mu Cyumweru gishize ubwo yaririmbaga muri kamwe mu tubyiniro, ndetse kuva mu 2023 yakunze kugenderera u Rwanda.

    Uyu musore yari yabanje kugorwa no kubona indege, kuko ubwo hari ageze ku kibuga cy’indege cya Tanzania, yagowe no kuhava bituma amasaha yo kugera i Kigali yigizwa imbere.

    Drama T ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo Davis D azizihirizamo imyaka 10 ishize ari mu muziki yise ‘Shine Boy Fest”.

    Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali, kandi kizaririmbamo n’abandi bahanzi barimo nka Alyn Sano, Platini P, Dany Nanone, Lisaa, Melissa, Nel Ngabo, Bushali n’abandi.

    Drama ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘ ‘BantuBwoy Entertainment’ y’umunyabigwi mu muziki w’u Burundi, Big Fizzo.

    Ku wa 17 Nyakanga 2022, yatangaje isohoka rya Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Revolution Rose” iriho indirimbo zirindwi (7) nka ‘Sawa’, ‘Math’, ‘Your Man’, ‘Ambulance’, ‘Itunda’ yakoranye na Big Fizzo, ‘Uh Lala’ ndetse na Ye Sir’.

    Davis D ugiye gukora iki gitaramo, avuga ko muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye nshya. Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi 'ziryohe amatwi'. Yaherukaga gusohora Album yise 'Afro Killer' yariho indirimbo zakunzwe cyane.

    Mu bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze udukingirizo twamwitwiriwe aho azakorana n'umuryango Syber Rwanda.

    Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari 'umwana w'abakobwa'. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Ku kibuga cy’indege, Drama T yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149017/drama-t-yagarutse-i-kigali-yitabiriye-igitaramo-cya-davis-d-149017.html

  • Iby’umubano we na Davis D, inzozi zo gutwara… – #rwanda #RwOT

    Iriya ndirimbo yakoranye na Davis D yatumbagije izina rye, ndetse irarebwa mu buryo budasanzwe, binatuma yisanga mu itangazamakuru ari kumwe na Davis D basobanura imvano y’iyi ndirimbo. 

    Nyuma y’iriya ndirimbo, uyu mukobwa yasohoye indirimbo ebyiri zirimo ‘Trust’ imaze amezi arindwi igiye hanze ndetse na ‘Uyu’ imaze amezi atandatu igiye hanze.

    Ni indirimbo zitagize ubukana nk’uko ‘My Dreams’ yakiriwe! Iyo muganira akubwira ko hari izi ndirimbo yari yarakoze mbere y’uko akorana na Davis D ‘ariko iriya niyo yamfunguriye inzira’.

    Yumvikanisha ko gukorana na Davis D byagizwemo uruhare n’uyu muhanzi kuko ‘yashakaga umuhanzi muto bakorana’.

    Melissa avuga ko ubwo yitabaga telefone ya Davis D amubwira ko ashaka kumwifashisha mu ndirimbo ‘byaratunguye’ ndetse ‘ntekereza ko ari ukumbeshya’.

    Iyi ndirimbo bitewe n’uko bashakaga kuyishyira mu ndimi zirenze Ikinyarwanda, yifashishije  abarimo umunyarwenya Michael Sengazi mu kuyandika.

    Davis D yanshyize ku rwego rw’umuziki ntigeze ntekereza

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Melissa yavuze ko yatunguwe no gukorana indirimbo na Davis D kuko ‘ntabwo byigeze bibaho ko umuntu aza mu gahita mumenya’. 

    Yasobanuye ko iriya ndirimbo yahinduye ibintu byinshi byiza ‘kandi byampaye gufunguka cyane mu muziki kuko ni ibintu nifuzaga gukora mu buryo bwagutse nka ‘Business’.

    Asobanura ko ari igihe cyari kigeze cyagejeje ku kuba yarabashije gukorana indirimbo na Davis D.

    Ashingira mu kuba buri gihe iyo yabaga ari muri ‘studio’ ‘hakaza umusitari narasohokaga na Davis rero aje nawe naragiye ntabwo nari kuhaguma, namuhaye umwanya, rero gutyo niko twahuye, rero byarikoze rwose, ni n’ubwa mbere twari duhaye’.

    Uyu mukobwa yavuze ko gukorana indirimbo na Davis D byatumye amenyera kuririmbira muri ‘studio’ harimo n’abandi bantu, kandi yamenye kubaha igihe kuko ‘natangiye umuziki ari ibintu biri aho, atari ibintu nafata nk’aho ari ‘Business’.

    Melissa asobanura ko kwinjira mu muziki byaturutse kuri Producer Muriro bahuye mu 20220, amuyobora mu nzira yashakaga kwisangamo kugeza n’ubu.

    Ati “Nakoraga umuziki kubera ko Muriro(Producer) yansunikaga, ubwo rero mba ndabihagaritse ndavuga nti reka mbanze nsoze amasomo yanjye nzabikora nyuma, nkajya njyayo nyuma rero nibwo nahuye na Davis D, hanyuma tubona iriya ndirimbo.”

    Melissa avuga ko mu mashuri yisumbuye yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, kandi ko kwisanga mu muziki ‘si ibintu nari naratekereje ku buryo navamo umuhanzi ukomeye kuko numvaga nshaka kwiririmbira ibintu bisanzwe bikarangira.

    Uyu mukobwa asobanura ko gutangira umuziki nta mbogamizi yahuye neza ahanini biturutse mu kuba ‘narahuye n’abantu bafite umutima mwiza’.

    Arangamiye gukora umuziki wamugeza kuri ‘Grammy Awards’

    Uyu mukobwa yavuze ko gutangira umuziki agakorana indirimbo na Davis D, ndetse ikarebwa inshuro Miliyoni imwe mu gihe gito, byamuhaye ishusho y’uko ibyo yinjiye bishoboka.

    Akavuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kwibona ku rutonde rw”abazahatanira Grammy Awards’. Ati “Melissa uri ahantu hose, kandi ku rwego mpuzamahanga.”

    Byansabye kuguza amafaranga kugirango mbashe gukora indirimbo ya Kabiri. Yavuze ko nyuma y’indirimbo yakoranye na Davis D, yatekereje gukora indirimbo ye bwite yise ‘Uyu’, ariko yazitiwe cyane n’ikorwa ry’amashusho kuko byamusabye kwiyambaza inshuti kugirango abone amafaranga.

    Melissa avuga ko yafashe ideni, ndetse yagujije amafaranga umunyeshuri ‘ndetse nashyizeho n’ayanjye byanga kuzura’.

    Ntavuga neza amafaranga byamutwaye kugirango abashe gukora iyi ndirimbo kandi ‘nabashije kwishyura abantu bose’. Avuga ko ikorwa ry’indirimbo ‘Uyu’ ryamutwaye amafaranga ari hagati ya Miliyoni 3 Frw na Miliyoni 4 Frw.

    Ikorwa ry’iyi ndirimbo naryo avuga ko ritamworohereye, kuko aho bari gukorera amashusho ku nshuro ya mbere bahageze basanga nyiri nzu ntabwo ahari ‘arabyanga’.


    Melissa yatangaje ko gukorana indirimbo na Davis D byafunguye inzira z'umuziki we



    Melissa yasobanuye ko gutangira mu muziki meza, byatumye adatagira birantege agitangira umuziki 

    Melissa ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cya Davis D kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI MELISSA

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY DREAMS' YA MELISSA NA DAVIS D

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UYU' YA MELISSA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149009/ibyumubano-we-na-davis-d-inzozi-zo-gutwara-grammy-awards-numwihariko-we-melissa-yabivuye-i-149009.html

  • Online Fans Club, bari bishimye bikomeye kubw'umukino wa APR Fc na Bugesera Fc #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 27 Ugushyingo nibwo umukino uhuza ikipe ya APR Fc na Bugesera Fc uratangira ku isaha y'isaa 18:00, uyu mukino urabera kuri Pelé stadium i Nyamirambo.

    Ubwo Kasuku Media twahageraga i Nyamirambo kwa Kadafi munsi ya Tapi ku kabari kahegereye, twahasanze bamwe mu bafana ba APR Fc baririmba zimwe mu ndirimbo za APR Fc.

    Bamwe mu bagize itsinda ryabafana ba APR Fc bazwi ku izina rya 'ONLINE FANS CLUB' twagerageje kwegera bamwe mu bafana bir'itsinda ngo twumve icyo badutangariza kuri uyu mukino wa APR Fc na Bugesera Fc.

    Uwitwa Nyiragasazi umwe mu bafite izina rikomeye muri iri tsinda yagize ati: 'Ndishimye cyane kuvugana namwe Kasuku Media, ikindi kandi nishimiye itsinzi tugiye gutahana, uyu munsi turayacyura amanota yacu'.

    Naho uwitwa Igikona international we yivugiye ko mu bisanzwe ibikorwa bya APR Fc muri shampiyona y'u Rwanda birazwi ntaw'utabizi ahubwo umuntu ambajije ngo ikipe yacu APR Fc irakorera ibiki Bugesera sinabo icyo musubiza pe!, kuko nawe aba abizi ibiri bube.

    Uwitwa Sarupongo umwe mu bayobozi biri tsinda, yivugiye yuko ibyo baribukorere iyi kipe ya Bugesera Fc ari agahomamunwa.

    Amafoto yaranze ibyishimo byabafana ba APR Fc 

     

    Source : https://kasukumedia.com/online-fans-club-bari-bishimye-bikomeye-kubwumukino-wa-apr-fc-na-bugesera-fc/

  • Minisitiri Nsanzimana yihanganishije Tanzania ku bw'urupfu rwa Dr Ndugulile – #rwanda #RwOT

    Dr Ndugulile yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo aho yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

    Mu butumwa Dr Nsanzimana yashyize kuri X, yihanganishije umuryango wa Dr Ndugulile na Tanzania muri rusange.

    Ati 'Mu izina rya Minisiteri y'Ubuzima, tubabajwe bikomeye n'urupfu rwa Dr Ndugulile waharaniye ubuvuzi rusange muri Afurika, akaba n'Umuyobozi wari watowe wa OMS muri Afurika. Twihanganishije abaturage ba Tanzania, inshuti n'umuryango.'

    Ndugulile wari ufite imyaka 55, yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania. Muri Kanama uyu mwaka yari yatorewe kuyobora Ishami rya OMS muri Afurika.

    Dr Faustine Ndugulile yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsanzimana-yihanganishije-tanzania-ku-bw-urupfu-rwa-dr-ndugulile

  • Gasamagera yihanganishije umuryango wa Nyirandama waguye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Gicumbi-Base. Imodoka yo mu bwoko bwa coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri Gicumbi berekeje mu nama i Musanze, yananiwe gukata ikorosi ita umuhanda.

    Umuntu umwe mu bari bayirimo yahise yitaba Imana, mu gihe abandi 28 bakomeretse harimo barindwi bakomeretse bikabije.

    Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari nyiri hoteli yitwa Nice Garden yatangiye ari restaurant mu 2015, kuri ubu ikaba yari imaze gufungura ishami ryayo ndetse na restaurants ibyiri ziyishamikiyeho.

    Iryo shami ryayo na ryo riri mu Karere ka Gicumbi ryafunguwe ku itariki 30 Kanama 2024 ritwaye arenga miliyoni 350 Frw.

    Gasamagera Wellars, yihanganishije umuryango wa Nyirandama Chantal, ndetse anahamya ko n'abandi bakomerekeye muri iyi mpanuka, Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi.

    Ati 'Nk'umuryango FPR Inkotanyi tubabwire ko dukomeza kubana na we ari uyu muryango wa Pasteur Robert ari n'abandi bagiriye ibikomere n'ubundi bumuga muri iriya mpanuka turakomeza mwese tubane namwe, turakomeza kubashyigikira, turakomeza kubihanganisha.'

    Yakomeje agira ati 'Niko bigomba kugenda ariko mu muryango wacu ho ni inshingano. Ntakituvunamo nta n'icyo twinubira, turi kumwe kandi tuzakomeza tubane namwe iteka ryose.'

    Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari umushoramari ukomeye ku karere ka Gicumbi, akaba yarasize abana batanu n'umugabo.

    Mu bikorwa bye by'ubucuruzi, yakoreshaga abakozi bagera kuri 40 bahoraho hakiyongeraho n'abandi bakoraga nyakabyizi bitewe n'akazi gahari.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE nyakwigendera yavuze ko ashimira ubuyobozi bw'Igihugu ku mahirwe bwamuhaye nk'umugore akabasha kwiteza imbere; ibyaje no kumuhesha kujya mu mahugurwa y'amezi ane mu by'ubucuruzi n'amahoteli yabereye muri Amerika mu 2017.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yihanganishije umuryango wa Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka

    Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari umushoramari ukomeye ku karere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasamagera-yihanganishije-umuryango-wa-nyirandama-waguye-mu-mpanuka

  • MINISANTE yasobanuye ibya 'ambulance' yapakijwe sima n'ingamba zo kuzigeza kuri bose – #rwanda #RwOT

    Byaje kumenyekana ko iyo mbangukiragutabara yari iy'Ibitaro bya Gakoma byo mu Karere ka Gisagara yatijwe Ikigo nderabuzima cya Save mu kwegereza abaturage serivisi z'ubutabazi.

    Ifatwa amashusho iri gupakirwa sima, yari ivuye kujyana umurwayi ku Bitaro bya Kabutare.

    Byasobanuwe ko iyo sima yari iyo kwifashishwa mu gusana ikigega cyo mu kigo nderabuzima cya Save kuko byagaragaye ko gishobora gusenya inyubako zaho.

    Ababigizemo uruhare barimo umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Save, umushoferi n'umuforomo bamaze guhagarikwa by'agateganyo. Bikaba bivugwa ko bashobora no guhagarikwa burundu kubera ko bakoze ikosa rikomeye ry'akazi.

    IGIHE yamenye ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa mu gitondo cyo ku wa 26 Ugushyingo 2024 bitabye Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe ubutabazi bwihuse mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Sindikubwabo Jean Nepomuscene yavuze ko bamenye mbere iby'iryo sanganya barikurikirana byihuse hifashishijwe ikoranabuhanga bubatse.

    Ati 'Ntabwo twabimenye nyuma y'uko bigiye ku mbuga nkoranyambaga. Twabimenye mbere. Turashimira umuturage wabonye imbangukiragutabara ikora ibidakwiye agahita aduha amakuru. Hari mu masaha ya saa Munani (yo ku wa 25 Ugushyingo 2024), dukorana na Polisi y'Igihugu barafatwa. Twifashishije ikoranabuhanga ryacu, nko mu minota 20 twari twamaze gukemura ikibazo.'

    Yavuze ko ibyakozwe ari ikizira kuko byangiriza imbangukiragutabara kandi zigomba kuba zujuje ibisabwa bifasha umurwayi mu rugendo ajyanywe kwa muganga.

    Ati 'Birababaje kubona umuyobozi w'ikigo nderabuzima ari kumwe n'umushoferi bafata ibyemezo nko gupakiramo sima mu mbangukiragutabara kandi bazi ko bibujijwe. Ibyo byo kubaka ikigega ni amatakirangoyi kuko iyo ashaka sima yashoboraga gukorana n'inzego zibishinzwe. Njye twaravuganye musobanurira ibyo asanzwe azi ku mikoreshereze y'imbangukiragutabara yahonyoye.'

    Uyu muyobozi yibukije ko mu mbangukiragutabara hajyamo umurwayi, umuganga, umushoferi n'umurwaza (iyo ari ngombwa) gusa.

    RBC ikimara kwakira ayo makuru yahise ikoresha ikoranabuhanga ryayo, iyo modoka ifungirwa aho yari ihagaze, ku buryo kongera kuyatsa bitashobokaga.

    Rinafasha kugenzura umuvuduko w'iyo ngobyi y'abarwayi ntube warenga ibilometero 80 mu isaha no kugenzura ko umushoferi yanyoye inzoga.

    Iyo agiye gutwara yanyoye imbagukiragutabara itanga intabaza muri RBC bagahita babibona, hanyuma igahita yifunga ha handi uyitwara ntikunde.

    Mu mbangukiragutabara kandi hashyizwemo cameras zo kugenzura umutekano, hakurikiranwa ibibera muri yo modoka byose bishobora guteza ibibazo n'ibindi.

    Dr Sindikubwabo ati 'Ikoranabuhanga ryagabanyije impanuka z'imbangukiragutabara, kugeza muri kimwe cya kabiri. Inyinshi zagwaga bigizwemo uruhare n'imyitwarire mibi y'abashoferi.'

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi serivisi zo gukoresha imbangukiragutabara zari nke aho mu 1998 ari bwo imbagukiragutabara za mbere zatangiye gukora mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe hari enye gusa.

    Nyuma hafashwe intego yo kugira imbangukiragutabara imwe yita ku baturage ibihumbi 40 nk'uko Ishami rya Loni ryita ku buzima ribigena, igenda igerwaho mu myaka yakurikiye.

    OMS ivuga ko abaturage baba batabawe bikwiriye, iyo byibuze hari imbangukiragutabara imwe mu baturage bari hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 50, hagafatwa ibihumbi 40.

    Mu myaka irindwi ishize iyo ntego yagezweho ndetse u Rwanda ruranayirenza.

    Mbere y'uko umwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 urangira, u Rwanda rwari rufite imbangukiragutabara 265 zari zegereye gato uwo muhigo ariko tutarawugeraho. Leta y'u Rwanda ishyiramo imbaraga nyinshi hagurwa izindi 246 tugeza kuri 511.'

    Ubu u Rwanda rubura imbangukiragutabara icyenda ngo rugere ku muhigo w'imwe ku bantu bari hagati y'ibihumbi 25 n'ibihumbi 30.

    Hazaba hasigaye intego y'imbangukiragutabara imwe ku baturage ibihumbi 20, u Rwanda rwihaye ko ruzageraho bitarenze 2029.

    Buri mwaka ishami ry'ubutabazi mu Rwanda ryakira abahamagara bashaka ubufasha barenga ibihumbi 30.

    Mu Mujyi wa Kigali honyine hatwarwa abantu barenga 50 ku munsi bakeneye ubutabazi bwihuse, bayobowe n'ababa bagize impanuka, abafite indwara zitandura n'abagiye kubyara n'ibibazo bijyana n'icyo gikorwa.

    Ni mu gihe hanze y'Umujyi wa Kigali abatwarwa benshi ari ababa bagiye kubyara n'ibindi bibazo bijyana na byo.

    Ubu u Rwanda rufite site 16 ziri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, zishyirwamo imbangukiragutabara zitegereje gutanga ubutabazi, zivuye kuri ebyiri rwari rufite mu minsi yashize.

    Mu ntara ho zashyizwe cyane cyane ku bitaro ndetse igihugu gifite intego ko ibigo nderabuzima bitatu bizajya bisaranganywa imbangukiragutabara ebyiri.

    U Rwanda rufite abashoferi 526. Icyakora hakenewe abikubye gatatu kuko izo serivisi zitangwa amasaha 24. Leta igiye guha akazi abandi barenga 1200.

    Mu mbangukiragutabara hashyizwemo ibikoresho bifasha umurwayi utabawe mu gihe ajyanywe ku bitaro

    Imbangukiragutabara zo mu Rwanda zashyizwemo ikoranabuhanga rifasha kutarenza ibilometero 80 mu isaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-iyatwaye-sima-umuhigo-wa-oms-weshejwe-n-ikoranabuhanga-ritahura-abanyabyaha

  • Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni ay'uko kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024 Polisi y'u Rwanda yamaze guta muri yombi Tuyizere Ange aho akurikiranyweho kwica ateye icyuma umugore we babanaga mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi. Yafatiwe mu ntara y'Iburasirazuba ariko yamaze kugezwa muri Kamonyi.

    Uyu Tuyizere Ange, amakuru y'uko yishe umugore we amuteye icyuma mu ijosi yamenyekanye ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2024 ahagana ku I saa munani z'amanywa.

    Akimara kumutera icyuma, yahise akizwa n'amaguru arahunga ariko akomeza gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera aryozwe ibyo akurikiranyweho. Uyu munsi nibwo amakuru yamenyekanye ko yamaze gutabwa muri yombi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yahamirije intyoza.com ko amakuru y'itabwa muri yombi rya Tuyizere ari ukuri ko kandi yamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

    SP Emmanuel Habiyaremye yagize, ati' Ucyekwa kwica MUKANDAYISENGA Alphonsine wo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata yatawe muri yombi ageze mu karere ka Nyagatare bigaragara ko yashakaga gutorokera mu gihugu cy'abaturanyi akaba ari kuri station ya Polisi ya Gacurabwenge kugirango ashyikirizwe RIB'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko Polisi y'u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kuba abafatanyabikorwa beza mu kuyiha amakuru atuma hakumirwa ibyaha ndetse n'ababikoze bagatabwa muri yombi. Abasaba gukomeza ubwo bufatanye buri wese agaharanira kuba ijisho rya mugenzi we.

    Avuga kandi ko Polisi y'u Rwanda 'idashobora na rimwe kwihanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bibi birimo n'ibivutsa abandi ubuzima, ati' kumva ko wabikora ukaducika byo ntibishoboka'.

    Soma hano inkuru ivuga kuri uyu mugabo ubwo yamaraga gutera icyuma umugore we;Kamonyi-Runda: I Rukaragata umugabo yishe umugore we amuteye icyuma

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/27/kamonyi-runda-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amuteye-icyuma-yatawe-muri-yombi/

  • Kamonyi-Rukoma: Habonetse umusore w'imyaka 24 bikekwa ko yishwe atabwa mu ishyamba #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 mu Mudugudu wa Kabande, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, mu ishyamba riri hepfo y'Ibitaro bya Remera Rukoma hafi y'irimbi rihari, habonetse umurambo w'umusore witwa Sibomana Emmanuel w'imyaka 24 y'amavuko. Yishwe kumanywa y'ihangu kuko hari abamubonye mu ma saa tanu.

    Amakuru mpamo intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma ni ay'uko uyu nyakwigendera Sibomana Emmanuel avuka mu Mudugudu wa Bukokora, Akagari ka Taba ho muri Rukoma. Umurambo we wasanzwe mu ishyamba, yatemwe mu gatuza ndetse no ku maboko n'abantu bataramenyekana.

    Aya makuru kandi y'urupfu rwa Sibomana Emmanuel yemezwa na Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma wabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umurambo we koko wabonywe mu ishyamba n'abaturage bahise bihutira gutanga amakuru, bahageze basanga koko yapfuye.

    Gitifu Mandera, avuga ko uyu musore yari asanzwe afite Butiki hafi y'Ikibuga cy'umupira cya Remera, akaba kandi binavugwa ko uyu musore hari uko yajyaga aba mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kimwe na benshi mu banyarukoma kuko aka ari agace kabamo ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y'agaciro kandi usangamo abatari bake mu baturage ba Rukoma.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ataremezwa n'urwego urwo arirwo rwose ni uko bakeka ko urupfu rwe rwaba rufite aho ruhurira n'ababarizwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, bakavuga ko byashoboka ko ariyo ntandaro cyane ko kenshi muri aka gace yaba urugomo n'ibindi bikorwa by'ubugizi bwa nabi bikunda kuhagaragara usanga ibyinshi bifite aho bihurira n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Kugeza kuri iki gicamunsi ubwo twandikaga iyi nkuru, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma, Abaturage, abo mu muryango wa nyakwigendera, Polisi ndetse na RIB ifite Ubugenzacyaha mu nshingano bari ahabonetse uyu murambo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/27/kamonyi-rukoma-habonetse-umusore-wimyaka-24-bikekwa-ko-yishwe-atabwa-mu-ishyamba/

  • Zuchu yavugishije abantu kubera amashusho yindirimbo yakoze #rwanda #RwOT

    Binyuze mu kiganiro cye cya RECAP & MANDO @el_mando_tz yavuze ku ndirimbo nshya ya Zuchu Anthena yasohoye mu mashusho ye ejobundi.

    MANDO avuga ko Zuchu yerekanye imbaraga nyinshi kuruhande rwo guhanga kandi akaba yaranyuze mu nzira zimeze nki za Michael Jackson ku ndirimbo Thriller.

    Avuga ko intro ari ndende cyane ku ndirimbo imwe, nubwo ubwo bugufi budakuraho ubwiza bw'indirimbo ndetse n'ubuhanga bukomeye bukoreshwa muri bwo.

    Amashusho yindirimbo ya Zuchu yitwa Antenna

    Source : https://kasukumedia.com/zuchu-yavugishije-abantu-kubera-amashusho-yindirimbo-yakoze/

  • U Rwanda na Argentine byasinye amasezerano y'imikoranire mu by'ubwikorezi bwo mu kirere – #rwanda #RwOT

    Uruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu gihe Argentine yari ihagarariwe n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi, Franco Mogetta.

    Aya masezerano aratanga amahirwe ku mpande zombi yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, cyane ko intera iri hagati y'ibihugu byombi ari ndende.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko iyi ari intambwe ibihugu byombi biteye mu rugendo rwo kwagura umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Ati “Iyi ntambwe ntabwo ari iterambere ry'inzego zacu z'ubwikorezi gusa, ahubwo ni n'ikimenyetso cy'umubano ukomeye kandi uri kwaguka hagati y'ibihugu byacu.”

    U Rwanda na Argentine bisanzwe bifitanye imikoranire myiza mu nzego zitandukanye, uretse ko ibi bihugu byombi biri gushyira imbaraga mu kongera iyi mikoranire no kwagura inzego bishobora kubyaza umusaruro.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, niwe wasinye kuri aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi, Franco Mogetta, niwe washyizze umukono kuri aya masezerano ku ruhande rwa Argentine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-argentine-byasinye-amasezerano-y-imikoranire-mu-by-ubwikorezi-bwo